Category: Uncategorized

  • Inzozi za Clapton Kibonge zo kuzatwara indege zabaye impamo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya Clapton Kibonge abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yabwiye abamukurikira ko kuva kera yakuranye inzozi zo kuzatwara indege.

    Nyuma yo kubwira abamukurikira aya magambo yashyize hanze videwo igaragaza aho yari arimo yirakanka afite umugozi uziritseho amashashi mu kirere yerekana ko inzozi ze zo kuzatwarq indege zabaye impamo.

    Dore uko byari bimeze mu mashusho:

    Source : https://yegob.rw/inzozi-za-clapton-kibonge-zo-kuzatwara-indege-zabaye-impamo/

  • Rose Muhando agarutse i Kigali ku butumire bw… – #rwanda #RwOT

    Rose Muhando ukunzwe cyane muri iyi minsi mu ndirimbo “Ombi Langu” imaze kurebwa hafi na Miliyoni 4 mu mezi 4 gusa, tariki 06/03/2022 ni bwo yataramiye mu Rwanda kuri Canaly Olympia mu gitaramo cyateguwe na Rwanda Gospel Stars Live (RGSL) gihurije hamwe abaramyi batandukanye. Kuva uwo munsi kugeza kuri iyi tariki twandika iyi nkuru, hashize iminsi 85. Iki gitaramo yari yatumiwemo, cyasozaga gahunda yari imaze igihe ya RGSL yo gushyigikira abaramyi mu mishinga ibateza imbere. Israel Mbonyi ni we watwaye igihembo nyamukuru gifite agaciro ka Miliyoni 7 Frw, gusa ntabwo yahawe ‘Cash’ ahubwo ngo bazamuha ibikoresho bifite ako gaciro.

    Iki gitaramo Rose Muhando aherukamo i Kigali, cyasize inkuru mbi imusozi kubera imitegurire iri ku rwego rwi hasi, ibyatumye cyitabirwa n’abantu batagera ku 100 kandi abari baguze amatike barenga 2,000. Ku rundi ruhande ariko Rose Muhando yakuye inshuti mu Rwanda ari nayo mpamvu yongeye kuhagaruka nyuma y’iminsi 85 gusa. Inshuti yungutse ni izo muri Foursquare Gospel church, urusengero yaririmbyemo akishimirwa bikomeye mbere y’uko igitaramo cya RGSL kiba. Uru rusengero ni na rwo rwongeye kumutumira mu giterane gikomeye kizaba tariki 01-05 Kamen 2022. 

    INYARWANDA ifite amakuru avuga ko Rose Muhando arara mu Rwanda ku mugoroba w’uyu wa Mbere, hanyuma ejo kuwa Kabiri azaganire n’abanyamakuru. Rose Muhando yatumiwe mu giterane “Pentecost Celebration Week” cyo kwizihiza Pentekote – Umunsi Mukuru ukomeye ku bakristo ku Isi hose aho baba bazirikana kuza k’Umwuka Wera ubwo yamunukiraga bwa mbere Itorero ry’abariho mu gihe cya Yesu, bakabifata nko gusubizwa kw’isezerano yabahaye dore ko yari yarabibasezeranije ko azaherereza Umwuka Wera nava mu Isi agasubira mu Ijuru.

    Iki giterane cy’iminsi itanu Muhando yatumiwemo kizabera Kimironko kuri Fousqaure Gospel Church cyiyoborwe na Bishop Dr Masengo Fidele. Kizajya kinatambuka imbonankubone (LIVE) ku mbuga nkoranyambaga z’iri torero. Kuwa Gatatu tariki 01 Kamena nibwo kizatangira mu materaniro y’ingufu asanzwe aba kuri uyu munsi yamamaye nka “AGATATU”. Biteganyijwe ko ari bwo na Rose Muhando azatangira kuririmbira abakristo bazaba bitabiriye. Icyakora Rose Muhando ntacyo aratangaza ku mbuga nkoranyambaga ze ku bijyanye n’iki giterane yatumiwemo i Kigali.

    Rose Muhando mu gitaramo aherukamo i Kigali

    Rose Muhando ni izina rurangiranwa mu Karere, agarutse mu Rwanda nyuma y’iminsi 85 ahataramiye

    Bishop Dr Masengo niwe uyobora Itorero ryatumiwe Rose Muhando

    Mu myaka yashize Bishop Dr Masengo yatengushwe na Rose Muhando aramutumira ntiyaza, ubu ‘barawubanye’

    Muhando yatumiwe mu giterane cya Pentekote

    REBA HANO “OMBI LANGU” INDIRIMBO YA ROSE MUHANDO IKUNZWE CYANE

    REBA HANO “WANYAMAZISHE” IMWE MU NDIRIMBO NSHYA ZA ROSE MUHANDO

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117660/rose-muhando-uheruka-gutaramira-mu-rwanda-mu-minsi-85-ishize-agarutse-i-kigali-ku-butumire-117660.html

  • FERWAFA yanyomoje amakuru avuga ko Kwizera Ol… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere mu masaha ya saa sita z'amanywa, ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amakuru avuga ko umunyezamu wa Amavubi Kwizera Olivier yafashwe ashaka gutorokera muri Afurika y'Epfo. 

    Aya makuru yavugaga ko Kwizera Olivier yafashwe ubugira gatatu ashaka kwihishahisha mu buryo butemewe ngo asohoke muri hoteli Amavubi acumbitsemo.

    Umunyamategeko akaba n'umuvugizi muri FERWAFA, Jules Karangwa uri kumwe n'ikipe y'igihugu muri Afurika y'Epfo, yahakanye aya makuru avuga ko ari ibihuha kuko Kwizera ameze neza ndetse agiye kujya mu myitozo n'abandi bakinnyi.

    Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa WhatsApp yagize ati: 'Ni ibihuha, abakinnyi bose uko ari 21 wongeyeho York Rafael uje nonaha turi kumwe kuri hoteli, mu kanya turajya mu myitozo. Muze tube inyuma ya Amavubi'.

    Uyu munyezamu ukinira ikipe ya Rayon Sports asanzwe azi cyane muri Afurika y'Epfo dore ko yakiniye Free State Stars igihe kitari gito.

    Amavubi afite urugamba rutoroshye mu gushaka itike y'igikombe cya Afurika 2023 kizabera muri Cote d'Ivoire, aho afite umukino wa mbere wo mu itsinda tariki ya 2 Kamena 2022 azesuranamo na Mozambique, umukino uzabera muri Afurika y'Epfo, mu gihe tariki ya 7 Kamena Amavubi azakira Senegal kuri Stade Huye saa tatu z'ijoro.

    Muri iyi mikino Amavubi ari mu itsinda rya L ahuriyemo na Senegal, Mozambique na Benin.


    Kwizera Olivier (uri hagati) byavuzwe ko yafashwe ashaka gutorokera muri Afurika y’Epfo

    FERWAFA yamaganye amakuru yavuzwe ko Kwizera Olivier yatorotse yemeza ko ari mu myitozo na bagenzi be

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117650/ferwafa-yanyomoje-amakuru-avuga-ko-kwizera-olivier-yafashwe-ashaka-gutorokera-muri-afurika-117650.html

  • Carcarbaba izwiho gucuruza imodoka nshya, niy… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru tariki 29/05/2022 ni bwo mu mujyi wa Kigali habaga irushanwa rya Kigali international Peace Marathon, irushanwa ryari ribaye ku nshuro ya 17 ariko riza kugaragaramo udushya twinshi.

    Bimwe mu byaranze iri rushanwa ni imodoka yari iyoboye abitabiriye iri rushanwa, yagaragaye mu maso y’abantu nk'aho ari imodoka batari basanzwe bazi ndetse banabona ku butaka bw’u Rwanda.

    Iyi modoka yitwa T5 EVO yari ifite inshingano zo kugenda iyobora abakinnyi mu cyerekezo bagomba gusorezamo irushanwa, no kubashakira inzira imenyesha abari imbere ko hari igikorwa cya Siporo kirimo kuba.

    Iyi modoka kandi iri mu mabara y’ubururu bwerurutse, yakozwe n’uruganda rwa Dong feng rubarizwa mu Bushinwa, aho yagiye ku isoko bwa mbere muri Werurwe 2021. Iri mu bwoko bw'iza 'Sports' ariko zigiye hejuru (SUV).

    Si iyi modoka gusa uru ruganda rwa Dong Feng Motors rukora ndetse zageze no mu Rwanda, kuko ubu hari n’izindi modoka zirimo; Ubwoko bw'imodoka zirimo iya Forthing SX5 SUV, Dongfeng Rich 6 Pickup, Forthing T5 EVO SUV, Forthing Lingzhi M3 Plus MPV n'izindi.

    Carcarbaba ifite ubwoko bwinshi bw’imodoka ikura mu Bushinwa

    Kugira ngo izi modoka zigere mu Rwanda ndetse zishyirwe ku isoko, habayeho ubufatanye bwa Carcarbaba ari nayo izigeza mu Rwanda ndetse ikanazicuruza.

    Iyi modoka ifite moteri ya Mitsubishi 4A95TD ndetse n'ikoranabuhanga ryo guhinduranya vitesi rya 'Getrag 7-speed dual-clutch wet transmission' rikoreshwa cyane cyane ku modoka nka BMW M3,Ferrari 458, Mercedes-AMG GT na Ford GT. Ni imwe mu modoka za 'Sports' zikoresha amavuta macye kuko inywa litiro 6,6 za Esanse  kuri kilometero 100.

    Bugingo Ernest ushinzwe ubucuruzi muri Carcarbaba ari nayo izana izi modoka mu Rwanda aganira n’itangazamakuru, yatangiye asobanura impamvu bateye inkunga irushanwa rya Kigali International Peace Marathon. Ati: “Twahisemo kuza kwifatanya ndetse no gutera inkunga Kigali International Peace Marathon kuko twari tuzi ko tuzahahurira n’abantu benshi, kandi mu buryo bwo guhura n’abakiriya bacu tugasabana tukanakora siporo twese.”

    Itsinda ry’abakozi ryari rihagarariye Carcarbaba muri Kigali International Peace Marathon

    Jackey Tan Umuyobozi Mukuru wa Carcarbaba yavuze ko impamvu bahisemo kuzana imodoka nshya mu Rwanda, ibintu bitari bimenyerewe, ari uguhindura imyumvire y’abantu bakundaga kugura imodoka zakoreshejwe ndetse no gushyigikira gahunda ya Leta yo kubungabunga ibidukikije. 

    Ati: “Twatangiye ubu bucuruzi tubizi ko abantu benshi mu Rwanda bakunda kugura imodoka zishaje ariko dushaka guhindura iyo myumvire mu kugira ngo abantu bagendere mu modoka nshya tunashyigikira gahunda ya Leta yo kubungabunga ibidukikije kuko imodoka zacu zitanduza ikirere”.

    Yakomeje ati “Twe ubu imodoka dufite uhereye no kuri iriya mwabonye mu irushanwa yageze ku isoko mu 2021, urumva ko ari iya vuba kandi irakomeye ndetse ntinahenze. Ubufatanye dufitanye n’inganda zo mu Bushinwa buzatuma abanyarwanda tubahindurira imyumvire y’imodoka bagura, ahubwo ajye agura imodoka ki itariki imwe n’umuntu wo mu Bushinwa yayiguriyeho ipfa kuba ikigera ku isoko.”

    Jackey Ten yavuze ko uru ruganda rwa DongFeng rwatangiye mu mwaka wa 1969 rukora imodoka zitandukanye zirimo izitwara imizigo, ndetse n'izishobora kwifashishwa n'abantu mu ngendo zitandukanye.

    Iyi modoka niyo yayoboraga abantu ibice bagenda banyuramo

    Carcarbaba izana mu Rwanda imodoka nshya kandi zitanduza ikirere

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117615/carcarbaba-izwiho-gucuruza-imodoka-nshya-niyo-yatanze-imodoka-yari-iyoboye-abakinnyi-muri–117615.html

  • Amajyepfo: Hari aborozi b'inka bagifite impungenge zo guteza intanga – #rwanda #RwOT

    Hari bamwe bavuga ko iyo bagiye guteza intanga ku nka zabo zidafata, cyangwa ugasanga babuze umuvuzi w'amatungo ubaterera, bagahitamo kuyoboka inzira yo kwifashisha ibimasa.

    Ni mu gihe abashakashatsi bagaragaza ko kubanguriza inka ku kimasa bizigiraho ingaruka mbi zirimo indwara y'amakore ndetse bikaba byanaviramo inka kuramburura.

    Umwe mu borozi bo mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye yavuze ko kubangurira inka ku kimasa ari byo biborohera kuko iyo bagiye guteza intanga zidafata cyangwa bakabura uzibaterera. Ku bijyanye n'indwara inka ishobora guterwa n'ikimasa, asanga ibyo bimasa byajya bivurwa.

    Ati 'Ubwa mbere nayiteje intanga yanga gufata, ubwo mpitamo kuyijyana ku kimasa ihita ifata, ndumva ibyoroshye ku muntu ufite amikoro make ari ukuyijyana ku kimasa kuko haba igihe uteje intanga ikabyara nabi.'

    Hafashwe ingamba

    Ku bufatanye na Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi n'Umuryango 'Send a Cow' hatangiye imishinga ibiri igamije kuvugurura icyororo binyuze mu gutera intanga n'insoro.

    Abavuzi b'amatungo bigenga bagera kuri 30 baturuka mu turere twa Nyanza, Nyaruguru na Nyamagabe bamaze igihe cy'ukwezi bahabwa amahugurwa ku gutera inka intanga no kwambika inyama amaherena.

    Umuhuzabikorwa w'imishinga ya 'Send a Cow' mu Rwanda, Muhorakeye Angelique, yavuze ko bashaka ko kubanguriza inka ku bimasa bicika mu Rwanda kuko bitera ingaruka mbi nyinshi.

    Ati 'Muri gahunda z'umushinga muri buri gikorwa dushyiramo ikintu kijyanye no kuvugurura icyororo kugira ngo hazavuke inka zifite amaraso avuguruye y'inzungu, ari nazo zizwiho gutanga umukamo. Kuvugurura amatungo ni politike ya Leta binyuze mu buryo bwo gutera intanga.'

    Abasoje amahugurwa bavuze ko ubumenyi bungukiyemo ndetse n'ibikoresho bahawe bigiye kubafasha kunoza akazi kabo.

    Nshimiyimana Marc ati 'Ibikoresho bampaye ngiye kubikoresha, umuturage nampamagara nzajya njya kumuterera intanga ndetse mbashishikarize kumenyera guteza intanga bacike ku muco wo kubanguriza ku bimasa.'

    Uwanyirigira Sylvie wo mu Karere ka Nyaruguru yavuze ko aborozi baho bakunda akubanguriza ku bimasa kuko boroye inka z'Inyarwanda ku bwinshi.

    Ati 'Mu Karere kanjye tworoye Inyarwanda cyane; uyu mushinga wibanda ku nka z'inzungu, urumva mu murenge wanjye no mu Karere kanjye nituyoboka guteza intanga, bizazamura umukamo kandi n'amatungo ya kijyambere yiyongere. Ngiye gushyira imbaraga mu kubigisha ibyiza byo guteza intanga.'

    Abo bavuzi b'amatungo basanga umukamo w'amata niwiyongera bizakemura ikibazo cy'imirire mibi mu bana bato ndetse n'amafaranga aboneke, ubukungu bwiyongere.

    Bamwe mu borozi bo mu Karere ka Nyanza babwiye IGIHE ko bamaze kuyoboka uburyo bwo gutera inka intanga kandi babwishimiye kuko butanga umusaruro mwiza.

    Riyombyana Alexis ati 'Nta nka n'imwe ntunze idakomoka kuri ubwo buryo bwo gutera intanga. Kuva nabuyoboka umukamo w'amata wariyongereye kuko mfite inka zikamwa litiro 12 ku munsi, ikamwa make igeza kuri litiro umunani ku munsi.'

    Mukamparaye Françoise avuga ko kubangurira inka ku kimasa babiretse kuko byatumaga zivayo zarwaye.

    Ati 'Iyo twajyaga kubanguriza ku kimasa, inshuro nyinshi inka yakuragayo indwara kuko hari ubwo yazaga irwaye imitezi tugasubira inyuma tukavuza bikadutwara amafaranga menshi cyangwa inka igapfa. Ku ntanga nta ngaruka bigira.'

    Iyo inka itewe intanga ntifate, ubishinzwe yongera kuyitera bwa kabiri, nyirayo akamwishyura 1000 Frw y'urugendo.

    Abavuzi b’amatungo bahuguwe ku buryo bwo gutera intanga

    Hagaragajwe ibyago byo gukoresha ikimasa mu guteza inka intanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amajyepfo-hari-aborozi-b-inka-bagifite-impungenge-zo-guteza-intanga

  • Karasira Aimable yasabye urukiko kumureka akajya kwivuza indwara zo mu mutwe – #rwanda #RwOT

    Karasira yigeze kuba umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda. Kuri uyu wa Mbere byari byitezwe ko agaragara imbere y'Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, akaburana mu mizi ku byaha ashinjwa.

    Urubanza rwongeye gusubikwa nyuma yo kwanga kuburana, asaba ko yahabwa umwanya wo gutegura urubanza rwe neza.

    Zimwe mu mpamvu Karasira yagaragarije inteko iburanisha ni uko afite uburwayi kandi ko atarabona imiti. Yavuze ko arwaye diabète, agahinda gakabije, umutima ndetse ko afite n'uburwayi bwo mu mutwe.

    Nyuma yo kumva ibisobanuro by'uregwa, urukiko rwemeje ko iburanisha risubikwa ku bw'inyungu z'ubutabera, ryimurirwa ku wa 7 Nyakanga 2022.

    Karasira aheruka mu Rukiko muri Gashyantare aho yari yasobanuye ko impamvu yifuza gusubikirwa urubanza ari uko atashakaga kuburanishwa hakoreshejwe ikoranabuhanga ahubwo asaba kuburana imbonankubone.

    Akurikiranyweho ibyaha birimo guhakana no guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gukurura amacakubiri no kudasobanura inkomoko y'umutungo.

    Karasira Aimable yabwiye urukiko ko akeneye kwivuza indwara zirimo n’izo mu mutwe

    Karasira ubwo yasohokaga mu rukiko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karasira-aimable-yasabye-urukiko-kumureka-akajya-kwivuza-mu-mutwe

  • Mu mafoto ihere ijisho umunsi wa 2 w’Amavubi muri Afurika y’Epfo #rwanda #RwOT

    Ni umunsi wa kabiri w’ikipe y’igihugu Amavubi muri Afurika y’Epfo aho yagiye gukina na Mozambique mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023.

    Ni umukino wo mu itsinda L, ubwo u Rwanda ruzaba rukina na Mozambique, Benin nayo izaba ikina Senegal.

    Mozambique izakirira u Rwanda kuri First National Bank Stadium tariki ya 2 Kamena 2022 saa 18h.

    Amavubi yaraye ageze Johannesburg aho acumbitse kuri hoteli y’inyenyeri 4 ya Gold Reef City Theme Park, ni iminota 15 kugira ngo ugere kuri FNB izakira uyu mukino.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, nta myitozo iyi kipe yakoze ahubwo yakoze urugendo rwo kunanura amaguru.

    Abakinnyi bavuyeyo maze barakaraba maze bafata amafunguro ya saa sita bitegura kujya mu myitozo.

    Imyitozo ya mbere yakozwe saa 15h aho yakorewe kuri Chloorko Sundowns, ikibuga ikipe ya Mamelodi Sundowns ikoreraho imyitozo ni iminota 35 uvuye aho ikipe icumbitse.

    Meddie Kagere na Rafael York basanze abandi muri Afurika y’Epfo. York ni we wahageze mbere mu ma saa sita ariko ntiyakorana n’abandi imyitozo kuko yasabye ko bamureka akaruhuka ni mu gihe Meddie Kagere yahageze ku mugoroba.

    Biteganyijwe ko ikipe izajya ikora imyitozo ni mugoroba gusa, ku wa Gatatu bakaba ari bwo bazakorera imyitozo kuri FNB izakira uyu mukino, iminota 15 uvuye aho Amavubi acumbitse.

    Nyuma yo gufata amafunguro ya mu gitondo umunsi watangijwe no gukora urugendo rwo kunanura amaguru

    Umukozi wo muri Ambasade y’u Rwanda muri Afurika y’Epfo yifatanyije n’Amavubi

    Morale yari yose

    Amavubi yakoreye imyitozo ya mbere muri Afurika y’Epfo

    Omborenga Fitina na Manishimwe Djabel bahanganiye umupira

    Imanishimwe Emmanuel Mangwende

    Djabel agenzura umupira

    Djihad ahanganye na Ruboneka Bosco

    Ikibuga cy’imyitozo cya Mamelodi Sundowns, Chloorko Sundowns aho arimo akorera imyitozo

    Bizimana Djihad umwe mu bakinnyi bitezwe kuri uyu mukino

    Umunyezamu Kwizera Olivier ngo ariteguye cyane

    Umutoza w’Amavubi, Carlos Alós azaba agiye gutoza umukino we wa mbere

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mu-mafoto-ihere-ijisho-umunsi-wa-2-w-amavubi-muri-afurika-y-epfo-7847

  • Paris: Umutangabuhamya ati' Bucyibaruta yari umuntu ucishije make, ariko twayobewe uko yahindutse akihakana intama ze' #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 30 Gicurasi 2022, I Paris mu Gihugu cy'u Bufaransa mu rukiko rwa rubanda, icyumweru kibaye icya 4 cy'urubanza rwa Laurent Bucyibaruta wabaye Perefe wa Perefegitura Gikongoro mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Umutangabuhamya w'imyaka 55 y'amavuko ukomoka I Nyamagabe, ahahoze ari Perefegitura ya Gikongoro, yabwiye urukiko ko mbere babonaga Perefe Bucyibaruta nk'umuntu ucishije make, ariko ngo bayobewe uko yahindutse akihakana intama ze( abaturage b'abatutsi).

    Ni Ubuhamya bufitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi biciwe ku ishuri ry'Imyuga rya Murambi, aho bukomeje gutangwa n'Abatangabuhamya, bamwe bari I Kigali mu Rwanda, bifashishije ikoranabuhanga, hakaba n'ababutanga bari imbonankubone imbere y'Abacamanza mu rukiko rwa Rubanda I Paris mu Gihugu cy'u Bufaransa.

    Uyu mutangabuhamya wumviswe ari uwa Kabiri kuri uyu munsi kuko hari undi wari wabanje, yabwiye abacamanza ko azi Bucyibaruta kuva mbere ya 1994 nk'umuyobozi. Yababwiye kandi ko yakatiwe igifungo cy'imyaka 12 ku byaha bya Jenoside, akaza gufungurwa mu mwaka wa 2008.

    Abajijwe niba yaragiye mu bitero byo kwica Abatutsi cyangwa se akajya kuri Bariyeri, yavuze ko icyaha yemeye ari icyo kujya kuri Bariyeri, kandi ko n'umutima we wamuciraga urubanza asaba imbabazi.

    Abajijwe igihe yabonye Bucyibaruta bwa mbere, yasubije ko' Namubonye akoresha inama abaturage aho bita CIPEP( ni haruguru ya ACEPR, hahoze ingoro ya muvoma, ubu hubatse Salle y'Akarere), ko kandi atari aha gusa kuko hari izindi nama nyinshi namubonagamo'. Akomeza avuga ko yamubonaga kuri Sitade ya Nyagisenyi habaye imikino, yakundaga kumubona kenshi.

    Abajijwe uko yabonaga Bucyibaruta, yasubije ati' Yari umuntu ucishije make, ariko twayobewe uko yahindutse akihakana intama ze bakazibaga. Ni yo mpamvu mpamya ko ari we wabatanze, kuko iyo atababuza guhunga benshi muri bo bari kurokoka'.

    Kuri uyu munsi w'icyumweru cya 4 cy'uru rubanza, Bucyibaruta yaje mu rukiko yambaye inkweto z'umukara, Ipantaro y'umukara, Ishati y'Umukara irimo utuntu tw'uturabyo tw'umweru, Ikote rya shokora, afite kandi ikaramu, ikarine yo kwandikamo n'amazi….

    Bucyibaruta Laurent, aho ari kuburanishirizwa mu rukiko rwa rubanda i Paris mu Gihugu cy'u Bufaransa, akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, Ubufatanyacyaha muri Jenoside hamwe n'ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyoko mumtu. Uru  rubanza rwe, rwatangiye Tariki ya 09 Gicurasi 2022, biteganijwe ko ruzapfundikirwa kuwa 12 Nyakanga 2022. Niwe mu tegetsi mu bahoze bakomeye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ugejejwe imbere y'Ubutabera bw'Ubufaransa.

    Munyaneza Theogene

    Source : https://www.intyoza.com/paris-umutangabuhamya-ati-bucyibaruta-yari-umuntu-ucishije-make-ariko-twayobewe-uko-yahindutse-akihakana-intama-ze/

  • Perezida Kagame na Tshisekedi bagiranye ibiganiro na Macky Sall – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa Perezida Sall yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yashimiye Perezida Kagame na Perezida Tshisekedi aho yagiranye nabo ibiganiro kuri telefoni, bigamije gushaka umuti ku kibazo kimaze iminsi hagati y'ibihugu byombi.

    Yagize ati 'Ndashimira Perezida Tshisekedi na Perezida Kagame ku biganiro byo kuri telefoni twagiranye ejo hashize n'uyu munsi mu rwego rwo gushaka igisubizo ku bwumvikane buke buri hagati ya RDC n'u Rwanda.'

    Perezida Sall kandi yasabye Perezida wa Angola, João Manuel Gonçalves Lourenço, gukomeza gushyira imbaraga mu bikorwa by'ubuhuza, ati 'Ndasaba ko Perezida Lourenço wa CIGL gukomeza inzira y'ubuhuza iganisha muri iki cyerekezo [cyo gushaka amahoro hagati y'impande zombi].'

    U Rwanda na RDC bimaze iminsi bifitanye ibibazo bishingiye ku mutekano, aho Congo ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23 ifata nk'uwiterabwoba, ukaba ukomeje kugaba ibitero mu Burasirazuba bw'icyo gihugu.

    Ibi byatumye Congo ifata umwanzuro wo guhagarika ingendo za RwandAir zajyaga mu mijyi itatu yo muri icyo gihugu.

    U Rwanda ruhakana ibyo gushyigikira M23 ahubwo rugashinja Ingabo za Congo, FARDC, kwifatanya n'umutwe w'iterabwoba wa FDRL wasize ugize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ndetse ukaba ukinafite uwo mugambi.

    Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida Macky Sall uyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-na-tshisekedi-bagiranye-ibiganiro-na-macky-sall

  • Brésil: Imyuzure n’inkangu byahitanye abantu 79 naho 56 baburirwa irengero #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imvura nyinshi yabaye intandaro y’urupfu rw’abagera kuri 79 mu Mujyaruguru y’igihugu cya Brésil. Ni imvura yatangiye kugwa ku wa Kabiri tariki 24 Gicurasi (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/hanze-y-igihugu/article/bresil-imyuzure-n-inkangu-byahitanye-abantu-79-naho-56-baburirwa-irengero