Category: Uncategorized

  • Indirimbo Buga ya Kizz Daniel na Tekno uteg… – #rwanda #RwOT

    Hagendewe ku bipimo biheruka kwegeranywa kuburyo indirimbo ziri gucurangwa kuri radiyo, kurebwa kuri televiziyo, gucuruzwa ku mbuga zicururizwaho umuziki 'Buga iracyayoboye. Iyi ndirimbo  ikaba yarageze hanze kuwa 04 Gicurasi 2022, bivuze ko kuva yajya hanze ntayirayihiga mu gihugu cya Nigeria.

    Iyi ndirimbo ikaba yihariye 1.5% byo gucuruzwa cyane muri 50 zihiga izindi bingana na miliyoni 6.52, naho kuri radio ikagira miliyoni 49.9 bingana na 16.7%, uretse ko kuri radiyo atariyo iyoboye iri ku mwanya wa 5.

    Mu bipimo kandi byegeranijwe kuva umwaka wa 2022 watangira mu ndirimbo zumviswe zikanacuruza cyane ku butaka bwa Nigeria, iri ku mwanya wa gatatu kuri radiyo gukinwa, no kumvwa ku mwanya wa 38 ibi bishyira ku mwanya wa 10 muzaciye ibintu kuva umwaka watangira muri Nigeria.

    Yaciye kandi agahigo mu ndirimbo zose ko kumara ibyumweru bitandatu ntayindi ikoraho muzikomeje kwiharira imitima ya benshi, hashingiwe ku mibare y'ibifatika mu ikoranabuhanga igakurikirwa na 'Kwatu The Traveller' ya Black Sheriff kimwe na 'Baddest Boy' ya Skiibii na Davido zamazeho ibyumweru 5. 

    Tekno utegerejwe i Kigali mu gitaramo cya Choplife 

    Kizz Daniel uri mu bahanzi bahagaze neza muri Nigeria

    KANDA HANO UREBE UNUMVE ‘BUGA’ YA KIZZ DANIEL NA TEKNO

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118334/indirimbo-buga-ya-kizz-daniel-na-tekno-utegerejwe-i-kigali-yaciye-agahigo-muri-nigeria-118334.html

  • Perezida Kagame yashyize ibuye ry'ifatizo ahazubakwa inzu yiswe 'Kigali International Finance & Business Square' #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame avuga ko kongera inyubako z'ubucuruzi zigezweho mu Rwanda, ari kimwe mu bizafasha igihugu kugera ku ntego zo gushyiraho urubuga rw'ishoramari n'ubucuruzi mpuzamahanga rushyize imbere.

    Ibi umukuru w'igihugu yabivuze ubwo yatangizaga  ibikorwa byo kubaka inzu yiswe Kigali International Finance & Business Square izubakwa rwagati mu Mujyi wa Kigali mu gihe cy'amezi 24, ikazatwara miliyari 100 z'amanyarwanda ni ukuvuga miliyoni 100 z'amadolari kandi umukuru wígihugu akaba yijeje ubufasha mu migendekere myiza yúbwubatsi.

    Iyi nyubako izubakwa hagati y'ibiro by'Umujyi Kigali na Ecobank, ahahoze ministeri y'ububanyi n'amahanga.

    Igice kimwe kizaba kigizwe n'amagorofa 20 abiri abangikanye naho ikindi kizaba kigizwe n'amagorofa 24 bikazahurizwamo kandi igice cyo hasi kizatangirwamo serivisi zinyuranye z'ubucuruzi, nk'uko byasobanuwe Namara Hannington umuyobozi wa Equity Bank mu Rwanda.

    Image

    Equity Bank igiye kubaka uyu muturirwa, imaze kugira umutungo wa miliyari 1.269.5 z'amashilingi ya Kenya aho abanyamigabane bayo bafitemo miliyari 176.2 Umuyobozi w'amahuriro n'ibikorwa bya Equity Bank isanzwe ifite icyicaro gihugu muri Kenya, Dr James Mwangi yasobanuye uko banki irushaho gutera imbere ari nako ibikorwa byo gushora imari mu karere ihereyemo byiyongera.

    'Ubu tuvugana Equity bank yarakuze kuko iri mu mabanki afite umutungo munini muri Afurika, uku kuzamuka bituruka kuri serivisi duha abatugana bikanatuma dukorana n'abandi bo ku rwego rw'isi, ari yo mpamvu turi hano ngo dukorane nk'inshuti kandi dufatanije twatanga umusanzu wacu.'

    Image

    Mu mezi 24 gusa iyi nyubako izaba yatangiye gukorerwamo cyane ko inari hafi y'agace kahariwe abanyamaguru kazwi nka car free zone, ibintu umuyobozi w'urugaga rw'abikorera mu Rwanda Robert Bafakulera asanga bizakomeza kwagura ubucuruzi ku bagana mu mugi wa Kigali.

    Perezida Kagame wanatambagijwe ikibanza cy'ahazashyirwa iyi nyubako, yashimangiye ko inyubako nk'izi zifite uruhare rukomeye mu gufasha u Rwanda kugera ku ntego zo kureshya no gushakira abashoramari n'abikorera ku rwego mpuzamahanga, akaba yijeje abubaka iyi nzu ubufasha bushoboka kugirango izuzure ku gihe cyateganijwe.

    Image

    Yagize ati 'Iki gice cy'ishoramari kizafasha u Rwanda kugera ku cyerekezo rwihaye cyo kugira urubuga rw'ishoramari mpuzamahanga rwizewe. Mu myaka 2 ishize icyorezo cya covid 19 cyakomye mu nkokora izamuka ry'ubukungu ariko ibi ntabwo bizahoraho haba kuri twe no mu karere cyangwa ku mugabane wose, ahubwo ntekereza ko ibintu bizasubira mu buryo. Ibyanya nk'ibi byagenewe  ubucuruzi mu karere, bikurura abashoramari bashya kandi bigatuma tujya mu murongo uboneye mu bucuruzi bufite agaciro.'

    'Mu myaka itambutse twagiranye imikoranire ifatika mu ishoramari kandi byatanze umusanzu mu iterambere ryacu, niyo mpamvu nta gushidikanya ko bizamera kimwe n'iki cyanya cy'ubucuruzi. Ubufasha bwacu bwose mukeneye muzabubona kandi mutwizere nk'umufatanyabikorwa nyawe, ndashaka kubabwira ko ibyo dufatanyamo n'abandi byose mu gihugu cyacu, tubishyiraho umutima.'

    Mu rwego rwo gukoresha neza ubutaka iyi nyubako yiswe Kigali International Finance&Business Square, yateganijwe kubakwamo parikingi ishobora kwakira imodoka zigera kuri 600.

    @RBA

    The post Perezida Kagame yashyize ibuye ry'ifatizo ahazubakwa inzu yiswe 'Kigali International Finance & Business Square' appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/06/21/perezida-kagame-yashyize-ibuye-ryifatizo-ahazubakwa-inzu-yiswe-kigali-international-finance-business-square/

  • Prince Charles yageze mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Bwa mbere Igikomangoma cya Wales mu Bwami bw'u Bwongereza Charles n'umugore we Camilla bageze i Kigali aho bitabiriye inama y'Abayobozi Bakuru b'Ibihugu na za Guverinoma zo mu Muryango w'Ibihugu bikoresha Icyongereza, CHOGM,iri kubera mu Rwanda.

    Aba bombi bageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Kamena 2022.

    Muri iyi nama ya CHOGM, Prince Charles araba ahagarariye nyina umubyara akaba n'Umwamikazi w'u Bwongereza, Elizabeth II utarabashije kuboneka.

    Umuryango wa Commonwealth uhuriyemo ibihugu 54 ku migabane itandatu y'Isi, bikoresha ururimi rw'Icyongereza, bituwe n'abaturage bose hamwe bagera kuri miliyari 2.6.

    Benshi muri abo baturage ni urubyiruko kuko rusaga 60 %.

    Inama y'Abayobozi Bakuru b'Ibihugu na za Guverinoma zo mu Muryango w'Ibihugu bikoresha Icyongereza, CHOGM, baterana buri myaka 2, ikakirwa n'ibihugu bitandukanye bigize uwo muryango.

    Kuva mu 1971, hamaze guterana inama 24, iheruka kuba yabereye mu Bwongereza muri 2018.

    The post Prince Charles yageze mu Rwanda appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/06/21/prince-charles-yageze-mu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=prince-charles-yageze-mu-rwanda

  • Gisagara: Imiryango isaga 900 ikennye iri gufashwa mu buryo bwihariye – #rwanda #RwOT

    Iyo miryango isanzwe ituye mu Midugudu itanu ya Rususa, Rurimbi, Nyabihama, Agatare na Mihigo, yahawe amatungo arimo inka 16, ihene 120 n'ingurube 142. Yafashijwe kubaka uturima tw'igikoni, itozwa kugira isuku ndetse ihabwa n'inyigisho zigamije gukumira imirire mibi itera kugwingira.

    Biteganyijwe ko izahabwa n'izindi ngurube 22 n'ihene 34.

    Bashyizwe no mu matsinda 16 aho bahurira bagakora igenemigambi ry'ibikorwa, bakizigamira amafaranga make, bakanagurizanya kugira ngo bakore imishinga iciriritse.

    Ubwo bufasha babuhabwa na Croix Rouge y'u Rwanda nk'umufatanyabikorwa w'Akarere ka Gisagara mu bikorwa by'iterambere n'imibereho myiza y'abaturage.

    Bamwe mu baturage bamaze guhabwa ubwo bufasha babwiye IGIHE ko imibereho yabo yatangiye guhinduka.

    Niyodusenga Josephine wo mu Mudugudu wa Nyabihama yavuze ko Croix Rouge yamusanze mu bukene bukabije kuko yari atunzwe no guca inshuro.

    Ati 'Iyi nka bampaye yatangiye kumpindurura ubuzima kuko nsigaye mbona ifumbire yo guhingisha bitandukanye na mbere nahingaga sineze. Ubu namaze kuyibangurira ku buryo mu minsi iri imbere izabyara zikaba ebyiri kandi nkajya mbona amata.'

    Ndagijimana Jean Paul yavuze ko yari akennye kuko atabashaga kubona ibyo kurya bihagije kuko atahingaga ngo byere.

    Ati 'Maze guhabwa iyi nka icya mbere yampaye ni ifumbire ku buryo nahinze birera, abana banjye babona ibiryo. Mu rugo batwigishije isuku ku buryo tutakirwara indwara ziterwa n'umwanda. Iyi nka nyitezeho iterambere ku buryo izankura mu cyiciro cy'abakene.'

    Umuyobozi wa Croix Rouge y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, Sebaganwa Guillaume, yavuze ko iyo miryango biyemeje kuyifasha kuko bayisanze mu bukene bukabije.

    Ati 'Ni ingo 987 zo mu midugudu itanu aho twashyizemo amafaranga y'u Rwanda agera kuri miliyoni 800 Frw. Tuzabakurikirana muri iyi myaka ine n'igice ku buryo bazaba bavuye mu bukene.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mukindo, Tumusifu Jérome, yasabye abahawe inkunga kuyikoresha neza kugira ibavane mu bukene.

    Ati 'Ni inshingano zacu nk'ubuyobozi kubashishikariza gufata neza aya matungo kuko ni izingiro ry'ubukungu kugira ngo umuntu atere imbere kuko itungo turibonamo amafaranga, ifumbire n'ibindi.'

    Mu kubafasha gukomeza kugira isuku imiryango 176 itaragiraga ubwiherero yamaze kubwubakirwa. Bafashijwe gukurungira inzu zabo kandi imiryango 360 igizwe n'abantu 2280 yafashijwe kwishyura ubwisungane mu kwivuza.

    Bahawe amatungo arimo inka abafasha kuva mu bukene

    Ndagijimana Jean Paul yavuze ko yari akennye kuko atabashaga kubona ibyo kurya bihagije kuko atahingaga ngo byere

    Niyodusenga Josephine wo mu Mudugudu wa Nyabihama yavuze ko Croix Rouge yamusanze mu bukene bukabije kuko yari atunzwe no guca inshuro

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-imiryango-isaga-900-ikennye-iri-gufashwa-mu-buryo-bwihariye

  • Umunyamakuru w'Umurusiya yiguranye abahunze muri Ukraine #rwanda #RwOT

    Umwanditsi mukuru w'Umurusiya w'ikinyamakuru cyigenga Novaya Gazeta yagurishije muri cyamunara umudali we w'igihembo cy'amahoro cyitiriwe Nobel kuri miliyoni 103.5 z'amadolari y'Amerika (miliyari 105 uyavunje mu mafaranga y'u Rwanda).

    Dmitry Muratov yavuze ko ayo mafaranga yose azajya mu gufasha impunzi zahunze intambara Uburusiya bwagabye muri Ukraine.

    Muratov ni umwe mu banyamakuru babiri bahembwe mu 2021 igihembo cy'amahoro cyitiriwe Nobel kubera kurwanirira ubwisanzure no gutanga ibitekerezo mu bwisanzure mu Burusiya.

    Ikinyamakuru Novaya Gazeta cyahagaritse ibikorwa byacyo mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka, nyuma yuko Uburusiya buteye Ukraine mu kwezi kwa kabiri.

    Inzu ikoresha cyamunara ya Heritage Auctions, yagurishije uwo mudali, ntiyahishuye uwawuguze.

    Mu kwezi kwa kane, Muratov yagabweho igitero cy'irangi ry'ibara ritukura ririmo ikinyabutabire cya acetone, ubwo yari muri gariyamoshi mu Burusiya.

    Umugabo wamugabyeho icyo gitero yateye hejuru agira ati: “Muratov, ibi ni ku bw'abahungu bacu”.

    Yari umwe mu itsinda ry'abanyamakuru bashinze ikinyamakuru Novaya Gazeta mu mwaka wa 1993 nyuma y'isenyuka ry'ubwari Ubumwe bw'Abasoviyeti.

    Kuva mu mwaka wa 2000, abanyamakuru batandatu bo muri icyo kinyamakuru hamwe n'abakorana na cyo barishwe mu bwicanyi bufitanye isano n'akazi kabo, barimo n'umunyamakuru Anna Politkovskaya wakoraga inkuru zicukumbuye.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/umunyamakuru-w-umurusiya-yiguranye-abahunze-muri-ukraine

  • Yavuye muri Bangladesh yoga agera mu Buhinde asanze umusore bahujwe na Facebook #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bivugwa ko urukundo ari ikintu kigira imbaraga zikomeye, ndetse ko hari abantu bakora ibintu bitangaje bagamije kwerekana urukundo, cyangwa se bagakora (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ntibisanzwe/Yavuye-muri-Bangladesh-yoga-agera-mu-Buhinde-asanze-umusore-bahujwe-na-Facebook

  • Nyuma yo gusezera ruhago, Ndoli Jean Claude yasigiye ubutumwa Kwizera Olivier #rwanda #RwOT

    Umunyezamu Ndoli Jean Claude wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda n’ikipe y’igihugu, nyuma yo gufata umwanzuro wo guhagarika gukina umupira w’amaguru, yasabye Kwizera Olivier gushyira umutima ku kazi ke kuko abanyarwanda bakimukeneye.

    Ni kenshi Ndoli Jean Claude yagiye atangaza ko Kwizera Olivier ari we munyezamu abona wazamusimbura akaba yakwambara ‘gants’ yambaye kuko afite impano idasanzwe.

    Ndoli avuga ko Kwizera Olivier ari umunyezamu ufite impano idafitwe n’undi mu Rwanda.

    Ati “Olivier Kwizera ni umukinnyi ufite impano zose zishoboka, nanjye ukina nemera ko andusha impano bigendanye n’ibyo yifitemo, twese turabyemeranywa ari imipira yo hejuru arayikurikira, iyo hasi akayikurikira ari ugutanga imipira ku bakinnyi be, urumva ni impano yihariye. “

    Uyu mugabo wahisemo guhagarika gukina akerekeza mu gutoza, yasabye uyu munyezamu kwihangana byibuze imyaka 5 hagatozwa abazamusimbura.

    Ati “Imyaka agezemo ni imyaka yo gukora kandi atekereze ko abanyarwanda bose bamukeneye, atekereze iyo ari hariya mbere baririmba indirimbo y’igihugu aba ari ambasaderi, hari abo ahagarariye nadufashe mu gihe tugiye gutegura abandi bana bazaza mu myaka 5, yihangane imyaka 5 turebe ko twakora abazamusimbura kuko murabizi iki kibuga nta muntu ugihoramo, uba ufite imyaka ukaza ugakora hakaza abandi, ni ibihe biba bisimburanwa.”

    Yamusabye kwicara akitekerezaho maze akita ku kazi ke kuko abanyarwanda bakimukeneye.

    Ati “Ikintu namubwira ni uko agomba kwicara akitekerezaho kuko turamukeneye, burya ikipe nziza ishingira ku munyezamu mwiza rero nk’umuntu wahisemo gukina umupira nabe ari wo yitaho adufashe natwe tumufashe.”

    Ndoli Jean Claude asezeye umupira w’amaguru nyuma yo gukinira amakipe atandukanye arimo Police FC, APR FC, Kiyovu Sports, AS Kigali, Musanze FC, Gorilla FC ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi.

    Kwizera Olivier yasabwe na Ndoli gushyira umutima ku kazi kuko abanyarwanda bakimukeneye

    Ndoli Jean Claude yahagaritse gukina umupira w’amaguru ayoboka ubutoza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-yo-gusezera-ruhago-ndoli-jean-claude-yasigiye-ubutumwa-kwizera-olivier