Category: Uncategorized

  • Utavuga rumwe n'ubutegetsi yasanzwe mu iriba yapfuye #rwanda #RwOT

    Ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi ryo muri Zimbabwe rivuga ko ibisigazwa by'urishyigikiye wari waburiwe irengero byasanzwe mu kinogo cy'iriba.

    Ibi bishyize iherezo ku gushakishwa kwe kwari kwagarutsweho cyane mu bitangazamakuru.

    Moreblessing Ali yari yatangajwe ko yaburiwe irengero nyuma yo guterana amagambo n'uwahoze ari umusore bakundanaga witwa Pius Jambo.

    Ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi rya Citizens' Coalition for Change rivuga ko Jambo ashyigikiye ishyaka riri ku butegetsi.

    Bivugwa ko yamukuye aho yari ari mu kabari mu kwezi kwa gatanu.

    Ishyaka ZANU—PF riri ku butegetsi muri Zimbabwe ryahakanye kugira uruhare mu iyicwa rya Moreblessing, risaba ko bareka polisi igakora amaperereza yayo.

    Umurambo wa Moreblessing wari washangutse (wacitsemo ibice) wasanzwe watawe mu kinogo cy'iriba mu majyepfo y'umurwa mukuru Harare.

    Mbere, polisi yari yavuze ko irimo gufata ibura rye nk'urugomo rwo mu rugo aho kuba irishingiye ku mpamvu za politiki.

    Ariko Fadzayi Mahere, umuvugizi w'iryo shyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi, yavuze ko Jambo afitanye isano n'ibitero birimo urugomo byabaye mbere byibasiye abashyigikiye amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi.

    Yasabye ko hakorwa iperereza ryihuse kandi ritabogamye.

    @BBC

    The post Utavuga rumwe n'ubutegetsi yasanzwe mu iriba yapfuye appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/06/13/utavuga-rumwe-nubutegetsi-yasanzwe-mu-iriba-yapfuye/

  • Rwamagana City yatewe mpaga, AS Muhanga ibona itike ya ½ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki 13 Kamena 2022, nibwo ikipe ya Rwamagana City yari yasezereye AS Muhanga muri 1/4 muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri, yatewe (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/rwamagana-city-yatewe-mpaga-as-muhanga-ibona-itike-ya-%C2%BD

  • Bruce Melodie yanditse amateka i Burayi atarakorwa n’undi muhanzi nyarwanda #rwanda #RwOT

    Umuhanzi nyarwanda ukunzwe na benshi, Bruce Melodie akomeje kwandika amateka n’i Mahanga mu bitaramo bizenguruka u Burayi yakoreyeyo, ni mu cyo yise #BruceMelodieEuropeTour.

    Uyu muhanzi abifashijwemo na 1:55 Am Entertainment, amaze iminsi azenguruka umugabane w’u Burayi akorerayo ibitaramo bitandukanye.

    Bruce Melodie akaba akomeje guhirwa n’ibi bitaramo aho yanditse n’amateka yo kuba umunyarwanda wa mbere ukoreye #Tour y’ibitaramo byinshi i Burayi kandi bikitabirwa n’abantu benshi.

    Uyu muhanzi ibitaramo bye yabihereye muri Norway tariki ya 7 Gicurasi ubwo yataramiraga abakunzi b’umuziki we mu Mujyi wa Oslo.

    Bruce Melodie yahise akurikizaho muri Sweden mu mujyi wa Västerås ukora ku kiyaga cya Mälaren mu Ntara ya Västmanland ukaba utuwe n’abantu barenga ibihumbi 127.

    Bukeye habwo tariki ya 14 Gicurasi 2022, uyu muhanzi yakoreye igitaramo cy’agatangaza mu Bubiligi. Tariki ya 17 Gicurasi, yataramiye abanywara baba mu Busuwisi, ni igitaramo cyabereye mu Mujyi wa Geneva.

    Melodie wari wiyemeje kuzenguruka u Burayi, yahise akurikizaho Lille mu Bufaransa aho yataramiye abanyabirori baho tariki ya 28 Gicurasi 2022.

    Hannover mu Budage niho hari hatahiwe tariki ya 4 Kamena 2022, aha n’aho yahakoreye igitaramo cy’amateka.

    Ibitaramo bye akaba yarabisoje ku munsi wo ku wa Gatandatu tariki ya 11 Kamena 2022 aho yakoreye igitaramo cy’imbatura mugabo mu Bufaransa mu Mujyi wa Paris. Ibi bitaramo kandi byose yakoze akaba yari kumwe na Producer Madebeats.

    Uyu muhanzi wigaruriye imitima ya benshi yaba mu Rwanda ndetse ni hanze yarwo, biteganyijwe ko nyuma yo kuzenguruka u Burayi akora ibitaramo bitandukanye, azagera mu Rwanda mu kwezi gutaha.

    Bruce Melodie amaze ukwezi kurenga i Burayi ataramirayo

    Producer Madebeats, yaherekeje Bruce Melodie muriibi bitaramo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/bruce-melodie-yanditse-amateka-i-burayi-atarakorwa-n-undi-muhanzi-nyarwanda

  • Indaya zavumbuye uburyo bushya bwo guhangana n’inzara iri hanze aha – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko Indaya zibonye ko inzira itari nyabagenwa abantu bakennye nta mafaranga bafite yo kubagura, muri Zimbabwe zahisemo ko bazajya bazishyura inyanya,imboga,ibishyimbo,ibigori ndetse n'ibindi bitandukanye.

    Nyuma y'uko kandi zibonye ko udukingirizo duhenze, zishakiye inzira kuri ubu zikoresha amashashi avamo umugati aho guhendwa bagura udukingirizo.

    Muri Kenya, mu rwego rwo guhangana n'inzara iriho, indaya zaho zatangiye kujya zicucura abakiriya bazo. Iyo uje kuyigura, ikumvisha ukuntu itaguhenda nayo izi uko ibintu bihagaze hanze aha, wayijyana wayigeza mu rugo, ikakwiba ikagisiga iheruheru.

    Muri iyi minsi, hirya no hino ku isi hari ikibazo cy'inzara ndetse no kubura amafaranga ibi akaba aribyo bituma habaho kwishakira inzira kuri izi ndaya.

    Source : https://yegob.rw/indaya-zavumbuye-uburyo-bushya-bwo-guhangana-ninzara-iri-hanze-aha/

  • Urubyiruko muri Afurika runyotewe no gutura ku yindi migabane 'ubushakashatsi' #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko urubyiruko muri afurika ruhora rushishikajwe no guhunga umugabane w'Afurika bagakomereza kuyindi migabane gushakirayo ubuzima bwisumbuye.

    Urubyiruko babiri muri batatu bataba bashidikanya ku gufata ikemezo cyemezo cyo kuva mu gihugu cy'amavuko cyangwa umugabane wabo bakerekeza hanze, aho baba bizeye kugira icyerekezo cyiza cy'ubuzima bwabo bw'ahazaza.

    Abashakashatsi bavuga ko mu rubyiruko 4000 babajijwe imbona nkubone mu bihugu 15 muri Afurika hafi ½ bavuze ko bifuza guhunga ibihugu byabo mu myaka mike iri imbere, mu gihe ababarirwa muri 80% bapanga kwikorera imishinga y'iterambere cyangwa ubucuruzi.

    Bavuga ko abategetsi bagomba gushyira imbere ihangwa ry'akazi no kwishyura imishahara ijyanye n'igihe no kugabanya ruswa, ibi bikajyana no guhangana n'ihindagurika ry'ikirere bigamije iterambere ry'umugabane w'Afurika.

    ¾ by'ababajijwe muri uru rubyiruko rw'Afurika bavuze ko babona Ubushinwa nk'igihanganjye no kugaragaza imbaraga z'iterambere ridasanzwe kurusha America yari isanzwe izwiho kwiharira isoko ku isi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubukungu/article/urubyiruko-muri-afurika-runyotewe-no-gutura-ku-yindi-migabane-ubushakashatsi

  • Nyuma ya RDF,Abasirikare kabuhariwe ba Uganda barashinjwa gufasha M23 gufata Bunagana #rwanda #RwOT

    Ibi bikomeje kuvugwa mu gihe, M23 yamaze gufata umujyi wa Bunagana n’Umupaka waho nyuma y’imirwano ikomeye imaze iminsi ibera muri Teritwari ya Ruchuru , hafi y’u Rwanda na Uganda.

    Byakomeje gushimangirwa n’umunyamakuru stanis Bujakera wo muri DRC aho yatangaje ko amakuru yahawe n’uwo hejuru mu rwego rw’umutekano, yamuhamirije ko Abasirikare kabuhariwe ba Uganda aribo bafashije M23 gufata Bunagana.

    Umunyamakuru Ignatius Bahizi wa VOA, ukorera muri Uganda , yemeje ko uyu mujyi wamaze gufatwa, FARDC baravuga bati'ingabo za DRC, FARDC ziri guhungira muri Uganda mu gihe Abarwanyi ba M23 bafata umujyi wa Bunagana.'

    Umunyamakuru Christophe Rigaud w’ikinyamakuru Afrikarabia, yifashishije amashusho nawe yemeje ko Bunagana yafashwe ati 'umujyi wa Bunagana uri ku mupaka wageze mu maboko ya M23 guhera mu gitondo cy’uyu wa mbere. Abasirikare ba FARDC bambutse umupaka bajya muri Uganda.'

    Uyu muryango wagize uti :'Nka Rwanda MOD (RDF), ingabo za Uganda zafashije M23 gufata Bunagana n’ubwo zivuga ko zirwanya ADF zifatanyije na FARDC muri teritwari ya Beni na Irumu.Uganda n’u Rwanda bikomeje umugambi wo guhungabanya RDC ntihagire utubeshya.'

    Yagize ati :'M23 na RDF biyunzeho na special forces za Uganda.Nabihishuriwe n’umuntu wo mu rwego rwo hejuru mu mutekano .' Ngo uyu yamubwiye ati :'Abagande badusogose mu mugongo .”

    Leta y’u Rwanda yo isanzwe ihakana uruhare RDF ishinjwa muri iyi mirwano, ahubwo igashinja FARDC kwifatanya na FDLR mu kurwanya M23.

    Ingabo za Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo zari zimaze igihe zishinja ingabo z’u Rwanda kuba inyuma y’izi nyeshyamba za M23, gusa kugeza ubu ingabo za Uganda nazo zatangiye gushinjwa kuba inyuma z’uwo mutwe.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Nyuma-ya-RDF-Abasirikare-kabuhariwe-ba-Uganda-barashinjwa-gufasha-M23-gufata-Bunagana

  • Ukuri ku ifoto ya Bamporiki bivugwa ko yongeye kugaragara mu ruhame nyuma y’igihe afungiye iwe #rwanda #RwOT

    Ni ifoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga za bamwe barimo uwitwa Mweneso kuri Twitter, wari wagize ati 'Bamporiki Edouard Yongeye kugaragara mu ruhame Uyu munsi yitabiriye masengesho yahuje ababarizwa mu gisata cy’ubuhanzi, itangazamakuru na sports.'

    Iyi foto yakwirakwijwe cyane kuri iki Cyumweru tariki 12 Kamena 2022, igaragaza Bamporiki Edouard yicaye muri sale bigaragara ko yari yitabiriye igikorwa cyahuje abantu benshi.

    Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bafashe iyi foto nk’ukuri, bayikwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga zabo na bo bemeza ko Bamporiki Edouard yongeye kugaragara mu ruhame mu gihe bizwi ko afungiye iwe mu rugo kubera icyaha cya ruswa n’ibifitanye isano na yo yaketsweho.

    Gusa amakuru mpamo yemeza ko iyi foto itafashwe mu mpera z’iki cyumweru twaraye dusoje nkuko byemezwaga na bamwe.

    Iyi foto yafatiwe muri Serena Hotels tariki 10 Mata 2022, ubwo abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiraga amasengesho ngarukakwezi ategurwa na Rwanda Leaders Fellowship yari afite insanganyamatsiko igira iti 'Umuyobozi ukize, Igihugu gikize.'

    Uyu munsi muri @kigaliserena hateraniye abayobozi mu nzego zitandukanye z’ubuzima bw’igihugu mu masengesho ngarukakwezi ategurwa na @Leaders_Pray mu nsanganyamatsiko igira iti : “Umuyobozi ukize, Igihugu gikize”#Kwibuka28#RwOT pic.twitter.com/8DipIYqlbi

    — Pam wa Mudakikwa (@PMudakikwa) April 10, 2022

    Iyi foto igaragaza Bamporiki akiri Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, ari kumwe n’abandi bayobozi banyuranye bari bitabiriye aya masengesho.

    Amasengesho y’abahanzi n’abanyamakuru, yavugwaga ko yabaye mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, na yo yabayeho ndetse anitabirwa n’ibyamamare bitandukanye, gusa Bamporiki wavugwaga ko yayitabiriye, ntiyigeze ayagaragaramo.

    Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, yahagaritswe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ku ya 05 Gicurasi 2020.

    Nyuma y’uko Ibiro bya Minisitiri w’Intebe bisohoreye itangazo rihagarika Bamporiki, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) na rwo rwahise rusohora itangazo ruvuga ko uyu wari umaze kwirukanwa muri Guverinoma akurikiranyweho icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo, akaba afungiye iwe mu rugo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Ukuri-ku-ifoto-ya-Bamporiki-bivugwa-ko-yongeye-kugaragara-mu-ruhame-nyuma-y-igihe-afungiye-iwe

  • Kamonyi-Musambira: Uyu mwana wicaye ku Murenge akeneye ibirenze ibiryo #rwanda #RwOT

    Yatawe na Mama we bivugwa ko yigiriye gushaka undi mugabo i Kigali mu kwezi kwa Gatatu k'uyu mwaka wa 2022. Yasize uyu mwana w'umuhungu w'imyaka 11 wiga mu mwaka wa Kabiri ku ishuri wibanza rya Gihembe ari wenyine, aho ubu uwari umuturanyi we ariwe wamufashe akaba amwitaho. Uramureba, wakumva imibereho arimo n'uko abayeho mu kwiga amarira akakuzenga mu maso.

    Umunyamakuru wa intyoza.com yasanze uyu mwana w'Umuhungu yicaye imbere y'ibiro by'Umurenge wa Musambira, bigaragara ku maso ko arushye, ananiwe kandi ababaye. Yari kumwe n'umubyeyi wamwakiriwe akaba ariwe urimo kumwitaho.

    Uyu mubyeyi urimo kwita kuri uyu mwana yitwa Murereneza Irene, avuga ko ubuzima bw'uyu mwana bwamukoze ahantu, ko kandi yatewe igikomere gikomeye n'ababyeyi be bamutaye, akaba nk'impfubyi kandi bakiriho. By'umwihariko, Mama we babanaga yamukomerekeje bikomeye umunsi amusiga wenyine akigira gushaka umugabo i Kigali.

    Avuga ko uyu mwana akeneye ibirenze ibiryo, by'umwihariko mu kugira ngo abashe kubaho no kwiga neza kuko hari ibimugora byinshi kubera ubushobozi. Ahamya kandi ko ikibabaje ari uko hari inzu Mama we yasize, ikaba ikodeshwa ariko umwana akaba ntacyo afashwa mu kubaho no kwiga kandi ubuyobozi buzi ikibazo.

    Ubwo bari baje ku Murenge, hari umushinga wari wageneye uyu mwana ibyo kurya ngo abashe gucuma iminsi. Ibyo yari yagenewe bigizwe; Ibishyimbo ibiro 10, Kawunga ibiro 10, Isukari ibiro 5, Umuceri ibiro 10, Amavuta icupa rito ryo kwisiga, amavuta yo guteka Litiro 3, Isabune umuti umwe.

    Bimwe mu byo twasanze yari yahamagariwe gutwara.

    Uyu mubyeyi Murereneza, asaba abagiraneza ariko by'umwihariko ubuyobozi guhagurukira ikibazo cy'uyu mwana, agafashwa kubaho, akiga kandi neza kuko akunda ishuri. Avuga ko adakwiye kuba inzirakarengane yo kuba Se na Nyina batabana, ndetse bose baramutaye.

    Amakuru agera ku intyoza.com, avuga ko Papa we yaba yaragiye gushaka ubuzima mu gihugu cya Uganda akamusigana na Mama we n'abandi barumunabe ba biri, hanyuma Mama we akaza kujya kwishakira umugabo Kigali ajyanye na barumuna be uko ari 2, aho ngo yamubwiye ngo agumane n'abapangayi, ubundi akamurangira aho azajya ajya gusaba ibiryo ariko bikarangira uyu mwana yisanze mu maboko y'uyu mubyeyi wagize impuhwe, akamwakira mu bushobozi buke afite akaba amwitaho.

    Uyu niwe mwana twirinze gutangaza amazina. Ariko uwashaka kugira icyo afasha yabaza tukamuha nomero y'umubyeyi umurera.

    Uwakenera gufasha uyu mwana, byaba mu kwiga, cyangwa se andi makuru yafasha mu kugira icyo akorerwa, twamufasha ku muha Nomero za Terefone ngendanwa y'uyu mubyeyi wamwakiriye.

    Munyaneza Theogene

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-musambira-uyu-mwana-wicaye-ku-murenge-akeneye-ibirenze-ibiryo/

  • Bruce Melodie yanditse amateka i Burayi atarakorwa n’undi muhanzi nyarwanda #rwanda #RwOT

    Umuhanzi nyarwanda ukunzwe na benshi, Bruce Melodie akomeje kwandika amateka n’i Mahanga mu bitaramo bizenguruka u Burayi yakoreyeyo, ni mu cyo yise #BruceMelodieEuropeTour.

    Uyu muhanzi abifashijwemo na 1:55 Am Entertainment, amaze iminsi azenguruka umugabane w’u Burayi akorerayo ibitaramo bitandukanye.

    Bruce Melodie akaba akomeje guhirwa n’ibi bitaramo aho yanditse n’amateka yo kuba umunyarwanda wa mbere ukoreye #Tour y’ibitaramo byinshi i Burayi kandi bikitabirwa n’abantu benshi.

    Uyu muhanzi ibitaramo bye yabihereye muri Norway tariki ya 7 Gicurasi ubwo yataramiraga abakunzi b’umuziki we mu Mujyi wa Oslo.

    Bruce Melodie yahise akurikizaho muri Sweden mu mujyi wa Västerås ukora ku kiyaga cya Mälaren mu Ntara ya Västmanland ukaba utuwe n’abantu barenga ibihumbi 127.

    Bukeye habwo tariki ya 14 Gicurasi 2022, uyu muhanzi yakoreye igitaramo cy’agatangaza mu Bubiligi. Tariki ya 17 Gicurasi, yataramiye abanywara baba mu Busuwisi, ni igitaramo cyabereye mu Mujyi wa Geneva.

    Melodie wari wiyemeje kuzenguruka u Burayi, yahise akurikizaho Lille mu Bufaransa aho yataramiye abanyabirori baho tariki ya 28 Gicurasi 2022.

    Hannover mu Budage niho hari hatahiwe tariki ya 4 Kamena 2022, aha n’aho yahakoreye igitaramo cy’amateka.

    Ibitaramo bye akaba yarabisoje ku munsi wo ku wa Gatandatu tariki ya 11 Kamena 2022 aho yakoreye igitaramo cy’imbatura mugabo mu Bufaransa mu Mujyi wa Paris. Ibi bitaramo kandi byose yakoze akaba yari kumwe na Producer Madebeats.

    Uyu muhanzi wigaruriye imitima ya benshi yaba mu Rwanda ndetse ni hanze yarwo, biteganyijwe ko nyuma yo kuzenguruka u Burayi akora ibitaramo bitandukanye, azagera mu Rwanda mu kwezi gutaha.

    Bruce Melodie amaze ukwezi kurenga i Burayi ataramirayo

    Producer Madebeats, yaherekeje Bruce Melodie muriibi bitaramo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bruce-melodie-yanditse-amateka-i-burayi-atarakorwa-n-undi-muhanzi-nyarwanda