Category: Uncategorized

  • #CHOGM2022: Uko imihanda ikoreshwa kuri uyu wa 20 Kamena 2022 i Kigali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu gihe imirimo y’inama ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zo mu bihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (CHOGM) izaba ikomeje, imwe mu mihanda yo mu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/chogm2022-uko-imihanda-ikoreshwa-kuri-uyu-wa-20-kamena-2022-i-kigali

  • Symphony Band na Sibomana Athanase babimburiy… – #rwanda #RwOT

    Iri iserukiramuco ngarukamwaka ritegurwa na ‘Ikirenga Art Culture Promotion', rigamije guhuriza hamwe abantu b’ingeri zitandukanye kugira ngo bamenye u Rwanda binyuze mu muco warwo, ururimi, n’ubwiza nyaburanga.

    Muri uyu mwaka, iri serukiramuco ryajyanywe mu mujyi wa Musanze aho ryatangiye kuri uyu wa Gatandatu, rikazasozwa ku ya 26 Kamena 2022. Rizarangwa n’ibitaramo by'ubuhanzi n'ubugeni, gusura ahantu nyaburanga, ndetse n'ibiganiro byibanda ku muco nyarwanda.

    Athanase acuranga

    Mu itangizwa ry’ibitaramo, abasaga 150 bitabiriye ibirori byabereye kuri Fatima Hotel, abayobozi b’intara y’amajyaruguru ndetse n’akarere ka Musanze baha ikaze iri serukiramuco, ndetse habaho gutaramirwa na Sibomana Athanase wacuranze umuziki gakondo ndetse na Symphony Band mu muziki ugezweho.

    Mu birori byatangiye i Saa 19:00 z’umugoroba, Nizeyimana Luckman wari ‘MC’ yatangiye aha ikaze abitabiriye, anaha umwanya umuhanzi Sibomana Athanase wacuranze inanga zizwi ari zo ‘Inyama ya Nyamunsi na ‘Ramba Rwanda’, ashimangira ko nta kintu cyiza kibaho nko kugira Igihugu cyiza nk’ u Rwanda.

    Hakizimana Pierre uyobora Ikirenga Art Culture Promotion yavuze ko bafite intego yo kuzamura ubuhanzi n’ubugeni kandi bitaye ku kureshya ba mukerarugendo, hagamijwe ko abahanzi batungwa n’ibyo bakora kandi badatanye n’umuco ndetse n’indangagaciro Nyarwanda.

    Luckman na Hakizimana Pierre

    Twizerimana Clement, umukozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe Ishami ry’Imiyoborere myiza wari uhagarariye umuyobozi w’akarere, yahaye ikaze abateguye ibitaramo ndetse n’abashyitsi barimo abayobozi b’ibigo byikorera, abahagarariye abahanzi, abahagarariye inzego za Leta n’abandi.

    Bwana Twizerimana yashimiye ko iri serukiramuco rikomatanyije umuco, ubuhanzi n’ubukerarugendo bijyanye n’uko Akarere ka Musanze ari igicumbi cy’ibyo byose, kakaba kihariye ku bukerarugendo.

    Karake Ferdinand wari uhagarariye Guverineri w’intara y’amajyaruguru asanzwe anabereye umujyanama, yashimiye Ikirenga Art Culture Promotion n’abo bafatanyije gutegura iri serukiramuco.

    Yagize ati “Igitaramo nk'iki kukizana i Musanze ni iby'agaciro gakomeye, gutarama mu muco nyarwanda ni ibidufasha kuko ‘Agahugu katagira umuco karacika’. Ntibigomba kutubaho ahubwo tugomba gusigasira umuco.”

    Yongeyeho ati “Ntabwo umujyi wa kabiri (Musanze) upfa kuba uwa kabiri, abantu baba bakora cyane kandi batekereza cyane. Ni ngombwa rero ko habaho n’umwanya wo kwidagadura no kuruhuka, kandi byose hamwe bigateza imbere umuco n’ubukerarugendo.”

    Kamasoni Alice ushinzwe Ubuhanzi no guteza imbere ubukerarugendo bishingiye Ku muco mu Nteko y’Umuco, yashimiye ubufatanye bwiza bwa Ikirenga Art Culture Promotion n’akarere ka Musanze byatanze iri serukiramuco ridasanzwe.

    Yagize ati ‘Ndashimira cyane akarere ka Musanze dusanzwe tuziho ubukerarugendo bushingiye ku ngangi, ndashimira ko bemeye kurenga urwo rubibi, bakemera ko haba ubukerarugendo bushingiye ku muco.”

    Madame Kamasoni yashimiye ko ingeri zose z’abahanzi n’abanyabugeni zahawe umwanya kugira ngo barekane impano zabo, kandi iri serukiramuco rigire umutahe ku iterambere ry’ibyo bakora.

    Madame Kamasoni

    Yasoje ati “Ubuhanzi buturyohere ariko bunatubere umwanya wo kwiga no gusangiza abandi ibyiza byacu.”

    Nyuma y’aho Symphony Band yahawe umwanya wo gususurutsa abitabiriye ibirori, abayigize babanza gucuranga indirimbo zo muri Nigeria na Kenya mbere yo kuririmba indirimbo ebyiri; Ide na Respect izabo bwite.

    Kuri iki Cyumweru, ibitaramo birakomereza mu mujyi wa Musanze imbere y’isoko rya GOICO, ahararirimba abahanzi bakomeye barimo Bushali, Symphony Band, Joshari n’abandi bakunzwe na benshi.

    Mazimpaka Kennedy uyobora ibikorwa

    Symphony Band baririmba

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118257/symphony-band-na-sibomana-athanase-babimburiye-abandi-bahanzi-mu-iserukiramuco-ikirenga-cu-118257.html

  • Imirwano irakomeje hagati ya M23 na FARDC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuryango w’abaganga batagira umupaka (MSF) ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo utangaza ko umaze kwakira imiryango 635 (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/hanze-y-igihugu/article/imirwano-irakomeje-hagati-ya-m23-na-fardc

  • #CHOGM2022: Abakuru b’Ibihugu 35 bategerejwe i Kigali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abakuru b’Ibihugu 35 kugeza ubu ni bo bemeje ko bazitabira inama ihuza abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Commonwealth (CHOGM) 2022, igomba gutangira kuri (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/chogm2022-abakuru-b-ibihugu-35-bategerejwe-i-kigali

  • Inkuru nziza ku muryango wa Arnold Schwarzenegger – YEGOB #rwanda #RwOT

    Arnold Schwarzenegger yamenyekanye cyane muri za film yakinnyemo mu myaka yaciyeho ndetse aza no kuba umuyobozi muri Amerika.

    Katherine Schwarzenegger umukobwa wa Arnold Schwarzenegger, yagaragaje ifoto y'umwuzukuru wa Schwarzenegger nyuma y'igihe yari amaze amubyaye ariko atari yamugaragaza.

    Lyla Maria Schwarzenegger Pratt ni we mukobwa wa kabiri wa Katherine Schwarzenegger nawe akaba umukobwa wa Schwarzenegger wamenyekanye akina amafilime atandukanye.

    Inkuru zo kunyara kwa Katherine Schwarzenegger yamenyaknye ko ari 21 gicurasi gusa bisaba hafi ukwezi kugira ngo bashyire ifoto y'umwana wabo hanze ndetse Katherine yatangaje ko ayo mashusho yayafashe amazi abiri.

     

    Source : https://yegob.rw/inkuru-nziza-ku-muryango-wa-arnold-schwarzenegger/

  • Ubuyobozi bwa Musanze FC nwasezeye ku bakinnyi, bubagenera ibahasha irimo ubutumwa bwiza (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’ikipe ya Musanze FC bwasangiye n’abakinnyi n’abakozi b’iyi kipe mbere y’uko bajya mu birihuko maze bahabwa ibahasha irimo ubutumwa ku miryango yabo.

    Nyuma y’uko shampiyona ya 2021-22 isojwe ku wa Kane tariki ya 16 Kamena 2022 APR FC itwaye igikombe na Musanze FC igasoza ku mwanya wa 6, ubuyobozi bw’iyi kipe bwasangiye n’abakinnyi.

    Uyu musangiro wabaye ejo hashize ku wa Gatandatu tariki ya 18 Kamena 2022, akaba kandi hari mu rwego rwo gushimira abakinnyi b’iyi kipe uko bitwaye muri shampiyona no kubasezeraho mbere yo kujya mu biruhuko.

    Perezida wa Musanze FC, Tuyishimire Placide [Trump], yashimiye abakinnyi uko bitwaye muri shampiyona abasaba no gukomeza kwitwararika mu biruhuko bagiyemo ndetse bazanakomeze imyitozo ku giti cyabo kugira ngo bazagaruke bari bakiri ku rwego bari bariho.

    Uyu muhango wari witabiriwe n’abakozi bose ba Musanze FC, wasojwe buri umwe ashyikirizwa ibahasha irimo amafaranga nk’ubutumwa bwiza Musanze FC ibahaye ibatuma ku miryango yabo.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ubuyobozi-bwa-musanze-fc-nwasezeye-ku-bakinnyi-bubagenera-ibahasha-irimo-ubutumwa-bwiza-amafoto

  • Byinshi utazi ko igabanywa ry’ibiciro rusange ku bicuruzwa mu Bufaransa n’inyungu umunyarwanda yarikuramo #rwanda #RwOT

    Mu bihe nk’ibi bya Soldes, abantu benshi bo ku isi yose bafata ingendo muri icyo gihe bajya i Burayi cyane cyane mu Bufaransa guhaha kuri macye, ariko kuri ibu Abanyarwanda ntibagikeneye kwirushya bajyayo kuko Kirabovefrance, Sosiyeti ikomeye y’abafaransa ifite ibyicaro ahantu hanyuranye yashinze agence yayo mu Rwanda bityo kuva umwaka ushize abantu benshi bo mu Rwanda bakaba babasha na bo guhahira mu Bufaransa no kurangurayo batavuye aho bari bikabageraho i Kigali kuri agence ya Kirabovefrance.

    Kirabovefrance imaze kwamamara mu guhahira abantu i Burayi dore ko mu gihe gito imaze ikora imaze kugera ku bakiriya barenga 1300 mu mwaka umwe, utabariyemo ibigo bya Leta n’ibyigenga bibatuma iby’amasoko ya Leta n’ibicuruzwa bindi bisanzwe. Imaze kandi gukorana n’abacuruzi hafi 600 barangura ibintu by’umwimerere bakabigeza ku Banyarwanumw

    Kirabovefrance, Kompanyi imaze kubaka izina rikomeye n’icyizere mu kugurira Abanyarwanda ibicuruzwa bitandukanye bifuza i Burayi, ubu yiteguye gufasha Abanyarwanda kwigurira ibintu bitandukanye mu Bufaransa, ku giciro gito cyane kandi ari ibicuruzwa by’umwimerere.

    Muri iki gihe by’umwihariko, KIRABOVEFRANCE irashaka gufasha Abanyarwanda kudacikanwa n’ayo mahirwe yo kwigurira ibintu bihendutse nk’uko byemezwa na Happy Tuyizere, umunyarwandakazi uba mu Bufaransa uri mu banyamigabane bayihagarariye.

    By’umwihariko abatsindiye amasoko atandukanye n’abacuruzi bifuza kurangura, ubu barimo koroherezwa na Kirabovefrance kugirango bafatanye urugamba rwo gufasha Abanyarwanda bagatandukana no guhaha ibitaramba, bityo n’abifuzaga kugura ibintu i Burayi bikabahenda boroherezwe.

    Abakiriya bifuza kurangura cyangwa kugura ibikoresho byinshi byo gukoresha mu masoko batsindiye, bahabwa na Kirabovefrance amakuru yose ajyanye n’ibiciro by’ibyo bagura, ibiciro by’ubwikorezi (Transport) ndetse n’imisoro. Iyo banabihisemo banabibasohorera muri gasutamo (douane).

    Nk’uko abakiliya ku giti cyabo bafashwa na Kirabovefrance kugura ibintu by’amoko yose, ninako abifuza kurangura boroherezwa kandi ibicuruzwa byose bikaboneka vuba.

    Bagurira abantu ibicuruzwa byo mu ngeri zose, kuva ku tuntu tworoheje kugeza no ku mashini nini zikora ibintu bitandukanye, imodoka, ibyo kwambara, ibiribwa by’i Burayi n’ibinyobwa bidasindisha bikoze mu mbuto z’i Burayi, amavuta y’imodoka n’ibindi byose byo mu ngeri zose kugera no ku bikoresho by’ubudozi ku bifuza gutunganya imyambaro ikomeye.

    Abatuye mu Rwanda babifashwamo byihariye n’ishami rya Kirabovefrance riherereye mu mujyi wa Kigali. Uretse ibyo kandi, iryo shami riri i Kigali rizajya rinafasha ababyifuza kujya i Burayi banabishingire (Prise en charge) kugirango babone VISA byoroshye kandi mu gihe gito. Abifuza gutembera, kwigira guhaha n’ibindi kimwe n’abifuza kwiga mu Bufaransa n’ahandi bashobora na bo gufashwa.

    Ushaka ibisobanuro birambuye no kwibonera amafoto y’ibikorwa bya KiraboveFrance, wabakurikira ku mbuga nkoranyambaga za Facebook na Instagram aho bakoresha @Kirabovefrance

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Byinshi-utazi-ko-igabanywa-ry-ibiciro-rusange-ku-bicuruzwa-mu-Bufaransa-n-inyungu-umunyarwanda-yarikuramo

  • Ingimbi z’u Rwanda zegukanye igikombe #rwanda #RwOT

    Ikipe y’u Rwanda y’abahungu batarengeje imyaka 18 n’iya Uganda mu bakobwa zegukanye igikombe cy’irushanwa ry’Akarere ka 5 'FIBA U-18 Africa Championship 2022-Zone V Preliminaries', ryaberaga i Kampala muri Uganda kuva taliki 12 kugeza 18 Kamena 2022.

    Iri rushanwa ryari ryitabiriwe n’ibihugu 3, ari byo Uganda, u Rwanda na Tanzania mu byiciro byombi, byatumye amakipe akina mu buryo bw’imikino ibanza n’iyo kwishyura, bisobanuye ko buri gihugu cyagiye gihura n’ikindi inshuro 2.

    Ikipe y’u Rwanda mu bahungu yegukanye igikombe cy’iri rushanwa, mbere y’uko hakinwa umukino usoza, yitwaye neza itsinda Tanzania mu mukino wa nyuma amanota 84 kuri 43.

    Muri uwo mukino wabaye ku wa Gatandatu, taliki 18 Kamena 2022, ikipe y’u Rwanda yihariye uduce twose, aho yatangiye itsinda agace ka mbere ku manota 19-4, aka kabiri kuri 18-16, aka gatatu ku manota 29-15 ndetse n’agace ka nyuma (4), ku manota 18-14.

    Ikipe y’u Rwanda yashyizeho agahigo ko gutsinda imikino yose yakinnye uko ari 4, ikaba yahise isoza iyi mikino iri ku mwanya wa mbere n’amanota 8, ikurikirwa na Uganda na Tanzania aho zombi zinganya amanota 5.

    Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda, Sano Rutatika Dick, akaba ari we wahembwe nk’umukinnyi witwaye neza w’irushanwa mu bahungu.

    Ikipe y’u Rwanda yatangiye itsinda Uganda amanota 59-38, mu mukino wabaye taliki 13 Kamena 2022. Yaje gutsinda Tanzania mu mukino wakurikiyeho tariki 15 Kamena 2022, ku manota 73 kuri 57.

    Mu mikino yo kwishyura, yongeye gutsinda Uganda amanota 72 kuri 59, wabaye taliki 16 Kamena 2022, ni mu gihe yatsindaga kandi Tanzania mu gusoza ku manota 84 kuri 43.

    Ku rundi ruhande, ikipe y’igihugu ya Uganda nayo yatwaye igikombe mu bakobwa, nyuma yo kwitwara neza itsinda Tanzania ku manota 63 kuri 43. Uyu mukino wari kamarampaka, kuko wagiye kuba amakipe yombi anganya amanota 5.

    Uganda ikaba yasoje iri rushanwa iri ku mwanya wa mbere n’amanota 7, ikurikirwa na Tanzania n’amanota 6 naho u Rwanda ni urwa 3 n’amanota 5.

    Nyuma yo gutwara igikombe cy’Akarere ka 5, ikipe y’u Rwanda mu bahungu na Uganda mu bakobwa, zahise zikatisha itike yo kuzahagararira aka karere mu mikino y’igikombe cy’Afurika, 'U-18 Afrobasket', izabera i Antananarivo muri Madagascar kuva taliki 04 kugeza 14 Kanama 2022.

    Ingimbi z’u Rwanda zegukanye igikombe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ingimbi-z-u-rwanda-zegukanye-igikombe

  • Irushanwa rya 20 Km de Bugesera ryagarutse mu… – #rwanda #RwOT

    Kubera COVID-19 yari yahagaritse imikino itandukanye, 20 KM de Bugesera nayo yari yagendeyemo aho imyaka ibiri ishize 2021 na 2020 iri rushanwa ritabashije kuba. 

    Kuri ubu iri siganwa rigiye kugaruka rikinwa ku nshuro ya 5 kuko 2016 ari bwo ryabaye ku nshuro ya mbere. 20 Km de Bugesera ni isiganwa riranga umuco w’Akarere ka Bugesera kuko uko imyaka yagiye itambuka ariko hagiye hajyamo indi mikino nko gusiganwa ku magare, mu bato n’abakuru, ndetse no kwiruka abantu bishimisha (Run for fun).

    Mayor wa Bugesera nawe yari yitabiriye ikiganiro aho yanavuze ko iri rushanwa rifasha Akarere kumenyekana ndetse no guhigura imwe mu mihigo baba barahize

    Kuri iyi nshuro 20 KM de Bugesera izaba tariki 3 Nyakanga 2022 ikazabanzirizwa n’umuganda rusange ndetse n’ibindi bikorwa bizaba bitegura umunsi wo Kwibohora uzaba tariki 4 Nyakanga. 

    Serge Gasore umwe mu bategura iri siganwa yabwiye itangazamakuru ko imyitego igeze kure ndetse abantu batangiye kwiyandikisha. Yagize ati: “Twavuga ko imyiteguro tuyigeze kure ku mpande zose. Hashize ibyumweru 2 abantu batangiye kwiyandikisha, ariko tumaze kubona abantu basaga 1000 bemeje ko bazitabura iri siganwa.

    Hari uburyo buri kuri murandasi, abantu banyuraho biyandikisha, ndetse ubu muri buri mudugudu wa Bugesera turi gushyiraho aho abaturage bazajya biyandikishiriza.”

    Gasore Serge asobanurira itangazamakuru aho imyiteguro ya 20 KM de Bugesera igeze

    Gasore yakomeje avuga ko hari abantu bo hanze y’u Rwanda nabo basabye kwitabira iri rushanwa. “Hari n’abantu bo hanze y’u Rwanda bari kudusaba kwitabira iri siganwa kandi ntitwabaheza. Gusa kuko ritaraba mpuzamahanga umuntu wo hanze ubishaka ariyandikisha ubundi akazitabira irushanwa ariko akimenya kuri buri kimwe.”

    Iri siganwa kandi nta n’umwe ryaheje kuko hazaberamo n’isiganwa ry’abafite ubumuga bagendera mu tugare, bazasiganwa intera ya Kirometero 2.

    Muri 20 Km de Bugesera abagore nabo barigaragaza bagasiganwa bakoreresheje amagare asanzwe

    Abafite ubumuga nabo ntibahezwaMu bakinnyi bakuru hakoreshwa amagare gakondo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118251/irushanwa-rya-20-km-de-bugesera-ryagarutse-mu-isura-nshya-nyuma-yimyaka-2-ridakinwa-118251.html