Category: Uncategorized

  • U Burayi bwiyemeje gutanga imfashanyo yo guhangana n’inzara muri Afurika n’ahandi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Intambara yo muri Ukraine yatumye ibihugu byinshi cyane cyane ibikiri mu nzira y’Amajyambere bihura n’ikibazo gikomeye cy’ibura ry’ibiribwa, bitewe n’uko hari (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/u-burayi-bwiyemeje-gutanga-imfashanyo-yo-guhangana-n-inzara-muri-afurika-n-ahandi

  • Musanze: Abagisengera ahashyira ubuzima bwabo mu kaga baraburirwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri iki gihe bikomeje kugaragara ko hari abasengera mu bihuru, amashyamba, mu buvumo, mu bitare, ku nkengero z’imigezi n’biyaga n’ahandi hitaruye insengero, (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/musanze-abagisengera-ahashyira-ubuzima-bwabo-mu-kaga-baraburirwa

  • Perezida Kagame yakiriye Prince Charles #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye muri Village Urugwiro Igikomangoma cya Wales Charles n'umugore we Camilla kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Kamena 2022.

    Prince Charles ugiriye uruzinduko rwe rwa mbere mu Rwanda,yashimiye Perezida Paul Kagame na Madame Jeannette Kagame babahaye ikaze mu Rwanda.

    Prince Charles n'umugore we bageze mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Kamena 2022, aho bitabiriye inama y'Abayobozi Bakuru b'Ibihugu na za Guverinoma zo mu Muryango w'Ibihugu bikoresha Icyongereza, CHOGM, iri kubera mu Rwanda.

     Kuri uyu wa Gatatu kandi Igikomangoma Charles n'umugore we Camilla basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi bunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bahashyinguye, banasobanurirwa amateka ya Jenoside, inzira y'ubumwe n'ubwiyunge ndetse no kongera kwiyubaka igihugu cyanyuzemo mu myaka 28 ishize.

    Prince Charles yanasuye abatuye umudugudu w'Ubumwe n'Ubwiyunge uherereye mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Mayange, ndetse n'Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata.

    Yari aherekejwe na Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana J.Damascène, na meya w'akarere ka Bugesera Richard Mutabazi.

    Mu nama Prince Charles  azitabira harimo iz'abayobozi bo ku rwego rwo hejuru ziga ku mihindagurikire y'ibihe, ubuzima n'iterambere ry'urwego rw'abikorera izahuza abashoramari batandukanye bo muri Commonwealth ndetse n'iziga kuri Malaria n'izindi ndwara z'ibyorezo zititabwaho iteganyijwe kuri uyu wa kane.

    Ni we woherejwe nk'uzahagararira Umwamikazi Elisabeth II, mu Nama y'Abayobozi Bakuru b'Ibihugu na za Guverinoma zo mu Muryango w'Ibihugu bikoresha Icyongereza, CHOGM, iteraniye i Kigali kuva 20-26 Kamena 2022.

    Uyu akunze guhagararira Umwamikazi Elisabeth II mu bikorwa bya Commonwealth birimo ingendo, ibya gisirikare n'ibyo gufasha.

    The post Perezida Kagame yakiriye Prince Charles appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/06/22/perezida-kagame-yakiriye-prince-charles/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-yakiriye-prince-charles

  • Huye: Wa mugabo wavuze ko yasambanyije umwana abitewe na Primusi n'amadayimoni yahawe igihano gikomeye #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo w'imyaka 55 uturuka mu murenge wa Simbi mu Karere ka Huye, yakatiwe n'Urukiko Rwisumbuye rwa Huye ku wa Mbere tariki 20 Kamena 2022 nyuma yo kumuburanisha mu mizi mu kirego cyatanzwe n'Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Huye.

    Umucamanza asoma icyemezo cy'Urukiko, yavuze ko nubwo uregwa yaburanye yemera icyaha akanagisabira imbabazi ariko umwana akurikiranyweho gusambanya ari munsi y'imyaka 14 bityo ko agomba guhanishwa gufungwa burundu.

    Icyaha cyo gusambanya uyu mwana w'imyaka irindwi kiregwa uyu mugabo witwa Murindahabi Fidele, cyakozwe tariki 28 Mata 2022, ubwo uyu mugabo yasambanyirizaga uyu mwana mu cyumba cyarimo imbaho saa yine z'amanywa.

    Uyu mugabo w'imyaka 55 akimara gufatwa, mu ibazwa rye, yemeye icyaha cyo gusambanya uyu mwana ubwo yamukuraga mu bandi aho bariho bakina, akavuga ko yabitewe n'amadayimoni ndetse n'amacupa abiri ya Primus yari yanyoye.

    Amakuru ahari avuga ko uyu mugabo yigeze gufungwa imyaka 9 ubwo yari yarahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Radiotv10

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/huye-wa-mugabo-wavuze-ko-yasambanyije-umwana-abitewe-na-primusi-n-amadayimoni

  • Prince Charles yishimiye uko yakiriwe na Perezida Kagame i Kigali #rwanda #RwOT

    Ibiro bya Prince Charles bibinyujije kuri Twitter byashyizeho ifoto yabo ari bane iherekezwa n’amagambo agira ati “Murakoze cyane Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ku ikaze mwaduhaye mu Rwanda”.

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro, byatangaje ko aba bayobozi baganiriye ku bufatanye buhari mu nzego zifitiye inyungu ibihugu byombi.

    Igikomangoma Charles azitabira inama zirimo iz’abayobozi bo ku rwego rwo hejuru yiga ku mihindagurikire y’ibihe, ubuzima n’iterambere ry’urwego rw’abikorera izahuza abashoramari batandukanye bo muri Commonwealth ndetse n’iziga kuri Malaria n’izindi ndwara z’ibyorezo zititabwaho.

    Thank you to President @PaulKagame and @FirstLadyRwanda Jeannette Kagame for the warm welcome to Rwanda. pic.twitter.com/HWdYxUIwER

    — The Prince of Wales and The Duchess of Cornwall (@ClarenceHouse) June 22, 2022

    Igikomangoma Charles n’umugore we bageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 21 Kamena 2022. Bageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe ahagana saa Tatu, batwawe n’Indege y’Ibwami izwi nka “Royal Air Force”.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali yunamira inzirakarengane zihashyinguye. Muri uru ruzinduko yasuye ibice bitandukanye bigize uru rwibutso ndetse anasobanurirwa amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Prince Charles ari mu Rwanda muri gahunda y’Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zigize Commonwealth. Ahagarariye Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II utarabashije kuboneka.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Prince-Charles-yishimiye-uko-yakiriwe-na-Perezida-Kagame-i-Kigali

  • M23 hari abo yise indyarya inaha ubutumwa Ingabo za EAC zigiye koherezwa muri Congo #rwanda #RwOT

    Leta ya Congo ivuga ko uwo mutwe w’ingabo z’akarere “udakwiye kubamo” abasirikare b’u Rwanda.

    Major Ngoma avuga ko nta mpungenge M23 itewe n’uwo mutwe w’ingabo z’akarere.

    Ati : “Turi bugire ubwoba bw’iki ? Bwa nde ? Twebwe, igihe cyose turwanira kuramuka kwacu, kuri ejo hazaza h’abana bacu, kuri ejo hazaza h’iki gihugu. “Twagira ubwoba bw’iki ? Ntabwo”.

    Yongeye guhakana ibyo umutwe wa M23 ushinjwa na leta ya Congo byo guterwa inkunga na leta y’u Rwanda, avuga ko “habe n’urushinge” u Rwanda rwigeze ruwuha.

    Ku wa mbere, ubuyobozi bw’intara ya Kivu ya ruguru bwasohoye itangazo buvuga ko bibujijwe ku bacuruzi n’abakozi ba gasutamo kwinjiza no kohereza hanze ibicuruzwa binyuze ku mupaka wa Bunagana.

    Bwanavuze ko uzabirengaho “azafatwa nk’ukora ubucuruzi bwa magendu ufatanya n’umwanzi akazabiryozwa n’amategeko”.

    Ariko Major Ngoma asanga iyi ari ingamba “irimo ubuswa” no “kwivuguruza”.

    Ati : “Ni gute wabuza abantu guhahirana n’igihugu ?'Dushyire mu gaciro, mu burasirazuba bwa Congo, tweza iki ?

    'Ese murabizi ko n’ingwa yo kwigisha abanyeshuri iva muri Uganda ? Ko amakayi ava muri Uganda ? Ibyo murabizi ? Imisumari yo kubaka inzu ahanini iva mu Rwanda ? Ko ibiribwa biva muri Uganda ?

    'Hano ndi i Bunagana, kugira ngo ubone umugati ugomba kujya muri Uganda, ugomba kohereza umuntu muri Uganda”.

    Yavuze ko abakuru b’ibihugu ba EAC bakwiye “kumenya impamvu ituma turwana, turwana kugira ngo turamuke, turwanira ejo hazaza hafite uburumbuke h’iki gihugu”.

    “Kuvuga ko igihugu cyatewe mu gihe [leta] bazi impamvu ituma turwana, ibyo ni ukuba indyarya”.

    Yakomoje ku gahenge M23 yari yatangaje ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa kane uyu mwaka, avuga ko kagaragaza ko uyu mutwe witeguye kuganira na leta ya Congo.

    Ati : “[Amahanga] Botse igitutu leta kugira ngo ibone impamvu yacu [turwanira], twebwe twiteguye ibiganiro”.

    Umutwe w’inyeshyamba wa 23 uvuga ko wakiriye neza umwanzuro w’inama y’abakuru b’ibihugu bo mu muryango w’Afurika y’uburasirazuba (EAC) isaba ko imirwano ihagarara aka kanya, ariko ko utiteguye kuva mu mujyi wa Bunagana mbere yuko ugirana ibiganiro na leta.

    Leta ya Congo ifata M23 nk’umutwe w’”iterabwoba”, wo ukavuga ko nta cyo ibyo bivuze kuri wo.

    Uvuga ko leta yagiye yirengagiza amasezerano bagiranye mbere.

    Umuvugizi wa M23 Major Willy Ngoma yabwiye BBC Gahuzamiryango ko uyu mutwe utigeze utangaza intambara kuri leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ko ugabwaho ibitero n’abasirikare ba leta ukirwanaho.

    Major Ngoma yumvikanishije ko uyu mutwe ushobora kuba wava mu mujyi wa Bunagana.

    Yagize ati : Kuhava si ikibazo. Ubu ni saa ngahe ubu ? Ni saa tatu n’iminota 10 [9h10], dushobora kuhava saa tatu n’iminota 10, hanyuma saa kumi n’iminota 10 z’umugoroba [16h10] bagatangira kuturasaho, bagatangira gutangaza ngo 'twisubije Bunagana, twabirukanye’.

    “Bagatangira kuturasaho. Nta muntu n’umwe ubivugaho iyo baturasaho, iyo MONUSCO irimo kuturasaho.

    “Iyo bica imiryango yacu, ibyo nta muntu n’umwe ubivugaho. Kubera iki bimera gutyo ? Kubera iki iyo politiki yo gufata abantu mu buryo butandukanye ? Ni nkaho abandi ari bo bafite uburenganzira bwo kubaho [bonyine].

    “Ariko twatangira kwirwanaho mugatangira kutwamagana ku ma radiyo. Ibyo biraduhangayikishije”.

    Leta ya Congo yamaganye ababibasira Abanye-Congo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda cyangwa abakoresha imvugo ihembera urwangano.

    Inama yo ku wa mbere y’abakuru b’ibihugu byo muri EAC yateraniye i Nairobi mu murwa mukuru wa Kenya, yategetse ko imirwano ihagarara aka kanya no “kuva mu bice biherutse kwigarurirwa”.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/M23-hari-abo-yise-indyarya-inaha-ubutumwa-Ingabo-za-EAC-zigiye-koherezwa-muri-Congo

  • Amakuru mashya ku rubanza rwa Prince Kid #rwanda #RwOT

    Ishimwe urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro ku wa 16 Gicurasi, 2022 rwari rwategetse ko afungwa iminsi 30 muri Gereza ya Nyarugenge mu gihe iperereza ry’Ubushinjacyaha rigikomeje.

    Yahise ajurira ku wa 19 Gicurasi, 2022 aburana ubujurire bwe ku wa 26 Gicurasi, 2022.

    Ku wa 03 Kamena, 2022 Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko akomeza gufungwa iminsi 30 muri Gereza, rutesha agaciro ubujurire bwe.

    Ishimwe Dieudone uzwi nka Prince Kid Umuyobozi mukuru wa Rwanda Inspiration Back Up itegura amarushanwa y’ubwiza mu Rwanda (Miss Rwanda) aregewe urukiko mu mizi amaze amezi abiri afunzwe kuko urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwatangaje ko rwamutaye muri yombi ku wa 25 Mata, 2022.

    Ishimwe Dieudonne acyekwaho n’Ubushinjacyaha ibyaha bibiri : Guhoza ku nkeke Miss Rwanda 2022 Nshuti Muheto Divine, n’icyaha cy’Ishimisha mubiri bicyekwa ko yakoreye uwitwa Akaliza Hope.

    Ibi byaha byose kuva yatangira kubazwa mu Bugenzacyaha n’Ubushinjacyaha, anaburana ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo yarabihakanye avuga ko ari akagambane yakorewe kugira ngo agerekweho ibyo byaha.

    Ishimwe Diedonne uzwi nka Prince Kid ubwo yaburanaga ifunga n’ifungurwa bwa mbere muri Gicurasi uyu mwaka urubanza rwe rwabereye mu muhezo bisabwe n’Ubushinjacyaha nubwo we n’Umunyategeko we Me Emelyne Nyembo basabaga ko urubanza rwabera mu ruhame.

    Miss Mutesi Jolly wa 2016, ari mu bashyizwe mu majwi ko bari inyuma y’ifungwa rya Ishimwe Dieudonne.

    Ivomo:Umuseke

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Amakuru-mashya-ku-rubanza-rwa-Prince-Kid

  • Musanze : Ari mu mazi abira azira kuvugisha Itangazamakuru, Umuyobozi aramushinja gumucisha umutwe #rwanda #RwOT

    Uyu mubyeyi witwa Akimanizanye Providence wo mu Mudugudu wa Rwinzovu uri mu kagari ka Murago, asanzwe afite abana babiri arera wenyine kuko umugabo we yamutaye.

    Umunyamakuru wa RADIOTV10 aherutse gusura uyu mubyeyi, amubwira ko afite impungenge z’aho azerecyeza kuko uwari wamutije ikiraro cyo kubamo, yamusabye kugisohokamo.

    Uyu mubyeyi wabwiraga umunyamakuru asa n’uwifuza ubuvugizi kuri ibi bibazo afite, ubu aravuga ko byaje kumukomerana kuko ubuvugizi yifuzaga bwaje kumubyarira amazi n’ibisusa kuko Umuyobozi w’Umudugudu amuhoza ku nkeke amuziza kuba yaravuganye n’itangazamakuru ndetse ko nta nkunga azabona.

    Ati 'Mudugudu yanyitwayemo inabi, ngo ntacyo nzabona ngo ntabwo Abanyamakuru batanga amazu, ngo mbese nabazanye nte.'

    Akomeza agira ati 'Bose ahubwo banyishyizemo ngo nari ndi kumucisha igihanga.'

    Uyu muturage avuga ko aya magambo abwirwa n’umuyobozi amuteye impungenge kuko niyo haba habonetse amahirwe yo gufasha abatishoboye ataboneka ku rutonde kubera uburyo yamwitwayemo umwikomo.

    Uyu mubyeyi akomeza avuga ko iki kiraro gisanzwe kiva cyane iyo imvura iguye mu ijoro imushiriraho we n’abana be ariko ubu ngo akaba afite ikibazo kuko nacyo nyiracyo yamusabye kukivamo mu byumweru bibiri.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gataraga, Herman Micomyiza yabwiye RADIOTV10 ko niba koko uwo muyobozi atoteza uyu muturage amuhora kuba yaravugishije itangazamakuru, bidakwiye.

    Ati 'Icyo kintu ntabwo gikwiye nta nubwo tugishyigikiye, itangazamakuru rifite uruhare rugaragara kandi ruzima mu kubaka Igihugu cyacu, mu gufasha Abanyarwanda, abayobozi b’inzego z’ibanze n’abandi bose n’abaturage ntabwo bakwiye kubona Umunyamakuru ngo birinde cyangwa ngo bigireyo ahubwo bakwiye kumufata nk’umufatanyabikorwa.'

    Uyu muyobozi w’Umurenge uvuga ko bagiye kuganiriza uyu muyobozi utoteza umuturage amuhora kuba yaravuganye n’Itangazamakuru, yavuze kandi ko bagiye kwihutira gufasha uyu muturage.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/Musanze-Ari-mu-mazi-abira-azira-kuvugisha-Itangazamakuru-Umuyobozi-aramushinja-gumucisha-umutwe