Category: Uncategorized

  • Haracura iki ko M23 ihishuye ko Tshisekedi yayifashije kurwanya ubutegetsi bwa Joseph Kabila #rwanda #RwOT

    Maj. Ngoma yahishuye ko na mbere y’uko Tshisekedi aba Perezida, hari umubano na we azi yari afitanye na M23. Ati “Ubwo twarwanyaga Kabila, twari dufite ubufasha bw’uyu Perezida ariko uyu munsi aravuga ngo twakira ubufasha bw’u Rwanda ngo tugabe ibitero by’ubushotoranyi kuri iki gihugu.”

    Yibukije amasezerano y’ibanga n’ibiganiro byabaye hagati ya RDC na M23 ariko uyu munsi hakaba hari abayita Abanyarwanda, akibaza uburyo icyo gihe baganiraga n’Abanye-Congo none uyu munsi bakaba bahindutse Abanyarwanda.

    Ati “Turi Abanye-Congo, dukunda igihugu, hari igihe twari abatoni be [Tshisekedi], ni gute uyu munsi yadufata nk’abanyamahanga kandi abizi ko tutari bo ?. Twasinye amasezerano, twaganiriye byinshi, ni gute ubu noneho duhindutse abashotora igihugu ?”

    Uyu mutwe kandi wahamije ko igisirikare cya Congo, FARDC, nta mbaraga gifite zo kuwukura mu bice wigaruriye, ugishinja kubeshya Perezida Tshisekedi n’abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

    Umuvugizi wa M23, Maj Willy Ngoma, yahishuye ko intwaro barimo gukoresha ari izo bakuye mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo no muri Kibumba, ntaho bihuriye no kuba barazihawe n’u Rwanda.

    Abwira FARDC ati “Ubwo mwaduteraga, twarabarwanyije turabirukana tugera Rumangabo na Kibumba Twahakuye intwaro nyinshi, ni zo twifashishije uyu munsi ubwo mwaduteraga Saa kumi n’imwe n’igice za mu gitondo. Twarabashushubikanye murangije musinya itangazo ko twishe abantu batanu, ariko muzi ibyo twakoze, ni isomo, ni ukubihaniza bwa nyuma.”

    “Nimukomeza…turashaka amahoro, dukeneye ibiganiro, ariko ntabwo mubishaka kandi nta bushobozi mufite bwo kudutsimbura. Mwabeshye Perezida, mwasenye igisirikare.”

    Maj Ngoma yavuze ko FARDC yahishe Perezida Tshisekedi ko idafite imbaraga zo gutsinsura M23, bituma ayizera yirengagiza amasezerano afitanye n’uyu mutwe. Izi ngabo kandi ngo mu mirwano zishyira imbere abana batazi no gusoma amakarita y’ahantu barwanira.

    Ati “Niba muvuga ko duhabwa ubufasha n’u Rwanda, mwaribeshye munabeshya Perezida. Urwego rw’ubutasi rwanyu ni amafuti, ntirushoboye gushaka n’amakuru na make, muzi gushaka amafaranga, ayo ni yo mateka yanyu, ni byo bintu byanyu, uwo si umuco wo kubaka igihugu mwebwe abanyapolitiki mwishe nabi.”

    Akomeza avuga ko icyo M23 yifuza ari amahoro n’ibiganiro ariko yiteguye kwirwanaho kuko ntawe uzayikura mu duce yamaze kwigarurira ‘kuko ingabo za RDC ntizishoboye’.

    Ati “Guverinoma nikomeza gutsimbarara ko izatsinda, ko izadusubiza inyuma…ntabwo mushobora gukandagira aho turi, ntibibaho, nta bushobozi mufite, nta gisirikare cyabikora mufite. Turashaka amahoro, nimushaka intambara tuzabahatira amahoro.”

    M23 ishinja abayobozi ba RDC kwikubira ibyiza by’igihugu, aho bamwe barenzwe bakaba bagura amasaha y’ibihumbi 120 by’amadolari nyamara abandi baturage bicwa na malaria batabona imiti. Ivuga ko akaga k’umutekano muke, inzara, ubukene iki gihugu gifite buturuka ku buyobozi bubi.

    Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Perezida Tshisekedi yeruye ashinja u Rwanda ku mugaragaro ko rushyigikiye umutwe wa M23. Ni ibirego bimaze igihe ariko u Rwanda ntiruhwema kuvuga ko ababivuga bashaka kurutwerera ibibazo by’icyo gihugu.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Haracura-iki-ko-M23-ihishuye-ko-Tshisekedi-yayifashije-kurwanya-ubutegetsi-bwa-Joseph-Kabila

  • Humura ndimanukiye! Bobo Sylvestre yasohoye i… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Bobo Sylvesre yavuze ko “Iyi ndirimbo ihagaze muri Daniyeri 10:1 ngereranya n’abantu basenze bagatinda gusubizwa noneho bagera mu makuba akomeye bagatakira Imana muri uwo mubabaro, Imana ikabaha ihumure iti ‘ndimanukiye igiciro cyose ko nagitanze, ikiguzi cyose ko nacyishyuye, ni ki kiguteye ubwoba mwana wanjye humura ndimanukiye”.

    Uyu muhanzi w’impano itangaje yakomoje ku mishinga y’umuziki afite mu minsi iri imbere harimo no gukorana indirimbo n’abandi bahanzi. Yabwiye ko abakunzi be ko abahishiye byinshi. Aragira ati “Mfite imishinga myinshi binkundiye natangira gukorana n’abandi bahanzi ndetse mfite n’izindi project zitararangira mbahishiye, hari imishinga mfitanye n’abarundi kugirana nabyo bazabimenya”.

    Bobo Sylvestre ni umukristo mu Itorero ryitwa Eastwind ryo muri Kigali. Yatangiye kuririmba mu 2000 mu rusengero rwitwa Assemblies of God muri Huye. Nyuma yaho yaje i Kigali azanywe no kwiga akomeza umurimo w'Imana mu buryo byo kuririmba hirya no hino mu nsengero zitandukanye. Mu 2019 ni bwo yatangiye kuririmba ku giti cye. Mu ndirimbo amaze gusohora hairmo: ‘Ndakwiringiye’, ‘Humura’, ‘Amasezerano’ (yo mu gitabo), ‘Yame tosha’, ‘Inkera’ n’izindi.

    Bobo Sylvestre yasabye abakunzi be kumwitega mu minsi iri imbere

    Bobo Sylvestre yahumurije abantu mu ndirimbo ‘Ikintu gishya’

    REBA HANO INDIRIMBO NSHYA “IKINTU GISHYA” YA BOBO SYLVESYRE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117953/humura-ndimanukiye-bobo-sylvestre-yasohoye-indirimbo-yihumure-ku-basenze-bagatinda-gusubiz-117953.html

  • Perezida Kagame yakiriye Ellen DeGeneres #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro,  Ellen DeGeneres na Portia de Rossi ndetse n'itsinda bari kumwe, kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Kamena 2022.

    Ellen DeGeneres ari mu Rwanda mu bikorwa bitandukanye birimo no gutaha ku mugaragaro Ikigo cy'ubushakashatsi ku kubungabunga ingagi kizwi nka The Ellen DeGeneres Campus of the Diana Fossey Gorilla Fund, giherereye i Kinigi mu karere ka Musanze, cyatashywe kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Kamena 2022.

    Ni ikigo kigizwe n'inyubako zubatswe bya gihanga mu makoro y'ibirunga, zikikijwe n'ubusitani bugizwe n'ibyatsi ndetse n'ibiti bitandukanye, bituma aha hantu harushaho kuba nyaburanga. 

    Ellen DeGeneres avuga ko yakozwe ku mutima n'ibikorwa bya Diana Fossey Abanyarwanda bitaga Nyiramacibiri, witaga cyane ku rusobe rw'ibinyabuzima by'umwihariko ingagi z'imusozi.

    Iyi ngo niyo mpamvu yihaye intego yo gushyigikira uwo murage, afatanyije n'abandi bafatanyabikorwa batandukanye bubaka iki kigo.

    Tariki ya 1 Gashyantare uyu mwaka nibwo Ikigo cy'ubushakashatsi ku rusobe rw'ibinyabuzima The Ellen DeGeneres Campus of the Diana Fossey Gorilla Fund cyatangiye kwakira abagisura ku mugaragaro. 

    Ni mu gihe imirimo yo kucyubaka yo yatangiye muri Mutarama 2019, Cyuzuye gitwaye  asaga miliyoni 15$.

    • Ikigo cy'ubushakashatsi ku kubungabunga ingagi kizwi nka The Ellen DeGeneres Campus of the Diana Fossey Gorilla Fund.
    • Ni ikigo giherereye i Kinigi mu Karere ka Musanze.

    The post Perezida Kagame yakiriye Ellen DeGeneres appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/06/08/perezida-kagame-yakiriye-ellen-degeneres/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-yakiriye-ellen-degeneres

  • Guhomba kw'imishinga bishobora gutuma u Rwanda runanirwa kwishyura imyenda rufitiye amahanga-Impuguke #rwanda #RwOT

    Impuguke mu bukungu zagaragaje ko imishinga ihombya Leta, ishobora gutuma  igihugu kigorwa no kwishyura imyenda gifitiye amahanga, mugihe  haba hadafashwa ingamba.

    Ibi izi mpuguke zabigaragaje kuri uyu Gatatu tariki 8 Kamena 2022.

    Raporo iherutse gushyikirizwa Inteko Ishinga Amategeko, ku ikoreshwa ry'imari ya Leta mu ngengo y'imari y'umwaka wasojwe tariki 30 Kamena 2021, igaragaza ko amafaranga ya Leta yacunzwe nabi muri uwo mwaka, asaga Miliyari  3 avuye ku yasaga Miliyari eshanu 5  mu mwaka wari wabanje.

    Umugenzuzi mukuru w'imari ya Leta Kamuhire Alexis, yatanze impuruza ku mafaranga atarakoreshwa nabi, ariko yerekeza muri uwo murongo, cyane cyane mu mishinga minini bigaragara ko itazarangirira igihe.

    Iyo mishinga itanu yatunzwe agatoki ifite agaciro ka miliyari 426.7 Frw, igice kinini cy'aya mafaranga yatanzwe n'abaterankunga.

    Mu gusinya izo nkunga cyangwa inguzanyo, Guverinoma y'u Rwanda yiyemeza ko niramuka idakoresheje amafaranga mu gihe cyagenwe, izishyura inyungu z'ubukererwe.

    Umugenzuzi Mukuru w'Imari  ya Leta Kamuhire Alexis ,yagaragaje ko nihatabaho gutabara ngo isorezwe igihe, Leta ishobora kuzishyura inyungu z'ubukererwe za miliyari 1.2 Frw.

     Abasesengura iby'ubukungu babwiye itangazamakuru rya Fash, ko niba nta gikozwe ngo amafaranga agenewe imishinga ya Leta  akoreshwe neza, bishobora kuzatuma igihugu kigwa mu mutego wo kunanirwa kwishyura imyenda gifitiye amahanga.

    Teddy Kaberuka ni impuguke mu bukungu.

    Ati 'Hari imishinga itangira bakakubwira ngo yarapfuye byaranze, hari n'itangira igahomba. Ibaye myinshi amadeni yananirwa kwishyurwa, kubera ko urumva niba ufashe Miliyari eshanu, ukazishyira mu mushinga ukazahomba cyangwa se uwo mushinga ntunatangire, ugasanga ngo batangiye uruganda kanaka, ariko rumaze imyaka icumi rudakora. Urumva ayo ni mafaranga yahombye, navuga yahiye. '

    Hari abaturage basanga gukumira ko imishinga Leta ihomba, bisaba ko  amasoko yo gukora iyo mishinga yajya ahabwa  ba Rwiyemezamirimo.

    Umwe ati 'Icya mbere, igihugu iyo kijya gutanga isoko, hari ibyo bita kurandura ruswa, niba abantu batanze isoko birinde amarangamutima.'

    Undi ati ' Bakwiye kureba rwiyemezamirimo, bakurikiranye ufite ubushobozi.'

    Undi natwe ati ' None se niba Leta yafashe ideni runaka izaryishyura kubera ko uwo muhanda wakoreshejwe neza, warangiza ntukoreshwe neza, nayo inyungu izayibura.'

    Ku rundi ruhande abarebera ibintu ahirengeye bo banagaragaza ko hari imishinga Leta idakwiye kujyamo, ahubwo ikayiharira abikorera.

    Ibi nabyo ngo byatuma igihugu kidakomeza guhomba akayabo, kubera idindira ry'imishinga.

    Impuguke mu bukungu Teddy Kaberuka niwe ukomeza.

    Ati 'Hari imishinga myinshi  njye nsanga Leta ijyamo itagakwiye kuyijyamo. Reka nguhe nk'urugero hari nk'imishinga uturere dukora ngo amahoteli, ntabwo uturere dufite expertise(ubuhanga) yo gukora amahoteli. Amahoteli bayarekere abikorera, uturere tuve muri Business(ubucuruzi)nk'izo. Ujya wumva ngo amahoteli ,ngo uruganda rw'iki n'iki ,imishinga irahari myinshi cyane yananiwe gutanga inyungu, izo ni ngero nguha, ni rumwe mu ngero nyinshi cyane.'

    Imyaka ibaye myinshi Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta, Kamuhire Alexis, atanga raporo y'imikoreshereze y'umutungo wa Leta, nyamara imikoreshereze yayo cyangwa imicungire mibi nticika, nubwo igabanuka.

    Daniel Hakizimana

    The post Guhomba kw'imishinga bishobora gutuma u Rwanda runanirwa kwishyura imyenda rufitiye amahanga-Impuguke appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/06/08/guhomba-kwimishinga-bishobora-gutuma-u-rwanda-runanirwa-kwishyura-imyenda-rufitiye-amahanga-impuguke/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=guhomba-kwimishinga-bishobora-gutuma-u-rwanda-runanirwa-kwishyura-imyenda-rufitiye-amahanga-impuguke

  • Yafatiwe muri Kenya ahunze ! Amakuru mashya ku Muyobozi wungirije wa RGB wemera icyaha cy’uburiganya bwa Miliyoni 22 Frw #rwanda #RwOT

    Iki cyemezo cyasomwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Kamena 2022, cyaje gikurikira iburanisha ryabaye mu cyumweru gishize.

    Uyu mugabo watawe muri yombi mu mpera z’ukwezi gushize tariki 21 Gicurasi 2022, yaburanye ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo, yemera icyaha akurikiranyweho gishingiye ku kuba yarakaga abantu amafaranga abizeza kuzabashakira VISA zijya muri Amerika ariko barategereza baraheba.

    Uretse icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, anakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.

    Mu iburanisha ry’ifunga ry’agateganyo, yemeye ko hari abantu batandukanye bamuhaye ibihumbi 22 USD [Miliyoni 22 Frw] abizeza kuzahesha abana babo Visa zibajyana muri Amerika ariko ntiyabikora ndetse n’amafaranga yabo ntiyayabasubiza.

    Dr Nibishaka Emmanuel, wemeye ibi byaha akurikiranyweho, yari yasabye imbabazi, ndetse asaba ko yarekurwa agakurikiranwa ari hanze agashaka ayo mafaranga akayasubiza beneyo.

    Ubushinjacyaha bwagaragazaga impamvu zikomeye zituma bumusabira gufungwa by’agateganyo, bwavuze ko uregwa nyuma yuko adasubije bariya bantu amafaranga yabo ndetse ntanabaheshe Visa yari yabemereye, yatorokeye muri Kenya aho yari kuva yerecyeza muri Australia ariko aza gufatwa na Polisi ya Kenya ihita imushyikiriza iy’u Rwanda.

    Bwavuze ko kuba uregwa yari yaragerageje gutoroka ari impamvu zikomeye zituma adashobora kurekurwa ko aramutse arekuwe yakongera agatoroka.

    Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko kuba uregwa yiyemerera ibyaha akekwaho, ari impamvu zemeza ko ibyo akekwaho yabikoze.

    Urukiko rwahereye kuri izi mpamvu zose zagaragajwe n’Ubushinjacyaha, bwavuze ko ibyagezweho mu iperereza bigize impamvu zikomeye zituma akekwaho gukora ibyaha akurikiranyweho ndetse ko ibyaha ashinjwa bihanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka 5 bityo ko akwiye gukurikiranwa afunze.

    Ivomo:Radiotv10

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Yafatiwe-muri-Kenya-ahunze-Amakuru-mashya-ku-Muyobozi-wungirije-wa-RGB-wemera-icyaha-cy-uburiganya-bwa-Miliyoni-22-Frw

  • Abakinnyi b’Amavubi barasaba kwitabwaho hakagira ibihinduka #rwanda #RwOT

    Abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi basaba ko bakitabwaho birenze uko birimo gukorwa cyane ko ari yo ntwaro babona izabafasha kuba bakwitwara neza mu mikino isigaye.

    Amavubi yaraye atsinzwe na Senegal 1-0 mu mukino w’umunsi wa 2 w’itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023, hari nyuma yo kunganya na Mozambique 1-1.

    Myugariro wa FAR Rabat, Imanishimwe Emmanuel Mangwende, yavuze ko kubona itike y’igikombe cy’Afurika atari mu kibuga gusa ahubwo bisaba n’izindi mbaraga zo hanze y’ikibuga.

    Ati “Navuga ko kubona itike atari mu kibuga gusa ni ibintu bisaba ko dushyira hamwe twese, niba hari imbaraga twagaragaje mu kibuga tugomba no kubona ubundi bufasha, ubu dufite imikino myinshi, dufite imikino mu rugo, tubonye ingufu nzireho twakwitwara neza, imikino 2 tumaze gukina hasigaye 4 byose biracyashoboka. “

    Yakomeje avuga hari bimwe bikwiye guhinduka nko mu duhimbazamusyi babona ndetse no mu bindi bitandukanye bitagenda neza.

    Ati “Navuga ko nk’ubu hari ibintu tuba dukeneye, niba ari ako gahimbazamusyi, burya inota rimwe riragora bashobora kugena agahimbazamusyi ku mukino wo kunganya, niyo byaba ari agahimbazamusyi kadasanzwe ariko wenda ukaza ukabibwira abakinnyi mbere y’umukino, ni akantu gato ariko gafasha umukinnyi, urwo ni urugero nari ntanze ariko hari utuntu twinshi tuba dukenewe bakabaye banadutekerereza, numva ko imikino isigaye baze batube hafi. “

    Ibi Mangwende akaba abihuriyeho na Bizimana Djihad na we uvuga ko hari ibintu babona bikwiye guhinduka mu ikipe y’igihugu .

    Ati “Icya mbere ni twebwe abakinnyi tugashyiramo imbaraga byibuze tukitwara neza mu mikino iri imbere, no ku rwego rw’abantu baba badushinzwe bareba uburyo baba hafi cyane y’ikipe, ku bwanjye navuga ko hari ibintu bimwe na bimwe biba bitagenda neza kandi ntabwo wapfa kubona itike y’igikombe cy’Afurika, andi makipe nayo aba yiteguye, amakipe aba yashoye kugira ngo ajye mu gikombe cy’Afurika. Ntabwo njya muri byinshi ariko iyo umuntu avuze gutyo abo bireba bahita babimenya.”

    Amavubi akaba asigaje imikino 4 harimo uwo izasura Benin, hanyuma yakire indi mikino 3 ya Senegal, Benin na Mozambique.

    Mangwende abona hari ibikwiye guhinduka mu ikipe y’igihugu

    Djihad Bizimana na we abona hari ukuntu batitabwaho neza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-b-amavubi-barasaba-kwitabwaho-hakagira-ibihinduka

  • MINEDUC yasabwe gukemura ikibazo cy'ibicanwa mu mashuri #rwanda #RwOT

    Hari Abadepite basabye Minisiteri y'Uburezi gushaka igisubizo ku kibazo cy'ibicanwa mu mashuri, kuko bafite impungenge z'uko mu bihe biri imbere inkwi ziri gukoreshwa zishobora kuzabura, ndetse bikaba byangiza ibidukikije.

    Ikibazo cy'ibicanwa mu mashuri kigaragazwa nk'igikomeje kuba ingorabahizi.

    Dore nk'ubu Abadepite bavuga ko mu ngendo bakoreye hirya no hiryo mu gihugu, basanze ibigo by'amashuri bikibagamiwe n'ikibazo cy'ibicanwa.

    Aba badepite bavuga ko bafite impungenge z'uko inkwi zishobora kuzabura, hatirengagijwe ko kuzicana mu bigo by'amashuri byangiza ibidukikije.

    Depite Uwamahoro Belthride aragira ati 'Hari ikibazo gikomeye cyo kubona ibicanwa mu bigo by'amashuri, kuko niba hari ikigo gishobora guteka inshuro nk'umunani ku munsi, gikoresheje inkwi nyinshi, umunsi umwe cyagatekesheje icyumweru cyose, nkibaza kuki hatakoreshwa Gaz.'

    Depite Annoncée Manirarora 'Ni ikibazo gikomeye kuko kubona bacana inkwi usanga hari umwanda, imyotsi n'ubuziranenge bw'ibyo biryo abana barya, nayo irakemangwa .'

    Izi mpungenge kandi zigaragazwa n'ubuyobozi bw'ibigo by'amashuri, aho kugeza n'ubu igiciro cy'inkwi kigomeza kuzamuka.

    Umuyobozi w'Urwunge rw'Amashuri rwa EPA Saint Michel mu mujyi wa Kigali Bwana Rusizandekwe Antoine, avuga ko gucana inkwi bitera umwanda ibiryo.

     Aragira ati 'Inkwi zakoreshwaga kuva cyera, ariko kugeza ubu hagomba kurebwa icyasumba ikindi, icya mbere cyo gucanisha gaz ni byiza, kubera ko nuwo mwanda w'amakara n'ivu nabyo n'ikindi kibazo.

    Minisiteri y'Uburezi ivuga ko nayo ihangayikishijwe n'ikibazo cy'ibicanwa mu mashuri, kuko uburyo bwageragejwe harimo gukoresha Gaz basanze bihenze cyane.

    Icyakora Minisitiri w'Uburezi Dr. Uwamariya Valentine, avuga ko bakomeje gushaka uburyo bwo kugabanya ibicanwa, mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.

    Aragira'Ikijyanye no kugabanya ibicanwa mu mashuri natwe tukibonamo nk'ikibazo ndetse na Gaz muri iyi minsi ibiciro byariyongere. Gusa ntitwarekeraho turakorana n'abafatanyabikorwa bakora Briquette cyangwa imbabura, harebwa uko hakubakwa ibikoni byakoreshwa mu kugabanya ibicanwa.'

    Kugeza ubu Leta y'u Rwanda ishyize imbere politiki yo gucana hakoreshejwe Gaz, mu rwego rwo kurengera ibidukikije.

    Kuva iyi Politiki yatangira biragoye kubona ikigo cy'amashuri gikoresha Gaz, kubera ko bihenze kurushaho.

    Magingo aya Minisiteri y'Uburezi ikomeje kugaragaza ko irimo gukoresha amasafuruya manini cyangwa mivero, mu rwego rwo kurondereza ibicanwa.

    Ibigo by'amashuri bisaga 380, nibyo bimaze kukorerwaho igerageza kugira ngo harebwe niba bizatanga umusaruro.

    Ntambara Garleon

    The post MINEDUC yasabwe gukemura ikibazo cy'ibicanwa mu mashuri appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/06/08/mineduc-yasabwe-gukemura-ikibazo-cyibicanwa-mu-mashuri/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mineduc-yasabwe-gukemura-ikibazo-cyibicanwa-mu-mashuri

  • Kamonyi-Rugalika: Hari abaturage bijujutira icyo bise Kode muri Mituweli no gusiragizwa #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baturage b'Umurenge wa Rugalika, bijujutira gusiragizwa ku Murenge bashaka icyo bavuga ko ari Kode muri serivise ya Mituweli, aho ababyeyi b'abana bari munsi y'imyaka 15 bajya ku Murenge umunsi umwe mu cyumweru gushaka Kode abana bazajya bifashisha mu kwivuza. Ibi, babibonamo imbogamizi kuko ngo umunsi umwe gusa n'ubwinshi bw'abo bahasanga bibateza ibibazo. Hari n'abacitse intege mu gutanga Mituweli. Ku Murenge bo ikibazo bakibona ukundi, bakanavuga ko hari amakuru abo baturage badafite.

    Abaturage baganiriye n'intyoza.com, bavuga ko hashize igihe basiragizwa ku Murenge wa Rugalika, basabwa kujya gushaka Kode z'abana ngo bazajye babasha kwivuza. Bavuga ko bahawe umunsi umwe mu cyumweru wo kuwa Gatatu, nyamara ari Serivise ishakwa na benshi cyane ku buryo hari abamaze kuhagera inshuro zirenze enye kandi bazindutse iya rubika ariko bagataha badakorewe bakazagaruka.

    Bavuga ko mu busanzwe, izi serivise bajya gushaka bari basanzwe bazisabira ku Kagali, nyuma bikazamurwa ku Murenge batazi uko byakozwe. Bavuga ko ari ukubagora, bagasaba ko niba hari icyakorwa, byasubizwa mu kagari habegereye ndetse no mu bigo Nderabuzima, bityo bakoroherezwa bakareka gusiragira batikorera imirimo ibateza imbere. Hari bamwe bavuga ko bamaze gucika intege mu gutanga Mituweli y'umwaka utaha ku bw'ibyo bamaze guhura nabyo.

    Abayobozi bo mu ishami ry'Ubuzima mu Karere ka Kamonyi kugera k'ushinzwe ibijyanye na Mituweli ubwo babazwaga n'Umunyamakuru iby'iki kibazo, basa n'abatunguwe, ndetse bavuga ko ibyo batabizi.

    Umugiraneza Marthe, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugalika, ntabwo yumva kimwe iki ikibazo n'Abaturage bavuga ko basiragizwa kubera icyo bise Kode. Abibonamo nko kuba hari abadafite amakuru ku mpinduka zabaye, n'ibikorwa.

    Gitifu Umugiraneza, avuga ko abaturage bavuga ibyo bishobora kuba biterwa n'uko nta makuru bafite ku mpinduka zabaye. Gusa, avuga ko umwana wese udafite irangamuntu hari nomero ahabwa kugira ngo abashe kuvurwa. Cyakora, nawe ahamya ko umunsi wa Gatatu ku Murenge haba hari Abagore benshi cyane.

    Avuga ko ku muntu wese udafite irangamuntu hari amabwiriza ya RSSB, avuga ko uwo anyura ku Murenge akandikwa, agahabwa Nomero imuranga( Kode) akayijyana ku irembo bakamudekararira akabona icyemezo cy'amavuko. Icyo cyemezo ngo nicyo ajyana agahabwa ikarita azajya yivurizaho.

    Avuga ko mbere mu Kagali byakundaga kuko hari icyemezo bakoraga, bagashyiraho ifoto akaba aricyo uwo ajyana, ariko ngo nyuma RSSB yarabihinduye. Ashimangira ko ahubwo hari ahandi izo mpinduka bahise bazishyira mu ngiro, mu gihe bo nka Rugalika babikoze batinze, ari nayo mpamvu hari abashobora kuba babyijujutira.

    Ku bigendanye n'Umunsi wa Gatatu, abaturage bijujutira cyane, Gitifu avuga ko uyu munsi aribwo haza ababyeyi benshi baba batarandikishije abana igihe bababyaraga, cyangwa se igihe mu gufata irangamuntu baba batarabashyizemo.

    Akomeza avuga ko ikibazo cyabayemo ari uko abaturage bataramenyera impinduka, ko bari bamenyereye gukoresha ibyakorerwaga mu Kagari nyamara ibintu byarahindutse.

    Gitifu Umugiraneza Marthe/ photo archive 

    Icyo Gitifu Umugiraneza atanyuranyaho n'abaturage ni ubwinshi bw'abaturage ku munsi wa Gatatu baza gusaba Serivise, bigatuma n'ubasanze ashobora kubura uko yakirwa. Gusa na none, abaturage basaba ko bakoroherezwa, bakibuka ko baza basize ibindi bakoraga, ko umunsi umwe mu cyumweru utuma hari byinshi bipfa mu byo bikoreraga ndetse hakaba n'abandi bashaka Serivise bashobora kumara iminsi bayirukaho.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-rugalika-hari-abaturage-bijujutira-icyo-bise-kode-muri-mituweli-no-gusiragizwa/