Category: Uncategorized

  • TECNO Mobile Rwanda yamuritse Telefone nshya… – #rwanda #RwOT

    Mu imurika (Launch) ryabereye muri Serena Hotel Kigali, aho abayobozi ba TECNO Rwanda bifatanyije n’abayobozi b’izindi Kompanyi z’ikoranabuhanga zitandukanye ndetse n’ab’umujyi wa Kigali, hatangizwa ku mugaragaro icuruzwa rya Telefone za CAMON 19 Series zifotora bigezweho.

    TECNO CAMON 19 yamuritswe i Kigali, nyuma y’iminsi itatu gusa imuritswe ku rwego rw’isi, mu bikorwa byabereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’America, hagati muri iki Cyumweru.

    Ibi kandi byabaye nyuma y’uko muri Mata TECNO CAMON 19 yatsindiye igihembo cya Telefone ikozwe kandi igaragara neza (iF Design Award) kurusha izindi zose zakozwe muri 2022.

    CAMON 19 yegukanye IF Design Award

    Ibirori byo kumurika TECNO CAMON Series i Kigali, byitabiriwe n’abasaga 120 barimo abayobozi n’abashoramari batandukanye, biyoborwa na Nzeyimana Luckman afatanyije na Abera Martina bombi bakaba basanzwe bakorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA.

    Habaye umwanya w’abanyamideri batandukanye batambutse bamurika izi Telefone za CAMON19, banerekana ko ari nziza ku kwifotoza kandi zikaba zibereye gutangwamo impano ku wo umuntu akunda.

    Umuhanzi Yvan Buravan na we ntiyatanzwe mu birori, aho yatangajwe nk’umufatanyabikorwa ‘Brand Ambassador’ wa TECNO Mobile Rwanda mu gihe cy’igihembwe. Buravan wahawe umwanya wo kuririmba indirimbo ebyiri, yashishikarije urubyiruko, by’umwihariko abafana be kwitabira Gukoresha TECNO CAMON 19 Series, kuko ari Telephone zifite ikoranabuhanga rigezweho.

    Buravan yahawe CAMON 19 nshya anagirwa Brand Ambassador wa Tecno Mobile Rwanda

    Hasobanuwe ko Camera y’iyi Telefone ifite umwihariko wo kugira ikoranabuhanga rinoza ifoto rya ‘RGBW camera sensor’ ryagezweho ku bufatanye bwa kompanyi ya TECNO na Samsung.

    Aho Camera ifunikiye hari ikirahure aho kuba ‘Plastic’ nk’uko bisanzwe kuzakozwe mbere ya CAMON19, bituma amafoto yayo ya ‘Portrait’ asa ukwayo kandi ikabasha gufotora ahari urumuri rwinshi cyangwa ahari rukeya cyane nko mu ijoro.

    Rukundo ushinzwe amahugurwa muri TECNO Mobile Rwanda asobanura ibya CAMON 19

    TECNO CAMON series zoroshye gutwara  kandi ziri ku giciro gitoya, zigizwe n’ubwoko butatu bwa CAMON 19, CAMON19 Pro na CAMON 19 Pro 5G yihariye ku ikoranabuhanga rya 5G ritarasakara ku isi.

    Dommy Hu uyobora Tecno Rwanda, yabwiye itangazamakuru ko iyi Kompanyi ihora ishishikajwe no kugeza ibyiza ku banyarwanda ndetse no ku batuye isi mu rusange, aho inarenga ibikorwa by’ikoranabunga, igafatanya na Leta mu bikorwa rusange biteza imbere igihugu.

    Dommy Hu

    Mayor w’umujyi wa Kigali, Bwana Rubingisa Pudence wari umushyitsi muri ibi birori, yashimiye TECNO Rwanda idasiba kugeza ibyiza ku banyarwanda, uko ibihe bigenda bisimburana.

    Kompanyi ya TECNO imaze imyaka isaga 12 ikorera mu Rwanda, aho yagize uruhare rukomeye mu kunoza no kuzamura Serivisi n’ibikoresho by’ikoranabunga umunsi ku wundi. Byatangiye TECNO izana Telephone ntoya, zigende zihinduka zigana ku zigezweho, kugeza ubwo izanya na TECNO CAMON 19 Series.

    Martina na Lucky bayoboye ibirori

    Abanyamideri bahawe umwanya

    Mayor Rubingisa Pudence yashimiye TECNO Rwanda

    Byari ibyishimo ku bitabiriye ibi birori

    AMAFOTO: SANGWA Julien 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118244/tecno-mobile-rwanda-yamuritse-telefone-nshya-tecno-camon-19-series-zifotora-byihariye-amaf-118244.html

  • Perezida wa Guinea-Bissau ari mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Kamena 2022, yakiriye mu biro bye Village Urugwiro Perezida Umaro Sissoco Embaló wa Guinea-Bissau uri mu ruzinduko rw'akazi mu Rwanda.

    Image

    Umukuru w'Igihugu na mugenzi we bagiranye ibiganiro byagarutse ku bibazo bireba ibihugu byombi ndetse no ku mugabane wa Afurika. Nk'uko urubuga rw'ibiro by'Umukuru w'Igihugu rwabitangaje.

    Perezida Kagame yakiriye kandi Ramtane Lamamra, Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Algeria akaba n'intumwa yihariye ya Perezida Abdelmadjid Tebboune.

    Image

    Ku ya 7 Werurwe 2022, nibwo Perezida Umaro Sissoco Embaló wa Guinea-Bissau yaherukaga mu Rwanda mu ruzinduko rw'iminsi itatu.

    Nyuma y'ibiganiro yagiranye na mugenzi we w'u Rwanda byabereye mu muhezo, bombi bakurikiranye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y'ubufatanye hagati y'ibihugu byombi mu nzego zitandukanye zirimo ibijyanye n'ubukungu, ubucuruzi, uburezi, kubungabunga ibidukikije ndetse n'ubukerarugendo.

    Image

    @KT

    The post Perezida wa Guinea-Bissau ari mu Rwanda appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/06/18/perezida-wa-guinea-bissau-ari-mu-rwanda/

  • Nyamagabe: Abakekwa ko ari abo muri FLN bishe barashe umushoferi n'umugenzi mu modoka yaganaga Rusizi #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda mu butumwa yanyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, iravuga ko ahagana ku i saa munani z'uyu wa 18 Kamena 2022, hari abagizi ba nabi bikekwa ko ari abo mu mutwe wa FLN bateze imodoka yajyaga Rusizi, igeze mu Murenge wa Kitabi bakica umushoferi n'umugenzi, bagakomeretsa abandi 6.

    Uko iri tangazo rya Polisi ribivuga;

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/nyamagabe-abakekwa-ko-ari-abo-mu-muri-fln-bishe-barashe-umushoferi-numugenzi-mu-modoka-yaganaga-rusizi/

  • Perezida Biden yagushijwe n'igare imbere ya rubanda #rwanda #RwOT

    Ku wa gatandatu mu gitondo, Joe Biden yakoze impanuka ari ku igare rye hafi y'urugo rwe rwa Delaware, ubwo yari afashe akanya gato ko gusuhuza abanyamakuru abapepera n'akanyamuneza ati 'Mwaramutse!'

    Perezida yari hafi kurangiza imyitozo yo ku igare ubwo yari kumwe na madamu we, Dr Jill Biden, hafi ya Rehoboth Beach aho abashakanye bizihirizaga isabukuru y'imyaka 45.

    Perezida Biden w'imyaka 79 y'amavuko, yari yegeranye n'abakozi ba Secret Service, ubwo yagendaga ku muvuduko uringaniye ashaka guhindukira, mbere yuko afata feri kugira ngo avugane n'imbaga yamwifurizaga 'Umunsi mwiza w'aba Papa' maze yikubita hasi.

    Dr Jill Biden yari yamaze guhindukira ntiyabona kugwa k'umugabo we. Kugwa bitunguranye kwa Biden kwaje nyuma yo guhagarara akananirwa gukura inkweto ku kirenge cy'igare yari atwaye.

    Biden abajijwe niba ameze neza, Biden yashubije ati: 'Meze neza.' Biden abajijwe icyateye kugwa kwe,yavuze ko ari “amano y'inkwetoo” yari yambaye atwaye igare rye.

    Ibi bintu byongera kubyutsa impaka ku bushobozi bw'umubiri bwa perezida Biden,wakoze agahigo ko kujya ku butegetsi bwa Amerika ashaje cyane. Ariko, Joe Biden yizeye kugaruka muri manda ya kabiri.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/perezida-biden-yagushijwe-n-igare-imbere-ya-rubanda

  • Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Kamena 2022 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yize ku ngingo zitandukanye, ikaba yafatiwemo imyanzuro (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ibyemezo-by-inama-y-abaminisitiri-57671

  • Nyamagabe: Babiri baguye mu gitero bikekwa ko cyagabwe n’abarwanyi ba FLN #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Polisi y’u Rwanda yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Kamena 2022, abagizi ba nabi bitwaje intwaro bikekwa ko ari abo mu mutwe w’inyeshyamba wa FLN, (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/nyamagabe-babiri-baguye-mu-gitero-bikekwa-ko-cyagabwe-n-abarwanyi-ba-fln

  • IPRC Kitabi: Basuye urwibutso rwa Murambi, basobanurirwa amateka ya Jenoside #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa IPRC Kitabi, Richard Nasasira, yabwiye abanyeshuri bo muri iri shuri rikuru ayobora ko n’ubwo muri bo hari abiga ibijyanye n’ubukerarugendo, (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/kwibuka/article/iprc-kitabi-basuye-urwibutso-rwa-murambi-basobanurirwa-amateka-ya-jenoside

  • BREAKING NEWS : Igitero cy’inyeshyamba bikekwa ko ari iza FLN cyahitanye abantu babiri i Nyamagabe #rwanda #RwOT

    Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, rivuga ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 18 Kamena 2022, ahagana saa Munani, abagizi ba nabi bitwaje intwaro bikekwa ko ari abo mu Mutwe w’Inyeshyamba wa FLN baturutse hakurya y’Umupaka barashe ku modoka itwara abagenzi mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe yerekezaga muri Rusizi.

    Rikomeza riti “Abo bagizi ba nabi bishe umushoferi n’umugenzi, banakomeretsa abandi batandatu bahise bajyanwa kuvurirwa ku Bitaro bya Kigeme no ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB.”

    Amakuru avuga ko uwo mushoferi wishwe yitwa Ibrahim Issa. Yari asanzwe akorera Sosiyete ya Ritco. Amakuru avuga ko imodoka yari atwaye yari yahagurutse i Kigali mu masaha ya mbere ya saa Sita.

    Igeze mu Karere ka Muhanga, byabaye ngombwa ko ihagarara kuko ipine yayo yari ifite ikibazo, bagenzi be bamufasha kuyihindura akomeza urugendo.

    Itangazo rigenewe Abanyamakuru. pic.twitter.com/GQ4oO1zKuk

    — Rwanda National Police (@Rwandapolice) June 18, 2022

    Amakuru avuga ko ahagana saa Munani, yahamagawe n’umwe mu bantu bari muri iyo modoka, akamubwira ati 'baraturashe' ndetse akamubwira ko 'Issa apfuye'.

    Nta yandi makuru y’uko byagenze uwo muntu yigeze amuha kuko nyuma y’umwanya muto, ngo telefoni ye yahise iva ku murongo. Ku rundi ruhande, bivugwa ko uwarashe iyo modoka, bisa n’aho ari umuntu wari ahantu hirengeye kuko abari bayirimo batigeze bamubona.

    Umushoferi amaze kuraswa, ngo imodoka yahise ita umuhanda igwa mu nkengero z’umuhanda. Inzego zishinzwe umutekano zahise zihagera, zitabara bwangu inkomere zizijyana kwa muganga.

    Ku rundi ruhande, imodoka zari inyuma y’iyo Ibrahim yari atwaye zamaze umwanya munini zitarinjira muri uwo muhanda kuko inzego z’umutekano zari zikigenzura ako gace.

    Umwe mu bashoferi bari mu modoka yari imbere y’iyo Issa yari atwaye yavuze ko iyo modoka yarashwe ikiri kwinjira muri Nyungwe nko mu bilometero bitanu uvuye mu Gasantere ka Kitabi.

    Polisi y’u Rwanda yahise itabara ubwo bugizi bwa nabi bukimara kuba ndetse ababigizemo uruhare barimo gushakishwa.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/BREAKING-NEWS-Igitero-cy-inyeshyamba-bikekwa-ko-ari-iza-FLN-cyahitanye-abantu-babiri-i-Nyamagabe

  • Kamonyi: College APPEC yibutse Abanyeshuri, Abarezi n'abayishinze bishwe muri Jenoside #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'ishuri rya College APPEC Remera-Rukoma riherereye mu karere ka Kamonyi, Umurenge wa Rukoma, kuri uyu wa 17 Kamena 2022 bibutse abari abanyeshuri, abarezi n'ababyeyi bishyize hamwe bagashinga iri shuri bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994. Abanyeshuri, Abakozi n'inshuti basabwe kwamagana abagihembera amacakubiri, abakirangwa n'ingengabitekerezo ya Jenoside, kenshi usanga babikorera ku mbuga nkoranyambaga.

    Mu butumwa bwatanzwe n'uwari uhagarariye ubuyobozi bwite bwa Leta akaba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rukoma, Nkurunziza Jean de Dieu yibukije ko abarezi bafite inshingano zo kurera neza abana b'Igihugu no kubasobanurira neza amateka y'Igihugu kugirango' tubashe kuzabona abazayobora Igihugu cyacu neza kizira amacakubiri n'ibindi bibazo bitandukanye'.

    Nkurunziza Jean de Dieu.

    Yagize ati' Babyeyi namwe bantu bakuru, dukwiye kubwira abana bacu amateka twanyuzemo tukirinda kubabeshya kuko nizo nshingano dufite kugirango tuzabashe kubona abazayobora Igihugu cyacu neza, kugirango kitazongera kugwa mu kaga cyaguyemo Jenoside yakorewe Abatutsi igashoboka'.

    Akomeza yibutsa urubyiruko ko rukwiye kugendera kure ibitekerezo by'abapfobya Jenoside. Yabibukije ko abameze batyo batarekeye aho imigambi mibi, kuko bamwe mu bana bakomoka ku babyeyi bagize uruhare muri Jenoside bagerageza kuyipfobya bifashishije imbuga nkoranyambaga, banyuzaho inyigisho z'uburozi bwo gukangurira abantu inyigisho z'amacakubiri no kutemera ukuri ku byabaye, ndetse n'uruhare rw'ababyeyi babo mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

    Mu buhamya bwatanzwe na Nsengiyumva Emmanuel warokotse Jenoside, yabwiye abari bitabiriye iki gikorwa ko abateguye Jenoside bateye umuruho Igihugu kubera kwica abaturanyi babo basangiraga, bakabambura ababyeyi, abana ndetse n'abavandimwe.

    Akomeza ashimira Leta y'u Rwanda kuko yahaye agaciro uburezi, bitandukanye na cyera aho bigaga Politiki mbi yo gutonesha no kurobanura abantu, ikagusiga kandi ufite ubwenge, hakagenda utabikoreye kubera ubwoko ndetse bakaba barahagurutsaga abana hakurikijwe amoko y'Abatutsi, Abatwa n'Abahutu. Yibukije kandi ko iyo myirondoro yanakoreshwaga mu gihe cyo kwaka serivise.

    Benedata Zacharie/Ibuka Kamonyi.

    Perezida w'Umuryango uharanira inyungu z'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Kamonyi, Benedata Zacharie yasabye abanyeshuri kwirinda abashaka kubashora mu macakubiri, baba abari mu gihugu cyangwa hanze yacyo kuko Jenoside yatwaye abarerwaga, ababyeyi n'abavandimwe bicwa na bagenzi babo bakuranye cyangwa babonye bakura.

    Yagize ati' Hari abarekereje bashaka kubashuka bashaka kubigisha inyigisho z'amacakubiri baba mu gihugu cyangwa hanze yacyo, ariko benshi muri mwebwe hari abo mwakagombye kuba mubona mutigeze mubona kubera ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabatwaye, bicwa n'abo baturanye'. Yabasabye kwirinda abantu nk'abo kuko nta keza kabavaho, ko ari uburozi bubi bwakongera gusubiza Igihugu mu icuraburindi.

    Benedata, yemeza ko ahazaza heza hejo Igihugu kihafite bityo nta mwana w'u Rwanda ukibuzwa uburenganzira bwo kwiga nkuko Politiki ya cyera yabikoraga, ikemerera igice kimwe kwiga abandi baragizwe abavamahanga, ariko ubu igishyizwe imbere n'Ubumwe budacamo abantu ibice' kuko amateka twabayemo yigishije igihugu. Ntabwo twumvaga ko abacu bazicwa n'abaturanyi twasangiye akabisi n'agahiye. Iyo baza gushishoza inyigisho bahabwaga bakumva ko twese tuva amaraso ntabwo Jenoside yari gushoboka, bari kuyihungira kure'.

    Umugwaneza Francois wavuze mu izina ry'Ubuyobozi bw'Ikigo cya College APPEC Remera-Rukoma, yavuze ko ikiraje ishinga iki kigo ari uburezi bufite ireme. Yibukije kandi ko iki kigo cyabayeho kubera Politiki mbi y'abayoboye igihugu kuva mu 1959 -1973, aho iyi Politiki mbi yatumye ababyeyi bo muzahoze ari komini za Musambira, Taba na Kayenzi bishyira hamwe kugirango Politiki y'iringaniza yatumaga abana batsinda ntibahabwe amashuri babone aho nabo bigira.

    Umugwaneza Francois

    Ibyo byaje gutuma iri shuri rishingwa mu mwaka 1984 rifasha abari batuye aho ndetse n'abava ahandi barajugunywe na ya Politiki mbi yo guheza bamwe abandi bagahabwa ibirenzeho kandi bose bari abana b'u Rwanda.

    Nyuma y'imyaka 28 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, iki kigo kimaze kubona amazina y'Abanyeshuri 30, Abarezi batatu(3) n'abagize uruhare mu ishingwa ryacyo icyenda (9). Bakomeje gusaba kandi ababa bazi abataramenyekana bize, biganye muri iki kigo kubavuga nabo bagashyirwa ku rutonde. Ubuyobozi bw'Ikigo buteganya kubaka ikimenyetso ndangamateka muri iri shuri kikazashyirwaho amazina y'abazaba baramenyekanye.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-college-appec-yibutse-abanyeshuri-abarezi-nabayishinze-bishwe-muri-jenoside/