Category: Uncategorized

  • Nzeyimana Felix wakoreraga FERWAFA n’umusifuzi Tuyisenge Javan bafunzwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki 23 Kamena 2022, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwataye muri yombi Nzeyimana Felix na Tuyisenge Javan, bari (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/Nzeyimana-Felix-wakoreraga-FERWAFA-n-umusifuzi-Tuyisenge-Javan-bafunzwe

  • Nzeyimana Felix wakoreraga FERWAFA n’umusifuzi Tuyisenge Java bafunzwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki 23 Kamena 2022, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwataye muri yombi Nzeyimana Felix na Tuyisenge Java, bari (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/nzeyimana-felix-wakoreraga-ferwafa-n-umusifuzi-tuyisenge-java-bafunzwe

  • Hari ibihe byose twembi – Ella yateye imitoma… – #rwanda #RwOT

    Ella anyuze ku mbuga nkoranyambaga, yifashishije ifoto ati: 'Hano hari izindi foto tuzifatana muri ubu buryo twembi, kandi hari ibihe byose byacu, ndibaza nti ese aya ni amafoto cyangwa ni amashusho, ni byose, kukumenya ni ukugukunda.'

    Mu minsi ishize ni bwo INYARWANDA yaherukaga kubagezaho ko rwose nta kabuza Lick Lick yongeye kujya mu rukundo, nyuma y'imyaka 11 abyaranye na Oda Paccy umwana w'umukobwa.

    Inkuru y'urukundo rwa Lick Lick ni imwe mu ziremereye zatigishije imyidagaduro nyarwanda, kubera ukuntu bakundanye ariko bagatandukana mu buryo butaboneye, ndetse Lick Lick akabanza kwihakana umwana babyaranye.

    Aba bombi bagiye baterana amagambo kenshi binyuze mu ndirimbo no mu bundi buryo, nyamara ariko uko ibihe byagiye byicuma ni ko umuriro w'urwango wagiye ugabanuka. Gusa nta wamenya uko kugeza ubu bihagaze ubwo Lick yongeye kujya mu rukundo, mu gihe Oda Paccy nta makuru ye afatika ahari ku bijyanye n'ibyo.

    Ella uri mu rukundo na Lick Lick ni umunyarwandakazi ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wamamaye mu biganiro by'uruhererekane bigaruka ku rukundo rwa Meddy na Mimi aho yumvikana ahata uyu muhanzi ibibazo bitandukanye, ndetse mu byo asangiza abantu harimo n'amakuru y'ibyamamare nyarwanda biba hanze.

    Mu butumwa bw'amafoto Lick Lick aheruka gusangiza abamukurikira, yongeyeho amagambo agira ati:'Ella yakunze imfuruka.' Aha yakomozaga ku kuba yishimiye amafoto yamufotoye.

    N'ubwo icyo gihe nta jambo ry'urukundo ryari ryakagiye hanze ku mpande zombi, urebye uko yari amufashe no kuba mu butumwa butatu bucye cyane Lick Lick yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga Ella yari arimo, cyari kimwe mu bihamya bishimangira amakuru yari ahari. 

    Mu bigaragara none, kwihishira bitangiye kwanga bari kwaturira ku karubanda ko bari mu munyenga w'urukundo.

    Ella umukunzi mushya wa Lick Lick

    Bafatanya mu bikorwa binyuranye

    Ifoto Ella yasangije abamukurikira akayiherecyesha amagambo aryohereye azwi nk’imitoma

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118376/hari-ibihe-byose-twembi-ella-yateye-imitoma-lick-lick-bari-mu-munyenga-wurukundo-118376.html

  • Museveni yinjiye mu Rwanda aciye i Gatuna ababwira ko akomeye nk’IBUYE #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane nibwo yageze ku Mupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda, aho arava yerekeza mu Mujyi wa Kigali.

    Kuri uyu Mupaka wa Gatuna, Perezida Museveni yakiriwe na Minisitiri w’Ibikorwaremezo mu Rwanda, Dr. Ernest Nsabimana ndetse na Anne Katusiime wungirije Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda.

    Abinyujije kuri Twitter, mu masaha ya mu gitondo nibwo Perezida Museveni yatangaje ko afashe urugendo rwa kajugujugu rumujyana mu Rwanda.

    Uganda yinjiye muri Commonwealth mu 1962 nyuma yo kubona ubwigenge kuko mbere yakolonizwaga n’u Bwongereza. Mu 2007 iki gihugu cyakiriye CHOGM yabaga ku nshuro ya 20.

    🚨AMAKURU MASHYA🚨

    Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yageze mu Rwanda, aho yaje kwitabira inama ya #CHOGM22.
    Perezida Museveni yanyuze ku mupaka wa Gatuna. #RBAAmakuru pic.twitter.com/VXUZZ9KQf9

    — Rwanda Broadcasting Agency (RBA) (@rbarwanda) June 23, 2022

    pic.twitter.com/vC6iuYM8rk

    — Yoweri K Museveni (@KagutaMuseveni) June 23, 2022

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Museveni-yinjiye-mu-Rwanda-aciye-i-Gatuna-ababwira-ko-akomeye-nk-IBUYE

  • AKUMIRO i Rubavu : Umukecuru ushinjwa amarozi yavuze ko uzongera kubimubwira azamukubita umuhini mu mutwe bakamufunga #rwanda #RwOT

    Uyu mukecuru witwa Bucyangenda Consolate yabwiye RADIOTV10 ko atewe impungenge n’umutekano we kuko abaturanyi be bakomeje kumushinja amarozi, akaba afite impungenge ko bamugirira nabi.

    Uyu mukecuru uvuga ko akomeje gutotezwa yitwa umurozi bimubangamiye kuko kuva yabaho atazi nuko uburozi busa, akavuga ko ababimushinja babiterwa n’ishyari bamugirira.

    Ati 'Niba umuntu azira ngo yibeshejeho, simbizi.'

    Avuga ko atazi aharutse ibi ashinjwa byo kumwita umurozi, ati 'Nta muntu ndica ngo bamugaragaze ngo namwishe ariko buri gihe uwo mvuganye na we ngo ndi umurozi.'

    Avugana umujinya mwinshi aterwa n’ibi birego kuko bimuhungabanya mu mutwe akagenda yumva adatuje, ndetse ko na we amaze kumva abirambiwe.

    Ati 'Buri gihe uwo mvuganye na we ngo 'ndi umurozi’, umuntu uzongera kubimbwira nzamukubita umuhini mu mutwe njye bajye kumfunga.'

    Bamwe mu baturanyi b’uyu mubyeyi bavuga ko na bo batazi ahaturutse ibihuha by’abamwita umurozi kuko baturanye kuva cyera kandi bakaba batamuziho iyi ngeso mbi.

    Umwe muri bo yagize ati 'Narabyumvise, si rimwe si kabiri, ni kenshi babimubwira kandi njye mu buzima bwanjye nta muntu nzi yaroze kuko uyu mudamu twariganye ariko ubwo burozi simbuzi, sinzi impamvu babimutoteza.'

    Impuzamiryango Iharanira Uburenganzira bwa muntu mu Rwanda (CLADHO ivuga ko nta muntu n’umwe ukwiye guhabwa akato cyangwa ngo ahohoterwe bamutwerera amarozi kuko amarozi afite uburyo apimwa n’abahanga kandi uhamijwe icyaha akagihanirwa.

    Evariste Murwanashyaka ukora muri iyi mpuzamiryango agaruka ku bijya byitwazwa na bamwe mu baturage bashinja umuntu amarozi.

    Ati 'Ukumva ngo 'kuri uriya mukecuru ni ku murozi’ ngo 'afite umuvumu uhamaze igihe kinini cyane’ ngo 'ni umukecuru ureba ukuntu’ ariko mu byukuri iyo urebye uba ubona nta shingiro bifite.'

    Evariste Murwanashyaka wemeza ko hari bamwe mu bitwa abarozi bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo 'munyangire’, avuga ko abahoza abantu nk’aba ku nkeke baba bakwiye kubihanirwa kuko hari ababahohotera ndetse bakanababwira amagambo akomeretsa.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/AKUMIRO-i-Rubavu-Umukecuru-ushinjwa-amarozi-yavuze-ko-uzongera-kubimubwira-azamukubita-umuhini-mu-mutwe-bakamufunga

  • Apr Fc yamaze gusinyisha umwataka mushya kandi ukiri muto mu myaka – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Apr Fc yamaze gusinyisha umwataka ukomeye, Mbonyumwami Thaiba wakinaga mu ikipe ya Espoir Fc.

    Uyu musore ukina asatira yamaze gusinyira iyi kipe yambara umukara n'umweru aho yasinye imyaka igera kuri ibiri.

    Uyu musore yakinaga mu ikipe ya Espoir Fc, aho yari asigaje amasezerano y'umwaka umwe muri iyi kipe itozwa na Gatera Mussa.

    Uyu musore yari yasinye amasezerano y'imyaka 2 muri iyi kipe ya Espoir, aho yayasinye muri 2021.

    Uyu musore akina asatira akaba ari n'umwana wa Gatera Mussa watozaga ikipe ya Espoir.

    Source : https://yegob.rw/apr-fc-yamaze-gusinyisha-umwataka-mushya-kandi-ukiri-muto-mu-myaka/

  • U Rwanda rwavuze ku banyamakuru barukomokamo bafunzwe mu nama ya #CHOGM2022 #rwanda #RwOT

    Inama y'abakuru b'ibihugu bigize umuryango wa Commonwealth izwi nka CHOGM, uyu munsi yaganiriye ku bwisanzure bwo gutanga ibitekerezo n'ubw'itangazamakuru, ingingo itoroshye kandi itavugwaho rumwe mu bihugu byinshi, by'umwihariko no ku Rwanda, aho iyi nama irimo kubera.

    Abayitabiriye bagaragaje ko nubwo hari ibihugu biri muri Commonwealth bihagaze neza mu bwisanzure bw'itangazamakuru, ariko hari n'ibindi, nk'u Rwanda biri inyuma ku bipimo mpuzamahanga.

    Urutonde rw'uyu mwaka rwa World Press Freedom index, bamwe bagiye bagarukaho muri iyi nama, rushyira u Rwanda ku mwanya wa 136 mu bihugu 180, umwanya w'inyuma y'ibindi bihugu byose mu karere.

    Dionne Jackson Miller umunyamakuru w'inararibonye muri Jamaica, yabwiye BBC ko ubu bwisanzure baganiragaho ari ingenzi mu iterambere, ariko ko bugifite imbogamizi.

    Ati: 'Biroroshye kuri za guverinoma kuvuga, nk'uko binoroheye Commonwealth kwivugira, kandi ntekereza ko za leta nyinshi zemera ingingo y'ubwisanzure bw'itangazamakuru, ariko iyo urebye ibyo bakora mu by'ukuri ntabwo ari byo usanga bavuga.

    'Kandi simbona rwose ko twavuga ibijyanye n'imiyoborere ya demokarasi no kubahiriza ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo mu gihe hari ikibazo ku mutekano w'abanyamakuru.'

    Ku Rwanda, raporo za leta zo zerekana ko ibipimo by'ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo n'ubw'itangazamakuru biri hejuru.

    Raporo y'ubushakashatsi yasohotse umwaka ushize wa 2021 y'ikigo cya leta gishinzwe imiyoborere (RGB) ivuga ko ibi bipimo biri hejuru ya 90%.

    Usta Kaitesi umukuru w'iki kigo muri iyi nama yakomoje ku banyamakuru bafunze.

    Yagize ati: 'Twinjiye muri uyu muryango wa Commonwealth kuko twemeye amahame yawo, arimo n'ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo turimo kuvuga.

    'Kuba hari abanyamakuru bafunze, abanyamakuru kimwe n'abandi bantu, nabo bakora ibyaha, byaba ari bibi rwose gufunga abanyamakuru kubera gukora umwuga wabo, ariko nanone umunyamakuru uzakora icyaha…azagikurikiranwaho.'

    Marie Immaculée Ingabire wo muri sosiyete civile y'u Rwanda yabwiye BBC uko abona abanyamakuru mu Rwanda bakwiye gukoresha ubwisanzure itegeko ribaha.

    Ati: 'Burya ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo ni ikintu kinini cyane.

    'Icya mbere ibyo bitekerezo utanga ni ibimeze gute? Birimo ukuri? Birimo ibimenyetso bifatika? Nonese umunyamakuru…azarenge itegeko bamwihorere kuko ari umunyamakuru?'

    Abandi bitabiriye iyo nama ariko bashimangira ko ubu burenganzira ari amahame ntakuka akwiye kubahirizwa n'ibihugu bigize commonwealth.

    Bavuga ko utavuga guteza imbere ubukungu mu gihe abantu muri rusange n'itangazamakuru by'umwihariko batisanzuye, bemeza ko ubwisanzure ari ingenzi mu kubaka iterambere rirambye.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/u-rwanda-rwavuze-ku-banyamakuru-bafunzwe-mu-nama-ya-chogm2022

  • Ntacyo umutima unshinja – Gatera Musa Espoir FC ikekaho ruswa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma yuko ikipe ya Espoir FC itandukanye n’uwari umutoza wayo Gatera Musa, ariko ikavuga ko ishobora kumukurikirana kubera kuba ngo yaragiye yakira (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/ntacyo-umutima-unshinja-gatera-musa-espoir-fc-ikekaho-ruswa

  • Iryinyo rya Lumumba waharaniye ubwigenge ryageze muri DR Congo #rwanda #RwOT

    Ni cyo gice cyonyine cy’umubiri cyari gisigaye cy’uyu wabaye Minisitiri w’intebe wa mbere wa Congo, wishwe mu mwaka wa 1961 n’inyeshyamba zifatanyije n’abacanshuro b’Ababiligi, umubiri we ugashangurwa muri aside (acide).

    Mbere, iri ryinyo rizajya mu mujyi yavukiyemo, wiswe Lumumbaville mu kumuha icyubahiro, nuko rijye i Kisangani, aho yatangiriye kuba impirimbanyi ya politiki, nyuma rijye i Lubumbashi, aho yiciwe.

    Isanduku irimo iryo ryinyo nyuma yaho izashyirwa mu buruhukiro mu murwa mukuru Kinshasa, mbere yuko ku wa kane w’icyumweru gitaha Congo yizihiza imyaka 62 ishize ibonye ubwigenge.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Iryinyo-rya-Lumumba-waharaniye-ubwigenge-ryageze-muri-DR-Congo

  • Ingabo z’u Burundi zivuganye abarwanyi 10 ba FLN irwanya u Rwanda #rwanda #RwOT

    Ibi byabereye mu ishyamba rya Kibira rifatanye n’irya Nyungwe ryo mu Rwanda muri komini Mabayi aha ni muntara ya Cibitoki, mu majyaruguru y’Iburengerazuba bw’u Burundi.

    Abantu icumi barapfuye abandi benshi barakomereka mu mirwano hagati y’abasirikare n’inyeshyamba bavuga Kinyarwanda, mu gasozi ka Kibira, muri komini ya Mabayi mu ntara ya Cibitoke (mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Burundi).

    Imirwano ikaze yabaye mu minsi itatu ishize ku misozi ya Rutorero na Gafumbeti mu gace ka Butahana ko muri komini ya Mabayi mu ntara ya Cibitoke mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’igihugu. Iyi mirwano yahitanye abantu icumi abandi umunani bo kuruhande rw’inyeshyamba barakomereka.

    Nkuko byemezwa n’ingabo z’u Burundi kuri iki cyumweru nimugoroba, inyeshyamba za FLN zagaruriwe muri metero nkeya uvuye ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi.

    Iyi mirambo rero biragaragara ko ari inyeshyamba za FLN, zishwe n’ingabo z’u Rwanda zirinda umupaka.

    Bagaragaza kandi ko izi nyeshyamba za FLN zimaze igihe kinini zarashinze ibirindiro ku muozi wa Kibira ku ruhande rw’u Burundi muri Komini ya Mabayi na Bukinanyana iherereye mu Ntara ya Cibitoke aho baba bashaka kwinjira mu Rwanda.

    Icyakora ntibashobora kwinjira mu Rwanda kuko buri gihe bahagarikwa n’abasirikare bacunga umutekano bo mu Rwanda. Igitangaje ni uko izo nyeshyamba zigaba ibitero kandi zikica mu Burundi.

    Umusirikare mukuru mu ngabo z’u Burundi yatangarije abaturage ko biyemeje kurwanya izi nyeshyamba mbere y’uko zongera guhungabanya umutekano w’abaturage.

    Amakuru aturuka muri Cibitoke, avuga ko izi nyehyamba zinjira mu Burundi mu ishyamba rya Kibira ziturutse muri Repuburika Iharanira Demukarai ya Congo ubundi zikazajya ziba abaturage ibyabo.

    Umuyobozi wa Mabayi arasaba abaturage kongera ubushishozi no kwamagana ibikorwa byose biteye inkeke bikorwa n’inyeshyamba.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Ingabo-z-u-Burundi-zivuganye-abarwanyi-10-ba-FLN-irwanya-u-Rwanda