Category: Uncategorized

  • Miss Jolly akomeje gutwika kuri Twitter nyuma yo kugaragara aririmba karanyuze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mutesi jolly udasiba kuvugwa kuri social media kubera ibyo aba yakoze cg ibyo aba yavuze ndetse benshi mu bakobwa usanga bamufata nk'icyitegererezo kuribo.

    Benshi mu bafana yasangije amashusho aririmba indirimbo ya kera byatumye bamwe bananirwa kwihangana bamusaba kuzamusura.

    Miss Jolly n'umwe mu bakobwa begukanye ikamba rya miss Rwanda ndetse akomeza gukora ibikorwa bivugwaho n'abenshi hanze aha.

    One for the culture 🇷🇼☝️. The other day in my own feelings ❤️ pic.twitter.com/NNRMBu0kDu

    — Jolly Mutesi. #TeamPK (@JollyMutesi) June 26, 2022

    Source : https://yegob.rw/miss-jolly-akomeje-gutwika-kuri-twitter-nyuma-yo-kugaragara-aririmba-karanyuze/

  • Arsenal yasinyishije Gabriel Jesus imukuye mu… – #rwanda #RwOT

    Gabriel Jesus wari umaze imyaka 5 muri Manchester City yahinduye icyerekezo, asanga umutoza Mike Arteta wamutoje muri muri Manchester City.

    Kuva wa gatanu w’icyumweru gishize nibwo Arsenal na Manchester City zumvikanye kuri uyu mukinnyi, aho Manchester City yari yasabye kwishyura miliyoni 45 kugira ngo ibahe Gabriel Jesus utari ucyizeye umwanya ubanza mu kibuga.

    Nk'uko tubicyesha umunyamakuru ukomoka mu Butariyani, biteganyijwe ko Gabriel Jesus agomba gusinya amasezerano azamugeza mu 2027 akazaba ariwe mukinnyi wa Arsenal uhembwa menshi.

    Gabriel Jesus yagiriye ibihe byiza muri Manchester City birimo n’ibikombe bya shampiyona ndetse n’umukino wa champions league 

    Kugira ngo Gabriel aze muri Arsenal kuburyo bworoshye byaturutse ku mutoza wayo Mike Arteta, wabanye n’uyu mukinnyi muri Manchester City ubwo yari umutoza wungirije. Edu ushinzwe Siporo muri Arsenal nawe ari mu bagize uruhare rukomeye, kugira ngo Gabriel Jesus ahindure icyerekezo nk’umuntu bavuka hamwe.

    Mu myaka 5 Gabriel Jesus yari amaze muri Manchester City, yayikiniye imikino 159 atsindamo ibitego 58 anatanga imipira 32 ivamo ibitego.

    Nyuma y'aho Manchester City isinyishirije Erling Haaland, byagaragaraga ko Gabriel Jesus atazongera gupfa kubona umwanya wo gukina kandi ashaka kuzitabira igikombe cy’Isi. Arsenal nayo yari yagaragaje ko ishaka rutahizamu nyuma yo kurekura Pierre-Emerick Aubameyang wagiye muri Barcelona, ndetse na Alexandre Lacazette wasubiye iwabo mu Bufaransa mu ikipe ya Lyon.

    Gabriel asanzwe ari umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Brazil 

    Gabriel Jesus yageze muri Manchester City afite imyaka 20

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118476/arsenal-yasinyishije-gabriel-jesus-imukuye-muri-manchester-city-118476.html

  • Rwamagana City yagarutse mu cyiciro cya mbere… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y’imyaka isaga 7 ikina icyiciro cya kabiri, Rwamagana City izamutse mu cyiciro cya mbere. Ibi ibigezeho nyuma yo gutsinda ibitego 4-1 Interforce FC, mu giteranyo cy’imikino 2.

    Umukino wa 1/2 wabereye mu Karere ka Rwamagana, warangiye Rwamagana City itsinze Interforce FC ibitego 2. Kuri iki cyumweru nibwo umukino wo kwishyura wari uteganyijwe kuri sitade ya Bugesera, ukaba urangiye nabwo Rwamagana City itsinze Interforce FC, aho yatsinze ibitego 2-1 bya Jean Pierre bakunze kwita Kavumbagu ndetse na Kabagema Bashiru.

    Ibi bivuze ko amakipe abiri y’iburasirazuba ariyo  azamutse mu cyiciro cya mbere nyuma y'aho Sunrise FC nayo ibonye tike y’icyiciro cya mbere itsinze Vision FC, Rwamagana City nayo niyo ikurikiyeho.

    Tariki 29 Kamena kuri sitade ya Kigali, nibwo Rwamagana City na Sunrise FC zizahura mu mukino wemeza ikipe yegukanye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya kabiri. Ni umukino uzaba ubaye uwa 3 hagati y’aya makipe muri uyu mwaka kuko mu mikino y’amatsinda, aya makipe yari kumwe mu itsinda aho imikino yose y’itsinda Sunrise FC yayitsinze.

    Rwamagana City na Sunrise FC zisanze Bugesera FC mu cyiciro cya mbere, aho umwaka w’imikino 2022-23 intara y’iburasirazuba izaba ihagarariwe n’amakipe atatu.

    Rwamagana City yaherukaga mu cyiciro cya mbere mu mwaka w’imikino 2015/16 ubwo yamanukanaga na As Muhanga, kuva ubwo ubu ikaba aribwo igarutse.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118474/rwamagana-city-yagarutse-mu-cyiciro-cya-mbere-nyuma-yimyaka-7-118474.html

  • Amajyepfo: Guverineri Kayitesi yasabye urubyiruko kwitwararika no kwanga ibyaha rushorwamo #rwanda #RwOT

    Mu gusoza amarushanwa y'imikino itandukanye yateguwe n'Ubuyobozi bw'Intara y'Amajyepfo mu bigo by'Amashuri yisumbuye, Guverineri Kayitesi Alice yashimangiye ko mu bigo by'amashuri harimo impano nyinshi zikwiye kwitabwaho kugirango zizatange umusaruro. Yasabye urubyiruko kugendera ku Ndangagaciro zikwiye Umunyarwanda, bagaharanira kwanga ibyaha bashorwamo. Asanga kandi aya marushanwa yarageze ku ntego Intara yari yihaye iyategura.

    Aya marushanwa, yateguwe n'Intara y'Amajyepfo hagamijwe gukangurira abanyeshuri kwirinda ababashora mu byaha birimo; Gukoresha ibiyobyabwenge, Guterwa inda z'imburagihe, Icuruzwa ry'Abantu n'Inyigisho z'Ubuhezanguni ndetse n'ibindi byaha bigenda byiyongera uko bwije n'uko bucyeye.

    Guverineri Kayitesi asoza aya marushanwa yagize ati' Nkuko bigaragara, dufite impano mu mashuri yacu zikwiye gukurikiranwa kugirango tubashe kuzifasha kuzamuka, ejo zizaheshe Igihugu cyacu imidari n'Ishema. Dutangira aya marushanwa twashakaga gukomeza kwigisha urubyiruko rwacu ruri mu mashuri kugirango narwo ruzigishe urundi ku bijyanye no kwanga ibyaha bakoreshwa n'abantu bakuru. Twabonye ko ubutumwa twashakaga gutanga bwabagezeho kuko benshi batunguwe n'icyaha cy'icuruzwa ry'Abantu kuko ibibazo byisnhi babajije byabaga bigishingiyeho batabyumva'.

    Akomeza yemeza ko aya marushanwa azakomeza kuba ngarukamwaka kugirango hakomeze gutangwa ubutumwa bwo kwigisha abakiri bato indangagaciro na Kirazira zibakwiye kuko ejo heza h'Igihugu hashingiye ku bato. Ahamya kandi ko kubyumva bakabigira ibyabo bitanga icyizere ko hari urufatiro ruhamye rutegura ejo heza.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere yabwiye intyoza ko yishimiye kuba abanyeshuri baturutse mu karere ayobora bagahagarariye neza. Avuga ko impano bagaragaza zizakomeza kwitabwaho kugirango zizagirire Igihugu akamaro. Yemeza kandi ko nta gushidikanya, ubutumwa bwatanzwe bwo kwanga ibyaha abana babwumvise ndetse bazanabugeza hirya no hino.

    Yagize ati' Mu mashuri yacu hari impano nyinshi zikwiye kwitabwaho kuko zafasha Igihugu kwitwara neza. Ndemeza ko ubutumwa bwatanzwe bwageze aho bwagombaga kugera kuko abakiri bato bakwiye kujya bamenya ibibazo bibugarije birimo n'ibyaha.  Barigishijwe mu bigo by'Amashuri ndetse no ku bibuga nta kabuza ko bwageze aho twashakaga, nabo bazabugeza aho bazajya kuko umwaka ugeze ku musozo'.

    Gafaranga Egide wakurikiranye iyi mikino, yemeza ko impano zihari zinakwiye gukomeza gukurikiranwa kugirango zizatange umusaruro nyawo mu gihe kizaza. Yemeza ko imikino ihuza abanyeshuri ikwiye guhangwa amaso kuko hagaragaramo impano nyinshi zikwiye gukomeza guhabwa umwanya zikigaragaza.

    Umuyobozi wa Federasiyo y'Imikino ihuza abanyeshuri, Gatete Innocent yemeza ko iri rushanwa nirikomeza gukinwa buri mwaka hazajya haboneka impano nyinshi zajya zitanga umusaruro mu makipe atandukanye y'Igihugu. Ahamya kandi ko hakwiye kubaho gukurikirana izi mpano kugira ngo zibyazwe umusaruro.

    Amakipe yatwaye Ibikombe mu buryo bukurikira;

    1. Athretism/Kwirukanka basiganwa

    ==========

    Abahungu : NYARUGURU

    Abakobwa : KAMONYI

    1. Sitting Volleyball:

    ===============

    HVP GATAGARA -Huye

    1. Handball:

    ========

    Abakobwa : GS KITABI -Nyamagabe

    Abahungu : ES KIGOMA -Ruhango

    1. BASKET BALL:

    ===========

    Abakobwa : ENDP Karubanda -Huye

    Abahungu : College St Marie Reine de Kabgayi-Muhanga

    1. Volleyball:

    ==========

    Abahungu: GS St Joseph — Muhanga

    Abakobwa : College Indangaburezi -Ruhango

    1. Football:

    =========

    Abakobwa : GS REMERA RUKOMA-Kamonyi

    Abahungu : Ecose Musambira -Kamonyi

    Akarere ka Kamonyi kashyikirijwe igikombe cyuko kahize utundi two mu ntara y'Amajyepfo.

    Akimana  Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/amajyepfo-guverineri-kayitesi-yasabye-urubyiruko-kwitwararika-no-kwanga-ibyaha-rushorwamo/

  • Abakinnyi 2 b’abanyarwanda bashobora kwerekeza muri Zambia #rwanda #RwOT

    Umunyezamu Bwanakweli Emmanuel na Ngendahimana Eric biravugwa ko bamaze kumvikana n’ikipe ya City of Lusaka FC yo muri Zambia.

    Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Kamena ni bwo umunyezamu wakiniye Police FC na Kiyovu Sports, Bwanakweli Emmanuel akaba yari muri Sunrise FC yerekeje muri Zambia aho yagiye kurangizanya na City of Lusaka FC.

    Amakuru kandi avuga ko uyu mukinnyi atari we wenyine wifuzwa n’iyi kipe ahubwo na Eric Ngendahima wari usoje amasezerano ye muri Kiyovu Sports.

    Aba bakinnyi bombi amakuru avuga ko kugira ngo babone iyi kipe ikina mu cyiciro cya kabiri babifashijwemo na Albert Mphande wahoze abatoza muri Police FC hano mu Rwanda.

    Bwanakweli Emmanuel yamaze kugera muri Zambia

    Ngendahimana Eric na we aravugwa muri Zambia

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-2-b-abanyarwanda-bashobora-kwerekeza-muri-zambia

  • Karongi: Uko amarerero yavunnye amaguru ababyeyi bahoranaga abana ku mugongo – #rwanda #RwOT

    Amarerero ni gahunda y'igihugu yashyizweho hagamijwe guteza imbere imikurire y'abana.

    Ababyeyi bamaze kwitabira kujyana abana babo mu marerero bavuga ko batangiye kubona inyungu haba kuri bo ubwabo ndetse no ku bana babo.

    Amarerero ari mu byiciro bine. Harimo azwi nka 'Home based ECDs', aho umubyeyi ashobora gushyiraho ahantu runaka abana bashobora kwigira maze bakahahurira bagahabwa uburere buboneye ariko ari mu rugo rw'umuturage.

    Hari kandi 'Community Based ECDs' aho ibigo bitandukanye, imiryango itari iya Leta, amadini n'abandi bashobora gushyiraho irerero rizajya rifasha abana bato guhabwa uburere no kwitabwaho.

    Uretse ayo marerero hari andi aboneka ku bigo by'amashuri bitandukanye ari byo bita School Based ndetse n'amarerero rusange (Center based ECDs) aho umurenge cyangwa akagali gashobora guhitamo ahantu runaka hazajya harererwa abana.

    Yamuragiye Cecille, ni umwe mu babyeyi bafite abana muri rimwe mu marerero yo mu kagari ka Nyarusazi umurenge wa Bwishyura. Irerero ritaraza yaburaga aho asiga umwana we w'imyakata bigatuma ajya guca inshuro adatekanye.

    Ati “Najyaga guca inshuro bikangora kubera ko nabaga muhetse, ariko aho namuzaniye hano, ndagenda ngakora akazi kanjye ntekanye nataha saa sita ngakora uturimo two mu rugo nkanabatekera, tukajya kumufata saa kumi”.

    Uyu mubyeyi avuga ko gusiga umwana mu irerero biruta kumusigira umukozi wo mu rugo kuko umukozi wo mu rugo na we akenshi aba akiri umwana, mu gihe mu marerero hakoramo ababyeyi bakuze nabo bafite abana.

    Ati 'Abakozi bo mu rugo ntabwo umuntu aba abizeye ku buryo wabasigira abana, nyine twarabagiraga ariko twajyaga mu kazi tudatekanye kubera no kutizera ingeso n'imico byabo'.

    Nyiraruvugo Alphonsine, afite abana batandatu. Umwaka ushize nibwo yafashe icyemezo cyo kujyana umwana we mu irerero, mu gihe abana be bakuru barerwaga n'abakozi cyangwa bakarerwa na bakuru babo.

    Ati 'Amarerero aradufasha ntabwo ari kimwe no kugumisha abana mu rugo kuko ubona umwana wanjye namuzanye hano mu rugo haza umuntu yamubona akiruka akajya kwihisha, ariko ubu asigaye ari umwana ushabutse. Iyo mu rugo haje umuntu aragenda akamusuhuza, akaza akambwira ngo hano haje umuntu ugusha.'

    Ababyeyi kandi bavuga ko amarerero yafashije abana babo ku isuku kuko babyuka bakabikarabiriza bakabajyana mu irerero, mu gihe mbere umwana yirirwanaga n'umukozi cyangwa na bakuru be, akirirwa umunsi wose adakarabye.

    Ubuzima bw'umwana mu irerero

    Abana barererwa mu irerero bagerayo saa moya za mu gitondo, bagahabwa igikoma n'umugati, bakigishwa amasomo asanzwe yo mu ishuri, saa sita bagahabwa ifunguro rigizwe n'indyo yuzuye.

    Kuva saa saba kugera saa cyenda baba baryamye , iyo babyutse barakina bakahabwa urubuto, saa kumi zuzuye ababyeyi babo bakaza kubafata.

    Mu irerero ryo mu mudugudu wa Bwishyura ryitwa Itetero A, buri mubyeyi ufitemo umwana ahabwa umunsi wo kujya gufasha umurezi w'abana.

    Uwo mubyeyi mu nshingano haba harimo gukorera abana isuku, no gufasha mwarimu wabo kuko bigoye ko umwarimu umwe yakwita ku bana 24 bafite bafite kuva ku myaka ibiri kugera kuri itatu.

    Niyindebera Claudine, umwarimu w'abana bo mu irerero Itetero A avuga ko uretse kuba irerero rifasha mu gukangura ubwonko bw'umwana riganira uruhare mu kurwanya imirire mibi n'igwingira.

    Ati 'Mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize hano twari dufitemo abana bafite ikibazo cy'imirire mibi, babiri bari mu muhondo undi umwe yari mu mutuku. Uyu munsi bose bameze neza”.

    Mu marero inshuke zihabwa indyo yuzuye zikagishwa amasomo y’ibanze azifasha gutinyuka

    Ababyeyi bafite abana mu marerero basigaye bakora imirimo yabo nta gihugu kuko baba bizeye ko bazize umwana ahantu hatekanye

    Gusigira abana b’inshuke abakozi bo mu ngo byabateraga igishyika


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-uko-amarerero-yavunnye-amaguru-ababyeyi-bahoranaga-abana-ku-mugongo

  • Yanga Africans yakiriwe n'ibihumbi by'abafana bayo bishimiraga igikombe yatwaye #rwanda #RwOT

    Uyu munsi i Dar Es Salaam hari huzuye uruvunganzoka rw'abafana ba Yanga Africans bari bitabiriye umuhango wo kumurika igikombe cya shampiyona cya 28, Yanga SC iherutse kwegukana.

    Ku munsi w'ejo Yanga yakomeje kwitwara neza muri shampiyona nyuma yo kunganya na Mbeya City igitego 1-1 kuri Stade Sokoine mu Karere ka Mbeya.Kugeza ubu ntiratsindwa muri shampiyona.

    Igitego cya Yanga cyatsinzwe na Heritier Makambo ku munota wa 39 mbere y'uko Mbeya City yishyura ibifashijwemo na Joseph Ssemujju ku munota wa 50 kuri penaliti yavuye ku gukora umupira n'intoki kwa Bakari Mwamnyeto mu rubuga rw'amahina.

    Umutoza wungirije wa Yanga, Cedric Kaze yagize ati: “Abakinnyi banjye bakwiriye gushimirwa kubera kwitwara neza muri uyu mukino wa shampiyona wari ukomeye cyane.”

    Umunyamabanga wa Leta mu biro bya Perezida,Innocent Bashungwa yashyikirije igikombe kapiteni wa Yanga Bakari Mwamnyeto mu muhango muto wabereye kuri Stade Sokoine.

    Perezida w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Tanzaniya (TFF) Wallace Karia, abayobozi b'Inama y'Ubutegetsi ya Tanzaniya ndetse n'abayobozi b'akarere ka Mbeya bitabiriye umuhango wo gutanga igikombe cyanagaragayemo abakinnyi ba Yanga n'abayobozi bayo bahabwa imidari ya zahabu kubera gutwara igikombe cya shampiyona.

    Yanga Africans yatwaye igikombe ubu ifite amanota 71 mu gihe habura umukino umwe ngo shampiyona irangire mu gihe Simba SC ya Kabiri ifite amanota 60 nubwo ifite imikino 2.

    Mi mikino 29 imaze gukina,Yanga yatsinze 21,inganya 8 mu gihe itaratsindwa na rimwe.






    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/yanga-africans-yakiriwe-n-uruvunganzoka-rw-abafana-bayo-bishimiraga-igikombe

  • Gen.Chico ushinzwe abarinda Tshisekedi yarashwe na M23 yari yarahiriye gushyingura Bunagana #rwanda #RwOT

    Gen.Chico Tshitambwe wari umuyobozi w'abajepe barinda Perezida Tshisekedi wari woherejwe kurandura M23 , nyuma yo gutsindwa kwa Gen. chirumwami, yarasiwe kurugamba ataramara iminsi ibiri.

    Gen Chico yarashwe akaboko mu gihe yari amaze iminsi ibiri ageze ku rugamba,isoko y'amakuru ya Rwandatribune dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu mu jenerali yarasiwe mu mirwano yabereye mu gace ka Rutshuru muri gurupoma ya Bweza mu ntambara ihanganishije ingabo za FARDC na M23 muri aka gace ka Rutshuru.

    Nk'uko bivugwa Gen Chico yari yoherejwe gufatanya na Gen Chirumwami kuyobora ibikorwa bya operasiyo Sokola II,umwe mu bayobozi ba Sosiyeti sivile yo muri gurupoma ya Bweza yabwiye Rwandatribune ko abarwanyi ba M23,bashakaga gufata mpiri uyu mu Jenerali kubera amagambo yakunze kuvuga yerekana ko ariwe uje kurangiza ikibazo cya Bunagana.

    Mbere Yuko Gen.Chico aza muri Kivu y'amajyaruguru yagiye atanga impuruza kuri M23 avuga ko aje kubarimbura akabahamba I Bunagana,abasesenguzi bakomeje kwibaza ahazaza h'igisilikare cya Congo cyakunze kugaragaza intege nke mu kurandura imitwe irenga magana abiri yitwaje intwaro ibarizwa muri iki gihugu.

    Si ubwambere uyu mutwe w'inyeshyamba uciye intege ingabo za Leta FARDC kuva ubwo izingabo zatsindwaga n'izi nyehyamba zikamburwa ikigo cya Rumangabo.

    Nyuma izi ngabo zaje kwamburwa umugi wa Bunagana ndetse n'ibikoreho byabo bya gisirikale.ubwo imbunda zikomeye za FARDC zirimo n'ibifaru byagiye mumaboko y'M23.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/gen-chico-ushinzwe-abarinda-tshisekedi-yarashwe-na-m23-yari-yarahiriye

  • Ladipoe yatunguranye, umuziki nyarwanda utigi… – #rwanda #RwOT

    Nk’uko byari biteganijwe ku isaha ya saa 17:00 imiryango ya BK Arena yabereyemo iki gitaramo yari ifunguye ndetse abantu batangiye kwinjira, gusa mu masaha ya saa moya zishyira saa mbiri ni bwo abanyabirori batangiye gushyushywa mu muziki uvangavanze wa Dj Ira.

    Ku isaha ya saa 20:13 Chris Eazy yageze ku rubyiniro aririmba mu buryo bwihuse indirimbo ze zirimo “Fasta”, “Amashu” na “Inana”, mu minota micye yari asoje ariko yayikoresheje neza kandi agaragarizwa urukundo rwo hejuru.

    Ku isaha ya 20:36 ni bwo Dj Toxxyk yatangiye kuvangira abantu umuziki muri bwa buryo bukundwa n'abatari bacye maze abantu si ugukaraga umubyimba karahava.

    Saa 20:42 Okkama yinjiye mu mwambaro w'igisarubeti aririmba indirimbo 'Iyallah' akomereza kuri 'Puculi'. Ubwo yatangiraga kuririmba 'No', yasabye abantu gucana amatoroshi za telefone ubundi bararirimbana ijambo ku rindi.

    Ku isaha ya 21:00 ni bwo Dj Neptune yatangiye kuvangira umuziki abanyabirori, maze saa 21:26 ahamagara Afrique aririmba indirimbo ze zirimo ‘Rompe’, ‘Agatunda’ n'izindi.

    Ku isaha ya 21:33 Afrique akimara kuvaho yasimbuwe na Fave ukunzwe cyane mu ndirimbo zirimo 'Beautifully' ageze ku yitwa 'Baby Riddim' biba ibindi kuko abakunzi b'umuziki we n'abanyabirori muri rusange baririmbanaga nawe ijambo ku rindi.

    Saa 21:54 ni bwo Ariel Wayz yatangiye kuririmba ahera ku yitwa 'Good Luck' aherutse gusohora na 'Your Love'. 

    Ku isaha ya saa 22:01 hakurikiyeho Kenny Sol wakiriwe neza n'abafana mu ndirimbo yinjiriyemo ikunzwe na benshi kuva yasohoka yitwa 'Haso'.

    Yakurikijeho iyo aheruka gushyira hanze yitwa 'Joli'. Nubwo imaze iminsi micye ntibyabujije abantu kuyiririmbana nawe akantu ku kandi maze asaba abafana gusubiramo nawe izina Dj Neptune waje kumufasha ari nawe warimo ashyushya iki gitaramo.

    Dj Neptune yagaragaje ubuhanga mu kuyobora ibitaramo no mu kuwuvanga yishimirwa n'abafana byo ku rwego rwo hejuru.

    Kenny yakurikiwe na Nasty C wagaragaje ubuhanga bukomeye, yerekwa urukundo by’akarusho mu ndirimbo 'Particular' ya Patoranking ariko ari mu bo bayisubiranyemo.

    Ageze ku yitwa 'SMA' yakoranye na Rowlene byahinduye isura kuko buri umwe wabonaga ko avuye hasi akajya ibicu. Mu gusoza yahaye abantu 'Freestyle' azamura amarangamutima ya benshi banajyaniraga nawe yongera gushimangira ko ari mu baraperi ba mbere muri Africa.

    Dj Neptune yabwiye abanya Kigali ko yakunze ukuntu ari abanyabirori mbere yuko ahamagara ku rubyiniro Bushali waje yambaye imyambaro y'indwanyi za cyera ifite n'umwitero w'umutuku. Bushali yabyinishije abantu karahava mu ndirimbo zirimo 'Mukwaha' no 'Ku gasima'.

    Saa 22:38 Bushali yahamagaye Juno Kizigenza baherutse gukorana indirimbo yitwa 'Kurura' maze banafatanya kuririmbana 'Kinyatrap'.

    Ku isaha ya saa 22:45 ni bwo Khaligraph Jones yahamagawe ku rubyiniro maze ahereza abanyarwanda imirongo ya Rap. Nubwo ari mu baraperi bazwiho kugira imiraperi yirukanka, ntibyabujije abanyabirori bari bitabiye igitaramo cya Chop Life Kigali kugaragaza ko bishimye kandi abenshi ukabona bajyana nawe.

    Ubwo Khaligraph Jones yari ari ku rubyiniro, Made Beat yazamutse arahamusanga mbere gato y’uko Bruce Melodie aza kumukorera mu ngata bakaririmbana “Sawa Sawa” baheruka gukorana. 

    Khaligraph yavuze ko yishimiye kugera bwa mbere mu Rwanda maze atura abitabiye iki gitaramo indirimbo y'Imana agaragaza ko yishimye.

    Ku isaha ya saa 22:55 ni bwo Bruce Melodie yageze ku rubyiniro bafatanya kuririmba 'Sawa Sawa', abakunzi babo babafasha kuyiyirimba bafashijwe na Dj Ira wabavangiraga umuziki.

    Bruce Melodie yagumye ku rubyiniro ariko afatanya n'abakunzi be kuririmba indirimbo ze kuva ku ya mbera kugera ku ya nyuma. Baririmbanye by'umwihariko “Saa moya”. Bruce Melodie yeretswe urukundo rwo hejuru.

    Ku isaha ya 23:21 ni bwo Ladipoe yatunguranye ku rubyiniro aririmba zimwe mu ndirimbo ze zikunzwe zirimo “Running” yakoranye na Fireboy, “Know You” yakoranye na Simi, “Feeling” yakoranye na Buju kimwe na “Afro Jigga” yafatanije na Rema.

    Iki gitaramo cyashyizweho akadomo na rurangiranwa Tekno waririmbye iminota itari myinshi ariko anyura abakunzi be batari bacye nk’uko byigaragaje mu ndirimbo zirimo ‘Pana’ na ‘Buga’ yakoranye na Kizz Daniel iyoboye izindi muri Nigeria no mu bice bitandukanye by’isi.




    Tekno ni we wasoreje abandi bahanzi bose



       

    Khaligraph Jones yavuze ko ari ubwa mbere ageze mu Rwanda ariko yabyishimiye

    Sherrie Silver ari mu bitabiriye

    Minisitiri Aurore Mimosa Munyagaju yihereye ijisho Chop Life Kigali

    Bruce Melodeie yongeye gushima abanyarwanda uburyo badahwema kumwereka urukundo

    Bushali yaserutse mu myambarire y’ingabo za cyera

    Nasty C yashimangiye ko ari mu baraperi bakomeye ku isi

    Kenny Sol yereswe urukundo rwo hejuru nawe ashimangira ko ashoboye

    Ariel Wayz yaririmbye indirimbo zitandukanye zirimo n’iyo aherutse gukora yitwa ‘Good Luck’ 

    Dj Neptune yagaragaje ubuhanga bukomeye mu kuyobora ibitaramo no kuvanga umuziki

    Fave yaririmbye indirimbo ze zikunzwe nka ‘Beautiful’ ahagurutsa abanyabirori

    Afrique ni umwe mu bahanzi nyarwanda bishimiwe

    Dj Toxxyk yavanze umuziki abafana barawucinya karahava

    Dj Ira niwe wabimburiye abandi ku rubyiniro

    Chriss Eazy yahagurukije BK Arena nubwo yaririmbye iminota mbarwa

    Okkama yashimishije abafana karahava

    Dj Dizzo uheruka kugaruka mu Rwanda nyuma yo guteranyirizwa ubufasha bw’amafaranga kubera uburwayi nawe yitabiriye

    Ladipoe yatunguranye 

    AMAFOTO: Sangwa Julien – InyaRwanda.com 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118467/ladipoe-yatunguranye-umuziki-nyarwanda-utigisa-arena-akantu-ku-kandi-ku-gitaramo-cya-chopl-118467.html