Category: Uncategorized

  • UK:Hagiye guhindurwa icyemezo cy'urukiko kibuza Ubwongereza kohereza abimukira mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Iyi gahunda, irimo kugezwa mu nteko ishingamategeko y'Ubwongereza, yakwemerera abaminisitiri kwirengagiza ibyemezo by'urukiko byabaye bibujije kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro.

    Ikubiye mu mpinduka ku itegeko ry'uburenganzira bwa muntu, zishyiraho ibyo abaminisitiri bavuga ko bizaba ibizamini (amagerageza) akomeye kurushaho yo mu rwego rw'amategeko.

    Abanenga iyi gahunda bavuga ko ibi biteganywa biteye urujijo kandi byatuma habaho ibyiciro bibiri by'uburenganzira biha abaminisitiri ububasha bwinshi kurushaho.

    Ariko Minisitiri w'intebe wungirije w'Ubwongereza Dominic Raab yavuze ko uyu mushinga we w'itegeko uteganywa ku burenganzira, ucyemura ibibazo byo mu itegeko ku burenganzira bwa muntu utaryirengagije ryose uko ryakabaye.

    Atangaza ku mugaragaro iyo gahunda, Raab yemeje ko leta y'Ubwongereza itazava mu masezerano y'Uburayi ku burenganzira bwa muntu.

    Ayo masezerano akubiyemo ingingo z'amategeko zituma abaturage basanzwe bashobora gutambamira icyo babona nko kubarenganya bakorerwa na leta.

    Ingingo ikomeye cyane muri uyu mushinga w'itegeko ni iyo kwirengagiza ibyemezo by'uruiko rw'Uburayi rw'uburenganzira bwa muntu biba bibujije gushyira mu bikorwa gahunda runaka.

    Ikurikiye ubushyamirane bwabayeho mu cyumweru gishize ku kuba minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu itarashoboye kohereza mu Rwanda icyiciro cya mbere cy'abasaba ubuhungiro.

    Uwo mushinga w'itegeko urimo n'ingamba zatanzweho ibitekerezo mu mwaka ushize.

    Urukiko rw'Uburayi rw'uburenganzira bwa muntu – rufite icyicaro i Strasbourg mu Bufaransa – ntaho ruhuriye n'umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi (EU/UE).

    Muri uku kwezi, rwafashe icyemezo cyo kubuza Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu w'Ubwongereza gushyira mu ndege abasaba ubuhungiro ngo ibajyane mu Rwanda, nubwo mbere yaho hari habayeho ibyemezo by'inkiko mu Bwongereza byuko urwo rukiko rutabigiramo uruhare.

    Icyo cyemezo cyatumye habaho ubundi bujurire ndetse nyuma havamo ko urugendo rw'indege yari kujyana mu Rwanda abasaba ubuhungiro ruburizwamo.

    Bijyanye n'umushinga w'itegeko wa leta y'Ubwongerezwa – uzwi nka Bill of Rights – abaminisitiri bazashobora kwirengagiza ibyemezo nk'ibyo by'inkiko, ibizwi nk'ibyemezo by'itegeo rya 39, kuko bo urebye mu mikorere yabo batari mu rwego rw'amategeko mpuzamahanga.

    Raab, ushinzwe impinduka ku mategeko yo mu itegekonshinga, yagize ati: “Umushinga w'itegeko ku burenganzira uzongerera imbaraga umugenzo wacu w'Ubwongereza w'ubwisanzure, ari na ko ushyira mu rwego [rwacu] ikigero cyiza cyo gushyira mu gaciro.

    “Tuzasobanura neza cyane mu mategeko y'imbere mu gihugu ko ibyemezo by'inzibacyuho by'itegeko rya 39 bitareba inkiko z'Ubwongereza cyangwa rwose inzego za leta cyangwa abategetsi”.

    Ibyo biteganywa na leta y'Ubwongereza – byatangajwe mu kwezi kwa cumi na kabiri mu 2021 – bisanzwe byaranenzwe n'abanyamategeko bavuga ko biteje urujijo.

    Kandi bivugwa ko bidacyenewe, kuko inkiko z'Ubwongereza zisanzwe zishobora kuba zakwirengagiza ibyemezo by'urukiko rw'Uburayi rw'uburenganzira bwa muntu rw'i Strasbourg.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/uk-hagiye-guhindurwa-icyemezo-cy-urukiko-kibuza-ubwongereza-kohereza-abimukira

  • #COVID19: Abantu 38 banduye babonetse mu bipimo 5,047 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 21 Kamena 2022 mu Rwanda habonetse abantu 38 banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abantu-38-banduye-babonetse-mu-bipimo-5-047

  • CHOGM: Uko imihanda izakoreshwa ku wa 22 Kamena 2022 – #rwanda #RwOT

    Iri tangazo rivuga ko hari imihanda igenewe kunyurwamo n'abashyitsi mu gihe bari kwerekeza ahabera ibikorwa bya CHOGM, abandi bakaba basabwa kubaha umwanya muri icyo gihe cyangwa bagaca mu yindi mihanda.

    Imihanda izakoreshwa n'abitabiriye CHOGM ni uva ku Kibuga cy'Indege – Giporoso – Kisimenti – KCC – Kimihurura – Sopetrade – Payage – Serena Hotel. Hari n'uturuka ku Kibuga cy'Indege – Kabeza – Giporoso – Kisimenti – KCC – Kimihurura – Sopetrade – Payage – Serena Hotel.

    Undi muhanda uzaba ukoreshwa n'abashyitsi ni Sopetrade – Cercle Sportif – Park Inn Hotel by Radisson Blue ugakomeza kuri Choose Kigali Hotel.

    Mu gihe iyi mihanda izajya iba iri gukoreshwa abasanzwe bazajya bakoresha indi, abaturuka mu muhanda wa Kabuga bazanyura Nyandungu bazamuke Kimironko cyangwa banyure Ku Mushumba Mwiza – Kwa Rwahama – MIC – Gishushu – Kabuga ka Nyarutarama – Utexrwa – Kinamba – Yamaha – Gereza — Onatracom.

    Abaturuka Kanombe bazakoresha umuhanda wa Busanza – Rubirizi – ukanyura mu muhanda KK 266 St – Kabeza – Ukambuka St Joseph – Sonatubes – Rwandex – ukanyura Gikondo cyangwa mu Kanogo — Kinamba — Nyabugogo.

    Undi muhanda ushobora gukoreshwa ni Gikondo – Kuri 40 – Onatracom.

    Iri tangazo rivuga kandi ko ushobora gukoresha amahuriro y'imihanda agaragazwa n'inyuguti ya C iri mu ibara ry'ubururu ku ikarita nka Payage, Gishushu, Kisimenti, Prince House.

    Polisi y'u Rwanda yaboneyeho umwanya wo gusaba abakoresha umuhanda kwirinda amakosa yateza umuvundo w'ibinyabiziga n'impanuka.

    Uko imihanda izakoreshwa ku wa 22 Kamena 2022


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/chogm2022-uko-imihanda-izakoreshwa-ku-wa-22-kamena-2022

  • Yabibukije byabihe! Riderman yatanze umwitang… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa kabiri tariki 21 Kamena 2022 ahazwi nka Carfreezone mu biryogo, hari hakubise huzuye bamwe bari kwinywera icyayi na Capati, abandi bahagaze gusa bose bahuje umugambi wo gususutswa n'uyu muraperi w'icyamamare wari uri gukorera igitaramo cye 'ku ivuko'.

    Mu ruhererekane rw'ibitaramo byiswe Kigali People's Festival, umuraperi Riderman yazamuye amarangamutima y'abanyabiryogo binyweraga icyayi.

    Cyari igitaramo kibereye ijisho ndetse cyuzuye n'ibitwenge, bitewe n'uko cyayobowe na Mc Tino, umushyushyarugamba ubimazemo igihe ndetse n'umunyarwenya Joshua.

    Joshua wacishagamo agatuma benshi baseka, yagiye ku rubyiniro ari kumwe na Mc Tino maze abanza kwerekana ubuhanga bwe mu gutera urwenya.

    Mc Tino ni umwe mu bashyushyarugamba b’abahanga

    Muri iki gitaramo abanyempano bashya bahawe umwanya, maze basusurutsa abantu barimo abaririmbye indirimbo Shawe ya Marina, ndetse n'abashyushyarugamba bakizamuka.

    Riderman yagiye ku rubyiniro bamwiteguye ndetse abashyitsi batandukanye bamaze kuhagera, maze aririmba indirimbo zitandukanye abantu bagiye bamumenyeraho.

    Riderman yinjiye ku rubyiniro ahagana saa tatu n'igice arikumwe n'umuraperi Karigombe usanzwe umufasha ku rubyiniro, baririmba indirimbo ze hafi ya zose harimo izo yakoranye n'abandi bahanzi ndetse n'ize ku giti cye.

    Dj Theo ubarizwa mu bisumizi niwe wavanze umuziki

    Ahereye ku ndirimbo 'umwana w'umuhanda', 'Rusake', 'Inyuguti ya Ra' agasoreza kuri 'Simbuka' n'izindi zitandukanye; uyu muraperi yeretswe urukundo n'abakunzi be bo mu biryogo yaririmbaga bagasubiramo indirimbo ze zose.

    Impano nshya zahawe umwanya mu gitaramo

    Aba babyeyi baririmbye Tarab mu biryogo baranyurwa

    Riderman yongeye gushimangira ubuhanga bwe

    Umuraperi Karigombe nyuma yo gushimishwa n’umwana yamuhobeye

    Umunyarwenya Joshua yanyuze abantu

    Abafana bari benshi cyane

    Indirimbo za Riderman ntizizabava mu mutwe

    Riderman ni umuraperi w’umuhanga

    AMAFOTO: Sangwa Julien

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118339/yabibukije-byabihe-riderman-yatanze-umwitangirizwa-mu-biryogo-yongera-guhamya-ko-ari-umwam-118339.html

  • I Kigali hagiye kuzamurwa umuturirwa wa mbere… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 21 Kamena 2022, ni bwo Umukuru w’Igihugu yatangije ku mugaragaro umushinga wo kubaka inyubako ya mbere igezweho kandi isumba izindi zose mu gihugu. Iyo nyubako izaba ihuriro mpuzamahanga ry'ibikorwa by'urwego rw'imari n'ubucuruzi, yiswe ‘Kigali International Finance and Business Square (KIFBS)’ ikaba igiye kubakwa mu Mujyi wa Kigali rwagati mu Karere ka Nyarugenge, ahasanzwe hamenyerewe nk'izingiro ry'ubucuruzi na serivisi z'imari n’ibindi binyuranye.

    Ni umuturirwa ugiye kubakwa mu buryo butangiza ibidukikije kandi bushobora guhangana n'imihindagurikire y'ikirere. Izaba ifite ibyiciro bibiri, aho igice cy'amagorofa 24 kizagenerwa gukoreshwa nk'ibiro naho ikindi gice kigizwe na hoteli n'amacumbi kizaba gifite amagorofa 20.

    Ni yo nyubako igiye kugira amagorofa menshi mu Rwanda, kuko iyari ifite menshi kuri ubu mu Mujyi wa Kigali yagezaga kuri 20 gusa. Biteganyijwe ko umushinga wo kubaka uwo muturirwa ugizwe n'inyubako ebyiri zijya gusa (Twin Towers) uzashyirwa mu bikorwa n'Ikigo ‘Equity Group Holdings Plc’ ari nacyo gifite Equity Bank, aho uzasozwa mu mezi 24 utwaye amafaranga y'u Rwanda asaga miliyari 102 (miliyoni 100 z'amadolari y'Amerika).

    Iyo nyubako yitezweho kuzaba imwe mu zigize ibyiza nyaburanga by'Umujyi wa Kigali, cyane ko igiye kwiyongera mu gice cyiganjemo n'indi miturirwa itatse umujyi wa Kigali. Izubakwa mu kibanza kiri hagati y'umuturirwa wa Kigali City Hall, uwa ECOBANK, Makuza Peace Plaza na Ubumwe Grand Hotel.

    Umuyobozi wa Equity Group Holdings, Dr. James Mwangi, yagize ati: 'Turizera ko iyi nyubako iri mu bizakurura banki z'ishoramari, ibigo by'imari, ibiro by'Ibigo byo mu Karere k'Afurika no hanze yayo. Twatangiye urugendo, mwifatanye natwe. Turizera ko mu mezi 24, tuzaba twarangije iyi nyubako kandi dushobora kuzagira ibindi birori nk'ibi”.

    Perezida KAGAME yashimiye ‘Equity Group Holdings Plc’ n'abandi bafatanyabikorwa, mu guteza imbere urwego rw'imari bakomeje kubaka ibikorwa remezo nk'icyo gikorwa cy'agatangaza gitangiye muri Kigali.

    Yagize ati: 'Uyu mushinga urebana n'ahazaza h'abaturage bacu kandi umutungo w'agaciro dufite ni bo. Mu myaka myinshi ishize, twatangije ubufatanye bufatika bwagize uruhare mu iterambere ryacu. Ndibwira ko bizaba kimwe kuri Kigali International Finance and Business Square'.

    Umukuru w'Igihugu yakomeje asobanura ko Leta y'u Rwanda iteka ihamiriza abafatanyabikorwa bayo mu iterambere ko iharanira kuba umufatanyabikorwa wizewe. Yavuze ko Leta izaharanira ko buri dolari rishorwa mu Gihugu rigomba kubyara inyungu.

    Perezida KAGAME kandi yahishuye ko yishimiye amahirwe yagize yo kuba umwe mu batanze ibitekerezo mu guhanga inyubako z'uwo muturirwa, atebya agira ati: 'Nimubona inyubako mbi mu Mujyi, muzamenye ko iyo nta ruhare nayigizeho”.

    Iyo nyubako izubakwa ku buryo buramba, ikaba yitezweho kuba ihuriro mpuzamahanga ry'ubucuruzi n'imari mu Mujyi wa Kigali. Ni inyubako kandi izaba igaragaza urugero rwiza rw'inyubako ziteye amabengeza, zishobora kuva mu bikoresho by'ubwubatsi by'imbere mu Gihugu. Iyo nyubako izaba ifite umwanya munini ukora ku muhanda wahariwe kuruhukirwamo n'Abanyakigali (Imbuga City Walk) aho abahanga mu guhanga inyubako bakoze igishushanyombonera cyinjiza iyo mbuga mu bizafasha abakorera cyangwa ababa muri iyo nyubako kuryoherwa n'ibikorwa byo muri ako gace kagenewe kuruhuka.

    Iyi nyubako izaba isumba izindi izaba yubatse mu buryo bubungabunga ibiduk

    Abo bahanga bavuga ko iyo nyubako ari yo ya mbere mu Rwanda izaba ifite ikirango cy'ubuziranenge mu bijyanye no kubungabunga ingufu n'ibidukikije gitangwa n'Ihuriro (LEED). Guhabwa icyo kirango byashingiye kuba yarateguriwe ikibanza kiri ahantu hakwiriye, kuba idashobora kwangizwa n'amazi, kuba ifite ikirere kibika ingufu, ibikoresho by'ubwubatsi bikomeye kandi bigezweho, imbere hafite uburyo bwo kubungabunga ibidukikije, uburyo yahanzwemo bwihariye, ndetse ikaba izanifashishwa nk'urugero rw'inyubako zikenewe mu mijyi.

    Ubutaka bugiye kubakwaho iyi nyubako 

    Ikigo Equity cyatangiye gukora mu rwego rw'imari kuva mu myaka 30 ishize kiri ku mwanya wa 66 muri Kenya, none ubu nicyo cya mbere mu bigo by'imari bikomeye muri Afurika y'Iburasirazuba no hagati kuko gifite umutungo usaga miliyari 13 z'amadolari y'Amerika n'abakiliya basaga miliyoni 17.

    Src: Imvaho Nshya

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118337/i-kigali-hagiye-kuzamurwa-umuturirwa-wa-mbere-usumba-iyindi-mu-rwanda-uzaba-wubatse-mu-bur-118337.html

  • CHOGM: Igikomangoma cya Wales, Charles numug… – #rwanda #RwOT

    Igikomangoma cya Wales, Charles n'umugore we Camilla Parker Bowles [Duchess of Cornwall] bageze i Kigali ahagana i saa tatu z'ijoro zo kuri uyu wa kabiri, nyuma y'aho mu gitondo cy'uyu munsi byari byatangajwe ko barara bageze i Kigali kwitabira Inama y'Abakuru b'Ibihugu Bikoresha Ururimi rw'Icyongereza (CHOGM).

    We n'umugore we, bakigera i Kigali ahagana saa tatu z'ijoro, bakiriwe n'abanyacyubahiro banyuranye barimo Ambasaderi w'u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye na Omar Daair uhagarariye inyungu z'u Bwongereza mu Rwanda.

    Mbere yo kwerekeza muri Hotel iri bubacumbikire, babanje kwakirirwa mu cyumba cyagenewe kwakiriramo abashyitsi b'abanyacyubahiro.

    Prince Charles aje mu nama ya CHOGM ahagarariye umwamikazi Elisabeth II. Tariki 14 Werurwe 2022, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wa Commonwealth, nibwo hatangajwe ko ariwe uzaza ahagarariye Umwamikazi ElisabethII mu nama ya CHOGM. 

    Niwe ukunze kwitabira ibikorwa byinshi binyuranye bya Comonwealth ahagarariye Umwamikazi Elisabeth II, aho ari nawe wamuhagarariye muri CHOGM zigera muri eshanu harimo iyo muri 1997 yabereye Edinburgh, muri 2007 yabereye muri Uganda, iya 2013 yabereye Sri Lanka, muri 2015 yabereye muri Malta ndetse n'iyo muri 2018 yabereye mu Bwongereza ari nayo iheruka dore ko iyagombaga kuba mu 2020 yasubitswe ubugira kabiri kubera icyorezo cya COVID-19.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118338/chogm-igikomangoma-cya-wales-charles-numugore-we-camilla-baraye-i-kigali-118338.html

  • Abanyamuryango ba Pan African Movement bahawe umukoro ku cyateza Afurika imbere – #rwanda #RwOT

    Uyu mwiherero wabaye mu mpera z'icyumweru gishize ku wa Gatandatu, tariki ya 19 kamena 2022.

    Pan Africa Movement (PAM) Rwanda yashinzwe mu 2015 hagamijwe gushyigikira intego, amahitamo n'icyerekezo Abanyarwanda bayobowemo na Perezida Paul Kagame.

    Atangiza umwiherero mu ijambo rye, Umuyobozi Mukuru wa Pam Rwanda, Musoni Protais, yasabye abawitabiriye ko impanuro bawukuramo ziba ikibatsi cyo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry'igenamigambi z'iterambere.

    Yakomeje ati 'Kugira u Rwanda rufite agaciro, rukungahaye, rutekanye, ruyobowe n'abenegihugu bose bagamije kwihesha agaciro n'iterambere bya Afurika kandi bafite ijambo mu rubuga mpuzamahanga nk'Abanyafurika ni inshingano zabo no kubyumvisha abandi.''

    Umuyobozi w'Urwego Ngishwanama, Tito Rutaremara, witabiriye uyu mwiherero yabwiye abayobozi bo mu nzego za PAM Rwanda ko bifitemo ubushozozi n'ibisabwa byose ngo bahindure Umugabane wa Afurika.

    Yakomeje avuga ko bakwiye 'guharanira impinduka mu mitekerereze, imyumvire, imikorere n'imyitwarire by'Abanyarwanda n'Abanyafurika mu nzego zose kugira ngo tugire Afurika Yunze Ubumwe, ifite amahoro, ikungahaye, ifite ijwi ku isi kandi iyobowe na bene yo.'

    Nyuma y'uyu mwiherero abawitabiriye biyemeje kubaka umuryango ushingiye ku ndangagaciro z'Abanyafurika zaranze abakurambere mu gukunda igihugu, kurangwa n'ubutwari no guharanira kwitekerereza nk'Abanyafurika no guhanga udushya dukemura ibibazo bafite.

    Nkuko bisanzwe muri gahunda z'Umurynago wa PAM Africa Movement, abitabiriye uyu mwiherero biyemeje kuzategura inama ku ndangagaciro n'ubumenyi bya Afurika no gushyira imbaraga mu bukangurambaga bwo kwimakaza amahame ya Panafrican Movement mu Banyarwanda b'ingeri zose n'Abanyafurika cyane cyane mu rubyiruko.

    Mu rwego rwo kubaka Afurika yifuzwa biyemeje gukora ubuvugizi ku ireme ry'uburezi bugamije gukemura ibibazo by'umugabane n'iterambere ryayo, kubaka Umunyarwanda n'Umunyafurika ufite indangagaciro kandi uyikunze.

    Umuyobozi Mukuru wa Pam Rwanda, Musoni Protais, yasabye abitabiriye umwiherero kubakira ku ndangagaciro zikwiriye

    Abagize Komite Nyobozi, abari mu Nama y'Ubuyobozi n'Abayobora Komisiyo muri Pan Africa Movement, Ishami ry'u Rwanda bakoze umwiherero w'umunsi umwe

    Abanyamuryango ba Pan African Movement bahawe umukoro ku cyateza Umugabane wa Afurika imbere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyamuryango-ba-pan-african-movement-bahawe-umukoro-ku-cyateza-afurika-imbere

  • Rutsiro: Yafashwe agerageza gutoroka nyuma y'urupfu rw'umugore bari bamaranye iminsi ibiri – #rwanda #RwOT

    Ibi byabereye mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Ruhago, Akagari ka Kavumu aho uyu mugabo yari asanzwe atuye.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko uyu mugabo yafashwe ageze mu Murenge wa Mushonyi, uhana imbibi na Ruhango.

    Aya makuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa 20 Kamena 2022 ubwo uyu mugabo yitabazaga abaturanyi ngo bamufashe kugeza uyu mugore we w'imyaka 31 kwa muganga ariko ubwo yumvaga ko yashizemo umwuka agahita agerageza gutoroka.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ruhango, Mpirwa Migabo, yemeje aya makuru avuga ko uyu mugabo yari amaranye iminsi ibiri uyu mugore akekwaho kwica.

    Ati 'Uyu mugabo umaze igihe yibana mu nzu nyuma yo gutandukana n'Umugore we akaba yari yazanye undi babanaga bitemewe n'amategeko. Kuva ku wa 18 Kamena 2022 babanaga mu nzu hanyuma mu gitondo atabaza abaturanyi ko atameze neza bamujyanye kwa muganga bamugezayo yashizemo umwuka undi abyumvise aratoroka. Twatanze amakuru afatwa atararenga umutaru ashyikirizwa RIB.''

    Yakomeje asaba abaturage kwirinda ibyaha, bagatangira amakuru ku gihe, ndetse n'ugize umushyitsi akamenyesha inzego z'ibanze ku buryo arara bizwi n'ubuyobozi.

    Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Murunda kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere y'uko ushyingurwa.

    Umugabo ukekwa uruhare mu bwicanyi bw'umugore we yahise ashyikirizwa Sitasiyo ya RIB ya Ruhango.

    Ingingo ya 107 y'itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange iteganya ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igihano cy'igifungo cya burundu.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-yafashwe-agerageza-gutoroka-nyuma-y-urupfu-rw-umugore-bari-bamaranye