Category: Uncategorized

  • Kubera Amavubi hongeye kuba impinduka mu mikino yari isigaye ya shampiyona #rwanda #RwOT

    Kubera ikipe y’igihugu iri mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika, imikino y’iminsi 2 ya nyuma yari iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru n’intangiriro z’igitaha, yongeye guterwa ipine.

    Amavubi nyuma yo gukina na Mozambique uyu munsi arakina Senegal, ni mu itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d’Ivoire.

    Byari biteganyijwe ko umunsi wa 29 uzakinwa tariki ya 11 na 12 Kamena maze umukino w’umunsi wa 30 ugakinwa tariki ya 14, 15 na 16 Kamena gusa bitewe n’imiterere y’urugendo aho Amavubi ashobora kugera mu Rwanda atinze, byabaye ngombwa ko iyi mikino yimurwa.

    Bivugwa ko umunsi wa 29 uzakinwa tariki ya 14 na 15 ni mu gihe umunsi wa 30 wo uzakinwa tariki ya 18 na 19 Kamena.

    Amavubi akomeje gutuma shampiyona iterwa ipine

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kubera-amavubi-hongeye-kuba-impinduka-mu-mikino-yari-isigaye-ya-shampiyona

  • Nta musirikare w’u Rwanda wagaragaye mu nama yo gushyiraho umutwe w’ingabo uhuriweho wa EAC #rwanda #RwOT

    Iyi nama yateranye igamije gushyiraho umutwe w’ingabo zihuriweho n’ibihugu birindwi bihuriye mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, aho uzahabwa inshingano zo kurwanya imitwe y’inyeshyamba ikorera ku butaka bwa Congo yanze gushyira mu bikorwa umwanzuro wo gushyira intwaro hasi nk’uko byemejwe n’inama y’abakuru b’ibihugu yateranye muri Mata 2022.

    Iyi nama ibaye nyuma y’ibirego RD Congo ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, nta ntumwa n’imwe yahagarariye u Rwanda.

    Abasesenguzi mu by’umutekano bavuga ko nta mpamvu n’imwe yari butume u Rwanda ruyitabira cyane ko abo uwo mutwe u Rwanda rwifuza ko waryanya, bakomeje ubufatanye n’ingabo z’igihugu.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Nta-musirikare-w-u-Rwanda-wagaragaye-mu-nama-yo-gushyiraho-umutwe-w-ingabo-uhuriweho-wa-EAC

  • Itariki y’amateka akomeye ku Mavubi, inkoni ya Jimmy Gatete yasize inkovu idasibangana kuri Uganda, Kagere arayikubita Sadio Mane? #rwanda #RwOT

    Nubwo umukino Amavubi yatsinzemo Ghana 1-0 kuri Stade Amahoro ari wo wahesheje u Rwanda itike y’igikombe cy’Afurika cya 2004, kimwe rukumbi rwitabiriye, abanyarwanda benshi umukino bafata nk’uw’amateka ni uwo muri Uganda warangiye ku ntsinzi y’Amavubi ya 1-0 nyuma gukubita rutahizamu Jimmy Gatete bakamumena umutwe ariko akanga akabatsinda.

    Ni umukino wabaye tariki ya 7 Kamena 2003, ni ukuvuga hashize imyaka 19 ibi bibaye, ni umukino w’amateka kuko wanabaye urufunguzo rw’Amavubi rwerekeza muri CAN 2004 yabereye muri Tunisia.

    U Rwanda rwari mu itsinda rya 13 kumwe na Ghana ndetse na Uganda, ni itsinda ryagombaga kuzamukamo ikipe imwe gusa.

    Amavubi y’u Rwanda yagiye gukina uyu mukino ari aya nyuma mu itsinda n’inota 1, hari nyuma yo gutsindwa na Ghana muri Ghana 4-2 ndetse akanganya na Uganda i Kigali, Uganda yo yari iya mbere n’amanota 4 yari yanganyije n’u Rwanda itsinda Ghana.

    Ni umukino abagande bakega ko uri buborohere bitewe n’umusaruro bari bakuye i Kigali, gusa na n’uyu munsi ibyabaye baracyabyibaza.

    Imbere y’abantu ibihumbi 50 muri Nakivubo Stadium, Amavubi yatangiye umukino asatira Uganda, haje kuzamo imvururu maze rutahizamu w’Amavubi yagenederagaho, Jimmy Gatete bamukomeretsa umutwe ariko yanga gusiga abandi ku rugamba ajya hanze baramupfuka agaruka mu kibuga.

    Ubundi imvururu zatangiye ubwo abakinnyi ba Uganda Cranes bashakaga kujya mu izamu ry’Amavubi ryari ririnzwe na Mohamoud Mossi bajya gushakamo amarozi kuko ngo buri kanya babonaga hari ibyo acunga cunga(yari amafaranga ngo yari yahawe na Desire Mbonabucya kugira ngo atinjizwa igitego).

    Aha niho abasore b’Amavubi bahise bitambika kugira ngo batavogera izamu ryabo, Jimmy Gatete aza kubikomerekeramo ajyanwa hanze gupfukwa.

    Nyuma yo gusubira mu kibuga ntibyamusabye iminota myinshi maze ku mupira yari ahawe na Karekezi Olivier, ku munota wa 40, Jimmy Gatete yahise ahagurutsa abanyarwanda bari muri Nakivubo Stadium, i Kigali ndetse n’ahandi hose ku Isi.

    Uganda yari yizeye ko ishobora kwishyura iki gitego ariko icyizere cyaje kuraza amasinde ubwo umusifuzi ukomoka muri Ethiopia, Alemu Gizate wari uyoboye uyu mukino yahuhaga mu ifirimbi umukino urangiye nta zindi mpinduka zibaye.

    Ibi uyu rutahizamu ufatwa nk’uwibihe byose mu Mavubi, yabikomereje kuri Ghana i Kigali tariki ya 6 Nyakanga 2003 ubwo yayitsindaga igitego 1-0, u Rwanda rugahita rubona itike y’igikombe cy’Afurika cya 2004, igikombe kimwe rukumbi rwitabiriye mu mateka.

    Nyuma y’imyaka 19 iyi tariki ya 7 Kamena yongeye kugaruka mu mateka y’Amavubi aho uyu munsi abasore bayobowe na Meddie Kagere bari bukine na Senegal muri Senegal, ni mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d’Ivoire.

    Kuri iyi nshuro u Rwanda ruri mu itsinda rya nyuma na Senegal, Benin na Mozambique. Umukino wa mbere w’itsinda Amavubi yanganyije na Mozambique 1-1.

    Imyaka 19 irashize Jimmy Gatete ababaje Uganda

    Meddie Kagere na bagenzi bitezwe kureba niba hari icyo bakora kuri iyi tariki

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/itariki-y-amateka-akomeye-ku-mavubi-inkoni-ya-jimmy-gatete-yasize-inkovu-idasibangana-kuri-uganda-kagere-arayikubita-sadio-mane

  • #COVID19: Abantu 15 banduye babonetse mu bipimo 4,746 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 06 Kamena 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 15, bakaba babonetse mu bipimo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abantu-15-banduye-babonetse-mu-bipimo-4-746

  • Ifoto: Umusore yaguwe gitumo atera akabariro n’umukunzi we isoni ziramwica – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore yishwe n'ikimwaro nyuma y'uko yari ari kumwe n'umukunzi we mu buriri bagiye gutera akabariro hanyuma bamugwa gitumo.

    Ubundi ntibisanzwe ko umusore ukiba iwabo akunze kuhazana inkumi bakaba banagera aho baryamana kuko haba hatari umutekano uhagije ku buryo bakora ibyo bakora  nta rwikekwe.

    Umusore wari uri muri mood yo gutera akabariro n'umukunzi we, yaguwe gitumo isoni ziramwica kuko yatangiye asoma umukunzi we ariko anamukorakora naho hari umuvandimwe we urimo arimo afata amajwi ahagaze inyuma y'urugi hanyuma bagiye kujya mu gikorwa, ahita afungura urugi.

    Nubwo ibyo umusore yari agiye gukorera iwabo bitashimwe, abantu bagaye cyane uyu muvandimwe kubera ibyo yakoreye umuvandimwe we mu gihe yari agiye kuryoherwa n'urukundo rwabo.

    Source : https://yegob.rw/ifoto-umusore-yaguwe-gitumo-atera-akabariro-numukunzi-we-isoni-ziramwica/

  • Abasifuzi bazasifura umupira w’Amavubi na Senegal bagiye hanze. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe kuri uyu wa Kabiri hategerjwe umukino ukomeye uzahuza igihugu cy'urwanda ndetse na Senegal, abasifuzi bazasifura uyu mukino bamaze kumenyekana.

    Nkuko byagaragajwe mu itangazo ryashyizwe hanze n'impuza mashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Afurika ifite icyicaro mu Misiri yatangaje ko umunyekongo ariwe uzana uri mu kibuga hagati.

    Jean Jacques  Ngambo Ndala ukomoka muri Kongo azaba ari mu kibuga hagati yungirijwe na bagenzi be bo muri congo, Olivier Kabene Safari ndetse na Nabina Blaise Sebetu nk'abasifuzi bo kuruhande.

    Malala Kabanga Yanick wo muri Congo akaba ariwe musifuzi wa Kane, mu gihe umunya Ethiopia Solomon Gebresilassie Adebe azaba ariwe commiser w'umukino naho uzaba ashinzwa kurwanya Covid ni Adama Faye wo muri Senegal.

    Source : https://yegob.rw/abasifuzi-bazasifura-umupira-wamavubi-na-senegal-bagiye-hanze/

  • Perezida Kagame yitabiriye ifungurwa rya Rohde & Schwarz mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni ikigo cyatangiye imirimo mu Rwanda mu mpera z'umwaka wa 2019, ibirori byo gufungura icyicaro cyacyo i Kigali – ibiro rukumbi gifite muri Afurika, bikaba byaragombaga kuba muri Werurwe 2020.

    Gusa icyorezo cya COVID-19 cyatumye icyo gikorwa gisubikwa, gisubukurwa nyuma y'imyaka ibiri hafi n'igice.

    Perezida akaba n'Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Rohde & Schwarz, Peter Riedel, yashimye itsinda ry'ubuyobozi bw'iki kigo mu Rwanda, bwabashije kugitangiza mu bihe byari bigoye.

    Yavuze ko mu 2018 ari bwo yahuye na Perezida Kagame, icyo gihe yari yitabiriye inama y'umutekano ya Munich.

    Ati “Iyo nama yabaye intangiriro y'ubufatanye bwacu bitanga umusaruro, none uyu munsi turimo kwishimira intambwe ya mbere.”

    Perezida Kagame ngo yamusabye gushaka umwanya agasura u Rwanda, asura ibyiza bitandukanye ndetse icyo gihe yitabira umuhango wo Kwita Izina, yita umwana w'ingagi wo mu muryango wa Musilikare, amuha izina rya Umusaruro.

    Ubu iki kigo gikataje mu guhanga ibisubizo by'ikoranabuhanga, by'umwihariko ibijyanye n'ubwirinzi bw'ibitero by'ikoranabuhanga.

    Riedel yavuze ko iki kigo gishaka gukora byinshi birimo kongera abakozi gifite mu Rwanda, kikanashyira imbaraga mu guhugura abakozi b'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Umutekano w'ibijyanye n'Ikoranabuhanga mu Itangazabumenyi n'Itumanaho.

    Yanavuze ko bashaka kunoza integanyanyigisho igenewe Cyber Security Academy mu Rwanda no gutanga ibikorwaremezo bijyanye n'ikigo cy'icyitegererezo mu mutekano w'ikoranabuhanga mu Rwanda.

    Perezida Kagame yashimye ubuyobozi bwa Rohde & Schwarz bwemeye kugira u Rwanda umufatanyabikorwa w'igihe kirekire.

    Yavuze ko ubwo yasuraga ikigo cyabo bakagirana ibiganiro, abasabye gusura u Rwanda batazuyaje.

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rumaze gutera intambwe mu kubaka ikoranabuhanga ariko hakiri byinshi bikeneye gukorwa.

    Muri ubwo buryo, ngo ishingwa rya Kigali International Financial Centre, Kigali Innovation City na Centre for the Fourth Industrial Revolution, ni ingero z'ibyo u Rwanda rurimo gukora kandi bigomba gutanga umusaruro mu gihe kiri imbere.

    Yakomeje ati “Intego yacu ni ukuba igicumbi cyizewe cya serivisi z'imari no guhanga ibishya mu ikoranabuhanga mu karere kacu no hirya yako. Rohde & Schwarz ni inyongera nziza mu muryango w'ikoranabuhanga mu Rwanda, binyuze mu kigo gikora porogaramu z'ikoranabuhanga cyatangiye mu 2019.”

    “Inzego zimwe za leta mu Rwanda zatangiye kubyaza umusaruro izi 'applications'. Gutangiza ibiro bya Rohde & Schwarz mu Rwanda, bya mbere kuri uyu mugabane, bizongerera imbaraga ubufatanye bwiza tumaze kubona.”

    Yashimye gahunda iki kigo gifite mu Rwanda zirimo amahugurwa mu bijyanye n'umutekano w'ikoranabuhanga, integanyanyigisho ndetse n'ishingwa rya Radio Frequency Lab, ku bufatanye na QT-Software, ikigo cyo mu Rwanda.

    Yijeje ubufatanye iki kigo, avuga ko u Rwanda ari umufatanyabikorwa wizewe, bityo mu Rwanda bakwiye kuhita mu rugo.

    Hari byinshi iki kigo gikorera mu Rwanda

    Diogene Niyigena uyobora Rohde & Schwarz Rwanda, yavuze ko mu myaka ibiri n'igice ishize bakoze ku mishinga irimo uwo bise Pace 2, ujyanye n'ihuzanzira za internet (network traffic classification), aho bakorana n'ibibuga by'indege, ibitaro, amabanki n'ibindi.

    Yagize ati 'Bitewe n'uburemere bw'ibiba bikorerwa muri izo nzego, usanga bafite ibyago byo kwibasirwa n'ibitero by'ikoranabuhanga. Akazi kacu mu Rwanda ni ukubaka uburyo (library) buzafasha abantu batandukanye gutahura ibyo bitero no kubyirinda mbere y'uko biba.”

    Yavuze ko muri Pace 2, bashobora gukurikirana applications zigera ku 3000 ndetse bakagenda baha ibigo amakuru ajyanye n'ibyago bashobora kuba bafite binyuze mu ikoranabuhanga.

    Muri ubwo buryo ngo bafite igice kijyanye n'ubwirinzi bw'ikoranabuhanga (cyber defense), uburyo bwo kugenzura uko ikoranabuhanga ririmo gukora mu bijyanye n'umutekano waryo (Firewall) n'ibindi.

    Yakomeje ati “Impinduramatwara ya kane mu by'inganda irimo kuzana ibyiza byiza ariko binagendana n'imbogamizi mu bijyanye n'ikoranabuhanga.”

    Umujyanaa wa Ambasaderi w'u Budage mu Rwanda, Peter Primus, yavuze ko ibi bikorwa ari umusaruro w'umubano mwiza ibihugu byombi bifitanye.

    Yavuze ko nyuma y'ifungurwa mu Rwanda ry'uruganda rwa Volkswagen ruteranya imodoka, ihateranyiriza, BioNTech irimo gushora imari mu bijyanye n'inkingo, bishimishije kuba hiyongereyeho ikigo gikora porogaramu zitandukanye z'ikoranabuhanga na cyo gifunguwe.

    Yavuze ko ikoranabuhanga rimaze kuba ikintu gikomeye mu mibereho y'abantu, ari na cyo kintu u Budage bukomeje gushyiramo imbaraga mu butwererane n'u Rwanda, binyuze mu mishinga irimo na Smart Cities.

    Iki ni ikigo kimaze imyaka myinshi kuko cyashinzwe ku wa 17 Ugushyingo 1933, na Dr. Lothar Rohde & Dr. Hermann Schwarz, gitangirira aho babaga ariko ubu ni ikigo cya rutura gitanga serivisi nyinshi.

    Kugeza ubu Rohde & Schwarz ikorera mu bihugu birenga 70.

    Perezida Paul Kagame yahaye ikaze ikigo Rohde & Schwarz mu Rwanda

    Iki kigo gifunguwe nyuma y’imyaka ibiri gikorera mu Rwanda

    Rohde & Schwarz ikora ibikoresho bitandukanye by’ikoranabuhanga

    Perezida akaba n'Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Rohde & Schwarz, Peter Riedel

    Diogene Niyigena yavuze ko bakorana n’ibigo bitandukanye mu kugenzura umutekano w’ikoranabuhanga

    Abantu batandukanye bitabiriye uyu muhango wabereye muri Kigali Convention Centre

    Abitabiriye itangizwa ry’iki kigo baganira mbere y’umuhango nyirizina


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yitabiriye-ifungurwa-rya-rohde-schwarz-mu-rwanda

  • Airtel Rwanda na Ericsson mu bufatanye buzashimangira iterambere ry'ikoranabuhanga mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ibi biri mu byaganiriweho kuri iki cyumweru tariki ya 5 Kamena 2022, ubwo Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Emmanuel Hamez na Visi Perezida, akaba n'ushinzwe Ikoranabuhanga muri Ericsson, Erik Ekudden, baganiraga ku kwagura ubufatanye ndetse no guteza imbere ikoranabuhanga ry'ahazaza h'u Rwanda.

    Mu biganiro byaba bombi, bagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo izirebana na gahunda yo guteza imbere serivisi z'itumanaho n'ikoranabuhanga (Information and Communications Technology) mu Rwanda.

    Abayobozi b'ibigo byombi kandi bemeranyijwe ko mu rwego rwo guteza imbere no kugendera ku cyerekezo u Rwanda rufite mu birebana n'ikoranabuhanga, bisaba kunoza ubufatanye.

    Erik Ekudden yavuze ko guhura na Airtel Rwanda bigamije kongera amasezerano y'ubufatanye no gukomeza umubano hagati y'ibigo byombi hagamijwe guteza imbere ikoranabuhanga.

    Ati 'Guhura na Airtel Rwanda bizongera imbaraga mu bufatanye hagati yacu, turifuza gukomeza gukorana mu rugendo rwo kuzana ikoranabuhanga riteye imbere mu Rwanda rishobora guhuza igihugu cyose. Twiteguye gutanga ibisubizo byacu by'ikoranabuhanga bishobora kuzuzanya n'ingamba za leta y'u Rwanda nk'intego yacu yo gushyiraho icyiswe 'AfricaMotion'.

    Ku ruhande rw'Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Emmanuel Hamez yagaragaje ko guhura imbonankubone n'ubuyobozi bwa Ericsson ari iby'agaciro, cyane ko imyaka yari ibaye ibiri hakorehswa uburyo bw'ikoranabuhanga.

    Ati “Nyuma y'imyaka ibiri dukora inama mu buryo bw'ikoranabuhanga, ni byiza kuba duhuye imbonankubone. Turajwe ishinga n'ubufatanye na Ericsson [mu guteza imber] ahazaza h'ikoranabuhanga mu Rwanda.”

    Kuri ubu Airtel ikorera mu bihugu 14 bya Afurika, mu Rwanda ifite abakiliya bahoraho basaga miliyoni enye.

    Airtel Rwanda na Ericsson mu bufatanye buzashimangira iterambere ry'ikoranabuhanga mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/airtel-rwanda-na-ericsson-mu-bufatanye-buzashimangira-iterambere-ry

  • Yarokowe n'ibinogo by'amazi: Ubuhamya bwa Mukantwari wiciwe abana muri Jenoside – #rwanda #RwOT

    Nubwo bimeze bityo ariko Jenoside yatwaye ubuzima bwa benshi aho abatutsi barenga miliyoni imwe bishwe mu gihe cy'iminsi 100 gusa, ibintu bishimangira ubukana, umuvuduko n'ubugome yakoranywe.

    Biragora cyane kuganira n'abanyuze muri ibyo bihe bigoye kuko banyuze mu nzira ndende, benshi baricwa, bicirwa ababo mu maso ariko hari n'abarokokaga ku bwa burembe.

    Mukantwari Adeline, ni intwaza afite imyaka 91 y'amavuko. Kuri ubu yatujwe mu mudugudu wo mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Masaka ahazwi nk'i Rusheshe.

    Yaganirije IGIHE urugendo rwe rwo kurokoka nubwo Jenoside yamutwaye abana batandatu n'umugabo.

    Mukantwari atangira avuga ko ibyabaye byatangiye kera kandi kuri we yabirebeshaga amaso kuko mu 1959 yari afite imyaka 18 bityo yabonaga ibyakorwaga aho yavukiye mu yahoze ari Gitarama.

    Ati 'Ndabyibuka ingo zishya tuzireba ndi umukobwa w'imyaka 18, mbese byari ibintu bigoye cyane'.

    Asobanura ko Jenoside yabaye atuye ku Mulindi wa Kanombe afite abana icyenda kandi bari bakuru ariko batandatu muri bo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

    Iyo abara inkuru yo kurokoka kwe biramugora cyane gusobanura cyane ko byari ibihe by'amage kuri we kandi koko ni mu gihe kuko Jenoside yamugize incike kandi yari afite umuryango.

    Mu magambo yuje agahinda Mukantwari avuga ko yarokokeye ku Mulindi wa Kanombe aho yari yashatse we n'umwana we wa bucura ngo bihishe mu mufurege w'amazi.

    Ati 'Hari hari amazi amanuka akagera ku muhanda kuri Cumin a Gatanu. Hari uburyo amazi amanuka ari menshi akagenda acamo ibyumba. Aho niho twihishe n'uwo mwana, uko ni na ko narokotse.'

    Ibi Mukantwari yabigarutseho ubwo abagize urugaga rw'abagore mu Karere ka Kicukiro n'Inama y'Igihugu y'Abagore basuraga izi ntwaza mu rwego rwo kuzirikana abagore bashegejwe na Jenoside, abishwe n'abana b'ibibondo bambuwe ubuzima bazira ko ari abatutsi.

    Mukantwari yasabye aba bagore gukomeza umuco w'ubutwari no kwirinda amacakubiri kuko ari yo yagiye abiba urwango kugeza ubwo abari abavandimwe bicana ntacyo kwikanga.

    Yakomeje agira ati 'Icyo nasaba abagore n'abato muri rusange ni ukubaka urukundo. Ni ugusenga cyane, nubwo Imana tujya twibaza ngo yari yagiye he uwo munsi ariko irahari kuko yatugobotoreye Inkotanyi ziradukiza. Ni uguharanira ko bitazongera ukundi. Bicare baganirize abana bababwire bati 'ububi bwabyo ni ubu' ariko iki kintu ntikizagaruke ukundi'.

    Nyiranjishi Madaleine na we ni umukecuru w'imyaka 74 kuri ubu aba wenyine kuko yagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yavuze ko urugendo rw'ubuzima mbere ya Jenoside butari bworoshye na nyuma y'uko isojwe.

    Yavuze ko nubwo kuri ubu nta muryango yasigaranye, yishimira kubona abantu bamugana bakamwereka urukundo ari naho ahera asaba abagabo, abagore n'urubyiruko kwirinda amacakubiri yazatuma ibyabaye byongera kubaho ukundi.

    Mbere yo gusura izi ntwaza, aba bagore babanje gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bunamira abasaga ibihumbi 250 bahashyinguye by'umwihariko abana n'abagore bishwe muri Jenoside.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, yavuze ko kwibuka abagore bishwe muri Jenoside bigamije kongera kuzirikana ko nubwo umugore yakozweho bikomeye na yo ariko afite ubushobozi bwo kongera kubaka umuryango uhamye.

    Yakomeje agira ati 'Kugeza ubu umugore afite inshingano zo kubaka umuryango, ariko ntabwo twabigeraho twenyine ahubwo dufashwa n'abo twashakanye. Ni yo mpamvu ku munsi kuyu dusaba abagabo nabo tubasaba ko bakumva ijwi ryacu, urugo rukunga ubumwe.'

    Umuyobozi w'Inama y'Igihugu y'Abagore mu Karere ka Kicukiro, Mukarwego Umuhoza Immaculée, yavuze ko abagore kuri ubu bari bakwiye gutinyuka bakibuka inshingano bafite ko ari izo kugira abagabo babo inama no kubaka umuryango uzira amacakubiri ndetse no gutanga inama zigamije kubaka igihugu.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange (hagati) yunamiye inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Kigali

    Nyiranjishi (uwambaye umukenyero w’umutuku) yasabye aba bagore kwirinda amacakubiri

    Mukantwari nubwo yagizwe incike na Jenoside, yishimira aho u Rwanda rugana kuri ubu kubera ubuyobozi bwiza

    Intwaza zararemewe zishimirwa kwihangana zagaragaje nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Abagore b’Abanyarwandakazi basabwe guharanira kubaka igihugu kizira amacakubiri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yarokowe-n-ibinogo-by-amazi-ubuhamya-bwa-mukantwari-wiciwe-abana-muri-jenoside