Category: Uncategorized

  • Perezida Museveni agiye kugirira uruzinduko mu Rwanda nyuma y'imyaka itanu atahagera – #rwanda #RwOT

    Perezida Museveni yaherukaga mu Rwanda mu 2017 ubwo habaga ibirori byo kurahira kwa Perezida Kagame.

    Kutagenderera u Rwanda kwa Perezida Museveni kwaturutse ahanini ku kuba ibihugu byombi byari bimaze igihe bidacana uwaka, aho u Rwanda rwashinjaga Uganda guhohotera Abanyarwanda no gukorana n'abagamije kuruhungabanyiriza umutekano.

    Nyuma y'iki gihe cyari gishize Museveni atagera mu Rwanda, amakuru dukesha Chimpreports avuga ko Museveni ageze kure yitegura uru ruzinduko azagirira mu Rwanda mu mpera z'iki cyumweru.

    Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko amakuru yizewe gifite avuga ko abashinzwe umutekano wa Perezida Museveni bamaze kugera i Kigali mu rwego rwo gutegura uruzinduko rwe.

    Biteganyijwe ko ku wa Gatanu tariki 25 Kamena 2022 ari bwo Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma zo muri Commonwealth bazahurira i Kigali muri iyi nama ya CHOGM.

    Perezida Museveni agiye kugirira uruzinduko mu Rwanda nyuma y'amezi abiri yari ashize Perezida Kagame na we agiriye uruzinduko muri Uganda mu birori by'isabukuru y'umuhungu we Lt Gen Muhoozi Kainerugaba.

    Umubano wa Uganda n'u Rwanda umaze imyaka itanu urimo agatotsi. Guhera muri Gashyantare uyu mwaka, ibimenyetso byo kuwubyutsa byaragaragaye ku ruhande rwa Uganda binyuze kuri Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w'Ingabo zirwanira ku butaka akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni.

    Tariki 22 Mutarama 2022, Gen Muhoozi yasesekaye i Kigali agirana ibiganiro na Perezida Kagame, byatumye abanya-Uganda n'Abanyarwanda bamuha akabyiniriro k'Intumwa idasanzwe, kuko yavuye i Kigali umupaka wa Gatuna wongera gufungurwa.

    Ku itariki ya 14 Werurwe 2022, nibwo Gen Muhoozi yageze mu Rwanda mu ruzinduko rwa kabiri yari ahagiriye. Ku munsi wa mbere w'uruzinduko rwe yakiriwe na Perezida Kagame baganira ku gukemura ibibazo bisigaye mu mubano w'u Rwanda na Uganda.

    Perezida Museveni agiye kugirira uruzinduko mu Rwanda nyuma y’imyaka itanu atahagera


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-museveni-agiye-kugirira-uruzinduko-mu-rwanda-nyuma-y-imyaka-itanu

  • #COVID19: Abanduye 40 babonetse mu bipimo 3,158 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 20 Kamena 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 40, bakaba babonetse mu bipimo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abanduye-40-babonetse-mu-bipimo-3-158

  • Rwanda: Nyina yishwe na 'diarrhea' bituma agira umuhate wo kuyirwanya yivuye inyuma #rwanda #RwOT

    Mu 2014 ubwo Shomy Chowdhury yari afite imyaka 19 yapfushije nyina azize impiswi (diarrhea), avuga ko agahinda yagize katumye ahaguruka ngo 'ntihagire undi uzaca mu bihe nk'ibyo nanyuzemo'.

    Shomy ni uwo muri Bangladesh, ni umwe mu rubyiruko amagana ruri i Kigali mu nama ya Youth Forum iruhande rw'inama izahuza abakuru b'ibihugu bigize Commonwealth, CHOGM.

    Abo barimo kwiga no gushakira umuti ibibazo byinshi byugarije urubyiruko rurenga miliyari 1.5 rwo mu bihugu bigize umuryango wa Commonwealth.

    Urwo rubyiruko, cyane cyane urwo muri Africa, ruracyugarijwe n'ibibazo by'ubukene ubushomeri, n'imibereho mibi.

    Shomy ati: 'Ntiwakwibaza ko mu kinyejana cya 21 hari umuntu waba ukicwa n'impiswi, ariko mama amaze gupfa nararebye nsanga ahubwo ni agatonyanga mu nyanja.

    'Abantu ibihumbi amagana baracyicwa n'indwara nk'impiswi na korera, indwara zose zishobora kwirindwa byoroshye.

    'Rero nahagurukijwe cyane cyane n'agahinda nagize, niyemeza kugira icyo nkora ngo ntihagire undi uzaca mu bihe nk'ibyo nanyuzemo'.

    Shomy Chowdhury yashinze ikigo Awareness 360 ubu gifite ibikorwa mu bihugu 30 bya Aziya, Uburayi, n'ibigera ku 10 bya Africa nk'u Burundi, Kenya, Nigeria na Zimbabwe.

    Umuhate we mu kwigisha urubyiruko kurwanya indwara zishingiye ku mwanda n'amazi mabi watumye ahabwa ibihembo byinshi, birimo kuba umunya-Bangladesh wa mbere wahawe 'Princess Diana Legacy Award' mu 2019.

    Shomy yabwiye BBC ati: 'Twibanda ku bantu b'urubyiruko bibagirana, bagowe, kandi banenwa bo muri ibyo bihugu, nk'indaya, abamugaye, abataye amashuri…tubigisha akamaro k'isuku n'isukura.'

    Ariko urubyiruko rwa Africa rukeneye amafaranga!

    Ubushomeri, ubukene, ikimenyane, n'icyenewabo bituma hari urubyiruko rwinshi rutabona amahirwe rukwiye, ibyo ni bimwe mu bibazo bikomeye birwugarije.

    Sylvia Makario, umunya-Kenya ukora mu kigo cy'ubucuruzi Hepta Analytics, nawe ari muri iyi nama i Kigali, ni inzobere mu bijyanye na 'Data', azi uburyo ibyo byaba isoko y'akazi n'amafaranga ku rubyiruko.

    Sylvia amaze imyaka ine aba mu Rwanda, ubushoramari bw'ikigo akorera bushingiye ku gushyira amakuru (data) kuri internet mu ndimi nyinshi zishoboka za Africa.

    Mu kiganiro na BBC, avuga ko ibigendanye na 'data' n'uko ikoreshwa ari isoko y'akazi ku rubyiruko rwa Africa rugowe n'ubushomeri.

    Ati: 'Ushobora guhuza data nini zishoboka ukazikorera isesengura, ukareba igitera ikibazo runaka uhereye kuri data, ukagena imirongo y'uko leta cyangwa imiryango yigenga byakwinjira mu gukemura ikibazo runaka mbere y'uko kirenga imbibi, ukoresheje data.

    'Urubyiruko rwize ibintu bitandukanye; yaba ubuhinzi, ubwikorezi, ubuvuzi…aho hose harimo data ushobora gukoresha mu kugena uburyo bwo gutanga serivisi neza kurushaho cyangwa ukabwira leta uko yakora igenamigambi ryafasha abaturage, ubwo ni uburyo wakoresha data mu gukorera amafaranga.'

    Ibibazo ni byinshi byugarije urubyiruko rw'ibihugu bya Commonwealth, by'umwihariko urwo muri Africa, ariko benshi bari mu bagomba kubibonera ibisubizo barifuza kubihunga.

    Ubushakashatsi bwa African Youth Survey 2022 bwakorewe mu bihugu 15 bya Africa bwerekanye ko 52% by'urubyiruko ruri hagati y'imyaka 18 — 24 rwifuza kwigira ahandi, kubera ibibazo by'ubukungu, imibereho, kubura amahirwe, uburenganzira bwa muntu, n'ibindi.

    Sylvia Makario ati: 'Birakenewe ko dukomeza kubaka ibihugu byacu aho kwimukira ku yindi migabane, dukwiye guhangana nabyo [ibibazo] tukabikemura.'

    @BBC

    The post Rwanda: Nyina yishwe na 'diarrhea' bituma agira umuhate wo kuyirwanya yivuye inyuma appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/06/20/rwanda-nyina-yishwe-na-diarrhea-bituma-agira-umuhate-wo-kuyirwanya-yivuye-inyuma/

  • Muhanga: Umuryango FPR-Inkotanyi ugiye kubaka  icyicaro kizatwara asaga Miliyari 1 y'u Rwanda #rwanda #RwOT

    Umuyobozi(Chairperson) w'Umuryango FPR-Inkotanyi mu karere ka Muhanga, akaba n'umuyobozi w'aka karere, Kayitare Jacqueline yemeza ko bitarenze ukwezi kwa Nyakanga 2022 ibikorwa byo kubaka icyicaro cy'uyu muryango bizatangira. Kizubakwa hafi ya sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye, inyuma y'Ikigo cy'imisoro n'amahoro ishami rya Muhanga. Meya Kayitare, ahamya ko amaboko y'abanyamuryango bayizeye muri iki gikorwa.

    Meya Kayitare, ibi yabitangarije abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu nama y'Ubukangurambaga yahuje abagize urwego rw'ubukangurambaga kuva ku kagali kugera ku rwego rw'Akarere ka Muhanga, inama yabahurije i Kabgayi.

    Yagize ati' Aho umuryango wacu ukorera ni hato, dukeneye kubaka inzu igezweho yajya yifashishwa mu gihe twagize inama. kandi tukagira icyicaro cyacu twigengaho'. Akomeza avuga ko aho bakoreye iyi nama ari heza, ariko ko bibasaba kuhishyura. Avuga ko mu bushishozi, barebye bagasanga ingufu z'abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi nkuko bisanzwe zishyizwe hamwe zakora iki gikorwa bakishakamo ibisubizo.

    Meya Kayitare, yemeza ko mu kwezi kwa Nyakanga 2022 iyi mirimo bizera ko izatangira. Yibutsa abanyamuryango ko imikorere y'umunyamuryango ikwiye kugaragarira mu bikorwa kuko bituma n'abandi babigira ibyabo bagakora ntawe basigana kuko ibyo bakora baba babyishimiye kandi babishyizeho umutima.

    Yagize ati' Nibyo biracyari mu nyigo, ariko birarangira vuba ku buryo ahagana mu kwezi kwa 7 (Nyakanga), ariko ntabwo ari iby'umuntu ku giti cye buri munyamuryango agomba kugira uruhare kugirango dukomeze ibikorwa byacu, kandi tubigizemo uruhare ntawe dusigana, buri wese agomba gukora uko ashoboye tukabishyira ku mutima kugirango imikorere yacu ikomeze kugerwaho'.

    Nsengimana Osward, umukangurambaga mu murenge wa Nyabinoni witabiriye ubu bukangurambaga avuga ko ubusanzwe abanyamurya go ba FPR- Inkotanyi basanzwe bitanga bityo ko nta kabuza ibyo biyemeje babigeraho kandi bakazabikora nta kabuza.

    Yagize ati' Nibyo icyo twiyemeje tukigeraho dufatanyije, ariko ntakabuza ko tugomba kubigeraho, kuko ubwitange bahorana butuma byinshi biyemeje babigeraho'.

    Habyarimana Alfred, akuriye Komisiyo y'Ubukungu mu muryango FPR -Inkotanyi. Yabwiye intyoza ko bafite icyizere cy'uko iki cyicaro kizuzura vuba ndetse akemeza ko binashoboka ko amafaranga yanajya munsi ya Miliyari 1 nubwo hari abazitanga bagatanga ubushobozi, abandi bagatanga imibyizi cyangwa ibikoresho mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo. Yemeza ko byanashoboka abantu bakanafata ideni muri Banki.

    Iki cyicaro kigiye kubakwa, kizajya cyakira inama z'umuryango ndetse amakuru yandi twamenye ni uko hazajya hanakoreshwa n'abafite ibirori, bajya binjiza amafaranga yajya afasha umuryango gukemura ibindi bibazo.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/muhanga-umuryango-fpr-inkotanyi-ugiye-kubaka-icyicaro-kizatwara-asaga-miliyari-1-yu-rwanda/

  • Hari abikanze ko imihanda ifunze kubera CHOGM baguma mu rugo; leta yatanze umucyo – #rwanda #RwOT

    Ugeze mu Mujyi wa Kigali hamwe na hamwe, nta rujya n'uruza ruhari wakeka ko imirimo itari gukorwa nk'ibisanzwe, cyane ko bamwe bumvise ko imihanda imwe izakoreshwa n'abayobozi, bagakeka ko batazaba bemerewe kuyinyuramo.

    Ni mu gihe ariko imihanda yatangajwe ko izajya ikoreshwa n'abayobozi, ifungwa by'igihe gito bagiye gutambuka, nyuma ikongera kuba nyabagendwa ku bantu. Umuntu ashobora kuva ku Kibuga cy'Indege i Kanombe akagera mu Mujyi wa Kigali rwagati nk'ibisanzwe gusa mu gihe hari abashyitsi bagiye gutambuka, imodoka zihagarara iminota mike.

    Uretse amashuri yafunzwe mu gihe cy'icyumweru, amaduka manini aranguza ibicuruzwa mu mujyi rwagati, imodoka zitwara abagenzi n'ibiro bitandukanye bikomeje imirimo.

    Ibikorwa bya CHOGM ariko ntibirashyuha cyane kuko bikiri mu nama zigaragiye iy'abakuru b'ibihugu na za guverinoma, izafungurwa ku mugaragaro ku wa Gatanu, tariki 24 Kamena, inama zo ku rwego rwo hejuru zigakomeza ku wa Gatandatu tariki 25 Kamena 2022.

    Uko inama ya CHOGM yagendaga yegereza, abantu bamwe bibwiraga ko ubuzima bushobora guhagaragara mu mujyi, imihanda minini igafungwa mu buryo buhoraho, ntibyorohere umuntu kugira aho atarabukira.

    Ni nabyo benshi bari bacyibwira kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.

    Benshi bagendaga batungurwa no kugera mu mihanda minini bagasanga ni nyabagendwa, ahubwo ubwoba bushingiye gusa ku byo barimo kubwirana hagati yabo.

    Kuri uyu wa Mbere, Polisi y'u Rwanda yatangaje ko mu gihe imirimo y'Inama ya CHOGM ikomeje, “imwe mu mihanda yo mu mujyi wa Kigali izaharirwa abitabiriye iyo nama nk'uko bisanzwe.”

    Yatangaje ko imihanda izakoreshwa n'abitabiriye CHOGM kuri uyu wa 20 Kamena ari Serena Hotel – Payage – Sopetrade- Kimicanga – Kimihurura -Gishushu – Gisimenti – Giporoso – Nyandungu – Kuri 15 – Mulindi – Ku Ruganda rw'Inyange – Intare Arena.

    Yakomeje iti “Abakoresha umuhanda baragirwa inama yo gukoresha indi mihanda.”

    Yavuze ko abava i Kabuga cyangwa mu Ntara y'Iburasirazuba bashobora kunyura ku Musambi – inyuma ya Parking ya Intare Arena – Mulindi – Gasogi – Musave – Special Economic Zone – Kwa Nayinzira – Kimironko – Controle technique – Nyabisindu – Gishushu – Mu Kabuga ka Nyarutarama – Utexrwa – Kinamba.

    Polisi yatangaje ko undi muhanda uzaba ufunguye ku rujya n'uruza rw'ibinyabiziga ni uva ku Mulindi – Kanombe ugakomeza mu Kajagali – Nyarugunga Health Center -Busanza – Itunda/Rubirizi – Kabeza – Alpha Palace – Sonatubes – Rwandex – Kanogo – Kinamba.

    Guverinoma y'u Rwanda isobanuye ko kuba Kigali yakiriye CHOGM bidasobanuye ko ubuzima mu mujyi buza guhagaragara, ahubwo ibikorwa n'indi mirimo y'ubucuruzi bigomba gukomeza.

    Iti “Imihanda irafunguye ndetse ibikorwa muri Kigali bigomba gukomeza. Imihanda imwe minini izajya ifungwa igihe gito gusa imodoka z'abayobozi zigiye gutambuka. Naho ubundi nta mihanda ifunze – abantu bashobora kujya aho bashaka ndetse bagakomeza imirimo yabo isanzwe.”

    Impungenge z'abatuye umurwa mukuru zari zabaye nyinshi ubwo Minisiteri y'Uburezi yatangazaga mu cyumweru cyo ku wa 20-25 Kamena, amashuri yose yo mu Mujyi wa Kigali azaba afunzwe.

    Ibyo byatumye benshi bakeka ko ari integuza y'uko muri CHOGM yose nta we uzaba ubona aho apfumurira.

    Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, aheruka kubwira abanyamakuru ko iyi mihanda izajya iba ifunze igihe gito, abagenzi bakazajya bamenyeshwa iri bukoreshwe uwo munsi.

    Yakomeje ati “Icyo dukomeje kuvuga muri iyi minsi, ibikorwa byo mu mujyi bigomba gukomeza, turagira ngo tunakangurire rwose n'ababikora kubikomeza, ntihagire n'uwabangamirwa, kuko aba bashyitsi baje bazakenera kugira aho bahahira, amahoteli abacumbikiye na yo azakenera kugira aho ahahira.”

    “Birasaba rero ko amasoko akomeza gukora, ahubwo nayo akitegura bihagije, n'abajya kuyakoreramo bagakora. Nta bindi bikorwa rero biteganyijwe ko byahagarara ahubwo abantu bakore kurushaho kuko iyo tugize amahirwe y'abantu nk'aba baje mu gihugu cyacu, utanabirebeye mu ndorerwamo y'ubukerarugendo gusa, ahubwo no mu ndorerwamo y'ubukungu, ni abantu baba bazasiga amadolari cyangwa amadovize yabo.”

    Mu rwego rwo gutuma abazitabira iyi nama barushaho kwishimira Kigali, hateguwe ibikorwa bizahuza abantu benshi barimo abahanzi, nk'icyiswe Choplife Kigali, Kigali People's Festival, Street Festival n'ibindi.

    Ni ibikorwa bizatuma abagenda Umujyi wa Kigali n'abawutuye barushaho kwishimira ubuzima, n'iminsi yose bazamara mu Rwanda.

    CHOGM igiye kumara icyumweru cyose ibera mu Rwanda

    Ingeri zitandukanye z’abakozi zazindukiye mu mirimo

    Imodoka zitwara abagenzi zikomeje imirimo yazo

    Abantu benshi bazindukiye mu mirimo, nubwo bamwe bagendaga biguru ntege bakeka ko batagera ku kazi

    Abacuruzi bazindukiye ku maduka yabo mu Mujyi wa Kigali rwagati

    Urujya n’uruza rwagabanutse cyane mu Mujyi wa Kigali, ku munsi wa mbere wa CHOGM


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubuzima-i-kigali-ku-munsi-wa-mbere-wa-chogm

  • Uruhare rw'abagore mu kubaka amahoro rwabaye umusingi w'iterambere ry'u Rwanda-Madame Jeanette Kagame #rwanda #RwOT

    Madamu Jeannette Kagame yavuze ku rugendo u Rwanda rwanyuzemo mu guteza imbere umugore nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, agaragaza n'uruhare rwabo mu kubaka amahoro arambye.

    Madame Jeannette Kagame

    Ibi ni bimwe mu byagarutsweho na Madamu wa Perezida wa Repuburika y'u Rwanda, Jeannette Kagame, tariki 20 Kamena 2022 mu nama y'ihuriro ry'abagore bo mu bihugu bikoresha ururimi rw'icyongereza 'Commonwealth iri kubera i Kigali.

    Madame Jeannette Kagame yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi hashyizweho gahunda irambye y'uburinganire, ari nayo yabaye umusingi uhamye w'iterambere n'imibereho myiza.

    Madame Jeannette Kagame hamwe n'Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland

    Avuga ku rugendo u Rwanda rwanyuzemo mu guteza imbere abagore yagize ati 'Abagore n'abakobwa bavuye ku kuba inzirakarengane z'amakimbirane bahinduka abari ku ruhembe rwo kurinda amahoro arambye hagati yabo n'ibihugu.'

    Ubusumbane bushingiye ku gitsina, ihohoterwa…

    Madamu wa Perezida wa Repuburika yavuze no ku bibazo birimo ubusumbane bushingiye ku gitsina, ingaruka za Covid-19, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'ibindi bikeneye igisubizo byihutirwa.

    Yavuze ko bibabaje kumenya ko ½ cy'abagore ku isi bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyangwa bazi umugore warikorewe.

    Yagize ati 'Nta kwihangana guhari ku kuba ubu ¾  bya miliyari y'abana b'abakobwa bashyingirwa ku gahato. Uko twese tubizi, abana ntabwo bashobora kwemererwa gushaka[…] hakwiye ishoramari rikomeye mu bushake bwa politiki, ubuvugizi, ubufasha mu by'imari, ubufatanye, ubushobozi n'ubumenyi bifasha mu kugera ku buringanire no kubakira ubushobozi abagore n'abakobwa bitarenze mu 2030.'

    'Ni iby'agaciro kuba iri huriro ribereye mu Rwanda'

    Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland, yavuze ko yishimiye kuba iri huriro ribereye mu Rwanda, igihugu kiri ku isonga mu guteza imbere abagore kandi nabo bakaba bakomeje kugira uruhare mu mpinduka igihugu kigeraho.

    Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland

    Yagize ati 'Nejejwe n'ibyakozwe n'u Rwanda mu kwiyemeza ko abagore n'abakobwa baba inkingi ya mwamba y'iterambere ry'igihugu. Ubushake bwa politiki no kubifataho umwanzuro utuma bigerwaho ni umwihariko  si itegeko.'

    Image

    Iyi nama yitabiriwe n'abagabo ndetse n'abagore baturutse hirya no hino ku Isi

    Inama y'ihuriro ry'abagore bo mu bihugu biri muri Commonwealth ni imwe mu nama zibanziriza iy'abakuru b'ibihugu na za guverinoma zo mu bihugu bikoresha ururimi rw'Icyongereza (CHOGM), ikaba izamara iminsi ibiri aho yitabiriwe n' abantu basaga 500, hafi ½ cyabo akaba ari abo mu Rwanda.

    Image

     Iyi nama yitabiriwe n'abantu 500 baturutse hirya no hino ku Isi mu bihugu bikoresha ururimi rw'icyongereza

    [email protected]

     

    The post Uruhare rw'abagore mu kubaka amahoro rwabaye umusingi w'iterambere ry'u Rwanda-Madame Jeanette Kagame appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/06/20/uruhare-rwabagore-mu-kubaka-amahoro-rwabaye-umusingi-witerambere-ryu-rwanda-madame-jeanette-kagame/

  • Muhanga: Veterineri(muganga w'amatungo) Karangwa w'Umurenge wa Muhanga yatawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Veterineri w'Umurenge wa Muhanga witwa, Karangwa Eric Janvier yatawe muri yombi n'urwego rw'igihugu rw'ubugnzacyaha-RIB sitasiyo ya Nyamabuye. Arakekwaho kugurisha abaturage imiti y'Amatungo yatanzwe na Leta muri gahunda yo guhangana n'icyorezo cy'indwara y'ubuganga iherutse kwaduka hafi mu mirenge yose igize aka karere.

    Amakuru y'itabwa muri yombi ry'uyu mukozi yamenyekanye ku wa Gatandatu w'icyumweru dushoje. Ni nyuma y'amagenzura yakozwe ndetse n'abaturage bakavuga ko abaca amafaranga y'ikiguzi kugirango abahe iyi miti bakagombye kubonera ubuntu.

    Umunyamabanga Nshingabikorwa w'Umurenge wa Muhanga, Nteziyaremye Germais yabwiye umunyamakuru wa intyoza ko ku wa Gatanu w'icyumweru gishize aribwo uyu mukozi( umuganga w'amatungo) yatawe muri yombi nyuma y'ubugenzuzi bwakozwe mu tugari twa Kanyinya na Nganzo, aho abaturage babwiye umugenzuzi ko baciwe amafaranga na Veterineri kugirango abaterere imiti amatungo.

    Yagize ati' Nibyo koko uyu mukozi wacu yatawe muri yombi mu mpera z'icyumweru gishize nyuma y'ubugenzuzi ku ndwara y'ubuganga iherutse kwaduka muri imwe mu mirenge y'aka karere'. Akomeza avuga ko ubu bugenzuzi bwakorewe mu tugali twa Kanyinya na Nganzo, ko abaturage aribo bavuze ko mu gushyira mu bikorwa gahunda yo kurinda amatungo iyi ndwara bishyujwe amafaranga ku miti baterewe amatungo.

    Gitifu Nteziyaremye, yongeyeho ko mbere y'uko Leta itanga imiti yo guhangana n'indwara y'Ubuganga yadutse mu kwezi kwa Gicurasi 2022 hari uducupa tw'imiti 5 yagombaga guhabwa utugari 5 tugize umurenge wa Muhanga ukaba wari warafashe ku mucuruzi w'imiti y'amatungo witwa Anicet ukorera mu gasanteri ka Meru maze abayiterewe bose bakaba baragombaga gukusanya amafaranga ibihumbi 25 kuri buri cupa kugirango yishyurwe, aho ibyo byakorwaga n'abajyanama b'Ubworozi bw'amatungo.

    Aborozi baciwe amafaranga babwiye iki intyoza.com!?

    Umwe muri aba borozi utashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko ubwo uyu muganga w'amatungo yazaga kumuterera umuti, yamusabye amafaranga gusa yirinze kuvuga umubare kuko atigeze azuyaza kuyamuha kugirango amuterera umuti inka ye.

    Yagize ati' Njyewe banterera umuti, nishyuye amafaranga kuko hari n'abandi bari bambwiye ko bayatanze, nanjye rero ntabwo nari gutinda kandi hari n'abandi bayatanze babimbwiye'.

    Undi muturage nawe wanze ko amazina ye atangazwa, yemeje ko nawe yishyuye amafaranga umujyanama w'ubworozi anamubaza impamvu batamuhaye agapapuro kemeza ko ayatanze ntiyagahabwa. Yemeza ko yahise abonamo ubujura.

    Yagize ati' Nanjye natanze amafaranga 1000 nyaha umujyanama w'ubworozi ndetse naramubajije nti ko utampaye agapapuro, ejo ntabwo bazavuga ko ntayatanze? njyewe nahise mbona ko barimo kutwiba rwose'.

    Si ubwa mbere habonetse abakozi batagira ubunyangamugayo kuko mu minsi ishize hanagaragaye abakozi b'Akarere bajyaga bahembwa amafaranga yo ku rwego rwo hejuru cyane batarageraho.

    Gusa, nubwo iki cyorezo mu matungo cyari cyatumye hahagarikwa ibyo kubaga amatungo n'icuruzwa ry'inyama, hashize icyumweru kimwe bafunguye amabagiro yose yari yarafunzwe kubera iki cyorezo cyadutse mu nka, aho kimwe mu bimenyetso biranga itungo ryanduye ari ukuva amaraso mu mazuru abenshi bazi nk'imyuna ku kiremwamuntu n'ibindi.

    Hari amakuru avuga ko uyu muganga w'amatungo watawe muri yombi, yakoreshaga bamwe mu bajyanama b'ubwozi ndetse na bamwe mu bo mu nzego z'ibanze mu gukusanya amafaranga yacibwaga abaturage ngo amatungo yabo ahabwe imiti.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/muhanga-veterinerimuganga-wamatungo-karangwa-wumurenge-wa-muhanga-yatawe-muri-yombi/

  • URWANGO bafitiye Abanyarwanda bakomeje kurugaragaza ! Goma : Hateguwe imyigaragambyo yo gutwika Imyenda yakorewe mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Muri iyi baruwa Rwandatribune ifitiye Kopi, umuyobozi wa Sosiyete Sivili i Goma Usseni Jamal avuga ko bateguye igikorwa cyo gutwika imyambaro yakorewe mu Rwanda mu rwego rwo kwereka u Rwanda ko barambiwe intambara n’akavuyo bavuga ko rutera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

    Uyu muyobozi avuga ko Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ikwiye gucana umubano mu bijyanye n’ubukungu n’igihugu cy’u Rwanda.
    Usseni avuga ko iki gikorwa kiri bubere kuri stade de l’Unite ya Komini Karisimbi.

    Uyu muyobozi kandi yasabye Polisi kuba ihari iyo myigaragambyo iba kugirango ibashe gubacungira umutekano ubwo baraba bari muri iki gikorwa bise icyo gukunda igihugu.

    Si ubwa Mbere muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hateguwe imyigaragambyo idasanzwe yamagana u Rwana, dore ko kuva kuwa 13 Kamena 2022, umutwe wa M23 wafata umujyi wa Bunagana, imiyigaragambyo i Goma yafashe indi ntera aho amaduka y’abavuga Ikinyarwanda muri uyu mujyi yasahuwe.

    Ibi biterwa n’ibirego iki gihugu kirega u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23, nk’uko byakunze kugarukwaho n’abayobozi bakuru uhereye kuri Perezida Felix Tshisekedi.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/URWANGO-bafitiye-Abanyarwanda-bakomeje-kurugaragaza-Goma-Hateguwe-imyigaragambyo-yo-gutwika-Imyenda-yakorewe-mu-Rwanda

  • Agatotsi kantwaye imodoka nari ntwaye irenga… – #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabaye mu rukerera rwo ku Cyumweru tariki ya 19 Kamena 2022 ubwo uyu mugabo yari atashye avuye gutegura imwe mu mihanda izakoreshwa mu gihe cya CHOGM2022.

    Mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter, Sadate yavuze ko yarimo ataha mu masaha ya saa cyenda z'urukerera, agatotsi karamufata yikanga yarenze umuhanda akora impanuka.

    Yagize ati “Mu ijoro ryacyeye ahagana saa cyenda n'igice ubwo nari mvuye mu mirimo yo gutegura imihanda izakoreshwa nka déviation mu gihe cy'Inama ya #CHOGM2022, agatotsi kantwaye imodoka nari ntwaye irenga umuhanda gusa meze neza, nshimiye umugabo witwa Shema Joshua wanyitayeho akanamfasha.”

    “Uyu mugabo tutari tuziranye n'abo bari kumwe banyeretse ko tugifite abantu bafite ubumuntu, njyewe n'Umuryango wanjye turamushimiye cyane n'uwaba amuzi amudushimirire kuko n'Imfura cyane. Ntacyo nabaye kandi n'imodoka nayo ntabwo yangiritse cyane tuvuye kuyikura ahabereye ikibazo.”

    Abantu batandukanye bavuze kuri ubu butumwa bamwihanganishije ariko bamugira inama y'uko mu gihe yajya yumva atameze neza ko yajya yirinda gutwara imodoka.

    Munyakazi Sadate yamenyekanye ubwo yari umuyobozi w'ikipe ya Rayon Sports muri 2019, yaje kuva ku buyobozi bw'iyi kipe muri Nzeri 2020, gusa ni umugabo ukunda Siporo ndetse unaharanira iterambere ryayo udahwema gutanga ibitekerezo byatuma siporo nyarwanda ijya ku rundi rwego, akaba akunda by'umwihariko Rayon Sports.

    Nyuma yo gukora impanuka Sadate Munyakazi yatangaje ko ameze neza nta kibazo afite.

    Sadate Munyakazi yakoze impanuka y’imodoka Imana ikinga ukuboko

    Sadate Munyakazi yabaye perezida wa Rayon Sports

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118281/agatotsi-kantwaye-imodoka-nari-ntwaye-irenga-umuhanda-sadate-munyakazi-wayoboye-rayon-spor-118281.html