Category: Uncategorized

  • Jeannette Kagame yanyuzwe n'ibikorwa by'abana barangije muri Green Hills Academy #rwanda #RwOT

    Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame akaba ari n'umwe mu bashinze ishuri rya Green Hills Academy, yashimiye abanyeshuri basoje amasomo muri iryo shuri mu mwaka wa 2022 Ku bw'ibikorwa byo gufasha abanyarwanda bakoze igihe bigaga.

    Ni ku nshuro ya 15 Green Hills Academy itanga impamyabumenyi ku barangije amashuri yisumbuye muri iryo shuri, ariko ni inshuro ya mbere zihawe abanyeshuri benshi kuva iryo shuri ryatangira mu myaka 24 ishize.

    Mu banyeshuri 92 bahawe izo mpamyabumjenyi 40 ni abahungu naho 52 bakaba abakobwa.

    Sneha Negi ni umwe muri bo akaba ari nawe wabahize mu masomo, yabwiye bagenzi be barangije amasomo mu mwaka wa 2022, ko icyo bazaba cyose n'aho bazajya hose bakwiye gukomeza kurangwa n'indangagaciro batojwe muri Green Hills, hatitawe ku gihe baba bamaze bavuye muri icyo kigo.

    Ati 'Twicaye hano nk'abasoje amasomo muri Green Hills Academy, turimo aba Docteur, aba Engeniyeri,abanyamideri abahanzi n'abandi bagiye mu isi mu bihugu bitandukanye, n'impamba y'indagaciro Green Hills Academy yatwigishije. Mukore ikintu kimwe twese duhuriyeho niyo yaba nyuma y'imyaka 40 muzakomeze mube inkomezamihigo za Green Hills Academy.'

    Umuyobozi wa Green Hills Academy, Daniel Hollinger, yibukije abasoje amasomo muri iryo shuri biganjemo abakiri bato cyane mu myaka, ko urugendo rw'ubuzima batangiye rurimo ibyiza n'ibibi, abasaba kuzihanganira ingorane bashobora guhura nazo nk'uko babikoze biga kandi bagaharanira kugira uruhare mu gutuma Isi iba nziza kandi ikaba ahantu hafite amahoro.

    Ati 'Urugendo rwanyu rushya mushobora kuruhuriramo n'inzitizi ariko muzigobotora mukoresheje ukwihangana nk'uko mwagukoresheje mukazitsinda muri hano kuri Green Hills Academy. Ubuzima burimo gutsinda no gutsindwa,ibihandurika byinshi n'ibitungurana,mugire ukwihangana kandi mufungure amaso mu byo mukora, mu byo muzahitamo gukora muzagire uruhare mu gutuma Isi iba nziza kandi itekane.'

    Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame uri mu ba mbere bagize igitekerezo cyo gushinga Green Hills Academy, yashimiye abarangije amasomo muri iri shuri mu mwaka wa 2022 ku buryo bitwaye bakora ibikorwa bifasha abanyarwanda barimo abam'ikoro make, nko kugira igitekerezo cyatumye bishakamo ubushobozi bwo gutangira ubwisungane mu kwivuza abagore n'abakobwa batishoboye basaga 2000 bo mu Karere ka Rubavu mu kugaragaza ko bacengewe n'umuco wo kubera urumuri abanyantege nke mu bihe bigoye.

    Ati 'Mwazanye igitekerezo gishingiye ku muhigo cyo gukusanya umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza muri Green Hills Academy. Mwakusanije ubushobozi mutanga ibikoresho by'isuku ku bitaro bya CHUK, mwigishije icyongereza ku kigo cy'irebana cya Ihumure ndetse munatanga impano za Noheli. Mu bihe byo gucika intege mwafashe iya mbere muba urumuri imiryango yanyu yari ikeneye.Ku bw'ibyo ndabashimiye.'

    Abanyeshuri basoje amasomo muri Green Hills Academy mu mwaka wa 2022, bahawe izina ry'inkomezamihigo baturutse mu bihugu 16 ariko abiga bose muri icyo kigo baturuka mu bihugu bisaga 60 byo hirya no hino ku Isi.

    Ni ishuri ryigisha rikurikije Porogaramu mpuzamahanga, kandi abasoje amasomo none abenshi bazayakomereza muri Kaminuza zo hanze cyane cyane mu Burayi Amerika na Canada.

    Tito DUSABIREMA

    The post Jeannette Kagame yanyuzwe n'ibikorwa by'abana barangije muri Green Hills Academy appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/06/11/jeannette-kagame-yanyuzwe-nibikorwa-byabana-barangije-muri-green-hills-academy/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=jeannette-kagame-yanyuzwe-nibikorwa-byabana-barangije-muri-green-hills-academy

  • Rwamagana City na Interforce FC zishobora kuba zararushye uwa Kavuna? #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kwiyuha akuya ikagera muri ½ cy’icyiciro cya 2, Rwamagana City ishobora guterwa mpaga na AS Muhanga yayireze.

    Rwamagana yasezereye AS Muhanga muri ¼ cy’igikombe cy’Amahoro iyitsinze 2-1 mu mukino wabereye i Muhanga, ni mu gihe Rwamagana City yari yatsinzwe umukino ubanza 1-0, byahise biba 2-2 ariko Rwamagana ikomeza kubera ko ari yo yatsinze ibitego byinshi hanze.

    Nyuma yo gusezererwa, AS Muhanga ikaba yarahise itanga ikirego ivuga ko Rwamagana City yakinishije umukinnyi ufite amakarita 3.

    Si uyu mukino wajemo impaka gusa kuko na Nyanza FC yasezerewe na Interforce FC kuri penaliti, ni nyuma y’uko umukino ubanza Nyanza yatsinze 2-1 na Interforce FC igatsinda 2-1 mu mukino wo kwishyura bagahita bitabaza penaliti, Interforce yinjije 10, Nyanza yinjza 9. Nyanza nayo ikaba yarareze Interforce ko umutoza wayo Gaspard yagaragaye atoza kandi atari yemerewe gutoza uyu mukino.

    Ibi birego bikaba byatumye imikino ibanza ya ½ yari iteganyijwe uyu munsi ikurwaho na FERWAFA mu gihe ikirimo gusuzuma ibi birego, iyi mikino yimuriwe tariki ya 18 Kamena 2022.

    Mu ibaruwa FERWAFA yandikiye aya makipe yageze muri ½, yagize iti 'Dushingiye ku mategeko agenga amarushanwa ya FERWAFA yo ku wa 23 Ugushyingo 2022 mu ngingo yayo ya 16 igika cya mbere; tubandikiye tugira ngo tubamenyesheje ko imikino ibanza ya ½ yimuriwe tariki ya 14 Kamena 2022 naho iyo kwishyura izakinwa ku itariki ya 18 Kamena 2022. Andi matariki imikino ya nyuma izakinirwaho tuzabibagezaho mu gihe cya vuba.'

    Muri ½ Sunrise igomba guhura na Vision FC ni mu gihe Rwamagana City yagombaga guhura na Interforce FC.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rwamagana-city-na-interforce-fc-zishobora-kuba-zararushye-uwa-kavuna

  • Omborenga Fitina ashobora gutandukana na APR FC akerekeza ukina hanze y’u Rwanda #rwanda #RwOT

    Nyuma y’imyaka 5 mu ikipe ya APR FC, Omborenga Fitina ashobora gutandukana n’iyi kipe y’ingabo z’igihugu aho ashobora kwerekeza muri Maroc gukinayo.

    Omborenga Fitina wari wongereye amasezerano muri iyi kipe muri 2020, ari ku mpera z’amasezerano ye muri APR FC.

    Uyu mukinnyi ukina ku ruhande rw’iburyo yugarira, ni kenshi yagiye yifuzwa n’amakipe atandukanye harimo na AS Vita Club yo muri DR Congo umwaka ushize ariko ntibyakunda.

    Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko uyu mwaka w’imikino nurangira azahita yerekeza muri Maroc gukina mu ikipe ya FAR Rabat imwifuza.

    Iyi kipe ya FAR Rabat ikaba isanzwe ikinamo abanyarwanda babiri bahoze muri APR FC, Imanishimwe Emmanuel [Mangwende] na Manzi Thierry.

    Omborenga Fitina yinjiye muri APR FC muri 2017 hari nyuma yo kuva muri Espane gukora igeragezwa ntibigende neza, icyo gihe yari avuye muri Slovakia mu ikipe ya FC Topvar Topoľčany.

    Omborenga Fitina ashobora gutandukana na APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/omborenga-fitina-ashobora-gutandukana-na-apr-fc-akerekeza-ukina-hanze-y-u-rwanda

  • 'Agaseke Center’ kaje guteza imbere umuco n’ibikorerwa mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ku bufatanye n’Urwego rushinzwe Iterambere (RDB), batashye inzu izamurikirwamo ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) ikanateza (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/agaseke-center-kaje-guteza-imbere-umuco-n-ibikorerwa-mu-rwanda

  • Intare za APR FC zasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bahakura isomo rikomeye (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Abafana ba APR FC bibumbiye mu itsinda 'Intare za APR FC’, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi aho bahamya ko bitewe n’ibyo biboneye bahakuye isomo ryo gufatanya n’ubuyobozi bw’u Rwanda kubaka igihugu no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Kamena 2022 nibwo Intare za APR FC zasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ni Urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, bifatanyije n’abayobozi b’abafana b’iyi kipe ku rwego rw’igihugu n’umujyi wa Kigali.

    Iri tsinda ryiganjemo urubyiruko, ryakiriwe maze ribanza kwerekwa filime ikubiyemo bumwe mu buhamya bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bavuga uko imiryango yabo yishwe.

    Nyuma hakurikiyeho umwanya wo gusura bimwe mu bice bigize uru Rwibutso bikubiyemo amateka ya Jenoside.

    Basuye ibice 3 birimo igice gikubiyemo amateka y’uburyo Jenoside yateguwe ndetse igateguranwa ubugome ndengakamere n’ingaruka yagize ku banyarwanda.

    Hari igice kandi kirimo amateka y’izindi Jenoside zabaye ku Isi ndetse n’igice kirimo amateka y’abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, uburyo bishwemo, imyaka bari bafite n’ibyo bakundaga.

    Umuyobozi w’Intare za APR, Uwase Claudio yabwiye ISIMBI ko iki ari igikorwa ngaruka mwaka bategura akaba kandi ari mu rwego rwo gufasha urubyiruko gukomeza kwiga amateka.

    Ati 'Nk’intare za APR FC dusanzwe dukora ibikorwa nk’ibi wenda ni uko mu minsi ishize tutabashije kubikora bitewe n’ibihe twari turimo bya COVID-19, ni igikorwa dukora ngaruka mwaka, rimwe tugasura Urwibutso ubundi tukagerageza kwigisha amateka abo tubana kuko turi urubyiruko, turi ingeri zatandukanye, dufasha abatishoboye, uyu munsi rero nibwo twagize igitekerezo cyo kuza hano kongera gusura no kumenya amateka n’urubyiruko dufite muri twe rukomeze kwigira ku mateka.'

    Yakomeje avuga ko bahakuye isomo ryo gufatanya n’ubuyobozi bw’igihugu kubaka u Rwanda ndetse no gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Ati 'Isomo tuhakuye mbere na mbere, ni ugufatanya n’ubuyobozi bwacu kubaka u Rwanda rw’abanyarwanda, rwuje ubumwe, turi hamwe twese, iryo ni ryo somo rya mbere tuhakuye, ikindi ni ukurwanya ingenabitekerezo urabizi ko hari bamwe na bamwe bakizifite, tugomba kubabera imboni, nk’abana b’abanyarwanda tukabasha kwigisha abandi.'

    Nyuma yo gusura uru Rwibutso kandi Intare za APR zasize n’ibahasha irimo ubufasha buzifashishwa mu gukomeza kubugangabuka uru Rwibutso rwubatswe muri 2011 rugatahwa muri 2004 aho rushyinguwemo imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside yo muri Mata 1994 igera ku bihumbi 259.

    Ubwo Intare za APR FC zari zitegereje guabwa ikaze ku Rwibutso rwa Kigali

    Uyu muhango wabimburiwe no kureba filime ikubiyemo bumwe mu buhamya bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

    Byari agahinda kuri aba biganjemo urubyiruko nyuma yo kubona ubugome ndengakamere Jenoside yakoranywe

    Basize ubufasha buzafasha mu kubungabunga uru Rwibutso

    Intare za APR FC benshi ni urubyiruko

    Bari bitwaje indabo zo gushyira ku mva zishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Umuyobozi w’abafana ba APR FC mu Mujyi wa Kigali yari yaje kwifatanya n’Intare za APR FC

    Edmond ukuriye abafana ba APR FC mu rwego rw’igihugu na we yari ahari

    Hari kandi abaturutse mu yandi matsinda y’abafana ba APR FC

    Uwase Claudio, umuyobozi w’Intare za APR FC ashyira ururabo ku mva

    Nyuma y’uyu muhango, bafashe ifoto y’Urwibutso

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/intare-za-apr-fc-zasuye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-kigali-bahakura-isomo-rikomeye-amafoto

  • RDC yashinje u Rwanda kubeshya ko FARDC yateye ibisasu ku butaka bwarwo #rwanda #RwOT

    Igisirikare cy'u Rwanda (RDF) cyaraye gitangaje ko igisirikare cya FARDC ari cyo cyarashe ibisasu bibiri bya roketi 122mm ku butaka bw'u Rwanda biturutse mu gace ka Bunagana.

    U Rwanda ruvuga ko ibi bisasu bisa n'ibyarashwe 'n'ingabo za DRC ku wa 19 Werurwe na 23Gicurasi mu mirenge ya Kinigi na Nyange mu karere ka Musanze,no mu murenge wa Gahunga mu karere ka Burera, bikaba byarakomerekeje abantu byangiza n'ibintu'.

    Itangazo ryasohowe n'umuvugizi wa Guverineri w'intara ya Kivu ya Ruguru rivuga ko amabombe icumi avuye mu Rwanda yahitanye abana babiri umwe w'imyaka irindwi undi w'imyaka itandatu, bikomeretsa undi umwe ndetse ngo yasenye n'ikigo cy'amashuri.

    Ku ruhande rwa DR Congo, Jenerali Ekenge Sylvain, umuvugizi wa Guverineri wa Kivu ya Ruguru, avuga ko ibiri muri iri tangazo rya RDF ari urwitwazo mu gushaka 'kwihorera ku baturage ba Kongo bafashije mu gufata ingabo zidasanzwe z'igisirikare cy'u Rwanda', mu gihe u Rwanda rwemeje ko aba basirikare 2 bafatiwe ku butaka bwarwo bari ku irondo.

    Ati: 'Ariko kandi mu kuyobya no kubeshya amahanga ku migambi yarwo y'intambara, u Rwanda rwasohoye itangazo rivuga ko ingabo za FARDC zaba zateye amabombe ku butaka bw'u Rwanda. Niyo mayeri yakoreshejwe mu bitero biheruka i Rumangabo na Kubumba.

    Umuvugizi wa Guverineri wa Kivu ya Ruguru, avuga kandi ko bafite amashusho y'indege zitagira abapilote (drones) yerekana ko ingabo z'u Rwanda zigaruriye uduce twa Tchanzu na Runyoni mu mugambi wo gufasha inyeshamba za M23.

    Umwuka si mwiza hagati y'u Rwanda na DR Congo, kuko watangiye kuba mubi cyane kuva mu misi mike ishize hadutse intambara hagati y'igisirikare cya Congo n'umutwei w'inyeshamba M23, Congo ishinja u Rwanda kuwufasha.

    Ku ruhande rw'u Rwanda, leta ivuga ko nta ruhara na ruto ifite muri iyo ntambara,ahubwo irashinja igisirikare cya Congo kwifatanya n'umutwe w'inyeshamba wa FDLR mu gushaka guhungabanya u Rwanda.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/rdc-yashinje-u-rwanda-kubeshya-ko-fardc-yateye-ibisasu-ku-butaka-bwarwo

  • Amajyepfo: Ibibazo ni uruhuri ku bavukanye ubumuga bwo kutavuga no kutumva #rwanda #RwOT

    Hashize igihe dukurikirana iyi nkuru ku bibazo bibangamiye Abafite ubumuga bukomatanije ndetse twanakoze icukumbura tujya mu turere twa Nyanza, Ruhango, Muhanga ndetse na Kamonyi, aho ababyeyi babyaye abana bakaza kugira ubu bumuga bwo kutavuga no kutumva bibagora mu gihe basaba serivisi, haba cyane cyane kwa muganga bagiye kwivuza ndetse no kubona uko biga, kimwe n'ahandi basaba Serivise bakeneye, usanga kwakirwa ari ingorabahizi.

    Bamwe muri aba babyeyi babashije kuganira n'umunyamakuru wa intyoza.com bavuga ko inzego bireba z'ubuyobozi ndetse n'abandi bafatanyabikorwa bakwiye kugira icyo bakora kugirango iki cyiciro cy'abafite ubumuga kitabweho.

    Mukangenzi Domitila, atuye mu murenge wa Nyamabuye ho mu karere ka Muhanga afite umwana w'Umukobwa ufite ubumuga bukomatanyije, harimo kutumva no kutavuga. Yabwiye umunyamakuru ko iyo yarwaye bimusaba kujya kumuvugira ibyo arwaye rimwe na rimwe akaba yamuvuza ibihabanye n'ibyo arwaye kubera ubujiji.

    Yagize ati' Uyu mukobwa wanjye, ntabwo abasha kuvuga ndetse no kumva ntabwo bishoboka. Iyo yarwaye binsaba kumuherekeza nkanamuvuza kuko ubwe ntabwo yabivuga, ariko nanjye hari igihe bingora kuko nta shuri yigeze akandagiramo kubera ubushobozi bucye ngo abe yakwivugira akoresheje amarenga afututse '.

    Gasana Camiel, afite imyaka 43 atuye mu murenge wa Nyarubaka ho mu karere ka Kamonyi, avuga ko umwana we yagiye kwivuza arwaye ariko ko yahawe imiti imugiraho ingaruka kuko uwamuvuye yamwandikiye imiti y'igifu kandi yarasamye ndetse birangira inda ivuyemo ariko we arasigara.

    Gasana ati' Njyewe mbona aba bana ntawo kubavugira bagira kuko usanga bibagora mu gusaba no guhabwa serivisi kuko abazibaha ntabwo babasha kumenya neza ibyo basaba. Usanga kwa muganga nta muntu wavura umuntu ufite ubu bumuga kuko njyewe umwana wanjye yagiyeyo bamuha imiti y'Igifu kandi yarasamye, biza kurangira inda ivuyemo gusa we araho ni muzima'.

    Nyaminani Pangarasi w'Imyaka 56, atuye mu murenge wa Ruhango ho mu karere ka Ruhango, yemeza ko bigoye gusaba iyi serivisi kuko henshi yagiye haba ku murenge cyangwa ku karere, usanga abana bafite bene ubu bumuga iyo bahageze baje gusaba ubufasha cyangwa serivisi hifashishwa ufite ubumenyi ku rurimi rw'Amarenga yabura bakamusubizayo, hakaba n'aho ajya guhaha baba inyangamugayo bakamugarurira cyangwa bakamureka akagenda.

    Yagize ati' Nkunze kugera ku nzu z'ubutegetsi bitewe n'akazi nkora, ariko ndemeza ko nagiye mbona abafite ubumuga bwo kutumva ndetse ntibabashe no kuvuga baje gusaba serivsi maze hagashakishwa uwamuvugisha yabura agataha ntahabwe serivisi. Hari n'abajya guhaha bakaba batasubizwa amafaranga ndetse hakaba abacuruzi b'inyangamugayo bo bahitamo kubagarurira ariko abandi bo barabihorera pe!'.

    Mukamana Drocella atuye mu murenge wa Nyanza, avuga ko aba bana batabona uburyo bwo kubasha kugera mu mashuri ngo bige, ko usanga abo mu miryango yabo babajugunya ndetse barangiza bakanabatwara imitungo yabo mu gihe bayihawe n'ababyeyi. Asanga hakwiye kuboneka uburyo bwo kubafasha bakabona uko bahabwa serivisi nk'uko zihabwa abandi. Avuga ko n'amashuri yabafasha akiri make kandi ko n'andi ahari adafite abafite ubushobozi bwo gufasha bahagije.

    Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu ibivugaho iki?

    Umunyamabanga muri Minaloc ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage, Ingabire Assoumpta avuga ko iki kibazo bakimenye kandi bagiye gutangira kwigisha bake bazajya bafasha kugirango aba bavukana ibi bibazo by'ubumuga bukomatanyije nabo bahabwe serivisi aho bazisabira, haba ku bitaro bashaka ubuvuzi, haba no mu buyobozi.

    Avuga ko bikwiye, kugirango babashe kwisanzura kandi ko bazagerageza kuganira n'izindi nzego maze abafatanyabikorwa bakabafasha kugirango n'aba basaba serivisi bigishwe neza, ko nubwo bavukana ubu bumuga bakora n'ibindi, ko ndetse hari aho usanga barishyize hamwe bagakora kandi bagatanga umusanzu ku gihugu.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abafite ubumuga mu Rwanda(NCPD), Emmanuel Ndayisaba avuga ko iki kibazo nabo bakibonye ndetse ko cyatangiye gushakirwa igisubizo cyo guhugura abantu batandukanye bo gufasha aba bafite ubumuga bukomatanyije bwo kutumva no kutavuga.

    Yagize ati' Tumaze igihe duhugura abantu batandukanye barimo n'abakozi b'Urwego rw'Ubungenzacyaha (RIB) ndetse na bamwe mu bacamanza kugirango bazajye babasha gufasha ababagana, ariko twanatangiye kujya dufata abakora mu bigo nderabuzima kugirango bajye guhugura abandi maze mu gihe badahari babashe gufashwa. Turabibona ko ari ikibazo gikomeye kuri aba bafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva'.

    Akomeza avuga ko hagiye gusohoka inkoranyamagambo izajya ikoreshwa n'Abafite ubumuga bwo kutavuga ndetse hakazaba hanarimo ibijyanye n'ururimi rw'amarenga kugirango benshi bazajye babasha ku rwiyigisha .

    Hashize igihe abafite ubumuga bagaragaza ibibazo bitandukanye bibangamira ubuzima n'imibereho yabo, birimo n'amashuri ndetse n'ibikorwaremezo harimo ibyorohereza abafite ibibazo by'ingingo. Hagiye humvikana kenshi ko bakwiye kubishakirwa ariko uko umwana uje undi ugataha ibibazo usanga bigihari, hakibazwa amaherezo.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/amajyepfo-ibibazo-ni-uruhuri-ku-bavukanye-ubumuga-bwo-kutavuga-no-kutumva/

  • NBA Finals: Rurageretse hagati Boston na Warr… – #rwanda #RwOT

    Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 11 Kamena 2022, muri Leta zunze ubumwe za Amerika hakinwaga umukino wa kane wa kamarampaka muri shampiyona ya Basketball ikunzwe kurusha izindi ku Isi ya NBA, warangiye ku ntsinzi ya Golden State Warriors y'amanota 107 kuri 97 ya Boston Celtics, abafana bakomeza kuguma mu gihirahiro cy'uzegukana igikombe cy'uyu mwaka.

    Kugeza magingo aya buri kipe imaze gutsinda imikino ibiri mu mikino 4 ya kamarampaka bamaze gukina.

    Muri uyu mukino wa Kane, Stephen Curry yatsinze amanota 43 afasha Warriors kwigaranzura Boston bituma amakipe yombi akomeza kwiruka ku gikombe.

    Jayson Tatum ni we watsindiye Boston amanota menshi muri uyu mukino aho yabashije gutsinda amanota 23.

    Umukino wa Gatanu uteganyijwe ku wa kabiri tariki ya 14 Kamena 2022 mu Mujyi wa San Francisco.


    Golden States yatsinze umukino wa kane wa kamarampaka ibintu birushaho gukomera

    Worriors yabonye intsinzi yari ikenewe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118034/nba-finals-rurageretse-hagati-boston-na-warriors-banganya-imikino-bamaze-gutsinda-118034.html

  • Kamonyi-Rukoma: Amwe mu mafoto yihariye utabonye MINUBUMWE igabira Akarere Inka y'Indashyikirwa #rwanda #RwOT

    Umurenge wa Rukoma mu karere ka Kamonyi, niwo wahize indi yose mu karere no ku rwego rw'Intara y'Amajyepfo, uba uwa Gatatu(3) mu mirenge 416 igize Igihugu mu bikorwa by'intore z'Inkomezabigwi byasojwe ku wa 25 Gicurasi 2022. MINUBUMWE yaje gushyikiriza Akarere Inka y'Indashyikirwa kaheshejwe n'Intore z'Umurenge wa Rukoma ku wa 03 Kamena 2022. Babwiwe ko hasojwe Urugerero ariko ko ibikorwa byo bikomeza, ko aho Intore iri irangwa n'ibikorwa.

    Dore amwe mu mafoto yihariye utabonye;

    Inka y'Indashyikirwa yagabiwe Karere ka Kamonyi.
    Dr Nahayo Sylvere, Meya wa Kamonyi ashyikirizwa ibarate ry'inka.
    Uwo munsi, hatashywe Ibiro by'Umudugudu birimo n'irerero.
    Kimwe mu bikorwa bikomeye izi ntore zakoze ni ukubaka ibiro by'Umudugudu birimo n'irerero. Byatashywe n'ubuyobozi.
    Abana baherewe indyo yuzuye mu irerero, bahabwa n'amata.

    Abayobozi barimo Guverineri Kayitesi Alice, berekeza mu kibuka cyo mu Kiryamo cy'Inzovu, ahabereye ibirori.
    Abasore n'inkumi basoje Urugerero bari bambariye gususurutsa Abashyitsi n'abitabiriye ibirori.
    Umwe mu basirikare batoje izi ntore akarasisi, yasabaga uburenganzira ngo batangire kwiyerekana.
    Akarasisi k'Intore.
    Ibirori byari bibereye ijisho binyuze amatwi.

    Intore zizihije ibirori mu mbyino no kwiyerekana mu karasisi.

    Abayobozi ntabwo batanzwe mu kwishimana n'Izi ntore.

    Ababyeyi barishimye barizihirwa si nakubwira akadiho barusha intore.
    Abo mu nzego z'umutekano nabo ntabwo basigaye.

    Buri Ntore ihagarariye Umurenge uko ari 12 bashyikirijwe icyemezo cy'Ishimwe.
    Abayobozi batandukanye bari kumwe n'intore bafashe ifoto y'urwibutso.
    Abitanze kugira ngo Urugerero rugende neza barashimiwe.

    Gitifu w'Umurenge wa Rukoma i Bumoso ashimirwa na Meya.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-rukoma-amwe-mu-mafoto-yihariye-utabonye-minubumwe-igabira-akarere-inka-yindashyikirwa/

  • Bugesera : Baheruka amazi meza basuwe na Perezida Kagame muri 2016 #rwanda #RwOT

    Amavomo rusange yo mu tugari twa Batima, Nemba, na Nkanga mu murenge wa Rweru aho itangazamakuru rya Flash ryageze ryasanze hari ayamezemo ibyatsi, kandi bigaragara ko adaherukamo amazi.

    Abayaturiye bavuga ko ayo baheruka ari ayo bavomye ubwo basurwaga na Perezida wa Repubulika Paul Kagame muri 2016.

    Umwe ati 'Ikibazo dufite ni icy’amazi !Hano batwubakiye Robinet (amavomo) ashaje tutarabona n’amazi n’umunsi numwe. Iyo umuyobozi aje amazi aba ahari. Yagenda amazi nayo agenda amukurikiye.'

    Undi ati 'Iyi robine iheruka amazi Perezida Paul Kagame yaje,nibwo twavomye amazi. Noneho banatwoherereza ubutumwa bugufi batubarira kuri mubazi kandi nta amzi tubona.'

    Mugenzi wabo nawe yagize ati 'Njyewe maze imyaka igera kuri 2 ndi hano,ariko ikibazo cy’amazi cyo kirakomeye. Ni ukuvuga ngo ijerekani imwe y’amazi yo kunywa umuntu ayigura amafaranga 500.'

    Aba baturage bavuga ko bari mu rujijo baterwa no kuba baturiye inganda z’amazi, ni ukuvuga urwa Kanzeze ndetse na Kanyonyomba, ariko bakaba batagerwaho n’amazi meza.

    Gusa bavuga ko biteguye gutanga ikiguzi icyo ari cyo cyose, ariko bakabona amazi meza.

    Umwe ati 'Aka Karere gafite inganda z’amazi, kuki twe tutayabona ?'

    Undi ati 'Kanyonyomba hari uruganda rw’amazi, robine zarubatswe ariko zishaje tutarabona n’igitonyanga gitonyangamo !'

    Mugenzi wabo ati 'Nk’uko n’ubundi badusaba gukora umuganda w’ukwezi, bavuze bati umurenge wa Rweru uri bushake imiyoboro y’amazi, kugira ngo tubone amazi meza nka Kagasa cyangwa n’ahandi, natwe twabikora.'

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi Isuku n’Isukura WASAC, cyemereye abatuye Rweru ko bitarenze uyu mwaka wa 2022 bazaba bagejejweho amazi meza, Nk’uko bisobanurwa na Vincent De Paul Umugwaneza, ushinzwe kwegereza amazi abatuye mu bice by’icyaro muri WASAC.

    Ati 'Icyo kibazo nibyo twarakimenye, twakiganiriye n’Akarere ndetse n’abaturage bagiye bakitugezaho. Dufite umushinga wo kongera umuyoboro ujyana amazi muri Rweru ku ntera ingana na kilometero 5 na metero 800, ni umusinga wakerereweho ariko ugiy egutangira muri uku kwezi kwa Kamena hagati… twakwizeza abaturage ko mu mpera z’uyu mwaka icyo kibazo kizaba cyararangiye. Kongera amatiyo ajyana amazi muri Rweru bivuze ko n’amazi ajyayo aziyongera.'

    Ikibazo cy’ibura ry’amazi meza kiracyagarukwaho mu bice bitandukanye by’igihugu, cyane cyane mu Ntara y’Iburasirazuba no mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko.

    Inganda zitunganya amazi akwirakwizwa mu Mujyi wa Kigali, zagaragayemo ibibazo byo kudatanga umusaruro ungana n’ubushobozi bwazo, bwanashowemo akayabo.

    Muri gahunda y’Igihugu y’Iterambere (NST1), u Rwanda rwihaye intego ko mu 2024, abaturage bose bazaba bagerwaho n’amazi meza, mu gihe kuri ubu abagera kuri 86% ari bo bayabona.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Bugesera-Baheruka-amazi-meza-basuwe-na-Perezida-Kagame-muri-2016