Mu butumwa bwatanzwe na bamwe mu babarizwa mu ruganda rw'imideli mu Rwanda mu ruhande rwo kuyihanga, bashimangiye amahirwe ari mu kuba CHOGM igiye kubera mu Rwanda. Moses Twahirwa, umuhangamideli na nyir'inzu y'imideli ya Moshions yambika abiganjemo abayobozi, abanyamahanga n'abifite yagize ati:'Nicyo gihe cyacu cyo kurabagirana, aya ni amahirwe aza rimwe mu buzima, ahasigaye ni ahacu ngo tubashe kuyabyaza umusaruro. U Rwanda ni igihugu cy'ubwiza kandi ni ahantu ho kubasha gusobanura abo turibo. Kandi nizera ko ibikorwa byacu by'ubugeni bizabasha kugera kure, kuko ubuyobozi bwacu n'abasogokuru baduharuriye inzira. Ibisigaye ni ibyacu mu kibuga cyacu kinoze, hamwe n'impano zacu zizatugezayo.'
Â
Kagirimpundu Kevine, umuhangamideli, umuyobozi mukuru uri no mu bashinze sosiyete ya Uzuri KY itunganya inkweto, imaze kuba ubukombe no mu mahanga aho iherutse guhiga izindi ikegukana miliyoni zisaga 100Frw mu irushanwa ritegurwa n'ikompanyi y'imideli ya Tommy Hilfiger, nawe yakomoje ku mahirwe akomeye ari mu kuba u Rwanda rwakiriye CHOGM avuga ku buryo ibyajyaga bituma benshi bajya imahanga ubu biba bigiye kubaza hafi ati:'Kwakira CHOGM bituzaniye amahirwe akomeye. Mbere y'iyi nama Abanyarwanda bahoze bafata urugendo rwo kujya kwerekana ibyo bakora, ariko kuri ubu kwakira abarenga ibihumbi 5 baturutse hirya no hino ku isi ni amahirwe adasanzwe ku Banyarwanda yo kwamamaza ibyo bakora na serivisi nziza iboneka mu rw'imisozi igihumbi.'Â Moses Twahirwa umwe mu bahangamideli bakomeye mu Rwanda
Kevin Kagirimpundu Umuyobozi Mukuru wa Uzuri KY
Ishimwe Ysolde na Kevine Kagirimpundu bashinze Uzuri KY
Ubutumwa bwa Kevine KagirimpunduÂ
Ubutumwa bwa Moses TwahirwaÂ
Harabura iminsi 14 CHOGM 2022 igaterana aho izaba hagati ya tariki 20 na 26 Kamena 2022
Abagore bibumbiye mu rugaga rushamikiye ku muryango RPF Inkotanyi mu karere ka Kamonyi, kuri uyu wa 04 Gicurasi 2022 bagiye kuremera'Intwaza' mu Murenge wa Rukoma, Akagari ka Taba, Umudugudu wa Karuri. Mu byo bakoreye uyu mubyeyi w'Intwaza, harimo kumuha ibiribwa, kumwubakira Akarima k'Igikoni, Kumutunganyiriza umuhanda ugana iwe, kubaka Fondasiyo y'inzu, Gukora isuku mu nzu, Guteka bakamugaburira n'ibindi.
Uwizeyimana Christine, Umuyobozi w'Urugaga rw'Abagore rushamikiye ku muryango RPF Inkotanyi mu karere ka Kamonyi, yabwiye intyoza.com ko ibikorwa bakoreye uyu mubyeyi w'Intwaza, Nyanayingwe Agnes ari ibikorwa bigize igikorwa cyagutse cy'Ubukangurambaga batangiye ku bikorwa bibangamiye Umuryango Nyarwanda.
Abaje bikoreye berekeza kwa Nyanayingwe Agnes.
Muri ibyo bikorwa harimo; Igwingira ry'Abana, Kurwanya Ubuzererezi bw'Abana, Abana bata ishuri, Ihohoterwa ry'Abana n'Abangavu ndetse n'ibindi bifuza ko bigendana na Manifesito y'Umuryango RPF Inkotanyi mu bikorwa byahizwe ko bigomba kuba byagejejwe ku banyarwanda mu 2024.
Mu kuremera uyu mubyeyi w'Intwaza, Uwizeyimana avuga ko nabyo biri muri Gahunda batangije yo kuremera Ababyeyi b'Intwaza, bakababa hafi mu gikorwa bise Marenaje, aho bifuza ko aba babyeyi bakozweho na Jenoside yakorewe Abatutsi bagasigara bonyine, ko badakwiye gukomeza kumva ko ari bonyine, ko hari abahari bo kubitaho no kubarwanira ishyaka, babahumuriza.
Ababyeyi baje bikoreye ibiseke.
Avuga ko mu kurwanya Igwingira ry'Abana, batunganije imirima y'igikoni ndetse bakagaburira Abana, babaha ibiryo n'Amata, ndetse bereka ababyeyi n'Abakiri bato ko Umwana ari uwo kwitabwaho, akabaho neza, agakura neza kugira ngo azigirire akamaro, akagirire Umuryango ndetse n'Igihugu.
Nyanayingwe Agnes, Intwaza yaremewe n'aba bagore bibumbiye mu rugaga rushamikiye ku muryango RPF Inkotanyi, yabwiye intyoza ko yishimiye cyane ibyo yakorewe, ko byongeye ku mwereka ko atari wenyine, ko hari abamwitayeho.
Aha, Uwizeyimana yaherezaha umubyeyi Nyanayingwe kimwe mu biseke yashyikirijwe.
Agira ati' Iki gikorwa cyankuye mu bwigunge ndetse n'inzara ndabona nayishize kubera ko bandemeye icyo kurya, mbese muri make bampaye ibyo nari nkeneye. Harimo; Umuceri, Ibishyimbo, Soya, Ifu, mbese byose nabonye birimo kandi ni byiza'.
Nyanayingwe, avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yamutwaye Umugabo n'Abana be bane agasigara ari wenyine. Avuga ko yabayeho mu buzima bubi, ariko kubera ubuyobozi bwiza bw'Igihugu aza gushakirwa aho kuba yitabwaho.
Kuri iki Cyumweru tariki 5 Kamena nibwo mu Bwongereza hasojwe iminsi ine y'ibirori byo kwishimira imyaka 70 Umwamikazi Elisabeth II amaze yimye ingoma.
Ni ibirori byizihijwe n'ibihumbi by'abaturage hirya no hino mu Bwongereza n'ahandi ku Isi mu bihugu biri mu muryango wa Commonwealth.
Perezida Kagame abinyujije kuri Twitter, yavuze ko imyaka 70 Umwamikazi Elisabeth II amaze ku ngoma yakoranye umurava inshingano ze.
Ati 'Dushimiye Umwamikazi Elisabeth II wizihiza yubile y'imyaka 70 n'umuhate yagaragaje mu gukorera abaturage mu myaka 70 ishize. Mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira #CHOGM2022, turifuza gukomeza guteza imbere ubushuti n'ubufatanye mu muryango wa Commonwealth.'
Congratulations to Queen Elizabeth II on the occasion of her #PlatinumJubilee and her dedication to service over the last 70 years. As Rwanda gets ready to host #CHOGM2022, we look forward to strengthening the friendship and cooperation within the Commonwealth family.
Kuwa Kane tariki 2 Kamena nibwo mu Rwanda hizihijwe imyaka 70 ishize Umwamikazi Elisabeth II yimye ingoma, aho hacanywe urumuri Imbuga City Walk ahazwi nka Car Free Zone, ndetse ni igikorwa cyabereye ku isaha imwe mu mu mijyi yose ya Commonwealth.
Mu muhango usoza ibi birori by'iminsi ine, Umwamikazi Elisabeth II w'imyaka 96 yashimye urukundo yagaragarijwe n'abantu bo mu bice bitandukanye by'Isi.
Umwamikazi w'u Bwongereza Elizabeth II [Elizabeth Alexandra Mary Windsor], yavutse ku wa 21 Mata 1926.
Yimye ingoma ku wa 6 Gashyantare 1952, nyuma y'uko Se, Umwami George VI atanze. Elizabeth II ni umugore wa gatandatu mu bayoboye u Ubwami bw'u Bwongereza, akaba ariwe muyobozi uyoboye igihe kinini mu mateka y'u Bwongereza.
Umwamikazi Elizabeth II kuri ubu ni we Muyobozi Mukuru w'Umuryango wa Commonwealth, akaba yaragennye Charles, Igikomangoma cya Wales kuzamusimbura igihe azaba atanze.
Iyo nyubako yatangiye kuzamurwa muri Werurwe 2022 mu Mudugudu wa Bukinanyana mu Kagari ka Butare mu Murenge wa Ngoma. Igizwe n'inyubako eshatu zigerekeranye harimo imwe yubatse munsi y'ubutaka.
Iri kubakwa ku buso bwa metero kare 1532, izaba ifite ibyumba 17 birimo ibiro umunani n'ibindi bitatu by'inama harimo icyakira abantu 800.
Ni inyubako biteganyijwe ko izuzura mu gihe cy'umwaka umwe kandi izaba irimo n'inzira zorohereza abafite ubumuga kuyigeramo bitabagoye.
Umuyobozi w'Akarere ka Huye akaba na Chairperson wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Huye, Sebutege Ange, yavuze ko Umuryango FPR Inkotanyi ugomba kuba intangarugero mu byiza byose kandi ukagira n'inyubako isobanutse yo gukoreramo.
Ati 'Umuryango ukagira n'Ingoro isobanutse ijyanye n'icyerekezo ariko atari iyo gukoreramo gusa, ahubwo ikaba ishobora no kubyara inyungu mu bikorwa bimwe na bimwe umuryango wakora.'
Yavuze ko iyo nyubako ijyanye n'icyerekezo cy'igihugu cyo guteza imbere imijyi yunganira uwa Kigali kandi yubahirije igishushanyo mbonera cy'Umujyi wa Huye giherutse kwemezwa.
â” Iri kubakwa n'abanyamuryango ubwabo
Sebutege yavuze ko iyo nyubako iri kubakwa n'abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Huye ubwabo, kandi hari icyizere ko izuzurira ku gihe.
Ati 'Iyi nyubako izubakwa n'abanyamuryango mu buryo dusanzwe dukora twitangira ibikorwa by'umuryango n'ubundi. Ibyo mwabonye byose bimaze gukorwa bishingiye ku bushobozi abanyamuryango bagenda batanga.'
Ashingiye ku mubare w'abanyamuryango ibihumbi 230 bari mu Karere ka Huye, yavuze ko buri wese atanze umusanzu wa 1000 Frw buri kwezi, mu mezi atatu baba babonye amafaranga yose yo kuyubaka.
Yavuze ko byose bishingiye ku bukangurambaga kugira ngo abanyamuryango bose bumve kandi basobanukirwe uwo mushinga w'ubwubatsi n'akamaro kawo.
Depite Ruhakana Albert yashimye umushinga w'iyo ngoro avuga ko na we azatanga umusanzu we kugira ngo yihutishwe.
Ati 'Ndumva nk'abanyamuryango twicaye hano umusanzu wacu urakenewe ndetse byaba ari n'isoni igihe twaba tuyitashye mu mwaka twihaye, umunyamuryango uri hano atarashyizeho sima cyangwa ikaro.'
Senateri Havugimana Emmanuel yavuze ko hakwiye guterana inama y'imihigo ngo abashaka gutanga inkunga babikore kandi hagashyirwaho na nimero ya konti muri banki yo kuyinyuzaho.
Ati 'Ndumva hakwiriye inama imeze nk'iy'imihigo, abanyamuryango bayitabiriye umwe akavuga ngo 'ntanze imifuka ibiri y'isima' gutyo gutyo uko buri wese ashoboye. Mudufashe muduhe na nimero ya konti umuntu ashobora kujya anyuzaho inkunga abonye.'
Kuri iki Cyumweru, tariki ya 5 Kamena 2022, abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Huye bahuriye hamwe mu nama y'ubukangurambaga bugamije kunoza imikorere n'imikoranire.
Imiterere y'Igishushanyombonera cy'Ingoro ya FPR Inkotanyi i Huye
Yitezweho kongera iterambere n’ubwiza bw’Umujyi wa Huye
Ni inyubako biteganyijwe ko izuzura mu gihe cy'umwaka
Iyo nyubako y’Ingoro ya FPR Inkotanyi yatangiye kuzamurwa
Inzu FPR Inkotanyi yari isanzwe ikoreramo mu Karere ka Huye
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi i Huye bahuriye mu nama
Sebutege yavuze ko iyo nyubako iri kubakwa n'abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Huye ubwabo, kandi hari icyizere ko izuzurira ku gihe
Kuri iki Cyumweru, tariki ya 5 Kamena 2022, abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Huye bahuriye hamwe mu nama y'ubukangurambaga
Sebutege yavuze ko byose bishingiye ku bukangurambaga kugira ngo abanyamuryango bose bumve kandi basobanukirwe uwo mushinga w'ubwubatsi n'akamaro kawo
Habayeho n’umwanya wo gutaramira abitabiriye iyo nama
Depite Uwamariya Veneranda na we yitabiriye iyo nama y’ubukangurambaga
Depite Ruhakana Albert yashimye umushinga w'Ingoro ya FPR Inkotanyi avuga ko na we azatanga umusanzu we kugira ngo yihutishwe
Biyemeje kurushaho kunoza imikorere n’imikoranire
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Huye bahuriye hamwe kuri iki Cyumweru
Abitabiriye bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo
Umuyobozi w'Akarere ka Huye akaba na Chairperson wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Huye, Sebutege Ange, yavuze ko Umuryango FPR Inkotanyi ugomba kuba intangarugero mu byiza byose
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yifatanyije n’Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II mu kwizihiza yubile y’imyaka 70 amaze ari Umwamikazi. Mu butumwa (…)
Ibifasgijwe n’abakinnyi basanzwe bakinira Musanze FC mu cyiciro cya mbere, Munyashyaka Gilbert ‘Lukaku’ na Kwizera Jean Luc bafashije CETRAF FC kwegukana Igikombe cy’Irushanwa ryo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko rwo mu turere twa Musanze, Gakenke na Nyabihu nyuma yo gutsinda Makamburu FC ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma.
Uyu mukino wabereye kuri Stade Ubworoherane kuri iki Cyumweru, wari witabiriwe n’abantu b’ingeri zose barimo n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Rumuri Janvier.
Makamburu FC yabonye uburyo bwo gutsinda ubwo Dusabe Jean Claude yari akiniye nabi Nduwayezu Jean Paul inyuma gato y’urubuga rw’amahina, ikosa rihanwe na Niyonshuti Gad umupira ukurwa mu izamu n’ubwugarizi.
Kwizera Jean Luc yafunguye amazamu ku munota wa 29, ku mupira yahawe ari ahagana ku murongo w’urubuga rw’amahina, arawufunga mbere yo gutera ishoti rikomeye ryaruhukiye mu ngunj y’iburyo bwa Bimenyimana Patrick wari mu izamu rya Makamburu FC.
Mugenzi Cédric usanzwe ukinira Kiyovu Sports yasimbuye ku ruhande rwa CETRAF FC ubwo igice cya kabiri cyari kigitangira naho Benedata Janvier bakinana ajyamo ku munota wa 60 asimbuye Gakwavu Jean Berchmas.
Ku munota wa 74, Ishimwe Thierry yahuye n’umupira wari uvuye kuri Niyonshuti Gad awuteye adahagaritese ujya hejuru gato y’izamu rya CETRAF FC.
Nyuma y’umunota umwe, Makamburu FC yabonye ubundi buryo bwiza ku mupira uteretse watewe na Niyonshuti Gad, ariko ku bw’amahirwe make ukubita umutambiko w’izamu ujya hanze.
Habura iminota 13 ngo umukino urangire, Munyeshyaka Gilbert yashimangiye intsinzi ya CETRAF FC atsinda igitego cya kabiri ku mupira wari uvuye ku giti cy’izamu nyuma ya koruneri yari imaze guterwa.
Ku munota wa 88 ni bwo Ishimwe Thierry yatsinze igitego cy’impozamarira cya Makamburu FC ku mupira yatereye mu rubuga rw’amahina.
Gutsinda uyu mukino byahesheje CETRAF FC kwegukana igikombe ndetse byari ibyishimo ku bakunzi bayo kuko bihimuye kuri Makamburu FC yari yabatsinze ibitego 2-1 mu matsinda.
Amakipe umunani yo mu turere twa Musanze, Gakenke na Nyabihu ni yo yari yitabiriye aya marushanwa y’umupira w’amaguru mu rwego rwo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, yatangiye guhera tariki ya 16 Mata.
CETRAF FC yageze ku mukino wa nyuma itsinze Ntagipfubusa igitego 1-0 mu gihe Makamburu FC yari yatsinze Nyabihu penaliti 5-4 nyuma yo kunganya ibitego 2-2 mu mpera z’ukwezi gushize.
Abahanzi Meylo, Clemy Umuhire na The Bless basusurukije abitabiriye umukino wa nyuma bari kumwe na DJ Young na MC Montana.
Abafatanya bikorwa muri iri rushanwa bari Musanze wine, Makamburu wine, Meraneza, Next Bar, Mukungwa River Side Night Club, Ntagipfubusa Ltd, Masita na Canal Plus Musanze.
Ikibazo cy’ibiyobyabwenge mu rubyiruko kiri mu bihangayikishije inzego zitandukanye mu Rwanda kuko hari abo bitera kugira agahinda gakabije.
Inyigo y’Ikigo gishinzwe Ubuzima (RBC) yo muri 2018 igaragaza ko Abanyarwanda barenga ibihumbi 200 biganjemo urubyiruko, bagezweho n’uburwayi bwo mu mutwe biturutse ku kunywa inzoga n’ibindi biyobyabwenge.
Yagaragaje ko abenshi mu bagezweho n’uburwayi ari urubyiruko ruri mu kigero cy’imyaka hagati ya 12-35, ndetse ko ½ cy’Abanyarwanda bari muri iki kigero bakoresheje ibiyobyabwenge nibura rimwe mu buzima bwabo.
Igikombe cyahawe ikipe ya mbere
Wari umukino urimo ishyaka ryinshi
Dukundane Jean d’Amour agerageza guhindura umupira
Abantu bo bari benshi baje kureba uyu mukino
Trump, umuyobozi wa CETRAF ni we washyikirijwe igikombe
'Accidental Vacation'Â Ni filime ya One Percent Entertainment yo muri Nigeria, ireberera inyungu z’uyu muhanzikazi akaba ari n’umwe mu bakinnyi b'imena b’iyi firime, ndetse igitekerezo cyayo kikaba cyaraturutse kuri we.
Alliah Cool avuga ko 'Accidental Vacation' ari firime igaruka ku bantu benshi bahuriye mu biruhuko ku buryo butunguranye, ndetse ikaba igaragaramo ibihugu bitandukanye birimo u Rwanda, Tanzania, Nigeria, Ghana, Afurika y'Epfo n'ibindi bice.
Alliah Cool akomeza avuga ko iyi firime izaba irimo imico itandukanye bitewe n'uko abo bantu bagaragara muri iyi filime bahuriye mu biruhuko, bazaba ari abo mu bihugu byinshi.
Yagize Ati 'Ni filime nziza kandi ngari. Nishimiye kugira umushinga urimo abakinnyi bakomeye nk'abo twakinanye. Hari byinshi ngiye kunguka byisumbuye ku bumenyi nari nsanzwe mfite.'
Amakuru INYARWANDA ifite ni uko biramutse bikunze ishobora kunyura ku mbuga zerekanirwaho filime zikomeye nka Netflix ndetse na Amazon, kuko abarebera inyungu Alliah Cool bamaze iminsi mu biganiro n'ibi bigo.
Ibi biganiro biramutse bigenze neza iyi firime ikanyuzwa kuri Netflix cyangwa Amazon, yaba ari indi ntambwe itewe kuri Cinema nyaRwanda cyane cyane urebeye mu mibare n’abakurikirana izi mbuga ku isi yose.
Mu bakinnyi barimo bo muri Nigeria bafite amazina akomeye harimo Anita Alaire Afoke Asuoha uzwi nka Real Warri Pikin, azwi cyane mu gutera urwenya.
Harimo kandi Venita Akpofure wamenyekanye ubwo yitabiraga Big Brother, ubwo yabaga ku nshuro ya kane. Uyu yamenyekanye muri 'My Village People', 'Kambili: The Whole 30 Yards Biodun', 'While you slept' , 'Gold Diggin' n'izindi.
Hari na Richard Mofe-Damijo w'imyaka 60, umaze igihe kinini mu ruganda rwa sinema muri Nigeria. Uyu yamenyekanye muri filime nka 'Hostages' , 'Scores to Settle', 'The Wedding Party 2', 'God Calling', 'Love Is War', 'King of Boys: The Return of the King' n'izindi.
Hari n'abandi benshi batandukanye bazwi cyane muri Nigeria, barimo Roxy Antak wamenyekanye muri 'Seven and a Half Dates' ukinana na Alliah Cool ari umukunzi we, n'abandi.
Alliah Cool ni umwe mu bakinnyi bagezweho mu Rwanda, ndetse firime ye yise Alliah The Movie ni imwe muri firime zakunzwe cyane, ndetse zirimo ubutumwa bwagiye bufasha abantu batandukanye banagiye babitangira ubuhamya.