
Category: Uncategorized
-
Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Luxembourg #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 07 Kamena 2022, muri Village Urugwiro, yakiriye Xavier Bettel, Minisitiri w’Intebe wa (…) -
RDC: Major Nsanzimana wa FDLR yishwe na M23 – #rwanda #RwOT
Maj Yefuta yari umuyobozi wa Batayo muri FDLR imaze imyaka isaga 25 mu mashyamba ya Congo.
Hashize iminsi havugwa ko inyeshyamba za FDLR zifasha FARDC kurwana na M23 guhera mu kwezi gushize.
Iyi mirwano Nsabimana yaguyemo yabereye i Bugusa muri Jomba, Teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y'Amajyaruguru, nkuko amakuru yizewe IGIHE ifite abyemeza.
Ku ruhande rwa M23, bavuga ko mu mirwano bivuganye abarenga 50 bamwe imyirondoro yabo ikaba itaramenyekana.
Umuvugizi w'umutwe wa M23 Major Willy Ngoma yavuze ko FARDC na FDLR batakaje abarwanyi benshi.
Kuri uyu wa Mbere Igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo FARDC nacyo cyemeje ko abasirikare bacyo babiri bapfiriye mu mu mirwano na M23.Major Nsanzimana Innocent yinjiye mu gisirikare anyuze mu ishuri rya gisirikare ryahoze ryitwa ESO Butare (Ecole des Sous- Officiers) mu 1990.
Mu mpera za Nyakanga 1994 ingabo za FAR zimaze gutsindwa yahungiye muri Congo ari naho yinjiriye muri FDLR.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rdc-major-nsanzimana-wa-fdlr-yishwe-na-m23
-
Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w'Intebe wa Luxembourg – #rwanda #RwOT
Bagiranye ibiganiro byibanze ku guteza imbere umubano w'ibihugu byombi mu nzego zirimo ikoranabuhanga n'ubukungu, nkuko byatangajwe n'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu biciye kuri Twitter.
Mu Ukwakira umwaka ushize, Leta y'u Rwanda n'iki gihugu cyo mu Burengerazuba bw'u Burayi, byashyize umukono ku masezerano y'ubufatanye agamije guteza imbere imikorere y'Ihuriro ry'Imari Mpuzamahanga rya Kigali rizwi nka 'Kigali International Financial Center'.
Ayo masezerano agamije guteza imbere Ihuriro ry'Imari Mpuzamahanga rya Kigali haba mu bijyanye no kubaka ubushobozi bw'abakozi, kubaka ubushobozi mu bijyanye n'imikorere kugira ngo iryo Ihuriro rishobore kuzamuka rigere ku rwego mpuzamanga.
Rwanda na Luxembourg bifitanye andi masezerano agamije gukumira magendu no kunyereza imisoro.
Perezida Kagame na Xavier Bettel baganiriye ku bufatanye hagati y’ibihugu byombi
Ibihugu byombi byiyemeje gufatanya mu nzego zirimo imari n’ikoranabuhanga
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-minisitiri-w-intebe-wa-luxembourg
-
Urukiko rwategetse ko Dr Nibishaka Emmanuel afungwa iminsi 30 y'agateganyo – #rwanda #RwOT
Uyu mugabo akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha inyandiko mpimbano.
Yaburanye ifungwa n'ifungwa ry'agateganyo yemera ibyaha ashinjwa bishamikiye ku bantu batandukanye yagiye yaka amafaranga abizeza ku bashakira Visa zo kujya muri Amerika yarangiza ntazibashakire ndetse ntabasubize n'amafaranga yabo.
Gufungwa iminsi 30 y'agateganyo, urukiko rwatangaje ko rwabishingiye ku kuba aramutse ahamwe n'ibyaha ashinjwa, ashobora guhabwa igihano kiri hejuru y'imyaka ibiri.
Inkuru bijyanye: Umuyobozi Wungirije wa RGB yatawe muri yombi
Dr Nibishaka yatawe muri yombi mu mpera za Gicurasi 2022 -
Musanze: Abiga muri 'Wisdom School' mu nzira zo gushinga uruganda rukora isabune – #rwanda #RwOT
Abo banyeshuri biga mu cyiciro rusange, Tronc commun, mu Ishuri rya Wisdom School riherereye mu Karere ka Musanze, bavuga ko bifuza kuzarangiza amashuri yabo bagashinga uruganda badategereje akazi kuko ubumenyi bahawe bugomba kubafasha kwihangira imirimo ndetse bakayiha n'abandi.
Ishimwe Mucyo Gloria uri muri aba banyeshuri yavuze ko ubu bafite ubumenyi butuma bakora isabune ikomeye n'iy'amazi ndetse n'ibindi.
Ati 'Dukora isabune ikomeye, iy'amazi, irangi n'amavuta. Ibyo byose ndabizi ku buryo ntarangiza kwiga ngo mbure icyo gukora, nk'urugero mu gihe twari muri Guma mu Rugo nakoze isabune mu rugo turazikoresha no mu baturanyi. Mu mezi umunani twamazeyo nagarutse ku ishuri narakoreye ibihumbi 60 by'inyungu kandi no mu rugo barazikoresheje.”
Iranzi Fred nawe yagize ati” Twagize amahirwe yo kwiga mu ishuri riduha ubumenyi no kubukoresha. Nzi gukora isabune ikozwe mu bimera n'ikozwe mu binyabutabire. Murabona ko isabune zisigaye zihenda ariko ngiye mu rugo nazikora tugahangira amafaranga twaziguraga. Ubu nta ruganda rukora isabune ntakoramo. Byampaye igitekerezo cyo kuzashinga uruganda rukomeye nkazatanga akazi.”
Ibi babihuriye na mugenzi wabo, Akeza Songa Erica, yavuze ko ubumenyi ngiro bahawe buzabafasha kwihangira imirimo.
Ati 'Ndashimira cyane abatwigisha kuko ibyo twiga biradufasha. Umuntu ashobora kugira impamvu akava mu ishuri, ariko kubera ubu bumenyi yahita yihangira ubushabitsi kandi nifuza kuzashinga uruganda rukora isabune kuko mbifitemo ubumenyi.”
Umuyobozi w'Ishuri Ryisumbuye rya Wisdom School, Bizimana Evariste, yavuze ko ubumenyi batanga mu bumenyingiro, barenzaho kugaragaza ibyo bashoboye kugira ngo umwana uhiga abe azi neza ibyo yiga no kubibyaza umusaruro.
Yagize ati” Ubundi integanyagisho y'u Rwanda iteganya kwiga mu magambo ( Theory), n'ishyirwa mu ngiro (Practice). Twebwe rero turenga ishyirwa mu ngiro tukajya mu kubyaza umusaruro ishyirwa mu ngiro birenze intego y'iryo somo. Ibi bakora hano bifasha ko umwana uvuye hano aba azi kwihangira umurimo.”
“Twe twigisha abanyeshuri bazaba ba rwiyemezamirimo, utazaba umutwaro w'igihugu cyangwa uw'umuryango. Ni ukuvuga ngo umubyeyi uduhaye umwana we aba yiteganyirije biratubabaza iyo tubonye umuntu warangije amashuri yisumbuye ugasanga yagiye kuba umuyede, yiriwe muri za televiziyo, kwirirwa abunga kandi yakwiye kuba yarize icyo ashobora gukora kigatanga akazi kuri benshi.”
Umuyobozi Mukuru wa Wisdom School, Nduwayesu Elie, avuga ko intego yabo ari ugufasha abana babagana gushyira mu bikorwa ibyo baba bize no kubibyaza umusaruro kandi bigatanga inyungu kuri benshi.
Ati” Ubundi ntabwo umwana ari ikintu umuntu arundamo ibintu, ahubwo umwana afite ubwenge nawe, ni nko gucana itoroshi nayo igatanga umucyo. Wisdom School yiyemeje ko umwana uza kuhiga atava mu ishuri gusa ngo ni uko ibintu yabyize ku kibaho ahubwo abishira mu bikorwa ku buryo ashobora no kurangiza ashinga uruganda rumuha akazi kandi rugaha n'abandi.”
“Ubu isabune n'amavuta bakora abashinzwe ubuziranenge bagiye kubipima kandi batubwiye ko bisobanutse igisigaye ari ukubyemeza ku mugaragaro, ubundi tukaba twakora n'uruganda kandi ibyo byose n'abana bazaba babikora n'ubwo bisaba ubushobozi bwisumbuyeho ariho duhera dusaba ababyeyi kutuba hafi cyane.”
Wisdom School ni Ishuri Ryigenga riherere mu Karere ka Musanze rikagira amashami mu Turere twa Rubavu i Mahoko, Nyabihu ku Mukamira n'irya Burera. Kuva yatangira gukora ibizamini bya Leta mu 2012, imaze kohereza abanyeshuri bagera ku 1416 mu bigo byiza bya Leta, abandi bagiye boherezwa kwiga mu mahanga.
Abarimu bafasha abanyeshuri gushyira mu bikorwa ibyo baba bize
Isabune ikorwa n’abanyeshuri bo muri Wisdom School niyo yifashishwa mu masuku mu kigo hose
Abanyeshuri bo muri Wisdom School bari muri laboratwari bakoreramo isabune, irangi n’amavuta bisiga -
Penaliti yo ku munota wa nyuma yashegeshe Amavubi yari yahagamye Senegal #rwanda #RwOT
Ikipe y'igihugu “Amavubi” yananiwe kwihagararaho mu masegonda ya nyuma y'umukino itsindwa na Senegal igitego kimwe cyinjijwe na Sadio Mane kuri penaliti,mu mukino w'umunsi wa 2 wo mu itsinda L ryo gushaka itike yo kwerekeza muri #AFCON2023
Uyu mukino wari wakiriwe n'u Rwanda ariko wabereye i Dakar,Amavubi yakoze ibishoboka byose yihagararaho ariko iminota 5 yongewe kuri 90 yayakozeho kuko mu masegonda atarenga 10 ya nyuma y'umukino yatsinzwe igitego kuri penaliti ya Mane.
Senegal yatangiye umukino iri hejuru byatumye ku munota wa 11, Sadio Mané abona amahirwe meza ari mu rubuga rw'amahina,atera umupira w'umutwe uca ku ruhande rw'izamu nyuma ya koruneri yari itewe na Pape Matar Sarr.
Nyuma y'iminota mike uyu Sarr yatereye ishoti kure ariko umupira uca ku ruhande rw'izamu rya Kwizera Olivier.
Senegal yari imbere y'abafana bayo,yanyuzagamo igasatira bikomeye Amavubi ariko ubwugarizi bwa Mutsinzi Ange,Nirisarike Salomon na Manzi Thierry bukirwanaho.
Pape Martar Sarr yahushije uburyo bukomeye mbere y'uko igice cya mbere kirangira, ku mupira yateye ujya hejuru y'izamu rya Kwizera.Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.
Mu gice cya kabiri,ku munota wa 52 nibwo u Rwanda rwabonye amahirwe akomeye ubwo Kagere Meddie yateraga ishoti rikomeye ariko umupira uca gato hejuru y'izamu rya Edouard Mendy.
Ku munota wa 55,Fode Ballo Touré yahushije uburyo bwabazwe ku mupira yahawe na Ismaila Sarr, awuteye mu izamu ukurwamo na Kwizera Olivier,hanyuma myugariro w'Amavubi awushyirwa muri koruneri.
Impinduka zakozwe n'umutoza w'Amavubi zatangiye ku munota wa 71 ubwo Muhire Kévin yasimburwaga na Nishimwe Blaise naho ku munota wa 84, Hakizimana Muhadjiri na Mugunga Yves basimbura Rafael York na Kagere Meddie mu gihe Serumogo Ally yasimbuwe na Omborenga Fitina mu minota itanu y'inyongera.
Iminota 90 yarangiye,umusifuzi yongeraho 5 y'inyongera rwabuze gica ku mpande zombi.
Habura amasegonda 20 ngo umukino urangire,Mane yashatse guhereza umupira mugenzi we washakaga kwinjirira ku ruhande rw'iburyo rw'Amavubi,hanyuma Ombolenga Fitina awukuramo n'umutwe ariko awugarura mu rubuga rw'amahina usanga Saliou Ciss wari winjiyeagiye kuwufunga ngo awutere Mutsinzi Ange amukubita ikirenge.
musifuzi yatanze penaliti itashimishije abari inyuma y'u Rwanda ndetse binarangira Sadio Mané ayinjije ku mupira yateye iburyo bwa Kwizera Olivier awukozrao ariko uramunanira ujya mu rushundura.
Gutsinda kwa Senegal byatumye ihita igira amanota 6/6 muri iri tsinda rya 12 kuko umukino ubanza yari yawutsinze 3-1 Benin mu gihe Amavubi yanganyije na Mozambike mu mukino wa mbere.
Undi mukino wo muri iri tsinda uzahuza Bénin na Mozambique ku wa Gatatu, tariki ya 8 Kamena 2022.
U Rwanda rwujuje umukino wa 9 wikurikiranya rudatsinda mu gihe rwitegura gushaka uko rubona amanota 3 yarwo ya mbere kuri Benin.
Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi :
U Rwanda : Kwizera Olivier, Serumogo Ali, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange, Nirisarike Salomon, Manzi Thierry, Bizimana Djihad, Muhire Kévin, Ruboneka Bosco, Rafael York na Meddie Kagere.
Sénégal : Mendy, Diallo, Koulibaly, Sabaly, Fode Ballo, Nampalys Mendy, PM Sarr, Gana Gueye, Ismaila Sarr, Habib Diallo na Sadio Mané.

Amavubi yakinnye umukino wo ku rwego rwo hejuru nubwo yatsinzwe ku munota wa nyuma
-
Polisi yagaruje amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni eshatu yari yibwe Abanyakenya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Polisi y’u Rwanda yagaruje amashilingi 370 akoreshwa muri Kenya, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri miliyoni eshatu n’ibihumbi 256, yari yibwe (…)
-
Sadio Mane yarijije abanyarwanda ku isegonda rya nyuma (AMAFOTO) #rwanda #RwOT
Igitego kimwe cya Sadio Mane cyo mu masegonda ya nyuma cyatumye Amavubi atsindwa na Sénégal 1-0 mu mukino w’Umunsi wa kabiri w’amatsinda yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire mu 2023.
Uyu mukino wari wakiriwe n’u Rwanda, wabereye i Dakar kuko Stade ya Huye itaragera ku rwego mpuzamahanga rwifuzwa.
Ku munota wa 11, Sadio Mané yagerageje uburyo bw’umupira w’umutwe uca ku ruhande rw’izamu nyuma ya koruneri yari itewe na Pape Matar Sarr.
Uyu Sarr yashoboraga kandi gufungura amazamu ku mupira wari uvuye ku mutwe wa Rafael York wari mu rubuga rw’amahina, awuteye ntiyawufatisha neza ujya ku ruhande.
Mu minota 25 ya mbere, Rafael York yari amaze kwicara ubugira kabiri; bwa mbere kubera ikibazo mu itako na nyuma kubera kugongana na Nampalys Mendy wahawe ikarita y’umuhondo kuko yamuteye inkokora hafi ku jisho.
Mbere y’uko amakipe yombi ajya mu karuhuko ko gusoma ku mazi kubera ubushyuhe bwa dogire selisiyusi 28 i Dakar, Mutsinzi Ange yahawe ikarita y’umuhondo akiniye nabi Ismaila Sarr washakaga kwinjira mu rubuga rw’amahina.
Uburyo bukomeye bugana mu izamu bwabonetse ku munota wa 36 ubwo Pape Matar Sarr yahanaga ikosa Muhire Kévin yakoreye kuri Sadio Mané, ishoti yateye rikurwamo bigoranye na Kwizera Olivier.
Sénégal yashoboraga kandi gufungura amazamu ku buryo bwageragejwe na Pape Martar Sarr mbere y’uko igice cya mbere kirangira, umupira ujya hejuru y’izamu rya Kwizera.
Iminota 45 ibanza kongeraho indi ine yerekanywe n’abasifuzi bakomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yarangiye u Rwanda rudateye mu izamu rya Sénégal mu gihe yo yagerageje uburyo burindwi, ishoti rimwe aba ariryo rikurwamo na Kwizera.
Ishoti rya mbere rigana ku izamu ku ruhande rw’u Rwanda ni iryatewe na Kagere Meddie ku munota wa 52, ku bw’amahirwe make umupira uca hejuru y’izamu ryari ririnzwe na Édouard Mendy.
Fode Ballo Touré yahushije uburyo bwabazwe ku mupira yahawe na Ismaila Sarr, awuteye mu izamu ukurwamo na Kwizera Olivier mbere y’uko ushyirwa muri koruneri.
Nyuma y’iminota 10 igice cya kabiri gitangiye, Sénégal yakoze impinduka ebyiri; Keita Balde na Saliou Ciss bajya mu kibuga, ku munota wa 70 hajyamo Famara Diédhiou na Pape Alassane Gueye mu gihe ku wa 76 hagiyemo Pape Abou Cissé.
Impinduka za mbere z’Amavubi zakozwe ku munota wa 71 ubwo Muhire Kévin yasimburwaga na Nishimwe Blaise naho ku munota wa 84, Hakizimana Muhadjiri na Mugunga Yves basimbura Rafael York na Kagere Meddie mu gihe Serumogo Ally yasimbuwe na Omborenga Fitina mu minota itanu y’inyongera.
Uburyo bumwe bukomeye bwabonetse muri iki gice cya kabiri ni ishoti ryatewe na Youssouf Sabaly rifatwa neza na Kwizera Olivier.
Habura amasegonda 10 ngo umukino urangire, umusifuzi yatanze penaliti nyuma yo kuvuga ko Mutsinzi Ange yakiniye nabi Saliou Ciss bahuriye ku mupira mu rubuga rw’amahina. Sadio Mané yayinjije ateye umupira iburyo bwa Kwizera Olivier wawukozeho ariko uramunanira.
Gutsinda uyu mukino byatumye Sénégal iyobora Itsinda L n’amanota atandatu mu gihe u Rwanda rufite inota rimwe inganya na Mozambique.
Undi mukino wo muri iri tsinda uzahuza Bénin na Mozambique ku wa Gatatu, tariki ya 8 Kamena 2022.
Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi :
U Rwanda : Kwizera Olivier, Serumogo Ali, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange, Nirisarike Salomon, Manzi Thierry, Bizimana Djihad, Muhire Kévin, Ruboneka Bosco, Rafael York na Meddie Kagere.
Sénégal : Mendy, Diallo, Koulibaly, Sabaly, Fode Ballo, Nampalys Mendy, PM Sarr, Gana Gueye, Ismaila Sarr, Habib Diallo na Sadio Mané.
11 ba Senegal babanjemo
Nirisarike Salomon yari ahagaze neza mu bwugarizi
Wari umukino amakipe yombi yakaniye
Amavubi yagerageje birangaSource : http://isimbi.rw/siporo/article/sadio-mane-yarijije-abanyarwanda-ku-isegonda-rya-nyuma-amafoto
-
Abakozi 30 ba RIB basoje amahugurwa ku rurimi rw'amarenga – #rwanda #RwOT
Aya mahugurwa yari amaze amezi atatu yatangijwe ku bufatanye bwa RIB, Ambasade ya Amerika n'Ihuriro ry'Abagore n'Abakobwa bafite Ubumuga bwo Kutumva no Kutavuga, RNADW [Rwanda National Association of Deaf Women].
Mu muhango wo gushyikiriza inyemezabumenyi abasoje aya masomo, Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yatangaje ko uru rwego rufite intego yo gutanga serivisi zidaheza.
Ati 'Tugomba kwakira umuntu wese uje atugana uko ameze kose harimo n'abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga nk'uko ingingo ya 45 y'itegeko ryerekeye imiburanishirize y'imanza nshinjabyaha ivuga, ko buri muntu wese agomba kubazwa mu rurimi yumva neza. Ni muri uru rwego aya mahugurwa yateguwe kugira ngo afashe mu mitangire ya serivisi zitagira uwo ziheza.'
Yanagaragaje ko hajyaga habaho imbongamizi zo kutumvikana n'ababagana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga maze bigatuma RIB ishaka abasemuzi, ibintu byatinzaga itangwa rya serivisi.
Yavuze kandi ko abagenzacyaha 30 gusa badahagije ikaba ari yo mpamvu aya mahugurwa azakomereza no mu bindi bice by'igihugu ku buryo buri biro bya RIB mu Rwanda bizajya biba bifite umukozi uzi gukoresha indimi z'amarenga.
Umuyobozi wa RNADW, Dativa Mukashema yavuze ko bashimishijwe no kubona RIB ishishikajwe no guhugura abagenzacyaha mu ndimi z'amarenga.
Uyu muyobozi yanagaragaje ko amezi atatu gusa adahagije kugira ngo umuntu abe amenye uru rurimi neza, asaba abahuguwe ko bakora iyo bwabaga ngo bongere, banasangize abandi ubu bumenyi bahawe.
Yashoje asaba ko n'abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga batazi ururimi rw'amarega bafashwa kurwigishwa kugira ngo babashe kubona serivisi zitandukanye mu buryo bworoshye.
Umwe mu bagenzacyaha basoje aya mahugurwa, Umulisa Kabagema Viviane usanzwe ukorera mu ishami rishinzwe kurwanya ihohoterwa mu mu muryango n'ihohoterwa rikorerwa abana, yavuze ko aya mahugurwa agiye gukemura zimwe mu mbogamizi bahuraga na zo.
Ati 'Akenshi twakeneraga umuntu udufasha gusemura ururimi rw'amarenga igihe twaganwaga n'umuntu ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ugasanga bifashe umwanya munini ngo uwo muntu yakirwe ariko ubu dufite ubumenyi bwo kuzajya tuvugana na we.”
Yavuze ko nibura babashije guhabwa ubumenyi bw'ibanze nubwo amezi atatu adahagije ngo babe bamenye neza ururimi rw'amarenga.
Abagenzacyaha 30 ba RIB basoje amahugurwa mu gukoresha ururimi rw’amarenga
Abagenzacyaha bashoje aya mahugurwa basabwe gukomeza kwihugura no guhugura abandi imikoreshereze y’ururimi rw’amarenga
Aya mahugurwa yari amaze amezi atatu yatangijwe ku bufatanye bwa RIB, Ambasade ya Amerika n'Ihuriro ry'Abagore n'Abakobwa bafite Ubumuga bwo Kutumva no Kutavuga, RNADW
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-30-ba-rib-basoje-amahugurwa-ku-rurimi-rw-amarenga
-
Urubyiruko rwize ikoranabuhanga rwahawe amahugurwa azarufasha guhatana ku isoko ry’umurimo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Komisiyo yu Rwanda ikorana na UNESCO (CNRU) ku bufatanye n’abafatanyabikorwa mu burezi, yateguye amahugurwa y’ikoranabuhanga azafasha urubyiruko kwitegura (…)