Category: Uncategorized

  • Minisitiri wa Siporo yitabiriye isozwa ry’imikino y’amashuri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku Cyumweru tariki 5 Kamena 2022, hasojwe imikino ihuza ibigo by’amashuri yisumbuye, ikaba yasojwe ku mugaragaro na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/minisitiri-wa-siporo-yitabiriye-isozwa-ry-imikino-y-amashuri

  • Abarenga ibihumbi 43 bafunzwe by'agateganyo; intandaro y'ubucucike muri za Gereza – #rwanda #RwOT

    Umubare w'abafunze by'agateganyo ni wo mwinshi, aho bamwe bakiri mu nkiko bategereje kuburana bagakatirwa n'inkiko cyangwa se bakagirwa abere bagataha.

    Kuba hari umubare munini w'abatarakatirwa, bituruka ku kuba hatari ibindi bihano bishobora gufatirwa uwakoze icyaha bitari igifungo.

    Imibare ya Komisiyo y'Uburenganzira bwa muntu igaragaza ko mu 2020-21, gereza zari zifungiwemo abantu 76.099 mu gihe zifite ubushobozi bwo kwakira abantu 61.301.

    Ni imibare yakomeje kuzamuka buri mwaka, kuko mu 2017 abantu bafunzwe bari 58.230. Bivuze ko biyongereyeho 30,6%.

    Urebye gereza ku yindi, ubucucike buri hejuru cyane muri Gereza ya Muhanga (238,8%), iya Gicumbi (161,8%), iya Rwamagana (151,1 %), iya Rusizi (144,8%), iya Huye (138,6%), iya Musanze (138,2%), iya Bugesera (132,1%), iya Rubavu (127,7%) n'iya Ngoma (103,6 %).

    Gereza zitagaragayemo ubucucike ni iya Mulindi (70,1%), iya Nyamagabe (83,3%), iya Nyarugenge (83,3%), iya Nyagatare (84,6%) n'iya Nyanza (93,5%).

    Mu kiganiro Urubuga rw'Itangazamakuru cyatambutse ku Cyumweru, abacyitabiriye bagaragaje zimwe mu mpamvu zituma muri za Gereza 13 ziri mu Rwanda hari ikibazo cy'ubucucike bwinshi.

    Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'Ubutabera ushinzwe guhuza Ibikorwa by'Urwego rw'Ubutabera, Nabahire Anastase, yavuze ko ubucucike buri muri za gereza buterwa no kuba ibyaha byiyongera.

    Ati 'Impamvu ya mbere gereza cyangwa kasho wasangamo umubare wiyongereye ni uko ibyaha biba byiyongera, ushobora gusanga byo bitiyongereye ahubwo hiyongereye raporo zitangwa ku cyaha.'

    'Gereza abantu barayitinya ariko ntibatinye icyaha, umuntu akayitinya ariko hagira umukandagira ku mano akifuza ko we yajya muri gereza, ni ho bahera bavuga ngo Abanyarwanda bakunda gufunga.'

    Umuyobozi w'Umuryango uharanira Uburenganzira bwa Muntu, Dr Safari Emmanuel, yavuze ko impamvu hari ubucucike mu Rwanda ari uko icyaha cyose gihanishwa gufungwa.

    Ati 'Dusanga ikibazo kiri mu bashinzwe gufunga kuko ibyaha bifite uburyo biri mu byiciro, hari ibyoroheje, ibikomeye n'iby'ubugome ariko usanga umuntu akora akantu gato agafungwa.'

    'Ubushishozi ni buke, twihutira kubona ko umuntu wese uje imbere ya RIB byanze bikunze ni muri gereza n'ufatanywe igitoki kandi ntabwo aribyo. No mu muryango baragorora na gacaca yagorora n'inteko z'abaturage n'imiterere y'ubuyobozi yagorora ibyaha bito.'

    Nubwo hakiri ubucucike, Nabahire Anastase yavuze ko hakiri kunozwa politiki izafasha guhana abanyabyaha bitabaye gufunga gusa.

    Ati 'Mu minsi iri imbere gereza izitabazwa ari uko bibaye ngombwa, hari ibindi byemezo byinshi bishobora gukorwa nko kuba umuntu ashobora gucibwa amande, kuba ashobora gufungishwa ijisho ari hanze.'

    Yakomeje ati 'Ubu twakoze ibintu byose, twohereje abantu mu Butaliyani kugira ngo barebe uko bikorwa. Hari igikomo umuntu ashobora kwambara kidacika ariko aho uri hakaba hashobora kumenyekana hakaba hari uruzitiro atazarenga. Hari kuba umuntu yatanga ingwate akarekurwa n'igihano nsimburagifungo.'

    SSP Pelly Uwera Gakwaya na we yavuze ko igihano kidakwiye kuba gufunga gusa kuko ubucucike buri muri gereza bushobora guteza ibibazo mu gihe bwakomeza kwiyongera.

    Mu myaka itanu ishize, amadosiye y'ibyaha yagejejwe mu Bushinjacyaha yikubye inshuro zirenga eshatu, biva ku byaha bisaga 25.000 mu 2015, bigera ku byaha 67.512 mu 2020/2021.

    SSP Pelly Uwera Gakwaya yatangaje ko mu Rwanda habarirwa imfungwa n'abagororwa bagera ku bihumbi 84, muri bo ibihumbi 30 ni bo baburanishijwe bakatirwa n'inkiko abandi hafi ibihumbi 43 baracyari mu nzira zo kuburana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarenga-ibihumbi-43-bafunzwe-by-agateganyo-intandaro-y-ubucucike-muri-za

  • BREAKING NEWS : Indege za MONUSCO ziri kurasa kuri M23,FARDC na FDLR mu ntambara yo ku butaka ngo intego ni ugusubiza UMWANZI aho yaturutse #rwanda #RwOT

    Umusilikare mukuru wo mu ngabo za FARDC utashatse ko amazina ye atangazwa muri iki gitondo yabwiye Rwandatribune ko ingabo zabo zatatse ibirindiro by’umwanzi biherereye ku misozi ya Musongati,Tshanzu na Runyoni kandi indege za MONUSCO nazo ziri mu rugamba rwo kumisha urufaya rw’amasasu kuri abo barwanyi.

    Uyu musilikare yakomeje agira ati :'Igisilikare cyacu gikomeye cyinjiye mu birindiro by’umwanzi saa kumi za mu gitondo (04H00) kuri uyu wa 06 Kamena 2022,mu gihe indege za MONUSCO zaje kudutera ingabo mu bitugu mu kanya saa mbiri. Ikindi nuko twiyemeje gusubiza umwanzi aho yaturutse , abaturage bacu bakaba mu mutuzo.'

    Hari hashize iminsi mike inyeshyamba za M23 zisohoye itangazo aho zavugaga ko hari ibimenyetso byinshi byerekana ko intambara ishobora kuba muri kariya karere bitewe n’ingabo za Leta zimaze iminsi ziharunda ibitwaro. Imitwe y’abarwanyi ba FDLR,Mai Mai CMC ,Mai Mai APCLS ,RUD URUNANA na FPP nabo bazanywe n’imodoka za Leta mu gace ka Bunagana.

    Umuvigizi wa M23, Willy Ngoma,yabwiye BBC ati : 'Barimo kuturasaho kuva saa 5h30'.

    Umuvigizi w’ingabo za leta muri Kivu ya ruguru Colonel Ndjike Guillaume Kaiko yabwiye BBC ko ubu bari ku rugamba mu gace ka Shangi muri Rutshuru kuko M23 yateye ibirindiro byabo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/BREAKING-NEWS-Indege-za-MONUSCO-ziri-kurasa-kuri-M23-FARDC-na-FDLR-mu-ntambara-yo-ku-butaka-ngo-intego-ni-ugusubiza-UMWANZI-aho-yaturutse

  • Ibyo wamenya ku Rwanda ruzakira Inama ya CHOGM #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda nk’igihugu kidakora ku nyanja, abaturage bakaba bari basigaye mu bukene bukabije, kongera kwiyubaka (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ibyo-wamenya-ku-rwanda-ruzakira-inama-ya-chogm

  • Umwumbati wahoze ari ibiryo by'abakene n'abagaragu ushobora guhangana n'ibura ry'ibiribwa #rwanda #RwOT

    Mu ruhererekane BBC ibagezaho rw'amabaruwa y'abanyamakuru b'abanyafurika, Elizabeth Ohene wo muri Ghana yanditse ku kamo Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yagiriye inama abaturage b'igihugu cye yo kurya imyumbati mu gihe igiciro cy'ifu y'ingano gikomeje kuzamuka hirya no hino ku isi.

    Hari amoko abiri y'ingenzi y'ibihingwa by'ibinyamizi biribwa muri Afurika y'uburengerazuba — imyumbati n'ibikoro.

    Imyumbati iboneka umwaka wose, irahendutse kandi irazwi, ariko umuntu abivuze neza, umwumbati uzwi cyane nk'ikiribwa cy'abakene muri Afurika y'uburengerazuba.

    Ikindi gihingwa kizwi cyane muri ako karere ni ibikoro, dore ko n'umwanditsi w'ibitabo uzwi cyane, Chinua Achebe, igikoro yakise umwami w'ibihingwa.

    Isarurwa ry'ibikoro riba ritegerejwe cyane muri Ghana, hari n'imihango idasanzwe ikorwa mbere yuko ibikoro bishya bitangira kuribwa kandi twambara imyambaro yacu myiza kugira ngo twizihize icyo gihingwa.

    Umwumbati muri rusange ni ikiribwa cya buri munsi kandi kera ni wo wari utunze abakene n'abagaragu.

    RC Musanze - Mu gikoni, turarebera hamwe uburyo wateka... | Facebook

    Numvise ko Perezida Yoweri Museveni wa Uganda arimo gukangurira abaturage b'igihugu cye kwibanda ku mwumbati mu gihe igiciro cy'ingano kirimo kizamuka cyane muri kino gihe ubuzima buhenze cyane hirya no hino ku isi.

    Yaravuze ati: 'Niba nta mugati uhari, rya umwumbati (muwogo).'

    Ayo magambo ya Museveni yakuruye impaka mu gihe abamunenga bavuga ko byerekana ko nta gahunda igaragara afite yo guhangana n'ikibazo cy'ubuzima buhenze muri kino gihe.

    Hano muri Ghana, twigeze kugira minisitiri w'imali mu myaka ya 1960 wagerageje kwisobanura ku izamuka ry'imisoro avuga ko abakene ritashoboraga kubagiraho ingaruka ngo kuko barya ubugari (gari) — ifunguro rikunzwe cyane rikozwe mu ifu y'imyumbati.

    Icyo gihe, ubugari muri rusange bwari buzwi nk'icyo kurya cy'abakene kandi uwo muminisitiri yisobanuye avuga ko iyo wongeye amazi muri kimwe cya kabiri cy'igikombe cy'ifu y'imyumbati, iratubuka cyane hakavamo ubugari buhagije abantu batatu. Byari bihendutse kandi ukarya ugahaga.

    Uwo muminisitiri kandi yashakaga kuvuga ariko ateruye ko abakene bataryaga umugati cyangwa umuceri cyangwa se ibindi biribwa bigezweho bitumijwe mu mahanga. Muri rusange ibi yavugaga muri icyo gihe byari ukuri.

    Mu myaka yakurikiyeho twagize umujyanama wa leta wahanganye n'ikibazo cy'izamuka ry'ibiciro by'ibiribwa avuga ko abantu bagombye kurya 'kokonte' mu mwanya w'umuceri n'ibindi biribwa bitumizwa mu mahanga.

    'Kokonte' ni ifunguro rikorwa mu ifu y'imyumbati kandi kimwe n'ibikomoka byose ku myumbati, byari bizwi ko ari ifunguro ry'abakene.

    Perezida Museveni yanavuze ko na we ubwe arya imyumbati. Mu yandi magambo rero nta wagombye guterwa isoni zo kuboneka arya umwumbati kubera ko ubu usigaye warabaye ifunguro rifatwa na perezida.

    Muri iyi minsi, iki gihingwa cyihanganira izuba ryinshi, kinavugwaho ko gifite ibyiza byinshi ku buzima  nko kuba imizi yacyo itarimo 'gluten' kandi kikaba gikize ku ntungamubiri ya C.

    Ntabwo nzi niba muri Uganda naho imyumbati ifatwa nk'ikiribwa cy'abakene, ariko muri Ghana twe twavuye kure.

    Reka nguhe urugero rw'ubugari. Bwaretse gufatwa nk'ikiribwa cy'abagaragu n'abakene igihe bwahindukaga ikiribwa cy'ingenzi mu mashuri yose abanyeshuri bigamo bacumbikirwa.

    Bajya ku ishuri bitwaje umufuka w'ifu y'ubugari maze ku ishuri igatekwamo amafunguro y'ubwoko bunyuranye.

    Ariko ubugari bwinjiye mu butetsi bwo mu rwego rwo hejuru igihe umutetsi uzwi cyane, Barbara Baeta, yatangiraga uburyo bwo kubuteka yise 'gari foto' — ubugari bujyanye n'isosi n'amafi yagabuye igihe Minisitiri w'intebe, Kofi Abrefa Busia, yakiraga abashyitsi mu rwego rwa leta mu 1970.

    Ubugari rero bwahise buhinduka ifunguro ritangwa mu biterane by'abantu bakomeye kandi bwari bugezweho. Urebye, amafunguro anyuranye akomoka ku mwumbati yahaye abantu amafunguro bishimira kuvuga ko bafata.

    Ntibitandukanye cyane no mu myaka ya 1960 muri Amerika igihe abirabura baho batangiraga kwitabira kurya ibyo abirabura baryaga ari abacakara, maze bakabivanamo amafunguro agezweho kandi umuntu yifuza kurya.

    IMYUMBATI NUYITEKA GUTYA👆IZAKURYOHERA CYANE😋//UKO WATEKA IMYUMBATI UTAYIGERETSE KU BISHYIMBO - YouTube

    Ntekereza ko abatetsi bo muri Ghana bareba ukuntu batangiza ubucuruzi bwo guteka muri Uganda bagatangizayo amaresitora yajya ategura gusa amafunguro y'ibikomoka ku myumbati.

    Kandi mfite icyizere ko ubu busazi buvugwa muri Ukraine niburangira, umwumbati uzahinduka ikiribwa hirya no hino muri Afurika bahitamo maze tukarekera ingano ba nyirazo bazihinga.

    Dushobora kuba tudafite umuntu wo kuvuga ibigwi umwumbati nk'umwanditsi Chinua Achebe, dushobora kuba tudafite iminsi mikuru yagenewe umwumbati ariko rero nta wuzongera kuvuga ko ari ikiribwa cy'abakene.

    Kandi na Perezida Museveni ntibizongera kuba ngombwa ko yongera kuvuga amagambo ahamagarira abaturage b'igihugu cye kwitabira kurya umwumbati.

    @BBC

    The post Umwumbati wahoze ari ibiryo by'abakene n'abagaragu ushobora guhangana n'ibura ry'ibiribwa appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/06/06/umwumbati-wahoze-ari-ibiryo-byabakene-nabagaragu-ushobora-guhangana-nibura-ryibiribwa/

  • Imirwano ikomeye ‘yubuye’ hagati ya M23 n’ingabo za leta zifatanyije na FDLR #rwanda #RwOT

    Hari hashize icyumweru imirwano ihagaze nyuma y’uko izi nyeshyamba zitangaje ko zivuye mu duce zari zarafashe muri teritwari za Rutshuru na Nyiragongo z’intara ya Kivu ya ruguru.

    Umuvigizi wa M23, Willy Ngoma,yabwiye BBC ati : 'Barimo kuturasaho kuva saa 5h30'.

    Ingabo za leta ntacyo ziravuga ku byatangajwe na M23 kuri iyo mirwano, BBC yagerageje kuvugana n’umuvugizi wazo, ariko ntibirashoboka kugeza ubu.

    Kuwa gatanu ushize, umutwe wa M23 wasohoye itangazo uvuga ko 'ingabo za leta n’abafatanya nazo' bitegura kubagabo ibitero bishya.

    Bertrand Bisimwa umwe mu bakuriye umutwe wa M23 yatangaje kuri Twitter ko kuba 'ingabo za MONUSCO ziri muri iyi mirwano binyuranyije [n’ibyasabwe] n’inama y’umutekano ya ONU'.

    Mu cyumweru cya nyuma cy’ukwezi gushize imirwano iheruka hafi y’umujyi wa Goma yatumye abaturage hafi 100,000 bava mu byabo.

    Iyi mirwano iravugwa mu gihe uyu munsi i Goma hateganyijwe inama y’abagaba b’ingabo z’ibihugu bigize umuryango w’ibihugu bya Africa y’iburasirazuba.

    Abo basirikare bakuru baraterana bigendanye no gushyiraho umutwe w’ingabo z’akarere wo kurwanya inyeshyamba zizanga gushyira intwaro hasi muri DR Congo.

    Uyu ni umwe mu myanzuro yafashwe n’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango bateraniye i Nairobi mu kwezi kwa Mata(4).

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Imirwano-ikomeye-yubuye-hagati-ya-M23-n-ingabo-za-leta-zifatanyije-na-FDLR

  • Ubwongereza nabwo bwiyemeje guha Ukraine misile za mbere ziraswa kure #rwanda #RwOT

    Ku nshuro ya mbere Ubwongereza bugiye koherereza Ukraine misile ziraswa kure, nk'uko byatangajwe na minisitiri w'ingabo, nubwo Uburusiya bwongeye kuburira uburengerazuba.

    Minisitiri Ben Wallace yavuze ko intwaro zizwi nka 'M270 multiple-launch rocket system' zizafasha Ukraine kwirwanaho imbere y'Uburusiya.

    Leta y'Ubwongereza ntabwo iremeza ingano y'izo ntwaro izohereza, ariko BBC yumvise se ko ku ikubitiro ari eshatu.

    Icyo cyemezo kigendanye n'icya Amerika, nayo mu cyumweru gishize yatangaje ko izoherereza Ukraine 'rocket system'.

    Ibyo Amerika yavuze byarakaje Moscow, ku cyumweru Perezida Vladimir Putin yavuze ko bazongera ahantu barasa muri Ukraine niba uburengerazuba bwoherereje Kyiv intwaro zirasa kure.

    Ben Wallace atangaza biriya, yavuze ko bagomba gufasha Ukraine bayiha 'intwaro z'ingenzi icyeneye mu kwirwanaho ku guterwa itarashotoranye'.

    Ati: 'Mu gihe imirwanire y'Uburusiya yahindutse, niko natwe ubufasha bwacu kuri Ukraine bugomba guhinduka.

    'Izi ntwaro z'ubushobozi bukomeye zizafasha inshuti zacu za Ukraine kwikingira misile z'ubugome zirasirwa kure ingabo za Putin zirasa ku mujyi nta gutoranya.'

    Ubwongereza na Amerika nibyo bihugu biri imbere mu gufasha Ukraine, gusa kuyiha ubu bwoko bw'intwaro ni ikintu gikomeye, nk'uko umunyamakuru wa BBC uzobere mu bubanyi n'amahanga Jonathan Beale abivuga.

    Ni ukwemera kandi ko Ukraine iri kugorwa no guhatana n'intwaro zirasa imizinga z'Uburusiya, nk'uko abivuga.

    'Multiple launch rocket system' y'Ubwongereza ishobora kurasa misile 12 mu munota umwe zikagera kuri 300km ku gipimo zoherejweho — kure cyane kurenza izo Ukraine ubu ifite.

    Ni ubwoko bumwe bw'intwaro Amerika nayo igiye kohereza, 'M142 High Mobility Artillery Rocket System (HIMARS)'.

    'Ibi bifite intego imwe' – Putin

    Ku cyumweru, mu kiganiro kuri televiziyo ya leta y'Uburusiya, Perezida Putin yavuze ko ibyo Amerika igihe kohereza 'ntacyo bivuze'.

    Yagize ati: 'Muri rusange, ibi byose byo kongera intwaro bohereza, uko mbibona, bifite intego imwe — kugira aya makimbirane maremare bishoboka.'

    Putin yaburiye ku kohereza izi ntwaro zirasa kure, ati: 'Nizoherezwa, tuzafata imyanzuro ikwiye dukoreshe intwaro zacu, kandi dufite izihagije, zo gutera n'ahandi tutararasa.'

    Uku kuburira kwabaye mu gihe ku cyumweru ibisasu bimwe byarashwe i Kyiv, ibitari biherutse, mu gihe ubu intambara iyogoza mu burasirazuba mu karere ka Donabs.

    Uburusiya ubu bwashyize ingufu kuri aka karere nyuma y'uko ingabo zabwo zisubijwe inyuma n'iza Ukraine mu kwezi kwa gatatu.

    Imirwano ikomeye ubu irimo kubera mu mujyi wa Severodonetsk.

    Gufata uyu mujyi byaha ingabo z'Uburusiya n'inyeshyamba zishyigikiye kugenzura akarere ka Luhansk, mu gihe kandi bagenzura aka Donetsk bituranye.

    Utu duce twombi ni utw'ingenzi cyane mu rwego rw'inganda muri Ukraine.

    Ku cyumweru, Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yavuze ko yasuye ingabo ziri ku rugamba i Donabas mu mijyi ya Lysychansk na Soledar.

    Ibindi bihugu bitandukanye byizeje koherereza Ukraine intwaro zigezweho.

    Ubudage bwemye kohereza 'system' yabwo igezweho kurusha izindi yo kurinda ikirere — Iris-T — ngo ifashe Ukriane kuzibira ibitero byo mu kirere by'Uburusiya.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/ubwongereza-nabwo-bwiyemeje-guha-ukraine-misile-za-mbere-ziraswa-kure

  • Ibyo Bruce Melodie yakoreye mu gihugu cy'Ubudage ntabwo bizibagirana (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo nibwo umuhanzi Bruce Melodie yataramiye abari bitabiriye igitaramo yakoreye mu mujyi wa Hannover. Ni kimwe mu bitaramo Bruce Melodie yakoze muri gahunsa yihaye yo kuzenguruka umugabane w'Uburayi (Europe Tour).

    Nkuko amashusho yagiye hanze abigaragaza, Beuce Melodie yanyuze cyane abari bitabirie igitaramo cye ndetse bafatanya nawe kuririmba indirimbo ze zitandukanye zirimo Katerina, Ntakibazo n'izindi.

    Dore uko byari bimeze mu mashusho:

    Source : https://yegob.rw/ibyo-bruce-melodie-yakoreye-mu-gihugu-cyubudage-ntabwo-bizibagirana-video/

  • Umubyeyi umaze umwaka avuza umwana kanseri mu… – #rwanda #RwOT

    INYARWANDA yamukoreye ubuvugizi, Minisiteri y'Ubuzima imufasha kujya kumuvuza mu gihugu cy'u Buhinde.

    Burame Lucky Sefu yujuje imyaka 11 y'amavuko, irimo imyaka irenga ine ahanganye na kanseri yafashe ku musaya w'iburyo.

    Ubu amaze umwaka n'amezi abiri avurirwa mu bitaro byo mu Buhinde, ariko ntarabasha gukira neza.

    Misitatuma yabwiye INYARWANDA ko ashima Minisiteri y'Ubuzima ubufasha yamuhaye akajya kuvuza umwana we, ariko ko agikeneye ko imufasha.

    Avuga ko asaba Minisiteri kumufasha ikamwishyurira ikiguzi cy'ubuvuzi busigaye.

    Ati 'Ndasaba ko Minisante yamfasha ikishyura ikiguzi cy'ubuvuzi busigaye kugira ngo umwana abukorerwe, hanyuma bakatwishyurira n'amatike kuko inzara iri hafi kutwicira mu Buhinde.'

    Yavuze ko umwaka n'amezi abiri ashize ari kumwe n'umwana we mu Buhinde babayeho mu buzima bubi, bitewe n'uko abari bamwijeje kumufasha n'abashinze urubuga GoFundMe bakusanyirijeho inkunga yo gufasha umwana batigeze babimushyikiriza.

    Ati 'Tumaze hano umwaka n'amezi abiri, ntabwo nkora, njyewe nagiye nizeye abantu bakoze GoFundMe y'umwana banasabaga ubufasha bw'umwana ariko ntabwo babaye abizerwa.”

    “Kuko njye nagiye ari bo nizeye. N'umudamu wagiye muri Minisante akavuga ngo azatwishingira turi hano [Mu Buhinde] yarabeshyaga, yabeshye Minisante yari afite ibindi yibereyemo.'

    Uyu mubyeyi yavuze ko nta bushobozi afite bwo kugaruka mu Rwanda, agasaba Abanyarwanda, Ambasade y'u Rwanda mu Buhinde kumufasha akagaruka mu Rwanda. 

    Ati 'Inzara irenda kutwikicira hano. Njye nta bushobozi mfite bwo kuguma inaha, ndasaba Leta y'u Rwanda kumfasha nkava hano.'

    Yavuze ko hashize iminsi 14 yandikiye Minisiteri y'Ubuzima, abasaba kumufasha akavuza umwana we akabona n'itike yo kugaruka mu Rwanda. Ariko ntarasubizwa.

    Ibaruwa yo ku wa 1 Mata 2022, uyu mubyeyi yandikiwe n'ibitaro Narayana Hrudyalaya Limited biherereye mu Mujyi wa Bangalore bikurikirana umwana we, bigaragara ko yaciwe agera kuri miliyoni 2 Frw kugira ngo umwana we bakomeze kumuvura.

    Uyu mubyeyi yavuze ko atabashije kubona aya mafaranga, bituma asohorwa mu bitaro atangira kuba ku muhanda n'umwana we bimuviramo uburwayi.

    Ati 'Bansabye ko mbanza kwishyura ayo mafaranga kugira ngo ubuvuzi bw'umwana burangire. None ntabwo turi mu bitaro, turi hanze y'ibitaro, umwana yirirwa atoragura ibiryo muri 'restaurant' inzara irenda kunyica ku buryo mpagarara nkatirira. Nanjye nararwaye, ariko ntekereza ko ntakindi ndwaye, ndwaye inzara.'

    Yavuze ko ubu akeneye miliyoni 2 Frw yo kuvuza umwana we kugira ngo ubuvuzi yagombaga guhabwa burangire.

    Akavuga ko atabaza Minisiteri y'Ubuzima cyangwa se 'Ambasade y'u Rwanda mu buhinde iducyure nk'Abanyarwanda bahagiriye ikibazo’.

    Yavuze ko mu burwayi bw'umwana we yitabaje inshuti n'abavandimwe, ku buryo bitoroshye kongera kubasubira imbere. Avuga ko ubuvuzi umwana we akeneye ari ubuzakorwa mu gihe cy'iminsi itatu.

    Ushaka gufasha uyu mubyeyi ushobora gukoresha Nimero: +918050702453 cyangwa se +250788361730.

    Inkuru bifitanye isano: Yagurishije inzu ye kugira ngo avuze umwana we kanseri.

    Abaganga bakoze uko bashoboye bagerageza kuvura kanseri uyu mwana 

    Uyu mubyeyi arasabwa miliyoni 2 Frw kugira ngo umwana bamuvure akire


    Aha ni mbere y’uko uyu mwana batangira kumuvurira mu Buhinde


    Uyu mwana amaze imyaka ine ahanganye na kanseri yafashe ku musaya


    Hakenewe miliyoni 2 Frw zo kuvuza uyu mwana na Miliyoni 1,500,000 Frw kugira ngo babashe gutaha mu Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117845/umubyeyi-umaze-umwaka-avuza-umwana-kanseri-mu-buhinde-aratabaza-117845.html

  • USA:Umwiyahuzi yarashe abantu , babiri bahita bahasiga ubuzima #rwanda #RwOT

    Abashinzwe ubutabazi baraye mu kazi ko kujyana abakomeretse kwa muganga.

    Polisi yo muri Philadelphia yatangaje ko byabereye aho imihanda ibiri yitwa Third and South streets ihurira.

    Barindwi mu bakomeretse bajyanywe mu bitaro byitiriwe uwabaye Perezida wa gatatu w’Amerika witwa Thomas Jefferson.

    Umuvugizi wa biriya bitaro yavuze ko bariya barwayi bakigezwa kwa muganga umwe yahise apfa.

    Iyi ni inshuro eshatu zikurikiranya mu gihe kitageze ku kwezi abantu barasira abandi mu ruhame.

    Muri Leta ya Texas, USA, umusore w’imyaka 18 y’amavuko aherutse kurasa abana bari mu ishuri abicana n’abarimu babiri.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/USA-Umwiyahuzi-yarashe-abantu-babiri-bahita-bahasiga-ubuzima