Category: Uncategorized

  • Abayobozi bakuru ba CMI ya Uganda bagiye kumara iminsi ine i Kigali – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda Colonel Ronald Rwivanga, yabwiye IGIHE ko Maj Gen James Birungi n'intumwa ayoboye bari mu ruzinduko rw'iminsi ine mu Rwanda.

    Yakomeje ati “Bari mu ruzinduko rugamije gushimagira ubufatanye mu bijyanye no guhererekanya amakuru mu iperereza hagati y'ibihugu byombi.”

    Umugaba w'Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, na we yagarutse kuri ru ruzinduko, ashima uburyo intumwa za Uganda zakiriwe mu Rwanda.

    Ati “Ndashimira Afande Kagame, General Nyakarundi ndetse n'abandi bavandimwe bacu bo mu gisirikare cy'u Rwanda ku bwo guha ikaze Urwego Rushinzwe iperereza mu Ngabo za Uganda i Kigali. Imana ihe umugisha Uganda n'u Rwanda.”

    I thank Afande Kagame, General Nyakarundi and our brothers in RDF for warmly welcoming our CMI to Kigali. Godbless Uganda and Rwanda. 🇺🇬 🇷🇼 pic.twitter.com/zxJaCMvoLG

    — Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) June 5, 2022

    Ubu butumwa buje bukurikira ubundi Muhoozi aherutse kwandika ashima uruhare inzego z'iperereza z'ibihugu byombi ziri kugira mu kongera kubaka umubano uhamye.

    Ati “Ndashimira aba bajenerali babiri, Gen Birungi na Gen Nyakarundi (Bombi bayoboye inzego z'iperereza) ku bwo gutanga urugero muri iyi nzira yo gusubiza umubano mu buryo. Ugire uruzinduko rwiza mu Rwanda nshuti Birungi. Imana ihe umugisha ubumwe n'ubuvandimwe buri hagati y'u Rwanda na Uganda.”

    Uru ruzinduko rwa Maj Gen James Birungi ruje rukurikira urwo itsinda ry'abasirikare bakuru b'u Rwanda barimo Umuvugizi w'Ingabo, Col Ronald Rwivanga ndetse na Brig. Gen. Vincent Nyakarundi bagiriye muri Uganda.

    Iki gihe nabwo bakiriwe n'itsinda ry'abasirikare bakuru ba Uganda riyobowe na Maj.General Birungi.

    Maj Gen James Birungi agiriye uruzinduko mu Rwanda mu gihe ibihugu byombi biri mu rugendo rwo kuzahura umubano w'ibihugu byombi wari umaze igihe warajemo agatotsi, kuko Uganda yashinjwaga guhohotera Abanyarwanda no gushyigikira abashaka guhungabanya ubuyobozi b'u Rwanda.

    Ibihugu byombi byafashe iki cyerekezo gishya nyuma y'ingendo z'akazi Lt Gen Muhoozi yagiriye mu Rwanda ubugira kabiri, ndetse akagirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame byaje no gutuma umupaka wa Gatuna uhuza ibihugu byombi wongera gufungurwa.

    Kuba Umuyobozi wa CMI yagirira uruzinduko mu Rwanda ni ikimenyetso gikomeye kigaragaza ko umubano w'ibihugu byombi ugana aheza.

    Uru rwego Kandiho rwagiye rushyirwa mu majwi ku kuba ku isonga mu bikorwa byo guhohotera Abanyarwanda no gushyigikira abagamije kurwanya igihugu.

    CMI imaze igihe iregwa by'umwihariko n'u Rwanda gushimuta Abanyarwanda, ikabakorera iyicarubozo, abandi ikabasaba kujya mu mitwe y'iterabwoba irimo RNC, P5, FDLR, FLN n'indi ihorana imigambi mibisha yo guhungabanya umutekano warwo.

    Ibi byose rwabishinjwe ubwo rwari rukiyoborwa na Maj Gen Abel Kandiho.

    Uyu musirikare kandi raporo nyinshi zamushyize mu majwi kubera uruhare rwe mu guhonyora uburenganzira bwa muntu. Mu Ukuboza 2021, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamufatiye ibihano biri mu rwego rw'ubukungu, aho imitungo ye yose iri muri iki gihugu yafatiriwe kandi Abanyamerika bakabuzwa gukorana na we ubucuruzi.

    Uyu mugabo yakuwe muri uwo mwanya wo kuyobora CMI nyuma y'iminsi itatu Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba ahuye na Perezida Kagame, ndetse bakagirana ibiganiro bigamije kunoza umubano w'ibihugu byombi umaze igihe urimo agatotsi.

    Icyo gihe ngo yamwijeje ko “nta muyobozi mu rwego rw'umutekano rwa Uganda urwanya u Rwanda uzagumana akazi ke“

    Maj Gen James Birungi yakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda, Brig. Gen. Vincent Nyakarundi

    Itsinda ry’Urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare cy’u Rwanda ryagiranye ibiganiro na bagenzi babo bo muri Uganda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuyobozi-wa-cmi-yari-yarazengereje-abanyarwanda-muri-uganda-ari-i-kigali

  • Kamonyi: Abantu 12 bafatiwe mu mukwabu wa Polisi – #rwanda #RwOT

    Ni ibikorwa byabaye mu ijoro rishyira ku wa Gatandatu tariki ya 4 Gicurasi, hafatwa abantu barimo barindwi bakekwaho gucuruza ibiyobyabwenge, batatu bacuruzaga rwihishwaibikomoka kuri peteroli, n'abandi babiri bacuruzaga inzoga zitujuje ubuziranenge.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko hafashwe litiro 480 z'ibikomoka kuri Peteroli, zirimo litiro 460 za Lisansi na litiro 20 za mazutu, zafatanwe abantu batanu.

    Yagize ati “Iki gikorwa cyakozwe na Polisi ku bufatanye n'inzego z'ibanze n'izindi nzego z'umutekano, hagamijwe gufata abantu bacuruza ibiyobyabwenge n'abandi bagurisha ibikomoka kuri peteroli mu buryo bunyuranyije n'amategeko, bakabigurishiriza ku masoko atemewe muri Gacurabwenge.”

    Yasobanuye ko amazina y'aba bantu yamenyekanye biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage.

    Yagize ati “Abaturage baduhaye amakuru ko hari abantu bakora ibikorwa bitemewe nibwo Polisi yahise itegura bikorwa byo gufata abo bacuruza ibiyobyabwenge, abacyekwaho ubujura, n'abacuruza ibikomoka kuri Peterori mu buryo butemewe n'abakora bakanacuruza inzoga zitemewe.”

    Birakekwako ko ibi bicuruzwa by'ibikomoka kuri Peteroli aba baturage babyiba ku modoka nini zitwara Lisansi cyangwa bakabigura n'abashoferi batwara izi modoka.

    Mu Rwanda umuntu ushaka gucuruza ibikomoka kuri Peteroli abihererwa uruhushya n'ikigo kibifite mu nshingano, kuko kibanza kugenzura neza aho azabicururiza niba nta kibazo hafite cyateza impanuka.

    Utabikoze gutyo aba anyuranije n'amategeko, bityo arabihanirwa

    Inyubako ikoreramo ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-abantu-12-bafatiwe-mu-mukwabu-wa-polisi

  • Rusizi: Intwaza zasabye urubyiruko kugera ikirenge mu cy'Ingabo zabohoye u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu Ihuriro ry'abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishingamategeko n'Ihuriro ry'abagize inteko ishinga mategeko rishinzwe kurwanya Jenoside, basuye ndetse bafata mu mugongo izi Ntwaza.

    Nyirabukima Kezia uvuka mu Karere ka Rubavu wasigiwe ubumuga na Jenoside, yavuze ko ataraza muri uru rugo ubuzima bwe bwari bugoye, ariheba, kuko yumvaga ntacyo acyishoboreye.

    Ati 'Nari mbayeho nabi kuko nagendaga ncumbagira, ntagira epfo na ruguru. Hari umusore wo muryango twasigaranye yaje gushinga urugo ampa inzu nyibamo, ariko mbayeho nabi. Icyakora nahabwaga inkunga y'ingoboka ikamfasha, murabona nk'umuntu wamugaye ntacyo nari nishoboreye.'

    Si we gusa na kuko na Gakuba Pancras uvuka mu Karere ka Rusizi, yaje kuvunika umugongo abura umuntu umuvuza, ku buryo atashoboraga no kwicara. Ahubwo ngo yabaga akumbagurika hasi, atagira kivurira.

    Yagize ati “Muri Jenoside nabuze abo mu muryango wajye nsigara ndi nyakamwe, naje kugwa hasi mvunika umugongo ku buryo namaze igihe kumbagurika hasi narabuze ujyana kwa muganga. Nguma aho, ariko Umurenge unkorera ubuvugizi njyanwa kwa muganga, ndoroherwa.”

    Nyirabukima avuga ko aho agereye muri uru rugo rw'Impingazima yavujwe. Nubwo akigendera mu igare, yongeye kugarura icyizere cy'ubuzima.

    Gakuba na we ntagikumbagurika ku mbuga, kuko ubu ashobora kwijyana aho aryama mu gihe mbere yabifataga nk'inzozi.

    Asaba urubyiruko kugera ikirenge mu cya bakuru babo barwaniye iki gihugu, ubu abaturage bakaba bayeho neza kandi mu mahoro.

    Umuyobozi w'Urugo rw'Impinganzima rwa Rusizi, Adelle Bamuzinde, yavuze ko bishimira ibyiza bagezeho, avuga ko mu gukomeza kwitabwaho, hakenewe n'icumbi ryajya ryifashishwa n'abasura izi ncike.

    Depite Mbakeshimana Chantal yavuze ko kwita ku barokotse Jenoside bakeneye kwitabwaho gutya, ari urugedo rukomeza.

    Yagize ati “Ibyo dukora ni mu bufatanye n'izindi nzego zitandukanye nk'Inteko Ishinga Amategeko, tuzakomeza dukore ubuvugizi nk'intumwa za rubanda. Nta mwana uvuka ngo ahite yuzura ingombyi, kandi kubaka izi ngo ni urugendo. Twashima ibimaze kugerwaho kuko hamaze kubakwa ingo enye, ni igikorwa cyiza kandi twishimira ko kizakomeza”.

    Mu gihugu hari ingo z'Impinganzima enye za Rusizi, Huye, Nyanza na Bugesera. Urugo rwa Rusizi rurimo intwaza 37.

    Depite Uwambaje Aimée Sandrine aramutsa umwe mu bakecuru b’Intwaza

    Icyizere cy’ubuzima cyongeye kugaruka kuri aba bakecuru n’abasaza

    Abafite ubumuga bw’ingingo bahawe amagare abafasha gukomeza ubuzima

    Abadepite bahaye inkunga uru rugo rw’Intwaza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-intwaza-zasabye-urubyiruko-kugera-ikirenge-mu-cy-ingabo-zabohoye-u

  • Iburengerazuba : Imbamutima z’abasogongeye ku musaruro w’ubukangurambaga mpinduramyumvire bwa RPF #rwanda #RwOT

    Ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba ubu bukangurambaga bwatangirijwe mu karere ka Karongi,umurenge wa Bwishyura ahubatswe amazu y’abatishoboye n’uturima tw’igikoni.

    Abubakiwe uturima tw’igikoni ni imiryango ifite abana bari mu mirire mibi. Iyi miryango ivuga ko yari yarabuze ubushobozi bwo kutwiyubakira kubera ko kutwubaba bisaba ibiti, imifuka, ubutaka n’ifumbire.

    Mukansanga Esther wo mu kagari ka Nyarusazi, umwana we ari mu mirire mibi mu ibara ry’umuhondo.

    Ati 'Akarima k’igikoni bakatwubakiye rwose byanadushimishije, bari basanze umwana ari mu mirire mibi, ariko tugiye kugerageza. Nzajya nsoroma imboga mutekere mfite icyizere ko azahita ava mu mirire mibi'.

    Barekayo Seraphine, nawe afite umwana uri mu mirire mibi. Avuga ko yari yarabuze ubushobozi bwo kubaka akarima k’igikoni kubera ko atari kubona ifumbire yo kugashyiramo.

    Ati 'Kuba bantekerejeho bakanyubakira akarima k’igikoni, bishoboka ko n’umwana wanjye ari mu mirire mibi, kazamfasha kubona indyo yuzuye, kubona imboga'.

    Nyiraribanje Assoumpta, Umuyobozi w’urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango RPF-Inkotanyi mu Ntara y’Iburengerazuba yavuze ko ubukangurambaga mpinduramyumvire batangije bugamije gufasha abaturage kumenya ibibazo bibabangamiye no kwishakamo ibisubizo by’ibyo bibazo.

    Mu bikorwa bizibandwaho muri ubu bukangurambaga, harimo kubakira abatishoboye badafite aho kuba, kubaka uturima tw’igikoni mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira, gukangurira abangavu kwirinda ibishuko bituma baterwa inda, kugarura abana mu mashuri hagamijwe kurwanya ubuzererezi,…

    Nyiraribanje Assoumpta, Umuyobozi w’urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango RPF-Inkotanyi mu Ntara y’Iburengerazuba yavuze ko ubu bukangurambaga babwitezeho kugabanya ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage

    Ubukangurambaga mpinduramyumvire bw’urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango RPF-Inkontanyi mu Ntara y’Iburengerazuba bwatangiye kuri uyu wa 4 Kamena biteganyijwe ko buzarangira tariki 25 Kamena 2022.

    Umuyobozi wungirije w’Umuryango RPF-Inkotanyi, Ntaganira Josuée Michel yasabye abari gukorerwa ibikorwa kubifata neza kugira ngo bizarambe.

    Ati 'Ikigamijwe ni ukugira ngo abaturage mu byiciro byose babeho baguwe neza, ninacyo cyifuzo cy’umuryango wacu wa RPF. Niba inzu yuzuye uyihawe yumve ko agomba kuyisigasira'.

    Vice Chairman wa RPF-Inkotanyi mu Ntara y’Iburengerazuba Ntaganira Josuée Michel yasabye abari gukorerwa ibikorwa kubigira ibyabo no kubifata neza

    Mu muganda wo gutangiza ubu bukangurambaga wakorewe mu turere dutanu, hubatswe uturima tw’igikoni 42, hanakorwa ibikorwa ku mazu 42 ari kubakirwa abatishoboye

    Mu bikorwa biri kwitabwaho harimo no kurwanya imirire mibi

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Iburengerazuba-Imbamutima-z-abasogongeye-ku-musaruro-w-ubukangurambaga-mpinduramyumvire-bwa-RPF

  • Nigeria: Yatwitswe azira gushyamirana n'umukuru w'Abayisilamu #rwanda #RwOT

    Polisi ya Nigeria ivuga ko umugabo wari wagiranye ubushyamirane n'umuyobozi wo mu idini rya Islam yapfiriye mu murwa mukuru Abuja, nyuma yo gutwikwa n'agatsiko gashyigikiye uwo munyedini.

    Ahmad Usman, wari ufite imyaka 30, yari uwo mu itsinda ry'abicungira umutekano ryo muri ako gace. Polisi ivuga ko abantu bagera hafi kuri 200 ari bo bamwirunzeho.

    Nta makuru yari yamenyekana ku cyari cyateje ubwo bushyamirane.

    Mu kwezi gushize kwa gatanu, umunyeshuri w'umukristu w'umugore yarakubiswe kugeza apfuye anatwikwa n'abanyeshuri b'abayisilamu bamushinje gutuka idini ryabo mu mujyi wa Sokoto mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nigeria.

    Uwo wiciwe i Abuja yasobanuwe na polisi nk'”uwo mu bicungira umutekano mu gace ko mu nkengero y'igaraje [ahasanirwa ibinyabiziga] Tipper ku nyubako y'icumbi ya leta mu gace ka Lugbe”.

    Polisi yamusanze aho byabereye afite ubushye bukomeye imujyana ku bitaro, ariko yicwa n'ibikomere by'ubwo bushye.

    Umunyamakuru wa BBC i Abuja Chris Ewokor avuga ko bisa nkaho harimo kwiyongera urugomo rukorwa n'udutsiko tw'abantu muri Nigeria.

    Mu byumweru bibiri bishize, abantu batari munsi ya batanu biciwe mu bushyamirane burimo urugomo hagati y'abatwara abagenzi kuri moto (abamotari) n'abacuruzi mu gace ko mu nkengero y'umujyi wa Abuja.

    Mu minsi micyeya mbere yaho, urugomo rw'udutsiko rwapfiriyemo umukanishi w'ibyuma by'amajwi wari ufite imyaka 38 wo mu mujyi wa Lagos.

    Impirimbanyi ziharanira uburenganzira bwa muntu zivuga ko ibi bikorwa biba kenshi by'urugomo rw'udutsiko byongererwa imbaraga n'umuco wo kudahana washinze imizi muri Nigeria, no kuba nta cyizere abaturage bafitiye urwego rw'ubutabera mpanabyaha.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/nigeria-yatwitswe-azira-gushyamirana-n-umukuru-w-abayisilamu

  • Kenya: Uwahoze acuruza inkoko arashaka kuba Perezida #rwanda #RwOT

    Ubwana bwa William Ruto ni urugero rwiza rw'ubuzima bw'Abanya-Kenya benshi b'abacyene.

    Yajyaga kwiga mu mashuri abanza nta kintu yambaye mu birenge, inkweto za mbere yambaye yazambaye afite imyaka 15. Yanacuruje inkoko n'ubunyobwa ku muhanda mu duce tw'icyaro two mu karere ka Rift Valley.

    Rero ntibitangaje ko yivuga nk'umuntu uvuganira abacyene, muri iki gihe arimo guhatanira kuba Perezida mu matora yo ku itariki ya 9 y'ukwezi kwa munani.

    Ruto arimo kwiyamamaza ku itike y'ihuriro Kenya Kwanza, imvugo yo mu Giswayile ishatse kuvuga ngo Kenya mbere na mbere. Asezeranya guteza imbere ubukungu.

    Ikigero cy'ubushomeri gitangazwa na leta mu Banya-Kenya bafite hagati y'imyaka 18 na 34 kigera hafi kuri 40%, kandi ubukungu ntiburi gutanga akazi gahagije ku rubyiruko 800,000 rwinjira ku isoko ry'umurimo buri mwaka.

    Ku bw'ibyo rero yahimbye imvugo “igihugu cy'abashakisha imibereho”, ashaka kuvuga urubyiruko rugorwa no kubona ikirubeshaho.

    Ruto yasezeranyije gushyiraho gahunda yo kuzamura ubukungu ihereye ku bo hasi b'amikoro macyeya.

    Avuga ko izateza imbere abacyene barimo kugirwaho ingaruka zikomeye n'amakuba ashingiye ku kiguzi cy'imibereho yibasiye isi avuye ku cyorezo cya coronavirus n'intambara yo muri Ukraine.

    Uku ni ko kugerageza kwa mbere kw'uyu mugabo w'imyaka 55 ko gushaka kuba Perezida. Yizeye ko azagira amahirwe nk'ayatumye atorwa, ubwo yageragezaga bwa mbere, nka depite mu nteko ishingamategeko mu 1997 ahagarariye akarere ka Eldoret North.

    Yinjiye muri politiki mu 1992, nyuma yuko avuga ko yari yabanje gutozwa n'uwari Perezida wa Kenya icyo gihe Daniel arap Moi.

    Ruto yari umwe mu bagize igice cy'urubyiruko mu ishyaka rya KANU ryahoze rikomeye rya Moi, ndetse yari umwe mu mpirimbanyi zari zishinzwe gukora ubukangurambaga mu batora, mu matora ya mbere mu gihugu ahuriwemo n'amashyaka menshi yabaye muri uwo mwaka.

    Ubu azwiho kuba azi kuvuga imbwirwaruhame (discours) zikwega imbaga y'abantu mu bikorwa bye byo kwiyamamaza, no kwitwara neza mu biganiro byo mu bitangazamakuru.

    Akenshi atangira kuvuga agira ati: “Nshuti yanjye”, bigatuma yihuza n'abatora ndetse bigaca intege abamunenga.

    Guhindura impande yahozemo

    Nyuma yo gukora mu myanya itandukanye muri minisiteri – harimo n'uburezi – nyuma y'amatora yo mu 2013 yarazamutse agera ku mwanya wa Visi Perezida.

    Ruto yiyamamaje mu matora yo muri uwo mwaka ari kumwe na Perezida ucyuye igihe Uhuru Kenyatta, atungura Abanya-Kenya benshi kuko we na Uhuru mu matora yabanje bari bari ku mpande zitandukanye muri politiki.

    Kwabaye kwihuza kw'abahuje ikibazo, kuko bombi bari barashyiriweho ibirego n'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa ICC (CPI) ku byaha byibasiye inyoko-muntu.

    Hari nyuma yo gushinjwa guteza urugomo rwakurikiye amatora yabayemo guhatana gukomeye yo mu 2007, yiciwemo abantu hafi 1,200.

    Muri ayo matora, Ruto yari yashyigikiye umukandida utavugaga rumwe n'ubutegetsi Raila Odinga – ubu barimo guhatana mu matora y'uyu mwaka – mu gihe Uhuru we yari yashyigikiye uwari Perezida icyo gihe Mwai Kibaki, washakaga kongera gutorwa.

    Ukwihuza kwabo, kwiswe ukwa kivandimwe, kwatanze umusaruro kuko abo bagabo bombi bageze ku butegetsi, bituma baba mu mwanya mwiza wo gukwepa inkeke bari batewe na ICC.

    Icyo kintu bakigezeho ubwo ubushinjacyaha bwa ICC bwakuragaho ibirego kuri Perezida Uhuru Kenyatta mu 2014, ndetse n'abacamanza bakuraho dosiye kuri Ruto mu 2016.

    Ariko ihuriro ryabo ryasenyutse mu 2018, ubwo Uhuru – mu kundi kwihuza kwatunguye abantu – yiyungaga na Odinga, agatuma icyizere cya Ruto cyuko uyu Perezida ucyuye igihe azamushyigikira nk'umusimbura we muri uku kwiyamamaza, kiyoyoka.

    Inshuti za Perezida zashinje Ruto kutubaha abamukuriye, ikirego yahakanye, ariko yemeye ubwo bushyamirane avuga ko we na Perezida “babona politiki mu buryo butandukanye”.

    Ruto aracyari ku butegetsi, kubera ibiteganywa n'itegekonshinga bituma umwanya wa Visi Perezida ugumaho.

    Afite inzu nyinshi agakunda no guhinga

    Amoko agira uruhare runini muri politiki ya Kenya kandi Ruto ni uwo mu bwoko bwa gatatu mu kugira abantu benshi muri iki gihugu, ubwoko bw'aba Kalenjin, bwavuyemo undi Perezida umwe gusa, Moi, wabaye Perezida wategetse igihe kirekire kurusha abandi muri Kenya.

    Yashakanye na Rachael, bamenyaniye bwa mbere mu nama z'urubyiruko rwo ku rusengero.

    Bafite abana batandatu. Umuhungu wabo mukuru, Nick, yigeze guhabwa umugisha n'abakuru bo mu ba Kalenjin, bituma habaho guhwihwisa ko yari arimo gutegurirwa umwanya wa politiki, mu gihe umukobwa wabo, June, akora muri minisiteri y'ububanyi n'amahanga.

    Ruto akunda ubuhinzi, aho ahinga ibigori, ndetse akorora inka n'inkoko.

    Afite ubutaka bunini mu burengerazuba bwa Kenya no mu karere gakora ku nyanja y'Ubuhinde, ndetse yashoye n'imari mu rwego rw'amahoteli.

    Ruto yavuzweho ruswa muri guverinoma ndetse aho yakuye umutungo we havugwaho byinshi.

    Mu kwezi kwa gatandatu mu 2013, urukiko rukuru rwamutegetse gutanga isambu ya hegitari 40, no guha impozamarira umuhinzi wari wamushinje kumutwarira ubutaka mu gihe cy'urugomo rwakurikiye amatora yo mu 2007.

    Ahakana avuga ko nta kintu kibi yakoze, kandi akomeje kureshya abatora b'urubyiruko abizeza kubaha amahirwe yo guteza imbere ubuzima bwabo, nkuko na we yateje imbere ubuzima bwe.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/kenya-uwahoze-acuruza-inkoko-arashaka-kuba-perezida

  • Karongi : Urubyiruko rwakoze ibikorwa bya miliyoni zirenga 30Frw #rwanda #RwOT

    Imyaka ibaye 9, hatangijwe ikiciro cy’Itorero ry’Inkomezabigwi aho abarangije amashuri yisumbuye, bakorera aho batuye ibikorwa bitandukanye bigamije guteza igihugu n’abagituye.

    Ubu buryo bushya bwo gutoza bwasimbuye urugerero ruciye ingando. Mu rugerero ruciye ingando abatozwa bahurizwaga mu bigo bakigishwa indangagaciro na kirazira biherekejwe n’amasomo y’uburere mboneragihugu.

    Kuri ubu aya masomo aracyatangwa, icyahindutse ni uko abakora urugerero barukora bataha, kandi bagatozwa bakora imirimo y’amaboko.

    Muri uyu mwaka wa 2022, ibikorwa by’urugerero byatangiye tariki 14 Werurwe bisoza tariki 25 Gicurasi. Ibikorwa by’urugerero byatangiraga saa 7:00-12:00 kuva ku wa Mbere kugeza ku wa kane. Kuwa Gatanu wa buri cyumweru intore zahuriraga ku murenge, bagatozwa akarasisi, intambwe y’Intore, bakanahabwa ibiganiro n’ibikorwa bibafasha kwimakaza umuco w’ubutore.

    Uru rubyiruko rwubakiye abatishoboye amazu 64, ruvugurura amazu 73, rwubatse ubwiherero 20, ruvugurura ubwiherero 70, rwubatse uturima rw’igikoni 160, rutunganya imihanda ireshya na metero 3180, rutera ibiti 580 by’imbuto ndetse rusubiza abana 444 mu ishuri.

    Uwimana Chantal w’imyaka 24, wo mu murenge wa Twumba avuga ko atewe ishema no kuba yaratanze uruhare rwe mu kubaka igihugu binyuze mu rugerero rw’Inkomezabigwi ikiciro cya 9.

    Ati “Ndumva biteye ishema kuba narafatanyije na bagenzi banjye mu bikorwa by’iterambere byubaka igihugu”.

    Tuyikunde Fabien, umusore w’imyaka 21 ati “Biranejeje kuba naragaragaye hamwe n’urubyiruko twarangirije rimwe amashuri yisumbuye tugakora ibikorwa byubaka igihugu”.

    Tuyishime Jean Paul, ashingiye ku busabane n’ubumenyi yungukiye ku rugerero asaga abakwepa urugerero aribo bihombya.

    Ati “Kuba naritabiriye urugerero hari uburyo binshimishamo kuko hari ibibazo byari bibangamiye abaturage twabashije gukemura. Abantu bakwepa urugerero nabashishikariza kujya bitabira, ngasaba n’ababyeyi kujya bohereza abana babo bagafatanya n’abandi kuko kutitabira urugerero ni igihombo gikomeye”.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Twumba Saïba Gashanana yavuze ko urugerero rwunganira inzego z’ibanze mu bukankurambaga no mu bikorwa byo kwita ku batishoboye.

    Ati “Urugerero rudufasha mu buryo bubiri, ubwa mbere ni mu bukangurambaga, ubwa kabiri ni mu bikorwa by’amaboko. Twagize umwanya wo gufatanya n’uru rubyiruko kugira ngo bumve ko kwitanga bagakora ibikorwa by’amaboko nabyo bishobora kugira uruhare mu kubaka igihugu”.

    Mu karere ka Karongi Itorero ry’Inkomezabigwi ikiciro cya 9, ryitabiriwe n’abagera kuri 803 barimo abakobwa 414 n’abahungu 393.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Karongi-Urubyiruko-rwakoze-ibikorwa-bya-miliyoni-zirenga-30Frw

  • Mbere yo kwakira u Rwanda, Sadio Mané yafashije Senegal gutsinda Benin #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2023, ikipe y’igihugu ya Senegal iri mu itsinda rimwe n’Amavubi, mbere y’uko iyakira mu mukino wa kabiri (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/mbere-yo-kwakira-u-rwanda-sadio-mane-yafashije-senegal-gutsinda-benin

  • Israel yahaye u Rwanda ibikoresho by’ubuvuzi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Igihugu cya Israel cyahaye u Rwanda ibikoresho by’ubuvuzi bifite agaciro ka miliyoni 140 z’Amafaranga y’u Rwanda byo gufasha Igihugu guhangana n’icyorezo cya (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/israel-yahaye-u-rwanda-ibikoresho-by-ubuvuzi