
Category: Uncategorized
-
Bibutse abari abakozi b’Iposita 26 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Mu gihe u Rwanda rukiri mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, mu mpera z’iki cyumweru, hibutswe abahoze ari abakozi b’Iposita (…) -
Dufite isi imwe rukumbi tuyibungabunge: Inter… – #rwanda #RwOT
Hambere aha, abantu benshi ntibumvaga icyo bisobanura 'kubungabunga ibidukikije' ndetse abagerageje kubyumva wababaza icyo bisobanura, bakakubwira ko ari 'gutera igiti' dore ko hari n'indirimbo zabivugagaho ngo 'Nutema kimwe jya utera bibiri'.Â
Gusa, ubwo ikibazo cy'iyangirika ry'ibidukikije cyakomeje gukaza umurego, ugasanga hirya no hino hagaragara 'ibiiza' bigasenya amazu, imyuzure ndetse n'inkangu n'ibindi bitandukanye; byatumye 'Isi' ihaguruka ngo irengere 'Isi'.Â
Ubu hirya no hino ku isi, haravugwa ibijyanye no kugabanya ikibazo cy'imyuka ihumanya ikirere, ndetse n'u Rwanda ntirwasigaye. Kuri uyu wa kane hatangijwe ku mugaragaro umushinga wo guhugurira no guha abagore n'abakobwa moto zikoreshwa n'amashanyarazi mu rwego rwo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere biterwa n'ibinyabiziga bya moto.
Ikigo nka MTN nacyo, mu minsi ishize, cyatangije ku mugaragaro igikorwa cyo gukoresha mu bikorwa byayo, umuriro uturuka ku mirasire y'izuba, ndetse inatangaza ko yatangiye gukoresha imodoka zikoresha umuriro w'amashanyarazi, ibi byose ari mu rwego rwo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.
Ubwo MTN yamurikaga uyu mushinga wa 'MTN Project Zero', umuyobozi wa Tekinike mu Ishami rya MTN Remera HUB, Gakwerere Eugene yatangaje ko mu gice cya mbere (phase) cy'uyu mushinga bemerewe gukora ubushobozi butarenze kilowati 50, byabafashije kugabanya toni 124 zahumanyaga ikirere.Â
Mu magambo ye, yagize ati: 'Uyu munsi wa none mwabonye ko itegeko rihari rigenwa n'ikigo ngenzuramikorere  ariyo RURA, kivuga y'uko aba bafatanyabikorwa bacu badashobora gukora ubushobozi burenze  kilowati 50. Kilowati 50 ni 3% y'umuriro twajyaga dukoresha yaba hano cyangwa i Nyarutarama muri 'Data Centers' zacu. 3% byagabanyijeho nibura toni 124 duhumanya mu kirere.
Mu mwaka wa 2021, imibare yagaragazaga ko ikimoteri cya Nduba cyakira toni zirenga 500 z'imyanda ikomeye, na meterokibe 150 kugeza kuri 200 y'imyanda yoroshye yo mu bwiherero.
Mu myanda yose ihamenwa, 40% ni amafunguro abatuye muri Kigali basigaza. Ibi byose bitera umunuko ukabije, ndetse bikanazamura ibyuka bihumanya ikirere.
Tariki ya 16 Gashyantare 2022, imvura yasenyeye imiryango 52 mu mudugudu wa Birembo, mu Kagari ka Ngara, umurenge wa Bumbogo mu karere ka Gasabo. Aha ni hamwe muri henshi hasenywa n'imvura mu bihe bitandukanye mu Rwanda.
Mu bindi bihugu naho, ni kenshi twumva imiyaga, imyuzure n'ibindi biza ahanini bituruka ku iyangirika n'ihumanywa ry'ibidukikije.Â
Mu ijambo rye, Umuyobozi Mukuru wa REMA, Kabera Juliet yavuze ko bishimira intambwe imaze guterwa kuko abantu bamaze kumenya 'ibidukikije' icyo aricyo, bitandukanye na mbere bityo hari ikizere cy'umusanzu wa buri wese mu kubibungabunga.
Ati: 'Ubumenyi buriho buriyongera. Aho duhera ni aho tutari tuzi n'ibidukikije icyo aricyo. Ubu nta munyarwanda wavuga ko atazi ko wenda guhinga mu gishanga ukabihinga mu buryo butemewe ko atari byo, nta munyarwanda utazi ko kunyanyagiza imyanda, kujugunya imyanda hirya no hino ko ataribyo, hari aho tumaze kugera tubyumva, ngira ngo twese turabona ko iyo ugenze hirya no hino mu Rwanda ntabwo ubona imyanda igenda ijugunyanze hirya no hino”.Â
“Aho niho upimira ko imyumvire y'abantu imaze kuzamuka ku bijyanye no kurengera ibidukikije. Haracyari, birumvikana, akazi ko gukora ariko byibuze n'abana bato, abafite abana bato murabibona murabizi ko abana basigaye babaza ibibazo bigaragaza ko kubungabunga ibidukikije bumva icyo ari cyo, akamaro kacyo bakumva'.
Minisitiri w'Ibidukikije, Dr. Mujawamariya Jeanne d'Arc, mu ijambo yagejeje [mu buryo bw'iyakure] ku bitabiriye uyu muhango, yagarutse ku buryo ibidukikije ari ingirakamaro mu buzima bwa muntu bwa buri munsi.
Yagize ati: 'Uyu munsi ugamije ahanini gukangurira abatuye isi ibikorwa bijyanye no kubungabunga ibidukikije no guhangana n'imihindagurikire y'ibihe'.Â
Yongera ati: 'Insanganyamatsiko y'uyu mwaka [Dufite isi imwe rukumbi tuyibungabunge] ifite ubutumwa bukangurira buri wese by'umwihariko buri muturarwanda, ko tugomba kubana n'ibidukikije mu buryo burambye, tukirinda ibikorwa byangiza Isi rukumbi dutuye. Muri uyu mwaka turizihiza uyu munsi, twizihiza  n'isabukuru y'imyaka 50 Umuryango w'Abibumbye wita ku bidukikije UNEP umaze ushinzwe.
 Iyi nsanganyamatsiko iratwibutsa ko Isi ariyo ngobyi iduhetse yonyine, bityo rero dufitanye isano ikomeye nayo. Muri iyi si dutuye niho honyine dukura umutungo kamere udufasha kubaho mu buzima bwacu bwa buri munsi. Aha twavuga amazi, ubutaka, isanzure, umwuka duhumeka, amashyamba, urusobe rw'ibinyabuzima n'ibindi. Ibi bikatwereka ya sano ikomeye dufitanye n'isi cyangwa se ibidukikije.'
Ni umuhango wabereye muri Kigali Marriott Hotel mu masaha ya nyuma ya saa sita. Witabiriwe n'abantu b'ingeri zinyuranye, icyumweru cyo kubungabunga ibidukikije kikaba cyasojwe kuri uyu wa gatanu tariki 3 Gicurasi, 'kubera ko tariki 5 azaba ari muri weekend'.Â
Dore amwe mu mafoto aranga uko igikorwa cyagenze:Â
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
REBA MU NCAMAKE UKO BYARI BIMEZE MU KWIZIHIZA UYU MUNSI
AMAFOTO: Sangwa JulienÂ
VIDEO: Iradukunda Jean de Dieu
-
Abanya-Senegal barifuza ko mva muri Liverpool… – #rwanda #RwOT
Ahazaza ha rutahizamu Sadio Mane mu ikipe ya Liverpool hakomeje gutera amatsiko benshi, nyuma y'amakuru atandukanye akomeje kwemeza ko umwaka utaha uyu mukinnyi atazaba ari muri iyi kipe amazemo imyaka 6.
Ikiganiro Mane yagiranye na Sky Sports cyaciye amarenga ko adateganya kongera amasezerano nubwo aricyo cyifuzo cy'abafana n'ubuyobozi bwa Liverpool.
Aganira na Sky Sports Mane yagize ati'Nk'undi muntu wese, nanjye njya ku mbuga nkoranyambaga kandi nsoma ubutumwa buba buriho. Ntekereza ko nka 60% cyangwa 70% by'abanya-Senegal bifuza ko mva muri Liverpool. Nzakora ibyo bifuza, gusa reka dutegereze igihe gito! Reaka tureke kwihuta mu gihe kitarambiranye turamenya uko bimeze'.
Abafana ba Liverpool baherutse gukora akarasisi basaba ubuyobozi bwa Liverpool kuganiriza byihuse Sadio Mane nyuma yuko hari amakuru yavuzwe ko yaba yitegura gusezera kuri iyi kipe akerekeza mu Budage mu ikipe ya Bayern Munich, ndetse na FC Barcelona ikaba imucungiye hafi.
Sadio Mane uri ku musozo w'amasezerano ye muri Liverpool yageze Anfield mu 2016 avuye muri Southampton, mu myaka 6 ayimazemo amaze kuyikinira imikino 269 akaba yarayitsindiye ibitego 120.
Mane yafashije Liverpool kwegukana ibikombe 6 bitandukanye birimo Premier League yari imaze imyaka 30 yirukaho, na UEFA Champions League yegukanye mu 2018-19.
Sadio Mane yaciye amarenga yo gutandukana na muri Liverpool
Abafana ba Liverpool basabye Mane kuguma Anfield
Amakipe arimo Bayern Munich na Barcelona arifuza bikomeye Sadio Mane -
Papa w’umukwe yahagaritse ubukwe kubera impamvu isekeje – YEGOB #rwanda #RwOT
Umusaza wo muri Nigeriya yahagaritse ubukwe bw'umuhungu we amuziza ko umudj yacuranze indirimbo zidahimbaza Imana.
Uyu musaza yahagaritse ibirori hagati kandi yamagana byimazeyo 'Umuziki w'isi' ucurangwa na DIsc Jockey.
Se w'umusore yasabye ko umuziki wa gikristo ucurangwa cyangwa buri wese agomba gupakira akagenda.
Yashimangiye ko ari we wari ukuriye ibirori kandi agaragaza ko atemera indirimbo z'isi ndetse n'uburyo abantu babyina mu bukwe. MC yaje kuyobora DJ gucuranga gusa indirimbo za gikirisitu cyangwa ubutumwa bwiza.
Source : https://yegob.rw/papa-wumukwe-yahagaritse-ubukwe-kubera-impamvu-isekeje/
-
Abakozi n'abayobozi ba Kigali Serena Hotel basabwe umusanzu mu kurwanya abapfobya Jenoside – #rwanda #RwOT
Ubwo basuraga uru rwibutso, abakozi ba Kigali Serena Hotel baganirijwe ku mateka yaranze u Rwanda mu 1994, bashyira indabo ku mva bunamira n'imibiri ishyinguye kuri uru rwibutso.
Nyuma y'iki gikorwa hakurikiyeho umuhango wo gucana urumuri rw'icyizere no guhabwa ikiganiro byabereye ku cyicaro gikuru cy'iyi Hoteli.
Uyu muhango wanitabiriwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy ari na we wari umushyitsi mukuru.
Umuyobozi Mukuru wa Kigali Serena Hotel, Daniel Sambai, yavuze ko intego yo gusura urwibutso ari uguha agaciro abishwe bazira ubusa.
Mu butumwa yageneye abagipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ati 'Ibyo barimo ntacyo byabafasha bakwiriye kugaruka mu muryango Nyarwanda abasize bishe ubutabera bukabakurikirana. Kandi bakwiye kumenya ko mu Rwanda twunze ubumwe ari na yo mpamvu ubona urubyiruko rungana gutya ruza gusura no guha agiciro abazize uko bavutse.'
Yavuze ko mu gusigasira ubumwe bw'Abanyarwanda abantu bose bakwiye kwiyumvamo gahunda ya Ndi Umunyarwanda n'abatayumva bagakomeza kuyishishikarizwa no kuyisobanurirwa uhereye ku rubyiruko cyane cyane mu mashuri no mu miryango bavukamo.
Yakomeje agira ati 'Ku bapfobya bifashishije imbuga nkoranyambaga ubu natwe ni ahacu ku basubiza natwe tuzifashishije kugira ngo ubumwe bumaze kubakwa budahungabana tunirinda ko bakomeza kuyobya abatazi aya mateka.'
Mu kiganiro bahawe, bagaragarijwe intambwe zimaze guterwa mu rwego rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no guharanira ko itakongera kubaho ukundi nko gushyiraho amategeko ahana ibyaha birindwi byose bifitanye isano na Jenoside.
Hagaragajwe kandi ko hari ibimaze kugerwaho mu kubaka umusingi w'ubumwe bw'Abanyarwanda.
Mu buhamya bwatanzwe n'umukozi w'iyi hoteli warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Habiyambere Didace, wavukiye mu Karere ka Ngomba, yavuze ko umunsi wakurikiye ihanurwa ry'indege ya Habyarimana, interahamwe zari zimaze kwica abantu benshi cyane.
Mu buhamya bwe yagarutse ku bihe yanyuzemo byo guhunga amanywa n'ijoro ariko k'ubw'amahirwe aza kurokoka n'ubwo yabuze bamwe mu muryango we.
Yagarutse ku bihe bitari byoroshye banyuzemo aho abagabo bari bashoboye barwanyaga Interahamwe bifashishije amabuye bahabwaga n'abagore babo ariko nyuma interahamwe zikabarasa urufaya rw'amasasu benshi bakahasiga ubuzima.
Ashima Inkotanyi cyane kuko avuga ko arizo zamugaruriye ubuzima mu masaha y'ijoro aho yari yihishe zikamugarurira icyizere nyuma yo kuba mu buzima bwo guhunga igihe kinini.
Uwari uhagarariye Ibuka akaba na komiseri ushimnzwe Imibereho myiza y'Abacitse ku Icumu muri uyu muryango, Rugero Paulin, yavuze ko ibyabaye mu Rwanda ari amateka mabi buri wese atakwifuza ko yasubira ukundi.
Yasabye ko amateka yakigishwa ahashoboka hose yewe no mu nsengero kugira ngo benshi basobanukirwe ibyabaye.
Mu ngero nyinshi yagaragaje yagize ati 'Ingengabitekerezo iracyahari kuyirwanya ntakundi ni ugushyira hamwe twese nk'Abanyarwanda tukamagana ibyabaye bikatubera isomo rikomeye cyane.'
Yasabye aba bakozi b'iyi hoteli nk'abantu bakira abantu benshi umunsi ku munsi kugira uruhare mu gukoresha umwanya babonye baganiriza amateka y'u Rwanda abatayazi bizafasha no gushya abayagoreka uko bishakiye.
Abakozi n’abayobozi ba Kigali Serena Hotel basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Umuyobozi Mukuru wa Kigali Serena Hotel, Daniel Sambai yunamiye abazize Jenoside
Umuyobozi w'Ingabo mu Karere ka Nyarugenge na Gasabo, Maj Paul Ndushabandi ashyira indabo ku mva rusange
Umuyobozi ushinzwe abakozi muri Kigali Serena Hotel, Erick Mugesera yunamiye imibiri ishyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Bashyize indabo ku mva rusange zishyinguwemo abarenga ibihumbi 250
Beretswe amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi
Basuye ibice bitandukanye bigize uru rwibutso
Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, abayobozi n’abakozi ba Kigali Serena Hotel bagize umwanya wo kuganira ku mateka y’igihugu
Uwari uhagarariye Umuryango Ibuka, Rugero Paulin yasabye ubuyobozi bw'iyi hoteli kugira uruhare mu kumenyekanisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Uyu muhango wanitabiriwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza EmmyAmafoto: Shumbusho Djasiri
-
MINICOM yibutse Jenoside yifatanya n'imiryango y'ababuze ababo bayikoreraga – #rwanda #RwOT
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Kanama ukaba wabimburiwe no kunamira imibiri irenga 100.000 y'abazize Jenosise yakorewe Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Nyanza mu Karere ka Kicukiro.
Mu bazize Jenoside mu rwibutso rwa Nyanza harimo bihumbi bitatu baguye muri ETO Kicukiro aho bari bahungiye ku ngabo zacungaga umutekano za Loni ariko zikaza kubasiga mu kaga.
Uyu muhango witabirwa n'abakozi ba MINICOM, abahagarariye imiryango y'abari abakozi b'iyahoze ari MINICOMART kuri ubu yasimbuwe na MINICOM.
Muri iki gikorwa cyo kwibuka kandi habayeho gushyira indabo ku mva rusange mu rwego rwo kunamira abatutsi bazize Jenoside bashyinguye i Nyanza ndetse no kubaha icyubahiro, ari na ko basobanurirwa amateka y'uru rwibutso n'urugendo abahashyinguye banyuzemo ubwo bicwaga.
Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Habyarimana Béata yavuze ko hateguwe iki gikorwa kandi icyari kigamijwe ari ugusana, kwiyubaka no gufata mu mugongo ababuze ababo.
Yagize ati 'Igihe nk'iki cyo kwibuka, ni igihe cyo kuzirikana uruhare rwa buri wese mu kubaka u Rwanda twifuza.'
Minisitiri Habyarimana yavuze ko mu mpera z'umwaka ushize MINICOM ifatanyije na Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboragihugu, hakozwe ubushakashatsi ari na bwo basohoye igitabo kivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n'abakozi bakoraga muri Minisiteri y'Ubucuruzi, Inganda n'Imyuga.
Minisitiri Habyarimana kandi yasabye aba bakozi guharanira ko ibyabaye bitazongera ahubwo bagahagurukira guharanira gutanga umusanzu wabo muri gahunda zitandukanye z'iterambere n'izigamije kubaka igihugu.
Abana b'abari abakozi muri iyi Minisiteri bishwe muri Jenoside bavuga ko ari amahirwe kubona Minisiteri ibatumira bakabana mu bihe byo kuzirikana ababo bazize uko bavutse, nk'uko Umuhoza Uwase Liliane, umwana wa Mukamurigo Euphigenie wakoreraga iyi minisiteri wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yabivuze.
Yagaragaje kandi ko kubaba hafi byongera gutuma bumva ko batari bonyinye kandi binabafashaka mu rugendo rwo gukira ibikomere.
Mbere y'iki gikorwa rusange cyo kwibuka, tariki ya 1 Kamena, MINICOM yasuye, inagenera ubufasha bw'imashini ebyiri zo kudoda Ugirase Honorine, umwana wenyine wa Kanyamibwa Felicien wakoreye iyi minisiteri mbere yo kwicwa muri Jenoside.
Ugirase Honorine yashimye iyi minisiteri kubera ubutwari n'igitekerezo cyiza bagize cyo gukomeza kumuzirikana kuko bimutera imbaraga zo kusa ikivi cy'umubyeyi we.
Abakozi 36 barimo abagore batatu n'abagabo 33 bahoze bakora muri Minisiteri y'Ubucuruzi, Inganda n'Imyuga ni bo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Igikorwa cyo kubikuba kiba ngarukamwaka.
Abakozi 36 ba Minisiteri y’ubucuruzi, inganda n’imyuga ni bo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
MINICOM isanzwe yibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi buri mwaka
MINICOM yibutse abakozi bayikoreraga bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Habyarimana Béata yatangaje ko icyari kigamijwe ari gusana, kwiyubaka no gufata mu mugongo ababuze ababo
Igitabo cyanditwe ku bufatanye bwa MINICOM na Minisiteri y’Ubumwe bw’abanyarwanda yahoze ari CNLG
Ugirase Honorine, umwana wenyine wa Kanyamibwa Felicien, yahawe na MINICOM imashini ebyiri zidoda
Igitabo kivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n'abakozi bakoraga muri Minisiteri y'Ubucuruzi Inganda n'Imyuga -
Ururabo rwitwa ‘Penis plant’ rumeze nk’ubugabo rukomeje gusaza abakobwa – YEGOB #rwanda #RwOT
Igihingwa kidasanzwe giteye nk'ubugabo, kizwiho kuba gifite impumuro mbi cyabonetse ku mugabane w'uburayi ku nshuro ya gatatu mu mateka.
Igihingwa kizwi ku bimera nka Amorphophallus decus-silvae, bakunze kwita 'Penis Plant ' tugenekereje mu kanyarwanda ni 'Igihingwa cy'ubugabo'Â Umuntu umwe wavumbuye izo ndabyo asobanura impamvu. Irindi jambo ryibi bimera ni 'igihingwa cyintumbi' kubera impumuro yacyo iba imeze nkinyama zaboze.
Ururabo rudasanzwe rwaherukaga kugaragara mu 1997 kandi ubusanzwe rukurira mu kirwa cya Java cyo muri Indoneziya, kandi bisaba imyaka irindwi kugira ngo rukure mu bunini bwawo.
Igihe ururabyo rwatangiriye mu Burayi kugera ku burebure bwa metero 1.5, abahanga mu bimera batangaye bavuga ko ibyo byabaye bidasanzwe.
Uru rurabo kandi rukunzwe cyane n'igitsina gore aho usanga bifitoza barufite mu ntoki zabo ubona bafite akanyamuneza. Gusa ariko Leta zimwe na zimwe zo mu Burayi zigenda zibuza aba bakobwa gukora ibi aho bifatwa nko kwikinisha.
Basobanuye ko igihingwa kizwi cyane kubera impumuro yacyo y'ibyaboze, gikurura udukoko nandi masazi hanyuma akajya kwanduza ibindi bimera.
Source : https://yegob.rw/ururabo-rwitwa-penis-plant-rumeze-nkubugabo-rukomeje-gusaza-abakobwa/
-
Radio B&B Fm Umwezi ibuze umunyamakuru wayo ukomeye – YEGOB #rwanda #RwOT
Radio 95.3 B&B Fm Umwezi kuri ubu yamaze kubura Umunyamakuru wayo Baryinyonza Elie nyuma yuko asezeye kuri iki gitangazamakuru gitangaza inkuru zibanda ku mikino.
Ubuyobozi bwa B&B Fm Umwezi bubinyujije kuri Twitter bwanditse amagambo yo gusezera no gushimira Baryonyonza Elie. Bwagize buti 'Turashimira Elie Baryinyonza wari umunyamakuru wacu,mu gihe cyose twamaranye, turashima umusanzu n'ubwitange yagaragaje. Tumwifurije ishya n'ihirwe'.


Baryinyonza Elie yasezeye kuri Radio B&B Fm Umwezi Turashimira Elie Baryinyonza wari umunyamakuru wacu,mu gihe cyose twamaranye, turashima umusanzu n'ubwitange yagaragaje
Tumwifurije ishya n'ihirwe pic.twitter.com/dkWEY3x7k8
â” B&B FM-Umwezi (@bbfmumwezi) June 4, 2022
Source : https://yegob.rw/radio-bb-fm-umwezi-ibuze-umunyamakuru-wayo-ukomeye/
-
Kunyara ku buriri bigiye kumwicisha – YEGOB #rwanda #RwOT
Umukobwa w'imyaka 10 ukomoka muri state ya Enugu mu gihugu cya Nigeria agiye kwicwa n'inkoni akubitwa na mukase kubera kunyara ku buriri.
Abashinzwe uburenganzira bw'abana, bahagurukiye hamwe kugira ngo bahangane n'iki kibazo cy'uyu mwana umorerwa ihohoterwa kubera umubiri we.
Mukase w'uyu mwana avuga ko yatinze kureka kunyara ku buriri rero akaba ari nta kindi yakora uretse kumukubita kugira ngo acike kuri iyo ngeso.
Source : https://yegob.rw/kunyara-ku-buriri-bigiye-kumwicisha/
-
Abakozi ba MINICOM bibutse Jenoside, bifatanya n'imiryango y'ababuze ababo bayikoreraga – #rwanda #RwOT
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Kanama ukaba wabimburiwe no kunamira imibiri irenga 100.000 y'abazize Jenosise yakorewe Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Nyanza mu Karere ka Kicukiro.
Mu bazize Jenoside mu rwibutso rwa Nyanza harimo bihumbi bitatu baguye muri ETO Kicukiro aho bari bahungiye ku ngabo zacungaga umutekano za Loni ariko zikaza kubasiga mu kaga.
Uyu muhango witabirwa n'abakozi ba MINICOM, abahagarariye imiryango y'abari abakozi b'iyahoze ari MINICOMART kuri ubu yasimbuwe na MINICOM.
Muri iki gikorwa cyo kwibuka kandi habayeho gushyira indabo ku mva rusange mu rwego rwo kunamira abatutsi bazize Jenoside bashyinguye i Nyanza ndetse no kubaha icyubahiro, ari na ko basobanurirwa amateka y'uru rwibutso n'urugendo abahashyinguye banyuzemo ubwo bicwaga.
Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Habyarimana Béata yavuze ko hateguwe iki gikorwa kandi icyari kigamijwe ari ugusana, kwiyubaka no gufata mu mugongo ababuze ababo.
Yagize ati 'Igihe nk'iki cyo kwibuka, ni igihe cyo kuzirikana uruhare rwa buri wese mu kubaka u Rwanda twifuza.'
Minisitiri Habyarimana yavuze ko mu mpera z'umwaka ushize MINICOM ifatanyije na Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboragihugu, hakozwe ubushakashatsi ari na bwo basohoye igitabo kivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n'abakozi bakoraga muri Minisiteri y'Ubucuruzi, Inganda n'Imyuga.
Minisitiri Habyarimana kandi yasabye aba bakozi guharanira ko ibyabaye bitazongera ahubwo bagahagurukira guharanira gutanga umusanzu wabo muri gahunda zitandukanye z'iterambere n'izigamije kubaka igihugu.
Abana b'abari abakozi muri iyi Minisiteri bishwe muri Jenoside bavuga ko ari amahirwe kubona Minisiteri ibatumira bakabana mu bihe byo kuzirikana ababo bazize uko bavutse, nk'uko Umuhoza Uwase Liliane, umwana wa Mukamurigo Euphigenie wakoreraga iyi minisiteri wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yabivuze.
Yagaragaje kandi ko kubaba hafi byongera gutuma bumva ko batari bonyinye kandi binabafashaka mu rugendo rwo gukira ibikomere.
Mbere y'iki gikorwa rusange cyo kwibuka, tariki ya 1 Kamena, MINICOM yasuye, inagenera ubufasha bw'imashini ebyiri zo kudoda Ugirase Honorine, umwana wenyine wa Kanyamibwa Felicien wakoreye iyi minisiteri mbere yo kwicwa muri Jenoside.
Ugirase Honorine yashimye iyi minisiteri kubera ubutwari n'igitekerezo cyiza bagize cyo gukomeza kumuzirikana kuko bimutera imbaraga zo kusa ikivi cy'umubyeyi we.
Abakozi 36 barimo abagore batatu n'abagabo 33 bahoze bakora muri Minisiteri y'Ubucuruzi, Inganda n'Imyuga ni bo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Igikorwa cyo kubikuba kiba ngarukamwaka.
Abakozi 36 ba Minisiteri y’ubucuruzi, inganda n’imyuga ni bo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
MINICOM isanzwe yibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi buri mwaka
MINICOM yibutse abakozi bayikoreraga bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Habyarimana Béata yatangaje ko icyari kigamijwe ari gusana, kwiyubaka no gufata mu mugongo ababuze ababo
Igitabo cyanditwe ku bufatanye bwa MINICOM na Minisiteri y’Ubumwe bw’abanyarwanda yahoze ari CNLG
Ugirase Honorine, umwana wenyine wa Kanyamibwa Felicien, yahawe na MINICOM imashini ebyiri zidoda
Igitabo kivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n'abakozi bakoraga muri Minisiteri y'Ubucuruzi Inganda n'Imyuga




















Sadio Mane yaciye amarenga yo gutandukana na muri Liverpool
Abafana ba Liverpool basabye Mane kuguma Anfield
Amakipe arimo Bayern Munich na Barcelona arifuza bikomeye Sadio Mane
