Category: Uncategorized

  • Minisitiri GATABAZI arasaba Abanyarwanda kwit… – #rwanda #RwOT

    Kuba CHOGM ari inama idasanzwe by'umwihariko ku Rwanda nk'Igihugu giheruka kuba umunyamuryango wa Commonwealth, ikaba isigaje iminsi itarenze icyumweru kimwe ngo ibe, Abanyarwanda barasabwa kumenya ko hari abantu benshi bamaze kugera mu gihugu baje gutegurira abayobozi bazayitabira, ku buryo abasigaye kuhagera ari abayobozi bakuru n'abandi bazaba bitabiriye inama.

    Jean Marie Vianney GATABAZI, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu

    Aha niho Minisitiri GATABAZI ahera asaba Abanyarwanda gufata iyo nama nk'ireba buri munyarwanda wese, kuko abazaza bazakenera serivisi zitandukanye bazahabwa n'abantu batandukanye.

    Aragira ati: 'Turabwira abantu ko twamaze kuyinjiramo, tuyirimo, icya mbere bisaba ni ugufata CHOGM nk'inama ireba buri munyarwanda wese. Hari igihe ushobora kuvuga ngo inama irareba RDB, Minisiteri cyangwa abayobozi bakuru,[ariko] irareba buri munyarwanda wese kuko abazaza bazakenera kugera ku kibuga cy'indege, kugenda, gusura, hari abagenda bakoresheje uburyo busanzwe, bazajya mu buzima bwacu bwa buri munsi'.

    Ibi kandi ntibivuze ko serivisi Abanyarwanda basanzwe bakenera zizahagarara, kuko ubuzima buzakomeza nk'ibisanzwe nta gihungabanye, nk'uko Minisitiri GATABAZI abisobanura.

    Ati: 'Ikiriho twamenya ni uko ubuzima bugomba gukomeza nk'uko bisanzwe, ugomba kwivuza azajya kwivuza, ujya gushaka ikibazo kigomba gukemurwa kizakemuka, ujya kuri Bank zizakomeza zitange serivisi n'abasanzwe bajya muri resitora nabo bazajyamo, turi muri CHOGM twese nk'Abanyarwanda'.

     

    Kuba hari benshi bifuza kandi biteguye kuza mu Rwanda, birasaba ko abarutuye bitegura inama ya CHOGM nk'ubukwe nk'uko GATABAZI abisobanura. Ati:'Birasaba kugira ngo dushyiremo imbaraga zose, isuku turimo gusaba hirya no hino, nk'uwiteguye ubukwe, kuko iyo ubukwe bwabaye mu muryango n'abaturanyi b'umuryango mugari buri wese agira icyo azana. Birasaba kugira ngo buri wese abigire ibye'.

    Akomeza agira ati: 'CHOGM nimara kurangira tuzagira imyaka ibiri umukuru w'Igihugu cyacu ayoboye Umuryango wa Commonwealth, hari serivisi zizaza gukorera hano, imirimo izakorerwa hano, hari imirimo izaboneka n'ibindi bizakomeza gukorwa, kubera ko tuzaba twinjiye mu kuyobora Umuryango wa Commonwealth'.

    Abanyarwanda barasabwa kumera neza bagasa neza, bakarimbisha aho batuye, aho bakorera, kugira ngo koko bizabe bigaragara ko biteguye CHOGM nk'ubukwe, kuko ari inama idasanzwe yaba ku Rwanda cyangwa ibihugu bihuriye muri Commonwealth.

    Biteganyijwe ko inama ya CHOGM izahuza Abakuru b'ibihugu n'abandi bayobozi bakuru, izabera i Kigali guhera tariki 20 kugera 26 Kamena 2022, ikazasiga Perezida Paul KAGAME w'u Rwanda ari we Muyobozi Mukuru w'Umuryango uhuza ibihugu bivuga ururimi rw'Icyongereza, ugizwe n'ibihugu 54 biri ku migabane itandukanye y'Isi, akazawuyobora mu gihe cy'imyaka ibiri. Iyi nama igiye kuba nyuma yo gusubikwa ubugira kabiri mu myaka ibiri ishize, bitewe n'icyorezo cya Covid-19. Iyi nama ni ubwa kabiri igiye kubera muri Afurika by'umwihariko muri Afurika y'i Burasirazuba, nyuma y'imyaka 14 ibereye muri Uganda mu mpera za 2007.

    Src: Kigali Today

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118068/minisitiri-gatabazi-arasaba-abanyarawanda-kwitegura-inama-ya-chogm-nkabitegura-ubukwe-118068.html

  • Liverpool ikomeje kwiyubaka hatahiwe kabuhariwe ukinira Benfica. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Liverpool nyuma yo kubona ko Sadio Mane ndetse Mo Salah bari kugenda bayigora ikomeje umugambi wo kwishumbusha Umukinnyi usanzwe akinira Benfica yo muri Portugal.

    Sporting director wa Liverpool Julian Ward akaba yari ari muri Lisbon gushaka uko yakwegukana umukinnyi kabuhariwe ukomoka muri Uruguay, Darwin Nunez.

    Umutima wa Darwin Nunez ukaba ushaka kwerekeza I Merseyside nyuma yo gukanira Manchester United ndetse na Newcastle.

    Liverpool ikaba itegereje gutanga Miliyoni 64 z'amayero ndetse ikanongeraho izindi 12 mu gihe Jurgen Klopp azaba agihari, nyuma y'aho hakazatangwa Miliyoni 8.7 z'amayero.

    Ku makuru dukesha The Dailymail ni uko kumvikana hagati y'umukinnyi ndetse n'ikipe byamaze kurangira, akaba yiteguye kwerekeza muri Liverpool vuba.

    Source : https://yegob.rw/liverpool-ikomeje-kwiyubaka-hatahiwe-kabuhariwe-ukinira-benfica/

  • Mugisha Moise yakuyemo iminota irenga 3 yarushwaga yegukana Tour du Cameroun 2022 #rwanda #RwOT

    Mugisha Moïse ukinira ProTouch yo muri Afurika y'Epfo yegukanye Tour du Cameroun 2022 yasorejwe mu Mujyi wa Yaoundé, kuri iki Cyumweru, tariki ya 12 Kamena 2022.

    Mugisha Moise yakoze akazi katunguye benshi ku gace ko ku munsi w'ejo, akuramo iminota 3 n'amasegonda 30″ yarushwaga na Andreev Yordan wari uwa mbere noneho ahita amushyiramo 32″.

    Mu gace k'uyu munsi bahagurutse Ebolowa bajya i Yaoundé, urugendo rwa Km 149,yakitwayemo neza ntiyatakaza igihe bituma atwara Tour du Cameroon.

    Kegukanwe na El Arbaoui Adil (Morocco) wakoresheje 3h40'17″ mu gihe uyu Mugisha Moise yabaye uwa 8 arushwa amasegonda 18″.

    Irushanwa ryose muri rusange,Mugisha Moise yabaye uwa mbere akoresheje 26h34'24″,akurikirwa na Andreev Yordan (Martigues) yaruhije amasegonda 32″ na Tella Artuce (SNH) waruhijwe 33″ .

    Uyu musore ni isiganwa rya 2 rikomeye yegukanye muri iki gihugu nyuma ya Grand Prix Chantal Biya yatwaye mu 2020.

    Ni ku nshuro ya kabiri, Tour du Cameroun yegukanywe n'Umunyarwanda, uwaherukaga kubigeraho ni Uwizeyimana Bonaventure wabikoze mu 2018.



    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/mugisha-moise-yakuyemo-iminota-irenga-3-yarushwaga-yegukana-tour-du-cameroun

  • Igitekerezo: Umuco wacu hari ibyo ubangamira byakabaye ingirakamaro! #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuva icyorezo cya Covid 19 cyakwaduka mu myaka mike ishize, hari ingamba zagiye zifatwa hagamijwe kwirinda kwanduzanya bya hato na hato. Inyinshi muri izo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/uko-mbyumva/article/igitekerezo-umuco-wacu-hari-ibyo-ubangamira-byakabaye-ingirakamaro

  • Yverry yasabye anakwa umukunzi we Vanessa Uwa… – #rwanda #RwOT

    Ku isaha ya saa 10:30 nibwo abashyitsi batangiye kwakirwa mu ihema ryarimbishirijwe kuberamo imihango yo gusaba no gukwa. Yverry yaje yabucyereye mu micyenyero y'ibara ry'umweru irimo amabara y'umukara.

    David Bayingana niwe wabereye Parrain Yverry wari mu basore b'ubukaka bari bagaragiye uyu musore. Mu bari mu bikorwa byo gukurikirana imigendekere myiza y'ubu bukwe, harimo Danny Nanone, Olivis na Mento.

    Nyuma y'ibiganiro by'abasaza bari bahagarariye imiryango yombi, ku isaha ya saa 11:25 nibwo umuryango wa Uwase Vanessa wemeye kumutanga maze ku isaha ya saa 11:40 Yverry agaragiwe n'abasore batandukanye batambuka bemye biyereka imiryango.

    Ibi birori bibaye nyuma y'uko kuwa 05 Gicurasi aribwo aba bombi bari bemeye kubana imbere y'amategeko, mu muhango wabereye mu murenge wa Kimihurura.

    Urukundo rwabo rukaba rwaramenyekanye mu ntangiriro z'umwaka wa 2020, guhera ubwo batangira kujya bagaragara bari kumwe mu bikorwa bitandukanye birimo ibirori by'isabukuru n'ibindi binyuranye.

    Byari ibyishimo ku mpande zose Yverry acinya akadiho 

    Yverry agaragiwe n’abasore bacyereye gucyura umugeni

    Gicumbi numwe mu bitabiriye


    Mu bagaragiye Yvery harimo David Bayingana wanamubereye Parrain

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118062/yverry-na-vanessa-umuhango-wo-gusaba-no-gukwa-urarimbanije-118062.html

  • Ufite ubumuga wize umwuga ahamya ko bimuremamo ikizere cy’ubuzima #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’Umuryango w’Abasirikare bamugariye ku rugamba ndetse n’abandi bafite ubumuga, Rwanda Ex-Combatants and other People with Disabilities Organisation (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ufite-ubumuga-wize-umwuga-ahamya-ko-bimuremamo-ikizere-cy-ubuzima

  • RAB yakebuye aborozi basuzugura inka zabo ngo ni iz'ifumbire gusa – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu ubwo hatangwaga impamabushobozi ku borozi 765 bamaze imyaka itanu bahugurwa ku buryo bwiza bwo gufata neza inka zabo, hagamijwe kongera umusaruro.

    Ni amasomo babonye binyuze mu mushinga Ugamije Guteza Imbere Ubworozi bw'Inka Zitanga Umukamo (RDDP) binyuze mu mashuri y'aborozi yiswe L-FFS (Livestock Farmer Field Schools) yashinzwe mu turere 14.

    Bigishijwe uko inka yitabwaho kuva ivutse, uko igaburirwa, uburyo bwo kwita ku bwatsi bw'amatungo, amazi zinywa, uko bihangira umurimo n'ibindi.

    Dr Uwituze Solange yavuze ko bizeye ko abo bafashamyumvire bahuguye, bazagira uruhare mu kuvugurura ubworozi bw'inka mu Rwanda.

    Ati 'Aba ni abantu twohereje bashobora korora neza bya kijyambere kandi bakabera umusemburo abandi bashaka kujya mu bworozi bw'inka.'

    Mu bibazo by'ingutu Dr Uwituze yavuze ko bashaka ko abafashamyumvire babakemurira, harimo kumvisha aborozi ko inka yose ishobora gutanga umukamo mu gihe yitaweho neza.

    Ati 'Ni ukudufasha kumvisha aborozi b'inka ko inka icyo uyishyize imbere ari cyo uyisaba. Ujya wumva aborozi benshi bavuga ngo afite inka y'agafumbire, icyo twabatumye ni uko nta nka y'ifumbire ibaho itaguha amata. Dushaka ko bahindura iyo myumvire, ko inka ibanza kuba iy'amata ikabona kuba iy'ifumbire.'

    Yongeyeho ko aborozi bagomba guhindura imyumvire, amazi akaba kimwe mu byangombwa by'ingenzi baha inka kugira ngo itange umukamo ushimishije.

    Kugira ngo inka itange umukamo mwinshi igomba kunywa nibura litilo z'amazi hagati ya 120 na 190 ku munsi.

    Ati 'Inka badufashe baziraze ahantu heza bazikure mu bisogororo. Bazigaburire neza , bazirinde uburondwe, bazihe amazi ahagije. Ikindi kandi ni isuku kuko amata agira gitereka.'

    Mukandayisenga Gaudence wo karere ka Kayonza, mu murenge wa Ruramira, ni umwe mu bahuguwe mu gihe cy'imyaka itanu.

    Yavuze ko amahugurwa bahawe yatangiye kumugirira akamaro. Ati 'Ntangira nororaga inka ikamwa litilo ebyiri ariko muri iyi myaka itanu duhuguwe, bisize mfite inka ikamwa litilio 12 mu gitondo, ikigoroba nkayikama litilo icyenda.'

    Yashishikarije abandi borozi kwibumbira mu matsinda bagahugurwa kugira ngo ibyo bakora bitange umusaruro wizewe.

    RAB igaragaza ko mu mwaka w'ingengo y'imari ushize u Rwanda rwabonye umusaruro w'amata ungana na toni ibihumbi 987, intego ni ukubona toni zisaga miliyoni mu mwaka wa 2024.

    Abasaga 750 nibo bahawe impamyabushobozi nyuma y’imyaka itanu bahugurwa

    Abahuguwe biyemeje guteza imbere ubworozi bwabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rab-yakebuye-aborozi-basuzugura-inka-zabo-ngo-ni-iz-ifumbire-gusa

  • Ifoto: Umugore yafashwe arimo kwituma ku iduka ry’umuturanyi yari yarabigize akamenyero to – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo ufite iduka ricuruza imyenda yavuze agahinda yahuye nako ko kujya abyuka ahehera umugore wari waramenyereye kwituma ku iduka rye we akagira ngo ni imbwa.

    Uyu mugore yabikoraga ahagana saa ine za nijoro buri munsi naho umugabo mu gitondo yaza ku kazi buri gihe akahasanga umwanda bikaba ngombwa ko kugira ngo atangire akazi abanza agakuraho uwo mwanda.

    Umunsi umwe, akoresheje Camera yaje kubona umugore ukuze araje amanuye ipantaro yari yambaye hanyuma aricara akora amarorerwa iruhande rw'aho bamena ibishingwe.

    Umugore nyuma amaze kumenya ko umugabo yamutahuye, ntago yongeye kugaruka aho ndetse nta numwanda wongeye kuhagaragara ukundi.

     

    Source : https://yegob.rw/ifoto-umugore-yafashwe-arimo-kwituma-ku-iduka-ryumuturanyi-yari-yarabigize-akamenyero-to/