
Category: Uncategorized
-
Nyabihu: Rotary Club yishyuriye imiryango 100 ubwisungane mu kwivuza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Imiryango 100 itishoboye yo mu Murenge wa Kabatwa mu Karere ka Nyabihu, irahamya ko itazongera kurembera mu ngo, ibikesha ubwisungane mu kwivuza bw’umwaka (…) -
Sena yasabye RSSB gukemura ibibazo bikigaragara muri Mutuelle de Santé #rwanda #RwOT
Abasenateri bagize Komisiyo y'imibereho myiza y'abaturage n'uburenganzira bwa muntu, basabye ikigo cy'iguhugu cy'ubwiteganyirize (RSSB) gukemura ibibazo bikigaragara muri Mutuelle de Santé aho usanga ukoresha ubu bwishingizi adahabwa serivisi nziza nk'ukoresha ubundi.
Bimwe mu bibazo byagaragajwe n'Abasenateri mu ngendo bakoze mu turere tugize intara n'umujyi wa Kigali, birimo kuba ibigo nderabuzima nta miti ihagije bigira, serivisi za mutuelle de Santé zigenda biguru ntege no kuba ibigo nderabuzima bitishyurwa ibirarane.
Perezida w'iyi komisiyo senateri Umuhire Adrie arakomeza.
Ati 'Abanyarwanda bafite ubwisungane mu kwivuza butandukanye, yaba Mutuelle na Rama. Ingingo ya mbere dusanga hakwiye gukemurwa imiti itangwa kwa muganga kuko usanga aba mutuelle batayihabwa, aba Rama bo bakayibona.'
Abasenateri bagize iyi komisiyo basabye ikigo cy'ubwiteganyirize RSSB gusobanura impamvu ukoresha ubwishingizi bwa mutuelle de santé, adahabwa serivisi nk'iz'uwivuje akoresheje ubundi bwishingizi.
Senateri Cyprien Niyomugabo yagize ati 'Iyo twahuye n'abaturage, tubashishikariza kwivuza no kwitabira ubwisungane mu kwivuza Mutuelle de santé ukabona biri gutera imbere, ariko ntibahabwe serivisi nziza uko bikwiriye.'
Mureshyankwano Marie Rose yagize ati 'RSSB ahenshi bagiye kugenzura banga ko ibigo nderabuzima bitanga serivisi zo kuvura amenyo ku baturage, babima uburenganzira bwo kuyavura.'
Umuyobozi wungirije w'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubwiteganyirize mu Rwanda RSSB, Dr Regis Hitimana, avuga ko hari gukorwa urutonde rwa serivisi zishingirwa aho zizajya zivugururwa buri mwaka, mu rwego rwo gukemura ibibazo bikigaragara muri mutuelle de Santé.
Yagize ati 'Amabwiriza azajya avugururwa buri mwaka, kandi tubona ko ibi bizatuma icyuho kiri hagati y'abakoresha ubwisungane mu kwivuza bwa Rama na Mutuelle kizagabanuka, kuko byose bizaba bigiye kuri gahunda yo kuvugururwa buri mwaka.'
Ikibazo cy'abakoresha ubwishingizi bwa Mutuelle de santé badahabwa servisi zinoze, cyakunze kuvugwa n'abaturage.
Aba baravuga ko usanga imiti imwe n'imwe bakenera batayihabwa cyangwa bakabwirwa ko indwara barwaye itavurirwa ku bwisungane mu kwivuza
Umwe yagize ati 'Nkanjye nagiye kwivuza amenyo bambwira ko atavurirwa kuri mutuelle, ngomba kwishyura 100%. Â Byangizzeho ingaruka zo kuremba cyane.'
Mugenzi we ati 'Nanjye nagize kwivuza banyandikira imiti, bambwira ko ngomba kuyiyishyurira ku mafaranga yanjye.'
Abasenateri bagaragarije RSSB ko iki kigo gifitiye imyenda myinshi ibigo nderabuzima, gusa RSSB ivuga ko imyenda ihari ari ingana na miliyari ebyiri z'amafaranga y'u Rwanda, azishyurwa na Minisiteri y'imari n'igenamigambi mu bihe biri imbere.
 Ikigo cy'Igihugu cy'Ubwiteganyirize mu Rwanda RSSB, cyagaragaje ko n'ibindi bibazo bikigaragara mu bigo nderabuzima bigiye gushakirwa umuti, bafatanyije na RBC na minisiteri y'ubuzima.
AGAHOZO Amiella
The post Sena yasabye RSSB gukemura ibibazo bikigaragara muri Mutuelle de Santé appeared first on FLASH RADIO&TV.
-
Nigeria: Hamaze kugaragara abarwayi 21 ba Monkeypox #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurwanya indwara muri Nigeria (NCDC), cyatangaje ko habonetse abarwayi b’icyorezo cya Monkeypox 21 mu bice 9 by’igihugu, n’umuntu (…)
-
Rubavu: Abasenyewe n’imitingito bakomeje guhabwa inzu bubakiwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Imiryango 13 ifite abana bafite ubumuga mu Karere ka Rubavu yasenyewe n’imitingito yakurikiye iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, ni yo yashyikirijwe inzu (…)
-
BK Group yatangaje ko yungutse ku rugero rwa 40% mu gihembwe cya mbere cya 2022 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ibigo bigize BK Group ari byo Banki ya Kigali, Ikigo cy’Ubwishingizi (BK General Insurance) hamwe n’icy’ikoranabuhanga (BK Techouse), byatangaje ko byungutse (…)
-
Gakenke : Impanuka ikomeye y'imodoka yahitanye umwe shoferi aburirwa irengero #rwanda #RwOT
Mu Karere ka Gakenke habereye impanuka y'imodoka yavaga Rulindo yerekeza Ruli ikomeye ihitana umuntu umwe batatu barahakomerekera bikomeye shoferi aburirwa irengero.
Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Gicurasi 2022 , ubwo iyi modoka yari igeze mu Mudugudu wa Cyoganyoni, Akagari ka Busozo mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke
Nubwo icyateye iyi mpanuka kitamenyekanye kuko umushoferi yahise atoroka, bigaragara ko yananiwe gukata ikorosi akagonga umukingo. Bigakekwa ko uyu mushoferi atari asanzwe azi uyu muhanda nubwo na wo utari shyashya kuko ari igitaka.
Umuhuzabikorwa w'ibikorwa bya Polisi n'Abaturage mu Ntara y'Amajyaruguru, SP Alexis Ndayisenga, yemeje iby'iyi mpanuka, avuga ko yahitanye ubuzima bw'umuntu ndetse igakomeretsa abandi batatu.
Gusa ngo umushoferi wari uyitwaye yahise acika akimara gukora impanuka.
Yagize ati 'Iyo mpanuka hapfuye umuntu umwe abandi batatu barakomereka, yabereye ku muhanda w'itaka uva Rulindo yerekeza mu isantere ya Ruli. Yakoze impanuka umushoferi ahita atoroka, harimo abagenzi 9. Urebye icyayiteye yageze mu ikorosi ananirwa kurikata, agonga umukingo imodoka igwa igaramye.'
Iyi modoka yari ifite ibirango bya RAC 343.
Amakuru ahari ni uko umwana w'umukobwa wayiburiyemo ubuzima yari umunyeshuri wigaga Ubuforomo (Nursing), akomoka mu Karere ka Muhanga.
Ibirahure by'iyi modoka biri mu byamuhitanye kuko umutwe byawangije bikomeye.
SP Alexis Ndayisenga yongeye gusaba abashoferi kujya bitwararika mu gihe bari mu mihanda batazi neza cyangwa idakoze neza, bakirinda kurenza umuvuduko ndetse bakanazirikana amategeko y'umuhanda mu rwego rwo kwirinda abatakaza ubuzima kubera impanuka nk'izi.
Uretse uyu mwana w'umukobwa wahatakarije ubuzima, abakomeretse uko ari batatu bahise bihutanwa kwa muganga, ubuzima bwabo bukaba bumeze neza.
Uyu mushoferi we nyuma yo gucika inzego z'umutekano zikaba zahise zitangira kumushakisha.
Sorce:UMUSEKE
-
Rubavu: Bafite ubwoba bw'ibihombo kubera intambara ya FARDC na M23 #rwanda #RwOT
Hari abatuye mu Karere ka Rubavu bakorera imirimo iciriritse ibyara inyungu mu burasiraziba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bahangayikishishijwe n'ibihombo bashobora kugira kubera urujya n'uruza rw'abaherekanya ibicuruzwa na serivizi ku bihugu byombi, rwongeye gukomwa mu nkora n'ibibazo by'umutekano muke nyuma y'aho ibyari byatewe n'icyorezo cya Covid-19 byasaga n'ibigiye kudohoka.
Umwe mu banyarwanda utuye mu murenge wa Rubavu muri aka  Karere mu birometero bike uvuye kuri umwe mu mipaka ihuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, utashimye ko amazina ye atangazwa, avuga ko asanzwe akorera umushoramari wo muri Congo Kinshasa ariko bitewe n'amakuru aturuka muri icyo gihugu afitanye isano n'umutekano by'umwihariko uw'abanyarwanda bari muri icyo gihugu, kuva kuri uyu wa 30 Gicurasi 2022 ntabwo yambutse ngo ajye mu mirimo ye isanzwe yakoreraga muri Congo.
Yagize ati'Nkorera muri Congo hari umu-congoman ufiteyo iduka ndamucururiza. Twumvise ko ejo nta kazi gahari ari umunsi wo kwamagana abanyarwanda, twumvise ko umunyarwanda uzafatwa azagirirwa nabi, ubwo umunsi w'ejo ntabwo tuzajya ku kazi.'
Uretse ibibazo by'umutekano muke biri guce cya Repubulika iharanira Demokarasi ya congo, bisa n'ibyongereye ingorane mu guhahirana hagati y'abatuye Rubavu n'abo mu burasirazuba bwa Congo, n'ubundi ubu buhahirane bwari butarasubirana kubera ibisigisigi by'icyorezo cya Covid-19 byari byadindije ubuhahirane hagati y'impande zombie, n'ubwo mu minsi ya vuba iyi ngingo itavugwagaho rumwe.
Umwe yagize ati 'Mbere babanje kwanga ngo ntihagire usohoka mu gihugu, Â ariko aho Laissez-Passer bamwe bagendaga bayigura ubuzima bukagenda bugaruka gake, ariko kubera ko ubu hariyo intambara kugerayo ntabwo byoroshye.'
Mugenzi we ati'Twasubiye inyuma cyaneâ¦byabaye urudubi kubera umutekano muke bishobora kuba byadusubiza inyuma.'
Impuguke mu bukungu bwana Straton Habyarimana, arahera ku miterere y'ihariye y'ubuhahirane hagati y'igice cy'uburasirazuba bwa Congo n'igice cy'uburengarazuba bw'u Rwanda, by'umwihariko uterere dukora ku mipaka, agasanga haba hari igihombo ku mpande zombi igihe umutekano muke waba ubaye nyirabayaza wo guhagarika ubwo buhahirane bwari busanzwe bifite amateka yihariye.
Yagize ati 'Nk'ibintu twoherezaga muri Congo harimo ibiribwa amatungo mazima, inyama, amagi, inkoko, imbuto, imboga ibyo byari bitunze abantu benshi. Â Ariko natwe hari ibintu twakuragayo, bigaragaza ko igihe umubano waba utagenda neza isoko ry'ibyo ntabwo twakongera kuribona.'
Birasa n'aho impamvu ya vuba ikurikira Covid-19 mu kudindiza ubuhahirane hagati y'ibice by'u Rwanda na RDC byegeranye, ari ibibazo by'umutekano muke biri mu burasirazuba bwa Congo  kandi leta y'icyo gihugu irashinja u Rwanda gutera inkunga abarwanyi ba M23 bari gushyamirana n'ingabo za Congo Kinshasa.
Gusa u Rwanda ntirwahwemye kugaragaza ko ibyo birego bihabanye n'ukuri.
Bwana Alain Mukurarinda umuvugizi wungirije wa guverinoma y'u Rwanda yongeye guhakana ibyo birego kuri televiziyo na Leta.
Yagize ati 'Iyo RDC ivuga ngo irashinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23, ni iyihe nkunga? Mbere na mbere nkusubize sibyo!'
Imibare igaragaza ko Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ari isoko ry'ingenzi cyane ku bacuruzi bato n'abaciriritse kuko mu mwaka wa 2021 yakiraga  86.9% by'umusaruro w'ubucuruzi butanditse ukomoka mu Rwanda.
Tito DUSABIREMA
The post Rubavu: Bafite ubwoba bw'ibihombo kubera intambara ya FARDC na M23 appeared first on FLASH RADIO&TV.
-
Mbere yo gusubira i Tunis ikipe ya US Monasti… – #rwanda #RwOT
Mbere yo gusubira iwabo, abakinnyi na delegasiyo yaherekeje ikipe ya US Monastir basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 rwa Kigali, bashyira indabo ku mva ndetse bunamira inzirakarengane ziruhukiye muri uru rwibutso.
Abakinnyi basobanuriwe amateka yaranze u Rwanda yanarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuva mu bihe by'ubukoloni kugera ubwo hateguwe Jenoside ikanashyirwa mu bikorwa.
US Monastir yegukanye BAL 2022 izahagararira Umugabane wa Afurika mu mikino ihuza amakipe yatwaye ibikombe ku migabane iherereyemo.
Umwaka ushize Monastir yatsindiwe ku mukino wa nyuma na Zamalek yo mu Misir mu irushanwa rya BAL 2021, gusa uyu mwaka yisubiyeho yegukana igikombe cy'iri rushanwa ryakinwaga ku nshuro ya kabiri.
Ni igikombe yegukanye ku wa gatandatu tariki ya 28 Gicurasi 2022 muri BK Arena itsinze Petro de Luanda yo muri Angola.
REG BBC yari ihagarariye u Rwanda muri iri rushanwa yasezerewe mu mikino ya ¼ itsinzwe na FAP yo muri Cameroun.
![]()
Abakinnyi ba US Monastir bashyize indabo ku mva ndetse bunamira inzirakarengane ziruhukiye mu rwibutso rwa Kigali![]()
Abakinnyi ba Monastir basobanuriwe amateka yaranze u Rwanda yanarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 -
Football: ADEPR yongeye gutegura amarushanwa y’abato #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ku bufatanye n’umuryango wo muri Amerika (Ambassadors football) itorero rya ADEPR ryongeye gutegura amarushanwa y’abana mu mupira w’amaguru, abahungu (…)
-
U Rwanda ntirucyakiriye Senegal mu mukino ubanza (Uko impinduka ziteye) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Umukino w’umunsi wa kabiri wo gushaka itike yo kwerekeza muri CAN 2023 wagombaga kubera kuri Stade Huye, wimuriwe muri Senegal nyuma y’ubwumvikan bw’impande (…)

Abakinnyi ba US Monastir bashyize indabo ku mva ndetse bunamira inzirakarengane ziruhukiye mu rwibutso rwa Kigali
Abakinnyi ba Monastir basobanuriwe amateka yaranze u Rwanda yanarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994