Category: Uncategorized

  • Kendall Jenner yagaragaye yambaye ubusa buri… – #rwanda #RwOT

    Kendall Jenner yasangije abamukurikira ifoto yambaye ubusa arimo yota izuba nyuma y’uko kandi atandukanye n'umukunzi we Devin Booker.

    Uyu munyamideli w'imyaka 26 yari yubitse inda yambaye ubusa uretse ingofero yonyine y'icyatsi y'abakinnyi ba Baseball.

    Bikini yari yayambuye yayirambitse iruhande rwe hafi y'icupa ry'amazi afite telefone mu ntoki.

    Abashyize ibitekerezo kuri ubu butumwa nta kindi bamubazaga uretse niba yaba yaratandukanye n'umukunzi we.

    Umwe yagize ati: “Mbwira ko wamaze gutandukana n'umukunzi wawe, mbwiza ukuri niba koko ari ukuri.'

    Mu cyumweru gishize ni bwo Kendall na Devin batandukanye nyuma y'imyaka 2 bari mu rukundo.

    Mu byatandukanyije aba bombi hakaba harimo kuba nta cyerecyezo bari bafite kuko buri umwe akunda umwuga we kurusha ikindi icyo aricyo cyose.

    Aba kandi bari baherutse kujyana mu bukwe bwa Kourtneye Kardashian na Travis Barker bwabereye mu gihugu cy'u Butaliyani.

    Baherukaga kandi kugaragara basohokanye mu birori by'isabukuru y'inshuti yabo Anastasie Karanikolaou mu gace ka Los Angeles.

    Urukundo rwabo rwaratangiye mu mwaka wa 2020 mu gihe cy'icyorezo cya COVID19 gusa ntabwo bari barigeze bavuga ku by'urukundo rwabo kugera ku munsi w'abakunda wo mu mwaka wa 2021.

    Icyo gihe Jenner yasangije abamukurikira ubutumwa bw’uko ari mu rukundo na Devin buherecyejwe n'ifoto yabo bombi.

    Ari mu banyamideli ba mbere bahagaze neza ku isi

    Kendall Jenner na Devin Booker bari bamaze imyaka 2 bakundana


    Ni umwe mu banyamuryango ba Kardashians


    Ifoto ya Kendall Jenner yambaye ubusa buriri buriri

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118483/kendall-jenner-yagaragaye-yambaye-ubusa-buriri-nyuma-yo-gutandukana-numukunzi-we-amafoto-118483.html

  • Paris: Gen. BEM Habyarimana yahakanye Jenoside yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT

    Uwahoze ari umusirikare mukuru mu Ngabo z'u Rwanda, akaba na Minisitiri w'Ingabo, Gen. Major. BEM Emmanuel Habyarimana, uri mu buhungiro mu Busuwisi yatanze ubuhamya mu rubanza rwa Laurent Bucyibaruta, ahakana jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, avuga ko yemera 'jenoside yakorewe Abanyarwanda'.

    Tariki 23 Kamena 2022, Gen. Major. BEM (Brevet D'Etat) Emmanuel Habyarimana w'imyaka 69 y'amavuko, akaba ari na 'Docteur en sécurité internationale' yahamagajwe nk'umutangabuhamya kuruhande rwa Laurent Bucyibaruta wahoze ari Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro, uri kuburanira mu Rukiko rwa Rubanda i Paris mu Bufaransa ku byaha bya jenoside yakorewe Abatutsi.

    Me Gisagara yaramubajije ati 'Ese wemera ko habayeho Jenoside yakorewe Abatutsi? Aramusubiza ati 'Jye sinavuze jenoside yakorewe abatutsi navuze jenoside yakorewe abanyarwanda 'Genocide Rwandais' nzi ko hishwe abanyarwanda ni bo nabonye bicwa abahutu n'abatutsi, iyo ni indi sujet ntashaka kujyamo.'

    Uyu mugabo w'inzobere mu bya Gisirikare yavuze ko azi Bucyibaruta kuva mu 1980 i Kibungo.

    Yaravuze ati 'Nagiye gukorera i Kibungo kuva mu 1986 twajyaga duhura kuko nari nshinzwe ibijyanye n'iperereza . Mu 1994 twabanye ku Gikongoro hagati ya gicurasi na Nyakanga mu gihe yari perefe naho njye nshinzwe amasomo mu ishuri rikuru rya gisirikare ryari ryarimukiye ku Kigeme.

    Bucyibaruta namubonye nk'umuntu mwiza, umukristu gatolika yakoranaga neza n'abantu bose, perefe mwiza wakoranaga neza n'abantu baba abasirikare cyangwa abajandarume. Kuva muri gicurasi 1994 twabonanaga kenshi, byari ibihe bigoye ku bantu bose harimo na guverinoma na yo yari yarahungiye i Gitarama.

    DORE UKO GENERAL HABYARIMANA EMMANUEL MUKARU YATANZE AKARERE KUMUTARA AGAHA INYENZI NKOTANYI KUGIRANGO ASHIMISHE INKUNDWAKAZI YE CECILE KAYIREBWA BARI BARI BARAKUNDANIYE MUGIHUGU CY UBUBIRIGI UBWO BEM MUKARU YIGAGA IBYAGISIRIKALI MURI ECOLE ROYALE

    Gen. Major. BEM Emmanuel Habyarimana

    Mpagera bwa mbere nasanze hari ibibazo byinshi arambwira ati murabona ko hari ibibazo byinshi, icyo gihe ku Gikongoro hari impunzi nyinshi zahungaga zituruka i Kigali n'ahandi aho ubwicanyi bwari bwaratangiye mbere. Bucyibaruta na musenyeri Misago bageragezaga gukora icyo bashoboye ariko wabonaga ibintu byarabarenze kubera ubwinshi bw'abantu cyane cyane n'interahamwe zitagiraga uzikoma imbere, nanjye ubwanjye interahamwe zigeze gushaka kumpagarika.'

    Urukiko: Watangiye akazi ka gisirikare ryari?

    BEM: Ninjiye mu ishuri rikuru rya gisirikare mu 1974,  mu 1980 nashinzwe kuyobora bataillon para komando yigiraga mu Ruhengeri mpamara imyaka ibiri kugera mu 1982 njya kwihugura mu Bubirigi. Ngarutse njya gukorera mu Bugesera ahigishirizwaga abasirikare bashobora kujya ku rugamba icyo gihe nari capitaine .

    Hari abasore barenga 5000 bigishwaga. Nasubiye mu Ruhengeri mu 1985 nkiri capitaine, mu ntangiriro za 1986 noherejwe i Kibungo nshinzwe iperereza rya gisirikare, mu byo nari nshinzwe harimo kumenya n'ibijyanye na menaces zashoboraga kubaho harimo abacuruzaga ibiyobyabwenge,abakoreshaga intwaro n'ibindi. Hari abantu twafataga bakatubwira ko bakoranaga n'abantu bari barimo gushinga FPR ahagana muri za 1988.

    'Musaza w'Umugore wa Perezida Habyarimana yari perefe ariko yasaga nk'aho ari Minisitiri'

    Urukiko: Mu buhamya wigeze gutanga wavuze ko hari abantu bagiye bakugirira ishyari bigatuma ufungwa harimo nk'uwitwaga Protais monsieur Z?

    BEM: Yego twahuriye mu Ruhengeri uwo yari musaza w'umugore wa perezida Habyarimana, yabaye perefe mu Ruhengeri ari perefe udasanzwe, yari mu gatsiko k'abantu bikoreraga icyo bashatse, yari perefe ariko yasaga nk'aho ari ministre. Nasubiye mu gisirikare mu ntangiriro za mata 1994 mu Mutara nabwo nari nshinzwe iperereza rya gisirikare. Hari hashize imyaka itatu ntakora ibya gisrikare sinifuzaga no gusubiramo, ubwo nagiye mu Mutara ndi major.

    Habyarimana yishwe maze hafi icyumweru nsubiye ku rugamba, byari ibihe bigoye ariko njye nibwiraga ko ibintu bigiye kumera neza nyuma y'isinywa ry'amasezerano ya Arusha nkeka ko tugiye kugira igisirikare kimwe na FPR ariko ngiye kumva numva ngo indege ya Habyarimana yarashwe, nabimenye tariki ya 7 mu gitondo.

    Icyo gihe bavugaga ko yarashwe wenda n'abahenzanguni ba MRND abandi bati ni FPR abandi bati ni abandi umuntu atamenya abo ari bo.

    Urukiko: Wowe utubwiye ko wizeraga ko ibintu byari bigiye kumera neza nyuma y'amasezerano ya Arusha ariko hari abandi batabyifuzaga mu gisrikare?

    BEM: Yego ni byo hari bamwe batabyifuzaga cyane cyane abari kumwe na Habyarimana no mu gisirikare hari ba officier bamwe nka col Bagosora batari babyishimiye bakekaga ko bashyizwe mu kiruhuko.

    Urukiko: Ubwo mu Mutara byagenze bite nyuma y'itari ya karindwi?

    BEM: Nagize ubwoba numva ko iryo hanurwa ry'indege rigiye gutera ibibazo bikomeye kuko n'ubundi mu Rwanda hari hasanzwe hari ibibazo. Ni nako byagenze kuko nahise mbona interahamwe mu makamyo ziza kwica abantu bari bahungiye i Nyagatare bageraga nko ku bihumbi 30. Narwanye na bo ndabirukana baragenda ariko nyine aho bagendaga banyura mu maparuwasi hirya no hino bagendaga bica abantu.

    Urukiko: Wavuze ko i Nyagatare hari 'deplacés politiques' watubwira abo ari bo?

    BEM: Abo ni abantu bari barahunze imvururu zagendaga zituruka ku mashyaka menshi yari yaramaze kuvuka , abo bantu rero bari barahungiye ahantu hari abasirikare ba MINUAR aho i Nyagatare. interahamwe zaje kwica abantu bari mu ishuri rya EAV Nyagatare ndabirukana[…]Tariki 17 mata 1994 banjyanye mu ishuri rikuru rya gisirikare nka directeur ushinzwe amasomo nkakeka ko byatewe nuko abantu batishimiye ko nabujije interahamwe kwica abantu mu Mutara ku rundi ruhande bakaba barashakaga no kunshyira ahantu ntakomeza gukurikirana ibyo interahamwe zakoraga.

    Iishuri ryavuye i Kigali baryimurira i Nyanza nyuma barijyana ku Gikongoro i Kigeme, kwimura ESM byatewe nuko imirwano yari ikomeye muri Kigali bakabona ko bitaba ari byo gufata ba officier barenga 100 ngo ubagumishe ahantu hari imirwano. I Kigeme nkeka twaragiye yo nko hagati mu kwezi kwa gatanu.

    Urukiko: Wabonanye na Bucyibaruta ryari?

    BEM: Nkihagera nahise njya kumureba kubera ko twari tuziranye kimwe n'abandi bayobozi barimo na musenyeri wakomokaga iwacu i Byumba. Nasazne ahangayitse cyane kubera interahamwe zicaga ahantu hose nta buryo buhari bwo bwo kuzihagarika nibwo namubwiye nti igihe muzaba mukeneye ubufasha ubwo ari bwo bwose kugirango tugire umuntu dufasha nk'ishuri rya gisrikare mujye mutubwira.

    Hari abantu bazanye i Kigeme, hari nk'abo musenyeri yazanye abavanye i Kibeho bari barokotse turabarinda. Twageze i Kigeme harabaye ubwicanyi muri mata kuko hari ibitaro n'ishuri na paruwasii hari abo twarinze harimo na musenyeri ukiriho na n'ubu n'abandi bagendaga batuzanira. Musenyeri atuzanira abo bantu badusobanuriye uko byari byaragenze i Kibeho.

    Urukiko: Wavuze ko mwarinze perefe, mwabikoze gute, mwamuhaye abasirikare?

    BEM : Ntabwo twamuhaye abasirikare ahubwo twigeze kumva uwitwa superefe Biniga avuga ko bagiye gutera ku Gikongoro bakica perefe utarimo gukora ubwicanyi ariko ntiyari wenyine yari kumwe n'interahamwe nyinshi. Ubwo icyo twagerageje gukora ni ugukora ku buryo babireka kuko kurwana na bo muri icyo gihe byashoboraga kuba bibi kurushaho. Twakomeje kubakurikirana bituma ibyo batekerezaga batabikora. Abafaransa bageze aho baraza tubabwira uko ibintu byifashe tubereka abantu bendaga kwicwa, baraje baradufasha ngirango navuga ko ari Imana yabohereje.

    Twe twumvaga ko tutazava ku Kigeme ahubwo ko tuzahaguma tugategereza FPR tukazarwana na yo ariko abafaransa barabitubujije.

    Urukiko: Nyuma y'iryo tangazo mwashyizeho umukono nk'abasirikare bakuru wavuye mu Rwanda?

    BEM:  Icyo gihe nyuma y'iryo tangazo guverinoma yari ku Gisenyi yavuze ko turi ibyitso ko dushaka gukorana n'inkotanyi nyuma y'iminsi mike narahunze njya i Bukavu nyuma rero mfata icyemezo cyo gusubira mu Rwanda tariki 27 nyakanga ubwo i Bukavu nahamze iminsi yabarirwaga mu 10 kuko naho nabonaga bashobora kuhanyicira.

    Njye sinigeze njya muri FPR bagiye babimbaza kenshi nkabasubiza ko ndi umusirikare ntashaka kujya mu mashyaka kandi ko ntajya muri FPR kuko ibikorwa byayo binyuranye n'ibyo ngewe nemera.

    Muri 2003 nahisemo guhunga mbere yaho nabonaga ko imirimo Kagame yampaga yari iyo kongera kubaka igisirikare nyuma rero maze kubirangiza banshyira ku ruhande .

    Urukiko: Hari icyo watubwira ku iyicwa ry'abanyeshuri bo muri Marie Merci i Kibeho tariki ya 7 gicurasi 1994?

    BEM: Mpagera nasanzwe barishwe gusa nabimenye mbibwiwe na musenyeri Misago wari unzaniye abana bari baraharokokeye.

    Urukiko: Iryo tangazo mwasohoye tariki 7 nyakanga kandi tariki 4 FPR yari yamaze gufata Kigali mwumvaga mufite icyizere kandi mwari mwamaze gutsindwa?

    BEM: Ingabo twari dufite icyizere ko ibintu byari bigishoboka, twe twumvaga intambara itararangira[…] hari abavuga ngo FAR ntizarwanye kubera kubura amasasu n'ibiki ibyo si byo twari tugishobora kurwana , tuzi ko FPR itangira kurwana yahereye ku musozi umwe ifata ibiri gutyo gutyo ariko twebwe twari dufite Crête zaire Nil twashoboraga kongera…

    Me Gisagara: Wavuze ko wabonye Bucyibaruta guhera hagati muri Gicurasi kugera muri Nyakanga 1994 ishuri ryanyu rije ku Kigeme?

    BEM: Yego ni bwo nongeye kumubona.

    Me Gisagara: Ubwo bivuze ko utazi uko Bucyibaruta yitwaye ubwo habaga ubwicanyi bwa Kibeho, Murambi, Cyanika na Kaduha bwabaye mu kwezi kwa kane?

    BEM: Sinari mpari ariko narakurikiraga ibyaberaga hirya no hino mu gihugu nka officier militaire.

    Me Gisagara: Ubwo bivuze ko wamenya n'imyitwarire ya Bucyibaruta muri icyo gihe?

    BEM: Iyo yo sinayimenya kimwe n'uko n'ubu ntashobora kuyimenya.

    Me Gisagara: Ese wemera ko habayeho jenoside yakorewe abatutsi?

    BEM: Jye sinavuze jenoside yakorewe abatutsi navuze jenoside yakorewe abanyarwanda 'genocide rwandais'  nzi ko hishwe abanyarwanda ni bo nabonye bicwa abahutu n'abatutsi, iyo ni indi sujet ntashaka kujyamo.

    Me Gisagara: Ese wemera ko kuba harabayeho jenoside[…]Ese wemera ko impunzi zajyanwe ku ishurii rya murambi aho zaje kwicirwa bigizwemo uruhare na Bucyibaruta?

    BEM: Igitekerezo gishobora kuba cyari cyiza ariko kubera kutagira ubushobozi buhagije bwo kubarinda bikaza kurangira bishwe, ibyo ntibivuze ko ku ikubitiro igitekerezo cyari kibi.

    Me Gisagara:  Ese aho ibi uvuga ubungubu ntiwaba ubiterwa n'uko utavuga rumwe na guverinoma y'u Rwanda?

    BEM: FPR yatekerezaga ko ndi umuntu yashoboraga gukoresha uko yishakiye ariko yaje kubona ko atari byo.

    Me Karongozi: Muza ku Gikongoro hari jandarumeri yayoborwaga na major Bizimungu hakaba ingabo, hakaba n'abasirikare bakomeretse bavurirwaga i Kaduha, hari interahamwe, hari inzego z'ubuyobozi, izo nzego zose mwakoranaga gute?

    BEM: Iyo haza kubaho imikoranire ibintu biba byaragenze ukundi. Iyo FPR itubura imirwano ntibiba byarageze kuriya. Uravuga abajandarume, ariko abasigaye bari bake kuko abandi bari baragiye ku rugamba gusa ndemeranya nawe ko abo basigaye batitwaye neza. iyo mikoranire y'inzego ni yo yabuze bigatuma haba ikintu cy'akaduruvayo .

    Me Karongozi: Ni gute wavuga ko hari akaduruvayo hari ba col Simba, ba major Mugemana, maj Bizimungu, perefe namwe ubwanyu?

    BEM: Icyo nyine gisobanura neza ukuntu hari akaduruvayo none se wambwira icyo col Simba yakoraga ku Gikongoro…

    Me Karongozi:  Watubwiye ko wagerageje kurinda perefe mu gihe superefe Biniga yashakaga kujya kumwica wabigenje gute kugirango izo nterahamwe zemere?

    BEM: Ntabwo interahamwe zemeye ahubwo zahatiwe gusubira inyuma. Twasabye superefe Biniga gusubira inyuma aragenda n'ubwo atabishakaga ariko njye nari officier mfite abasirikare bandinda nka 4 cyangwa 5 kandi twari iruhande rw'ishuri rikuru rya gisirikare nta kundi yagombaga kugenda n'ubwo atabishakaga ariko nanjye ngirango iyo ntagira abo basiriakre byari kugenda ukundi.

    Me Karongozi: Ubwo wabazwaga muri 2015 wavuze Biniga inshuro ebyiri mu bicanyi bw'i Kibeho na Kaduha kandi nyamara utari uhari ntiwamuvuga mu byo watubwiye ubungubu kubera iki?

    BEM: Nababwiye ibyo nashakaga kubabwira kandi icyo gihe bambaza sinavuze byose kimwe n'uko ubungubu ntavuze …

    Me Biju Duval (wunganira Bucyibaruta): Ndagirango mbanze mbwire ubushinjacyaha ko kuvuga ko TPIR yashyize perefe Bucyibaruta mu bafatanyacyaha mu bwicanyi ubwo yakatiraga col Simba atari byo. TPIR ntiyigeze iburanisha Bucyibaruta kuko itigeze yumva ubwiregure bwe icyo kintu gisobanuke neza.

    Laurent Bucyibaruta w'imyaka 78, ibyaha bya jenoside ashinjwa bivugwa ko yabikoreye ku Kiliziya ya Mbuga, ku ishuli rya Murambi, Kiliziya ya Cyanika n'iya Kaduha, kuri Gereza ya Gikongoro hamwe na Ecole des filles de Kibeho.

    [email protected]

    The post Paris: Gen. BEM Habyarimana yahakanye Jenoside yakorewe Abatutsi appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/06/23/paris-gen-bem-habyarimana-yahakanye-jenoside-yakorewe-abatutsi/

  • YARAFUNZWE ! Uwabyaranye na Gitifu aratabaza, Gusobanya Imvugo hagati ya Meya na Gitifu #rwanda #RwOT

    Mukamana avuga ko yabanye n’uyu Gitifu Kavange mu nzu dore ko ngo babanye mu mirenge Itatu aho babanaga nk’umugabo n’umugore aho babanye mu Murenge wa Bwira, uwa Ngororero ndetse n’u wa Muhororo.

    Akomeza avuga ko muri iyi mirenge yose babanye ntakibazo gusa ngo nyuma yaje kugwa ku cyangombwa cya Gitifu kigaragaza ko afite umugore w’isezerano.

    Mukamana avuga ko akimara kumenya ko umugabo babana afite undi mugore w’Isezerano yaje kumusaba ko batandukana kuko ubushoreke butemewe mu Rwanda ngo nyuma umugabo yaje kumusohora mu nzu nini babanagamo amwohereza kujya kuba mu gikoni n’abana ngo ariko naho ntiyamuhaye amahoro kuko ngo Polisi yaje kumufata iramutwara aza kugaruka nyuma bamwemereye kuba mu gikoni.

    Ngo hashize iminsi ,Mukamana yabwiwe ko yakwitegura akajya kwandikisha abana , ngo Gitifu yifashishije uwitwa Afande Murigande bizakurangira ajyanwe mu buyobozi asangayo Gitifu Kavange amurega ko yateye urugo rwe ndetse akanamutuka bigera no mu Nkiko ngo ibi byaje kumuviramo gufungwa ibyumweru bibiri ari kumwe n’abana ku Murenge wa Gatumba.

    Mu kiganiro na Ukwezi Tv , Mukamana avuga ko yitabaje Meya w’Akarere ka Ngororero akamubwira ko yakwitabaza urukiko ibintu avuga ko ntabushobozi afite kuko ngo inyandiko afite Gitufu yiyandikiye ntagaciro zihabwa bityo akaba avuga ko ibi byose ari ukuba uwo arega ari uyu muyobozi.

    Mukamaba waganiriye na Ukwezi Tv aribwo agifungurwa yatubwiye ko mu ijoro ryakeye yari yaraye ku Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu dore ko ngo n’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 1 uyu Gitifu yari yamuhaye ngo yikorere amuhe amahoro ku kazi byarangiye nayo agiye kuyabolokesha .

    Yirirwaga mu gikoni akarara ku Murenge

    Mukamana yabwiye Ukwezi Tv ko kuva yabwira Gitifu Kavange ibyo kwandikisha abana ngo yahise ahagarika ubufasha yamuhaga , ngo iki gikoni yabagabamo yacyirirwagamo kubera impungenge z’umutekano ngo yamara gutekera abana no gucunga ko Gitifu yavuye mu Biro bye akajya kurara ku Murenge afashijwe n’abazamu baharinda.

    Ngo byageraga mu Gitondo saa kumi n’imwe akava ku biro by’Umurenge agasubira muri cya Gikoni.Ngo yigeze no kujya mu rugo rw’umugore w’isezerano kwa Gitifu Kavange I Rubavu abeshya umugore ko ari umuturage usanzwe uyoborwa n’umugabo we , ngo Gitifu yaje kuhamusanga akora ibishoboka byose ngo atagira icyo avuga aho yaje kumuha amafaranga ndetse amushyira no mu modoka barajyana.

    Mukamana wemeza ko afite amasezerano atantukanye na Gitifu Kavange avuga ko mu mirenge yose yayoboye babanye ndetse abantu ko ari umugore we bityo we icyo yifuza ari uko Gitifu wakwandikisha abana babiri babyaranye ndetse agakomeza amasezerano yiyemereye yo kumufasha dore ko ngo hari n’amafato barikumwe nk’umuryango

    Uyu mubyeyi avuga ko ibyo kubana na Gitifu we atabyifuza kuko ngo ubushoreke butemewe kandi akaba yaramenye ko afite umugore w’iseserano bityo ko ikibazo cye yumva cyakemurwa na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba ndetse na Minisitiri Gatabazi we yanandikiye amumenyesha iki kibazo.

    Kavange Jean d’Amour ku murongo wa Telefone , yatsembye ahakana ko atazi uyu mugore Mukamana ndetse ko andi makuru yayatangaza ari uko abonanye imbonankubone n’umunyamakuru.

    Gusa ku rundi ruhande Meya w’Akarere ka Ngororero ,Nkusi Christopher yaduhamirije ko uyu mugore yamugegejeho iki ikibazo ndetse akanaganiriza Gitifu Kavange amusaba kugikemura.

    Meya Nkusi avuga ko koko uyu mugore yamuhaye ibimenyetso bigaragaza ko yabyaranye na Gitifu Kavange ndetse ko yamuhamagaye bakavugana akamubwira ko yakemura ikibazo ndetse ko yari azi ko cyakemutse bityo ko agiye guhamagara uyu mugore akamusanga ku Karere akareba uko yamufasha.

    Gusa nyuma uyu mubyeyi yabwiye Ukwezi Tv ko yageze ku Karere kuri gahunda ya Meya bikarangira amusiragije kuko isaha yamuhaye yahageze yamuhamagara akamubwira ko arwaye bityo ko agiye kuvugana na Gitifu Kavange nyuma yaje kumubwira ko yakwitabaza Polisi ikamufasha kubona ibintu bye ariko we ashimangira ko biri ku rwego rwo kongera kumufunga kuko ngo na mbere ariko byagenze bamushutse ko bagiye kwakindisha abana akisanga afunzwe.

    Ati”Ntabwo najyayo kuko ndigukeka ko bashobora kongera kumfunga”

    Akomeza avuga ko ahubwo agiye gushaka uko yaza I Kigali akava mu Karere ka Ngororero nubwo ashimangira ko nta bushobozi afite ngo cyane cyane ko n’itike yamuvanye Rubavu imugeza ku Karere ka Ngororero yayihawe n’abagiraneza.

    Nyuma y’uko uyu mubyeyi atubwiye ibi ,Twashatse kumenya icyo Meya avuga ku byatangajwe na Mukamana ariko incuro zose twamuhamagaye kuri Telefone ye igendanwa nabwo yongeye kutwitaba.

    Nabyaranye na Gitifu w’Umurenge ariko aranjujubya||Twabanye yarampishe ko afite undi mugore||Jacky

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/YARAFUNZWE-Uwabyaranye-na-Gitifu-aratabaza-Gusobanya-Imvugo-hagati-ya-Meya-na-Gitifu

  • Prof Kremer wahawe igihembo cya Nobel yashimye uburyo bw'imyigishirize bukoreshwa muri RwandaEQUIP – #rwanda #RwOT

    NewGlobe ni ikigo gifasha za Guverinoma zo mu bihugu bitandukanye gukoresha ikoranabuhanga muri gahunda z'uburezi ari nacyo gifasha Leta y'u Rwanda gushyira mu bikorwa porogaramu ya 'RwandaEQUIP' mu mashuri y'inshuke n'abanza.

    Iyi porogaramu ya RwandaEQUIP, ni gahunda ya Leta igamije gushyira uburezi bw'u Rwanda ku rwego mpuzamahanga binyuze mu buryo bushya bw'imyigishirize hakoreshejwe ikoranabuhanga.

    RwandaEQUIP ifasha buri munyeshuri mu bigo by'amashuri y'inshuke n'abanza ya Leta gusobanukirwa neza amasomo hashingiwe ku mfashanyigisho ahabwa bigateza imbere ubumenyi bwe kandi bikazamufasha kwiyubakira ejo hazaza heza ndetse akagira uruhare mu iterambere ryihuse kandi rirambye.

    RwandaEQUIP ikorana n'abafatanyabikorwa batandakanye mu burezi aribo abarimu, abayobozi b'ibigo by'amashuri, abashinzwe uburezi mu turere no mu mirenge, ababyeyi ndetse na buri munyeshuri.

    Ubu bushakashatsi bwakozwe na Prof. Michael Kremer bugaragaza ko abanyeshuri mu mashuri abanza barimo n'abava mu miryango idafite ubushobozi bwo kwihaza mu by'ibanze bakoresha ubu buryo bwa NewGlobe mu myigire yabo babona ubumenyi bwisumbuyeho 53% ku bumenyi bahabwa mu mashuri asanzwe.

    Bugaragaza kandi ko abiga mu mashuri y'inshuke n'abanza kugeza mu mwaka wa 6 muri gahunda ya NewGlobe basoza bari imbere ho umwaka abanyeshuri bigishijwe mu buryo busanzwe.

    Mu bushakashatsi bwe Prof. Michael akomeza agaragaza ko 82% by'abanyeshuri bo mu myaka ya mbere mu mashuri abanza bafite imyaka irindwi bashobora gusoma neza interuro ugereranyije na 27% bya bagenzi babo mu mashuri asanzwe.

    Michael agaragaza ko ubu buryo bukoreshwa muri RwandaEQUIP bwongereye ireme mu mashuri aho abanyeshuri bahereye ku rwego rwo hasi mu myigire bakagenda bunguka byinshi.

    Mu butumwa yatanze ubwo yari mu Nama Mpuzamahanga ku Burezi (Education World Forum 2022), yabereye i Londres, Prof. Michael Kremer, yavuze ko ubu buryo bwashyize impinduka mu myigishirize mu bihugu bitandukanye birimo n'u Rwanda.

    Yagize ati 'Ubu bushakashatsi bwerekana ko kwiga mu mashuri atanga uburezi hifashishijwe izi porogaramu bifite ubushobozi bwo gutanga umusaruro ushimishije ku kigero cyiza.'

    Yaboneyeho no gusaba abashyiraho politike mu bihugu bitandukanye kwifashisha uburyo nk'ubu mu gutanga uburezi bufite ireme kuko bugirira akamaro yaba abanyeshuri cyangwa abarimu babo.

    Abarimu n'abayobozi b'ibigo by'amashuri abanza binyuze muri iyi porogaramu bahugurwa ku buryo bugezweho bw'imyigishirize, basoza amahugurwa bagahabwa ibikoresho nka 'Tablets' ziba zirimo imfashanyigisho n'amasomo ateguye bibafasha mu kuzamura ubunyamwuga bwabo bikanagabanya igihe cyakoreshwaga bategura amasomo ya buri munsi.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n'Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, wari witabiriye iyi nama i Londres yavuze ko guteza imbere uburezi ariyo ntego ishishikaje guverinoma y'u Rwanda ahamya ko hakomeje gushyirwamo imbaraga kugira ngo uburyo nk'ubu bukomeze bukoreshwe.

    Yakomeje avuga ko ibyavuye muri ubu bushakashatsi ari urugero rwiza rwo gutuma politiki y'u Rwanda irushaho gushyira imbaraga mu gutanga uburezi bufite ireme kuri bose.

    Leta y'u Rwanda yatangirije iyi porogaramu mu mashuri y'inshuke n'abanza kuko abarwa nk'umusingi w'ubumenyi bw'umunyeshuri icyakora bitewe n'umusaruro yakomeza kugaragaza icyizere cyo kuyigeza mu mashuri yisumbuye kirahari.

    Umuyobozi wa RwandaEQUIP, Clement Uwajeneza, yishimiye ubushakashatsi bwakozwe na Prof. Michael Kremer agaragaza akamaro ko gukoresha uburyo bwateguwe na NewGlobe mu myigishirize y'abanyeshuri mu mashuri abanza.

    Yagize ati 'Ibi byerekana ko hari uburyo bwo kwigisha bw'ingirakamaro ari nabwo dukoresha mu mashuri yo mu Rwanda. Iyi porogaramu iteza imbere imyigire n'imyigishirize hifashishijwe ikoranabuhanga. Ifasha guhugura no gutoza abarimu n'abayobozi b'ibigo uko bakwigisha abanyeshuri neza.

    RwandaEQUIP yongera uburyo bwo kubona ibitabo by'abanyeshuri byifashishwa mu kwiga kugira ngo bige isomo runaka bakurikiranwa neza ndetse byanakemuye ibibazo byaterwa no kubura ibitabo kuri bo.

    Bamwe mu barimu batangiye gukoresha ubu buryo bavuga ko bwahinduye byinshi mu kazi kabo ndetse bworohereza abanyeshuri gusobanukirwa vuba amasomo.

    Umwarimu muri G.S Rubago, Phoibe Iracyampa, yavuze ko mbere batangaga amasomo yabo bakoreshaga impapuro gusa ariko aho baherewe ibikoresho by'ikoranabuhanga [tablets] bifite amasomo ateguye by'umwihariko bibafasha kuzuza neza inshyingano zabo.

    Umwarimu muri G.S Nyamirama, Benoit Ntakirutimana, yagize ati 'Binyuze muri RwandaEQUIP, ntitwize gusa uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tunoze uburyo dutanga amasomo ahubwo byanatumye tunamenya icyongereza. Turizera ko bizadufasha kuba indashyikirwa mu kazi kacu.'

    RwandaEQUIP ifasha kandi abarimu gusobanukirwa ibyo bigisha bifashishije murandasi no kubona ingero zifasha abanyeshuri kurushaho kumva neza ibyo biga.

    Iyi gahunda ya RwandaEQUIP yatangiye muri Nzeri mu mwaka wa 2021 ubu ikaba ikoreshwa mu mashuri 100 y'inshuke n'abanza ya Leta. Intego ni ukuba byibuze mu mwaka wa 2024 iyi gahunda izaba ikoreshwa mu mashuri y'inshuke n'abanza ya Leta n'afashwa na leta ku bw'amasezerano (Public and government aided schools ) 761 mu gihugu hose.

    Ubu buryo bw’imyigishirize bufasha abanyeshuri gusobanukirwa neza ibyo biga

    Binyuze muri iyi porogaramu ya RwandaEQUIP, abanyeshuri bigishwa hakoreshejwe ‘tablets’ bigatuma bagera ku mfashanyigisho nyinshi

    Bamwe mu barimu bamaze guhugurwa kuri iyi porogaramu nshya y’imyigishirize


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/prof-kremer-wahawe-igihembo-cya-nobel-yashimye-uburyo-bw-imyigishirize

  • Ethiopia irashinjwa kwica abasirikare ba Sudani #rwanda #RwOT

    Igisirikare cya Sudan cyashinje igisirikare cya Ethiopia kwica abasirikare barindwi ba Sudan hamwe n'Umunya-Sudan umwe w'umusivile cyari cyarafashe.

    Itangazo ryatangajwe n'igitangazamakuru cya leta ya Sudan nta yandi makuru ryatanze.

    Ariko ryavuze ko ubwo bwicanyi rivuga ko bwabaye, ari igikorwa cy'ubugambanyi, rivuga ko hazabo kwihimura.

    Nta cyo uruhande rwa Ethiopia rwari rwatangaza ku mugaragaro.

    Row between Sudan, Ethiopia erupts over border clashes

    Ubushyamirane bushingiye ku mupaka bumaze igihe hagati y'ibi bihugu, bwongeye gukaza umurego muri iyi myaka ibiri ishize, hakaba haragiye habaho gukozanyaho mu karere ka al-Fashaga.

    Sudan yanarakajwe no kuba Ethiopia irimo kubaka urugomero ku ruzi rwa Nil.

    @BBC 

    The post Ethiopia irashinjwa kwica abasirikare ba Sudani appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/06/27/ethiopia-irashinjwa-kwica-abasirikare-ba-sudani/

  • Gatsibo: Yafashwe akekwaho kwambura abaturage yiyise umukozi wa REG #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Gatsibo yafashe uwitwa Nkotanyi David, ukurikiranyweho kwiyitirira kuba umukozi w’Ikigo gishinzwe ingufu (REG), akambura (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/gatsibo-yafashwe-akekwaho-kwambura-abaturage-yiyise-umukozi-wa-reg

  • #COVID19: Abantu 32 banduye babonetse mu bipimo 2,636 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 24 Kamena 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 32, bakaba babonetse mu bipimo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abantu-32-banduye-babonetse-mu-bipimo-2-636

  • Ikiyoka kinini cyasanze umubyeyi abikiriye umwana, Imana ikinga akaboko kitarabarya (video). – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amashusho yafashwe na kamera zo munzu yerekana umubyeyi abikiriye umwana we hanyuma ikiyoka kinini kikabinjirana munzu batakibonye, Aya mashusho yazengurutse imbuga nkoranyamba zitandukanye Aho abenshi bavugako uyu mugore numwana barinzwe nimana yonyine.

    Mu mashusho umubyeyi aba abikiriye umwana maze umwana yamara gusinzira umubyeyi akabyuka agatungurwa no kubona ikiyoka kinini cyabinjiranye nuko afata umwana akizwa namaguru.

    Source : https://yegob.rw/ikiyoka-kinini-cyasanze-umubyeyi-abikiriye-umwana-imana-ikinga-akaboko-kitarabarya-video/

  • Clapton Kibonge yigize ampucuri anaha Rusine akabizu (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya Clapton Kibonge abinyujije kuri story ya instagram ye yashyize hanze amashusho agaragaza aho yari yigize umukobwa yambaye imisatsi nk'iy'abakobwa ari kumwe na Rusine.

    Nkuko videwo ibigaragaza Clapton Kibonge yifashishije indirimbo Puculi ya Okkama maze ayishyira muri background ya videwo ye.

    Muri iyi videwo kandi hagaragaraho agace gato aho Clapton Kibonge yasomye Rusine ku itama.

    Dore uko byagenze mu mashusho:

    Source : https://yegob.rw/clapton-kibonge-yigize-ampucuri-anaha-rusine-akabizu-video/

  • Tangira usomane n’umukunzi wawe niba ushaka kubona izi nyungu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abahanga mu mibanire y'abantu bahamya ko gusomana ari ikimenyetso cy'urukundo no kugaragarizanya ibyiyumvo by'abakundana.Tugiye kureba impamvu zigaragaza ibyiza byo gusomana.

    Dore impamvu z'ingenzi zituma gusomana ari byiza ku bucuti(relationship) bwanyu:

    Bigabanya guhangayika(anxiety).

    Gusoma umukunzi wawe bishobora kuba ingirakamaro mu gutuma wumva utuje; wumva udahangayitse kuko bigabanya urugero rwa cortisol (hormone de stress) mu bwonko bwawe.

    Bituma wumva wishimye.

    Gusomana bituma ubwonko bwawe butanga imisemburo myinshi ikurura ibinezeza by'ubwonko bwawe. Iyi misemburo ni oxytocine, dopamine, na serotonine. Iyi misemburo ntabwo ituma wumva unezerewe gusa ahubwo inatuma uhora utekereza uwo ukunda kandi ukarushaho kumwiyumvamo.

    Bigabanya umuvuduko w'amaraso.

    Iyo usomanye byongera umuvuduko wo gutera k'umutima wawe, bityo ukagura imiyoboro y'amaraso, ndetse bikagabanya cyane umuvuduko w'amaraso.

    Byongera kandi imbaraga z'umubiri wawe.

    Hari ubwoko burenga 700 bwa bagiteri imbere mu munwa wawe! Kandi iyo uhana amacandwe n'undi muntu, uzanira umubiri wawe bagiteri nshya zifitanye isano itaziguye no kugira ubuzima bwiza.

    Gusomana bishobora gufasha kugabanya ububabare.

    Nk'uko twabigarutseho haruguru, gusomana byagura imiyoboro y'amaraso kandi iyo imiyoboro y'amaraso yagutse hamwe no kwiyongera kw'amaraso bifasha kugabanya uburibwe, byongeye kandi, byongera imbaraga mu misemburo yo 'kwiyumva neza' (feel-good hormonies) bityo bikaba bishobora rwose koroshya ububabare.

    Bitinza ibimenyetso byo gusaza.

    Kubera ko gusomana byongera amaraso mu maso, bitera umusaruro wa kolagen; poroteyine nziza cyane ku ruhu rwawe. Gusomana ushishikaye(passionate kissing) bituma mu maso hawe hadakanyarara bityo ugakomeza kugaragaza itoto mu maso.

    Bikomeza imitsi yo mu maso.

    Wari uzi ko buri gihe iyo usomye umukunzi wawe ukoresha imitsi igera kuri 30? Ibi ni ingenzi cyane kuko iyo ukoresheje imitsi 30 kugira ngo usome, bituma ijwi ryiyungurura kandi imitsi yo mu maso igakomera. Gusomana rero mu by'ukuri ni nko kujya muri siporo — mu maso hawe!

    Bishimangira umubano wanyu.

    Gusomana byimbitse, byuje urukundo birekura imisemburo ya oxytocine — izwi kandi nka hormone y'urukundo — nk'uko ubushakashatsi bwabigaragaje, bifasha mu kwizerana hagati y'abakundana.

    Source : https://yegob.rw/tangira-usomane-numukunzi-wawe-niba-ushaka-kubona-izi-nyungu/