Category: Uncategorized

  • U Rwanda rwasezerewe muri CECAFA y’abagore nyuma yo gutsindwa n’u Burundi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore mu mupira w’amaguru yasezerewe mu irushanwa rya CECAFA nyuma yo kutabasha kubona inota na rimwe mu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/u-rwanda-rwasezerewe-muri-cecafa-y-abagore-nyuma-yo-gutsindwa-n-u-burundi

  • #COVID19: Abanduye 25 barimo 20 babonetse i Kigali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 03 Kamena 2022 mu Rwanda habonetse abantu 25 banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abanduye-25-barimo-20-babonetse-i-kigali

  • Kigali: ASPP irasaba abatuye umugabane w'Afurika guhindura ibitekerezo n' imikorere #rwanda #RwOT

    Africa Soft Power Project biciye muri Africa Prosperity Network, iributsa abatuye umugabane w'Afurika ko bakwiye kwiha agaciro, ibyo bakora bakabiha icyizere, aho gutegereza ibiva hanze y'uyu mugabane ko aribyo bikwiye gutanga icyizere cy'ejo heza ku bahatuye. Byagarutwseho ku wa 27 Gicurasi 2022 mu kiganiro n'itangazamakuru cyakozwe n'uyu mushinga (Africa Soft Power) i Kigali muri Serena Hotel

    Dr Nkiru Balonwu ukomoka muri Nigeria akaba ariwe washinze uyu mushinga, Africa Soft Power Project avuga ko umugabane wa Afurika ifite abaturage benshi bakiri bato ndetse bafite amahirwe menshi yo kubyaza umusaruro yatuma icyizere cy'abatuye uyu mugabane kiyongera kurushaho.

    Yagize ati' Dukwiye kwirinda gutekereza intege nyinshi z'Abanyamerika kuko ibyo bagezeho barabikoreye. Ibitekerezo bahinduye nibyo byatumye ahakorerwa amafilime muri 'Hollywood' cyangwa inganda zikomeye nka 'Sonny' zikora umuziki mpuzamahanga, nizo zatumye bagera ku rwego tubabonaho kugeza ubu kandi natwe twabigeraho'.

    Dr Nkiru, avuga ko uyu mugabane wa Afurika ukeneye ibisubizo bifatika kandi bigaragaza impinduka nyazo zikwiye abahatuye, aho gutekereza no kujya kuzana ibisubizo byo mu bihugu by'Uburayi n'Uburengerazuba.

    Akomeza avuga ko Abanyafurika bakwiye guhanga udushya, ariko bigahera kubakiri bato kuko nibo bakwiye kuba ibuye ryo kubakiraho ubukungu bukomeye cyane.

    Ahamya ko mu gihe abatuye uyu mugabane bazaba babashije kugena ibisubizo by'ibibazo bafite, ntabwo hazaba hagikenewe ko abayobozi kuri uyu mugabane burira indege bajya mu bihugu by'Uburayi cyangwa iby'Uburengerazuba bajya kuvuga ibibazo by'umugabane wacu kuko tuzaba twamaze kwihaza.

    Ati' Twebwe abatuye umugabane wa Afurika, dukwiye kumva ko turi iwacu bityo tukirinda gushamadukira kujya mu bindi bihugu twizeye ko ariho hari ubuzima bwiza. Dukeneye guhindura umugabane wacu tukawushakira ibisubizo by'ibibazo dufite kuko nta mpamvu zo kujya Iburayi cyangwa mu bihugu by'Uburengerazuba tujya kuvuga ibibazo bitwugarije kuko tuzaba twabiboneye ibisubizo bihamye, ahubwo bo bakaba bakwifuza ko inama zose zibera i Davos, London, Paris, New York na Dubai zajya ziza kubera iwacu. Ibihugu byinshi bikwiye kwigira kuri Kigali kuko ubona ko habera inama nyinshi ndetse n'ubu haritegurwa inama ihuza abavuga ururimi rw'icyongereza (CHOGM).

    Bishingiye ku cyizere cy'Umushinga Africa Soft power Project, binyuze muri Africa Prosperity Network bavuga ko bifuza ko abatuye uyu mugabane bafatanya bakazamura ibihugu byabo kugirango babashe kugera ku ntego nziza kuko hari ibyo guheraho nk'ubukungu karemano butwarwa n'ibi bihugu. Muri uyu muhango, hatangijwe 'Kwahu Summit' ikaba yitezweho guhindura imitekerereze n'imikorere iganisha ku iterambere ry'Umugabane w'Afurika.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/kigali-aspp-irasaba-abatuye-umugabane-wafurika-guhindura-ibitekerezo-n-imikorere/

  • Abakobwa basabwe kwitinyuka bakayoboka amasomo y'iby'ingufu n'amashanyarazi – #rwanda #RwOT

    Ubu butumwa bwatangiwe muri Kaminuza Yigenga ya Kigali, ULK, ubwo uyu muryango wa POWERrHer Rwanda wari wahagiriye uruzinduko.

    Uru ruzinduko rwari rugamije kugirana ibiganiro n'abakobwa biga mu Ishami ry'Amashanyarazi nyuma hanatangizwa ku mugaragaro club y'uyu muryango izajya ikorerwamo ibikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere umwana w'umukobwa cyane cyane abiga ibijyanye n'ingufu.

    POWERHer Rwanda ni umuryango ugamije gushishikariza abagore n'abakobwa kwinjira mu bijyanye n'imyuga n'ubumenyingiro mu birebana n'ingufu n'amashanyarazi.

    Zimwe mu ntego zawo harimo kuzamura umubare w'abagore n'abakobwa bakiri mu mashuri yo hasi kugira ngo bazamuke bafite ubumenyi bubinjiza ku isoko ry'umurimo cyane cyane mu rwego rw'ingufu mu kuzamura ubwuzuzanye n'uburinganire.

    Ni muri urwo rwego ku wa Kane, ku wa 2 Kamena 2022, abagize uyu muryango basobanuriye aba banyeshuri akamaro kawo bagaragarizwa n'ibyo waje gukemura.

    Abanyeshuri bagaragaje ibyishimo, bavuga ko kubona hari abaharanira iterambere ryabo ari iby'agaciro bityo na bo bakwiye kubyaza umusaruro aya mahirwe.

    Umunyeshuri mu Mwaka wa Mbere muri ULK, Ingabire Alice, wanatorewe guhagararira Club nshya ya POWERHer Rwanda yavuze ko ibi ari izindi mbaraga zituma umwana w'umukobwa yigirira icyizere.

    Yavuze ko hakiri abakobwa batiyizera hakaba n'ibyo bahezwamo ariko hamwe n'uyu muryango hari icyizere cyo kubihindura.

    Yashimangiye ko aya mahirwe beretswe bagomba kuyabyaza umusaruro, bakihesha ishema kuko hari uwababonyemo ubushobozi.

    Umuyobozi Mukuru wungirije w'Umuryango POWERHer Rwanda, Mutoni Apophia, yasabye abandi bakobwa bari hanze bafite ubushobozi ariko bakiburira icyizere kwitinyuka kuko bigaragara ko uruhare rwabo ari ingirakamaro mu bice bitandukanye.

    Yagize ati 'Kubera icyuho cy'abagore cyagaragaraga mu bice binyuranye byatumye uyu muryango ubaho kugira ngo uzibe icyo cyuho. Mu gihe gito turashima intambwe tumaze gutera tunashishikariza abakobwa bose gukora ibyo biyumvamo yewe na bya bindi babwirwa ko badashoboye kuko bigenda bigaragara ko hari ababikora kuruta abandi.'

    Usibye kuba uyu muryango ufasha kurema icyizere mu bakobwa biga mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro cyane abiga iby'ingufu n'amashanyarazi unabafasha gukora imenyerezamwuga no kuborohereza kwinjira ku isoko ry'umurimo, aho kugeza ubu bamaze gufasha abakobwa barenga 300 gukora imenyerezamwuga.

    Umuyobozi Mukuru w'Ishami ry'Imyuga n'Ubumenyingiro muri ULK Polytechnique, Dr Sumbili Djuma, yavuze ko kuba umubare w'abakobwa biga amasomo y'imyuga n'ubumenyingiro ugeze kuri 40% muri ULK ari ikimenyetso kigaragaza ko byinshi biri guhinduka.

    Abakobwa basabwe gutinyura bagenzi babo na bo bakayoboka amasomo y'iby'ingufu n'amashanyarazi

    Ibi biganiro byitabiriwe n’abakobwa batandukanye biga ibijyanye n’amashanyarazi muri ULK

    Hatowe abazahagararira abandi muri Club ya PowerHer Rwanda muri ULK

    Abasanzwe ari abanyamuryango ba PowerHer Rwanda bishimiye kwakira abandi bashya

    Umuyobozi Mukuru w'Ishami ry'Imyuga n'Ubumenyingiro muri ULK Polytechnique, Dr Sumbili Djuma, yizeye ko umubare w’abakobwa biga imyuga n’ubumenyingiro uzazamuka

    Umuyobozi Mukuru wungirije w' Umuryango POWERHer Rwanda, Mutoni Apophia, yasabye abakobwa kwitinyuka

    Amafoto: Shumbusho Djasiri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakobwa-basabwe-kwitinyuka-bakayoboka-amasomo-y-iby-ingufu-n-amashanyarazi

  • Itandukaniro hagati y'urukundo n'ipfa ry'imibonano mpuzabitsina #rwanda #RwOT

    Twese tugira uburyo twumvamo kandi twasobanuramo urukundo, ariko se mu by'ukuri ni iki kiba kirimo kuba mu bwonko bwacu iyo dukunze?

    Kandi ni gute tumenya gutandukanya urukundo nyarwo no kwimara ipfa ry'imibonano mpuzabitsina?

    Urukundo ni iki?

    Hari ubushakashatsi bwa gihanga ku buvuzi bwo mu mutwe bwakozwe ku bufatanye na Open University.

    Helem E Fisher wo muri Rutgers University avuga ko hari ibintu bitatu biranga urukundo nyarwo ku wundi muntu.

    Kenshi habanza ipfa ariko si buri gihe.

    Ku bantu bamwe batajya bifuza imibonano mpuzabitsina, ibyo bishobora kutaba na busa.

    Ariko ku bagira ubwo bushake, buva ku misemburo yitwa oestrogen na testosterone, ni icyo kibanza.

    Iyo misemburo ihagurutsa ubushake bwacu bwo gukora kiriya gikorwa maze ikibatsi kikaka.

    Bihita byumvikana mu mubiri, ariko mu by'ukuri ni ipfa ry'imibonano n'uwo muntu ukwinjiramo/akakwinjiramo ukamuha DNA yawe, ndetse bikaba byavamo undi muntu mufite ibyo muhuje mwembi.

    Amour inconditionnel : qu'est-ce que l'amour sans limite ?

    Hatabayeho ipfa, byaba ari ugukabya kuvuga ko ubwoko bwa muntu bwakororoka.

    Ikintu cya kabiri kiranga urukundo ni ugukururwa (attraction) iki kikava ku misemburo ihagurutswa n'ibyo ubwonko bubonye yitwa dopamine.

    Iyo misemburo irekurwa n'ubwonko ukumva umerewe neza mu gihe urimo kureba umuntu cyangwa ikintu runaka.

    Gukora/kureba ikintu, dopamine ikazamuka, wumva umeze neza rwose.

    Amaherezo dopamine ituganisha ku kongera/gusubiramo icyo kintu. Niyo mpamvu gukururwa cyane bihinduka nko kubatwa (addiction) ku kubona cyangwa kuba hamwe n'undi muntu.

    Hari abantu rwose bagenda bagahera muri urwo, bagahora bashakisha icyo dopamine yabo yitayeho cyane muri icyo gihe.

    Icyo gihe umuntu aba yabaswe n'urukundo.

    Dopamine nayo iragenda igakwiragira mu bice by'ubwonko bisanzwe bigenzura gutekereza no kwitwara mu buryo runaka.

    Abantu kenshi baragenda bagahera mu ntekerezo zimeze nk'ukwezi kwa buki zishobora no kumara amezi 18 bitekerereza kuri uwo mukunzi wo mu mutwe.

    Undi musemburo ugira uruhare mu gukururwa ni norepinephrine utuma umubiri noneho nawo ugira ibyo ukora kubera ibiri mu bwonko.

    Ibyo ni nko kugira ibyuya mu ntoki, gutera cyane k'umutima, guhumeka insigane, kumva uruhubagane n'ikibatsi mu nda….

    Iyo bimeze bityo, ibyo bihinduka nk'igihe umuntu aba yahuye n'ikibazo, ariko iki ni ikibazo cyiza, kuko ibyo byiyumvo tubihuza n'ibintu byiza, nko kureba, kumva cyangwa guhumurirwa n'uwo dukunda.

    Ikintu cya gatatu ni ukwegerana no kubaka umubano.

    Hano hari indi misemburo ibiri iba iri mukazi, oxytocin na vasopressin.

    Oxytocin izwi kandi nk'umusemburo 'wo gukorakora byo kugusha neza' urekurwa mu gihe cy'imibonano mpuzabitsina cyangwa igihe imibiri ikoranyeho.

    Ibi bizamura ibyiyumvo byo gutekana no kunezerwa, bigafasha cyane mu gukomeza umubano n'uwo muntu.

    Mu bantu bamwe, ibintu bibi bahuye nabyo bakiri abana bishobora kugira ingaruka ku mikorere ya oxytocin, bikabagora kugira ibihe nk'ibyo ari bakuru.

    Ariko icyiza ni uko hariho ubuvuzi bwabugenewe bwongera kuremarema ubwonko maze bakabasha kubaka umubano mwiza.

    Naho kuri vasopressin, uyu musemburo urekurwa ako kanya nyuma y'imibonano mpuzabitsina nawo ugatanga ibyiyumvo byo kunezerwa.

    Uyu ushobora guhinduka ibisanzwe ku bantu bakora imibonano mpuzabitsina n'abantu benshi, ariko ubusanzwe uhagurutsa imikorere itera kwifuza kugumana n'uwo muntu, kandi bikagenda neza uko igihe gishira urukundo rukavamo ikintu gikomeye kandi cyuzuye.

    Ubushakashatsi bwerekanye ko ubugwaneza bugira uruhare rw'ingenzi muri ibi.

    Wavuga ko umubano w'igihe kirekire ari umwitozo uhoraho w'ubugwaneza.

    Urukundo narwo rugira uruhande rwijimye

    Urukundo rukabije, n'imyifatire yo gufuha bikaze biterwa no guhindagurika kw'ibipimo by'umusemburo wa serotonin.

    Ikindi kandi twese turabizi ko urukundo buri gihe rudahoraho, kandi ko iyo bigenze bityo bibabaza.

    Gushenguka umutima ni ukuri ko bibaho. Bizwi nk'uburwayi bw'umutima, ndetse bushobora kwibeshywaho ko ari 'heart attack'.

    Ibyiyumvo bikurikira gutandukana kw'abakundana birekura ibinyabutabire ubusanzwe biburira ko hari ububabare bw'umubiri.

    Bityo rero ubwonko bwacu busoma gutandukana nk'ikintu kibabaza cyane.

    Ariko n'ubwo haba ako gahinda k'umutima, uburyohe, intekerezo, n'imigirire by'urukundo bituma abantu bakirugwamo bakagumamo buri munota buri munsi.

    Kubera ko iyo iriya misemburo ya dopamine ikubise umuntu yumva ibinezaneza.

    Ariko nanone biriya bintu bitatu bigengwa n'imisemburo y'ubwonko bwacu bitari muri icyo gikorwa hari igihe kiba ari icya mbere gusa cyo kwimara ipfa.

    Rero nubwo bwose urukundo rudahora ari iroza (rose) igihe cyose, umutwe niwo ukomeza kuyobora umutima.

    @BBC

    The post Itandukaniro hagati y'urukundo n'ipfa ry'imibonano mpuzabitsina appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/06/03/itandukaniro-hagati-yurukundo-nipfa-ryimibonano-mpuzabitsina/

  • Breaking News: Ishimwe Dieudonne ‘Prince Kid’… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Kamena 2022, urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko Ishimwe Dieudonne ukurikiranyweho ibyaha bishingiye ku ihohotera rishingiye ku gitsina afungwa by’agateganyo, bityo akazaburana mu mizi afunzwe.

    Muri uku gusomwa k’urubanza, Ishimwe Dieudonne ntiyagaragaye imbere y’abacamanza, ahubwo hari Me Nyembo Honorine umwunganira mu mategeko.

    Ku ya 13 Gicurasi 2022 ni bwo Prince Kid yaburanye bwa mbere ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku bw’ibyaha bitatu yaregwaga ari byo; Gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

    Icyo gihe, urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwemeje ko Ishimwe Dieudonne, afungwa iminsi 30 y’agateganyo, byatumye atanga ubujurire bwe mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ari narwo rwasomye urubanza rw’ubujurire uyu munsi.

    Uyu munsi, urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ntirwanyuranyije n’uko urukiko rw’ibanze rwari rwavuze ko hari impamvu zikomeye zituma Ishimwe Dieudonne akekwaho ibyaha by’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

    Ku bw’ibyo, urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko ubujurire bwa Ishimwe Dieudonne ‘Prince Kid’ nta shingiro bufite, bityo agomba gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, akazaburana urubanza mu mizi afunzwe.

    Prince Kid yatsinzwe urubanza rw’ubujurire

    Prince Kid ni we wateguraga irushanwa rya Miss Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117794/breaking-news-ishimwe-dieudonne-prince-kid-yatsinzwe-urubanza-rwubujurire-117794.html

  • Umuriro w’uwotsa amafi wateye Gaze guturikira… – #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w’Ibiro ntaramakuru bya Nigeria (NAN) wasuye ahabereye iyi mpanuka ikomeye avuga ko aka gace byabereyemo ka Karshen-Kwalta gatuwe cyane, byatumye Gaze imwe yangiriza igice kinini cy’amazu y’ubucuruzi..

    Inkuru ya NAN ivuga ko ibi byabaye ahagana i Saa mbili z’umugoroba wo ku ya 2 Kamena 2022, aho Gaze yaturitse igahita ifatisha umuriro ku bindi bucuruzwa mu iduka, bigatuma umuriro ugera no ku baturanyi.

    Malam Abubakar wari ahabereye iyi mpanuka abireba n’amaso, yavuze ko abantu benshi bahise bajyanwa mu bitaro bambaye ubusa, bafite uruhu rwahiye.

    Malam yavuze ko abantu barenga 10 bahuye n'iki kibazo, cyane cyane abari mu iduka ryaturikiyemo Gaze ndetse n'abaturage batuye hafi yaryo.

    Umuyobozi w’ikigo cya Leta gishinzwe kuzimya umuriro muri Kano, Bwana Saminu Yusif, yemeje ibyabaye abwira ikinyamakuru AllAfrica ko abantu 20 bakomerekeye muri iyi mpanuka ariko bose bararokowe ari bazima, bakaba bari kwitabwaho n’abaganga.

    Bwana Yusif yavuze ko ibyabaye bivugwa ko byatewe n'umuriro wavuye mu mbabura y’umugabo ukaranga no akanagurishiriza amafi hafi y'iduka rya gaze ryabereyemo iri sanganya.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117797/umuriro-wuwotsa-amafi-wateye-gaze-guturikira-mu-iduka-ikomeretsa-abantu-20-117797.html

  • Ikiganiro kuri VOA cyabaye impamvu mu rubanza rwa Prince Kid , Ijambo ‘HAPPINESS riteza impaka mu rukiko #rwanda #RwOT

    Umwanzuro wasomwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 3 Kamena 2022. Uregwa ntiyari mu cyumba cy’Urukiko Rwisumbuye ruherereye i Nyamirambo.

    Prince Kid akurikiranyweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bikekwa ko yakoreye bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda yari amaze igihe ategura.

    Ashinjwa ibyaha bibiri birimo gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

    Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko akurikiranwa afunze rwamuhanaguyeho icyaha cyo gukoresha undi imibonano ku gahato, kuko nta kimenyetso byari bihari by’uko yasambanyije umukobwa witabiriye Miss Rwanda cyangwa yaramunyweshejwe inzoga ku gahato.

    Akimara gukatirwa, yahise ajurira, urubanza rutangira kuburanishwa n’Urukiko Rwisumbuye.

    Umucamanza mu Rwisumbuye ubwo yasomaga umwanzuro ku bujurire bwa Prince Kid yavuze ko akomeza gufungwa mu gihe iperereza ku byaha aregwa rigikomeje.

    Yavuze ko uwo mwanzuro ushingiye ku mutekano w’abatangabuhamya no kuba uregwa afunguwe ashobora kubangamira iperereza hashingiwe ku kuba yari umuntu ukomeye kandi abakobwa yarabagiriye umumaro binyuze muri Rwanda Inspiration Back Up yateguraga Miss Rwanda.

    Imiterere y’urubanza rw’ubujurire rwabereye mu muhezo

    Ku wa 26 Gicurasi 2022 ni bwo Prince Kid yitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge mu rubanza yaburanagamo ubujurire ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

    Mu mwambaro uranga imfungwa, Prince Kid urubanza rwe rwahise rwongera gushyirwa mu muhezo ku mpamvu zihuye n’izatumye iburanisha ryo mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro naryo rishyirwa mu muhezo.

    Icyo gihe iburanisha rigitangira, Ubushinjacyaha bwahise busaba ko urubanza rubera mu muhezo nk’uko bwari bwabisabye no mu rukiko rwabanje.

    Bwavuze ko ari uburyo bwo kurinda umutekano w’abatangabuhamya no gusigasira umuco mbonezabupfura.

    Ishimwe n’umwunganira mu mategeko basabye umucanza ko urubanza rwaburanishirizwa mu ruhame ndetse rukazanahasomerwa.

    Nyuma yo kumva impande zombie, Perezida w’Urukiko yafashe icyemezo cyo kuburanishiriza urubanza rwa Ishimwe mu muhezo ndetse we n’umwunganira mu mategeko Me Nyembo Emeline batangira gusobanura ingingo zabo uko ari eshanu bashingiragaho bajuririra icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.

    Nubwo batanze ingingo eshanu ariko zose zisa n’izikubiye kuri ebyiri zishingiye ku kuba Me Nyembo n’uwo yunganira batumva impamvu urukiko rwategetse ko afungwa by’agateganyo kandi bumva ko nta mpamvu zikomeye zihari zashingirwaho hemezwa ko ibyaha akurikiranyweho yabikoze ndetse no kuba umucamanza atarigeze agaragaza ko ataha agaciro ingwate yari yatanzwe na Prince Kid kugira ngo akurikiranywe ari hanze.

    Mu rubanza, Ubushinjacyaha bwavugaga ko Ishimwe washinze Rwanda Inspiration Back Up yari yahawe gutegura Miss Rwanda, ashingiye ku bubasha ahabwa bwo kuba ari umuyobozi yegereye abakobwa batandukanye bitabiraga iryo rushanwa akabasambanya.

    Mu iburana rye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro yagaragaje ko ibyo byaha byose ari ibyo bashaka kumugerekaho kuko nta kimenyetso kigaragaza ko yabikoze.

    Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasesenguye ingingo zatanzwe na Ishimwe ajuririra icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro hagamijwe kumenya koko niba nta mpamvu zikomeye zatuma akekwaho ibyaha akurikiranyweho.

    Me Nyembo yagaragaje ko mu rukiko rwabanje hatabayeho kugaragaza koko uburyo icyaha cy’ishimishamubiri cyakozwe bityo nta mpamvu zikomeye zatuma ukekwa akurikiranwa afunzwe hagendewe gusa ku buhamya bw’umwe mu bakobwa uvuga ko yamusambanyaga amwizeza kumufasha no kumugeza kure mu irushanwa.

    Ubushinjacyaha buvuga ko kuba yarasambanyaga uwo mukobwa kugira ngo azamubonere umwanya mwiza bihagije kugira ngo akurikiranywe naho ibyo kuba avuga ko atari mu kanama nkemurampaka ku buryo yagira iyo amufasha nta shingiro bikwiye guhabwa.

    Urukiko Rwisumbuye rusanga ibyo umutangabuhamya yavuze bitari bikwiye gushingirwaho ngo kuko birashoboka ko abantu babana kandi bafitanye urwango bigatuma yabimushinja.

    Urukiko rusanga iyo yaba impamvu ituma akekwaho koko ariko itaba ikomeye, ibyo bivuze ko kuba impamvu yaba idakomeye urukiko rwanzuye ko ingingo ya Me Nyembo n’uwo bunganira ifite ishingiro.

    Ingingo ya kabiri Prince Kid n’umwunganira we bagaragaje ni ukuba urukiko rwarashingiye ku ijambo 'Happiness’ ryumvikanye mu kiganiro bivugwa ko Prince Kid yagiranye n’umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa byashingirwaho bifatwa nko gusaba ruswa ishingiye ku gitsina kuko ntaho byumvikana mu magambo bakoresheje.

    Me Nyembo yagaragaje ko muri 'Happiness’ nta kintu cyo gusambanya uwo mukobwa kigaragaramo ndetse n’ushinjwa na we ashobora gutangaza ko ibyavugwagwa bihabanye n’ukuri.

    Umushinjacyaha we yavuze ko kuba icyaha cya ruswa gisaba uyitanga n’uyakwa guhisha amakuru bidatangaje kuba bakoresha ijambo 'Happiness’ mu kuyishakira izina nkuko hari abashobora kuyita andi mazina nka Fanta, amazi n’andi.

    Urukiko Rwisumbuye rwasobanuye ko ijambo 'Happiness’ rigoye gusobanukirwa bityo utashobora gusobanukirwa n’impamvu, rwanzura ko rusanga rifatwa nk’impamvu ikomeye ituma hakekwa ko yakoze icyaha cyo kwaka ruswa ishingiye ku gitsina.

    Ku birebana n’inyandiko yagaragajwe yanditswe n’uwo mukobwa y’uko Ishimwe atigeze amufata ku ngufu, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko imushinjura itahabwa agaciro kuko ikiri gukorwaho iperereza.

    Ku birebana no guhoza undi ku nkeke ngo hagendewe ku butumwa, umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2022 ubwo yari yasohokanye na Ishimwe Dieudonné ngo yamwandikiye ubugira buti 'Nonese Kid twaryamana bikavaho ?'

    Nyembo yavuze ibyo bitafatwa ko guhoza undi ku nkeke kuko bitagaragaza koko uwo mukobwa yigeze yiyama Prince Kid.

    Ishimwe Dieudonné we yavuze ibyo byari byaturutse ahanini ku kiganiro yari yakoranye na Voice of America aza kwifashisha Prince Kid arabimufasha hanyuma nyuma aza kumwemerera kumusohokana.

    Mu iburana yavuze ko nubwo bivugwa ko byabereye muri hotel barimo, kuba nta camera y’aho baraye igaragaza amashusho ari gukomangira uwo mukobwa ngo amusabe ko baryamana bidakwiye kwitwa ko yamuhohoteye cyangwa yamuhojeje ku nkeke.

    Ubushinjacyaha buvuga ko bushingiye ku gukomera kwa Ishimwe bitari korohera uwo mukobwa byatumye atabasha kumwiyama icyakora yabimenyesheje mugenzi we muri iryo joro ngo amubwire isanganya yahuye na ryo ariko kuko hari mu ijoro ntiyabasha kumusubiza.

    Urukiko rusobanura ko ibisobanuro bya Me Nyembo byumvikana ariko bikaba bigomba kuzatangwa mu rubanza mu mizi.

    Umucamanza yavuze ko urukiko rushingiye ku butumwa Prince Kid yahawe, kuba koko abo bombi bari kumwe muri hotel mu Ntara y’Iburengerazuba no kuba muri iryo joro yarandikiye mugenzi we amumenyesha ibyamubayeho koko iyo mpamvu ikomeye yatuma akurikiranwaho icyaha.

    Ingingo ya 83 y’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha igaragaza ko hashobora gutangwa ingwate ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha byose kandi ishobora kuba amafaranga, umutungo utimukanwa cyangwa kwishingirwa n’undi muntu.

    Muri uru rubanza ariko Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ingwate itakemezwa mu gihe hatagaragazwa agaciro kayo, ariko bunagaragaza ko bitewe n’imiterere yarwo idakwiye kwemerwa hanagendewe ku miterere y’ikirego ngo kuko uregwa ashobora kubangamira iperereza mu gihe yarekurwa.

    Urukiko Rwisumbuye narwo rusanga, umucamanza ashobora kumufungura by’agateganyo cyane ko ingwate yatanzwe ihagije kuko Ishimwe yari yatanze inzu n’imodoka nk’ingwate kugira ngo arekurwe akurikiranwe ari hanze.

    Gusa urukiko ruvuga ko hashingiwe ku miterere y’urubanza na cyane ko iyo ingingo igena iby’ingwate itanga n’ubwinyangamburiro bw’umucamanza bityo ko iyo ngwate itashingirwaho.

    Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwahise rutegeka ko Ishimwe Dieudonné akomeza gufungwa iminsi 30 ngo kubera umutekano w’abatangabuhamya kandi ngo aramutse afunguwe ashobora kubangamira iperereza cyane ko abakobwa bitabiriye Miss Rwanda ngo yabagiriye umumaro ubwo yayoboraga Rwanda Inspiration Back Up.

    Kugeza ubu Ishimwe afungiye muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere kuva ku wa 16 Gicurasi 2022, uwo munsi ni bwo Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

    Ibya Miss Muheto na Prince Kid muri hotel barayemo i Gisenyi n’ibya HAPPINESS byagarutsweho murukiko

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Ikiganiro-kuri-VOA-cyabaye-impamvu-mu-rubanza-rwa-Prince-Kid-Ijambo-HAPPINESS-riteza-impaka-mu-rukiko

  • REMA irakangurira abantu kwirinda gutwika ibyatsi byo mu mirima #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikigo cy’igihugu cyo kwita ku bidukikije (REMA), kirakangurira abaturage kwirinda gutwika ibyatsi byo mu mirima, kuko bihumanya umwuka wo mu kirere abantu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/rema-irakangurira-abantu-kwirinda-gutwika-ibyatsi-byo-mu-mirima