Source : https://hillywood.rw/?p=8573
Category: Uncategorized
-
#COVID19: Abantu 25 banduye babonetse mu bipimo 7,136 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 11 Kamena 2022 mu Rwanda habonetse abantu 25 banduye Covid-19, bakaba babonetse mu (…)
-
Amagare: Inkingi 5 Murenzi Abdallah na Komite… – #rwanda #RwOT
Murenzi Abdallah wari umukandida rukumbi, yatsinze amatora ku bwiganze bw’amajwi 10/11, iba manda ya kabiri Murenzi Abdallah agiye kuyobora nyuma y’imyaka 2 yari amaze ayoboye uyu mukino, kuko yagiyeho ku nzibacyuho ya Komite yari yeguye iyobowe na Aimable Bayingana.
Iyi Komite yatowe igizwe n’abantu barindwi, ifite akazi gakomeye kuko ku ngoma yabo bazakira shampiyona y’isi izaba mu 2025, ndetse twavuga ko aricyo kizamini nyamukuru bafite bigendeye ku myiteguro.
Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’amatora, Murenzi Abdallah yatangaje ko iyi manda ya kabiri agiye gutangira ari amahirwe agize ngo agire ibyo yongera kubyo yari amaze gukora, ndetse anagaragaza akazi nyamukuru afite muri uru rugendo. ” Ni iby'agaciro mu buzima kuba nongeye gutorwa, kandi icya mbere ni ukugirirwa icyizere. Ubu bibaye byiza ko tugiye gukomerezaho aho twari tugeze ndetse dushyiramo na gahunda nshya. Umukino w’amagare mu Rwanda dufite icyerekezo kinini, kandi nicyo gihe ngo dutangire kugishyira mu ngiro.”
Murenzi Abdallah aganira n’itangazamakuruMuri iki kiganiro n’itangazamakuru, twahisemo ingingo 5 uyu muyobozi yagarutseho twe nka Inyarwanda twise Inkingi zizaranga iyi Komite, aho twahereye ku nkingi ya mbere ariyo kuzamura urwego rw’umukino w’amagare ku Isi no muri Afurika.
Murenzi Abdallah yatangaje ko yifuza kubona u Rwanda ruzamuka mu myanya, haba muri Afurika ndetse no ku rwego rw’isi. Yagize ati” murabizi u Rwanda rukunze kuza mu makipe 5 akomeye muri Afurika, ariko ubu turifuza ko nibura rwaza mu makipe 3 ya mbere. Ku ruhando rw’isi twazaga mu makipe 40, 45 hafi aho, kuri ubu rero nabwo turashaka ko nibura twaza mu myanya ya hafi. Igare riri mu muco w’abanyarwanda, ariyo mpamvu tugomba guhindura imyumvire. Igare ntirikoreshwe mu ngendo, ahubwo bibe gutwara igare nk’umukino ushobora kubyarira inyungu umuntu uwukina.”
Gushaka abaterankunga bafasha umukino w’igare
“Kugira ngo tugere kubyo twifuza tugomba kuba dufite ibikoresho bigezweho, amagare meza kandi agezweho, ariyo mpamvu tugomba gushaka abafatanyabikorwa bazana ibikoresho bishobora gutuma abana b’abanyarwanda babasha kubona amagare”.
Mu bafatanyabikorwa Murenzi Abdallah yavuze harimo Leta, ababyeyi, imiryango n’ibigo bitandukanye, ndetse n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga.
Kwitwara neza muri shampiyona y’Isi
U Rwanda ruzakira shampiyona y’Isi mu mukino wo gusiganwa ku magare mu 2025, shampiyona yitabirwa n’ibyiciro bitandukanye mu bagabo n’abagore. Murenzi Abdallah nawe iyi mikino yayigarutseho, nka kimwe mu bikorwa bizaranga iyi manda. “Dusigaje imyaka 3 ngo twakire shampiyona y’isi. Ni shampiyona tugomba kuzitabira atari ukurangiza umuhango gusa, ahubwo tugomba kujyamo twiteguye kandi twizeye kwitwara neza. Tuzitabira iyi shampiyona tugiye gushaka imidari, ndetse n’amanota meza. Kugira ngo ibi byose bigerweho birasaba imbaraga nyinshi mu gukomeza kuzamura ubushobozi bw’abana b’abanyarwanda, gusa twe ubwacu ntitwabyishoboza tudafite igihugu, abikorera ndetse n’izindi nzego zitandukanye'.
Bamwe mubari mu cyumba cy’amatoraMurenzi Abdallah yakoze ubusesenguzi ku myaka ibiri yari amaze ayoboye FERWACY, atangaza ko bahuye n’imbogamizi ikomeye ya COVID-19, avuga ko umukino w’amagare ubera ku muhanda aho buri wese yiha ikaze kandi mu myaka 2 itambutse bitari byemewe. Yakomeje avuga ko ibi byasubije hasi imyitozo ndetse n’urwego rw’amarushanwa, harimo atari akiba ndetse n’ayabaye akaba nabi.
Kuzamura ubushobozi bw’abakinnyi
“Urebye FERWACY igeze ku rwego dushobora kwitunga ku kigero cya 70 ku ijana, ni uko ayo mafaranga aza akajya mu bintu byinshi bitandukanye. Icyo tugiye gufasha amakipe ni ukwiga imishinga yatuma abona abaterankunga, kuburyo ikipe yajya iba ifite abantu bayambika bayiha nka miliyoni 50, 100 buri mwaka uko amafaranga azinjira mu makipe ninako ubushobozi bw’abakinnyi buzazamuka.
Kuzamura ireme ry'abakobwa ndetse n’abana bakiri bato
Ku kibazo yabajijwe n’umunyamakuru Kantarama Grace kuri ejo hazaza h’umukino w’igare mubari n’abategarugori, Murenzi yatangaje ko ari hamwe mu hantu hazashyirwa imbaraga by'umwihariko mu kwitegura shampiyona y’isi. Yagize ati ” kimwe mu bintu dushyize imbere no muri shampiyona y’Isi, ahantu tubona dufite amahirwe menshi ni mu bakobwa no mu bakinnyi bakiri bato kuko mu bakuru birashoboka ariko birakomeye. Abakinnyi bakiri bato ushobora kwiha imyaka 2 cyangwa itatu ukaba wateguye umuntu kuva ku rwego rumwe ajya kurundi. Abakobwa nabo dufite amahirwe kuko ihatana ntabwo rirakomera cyane. Icyo nababwira rero mwabonye ko na Komite harimo Perezida wungirije ushinzwe tekinike nawe ni umudamu ufite ikipe isanzwe ihari hariya, rero twamaze gutanga ubutumwa ko ubu umugore agiye guhabwa umwihariko mu mukino w’amagare.”
Abagize Komite nshya yatowe
Perezida: Murenzi Abdallah
Perezida wa mbere wungirije: Karangwa François
Perezida wa kabiri wungirije: Kayirebwa Liliane
Umunyamabanga mukuru: Munyankindi Benoït
Umubitsi: Ingabire Assia
Abajyanama
– Bayisabe Irene
– Karambizi Rabin Hamim
Komite yatoweÂ
Murenzi Abdallah yatowe afite amajwi 10 kuri 11 y’abatoye
Inshingano zirakomeje kuri Murenzi Abdallah wigeze kuyoboraho Rayon Sports -
Ngororero: RIB yaburiye abarimu bahohotera abanyeshuri bitwaje ububasha babafiteho #rwanda #RwOT
Umunyamabanganga mukuru wungirije w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB, Kalihangabo Isabelle yasabye abanyeshuri kudahishira abarimu babima amanota bashaka kubahohotera. Mu byo bemereye uru rwego, ni uko bagiye kuba ijwi rya RIB muri bagenzi babo, bagaharanira kwanga icyaha no kugishorwamo, ariko kandi bakanamagana ababahohotera bitwaje ubushobozi babafiteho. Ni mu bukangurambaga uru rwego rwagiriye mu bigo by'amashuri byahurijwe hamwe.
Uyu muyobozi muri RIB, ibi yabigarutseho mu gikorwa cy'ubukangurambaga mu mashuri yisumbuye bugamije gukumira no kurwanya ibyaha ku rwego rw'Intara y'Uburengerazuba mu karere ka Ngororero, aho byabereye mu ishuri rya College de l'Immacule de Conception de Muramba kuri uyu wa 10 Kamena 2022.

Mu byo baganiriyeho, bibanze ku gukumira ibyaha byiganjemo ibyo Gusambanya abana, Gucuruza abantu, ibiyobyabwenge n'ibindi byaha birimo ibigendanye n'ingengabitekerezo iganisha ku bikorwa bw'ubutagondwa n'iterabwoba.
Kalihangababo ati' Bana bacu, mukwiye kwirinda ababashora mu byaha kandi mwaratumwe kwiga, ariko na none mwihishira abarimu babima amanota babashakaho ishimishamubiri cyangwa izindi nyungu zihariye. Mukwiye kujya mubivuga bagafatwa bakaryoza ibyo byaha bashaka kubashoramo. Mwirinde aba bose bitwa ko bafite icyo babamariye kugirango namwe mubakorere ibyo bashaka'.

Yongeyeho ko umurezi mwiza akwiye kurinda abana, ariko iyo birenze kubafasha biba bigiye kubyara icyaha. Yabasabye kwirinda ibyatuma RiB iza kubagenzaho ibyaha bakoreye abanyeshuri babereye abarezi bitwaje ko babafiteho ubushobozi bwo kugira ibyo babima kandi byagakwiye kubafasha mu myigire yabo.
Nishimwe Aime, umunyeshuri mu ishuri Nderabarezi rya Muramba (TTC Muramba) avuga ko nyuma y'ubu bukangurambaga bwa RIB bamenye amayeri abashaka kubashuka bakoresha ngo babacuruze cyangwa babakoreshe ibyaha. Avuga ko bagiye kubirinda ahubwo bakajya bamenyesha ababyeyi ibyo bungutse n'ibyo baganirijwe n'abo batazi babashakaho ubucuti.

Yagize ati' Tumenye amayeri bakoresha bashaka kudushuka no kudushora mu byaha batwizeza akazi keza, ariko twigishijwe ko tugomba kubanza gushungura neza impamvu bashaka kurusha impuhwe ababyeyi bacu ndetse tugaharanira guteza imbere Igihugu cyacu kandi tuzigisha abandi kugirango badashukwa n'abashaka kubashora mu byaha'.
Ingabire Intime Christella, yiga mu ishuri rya College Immacule de Conception/Muramba avuga ko ababashuka babashukisha amashusho y'Urukozasoni(Prono), kubizeza akazi no kubishyurira amashuri no kubizeza ko bazabagira abagore babo ndetse bakabaha impano bashingiye k'ubushobozi bw'ababyeyi babo. Ahamya ko kugirango ibyo babyirinde, ababyeyi bakwiye kujya bababa hafi ndetse bakabaganiriza. Avuga kandi ko ubu butumwa bwa RIB baherewe ku ishuri bagomba kubugeza ku bandi kugirango ababashuka bazasange barajijutse.

Abanyeshuri bahawe umwanya babaza ndetse basobanuza ibyo batazi, batumva. Yagize ati' Nibyo tumenye ibyo badushukisha ndetse tugomba kurenga ibyo batwizeza tukabasha kwiyakira no kwemera ibyo ababyeyi bacu baduha kuko abashuka urubyiruko bahera ku bushobozi bucye bw'Ababyeyi, ariko tugomba kujya tubivuga, ariko ubu butumwa duhawe tugomba kujya tubugeza ku bandi batageze hano kugirango abaza kudushuka bazasange twese twaramenye ukuri ntaho baca batubeshya'.
Ishimwe Divine, yiga muri TTC Muramba avuga ko ibyaha bikorerwa abana no ku mashuri bishobora kuhagaragara, ko bityo bagiye kujya batanga amakuru kugirango bihashywe hakiri kare, ababikora batarangiza ubuzima bw'ababikorerwa.

Abakobwa basanga nta mpamvu yo guhishira ababangiriza ahaza. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Uburengerazuba wari uhagarariye ubuyobozi bw'intara, Uwambajemaliya Florence yemeza ko urubyiruko ruteguwe neza rwateza imbere Igihugu rugaharanira kwiteza imbere, rukirinda ibyaha bitandukanye rushorwamo n'abafite inyungu bashaka kugeraho.
Yagize ati' Igihugu cyacu gikeneye abaturage beza kandi bazavamo ababyeyi b'intangarugero, ndetse ikiyongereyeho gikeneye abayobozi beza ariko ntabwo twabigeraho tugifite urubyiruko rushorwa mu byaha. Urubyiruko ruteguwe neza rubasha kwiteza imbere rugafasha n'Igihugu kuzamuka mu iterambere, ariko ibi byaha byibasira abakiri bato twese biratureba tubyamagane'.
Muri ubu bukangurambaga, hagaragajwe ko mu mwaka wa 2020 -2021 abana batewe inda bagera ku 136 naho muri 2021-2022 abasaga 60 nibo batewe inda. Gusa, hari n'abakoresha ibiyobyabwenge.
Muri ubu bukangurambaga kandi, umuyobozi w'Akarere ka Ngororero yavuze ko hari urubyiruko rusaga 190 rwajyanwe iwawa, ariko bamwe baragarutse bari mu rugo kandi bagaragaza ibimenyetso byo kugendera kure ibyaha byari byaratumye bajyanwayo. Yemeza ko batazigera bahagarara kuko utubyiruko rukwiye gutozwa kwanga ibyaha.

Muri iki gikorwa, hahujwe abanyeshuri bo mu mashuri ya Gs Muramba B, College de l'Immacule Conception de Muramba, Ishuri ry'Imyuga rya Muramba ryitiriwe Mutagatifu Karoli Rwanga (TVET Muramba), Ishuri Nderabarezi rya Muramba (TTC Muramba) hagamijwe gukangurira abanyeshuri kwirinda ibyaha bibangamiye urubyiruko.
Akimana Jean de Dieu
-
Umunyamakurukazi Ariane Uwamahoro yarushinze [AMAFOTO] #rwanda #RwOT
Umunyamakuru w'imikino mu Kigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA),Ariane Uwamahoro, yashyingiranwe na Bananeza Raymond bari baherutse gusezerana imbere y'amategeko.
Ibirori byo gusezerana imbere y'Imana byabereye Centre Christus i Remera, aho byabanjirijwe n'umuhango wo gusaba no gukwa wabereye muri 'Aheza Garden' mu gitondo cyo ku wa 11 Kamena 2022.
Uwamahoro asezeranye imbere y'Imana nyuma y'amezi abiri asezeranye imbere y'amategeko n'umugabo we mu muhango wabereye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyakabanda ku wa 2 Mata 2022.
Uwamahoro ni umunyamakuru w'imikino umaze igihe akorera RBA mu mikino.
Uyu yatangiye itangazamakuru mu 2009 akora kuri Radio Maria. Mu 2010 nibwo yatangiye kwibanda ku makuru y'imikino. Yakoreye Radio Huguka mbere yo kujya kuri Radio Rwanda na Televiziyo y'u Rwanda, ubu akaba akora Ikiganiro 'Max Sports' akorana na Mugaragu David.
Bananeza Raymond bagiye kubana na we asanzwe azwi mu bikorwa byerekeye imikino cyane ko yanize siporo akaba yaranatoje abana mu mukino wa Basketball.
Uyu mugabo usanzwe ufite Impamyabumenyi y'Ikirenga (PHD) muri Siporo yakuye mu Bushinwa, yari umwe mu bahataniye kuyobora Irerero rya Paris Saint Germain ryo mu Rwanda riri i Huye ariko ntiyagira ayo mahirwe.


-
Bahavu Jeannette n’umugabo we Fleury bifurije umwana wabo isabukuru nziza y’amavuko (Videwo) – YEGOB #rwanda #RwOT
Bahavu Jeannette wamamaye nka Kami muri Filime y'uruhererekane yitwa Impanga yifurije umwana we isabukuru nziza y'igice cy'umwaka aho yayimwifurije abifashijwemo n'umugabo we Fleury Ndayirukiye.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Fleury Ndayirukiye aho akoresha amazina ya Fleury Legend yashyizeho amashusho yerekana ibipirizo ndetse hari n'amazina y'umukobwa we yabyaranye na Bahavu Jeannette.
Ayo mashusho yayaherekeje amagambo agira ati: ' Happy 1/2 to our princess @iam_amorandayirukiye your daddy @Fleury_legend and your Mumy @Bahavu_jennete_uwase love you more
Bahavu jennet yahise ajya mu bitekerezo ashyiraho udutima twinshi yerekana urukundo akunda umwana we Amora.


Umwana wa Bahavu na Fleury yujuje amezi atandatu dore ko yavutse mu mpera z'umwaka ushize wa 2021.
Â
-
Kubaka uruganda rukora inkingo biratangira muri Kamena uyu mwaka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Uruganda rwo mu Budage rwa 'BioNTech’, rwatangaje ko rugiye gutangira kubaka uruganda rukora inkingo 'mRNA vaccine factory’ i Kigali mu Rwanda, kugira ngo (…)
-
Ba Ofisiye 48 basoje amasomo mu bya Gisirikare bibukijwe ko kwiga ari uguhozaho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abasirikare 48 bo mu rwego rwa Ofisiye, bafite ipeti rya Major na Lt Col, bamaze umwaka bakarishya ubumenyi mu Ishuri rikuru rya Gisirikare (Rwanda Defence (…)
-
Ibirego bya AS Muhanga na Nyanza FC byatumye hasubikwa imikino ya ½ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ku wa Gatandatu tariki 11 Kamena 2022, hari hategerejwe imikino ibanza ya 1/2 mu cyiciro cya kabiri, ariko yasubitswe kubera amakipe yatanze ibirego nk’uko (…)
-
Abarenga 20 bahuguriwe gukoresha ikoranabuhanga ryifashishwa mu gufata abanyabyaha #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abakozi 21 b’inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’ubugenzacyaha, bahuguriwe gukoresha ikoranabuhanga rikoreshwa mu gufata abanyabyaha aho baba bari hose (…)
Murenzi Abdallah aganira n’itangazamakuru
Bamwe mubari mu cyumba cy’amatora
Komite yatoweÂ
Murenzi Abdallah yatowe afite amajwi 10 kuri 11 y’abatoye
Inshingano zirakomeje kuri Murenzi Abdallah wigeze kuyoboraho Rayon Sports 