Category: Uncategorized

  • IBIVUGWA ku Bimukira bagiye koherezwa mu Rwanda, Impungenge ku mubare w’abazaza Ejo #rwanda #RwOT

    Impirimbanyi hamwe n’abimukira mu cyumweru gishize mu rukiko rukuru batsinzwe urubanza barezemo leta ngo ihagarike uyu mugambi.

    Gusa ubu umubare w’abimukira ba mbere bagomba koherezwa i Kigali kuwa kabiri wagabanutse ukagera munsi ya 10.

    Umwe mu bantu bo muri minisiteri y’ubutegetsi yabwiye BBC ko ku bantu 37 bagombaga koherezwa kuwa kabiri, ibirego ku burenganzira bwa muntu byatumye uyu mubare ugabanuka cyane.

    Mark Easton, umwanditsi wa BBC dukesha iyi nkuru, avuga ko bishoboka ko uwo mubare ushobora “kumanuka ukagera kuri zeru” mbere y’uko indege ihaguruka.

    Kugeza kuwa gatanu, abantu 130 bari bamaze guhabwa ubutumwa ko bagomba kuvanwa mu Bwongereza.

    Iki gihugu kirashaka kujya cyohereza abimukira mu Rwanda kigamije guca intege abandi bahaza binyuranyije n’amategeko no kurwanya amatsinda akora ubucuruzi bwo kwambutsa abantu muri ubwo buryo.

    Leta y’u Rwanda ivuga ko yemeye kwakira abo bimukira mu gushaka igisubizo ku kibazo cy’abimukira cyakomeje kunanirana ku isi.

    Ubujurire bw’umwanzuro w’urukiko wo mu cyumweru gishize bwatanzwe n’impirimbanyi zirimo n’imiryango ya Care4Calais na Detention Action.

    Urubanza rundi rurumvwa none kuwa mbere mu rukiko rukuru, nyuma y’uko undi muryango wita ku mpunzi, Asylum Aid, usabye guhagarika byihutiwa uku kohereza abantu mu Rwanda.

    Abategetsi b’u Rwanda bavuga ko rwiteguye kwakira no gutuza neza abo bimukira bazava mu Bwongereza.

    Minisitiri w’ubutegetsi w’Ubwongereza Priti Patel avuga ko abinjira muri iki gihugu mu nzira zitemewe ari bo barebwa no koherezwa mu Rwanda.

    Gusa abo bireba cyane ari abantu bakuru bari bonyine, abategetsi bashimangira ko imiryango yageze mu Bwongereza muri ubwo buryo itazatandukanywa.

    Kuwa gatanu, umucamanza Justice Swift yavuze ko 'biri mu nyungu za rubanda' kwemerera ministeri y’ubutegetsi gushyira mu bikorwa iriya politike.

    Uyu mucamanza yavuze ko nta gihamya yerekana ko abo bimukira bazafatwa nabi mu Rwanda.

    Amasezerano ya leta zombi yamaganywe na benshi ku isi, aho banenga Ubwongereza kwivanaho inshingano bufite ku mpunzi n’abimukira ikazisunikira igihugu gikennye.

    Impirimbanyi zivuga ko u Rwanda atari igihugu cyubahiriza uburenganzira bwa muntu cyo koherezamo abimukira, ariko abategetsi mu Rwanda bavuga ko ari igihugu cyubahiriza uburenganzira bwa buri wese.

    Umucamanza Justice Swift yavuze ko isuzumwa ryuzuye rizabaho mbere y’impera z’ukwezi gutaha kwa Nyakanga, aho urukiko rukuru rw’Ubwongereza ruzumva ibirego birwanya uyu mugambi wa leta.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/IBIVUGWA-ku-Bimukira-bagiye-koherezwa-mu-Rwanda-Impungenge-ku-mubare-w-abazaza-Ejo

  • Itangazo:NTACYONZABA Hussein yasabye guhindura amazina akitwa FURAHA DEOGRATIAS #rwanda #RwOT

    Uwitwa NTACYONZABA Hussein yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa FURAHA DEOGRATIAS mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina ari kuri Passport.

    Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-ntacyonzaba-hussein-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-furaha-deogratias

  • Mu mvugo yeruye FDLR yagaragaje umugambi ifite ku Batutsi inashimangira imikoranire na FARDC #rwanda #RwOT

    Muri iri tangazo bagarutse cyane ku ntambara ihuje ingabo za Congo n’inyeshyamba za M23 ,bavuga ko bagomba kurwanirira abaturage ba Congo bafatanije n’ingabo za Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo, bagahashya u Rwanda rwifatanije na M23.

    Bakomeje bavuga bati 'Ntituzemera akarengane na kamwe gakorerwa inshuti zacu arizo FARDC gakozwe na RDF bifashishije inyeshyamba za M23 bashyize hariya kugira ngo zibafashe abo batutsi komeka agace kamwe k’ubutaka bwa Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo kugihugu cy’u Rwanda.

    Bakomeza bavuga bati ' Turasaba ingabo za MONUSCO gukomeza gufasha ingabo za Leta ya Congo no kudufasha gukomeza kurwanya ubushotoranyi bw’Abatutsi bagamije gufata ubutaka bwa Congo bakabwomeka ku gihugu cy’u Rwanda.

    Bakomeza bavuga ko bazarinda ubutaka bwa Congo kuburyo nta na santimetro n’imwe y’ubutaka bwa Congo izatakaza ngo ijye mu maboko ya Kagame, bati'tuzakomeza kandi kurinda umutekano w’akarere k’ibiyaga bigari.'

    Uyu mutwe w’inyeshyamba usohoye iri tangazo mu gihe Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo iherutse gutangaza ko nta nyeshyamba za FDLR bari gufatanya ngo kuko uwanyuma yapfuye muri 2009.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Mu-mvugo-yeruye-FDLR-yagaragaje-umugambi-ifite-ku-Batutsi-inashimangira-imikoranire-na-FARDC

  • FARDC yigambye gukubita inshuro ingabo z’u Rwanda ikisubiza umujyi wa Bunagana #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe n’umuvugizi wa FARDC muri operasiyo Socola 2, ikorera muri Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col Ndjike Kaiko mu kiganiro yagiranye na Radio Okapi ya MONUSCO.

    Lt Col Ndjike yatangiye yemeza ko FARDC yitwaye neza mu rugamba rw’uyu munsi, aho avuga ko M23 yari iri kumwe n’ingabo z’u Rwanda bateye ibirindiro byayo i Bunagana baturutse mu misozi ya Tchanzu na Runyoni mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 12 Kamena 2022.

    Yagize ati' FARDC yitwaye neza, ibasha kuburizamo igitero cyagabwe na M23 n’abafatanyabikorwa bayo aribo ngabo z’u Rwanda. Bagerageje kwigarurira ibirindiro byacu 2 biri mu nkengero z’umujyi wa Buanagana. Bateye ahitwa Bigega 1, Bigega ya 2, urabyumva ko bari bazengurutse umujyi wa Bunagana'

    Lt Col Ndjike akomeza avuga ko bakomeje guhiga aba barwanyi ba M23 mu mirima y’amasaka aho bari bahungiye kugeza mu masaa 18h00.

    Lt Col Ndjike avuga ko mu busesenguzi FARDC yakoze bugaragaza ko M23 yashakaga gufunga umuhanda uhuza Rutshuru na Bunagana, gusa ngo FARDC yitwaye neza ibasha kuburizamo uwo mugambi.

    Ndjike yashinje M23 avuga ko yiganjemo abasirikare ba RDF, kudakurikiza amategeko mpuzamahanga, aho atanga urugero ko barasaga ibisasu biremereye mu mujyi rwagati wa Bunagana bazi neza ko hari abasivili bashobora guhitanwa nabyo.

    Lt Col Ndjike akomeza ashimira abafatanyabikorwa ba FARDC , by’umwihariko MONUSCO avuga ko kugirango FARDC yitware neza ku rugamba rw’uyu munsi yabikesheje ubufasha bwayo bukomeye yabahaye.

    Nta munsi mu itangazamakuru hatacyumvikana umwe mu bayobozi ba Congo Kinshasa ashinja ingabo z’u Rwanda kurwana ku ruhande rwa M23, nyamara ibi birego u Rwanda ntiruhwema kubitera utwatsi aho rwo rwemeza ko ari ikimwaro FARDC yagize nyuma yo guhuza amaboko na FDLR yiganjemo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994 mu Rwanda.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/FARDC-yigambye-gukubita-inshuro-ingabo-z-u-Rwanda-ikisubiza-umujyi-wa-Bunagana

  • Umugore wa Mangwende yakomoje ku buzima bwabo muri Maroc, icyamugoye n’icyo Mangwende yungukiyemo #rwanda #RwOT

    Uwase Claudio, umugore wa myugariro mpuzamahanga w’Amavubi, Imanishimwe Emmanuel Mangwende avuga ko muri Maroc nta kintu kinini cyabagoye uretse kubana n’abantu batari bamenyereye gusa.

    Muri Kanama 2021 nibwo Mangwende yatandukanye na APR FC yerekeza muri Maroc mu ikipe ya FAR Rabat.

    Umugore akaba n’umufana ukomeye cyane wa APR FC washinze itsinda ry’abafana ry’Intare za APR FC, Uwase Claudio mu Gushyingo 2021 na we yahise amusangayo ngo ajye kumwitaho.

    Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, Claudio yavuze ko nta kintu yavuga cyabagoye cyane uretse wenda abantu batari bamenyereye.

    Ati “Nta kintu cyangoye cyane urebye uretse wenda kubana n’abantu utari umenyereye, ariko ni abantu bagira urukundo, nta kibazo twaramenyereye.”

    Akomeza ashimangira ko kujya gukina muri Maroc byafashije Mangwende kubera ko ubu nta mikino ashobora kuzana, buri gihe umutima uba uri ku kazi.

    Ati “Kujyayo hari icyo byamufashije, kuko ntabwo ashobora kuzana imikino nk’umuntu uri mu rugo uvuga ngo uyu munsi ndananiwe sinjya mu myitozo, agomba kujyayo uko byaba bimeze kose.”

    Yemeza kandi ko na we kujya muri iki gihugu byafashije umugabo we kuko byatumye anatuza kubera ko ataha agasanga umuntu mu rugo.

    Ati “Birumvikana byaramufashije cyane kuko gutaha wisanga mu nzu wenyine biba bitandukanye no gutaha usanga umuryango, binamufasha no kuba atuje. “

    Aba bombi bakaba bari mu Rwanda aho baje ubwo Mangwende yari yahamagawe mu ikipe y’igihugu, biteganyijwe ko mu ntangiriro z’iki cyumweru basubira muri Maroc.

    Kuba barasanze Mangwende muri iki gihugu byaramufashije

    Asanzwe ari umuyobozi w’Intare za APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umugore-wa-mangwende-yakomoje-ku-buzima-bwabo-muri-maroc-icyamugoye-n-icyo-mangwende-yungukiyemo

  • Muri ADEPR habuze ijwi ry'ubuhanuzi- Ngendahimana Ladislas yavuze ku kujenjeka kw'amadini muri Jenoside – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho ku wa Gatandatu, tariki 11 Kamena 2022, ubwo Itorero rya ADEPR Ururembo rwa Kigali rwibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by'umwihariko abiciwe ku rusengero rwa ADEPR Paruwasi ya Kimironko mu Karere ka Gasabo.

    Ngendahimana yashimangiye ko Jenoside ijya kuba Leta yari yarateguye abazayishyira mu bikorwa ndetse n'abazayikorerwa bazwi neza, ku buryo iyo hatabonetse abayikoma mu nkokora ikoranwa ubukana.

    Ati 'Kuba Jenoside ari icyaha gitegurwa kandi kigategurwa na Leta, ntibishidikanywaho. Ariko Leta igira abo ikoresha, ikagira abo yifashisha, ikanagira abajyanama ndetse n'abahwituzi. Ariko aho bibaye ngombwa igira n'abayikoma mu nkokora iyo gahunda irimo ari mbi.'

    Yakomeje avuga ko mu Rwanda hari amadini menshi arimo na ADEPR ku buryo iyo akiba asenga by'ukuri, yari kugira umwuka w'ubuhanuzi agatanga umuburo ku butegetsi no ku baturage bijanditse mu mahano yiciwemo Abatutsi miliyoni bazira uko bavutse.

    Ati 'Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda rwari rufite amadini menshi, ariko muri ayo madini ndetse n'itorero rya ADEPR habuzemo ijwi ry'ubuhanuzi. Habuze abashobora guhwitura Abanyarwanda, bagahwitura abategetsi bari bariho kugira ngo bababwire ko ibyo barimo gukora bihabanye n'ubumwe Kristu yazanye mu itorero. Ijyo jyi ry'ubuhanuzi ryari rikenewe cyane.'

    Umushumba Mukuru wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yavuze ko mu bikorwa byo kwibuka hitawe cyane ku rubyiruko kugira ngo rwigishwe amateka mabi igihugu cyanyuzemo, maze na rwo rujye ku ruhembe rw'abarwanya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bakoresheje imbuga nkoranyambaga.

    Yagize ati 'Muri ibi bikorwa byo kwibuka twitaye cyane ku rubyiruko, kuko tubona igihugu cyacu nk'u Rwanda gifite abantu benshi bavutse nyuma ya Jenoside, tukaba tunabona hariho n'uburyo butandukanye abahakana bakanapfobya Jenoside bakoresha kugira ngo babibe imbuto mbi mu rubyiruko, akaba ariyo mpavu tubazana kugira ngo bamenye ukuri.'

    Pasiteri Ndayizeye yavuze ko mu gukomeza gusigasira amateka u Rwanda rwanyuzemo, ADEPR yashyizeho gahunda zitandukanye zirimo gukora ibiganiro bicishwa ku mbuga nkoranyambaga zayo na Radio, ndetse hakaba hari no gutegura umushinga wo kwandika igitabo cyayo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Umushumba wa ADEPR, Ururembo rwa Kigali, Pasiteri Rurangwa Valentin, yavuze ko ADEPR nk'itorero rikorera mu Rwanda, naryo risangiye amateka n'Abanyarwanda muri rusange kuko bose bayahuriyeho.

    Avuga ko iri torero ryimakaje gahunda yo kurushaho kwiyubaka no guharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi haba mu Rwanda no ku Isi hose.

    Ku nshuro ya 28 hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi, itorero ADEPR ryateguye ibikorwa binyuranye byakorewe mu ndembo zose uko ari icyenda mu gihugu, aho bifasha abakirisitu kubaka ubumwe bwo gukumira no kurinda ikintu cyose cyakongera kuzana ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi baruhukiye mu Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi mu kubasubiza icyubahiro bambuwe n’abicanyi

    Umuyobozi Mukuru wa RALGA, Ladislas Ngendahimana, yavuze ko muri ADEPR habuze ijwi ry'ubuhanuzi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Abayobozi bakuru muri ADEPR bifatanyije n’abarimo abahagarariye ingabo mu Kwibuka Jesnoside yakorewe Abatutsi

    N’abana bato bitabiriye igikorwa cyo kwibuka

    Hacanwe urumuri rw’icyizere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muri-adepr-habuze-ijwi-ry-ubuhanuzi-ngendahimana-ladislas-yavuze-ku-kujenjeka

  • Umugabo yitangiye umwana utari uwe kubera impamvu ikomeye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo yongeye gutuma abantu batekereza ko hari abagifite umutima mwiza nk'uwa yesu wo kwemera kwitangira umuntu ku makosa ye cyangwa se ari nta makosa afite.

    Muri USA hakomeje kuvugwa agace k'amabandi aho bashimuta umuntu bamufata bagashaka undi muntu wo kumwica we yabinanirwa nawe akicwa.

    Inkuru y'umugabo wabaga USA atwara imodoka y'abanyeshuri bishwe azira kwanga gufata imbunda ngo yice umwana w'umuziranenge ntacyo yakoze, abyanze bahita bamurenza ikiraro kirekire muri Amerika.

    Ubundi nta muntu ujya uhasimbuka ngo anasambe ariko uyu mugabo yamaze iminsi 15 nyuma yo kujugunwa aho hanyuma ahita yitaba Imana.

    Source : https://yegob.rw/umugabo-yitangiye-umwana-utari-uwe-kubera-impamvu-ikomeye/

  • Abifuza guhaha no kurangura ibintu byiza i Burayi kimwe n’abashaka VISA byoroshye bashyizwe igorora #rwanda #RwOT

    Kirabovefrance imaze kwamamara mu guhahira abantu i Burayi dore ko mu gihe gito imaze ikora imaze kugera ku bakiriya barenga 1300 mu mwaka umwe, utabariyemo ibigo bya Leta n’ibyigenga bibatuma iby’amasoko ya Leta n’ibicuruzwa bindi bisanzwe. Imaze kandi gukorana n’abacuruzi hafi 600 barangura ibintu by’umwimerere bakabigeza ku Banyarwanda.

    By’umwihariko abatsindiye amasoko atandukanye n’abacuruzi bifuza kurangura, ubu barimo koroherezwa na Kirabovefrance kugirango bafatanye urugamba rwo gufasha Abanyarwanda bagatandukana no guhaha ibitaramba, bityo n’abifuzaga kugura ibintu i Burayi bikabahenda boroherezwe.

    Abakiriya bifuza kurangura cyangwa kugura ibikoresho byinshi byo gukoresha mu masoko batsindiye, bahabwa na Kirabovefrance amakuru yose ajyanye n’ibiciro by’ibyo bagura, ibiciro by’ubwikorezi (Transport) ndetse n’imisoro. Iyo banabihisemo banabibasohorera muri gasutamo (douane).

    Nk’uko abakiliya ku giti cyabo bafashwa na Kirabovefrance kugura ibintu by’amoko yose, ninako abifuza kurangura boroherezwa kandi ibicuruzwa byose bikaboneka vuba.

    Bagurira abantu ibicuruzwa byo mu ngeri zose, kuva ku tuntu tworoheje kugeza no ku mashini nini zikora ibintu bitandukanye, imodoka, ibyo kwambara, ibiribwa by’i Burayi n’ibinyobwa bidasindisha bikoze mu mbuto z’i Burayi, amavuta y’imodoka n’ibindi byose byo mu ngeri zose kugera no ku bikoresho by’ubudozi ku bifuza gutunganya imyambaro ikomeye.

    Abatuye mu Rwanda babifashwamo byihariye n’ishami rya Kirabovefrance riherereye mu mujyi wa Kigali. Uretse ibyo kandi, iryo shami riri i Kigali rizajya rinafasha ababyifuza kujya i Burayi banabishingire (Prise en charge) kugirango babone VISA byoroshye kandi mu gihe gito. Abifuza gutembera, kwigira guhaha n’ibindi kimwe n’abifuza kwiga mu Bufaransa n’ahandi bashobora na bo gufashwa.

    Iyi kompanyi ya Kirabovefrance inafite umwe mu bayobozi bakuru w’Umunyarwandakazi witwa Happy Tuyizere, mu rwego rwo kurushaho kumenyekanisha ibyiza by’u Rwanda banafunguye ishami muri Sénégal, aho bafite n’iduka ricuruza ibiribwa bitandukanye byo mu Rwanda.

    Abanyarwanda batuye muri Senegal no mu bihugu byegeranye bifuza kurihahiramo, bakaba barisanga aho riherereye mu mujyi wa Dakar, Mairie ya Ouakam ku muhanda ujya la Corniche.

    Iri duka rinafite izina ry’Ikinyarwanda kuko ryitwa IWACU, rikabonekamo ibiribwa bitandukanye bituruka mu Rwanda nk’icyayi, ikawa, imitobe ya Nyirangarama, amafu y’ibinyampeke, amasombe n’ibindi bitandukanye byo mu Rwanda.

    Kirabovefrance kandi inafasha abifuza gutumiza cyangwa kohereza ibintu bitandukanye haba mu Bufaransa cyangwa mu Rwanda bari muri Senegal. Iryo shami ryo rikaba rihagarariwe na Madamu Uwera Honorine ( Tel : + 221771242523 ; email : [email protected]).

    Ushaka ibisobanuro birambuye no kwibonera amafoto y’ibikorwa bya KiraboveFrance, wabakurikira ku mbuga nkoranyambaga za Facebook na Instagram aho bakoresha @Kirabovefrance

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Abifuza-guhaha-no-kurangura-ibintu-byiza-i-Burayi-kimwe-n-abashaka-VISA-byoroshye-bashyizwe-igorora

  • FARDC iri mu gahinda ko kubura umusirikare wayo ukomeye yigambye guha isomo M23 #rwanda #RwOT

    Ahagana saa mbili z'ijoro ryo kuri iki Cyumweru,Ingabo za RDC zizwi nka FARDC zatangaje ko M23 yishe umusirikare witwa Major Eric KIRAKU MWISA ifashijwe n'ingabo z'u Rwanda.

    FARDC yasohoye Itangazo ryemeza ko bakozanyijeho na M23 mu mirwano ikomeye yabaye uyu munsi ku Cyumweru barwaniye hafi y'umupaka I Bunagana.

    Igisirikare cya Congo kivuga ko inyeshyamba za M23 'zifashijwe n'intwaro n'abasirikare b'u Rwanda' zagabye igitero mu gitondo kare ku birindiro bya FARDC biri ahitwa Bigega I, Bigega II muri Km 5 gusa mu Majyepfo ya Bunagana gusa zikomwa mu nkokora nuko zasanze biteguye.

    Congo yavuze ko Ingabo zayo zihagazeho zibuza M23 ifashwa n' u Rwanda kwigarurira Bunagana, kuko ngo uyu mutwe ushaka gufunga inzira zijya mu Mujyi wa Goma, no gushyira igitutu kuri Leta ya Congo.

    Itangazo rivuga ko ingabo za Congo zihagazeho zisubiza inyuma igitero ndetse 'ngo M23 yahatakarije abarwanyi benshi'.

    Igisirikare cya Congo kivuga ko umusirikare ufite ipeti rya Major, witwa Eric KIRAKU MWISA wari mu barinda umutekano wa General CIRIMWAMI Peter yarashwe na M23 ahitwa PREMEDIS ku muhanda werekeza Bunagana.Zivuga ko yapfuye nk'intwari afite imbunda ye.

    FARDC ivuga ko mu ntambara yarwanywe kuri iki Cyumweru yafashijwe n'ingabo zicunga amahoro, za MONUSCO zarwanishije indege.

    Iri tangazo ryshyizweho umukono na Général de Brigade Sylvain Ekenge, umuvugizi wa Guverineri w'intara ya Kivu ya Ruguru.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/fardc-iri-mu-gahinda-ko-kubura-umusirikare-wayo-ikomeye-yigambye-guha-isomo-m23

  • Ibirego bishya ku Rwanda : Major mu ngabo za Congo yarashwe na M23 #rwanda #RwOT

    FARDC kuri iki Cyumweru nijoro yasohoye itangazo ririmo ibirego bishya ku Rwanda nyuma y’imirwano yabaye.

    Igisirikare cya Congo kivuga ko inyeshyamba za M23 'zifashijwe n’intwaro n’abasirikare b’u Rwanda' zagabye igitero mu gitondo kare ku birindiro bya FARDC biri ahitwa Bigega I, Bigega II muri Km 5 gusa mu Majyepfo ya Bunagana.

    Congo mu birego bishya irashinja u Rwanda gufasha kwigarurira Bunagana, mu rwego rwo gufunga inzira zijya mu Mujyi wa Goma, no gushyira igitutu kuri Leta ya Congo.

    Itangazo rivuga ko bitashobotse kuko ingabo za Congo zihagazeho zisubiza inyuma igitero ndetse 'ngo M23 yahatakarije abarwanyi benshi'.

    Igisirikare cya Congo kivuga ko umusirikare ufite ipeti rya Major, witwa Eric KIRAKU MWISA wari mu barinda umutekano wa General CIRIMWAMI Peter yarashwe na M23 ahitwa PREMEDIS ku muhanda werekeza Bunagana.

    FARDC ivuga ko mu ntambara yarwanywe kuri iki Cyumweru yafashijwe n’ingabo zicunga amahoro, za MONUSCO zarwanishije indege.

    Umunyamakuru Baraka MUNYAMPFURA Héritier yabwiye UMUSEKE ko imirwano ikomeje no muri iri joro, noneho urugamba rukaba rushyiditse ahitwa Kavange muri Km 3 hafi ya Bunagana.

    Amakuru avuga ko inyeshyamba za M23 zagabye igitero muri iri joro ku birindiro bya FARDC.

    Major Eric KIRAKU MWISA igisirikare cya Congo cyemeje ko yishwe na M23

    Mu itangazo ryasohowe ku wa Gatandatu, Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga ya Congo yahakanye amakuru u Rwanda rwayigejejeho ko ingabo za Congo zarashe ibisasu bigwa mu Kinigi ku wa Gatanu w’iki Cyumweru.

    U Rwanda rwari rwamenyesheje Congo ko hari bamwe mu bategetsi bayo bashishikariza abaturage kwanga u Rwanda n’abavuga Ikinyarwanda.

    Mu itangazo Congo yasohoye ihakana ibyo birego ahubwo igashinja u Rwanda 'gushaka guca ku ruhande inkunga yarwo ku nyeshyamba za M23.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Ibirego-bishya-ku-Rwanda-Major-mu-ngabo-za-Congo-yarashwe-na-M23