Category: Uncategorized

  • Umukinnyi usiganwa ku magare yagonze umugore we wamufotoraga atsinze bose barakomereka #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wabigize umwuga mu gusiganwa ku magare yakoze impanuka yikubita hasi nyuma yo kugonga umugore we nyuma y'amasegonda make amaze gutsinda ubwo uyu yageragezaga kumufata amafoto arenga umurongo.

    Luis Carlos Chia ntiyigeze agira umwanya wo kwishimira intsinzi ye mu gace ka gatatu k'irushanwa ngarukamwaka ryo gusiganwa ku magare rya Vuelta a Colombia kuko yagonze umugore we bose bikubita hasi cyane ko yari afite umuvuduko mwinshi.

    Uwogezaga iri rushanwa kuri TV yahise yihutira kureba uyu mukinnyi nyuma yo kugongana n'uyu mugore – ariko yatunguwe n'uko umugore wagonzwe n'uyu mukinnyi wari wambaye umwenda w'umuhondo nta wundi uretse Claudia Roncancio umugore w'uyu mukinnyi.

    Amashusho ya Live yerekanye uyu mugore yunamye yubamye kandi bigaragara ko nta ubwenge afite, inyuma y'umurongo wa nyuma wo gusorezaho mu gihe umugabo we wakomeretse yafashijwe kuva ku gare rye nawe ajyanwa kuvurwa.

    Iyi mpanuka ntiyamubujije gukomeza gushaka uko yatsindira iri rushanwa rikomeye muri Colombia,ryakinwe bwa mbere mu 1951 rizanwe n'umwongereza Donald W Raskin na bamwe mu nshuti ze bigana Tour de France izwi cyane.

    Madamu Claudia,asanzwe ari umufotozi nyamara yahoze ari umukinnyi wo gusiganwa ku magare abivamo, ubu agendana n'umugabo we areba amarushanwa akina nayo yatsinze,gusa kuri iyi nshuro ntiyahiriwe byarangiye ajyanwe mu bitaro.

    Amakuru yaturutse mu baganga nijoro yavuze ko uyu mugore acyitabwaho nyuma yo kugongwa n'umugabo we kuri iki cyumweru mu irushanwa.


    Nyuma yo kwegukana intsinzi ibyishimo byahindutse amarira agonze umugore we

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umukinnyi-usiganwa-ku-magare-yagonze-umugore-we-wamufotoraga-bose-barakomereka

  • Rusizi: Abacuruzi bambuka muri RDC bahishuye ihohoterwa bari gukorerwa n'Abakongomani #rwanda #RwOT

    Abakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka hagati y'akarere ka Rusizi mu Rwanda n'umujyi wa Bukavu muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo baravuga ko umwuka mubi uri hagati y'ibihugu byombi urimo kugira ingaruka ku bucuruzi bwabo.

    Bamwe muri aba bacuruzi bacuruza imboga babwiye IJWI RY'AMERIKA ko bafite ingorane zo gucuruza kuko ngo hari kwishishanya hagati y'abaturage b'ibihugu byombi.

    Umwe yagize ati “Iyo twambutse batubwira ko hari abasirikare bacu bafatiye i Kongo.Namwe ntabwo dushaka ko mujya muza gufata uburenganzira mu gihugu cyacu.Tugomba kugira Demokarasi iwacu ntabwo muzajya muza kutuvogera uko mwishakiye.

    Undi yagize ati “Hariya muri kongo hari amagambo asezereza.Iyo ubaye nk'uvuga barakubwira ngo umwana w'umurozi nawe aba ari umurozi.

    Tirababwira ngo twebwe tuba twaje gushaka imibereho ibyo ntabyo tuzi iyo biva niyo bijya.”

    Amakuru avuga ko guhohotera abanyarwanda bigenda bifata indi ntera nyuma y'aho habaye imyigaragambyo yo kwamagana u Rwanda i Bukavu ndetse ngo hari n'abanyarwanda bambuwe impushya zo gukorera ku butaka bwa RDC,izizwi nka “Visa”.

    Umwe yagize ati “Abakora ubucuruzi buciriritse Visa zabo zateshejwe agaciro.”

    Bamwe mu bakibasha kwambuka baravuga ko hari ubwo bamburwa ibicuruzwa byabo cyangwa bagasabwa amafaranga badasobanuriwe icyo bishyura cyangwa bakabanyaga ibyo bacuruza.

    Hari uwavuze ko hari ibihumbi 5000 basigaye bakwa n'abasirikare ba RDC ngo kuko barengeje saa kumi n'imwe bagicuruza kandi ngo ibi bije vuba.

    Aba bacuruzi basabye ko inzego z'ubuyobozi ku mpande zombi zaganira,ibibazo bikabonerwa umuti.

    Umwe yagize ati “Icyo twifuza nuko abayobozi bacu [RDC n'u Rwanda] badufasha bakajya bagirana ibiganiro mu buryo bw'amahoro kuko nta mahoro nta mutekano.Nta nubwo twabasha gucuruza.Bicare baganire bakemure ibibazo bafitanye.”

    Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba,Habitegeko Francois,yabwiye abanyamakuru ku cyumweru ko basaba ko inzego z'Umutekano za Kivu ya ruguru n'Iy'Epfo zacungira umutekano abanyarwanda bacururiza muri RDC.

    Ati “Hari abanyarwanda bacu bambuka bagahohoterwa.Turasaba ubuyobozi bwa Kivu ya ruguru n'iy'Epfo ko bacungira umutekano abanyarwanda bambuka iwabo nkuko ducungira umutekano abakongomani bambuka iwacu.”

    Umwuka mubi ukomeje gututumba hagati y'ibi bihugu byombi watangiye nyuma y'ibitero byagabwe n'umutwe wa M23 muri RDC mu kwezi gushize hanyuma Leta ya RDC igashinja u Rwanda kuwutera inkunga mu gihe n'u Rwanda rwayishinje gukorana na FDLR ndetse no gushimuta abasirikare barwo 2.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/rusizi-abacuruzi-bambuka-muri-rdc-bahishuye-ihohoterwa-bari-gukorerwa-n

  • Mu muhango witabiriwe na Senateri Mwaura, Nzi… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yahaye INYARWANDA yagize ati:'Natangiye Voo Magazine igiye gufasha abahezwa mu gutangaza ikibari ku mutima kubera impamvu zinyuranye, ndetse n'aya makuru adakunda kumenyekana kuko nakuze nifuza kuvugira abandi, kandi inzira natangiye ngenda mbona ko hari icyizere cyo kuzayisohoza.'

    Agaruka ku mpamvu ituma akomeza kubirota umunsi kuwundi ati:'Navukiye mu cyaro ahabera ibintu binyuranye isi icyeneye kumenya ariko bitabasha kuyikundira, natecyereje rero ko izo nshingano ari njye wazihawe kandi uretse n'aho hari n'ahandi hameze nk'iwacu muri Afurika y'u Burasirazuba naho inkuru zaho zigomba kumenyekana.'

    Mu nkuru Nzisa Matulu ateganya ko zizajya zinyuzwa muri Voo Magazine harimo n'iz'imideli, kuko atecyereza ko hari ubuhanga bukomeye buhari ariko butagaragara bitewe n'impamvu zinyuranye zirimo n'uko abantu babura aho bamenera, inkuru z'ubukungu, politike n'izindi zinyuranye ariko zihari.

    Voo Magazine ikazajya yandikwa mu byiciro bibiri aho izajya isohoka mu buryo bufatika, kandi n'abasomyi bayo bakazajya bayibona bifashishije uburyo bw'ikoranabuhanga. Nzisa Matulu mu kiganiro kimwe yigeze guha Standard Media, yatangaje ko yumva yararemewe kuyobora n'ubwo ataramenya niba koko ari ukuri.

    Senateri Mwaura Isaac Maigua na Nzisa Matulu

    Voo Magazine Nzisa Matulu ayitezeho kuzahindura ubuzima 
     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117880/mu-muhango-witabiriwe-na-senateri-mwaura-nzisa-matulu-yamuritse-magazine-yitiriye-icyaro-a-117880.html

  • Umunyamideli akaba n’umunyamakuru wa RBA, yambitswe impeta ya fiançailles (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Christelle Kabagire Injongi umunyamideli w’umwuga akaba n’umunyamakuru mu kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA), yambitswe impeta ya fiançailles n’umukunzi we.

    Kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Kamena 2022 nibwo Christelle yashyize hanze amafoto yambitswe impeta n’uyu mukunzi we bamaze igihe bakundana.

    Hamwe yaherekejwe n’amagambo agira ati “iri niryo jambo yego navuze binyoroheye.”

    Ni mu gihe andi mafoto yo yifashishije amagambo yo muri Bibiliya, Abakolinto ba 1 igice cya 13 umurongo wa 13 aho havuga hati ” Ariko none hagumyeho kwizera n’ibyiringiro n’urukundo, ibyo uko ari bitatu, ariko ikiruta ibindi ni urukundo.”

    Christelle yamenyekanye mu kiganiro cy’imideli 'InStyle’ gitambuka kuri Televiziyo Rwanda.

    Uyu munyamideli akaba yambitswe impeta n’umukunzi we babyaranye, bivugwa uyu muhango wo kumwambika impeta wabaye mu mpera z’icyumweru gishize.

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umunyamideli-akaba-n-umunyamakuru-wa-rba-yambitswe-impeta-ya-fiancailles-amafoto

  • Perezida Kagame yasabye ko amasomo yavuye muri COVID-19 ataba impfabusa – #rwanda #RwOT

    Ni ijambo yavuze ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama yiswe World Telecommunication Development Conference 2022, yateguwe n'Ihuriro mpuzamahaga rishinzwe guteza imbere ikoranabuhanga (ITU).

    Ubwo icyorezo cya COVID-19 cyateraga, ibikorwa byinshi byarafunzwe, ubucuruzi busigara bwifashisha ikoranabuhanga, abantu basabwa gukorera mu ngo bifashisha rya koranabuhanga, ndetse n'inama abantu bakazikora batari kumwe.

    Perezida Kagame yavuze ko mu Rwanda kimwe n'ahandi ku Isi, icyorezo cya COVID-19 cyihutishije uburyo inzego zitandukanye zibyaza umusaruro ikoranabuhanga, ariko ngo haracyari imbogamizi.

    Zirimo kuba kubona internet yihuta cyane bitagendanye n'izamuka ry'uburyo ikoranabuhanga rikoreshwa, nko mu kubakira ubukungu ku ikoranabuhanga muri rusange.

    Yakomeje ati “Mu gihe ubwo busumbane bwakwirengagizwa, iterambere rizihuta cyane mu bice bimwe by'Isi, mu gihe ahandi rizagenda buhoro. Imibare irivugira. Kimwe cya gatatu cy'isi ntabwo gifite internet, kandi umubare munini ni abagore bo mu bihugu biri mu nzira y'amajyambere.”

    “Inshingano zo guhindura ahazaza h'ubukungu mu ikoranabuhanga kandi ntihagire n'umwe usigara inyuma, ziri mu biganza byacu, dukoreye hamwe. Nta kigo, igihugu, cyangwa urwego rufite ubushobozi bwo kubikora cyonyine. Tugomba gushyira imbere ubufatanye bwa leta n'abikorera mu kwagura uburyo bwo kugera ku ikoranabuhanga rihendutse, kandi tugafasha abaturage bo hasi kubona ubumenyi bukenewe muri iryo koranabuhanga.”

    Yavuze ko ibyiciro by'ibiganiro bizaranga iyi nama, ari amahirwe mashya akwiye kubyazwa umusaruro.

    Yakomeje ati “Mu gihe dushaka kugera ku ikoranabuhanga rigera kuri bose kandi rihendutse, urubyiruko rukwiye kuba ku mwanya wa mbere.”

    Yavuze ko ari rwo rukoresha cyane iryo koranabuhanga, ariko bikanarwongerera ibyago bibishamikiyeho.

    Yavuze ko nko mu mu mwaka ushize, u Rwanda rwatoye itegeko ryerekeye kurinda amakuru bwite n'imibereho bwite by'umuntu, hagamijwe kurengera abakoresha ikoranabuhanga ndetse na ba rwiyemezamirimo.

    Yakomeje ati “Icyorezo cya COVID-19 cyashyize ikiguzi kiri hejuru kuri buri gihugu ku Isi, ariko icyizere cyabaye imbaraga z'ikoranabuhanga nk'uburyo bwafasha abantu gukomeza guhangana, guhanahana ubumenyi n'iterambere ry'ubukungu.”

    “Ntabwo twatuma ibyo biba impfabusa. Ubu, ni cyo gihe kiruta ibindi cyo gukora mu buryo bwihuse, kandi twiyemeje, kugira ngo nitwongera guhura mu myaka ine iri imbere – muhawe ikaze kongera guhurira i Kigali – tuzabe twaramaze kurenza ku ntego twihaye.”

    Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko hakenewe imbaraga mu guteza imbere ikoranabuhanga nta n'umwe usigaye inyuma, kuko kugeza ubu abaturage miliyari 2,9 hirya no hino ku Isi ritarabageraho.

    Ni mu gihe ngo ikoranabuhanga rigera kuri bose kandi rihendutse ari ingenzi cyane, haba mu guteza imbere inganda, ubukungu no gufasha urubyiruko kubona amakuru ateza imbere ubuzima bwarwo.

    Yakomeje ati “Muri miliyari 2,9 z'abaturage batagerwaho n'ikoranabuhanga, umubare munini ni urubyiruko. Ni urubyiruko wo muri Afurika, umubare munini ni abagore bo muri Afurika.”

    Guteza imbere ikoranabuhanga mu rubyiruko kandi ngo rugomba kubigiramo uruhare, kuko rwagaragaje ko rukeneye kwicara ku meza afatirwamo ibyemezo.

    Umuyobozi muri ITU ushinzwe iterambere ry'ikoranabuhanga, ​Doreen Bogdan-Martin, yavuze ko abakora mu bijyanye n'ikoranabuhanga bakwiye kumva ko “dufite mu biganza ibisubizo ku ngorane nyinshi zihari uyu munsi.”

    Umunyamabanga Mukuru wa ITU, Haolin Zhao, yashimangiye ubushake mu kuzina icyuho mu kubyaza umusaruro iri koranabuhanga, kigaragara cyane mu byaro, mu bihugu biri mu nzira y'amajyambere.

    Ati “Ni ahantu dukeneye kongera ishoramari, bikaba biri mu bintu nshyize imbere.”

    Yakomeje ati “Dufite inshingano twese zo kugeza ikoranabuhanga ku bo ritarageraho, kubaka uburyo buha amahirwe ikoranabuhanga rishya ryafasha mu kugera ku ntego zigamije iterambere rirambye, no gukomeza kwereka isi icyo ITU ishobora gukora, nk'ikigo gitanga ubufasha bwa tekiniki no mu guteza imbere ikoranabuhanga.”

    Muri iyi nama kandi Zhao yanashikirije Perezida Paul Kagame icyemezo cy'ishimwe, kubera uruhare rwe mu guteza imbere ikoranabuhanga mu Rwanda n'ubushake mu gusakaza umuyoboro mugari muri Afurika no hirya no hino ku isi.

    Ni ubwa mbere iyi nama yabereye muri Afurika, ibera muri Kigali Convention Centre. Yitabiriwe n'intumwa zaturutse mu bihugu bisaga 100.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yasabye-ko-amasomo-yavuye-muri-covid-19-ataba-impfabusa

  • Hakwiye gukorwa igishoboka cyose kugirango amahoro agaruke hagati y'u Rwanda na DRC-Perezida Denis Sassou #rwanda #RwOT

    Perezida Denis Sassou Nguesso uyobora Congo-Brazzaville yavuze ko hakwiye gukorwa igishoboka cyose kugira ngo amahoro agaruke hagati y'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biri kurebana ayingwe muri iyi minsi.

    Ibi Perezida Denis Sassou Nguesso yabitangaje ku munsi w'ejo ku cyumweru tariki ya 5 Kamena , ubwo we na mugenzi we Felix Antaine Tshisekedi wa Congo baganiraga n'itangazamakuru.

    Ni ikiganiro cyabaye gisoza uruzinduko rw'iminsi ibiri Perezida Felix Antaine Tshisekedi yagiriraga mu mujyi wa Oyo aho muri Congo- Brazzaville , nyuma y'umwuka mubi umaze Iminsi hagati y'u Rwanda na DRC biri mu byari byamujyanye kureba mugenzi we.

    Denis Sassou Nguesso yavuze ko atari ubwa mbere we na Tshisekedi bari bahuye baganira ku kibazo cya DRC n'u Rwanda.

    Yagize ati'Yemwe na mbere y'uko tuza hano , ibyo bibazo twabiganiriyeho mbere y'inama idasanwe y'Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe I Malabo.ibyo bibazo nabiganiriyeho n'umuyobozi uriho wa Afurika yunze ubumwe'.

    'Iki kibazo cy'umubano w'u Rwanda na DRC nakiganiriye na Perezida João Manuel Gonçalves Lourenç uyoboye CIRGL. Twembi twatekereje ko igishoboka cyose cyakorwaa amahoro akaboneka'.

    Muri iki kiganiro Perezida Tshisekedi yatunze u Rwanda agatoki , arushinja byeruye gufasha umutwe wa M23,Asa n'uruburira yavuze ko igihugu cye kuba kirajwe inshinga no guharanira amahoro bitavuze ko ari ikinyantege nke, yungamo ko atekereza ko u Rwanda hari isomo rwize.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/hakwiye-gukorwa-igishoboka-cyose-kugirango-amahoro-agaruke-hagati-y-u-rwanda-na

  • Kigali: Inkongi y’umuriro yafashe imodoka irashya irakongoka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ishami rya Polisi y’Igihugu rishinzwe kurwanya umuriro, ryahangana n’inkongi itunguranye yafashe imodoka ifite pulake ya RAD500U, yahiriye ahitwa mu Migina, (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/kigali-inkongi-y-umuriro-yafashe-imodoka-irashya-irakongoka

  • Ni urukundo cyangwa ni irari niraha? Menya u… – #rwanda #RwOT

    Byakubaho ko wamara imyaka runaka uzi ko ukunda umuntu cyangwa se uzi ko we agukunda nyamara ugasanga nta rukunda ruri hagati yanyu uretse iraha n'irari gusa. N'ubwo urukundo n'irari ndetse n'iraha byenda kumera kimwe ku muntu ubyiyumvamo, nta hantu bihuriye na gato. 

    Byombi bishobora gutuma wumva ukunzwe kandi uri umuntu udasanzwe ku mukunzi wawe, ukumva urishimye ariko mu by'ukuri irari ndetse n'iraha bitandukanye cyane n'urukundo. Irari rituma wumva ushaka uwo mukundana kandu ukumva ukururwa n'umubiri we cyane mu bijyanye no guhuza ibitsina. urukundo rwo ni ugukururwa n'umuntu ndetse ukamugirira amarangamutima arenze ay'umubiri.

    Iraha n'irari bishobora kukuryohera cyane kugeza ubwo ubyitiranya n'urukundo kuko uba wumva ari amarangamutima adasanzwe aguhuza n'umuntu runaka. Dore bimwe mu bishobora kukubwira ko ibyo urimo ari irari n'iraha kurusha urukundo nk’uko Elcrema yabitangaje:

    1. Ubona umukunzi wawe ari nta makemwa

    Witegereza uwo mukundana ukabona ni umumarayika, ibintu bye byose ni byiza, mbese ni igitangaza. Ibi akenshi biterwa n'uko hari igihe agukorera ibintu bizamura iraha muri wowe cyangwa se byerekeye irari ry'umubiri, ukumva nta wundi muntu wabaho umeze nkawe.

    Urukundo nyakuri si uko rumera. urukundo nyakuri rwemera ko undi muntu yagira intege nke kandi rukiyemeza kumusindagiza no mu ntege nke. Nta muntu w'umutagatifu ubaho, niyo mpamvu urukundo nyakuri ruguha n'umwanya wo kubona ibibi n'intege nke kugira ngo nubasha kubyihanganira ube uri umuntu koko wakunze byuzuye.

    2. Uritegura cyane iyo mugiye guhura

    Ni byiza ko waba usa neza mu maso y'umukunzi wawe, ariko igihe wisanga uri kwambara imyenda uhinduranya, wireba cyane wibaza niba usa neza cyane, niba uhumura neza igihe cyose ugiye guhura n'umukunzi wawe, menya ko harimo ikibazo. Urashaka ko abona wowe w'inyuma cyane nyamara urukundo nyakuri rureba ku muntu w'imbere kurusha umuntu w’inyuma warimbye cyangwa wisize ibintu runaka.

    Ibi ntibivuga ko utagomba kwiyitaho, ariko ikizakubwira ko umuntu mukundana koko, ntuzatinya ko agusanga uri mu mirimo runaka igusaba kuba udasa neza. Ntuzatinya ko yakubona uvuye muri siporo icyuya cyakurenze, uzumva nta kibazo ufite kuri ibyo.

    3. Igihe mumarana mukora ibindi bintu bitari uguhuza umubiri ni muto cyane

    Abakundana bajya bakora ibijyanye n'amarangamutima y'umubiri, hari abasomana, hari abakoranaho, hari abakora ubusambanyi, byose mu izina ry'urukundo. Byose ni ibyaha, ariko noneho ni akarusho iyo usanga umwanya munini wowe n'uwo wita umukunzi wawe mutajya mugira akandi kanya ko gukora ibindi bintu.

    Umuntu ugukunda by'ukuri aba yifuza kumenya ibyo ukunda, aba yifuza kugufasha mu migambi yawe, aba ashaka kugutega amatwi cyangwa kuguherekeza ahantu runaka ukunda kujya, nko mu rusengero cyangwa mu bindi bikorwa bigushishikaza. Iyo muhuzwa no guhuza imibiri gusa, ni ikimenyetso gikomeye kikwereka ko ibyanyu atari urukundo ahubwo ari irari ribahuza.

    4. Igihe mumara muganira

    Igihe mumara muganira n'uwo mukundana bishobora kukugaragariza uburemere bw'urukundo mufitanye. Umuntu mudashobora kuganira birambuye ntabwo muba mukundana, ahubwo wenda umwe muri mwe aba afite icyo ashaka ku wundi kitari urukundo. Abantu bakundana baraganira, bagishanya inama kandi bakagirana ubucuti bukomeye.

    5. Uburyo mukosorana

    Abantu bakundana usanga kimwe mu bibaranga ari ugukosorana. Igihe ufite umuntu mukundana ariko udashobora kumva akubwira ibintu runaka abona bitagenda, nabyo biba ari ikimenyetso cy'uko atiteguye kubaka umubano w'igihe kirekire nawe. Ikimushishikaje ni iraha n'irari ariko nta rukundo rw'ukuri agufitiye.

    Mu gihe wakwigenzura ugasanga muri ibi 5 tuvuze hari kimwe usanga kiri mu rukundo rwawe n'uwo mukundana, watangira gutekereza cyane niba koko muhujwe n'urukundo cyangwa niba ari iraha gusa.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117868/ni-urukundo-cyangwa-ni-irari-niraha-menya-uko-watandukanya-ibi-bintu-benshi-bakunze-kwitir-117868.html

  • Urutonde rw’abarimo Cristiano bamaze kwegukana ibikombe byinshi ba Champions League, Messi abura mu 10 ba mbere #rwanda #RwOT

    Igikombe cya Champions Leaue Real Madrid iheruka kwegukana itsinze Liverpool 1-0, cyatumye Karim Benzema, Dani Carvajal na Luka Modrić banganya umubare w’iki gikombe bamaze kwegukana na Cristiano Ronaldo bahoze bakinana.

    Ronaldo yabaye umukinnyi wa mbere wabashije kwegukana ibikombe 5 bya Champions Leaue, icya mbere yagitwaranye na Manchester United muri 2008, hari mbere y’uko atarwana na Real Madrid ibindi bikombe 4; 2014, 2016, 2017 na 2018.

    Uru rutonde Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi (UEFA) yarukoze ishingiye ku bikombe aba bakinnyi begukanye bakandagiye mu kibuga.

    Kroos na Casemiro ba Real Madrid muri rusange nabo bamaze kwegukana ibikombe 5 bya UEFA Champions League ariko bakaba baragize uruhare muri 4 ariko bakaba batarakinnye umukino wa nyuma wa 2013 na 2014 ni mu gihe Bale, Isco na Marcelo bo bagaragaye ku mikino ya nyuma 4 banegukanye ariko umukino wa nyuma wa 2022 ubwo Real yatsindaga Liverpool bari ku ntebe y’abasimbura ariko ntibakandagiye mu kibuga.

    Hari kandi abakinnyi ku mazina yabo handitseho ibikombe 4 nyamara baragize uruhare muri 3 (bataragaragaye mu mukino wa nyuma w’igikombe cya Champions League begukanye) abo ni; Lionel Messi (F: 2006*, 2009, 2011, 2015 (Barcelona) Gerard Piqué: 2008*, 2009, 2011, 2015 (Manchester United, Barcelona), Raphaël Varane: 2014, 2016*, 2017, 2018 (Real Madrid) na Xavi Hernández: 2006*, 2009, 2011, 2015 (Barcelona)

    Abakinnyi 12 bamaze kwegukana ibikombe byinshi bya Champions League

    Karim Benzema (Real Madrid, 5)
    Dani Carvajal (Real Madrid, 5)
    Luka Modrić (Real Madrid, 5)
    Cristiano Ronaldo (Manchester United, Real Madrid, 5)
    Gareth Bale (Real Madrid, 4)
    Casemiro (Real Madrid, 4)
    Andrés Iniesta (Barcelona, 4)
    Toni Kroos (Real Madrid, 4)
    Isco (Real Madrid, 4)
    Marcelo (Real Madrid, 4)
    Sergio Ramos (Real Madrid, 4)
    Clarence Seedorf (Ajax, Real Madrid, Milan, 4)

    Cristiano Ronaldo ni we mukinnyi wabanje kuzuza ibikombe 5 bya Champions League mbere y’abandi

    Karim Benzema na we yijuje 5

    Luka Modric ari mu bamaze kwegukana Champions League inshuro nyinshi

    Dani Carvajal na we afite Champions League 5

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/urutonde-rw-abarimo-cristiano-bamaze-kwegukana-ibikombe-byinshi-ba-champions-league-messi-abura-mu-10-ba-mbere