Category: Uncategorized

  • UBUTUMWA ku bafite ababo bafungiye mu magereza yo mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe kuva tariki ya 20 kugera tariki ya 26 mu Rwanda hari kubera inama ikomeye ihuza abakuru b’ibihugu na za guverinoma, bo mu muryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’Icyongereza izwi nka CHOGM.

    Ubuyobozi bwa RCS ntibwigeze buvuga ko niba gusubika ibikorwa byo gusura imfungwa n’abagororwa byaba hari aho bihuriye n’inama ariko ntibyadukundira.

    Gusa mu itangazo ryashizweho umukono n’uyu muvugizi, rivuga ko kuri ayo matariki muri gereza hose hazaba hari ibikorwa bijyanye n’amasuku.

    Itangazo rigira riti 'Muri gereza hose hazaba hari ibi bikurikira : ibikorwa by’isuku n’isukura harimo no gutera imiti yica imibu itera Malaria, ubukangurambaga ku bacungagereza n’abandi bakozi ba gereza ku birebana n’ibarura rusange ry’abaturage.'

    RCS ikomeza ivuga ko abafite impamvu zihutirwa bashobora gufashwa babisabye ubuyobozi Bukuru bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’Abagororwa kandi ko izindi serivisi z’ingenzi zo zizakomeza gutangwa.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/UBUTUMWA-ku-bafite-ababo-bafungiye-mu-magereza-yo-mu-Rwanda

  • Ibitotsi byatumye Sadate wayoboye Rayon Sports akora impanuka Imana ikinga ukuboko #rwanda #RwOT

    Munyakazi Sadate wahoze ayobora ikipe ya Rayon Sports, yahishuye ko yakoze impanuka Imana igakinga akaboko, ni nyuma yo gufatwa n'ibitotsi atwaye imodoka ikarenga umuhanda.

    Iyi mpanuka yabaye mu rukerera rwo ku Cyumweru tariki ya 19 Kamena 2022 ubwo uyu mugabo yari atashye avuye gutegura imwe mu mihanda izakoreshwa mu gihe cya CHOGM2022.

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yavuze ko yarimo ataha mu masaha ya saa cyenda z'ijoro, ni uko agatotsi karamufata yikanga yarenze umuhanda gusa ntiyagira icyo aba.

    Ati 'Mu ijoro ryacyeye ahagana saa cyenda n'igice ubwo nari mvuye mu mirimo yo gutegura imihanda izakoreshwa nka déviation mu gihe cy'Inama ya #CHOGM2022, agatotsi kantwaye imodoka nari ntwaye irenga umuhanda gusa meze neza, nshimiye umugabo witwa Shema Joshua wanyitayeho akanamfasha.

    Uyu mugabo tutari tuziranye n'abo bari kumwe banyeretse ko tugifite abantu bafite ubumuntu, njyewe n'Umuryango wanjye turamushimiye cyane n'uwaba amuzi amudushimirire kuko n'Imfura cyane. Ntacyo nabaye kandi n'imodoka nayo ntabwo yangiritse cyane tuvuye kuyikura ahabereye ikibazo.'

    Abakurikira Sadate kuri Twitter bamwihanganishije ariko bamugira inama y'uko mu gihe yumvise atameze neza ko yajya yirinda gutwara imodoka.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/sadate-wayoboye-rayon-sports-yakoze-impanuka-imana-ikinga-ukuboko

  • M23 yafunguye Umupaka wa Bunagana iha ikaze abahunze #rwanda #RwOT

    Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga z’uyu mutwe wa M23, agaragaza Umuvugizi wa M23, Maj Willy Ngoma afungura ku mugaragaro uyu mupaka wa Bunagana uhuza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda.

    Maj Willy Ngoma uba ahagaze ku biro by’uyu mupaka, avuga ko abaturage batangiye kuza kwambuka uyu mupaka batahuka nyuma y’iminsi barahunze imirwano.

    Muri aya mashusho anagaragaza bamwe mu baturage baba bagiye gutangira kwambuka bakoresheje uyu mupaka bagarua mu Mujyi wa Bunagana, Maj Willy Ngoma akomeza agira ati 'Nkuko mubibona abaturage batangiye kugaruka.'

    Akomeza avuga ko aba baturage ari bo bifatiye icyemezo cyo gutahuka ku bushake bwabo kandi ko M23 yiteguye kubacungira umutekano uko bikwiye.

    Ati 'Bamwe ni ababyeyi bacu bagiye badufasha, ubu bashobora kwinjirana n’abana babo bakajya ku mashuri kuko mu gihe cya vuba batangira ibizamini bya Leta.'

    Umujyi wa Bunagana uri mu Ntara ya Kivu ya Ruguru ihana imbibi n’Igihugu cya Uganda, uri mu maboko y’Umutwe wa M23 kuva ku wa Mbere w’icyumweru gishize tariki 13 Kamena 2022 nyuma yuko ukubise inshuro abasirikare ba FARDC bari bawurinze bamwe bagahungira muri Uganda.

    Tariki 16 Kamena 2022, hacicikanye amakuru yavugaga ko FARDC yisubije uyu mujyi wa Bunagana, gusa Umuvugizi wa M23, Maj Willy Ngoma yanyomoje aya makuru, uvuga ko bakiri muri uyu Mujyi ndetse ko badateganya kuwuvamo vuba aha ndetse ko nta n’ingabo zapfa kuwubakuramo.

    Ubwo M23 yafataga uyu mujyi wa Bunagana, Maj Willy Ngoma yabwiye RADIOTV10 ko bawufashe mu rwego rwo kwizera umutekano wabo kuko wifashishwaga na FARDC mu kubagabaho ibitero.

    Maj Willy Ngoma afungura ku mugaragaro uyu mupaka wa Bunagana

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/M23-yafunguye-Umupaka-wa-Bunagana-iha-ikaze-abahunze

  • Abatoza ba Rayon Sports basubiye iwabo batazi ahazaza ha bo #rwanda #RwOT

    Abatoza ba Rayon Sports bakomoka muri Portugal, umutoza mukuru Jorge Paixão n’umwungiriza we Daniel Ferreira Faria basubiye iwabo mu biruhuko, ni mu gihe batazi ahazaza habo muri iyi kipe.

    Aba batoza bombi bakaba baraye bahagurutse mu Rwanda mu ijoro ryakeye berekeza iwabo ni nyuma yo gusoza amasezerano yabo y’amezi 6.

    Nyuma yo kugenda bivugwa ko aba batoza batazagaruka muri Rayon Sports bitewe n’uko batashimye umusaruro wabo batawishimiye.

    Mu mezi atandatu bari bamaze muri Rayon Sports basoje ku mwanya wa 4 n’amanota 48 ni mu gihe APR FC yegukanye yari ifite amanota 66.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko aba batoza bavuye mu Rwanda batazi ahazaza habo muri Rayon Sports kuko ubuyobozi bw’iyi kipe butigeze bubabwira niba bazakomezanya cyangwa niba nta masezerano bazongererwa.

    Amakuru avuga ko komite nyobozi ya Rayon Sports itarakora isuzuma ry’uburyo bitwaye maze babone gufata umwanzuro, ni mu gihe andi makuru avuga ko Rayon Sports yaba yaratangiye gutekereza uburyo yashaka umusimbura wabo.

    Abatoza ba Rayon Sports basubiye muri Portugal

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abatoza-ba-rayon-sports-basubiye-iwabo-batazi-ahazaza-habo

  • FLN yavuze ku Gitero cyahitanye abantu babiri muri Nyungwe #rwanda #RwOT

    Igikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyahitanye abantu babiri, cyabaye ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki 18 Kamena 2022 ahagana saa munani ubwo abagizi ba nabi barasaga ku modoka itwara abagezi ya RITCO, bakica umushoferi ndetse n’umugenzi umwe.

    Nyuma y’iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi, Polisi y’u Rwanda yasohoye itangazo ivuga ko abagizi ba nabi bakoze iki gikorwa bakekwa kuba ari abo mu mutwe w’Inyashyamba wa FLN baturutse hakurya y’umupaka.

    Uyu mutwe wa FLN wasohoye itangazo witakana ko atari wo wakoze iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyahitanye abanyarwanda babiri.

    Iri tangazo ryasohowe mu majwi, rigira riti 'Icya, tubabajwe n’ubwo bwicanyi kandi turahakana twivuye inyuma ibivugwa muri iryo tangazo ribeshya ko ari FLN yagabye icyo gitero kuko birazwi neza ko ntaziri mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2018.'

    Uyu mutwe uvuga ko utarwana n’abaturage ahubwo ko ugaba ibitero ku ngabo z’u Rwanda.

    Umuvugizi wa FLN wasomye iri tangazo, akomeza ashinja inzego z’umutekano z’u Rwanda ngo kuba ari zo zakoze kiriya gikorwa ngo kuko ari zo zirinda umuhanda wabereyemo ubu bugizi bwa nabi.

    Uyu mutwe uritarutsa ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi bwakorewe bamwe mu Banyarwanda mu gihe bizwi ko wagiye ugaba ibitero mu bihe bitandukanye ndetse bigahitana inzirakarengane zitandukanye.

    Ivomo:Rwandatribune

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/FLN-yavuze-ku-Gitero-cyahitanye-abantu-babiri-muri-Nyungwe

  • Perezida Ndayishimiye na Tshisekedi mu nama y’Igitaraganya i Nairobi #rwanda #RwOT

    Amakuru y’iyi nama y’igitaraganya yatumijwe na Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta unayoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yamenyekanye kuri iki Cyumweru.

    Ni inama yihutirwa yo kwiga ku bibazo by’umutekano mucye bikomeje kugaragara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Kamena 2022, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, byatangaje ko Perezdia Evariste Ndayishimiye yitabiriye iyi nama.

    Ibiro by’Umukuru w’u Burundi, mu itangazo ryatambutse kuri Twitter, bagize bati 'Agendeye ku butumire bwa mugenzi we Nyakubahwa Uhuru Kenyatta, Perezida Evariste Ndayishimiye yafashe indege imwerecyeza i Nairobi mu nama y’Abakuru b’Ibihugu yiga ku kibazo cy’umutekano mucye biri mu Burasirazuba bwa RDC iba kuri uyu wa 20 Kamena 2022.'

    Ubu butumwa buherekejwe n’amafoto agaragaza Perezida Evariste Ndayishimiye agiye guhaguruka ku kubuga cy’Indege, ari gusezera kuri bamwe mu bayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu cye.

    Perezedia Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yamaze kugera i Nairobi muri iyi nama yiga ku mutekano mucye uri mu Gihugu cye.

    Iyi nama y’Abakuru b’Ibihugu igiye gukurikira iy’abayobozi b’Ingabo zo mu Bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yabaye kuri iki Cyumweru tariki 19 Kamena 2022, yaje ikurikira itangazo ryasohowe na Perezida Uhuru Kenyatta ubwo yatangazaga ko yemeje itangizwa ry’itsinda ry’ingabo zihuriweho rizajya kurandura imitwe yitwaje intwaro iri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Izi nama zoze ziri kuba mu gihe Umutwe wa M23 ukomeje guhangana na FARDC, ukomeje kotsa igitutu izi ngabo z’igihugu mu mirwano bahanganyemo ndetse ukaba ukomeje gufata ibice bimwe byo muri DRC.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Perezida-Ndayishimiye-na-Tshisekedi-mu-nama-y-Igitaraganya-i-Nairobi

  • #COVID19: Abantu 37 banduye babonetse mu bipimo 5,778 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 19 Kamena 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 37, bakaba babonetse mu bipimo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abantu-37-banduye-babonetse-mu-bipimo-5-778

  • Tetero François yahawe kuyobora GWPEA, yiyemeza guhangana n'ibibazo by'amazi mu karere – #rwanda #RwOT

    Umuhango wo guhererekanya ububasha na Peter Macharia wari usoje manda ye wabereye i Kigali ku ya 17 Kanama ubwo habaga inama ya 7 ihuza abahagarariye iyi miryango mu bihugu 9 byo mu Burasirazuba bwa Afurika ari byo u Rwanda, u Burundi, Misiri, Eritrea, Ethiopia, Kenya, Somalia, Sudani na Uganda.

    Umuyobozi mushya wa GWPEA, Tetero François Xavier yavuze ko agiye kwita mu kureba imbogamizi buri muryango ugize iri huriro ugenda uhura nazo kugira ngo zishakirwe ibisubizo byihuse.

    Ati 'Intego y'ibanze ni ukureba uburyo twakomeza kunoza imikoranire yacu mu karere kugira ngo dushakire hamwe ibisubizo ku bibazo by'amazi bitwugarije ahanini biturutse ku mihindagurikire y'ikirere.'

    Uyu muyobozi yakomeje agaragaza umusanzu batanga ngo ibi bibazo bikemuke. Yavuze ko icya mbere ari ugusakaza ubumenyi bafite mu bice byinshi bishoboka, bakongera n'imbaraga mu mishinga batangije igamije guhangana n'ibibazo.

    Tetero François Xavier, yanavuze ko GWP Rwanda ikoranira hafi n'inzego za Leta zishinzwe kubungabunga umutungo kamere w'amazi.

    Ati 'Hari umushinga uzafasha mu buryo bwo guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ikirere turi gutegurana n'Ikigo gishinzwe umutungo kamere w'amazi'.

    Umuyobozi wa GWPEA ucyuye igihe, Peter Macharia yashimiye abamugiriye icyizere cyo kuyobora iri huriro anashimira ibyagezweho mu gihe cy'imyaka ibiri ishize.

    Ati 'Mu gihe cy'imyaka ibiri twateye intambwe igaragara, hari imishinga twatangije mu bihugu bitandukanye ubu iri gukora neza.'

    Macharia yavuze ko bagifite urugendo rurerure rwo guhangana n'ibibazo by'amazi cyane ibyugarije ibihugu nka Kenya, Somalia n'ibindi bihugu bitandukanye.

    Global Water Partnership (GWP) ni ihuriro mpuzamahanga ryatangiye mu 1996 aho ryagiye ritera inkunga bimwe mu bihugu n'imiryango itegamiye kuri leta gushyira mu bikorwa intego z'iterambere rirambye no gucunga neza umutungo w'amazi.

    GWP igizwe n'abafatanyabikorwa barimo imiryango itegamiye kuri leta irenga 3000 mu bihugu birenga 180.

    GWP Eastern Africa yatangijwe n'abafatanyabikorwa mu 2003 igamije gufasha kubungabunga umutungo kamere w'amazi mu karere. Ubu ugizwe n'ibihugu icyenda aho ikorana n'abafatanyabikorwa barenga 200 harimo Water Partnership-Rwanda n'abandi baturutse muri ibi bihugu hagamijwe ubufatanye mu gukemura ibibazo biterwa ahanini n'imihindagurikire y'ikirere harimo kugabanuka kw'amazi n'imyuzure.

    GWP Eastern Africa yatangijwe mu 2003 igamije gufasha mu kubungabunga umutungo kamere w'amazi mu karere

    Bamwe mu bagize GWPEA baje baturutse muri Sudani

    Ibihugu nk’u Burundi, Ethiopia n’u Rwanda byari bihagarariwe

    Inama iri kubera i Kigali igamije no gusuzuma aho bageze bashyira mu bikorwa gahunda z’imyaka itanu biyemeje

    GWPEA igizwe n'ibihugu icyenda, igakorana n'abafatanyabikorwa barenga 200 barimo Water Partnership Rwanda

    Ubuyobozi bwa GWPEA bugenda busaranganywa mu banyamuryango

    Umuyobozi mushya wa GWPEA, Tetero François Xavier yavuze ko bagiye kongera imbaraga mu guhangana n’ibibazo by’amazi bituruka ku ihindagurika ry’ikirere

    Umuyobozi wa GWPEA ucyuye igihe, Peter Macharia yashimiye abamugiriye icyizere cyo kuyobora iri huriro anashimira ibyagezweho mu gihe cy'imyaka ibiri ishize

    Abanyamuryango ba GWPEA bahuriye mu nama i Kigali


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tetero-francois-yahawe-kuyobora-gwpea-yiyemeza-guhangana-n-ibibazo-by-amazi