Umushumba wa Diyosezi ya Byumba, Nyiricyubahiro Musenyeri Musengamana Papias, yasabye abiga mu ishuri ryisumbuye ryitiriwe Mutagatifu Berenadeta riherereye mu karere ka Kamonyi, Umurenge wa Gacurabwenge ko bakwiye kwirinda umwarimu wa kabiri ukorera ku mbuga nkoranyambaga. Yabasabye kandi kwirinda inyigisho zitangwa n'abakorera kuri izo mbuga kuko bishobora kubicira ejo habo heza. Yanabasabye kwirinda ubunebwe buterwa n'imyaka y'ubugimbi n'ubwangavu bagezemo.
Ibi, Nyiricyubahiro Musengamana yabigarutseho mu birori mpurirane byo kwizihiza imyaka 40 ishuri ryitiriwe Mutagatifu Berenadeta rya Kamonyi rimaze ribayeho ndetse n'imyaka 25 Musenyeri Musengamana Papias abaye umusaseredoti no kwishimira ibyagezweho mu myaka iri shuri rimaze.
Yagize ati' Banyeshuri bacu beza, bana b'Igihugu cyacu, mugomba kumenya ko umwarimu wa kabiri wo ku mbuga nkoranyambaga (Internet) mutitondeye inyigisho atanga, yabangiriza ubuzima mu kanya nk'ako guhumbya. Mugomba kwirinda ubunebwe, ahubwo mugakoresha amasaha menshi mwiga kubyo mwarimu wo mu ishuri yabahaye kuko hariya mushobora no kuhakura ibishuko byatuma ubwangavu n'ubugimbi bwanyu bwangirika tugahomba abanyagihugu bo gutegura aheza hejo hazaza ku gihugu cyacu kuko imyaka muba mugezemo n'iyo mibi'.
Akomeza ashimira ababyeyi uruhare bagira mu iterambere ry'Ishuri ryitiriwe Mutagatifu Berenadeta ryo ku Kamonyi (ESB/Kamonyi) ndetse akabibutsa ko usibye inyubako biyubakiye yatwaye akayabo ka Miliyoni 180, ariko 'abana bacu dufite inshingano zo gukurikiranira hafi imyigire yabo kuko muzaba mufashije Kiliziya Gatolika gukomeza gutanga umusanzu wayo mu burezi bw'Igihugu cyacu'.
Mpano Pacis wavugiye abanyeshuri biga muri ESB/Kamonyi, yabwiye abitabiriye ibi birori ko iri shuri ribigisha neza, ko bafite abarezi bitangira uburezi ndetse anibutsa ababyeyi ko bafite byinshi byo kwirata kubera uburezi n'uburere bahabwa n'ishuri. Ashimira Kiliziya Gatolika yashinze iri shuri, ayisaba gukomeza ubudatezuka kubigisha neza. Ahamya kandi ko babafasha no kuzamura impano bafite biciye mu mikino itandukanye.
Perezida w'Ababyeyi barerera muri iri shuri, Kayigirwa Viateur yibukije ababyeyi ko kohereza umwana ku ishuri gusa bidahagije, ahubwo ko bakwiye no kuzuza inshingano zabo zo kwishyura amafaranga y'ishuri kuko iyo adatangiwe ku gihe bituma imibereho myiza ishobora guhungabana ndetse hakaba byinshi bipfa kandi ishuri ribikenera kugira ngo rikomeze gukora neza, abana bidagadure ndetse banabashe kwiga neza.
Padiri Majyambere/ Umuyobozi wa ESB Kamonyi.
Umuyobozi w'iri shuri, Majyambere Jean D'Amour yashimiye ababyeyi barerera muri iri shuri abereye umuyobozi ku bufatanye bagira mugufasha ikigo kuzuza unshingano zacyo, ariko akagaya n'abatatira kutuzuza ibyo basabwa nko kwishyurira amafaranga y'ishuri ku gihe.
Akomeza avuga ko mu myaka yabanje ikigo gitangira cyareraga abakobwa gusa, ariko mu mwaka wa 2009 akaba aribwo hajemo abahungu. Ashimira ababyeyi uruhare bagira mu gukurikirana abana babo bahiga, akanavuga ko ikigiye gukurikiraho bagiye kubaka amashuri ageretse azatwara amafaranga asaga miliyoni 120, hakazaba harimo na Laboratwari y'abiga amasomo ya Siyansi kuko ntayo bari bafite. Yemeza kandi ko bashaka gukundisha abana mu ishuri kurusha kubakundisha ku ishuri.
Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere witabiriye ibi birori yashimiye amashuri ya Kiliziya Gatolika umuhate bagira mu gutanga uburezi, anabashimira uburyo bazamura akarere mu gutsindisha abana mu bizamini bisoza ibyiciro rusange ndetse n'amashuri yisumbuye kubera umusanzu batanga mu burezi bw'Igihugu.
Iki kigo, gishingwa cyari gifite abanyeshuri 57, mu gihe kugeza ubu gifite abasaga 1500 babarizwa mu byiciro rusange ndetse n'icyiciro cyabarangiza bafite A2. Barateganya gukomeza kwagura iri shuri kuko ababyeyi bitanze asaga Miliyoni 180 bubaka inzu igeretse. Bavuga kandi ko indi bagiye kuzamura itazahungabanya imyigire y'abana ndetse n'ifunguro bahabwa.
Muri iyi myaka 40, iki kigo kimaze gushyira hanze abasaga ibihumbi 6 bari ku isoko ry'umurimo. Bavuga ko bazakomeza kugira uruhare mu iterambere ry'umuturage ndetse no gutanga uburere n'uburezi bufite ireme mu mashami bigisha arimo n'aya Siyansi.
Muri ibi birori, hatanzwe isakaramentu rya Batisimu ku banyeshuri biga muri iri shuri ndetse hanahembwa abana barusha abandi amanota meza.
Minisitiri w'Ubutabera akaba na Minisitiri w'Intebe wungirije w'u Bwongereza, Dominic Raab yatangaje ko Guverinoma yatangiye gutegura umushinga wo kugabanya ububasha urwo rukiko rufite ku Bwongereza, cyane ko icyo gihugu cyikuye mu Muryango w'Ubumwe bw'u Burayi muri 2020 mu nkubiri yiswe 'Brexit'.
Dominic Raab yagarutse kuri gahunda yo kugabanyiriza ububasha urwo rukiko rufite ku Bwongereza, ubwo yasobanuraga ko ibyo rwakoze rwitambika gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda ku munota wa nyuma  'bidakwiriye'.
 Raab yavuze ko iyo gahunda rwabogamiye yashyizweho na Leta mu rwego rwo guhangana n'uruhererekane rw'ubucuruzi bw'abantu rutemewe rwavutse mu nzira abimukira banyuramo, ndetse no guhagarika imfu za hato na hato z'abimukira barohama mu mazi y'ahitwa Channel.
U Bwongereza bwemeye ko urwo rukiko ruhagarika iyo ndege kuko bwemera ububasha bwarwo ku rwego runaka, bikaba binavugwa ko hatagize igikorwa rushobora kongera igihe rwatanze cyo kuba rwasuzumye ibirego by'abimukira kikava ku mezi atatu kikaba gishobora kurenga n'umwaka wose.
Nyamara urwo rukiko rwafashe icyemezo gitunguranye mu gihe inkiko zo mu Bwongereza zose zari zamaze kwemeza ko Igihugu nta tegeko cyirengagije, mu gukora uyu mushinga uzagira uruhare mu kugabanya igihombo cy'amamiliyari y'imisoro y'Abongereza.
Raab yabwiye ikinyamakuru Sky News ati: 'Ntekereza ko kuba inkiko zirenga eshatu z'imbere zaratesheje agaciro ibyo birego, bitari bikwiye ko urukiko rw'i Strasbuorg rwitambika nk'uko rwabigenje ku munota wa nyuma.'
Yavuze ko Leta y'u Bwongereza igomba kubahiriza amasezerano ku burenganzira bwa muntu yatumye urwo rukiko rushingwa, ariko ububasha bwarwo bwo kwivanga mu masezerano y'igihugu n'ikindi ngo ntibikubiye mu byo rushinzwe.
Ihagarikwa ritunguranye ry'urugendo rw'indege yagombaga kuzana ikiciro cya mbere cy'abimukira, ryabaye habura igihe gito cyane ngo iyi ndege yogoge ibicu igana mu rw'Imisozi igihumbi aho yagombaga kuhagera mu gitondo cyo ku wa 15 Kamena 2022 ari ku wa Gatatu. Ku ikubitiro yari ihagurukanye abimukira barindwi mu kiciro kibanza, abandi bakaba bari kuza mu byiciro bikurikiraho nyuma y'igihe runaka.
Uyu mukobwa yageze ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, mu rucyerera rwo kuri iki Cyumweru tariki 19 Kamena 2022.
Diamond yageze ku kibuga yakirwa n'abarimo Dj Bisoso usanzwe ari umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda, umaze igihe kinini mu bavanga umuziki.
Yabwiye INYARWANDA ko ari ibyishimo bikomeye kuri we kuba agarutse mu Rwanda, avuga ko agenzwa no kwagura umuziki we.
Ati 'Ngarutse muri gahunda zitandukanye, gusura inshuti, gusura umuryango, gusura abafana mfite na gahunda nyinshi zijyanye n'umuziki. Abahanzi bamwe na bamwe tugomba gukorana indirimbo. Mfite byinshi byo gukora.'
Uyu mukobwa akorera umuziki mu Ntara y'Amajyepfo y'u Bushinwa. Yavuze ko agarutse mu Rwanda hashize imyaka ibiri, kandi ko amaze gusohora indirimbo 10, zirimo umunani zifite amashusho n'izindi ebyiri za 'Audio'.Â
Diamond yavuze ko hari abahanzi batatu bo mu Rwanda bagomba gukorana indirimbo. Ati 'Barahari bantegereje, dutegereje gukorana indirimbo zitandukanye. Bagera kuri batatu, abahanzi bakomeye mu Rwanda barantegereje. Tugiye gukora ku mishinga migari bizabashimisha (abafana).'
Uyu mukobwa yavuze ko atahita atangaza abo bahanzi 'kuko ari uruhisho mfitiye abanyarwanda'. Yasabye gushyigikirwa, avuga ko atazatenguha abakunzi be.
Diamond Diva kuva mu 2020 yatangiye kwigaragaza ku isoko ry'umuziki. Avuga ko umuziki we utahise ufata nk'uko yabishakaga, ari nayo mpamvu 'nafashe icyemezo cyo kuza mu gihugu (Rwanda) kugira ngo mbashe kubegereza umuziki wanjye'.
Diamond uzwi mu ndirimbo nka 'Spice' yavuze ko aje gukorana indirimbo n'abahanzi batatu yirinda gutangaza amazina yabo
Diva avuga ko gukorera umuziki mu Bushinwa ari kimwe mu byatumye adahita amenyekana mu RwandaÂ
Diva yavuze ko uretse kuba agenzwa n'umuziki, agomba gusura inshuti n'abavandimweÂ
Imyaka ibiri yashize Diva akorera umuziki mu Bushinwa
Ambasade ya Repubulika ya Uganda mu Rwanda, irashima u Rwanda uko rwateguye inama y'ibihugu bikoresha urirumi rw'icyongereza kandi yizeza ko Uganda yiteguye gufasha u Rwanda mu buryo bushoboka.
Ibi ni ibyatangajwe na Ambasaderi mushya wa Uganda mu Rwanda Retired Maj. Gen. Robert Rusoke, mu gikorwa kigamije kumenyekanisha ubukerarugendo n'umuco wa Uganda, kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Kamena 2022.
Indirimbo zubahiriza u Rwanda na Uganda zongeye kuriririmbwa zikurikirana ku butaka bw'u Rwanda.
Aho ni ku cyicaro cya Ambasade ya Uganda mu Rwanda iherereye mu karere ka Gasabo mu birori byo kumenyekanisha ubukerarugendo n'umuco wa Uganda, byiswe 'Uganda Night'.
 Ni ibirori byagaragayemo kwizihirwa kw'abiganjemo abadipolomate ku mpande zombi â¦Ikimenyetso cyafatwa nka simusiga ku isura nshya y'umubano w'u Rwanda na Uganda.
Byarenze kumenyekanisha ubukerarugendo bwa Uganda, ahubwo bisatira inama ya CHOGMÂ u Rwanda ruri Kwakira muri 2022, ariko Uganda yarayakiriye mu mwaka wa 2007.
Ambasaderi mushya wa Uganda mu Rwanda Retired Maj. Gen. Robert Rusoke, wari umaze amasaha make atanze impapuro zimwerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda, ashima byimazeyo uko u Rwanda rwateguye inama ya CHOGM, ndetse avuga ko igihugu cye kiri inyuma y'u Rwanda, abineraho gusaba abagande bazitabira CHOGM kuzasura ibyiza by'u Rwanda.
Yagize ati 'Turanezerewe cyane kubera urwego rw'imyiteguro ndetse n'ibikorwaremezo byubatswe. Mwaduteye ishema kandi turi hano kubashyigikira, kandi twizeye ko inama ya CHOGM izagenda neza, tunizeye ko tuzakomeza kugirana ibiganiro mugihe kiri imbere. Inyungu zo ni nyinshi reba nawe abashyitsi tugiye kwakira, tugiye kwakira ibihumbi by'abashyitsi bavuye hafi na kure kandi bazazana inyungu, nibyo turi kugerageza kubwira abantu ngo baze barebe ubwiza bw'ibihugu byacu.'
Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane y'u Rwanda, nayo yijeje Uganda ko izayishyigikira mu guteza imbere ubukerarugendo bwayo, mu nyungu z'ibihugu byombi.Â
Hirya no hino abantu benshi bajya gukoresha imisatsi mu nzu zikora ubu bucuruzi(salon) bagaragaza ko ababamesera mu mutwe barengera bakagera no ku zindi (…)
Nyiri ikiganiro The Daily Show, akaba n’umunyarwenya wo muri Afurika y’Epfo, Trevor Noah, yavuze ko abantu badakwiye guhora bareba Afurika mu bintu bike (…)
Kuri uyu wa 19 Kamena 2022 twabazengurukiye imbuga nkoranyambaga zitandukanye kugirango tubategurire ifoto y'umunsi. Ifoto twabahitiyemo kuri uyu munsi ni iya Dorcas wo mu itsinda rya Vestine na Dorcas aho yararimo gukama.
Hirya no hino abantu benshi bajya gukoresha imisatsi mu nzu zikora ubu bucuruzi(salon) bagaragaza ko ababamesera mu mutwe barengera bakagera no ku zindi (…)
Muri iki cyumweru, Arsenal irateganya kongera mu ikipe yayo abandi bakinnyi babiri, kuko Mikel Arteta arashaka gukomeza ikipe ye kugira ngo izabe iri ku rwego rwo hejuru mu mwaka w'imikino 2022/23.
Ikipe ya Gunners yamaze gusinyisha Marquinhos yakuye muri Sao Paulo mu gihe FC Porto yemeje ko yamaze kumvikana n'iyi kipe yo mu Bwongereza ku mukinnyi wayo Fabio Viera ndetse ngo azishyurwa miliyoni 35 z'amapawundi.
Bombi bari munsi y'imyaka 23 kandi bujuje ibyo umutoza Arteta yifuza ku bakinnyi arimo gushaka.
Nk'uko ikinyamakuru Mail kibitangaza, ngo Arsenal yiteguye gukoresha hafi miliyoni 70 z'amapawundi ku bandi bakinnyi ishakisha barimo Gabriel Jesus wa Manchester City hamwe na myugariro wa Ajax, Lisandro Martinez.
Akayabo ka miliyoni 35 z'amapawundi yatanze kuri Gabriel Jesus bwa mbere yatewe utwatsi ubu iri kwitegura gutanga andi. Martinez nawe Arteta aramubonamo umukinnyi wakwinjira neza mu mikinire ye.
Bivugwa ko City ishaka hafi miliyoni 50 z'amapawundi kuri Jesus, usigaje umwaka umwe mu masezerano ye, akazemererwa kuva muri iyi kipe muri iyi mpeshyi.
Uyu munya Brazil yatsinze ibitego 95 mu mikino 236yakinnye kuva yinjira muri City kuri miliyoni 31 z'amapawundi avuye muri Palmeiras muri 2017.
Biravugwa ko ibiganiro bizakomeza kwihuta kugira ngo Jesus asinye, kandi Arsenal ishishikajwe no kumubona vuba bishoboka, bityo bakibanda ku bandi bifuza.
Bivugwa ko Jesus yifuza kongera gukorana na Arteta, nubwo Gunners idashobora kumuha gukina muri Champions League.
Hagati aho, Martinez yatanga irushanwa ryiza kuri Gabriel na Ben White bakina inyuma. Aba bombi bakinnye imikino myinshi mu mwaka w'imikino ushize, ariko kuko Arsenal igiye gukina Europa League, Arteta arashaka kongera imbaraga mu bwugarizi bwye nubwo Rob Holding na William Saliba nabo bari mu ikipe.
Youri Tielemans ni irindi zina ryavuzwe mu bifuzwa, nubwo Gunners ishaka kugurisha abakinnyi mbere yo gusinyisha uyu Mubiligi.
Asigaje umwaka umwe ku masezerano ye muri Leicester City kandi ashobora kuboneka kuri miliyoni 25 z'ama pound.