Category: Uncategorized

  • Coventry University yafunguye ibikorwa mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Gufungura ibiro muri Afurika byiswe Coventry University – Africa Hub, byahuriranye n'Inama yiga ku bucuruzi nk'imwe mu ziherekeje iy'Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango w'Ibihugu bikoresha Icyongereza (CHOGM), Commonwealth Business Forum.

    Umuyobozi wa Coventry University – Africa Hub, Prof Silas Lwakabamba, yavuze ko gufungura ku mugaragaro ari intambwe ikomeye bateye.

    Yagize ati “Ni intambwe ishimangira urugendo rwatangiye muri Mata 2020, ubwo Coventry University yatangizaga Africa Hub i Kigali mu Rwanda, kugira ngo habe igicumbi cy'ibikorwa byayo muri Afurika yo Munsi y'Ubutayu bwa Sahara, no kubaka ubufatanye n'izindi nzego.”

    Umwe mu bitabiriye iki gikorwa, John Bosco Kalisa, uyobora East African Business Council, yagarutse ku bushakashatsi bwakozwe n'Ikigo PwC mu 2019.

    Nibura 79% byagaragaje ko hari icyuho mu bumenyi mu bakozi, aho ubushobozi bavana muri za kaminuza budahagije, urebye ubukenewe ku isoko ry'umurimo.

    Yabajije niba hari umusanzu Coventry University izatanga muri uru rugendo.

    Umuyobozi wa Coventry Unoversity, Prof John Latham, yavuze ko urebye mu mirimo itandukanye, ubumenyi bukenewe bitoroshye ko hose bugerwaho mu bantu bakiva mu mashuri, kubera ko usanga imyigishirize idahuye n'ibyo ibigo bitanga akazi bikeneye.

    Yakomeje ati “Kimwe mu bintu by'ingenzi cyane kuri Coventry University ni uko tuje gukorera mu karere, aho ari ingenzi kuvugana n'abakora mu nganda zitandukanye, urugero nko mu Rwanda, tukavugana na RwandAir ku bikenewe mu kuzamura ubumenyi.”

    Yavuze ko bamaze igihe bakorana na Emirates Aviation University muri Dubai, bagatanga impamyabumenyi za Coventry University binyuze muri gahunda z'amasomo zishyirwaho, zijyanye n'ibikenewe ku isoko.

    Yakomeje ati “Urwego rw'indege ni rumwe mu zo dukoramo cyane, kandi niba dushobora kubikora muri Dubai, dushobora no kubikora hano mu Rwanda, dushobora kubikora n'ahandi henshi. Icy'ingenzi ni ukumva ibikenewe kugira ngo ubashe gukora ibishakwa n'inzego zo hanze aha.”

    Yavuze ko bifuza gukorana n'inzego za Leta n'iz'abikorera, bakazagenda bashyiraho gahunda z'amasomo zijyanye n'ibikenewe ku isoko, mu buryo bw'umwuga.

    Prof Lwakabamba yavuze ko batazaba bafite icyicaro bakoreramo mu kwigisha cyangwa gukora ubushakashatsi nk'amashuri asanzwe ya kaminuza, ahubwo bazaba ari nk'abahuza ba za guverinoma, inganda, kaminuza n'ibigo by'ubushakashatsi.

    Muri icyo gihe ngo umunyeshuri azaba ashobora kujya kujya kwigira muri Coventry University mu Bwongereza cyangwa akigira aho ari.

    Yakomeje ati “Nk'urugero turifuza gukorana na Kaminuza y'u Rwanda, aho duteganya gutangiza porogaramu z'amasomo zitandukanye cyane cyane nko mu buvuzi na Engineering, aho umunyeshuri narangiza amasomo azaba ashobora kubona impamyabumenyi ebyiri, iya Kaminuza y'u Rwanda n'iya Coventry. Iyo ni gahunda dufite.”

    “Icya kabiri ni ikijyanye n'ubushakashatsi, aho Coventry University imaze gutera intambwe. Icyo dukora ni ugushaka abafatanyabikorwa bagakora ku mishinga itandukanye mu bushakashatsi ishobora kuzana impinduka haba mu buvuzi, ibidukikije, ubuhinzi, ubumenyi n'ikoranabuhanga, tukahuza n'abahanga bo muri Coventry University. Icya gatatu ni ikijyanye no gufasha inganda.”

    Ubwo bufatanye n'inganda ngo bufasha mu kuzamura no guhindura imikorere yazo hagendewe ku cyo zikeneye.

    Prof Lwakabamba yakomeje ati “Icya kane, ni ugufasha abanyeshuri bacu, bakarushaho guhitamo inzira bifuza. Urebye muri Coventry University, abanyeshuri baho bose, kubera ko bagerageza kubahuza n'inganda, kugeza ku mwaka umwe dusanga nibura abanyeshuri 97% by'abanyeshuri bacu bahita babona akazi mu nganda.”

    “Ni ijanisha rinini, kandi riterwa n'uburyo twigisha n'uburyo tunabahuza n'inganda. Ni ibyo rero tugiye gukora muri ibi bihugu byinshi tuzaba dukoreramo.”

    Coventry University yatangiranye ubufatanye n'izindi nzego

    Kuri uyu wa Gatatu, Coventry University – Africa Hub, yasinyanye amasezerano y'ubufatanye n'inzego zirimo Urwego rw'Iterambere (RDB), Minisiteri y'Ubuzima, Sosiyete y'Igihugu ishinzwe Ingufu (REG), Ikigo gishinzwe Ubwikorezi bw'Indege mu Rwanda (Aviation Travel and Logistics Holding ( ATL) Ltd na Kaminuza y'u Rwanda.

    Ni amasezerano agena ubufatanye bw'izi nzego mu kuzamura ubumenyi mu nzego zitandukanye.

    Minisitiri w'Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yabwiye IGIHE ko aya masezerano yasinywe hagati ya Coventry University, Kaminuza y'u Rwanda na Minisante afite intego yo guteza imbere uburezi bw'abakora mu nzego z'ubuzima, ni ukuvuga abaganga, abaforomo n'ababyaza.

    Yagize ati “Ni ukugira ngo tubabone ku mibare ikwiriye, tuzibe icyuho dufite mu bijyanye n'umubare w'abakozi dukeneye mu nzego z'ubuzima, ariko tunababone bujuje ibisabwa twakwifashisha hano mu gihugu, ariko ku buryo twabifashisha no mu bihugu byo hanze.”

    “Kuko tuzigisha abantu bakora mu nzego z'ubuzima, dushobora no gusagurira isoko ryo hanze ari uko tumaze kuzuza natwe abo dukeneye hano mu gihugu.”

    Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko aya masezerano azashyirwa mu bikorwa binyuze mu kunoza porogaramu Kaminuza y'u Rwanda yifashisha mu kwigisha abakora mu nzego z'ubuzima, mu byiciro bitandukanye.

    Mu masezerano na RDB, hakubiyemo ibijyanye no gufatanya mu guteza imbere ubukungu nko kuzamura impano mu bijyany n'ibikorerwa mu nganda, ubuzima, ubwikorezi bugezwho, ingufu zisubira, gukurikirana abarangije amasomo n'ibindi.

    Mu masezerano na Aviation Travel & Logistics Ltd (ATL), hakubiyemo ibijyanye no guteza imbere ubwikorezi bw'indege mu Rwanda, mu gihe ayasinyanywe na REG ajyanye no guhanahana ubumenyi.

    Prof Lwakabamba avuga ko bifuza gutanga umusanzu mu myigire mu Rwanda na Afurika

    Umuyobozi wa Coventry University, Prof John Latham, yavuze ko bifuza gukemura ikibazo cy’ireme ry’uburezi muri Afurika

    Aba bayobozi bunguranye ibitekerezo ku musanzu Coventry University – Africa Hub itegerejweho

    REG yari ihagarariwe n’Umuyobozi ushinzwe Ubutegetsi, Vincent Bayingana

    Coventry University yanasinye amasezerano na Commonwealth Enterprise & Investment Council (CWEIC) ihagarariwe n’Umuyobozi wayo, Rosie Glazebrook

    Prof Latham hamwe na Clare Akamanzi uyobora RDB

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije ahererekanya amasezerano y’ubufatanye na Prof John Latham uyobora Coventry University

    Umuyobozi wa ATL, Jules Ndenga, ahererekanya amasezerano na Prof Latham


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/coventry-university-yafunguye-ibikorwa-mu-rwanda

  • Gisagara: Ufite ubumuga bwo kutabona wahoze muri FDLR yanyuzwe no kubakirwa inzu y'amasaziro – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo ufite ubumuga bwo kutabona nk'ingaruka z'intambara yanyuzemo akiri muri RDC, kuri ubu yatashye mu Rwanda.

    Mu 2018 ni bwo yageze mu Rwanda nyuma yo kurambirwa ubuzima bushaririye yacagamo. Yagejejwe i Mutobo aho yamaze amezi atandatu ahugurwa kuri gahunda zitandukanye z'ubuzima bw'igihugu mbere yo kwerekeza mu muryango, aho akomoka.

    Inkuru ya Ndagijimana n'uko yagize ubumuga bwo kutabona kandi yaravutse ari muzima isobanura neza zimwe mu ngorane abakiri mu mitwe irwanira mu mashyamba ya RDC bahura na zo bitewe n'ubuzima babamo.

    Mu kiganiro cyihariye na IGIHE yagarutse ku buzima yanyuzemo bwamugejeje ku kugira ubumuga bwamuviriyemo guhuma amaso biturutse ku ntambara zinyuranye yarwaniye muri RDC ahitwa Kabaro mu myaka isaga 20 yayabayemo.

    Yagize ati 'Nageze i Kabaro, birangira mpakomerekeye bikomeye aho twahanganaga n'ingabo za Leta. Nta gihe nahamaze kuko nakomeretse bigafata amaso ahita uhuma burundu, n'ubuzima bwanjye bwose numva ko burangiye.'

    Ndagijimana agikomereka yakomeje kwibera mu mashyamba aho yari mu buzima butoroshye, mbere yo kwanzura gutaha.

    Ati 'Nageze mu Rwanda nakirwa neza, i Mutobo baramfashije haba mu kubona amafunguro, imyambaro, imirire, ibikoresho by'ibanze, yewe ndetse n'impumeko nziza yaho na yo ni ingenzi. Byabaye ngombwa ko dusubizwa mu bavandimwe, kandi icyo gihe bampaye impamba y'amafaranga ibihumbi 60 Frw yamfashije gutangira ubuzima.'

    Nyuma yo kugera mu muryango nk'umuntu ufite ubumuga bwo kutabona ubuzima ntibwamworohereye.

    Yahawe ubufasha na Komisiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mu Buzima busanzwe abahoze ari Abasirikare (RDRC) ku bufatanye n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) ku nkunga yatanzwe n'u Buyapani yari igamije kubashyigikira mu guhangana n'ingaruka za COVID 19.

    Ndagijimana yahisemo gukora imirimo y'ubuhinzi kugira ngo abashe kuva mu bukene ndetse anagura umurima ngo atangire ubuzima bushya.

    Hashize igihe gito yifuje gushinga umuryango. Byatumye ashaka umugore ndetse ubu bibarutse umwana.

    Yagize ati 'Nahisemo kuzanira umugore mu nzu y'ababyeyi ntegereje icyizere nahabwaga na Komisiyo (RDRC) cyo kuzanyubakira iyanjye. Baraje babaha ikibanza baranyubakira.'

    Hubatswe inzu ijyanye n'icyerekezo kuko ifite agaciro ka miliyoni 20 Frw kandi aho iri mu Karere ka Gisagara iri mu zihagazeho.

    Urugo ni ishuri

    Nyuma yo gushaka, Ndagijimana yatekereje kwerekeza imbaraga ze mu buhinzi ku buryo byamushoboza kwiteza imbere no kubona ibitunga umuryango.

    RDRC yongeye kumuha amafaranga yo kumutera ingabo mu bitugu, yigira inama yo kuyaguramo umurima.

    Kuri ubu aho atuye ni umugabo ushobora kugira ijambo mu bandi kuko arangwa no gufata icyemezo kandi urugo rwe icyo rukeneye rukibona.

    Muri Werurwe 2020 ni bwo icyorezo cya Covid-19 cyageze mu Rwanda, ibi byatumye ubukungu bw'igihugu buhungabana n'ibikorwa byinshi biradindira.

    Ndagijimana yavuze ko inkunga yahawe yongeye kumurinda gusabiriza mu bihe Covid-19 yavuzaga ubuhuha ndetse igihugu kigashyiraho n'ingamba zikakaye mu kwirinda ikwirakwira ryayo zirimo na Guma mu rugo.

    Ati 'Kubona ayo mafaranga byaramfashije kuko nabaga nibereye mu bikorwa byanjye, byandinze kwiheba kuko burya iyo ureba imirimo ukora bituma utiheba. Byampaga gutuza kandi kuko nabonaga ibyo nkeneye bikandinda kuba narenga ku mabwiriza yo kwirinda.'

    Yahawe kandi amafaranga agamije kumushyigikira no kumurinda kwandavura akomeza kugura imirima n'amatungo magufi arimo inkoko kugira ngo umugore n'umwana babone amagi yo kurya bitabagoye.

    Uretse Ndagijimana hari n'abandi batatu bafite ubumuga bagiriye mu mashyamba ya RDC bahawe inzu zo guturamo.

    Uyu muryango ubanye mu byishimo

    Ndagijimana Barthazal yamaze kwibaruka, kuri ubu we n’umugore we bafite umwana umwe

    Nubwo afite ubumuga bwo kutabona ariko abasha gufatanya n’umugore we guhinga

    Ndagijimana Barthazal n’umugore we bayobotse iy’ubuhinzi

    Ndagijimana Barthazal avuga ko yishimiye ubuzima nyuma yo kuva mu mashyamba ya RDC aho yabarizwaga muri FDLR


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-ufite-ubumuga-bwo-kutabona-wahoze-muri-fdlr-yanyuzwe-no-kubakirwa-inzu

  • Minisitiri w'Intebe wa Canada yasesekaye i Kigali – #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Intebe wa Canada, Justin Trudeau, yasesekaye ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali i Kanombe ahagana saa Kumi n'Ebyiri n'Igice z'umugoroba.

    Akihagera yakiriwe n'Umujyanama wa Perezida mu by'Ubukungu, Francis Gatare, mu cyubahiro gikwiye umuyobozi nk'uwo ku rwego rwe.

    AMAFOTO: Minisitiri w'Intebe wa Canada, Justin Trudeau, yageze mu Rwanda.

    Yitabiriye Inama ya #CHOGM2022.

    📸 RBA pic.twitter.com/H1Qp8ooVL4

    — IGIHE (@IGIHE) June 22, 2022

    Minisitiri w'Intebe wa Canada, Justin Trudeau n'itsinda ry'abamuherekeje bahagurutse muri Canada mu rukerera rwo kuri uyu munsi.

    Inama ya CHOGM bitabiriye iri kubera mu Mujyi wa Kigali kuva ku wa 20 Kamena, izasozwa ku wa 26 Kamena 2022.

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa Twitter ye, Minisitiri w'Intebe wa Canada, Justin Trudeau yavuze ko mu gihe azamara mu Rwanda azaganira n'abayobozi mu gushaka ibisubizo by'ibibazo ibihugu byinshi bifite birimo ingaruka zatewe n'intambara y'u Burusiya muri Ukraine, imihindagurikire y'ibihe n'ubuzima burushaho guhenda.

    Justin Trudeau, agiye gusura u Rwanda mu gihe mu minsi ishize yagiranye ikiganiro na Perezida Paul Kagame, cyibanze ku mubano w'ibihugu byombi n'ingingo zireba isi muri rusange, bifitemo inyungu.

    Abayobozi bombi banaganiriye ku ngaruka Afurika yagizweho n'intambara u Burusiya bwagabye kuri Ukraine yatumye ibiciro bitumbagira by'umwihariko kuri uyu mugabane.

    Inama ya CHOGM yitabiriwe n'abantu barenga 5000, baturuka mu bihugu 54 bigize uyu muryango wa Commonwealth uhuriza hamwe abaturage miliyari 2,6.

    Canada ni kimwe mu bihugu byatangiranye na Commonwealth ubwo yashingwaga mu 1926, mu gihe u Rwanda rwinjiye muri uyu muryango mu 2009.

    Uyu Muyobozi ari mu banyacyubahiro bitabiriye Inama ya CHOGM

    Minisitiri w'Intebe wa Canada, Justin Trudeau, yageze mu Mujyi wa Kigali

    Akigera i Kanombe, Minisitiri w'Intebe wa Canada, Justin Trudeau, yakiriwe n'Umujyanama wa Perezida mu by'Ubukungu, Francis Gatare

    Amafoto: RBA


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-wa-canada-yasesekaye-i-kigali

  • Numenya ibi ntuzongera kurara wambaye ikariso. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Benshi muri twe iyo hakonje turara twambaye imyenda yo kurarana naho iyo hashyushye twiyambarira ikariso gusa tukaryama. Gusa abahanga bemeza ko kurara wambaye ikariso atari byiza haba ku bagabo cyangwa abagore.

    Ni ibihe bibi byo kurarana ikariso?

    Haba ku bagabo no ku bagore ibibi byo kurarana ikariso birahari kandi bishobora kwirindwa.

    Ku bagore

    Abagore bakunze kwambara nubusanzwe imyenda ibegereye bityo n'ikariso bambara zikunze kuba zibegereye ndetse bamwe banambara udukabutura tubafashe cyane. Iyo ubize icyuya, mikorobe zinyuranye cyane cyane za bagiteri zihita zibona uko zororoka bityo waryama wambaye ikariso imyanya yawe y'ibanga ntibone uko ihumeka neza ndetse na za mikorobe zikabona uko zororoka bikaba byakuviramo indwara zinyuranye zaba iziterwa na mikorobe (infections) cyangwa se uburyaryate no kwishimagura haba ku gitsina cyangwa ahahegereye nko mu ntantu.

    Bikarushaho kuba bibi ku babira ibyuya nijoro cyane cyane abageze mu myaka yo gucura cyangwa ababa ahantu hashyushye kuko iyo ubize ibyuya na nijoro byongera bya byago byo kurwara indwara ziterwa na mikorobe.

    Twibutse ko ku ruhu rwacu haba mikorobe nyinshi, iyo rero zibonye akantu gatuma zororoka zibikora zitajuyaje kandi ingaruka zshobora kuza zikomeye cyane.

    Ibi kandi bikomeza kwiyongera no ku bagore badakunda kogosha insya kuko na zo ziba indiri ya mikorobe iyo hajemo akuya.

    Ku bagabo

    Ku bagabo naho nko ku bagore kurarana ikariso byongera uburyaryate mu mayasha, no ku dusabo tw'intanga ndetse bishobora kongera ibyago byo kurwara indwara ziterwa n'imiyege zirangwa no kuvuvuka mu mayasha no munsi y'udusabo tw'intanga.

    Ikindi kibi cyane ni uko bigira ingaruka ku myororokere aho bishobora gutera kutabyara.

    Kuko intanga ngabo hari ubushyuhe zitihanganira, kuba wiriwe wambaye ikariso ukanayirarana bituma amabya nk'uruganda rukora intanga akomeza kuba mu bushyuhe ibi bikagira ingaruka mbi ku ntanga aho zishobora gukorwa nabi, gupfa cyangwa kuba nkeya bityo amahirwe yo kubyara akagenda agabanyuka.

    Ubushakashatsi bwakozwe mu 2015 n'itsinda ry'abashakashatsi bo muri Stanford University bwerekanye ko abagabo bararana amakariso bagira DNA mu masohoro yabo zishwanyaguritse cyane kuruta abatayararana ibi bikaba bigira ingaruka mu kubyara kuko intanga idafite DNA ikoze neza ntishobora gutanga umwana.

    Source : https://yegob.rw/numenya-ibi-ntuzongera-kurara-wambaye-ikariso/

  • Madamu Jeannette Kagame yagiranye ibiganiro n'Umugore w'Igikomangoma Charles – #rwanda #RwOT

    Igikomangoma Charles n'Umugore we Camilla Parker Bowles bageze i Kigali mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki ya 21 Kamena 2022. Mu gitondo cy'uyu munsi, bakiriwe na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame nyuma basura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, banunamira inzirakarengane ziharuhukiye.

    By'umwihariko Prince Charles yasuye Umudugudu w'Ubwiyunge kuri Mbyo mu Karere ka Bugesera akurikirana uko abagize uruhare muri Jenoside n'abo bahemukiye babashije kwiyunga no gukomezanya urugendo rwo kwiyubaka.

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Madamu Jeannette Kagame, yavuze ko yishimiye kwakira Camilla Parker Bowles bagiranye ibiganiro.

    Yagize ati 'Nanejejwe no kwakira Igikomangomakazi cya Cornwall muri Village Urugwiro muri iki gitondo. Twagiranye ikiganiro cyibanze ku bikorwa bya Imbuto Foundation birimo guteza imbere no gushyigikira ireme ry'uburezi n'ubuzima kuri bose hamwe no kubaka ubushobozi bw'abagore n'urubyiruko.'

    Imbuto Foundation yashinzwe na Madamu Jeannette Kagame mu 2001. Uyu muryango watangiye witwa PACFA 'Protection and Care of Families against HIV/AIDS', gahunda yari igamije kwita ku miryango by'umwihariko ku bana, urubyiruko n'abagore banduye Virusi itera SIDA, harimo n'abagore bayandujwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Mu 2007 yahinduye izina yitwa Imbuto Foundation. Mu myaka isaga 20 umaze ushinzwe, uyu muryango watanze umusanzu mu bikorwa bitandukanye byuzuzanya n'umurongo mugari washyizweho na Guverinoma y'u Rwanda wo kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye, haba mu bijyanye n'ubuzima, uburezi no kubaka ubushobozi bw'abagore n'urubyiruko.

    Madamu Jeannette Kagame yagiranye ibiganiro n'Umugore w’Igikomangoma, Camilla Parker Bowles

    Ibiganiro byibanze ku bikorwa bya Imbuto Foundation, umuryango washinzwe na Madamu Jeannette Kagame

    Madamu Jeannette Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Camilla Parker Bowles, bagirana ibiganiro byihariye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/madamu-jeannette-kagame-yagiranye-ibiganiro-na-camilla-parker-bowles

  • Sadio Mane yashyize hanze icyatumye ava muri Liverpool. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi Sadio Mané yagaragaje ko acyumva ko ikipe nka Bayern Munich imushaka yahishe ashiduka akava hasi ako kanya ahita afata umwanzuro ko ariyo kipe agomba kujyamo byanga byakunda.

    Uyu munyaSenegal Sadio Mané kuva muri Liverpool kwe bikaba byaraciye igukuba muri iyi mpeshyi nyuma y'uko bigaragaye ko ashaka kujya muri Bundesliga mu ikipe ya Bayern Munich.

    Sadio Mané akaba yarageze muri iyi kipe ya Liverpool, avuye mu ikipe ya Southampton mu mwaka wa 2016 ku gaciro ka Miliyoni 37 z'amapawundi, gusa ubungubu akaba agiye kujya muri Bayern Munich aho azajya ahembwa amafaranga ibihumbi 250 by'amapawundi.

    Sadio Mane ubwo yakirwaga, yagiranye ikiganiro na Bayern Munich atangazako acyumva ko ikipe nk'iyi ikomeye ku isi imushaka bitatumye atuza atarayigeramo kuko muri Liverpool byagaragaraga ko ntamahirwe yo gukina yaba afite nyuma y'uko iyi kipe iguze rutahizamu Darwin Nunez.

    Sadio Mané yerekeje muri iyi kipe kuri Miliyoni 35 z'amapawundi ndetse zizagenda ziyongeraho andi uko azajya agenda yitwara neza.

    Source : https://yegob.rw/sadio-mane-yashyize-hanze-icyatumye-ava-muri-liverpool/

  • Hahiye: Harmonize n’uwahoze ari umugore we bishyize hanze bambaye ubusa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w'icyamamare muri Tanzania Harmonize yongeye gutungura abantu ubwo yashyiraga hanze ifoto y'uwahoze ari umukunzi we Kadjala Frida bambaye ubusa igice cyo hejuru.

    Hari hashize igihe aba bombi bavugwaho ko basubiranye mu rukundo.Kuri uyu wa gatatu nibwo uyu muhanzi yasimbukiye kuri instagram maze ashyira hanze ifoto yabo batambaye igicw cyo hejuru.

    Source : https://yegob.rw/hahiye-harmonize-nuwahoze-ari-umugore-we-bishyize-hanze-bambaye-ubusa/

  • Minisitiri w'Intebe wa Canada yageze mu Rwanda kwitabira inama ya #CHOGM2022 #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Intebe wa Canada, Justin Turdeau yamaze kugeramu Rwanda, aho aje mu nama ya #CHOGM2022 ikomeje kubera i Kigali.

    Uyu n'undi munyacyubahiro ukomeye ugeze mu Rwanda,kuko ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri igikomangoma Charles w'Ubwongereza yageze mu Rwanda aherekejwe n'umugore we Camilla.

    Inama ya CHOGM igiye kuba ku nshuro ya mbere kuva mu 2018. Yasubitswe inshuro ebyiri zose kubera icyorezo cya Covid 19.

    Inama nk'iyi yaherukaga kubera ku mugabane w'Afurika ubwo yakirwaga n'igihugu cya Uganda muri 2007.

    U Rwanda rwakiriye iyi nama, rwinjiye muri uyu muryango mu 2009. Rwabaye igihugu cya Kabiri kitakolonijwe n'Ubwongereza kiwugezemo nyuma ya Mozambique.

    Abayobozi bakuru b'igihugu na za guverinema batandaukanye batangiye kugera mu Rwanda guhera mu ntangiriro z'iki cyumweru.

    Prince Charles yaje muri iyi nama nk'umushyitsi w'icyubahiro uhagarariye nyina Umwamikazi Elizabeth II. Ni ku nshuro ya mbere umuryango w'Ibwami usuye u Rwanda.

    Kuri uyu wa Gatatu, Igikomangoma Charles yakiriwe n'umukuru w'igihugu cy'u Rwanda mu biro bye muri Village Urugwiro.Ibiganiro byabo byibanze ku mubano n'ubufatanye hagati y'Ubwongereza n'u Rwanda.

    Nyuma, Igikomangoma Charles n'umufasha we basuye urwibutswo rwa Jenoside rwa Kigali.Yasuye kandi urwibutso rwa Nyamata rushyinguwemo inzirakarengane 10,000.

    Ku rubuga rwe yanditse ko azirikana inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatusi mu 1994.

    Abandi bategetsi bategerejwe I Kigali barimo Ministiri w'Intebe w'Ubwongereza Boris Johnson w'Ubwongereza.

    Perezida wa Komisiyo y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, nawe yageze i Kigali aho yitabiriye inama ya CHOGM 2022 cyo kimwe na Visi Perezida wa Tanzania, Philip Isdor Mpango,umugore wa Perezida wa Ghana, Rebecca Akufo-Addo.

    Iyi nama y'abakuru b'ibihugu izasozwa Kuwa Gatandatu n'umwiherero w'abakuru b'ibihugu, yabanjirijwe n'izindi zahurije hamwe urubyiruko, abagore, n'abacuruzi by'umwihariko.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/minisitiri-w-intebe-wa-canada-yageze-mu-rwanda-kwitabira-inama-ya-chogm2022

  • #CHOGM2022: Barebeye hamwe uko bahangana n’ikindi cyorezo gishobora kwaduka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Icyorezo cya Covid-19 cyagaragaje ko hari intege nkeya mu nzego z’ubuzima hirya no hino ku Isi. Ibihugu byahuye n’ikibazo gikomeye cyo kunanirwa gukumira (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/chogm2022-barebeye-hamwe-uko-bahangana-n-ikindi-cyorezo-gishobora-kwaduka

  • Nyagatare: Barasaba ko amatara yo ku mihanda akorwa akabakiza abajura #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abatuye umujyi wa Nyagatare, cyane cyane abataha ahitwa Barija, bavuga ko bahangayikishijwe n’abajura babategera mu muhanda bakabambura telefone n’ibindi (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/nyagatare-barasaba-ko-amatara-yo-ku-mihanda-akorwa-akabakiza-abajura