
Category: Uncategorized
-
Muhanga: Hari abagiheka mu ngobyi bagakora ingendo ndende bajya kwa muganga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abaturage bo mu Murenge wa Nyabinoni mu Kagari ka Muvumba, baravuga ko bakora urugendo rw’amasaha atandatu bahetse abarwayi mu ngobyi, kubera ko nta vuriro (…) -
Muhanga-Kwibuka28: Abakozi ba Leta basabwe kwirinda amacakubiri bagatanga Serivise nziza #rwanda #RwOT
Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi ku bari abakozi ba Leta bishwe muri Jenoside, abakozi bitabiriye 'Kwibuka' basabwe gutanga serivisi nziza, kwirinda amacakubiri n'ingebitekerezo mbi ikomoka ku moko yatumye Jenoside ikorerwa abatutsi, aho abasaga miliyoni 1 bishwe mu gihe gito. Ibi, babisabwe ubwo hibukwaga Abatutsi bahoze bakorera Leta mu cyahoze ari Perefegitura ya Gitarama.
Perezida w'Umuryango Uharanira inyungu z'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (Ibuka) mu karere ka Muhanga, Rudasingwa Jean Bosco, avuga ko uwabuze uwe muri Jenoside ntacyo wamuha ngo uwagiye agaruke. Avuga ko abibukwa bishwe na bagenzi babo bakoranaga ndetse n'abo bahaga Serivise.

Yagize ati' Uwabuze uwe ntacyo wamuha ngo kimusimbure kuko yarafatiye runini abo mu muryango we. Dukwiye kwibuka ko aba bishwe batanga serivisi kuko bose bari bafite ibyo bakorera Leta. Dukwiye kurenga aya mateka mabi yo kwicwa n'abo bahaga serivisi ndetse na bagenzi babo bakoramaga bakagombye kuba barabarinze'.
Akomeza yemeza ko ubukana bw'amateka ya Jenoside ntaho twabuhungira ndetse akemeza ko abishwe bari abakozi bafashaga imiryango yabo kubaho. Asanga hakwiye gukosorwa amateka mabi yanyuzwemo hakimakazwa gukora amateka meza yo kuzaraga abana bacu bavutse n'abazavuka, bakerekwa icyo twigiye ku ivangura risharira twaciyemo igihe kirekire, bagakangurirwa gutanga serivisi nziza zo gukosora amateka mabi.

Imwe mu miryango yabuze ababo bakoreraga Leta. Nsengiyumva Daicola ufite abe yibuka bahoze bakorere Leta mu cyahoze ari Segiteri Ruli, yavuze ko ashimira Leta y'u Rwanda yashyizeho umwanya wo kujya bibuka Abavandimwe, Ababyeyi, Abana n'Inshuti zabo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Avuga ko ajya atekereza ko azongera kubonana n'abo nkuko bigishwa ko bazabona Yezu Kirisitu nawe wapfuye urupfu rusa nk'urwabo. Avuga ko bahungiye i Kabgayi, ko abakoreraga Leta benshi bibukwa abazi kuko babatwaraga abareba bakajya kubica. Asaba kurenga amateka mabi yatumye Abatutsi bicwa urupfu rubi ntacyo bakoze.

Ashima ndetse agasaba buri wese Gushima ingabo z'Igihugu zahoze ari iza FPR-Inkotanyi bakoze akazi gakomeye cyane kugirango barokore Abatutsi bicwaga, aho nta cyizere bari bafite cyo kubaho, bumva ko bamaze gupfa.
Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yemeza ko abakozi b'Akarere b'ubu bakwiye kusa neza ikivi cyatangiwe na bagenzi babo bishwe muri Jenoside, bakicwa bazira uko bavutse kandi bakicwa na bagenzi babo bakoranaga ndetse bakicwa n'abazaga kubasaba serivisi. Asanga kandi Abarokotse Jenoside bakwiye kwegerwa kugira ngo bafashwe komorwa ibikomere bagendana bitarakira. Yemeza ko icyizere gihari ko nta munyarwanda uzongera gufata umuhoro ngo ateme mugenzi we.

Agira kandi ati' Igihugu cyacu cyanyuze mu bihe bikomeye by'ivangura no gucamo ibice abantu. Ntabwo bizongera kuko Leta yacu idushakira icyiza, tukaba umwe tukirinda amacakubiri ndetse tukagira ubumuntu tukirinda ibibi byadushora mu bibazo byatuma twicana. Ibikorwa byo kwibuka abacu dukora ntabwo tubikora ku bw'umuhango cyangwa umugenzo, ahubwo ni igikorwa cyo kwamagana abagize ubunyamaswa bakica abacu muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bakica abavandimwe bacu'.
Kwibuka ku nshuro ya 28 abahoze ari abakozi ba Leta bishwe muri Jenoside mu karere ka Muhanga, hibukwa abatutsi 43 bamaze kumenyekana bakoraga mu cyahoze ari Perefegitura ya Gitarama, harimo abo muri Komini ya Nyamabuye, Mushubati, Buringa Nyakabanda, Nyabikenke, Rutobwe, bose bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994. Abarokotse Jenoside hamwe n'Ubuyobozi, basaba abazi abandi batarashyirwa ku rutonde kubavuga bakajya bibukirwa hamwe n'abandi.

Akimana Jean de Dieu
-
Nyuma y’imyaka 5 Rwamagana City yagarutse mu cyiciro cya mbere #rwanda #RwOT
Nyuma y’imyaka 5, Rwamagana City FC yazamutse mu cyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda, ni nyuma y’uko yatsinze Interforce FC ibitego 2-1 mu mukino wa 1/2 wo kwishyura.
Gutsinda uyu mukino wabereye mu Bugesera kuri iki Cyumweru byatumye Rwamagana City izamuka ku giteranyo cy’ibitego 4-1 mu mikino yombi, yaherukaga mu cyiciro cya mbere 2016.
Ku mukino wa nyuma usoza Icyiciro cya Mbere uzaba ku wa Gatatu, tariki ya 29 Kamena 2022, Rwamagana City FC izahura na Sunrise FC yasezereye Vision FC.
Aya makipe yombi yazamutse, yasimbuye Etoile de l’Est na Gicumbi FC zasubiye mu Cyiciro cya Kabiri nyuma yo gusoreza mu myanya ibiri ya nyuma mu mwaka w’imikino wa 2021/22.
Vision FC na Interforce FC zizakinira umwanya wa gatatu mu mukino uzabanziriza uwa nyuma ku wa Gatatu saa Sita n’igice i Nyamirambo.
Rwamagana City yagarutse mu cyiciro cya mbereSource : http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-y-imyaka-5-rwamagana-city-yagarutse-mu-cyiciro-cya-mbere
-
Perezida Kagame yashimiye abitabiriye #CHOGM2022 n'inzego z'umutekano zatumye igenda neza #rwanda #RwOT
Perezida Paul Kagame yashimye abitabiriye inama ya CHOGM baturutse hirya no hino ku isi ndetse n'inzego zitandukanye zirimo n'iz'umutekano zakoze akazi gakomeye kugira ngo iyi nama y'Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma zo muri Commonwealth (CHOGM) yaberaga i Kigali igende neza.
Mu butumwa Perezida Kagame yanyujije kuri Twitter, yashimiye abitabiriye iyi nama, yemeza ko ari ishema kuba u Rwanda rwarakiriye Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma.
Ati 'Ndashimira abantu 4000 twabanye muri #CHOGM2022. Ku bayobozi bagenzi banjye, byari iby'agaciro kubakira mwese mu Rwanda ndetse no kongera gushimangira intego dusangiye yo guharanira kugeza abaturage b'umuryango wa Commonwealth ku hazaza harangwa n'uburumbuke ndetse no kwihesha agaciro. Mwese turabifuriza urugendo ruhire no kugera mu rugo amahoro.'
Yakomeje ashima inzego zose zabigizemo uruhare ngo CHOGM igende neza.
Ati 'Ndashimira abafashije mu gutegura iyi nama bose, abashinzwe umutekano barinze abantu bose, abakozi hirya no hino ahaberaga inama zitandukanye, hamwe n'Abanyarwanda bose bitanze kugira ngo #CHOGM2022 igende neza! Ndabashimiye cyane, mwahesheje ishema igihugu!”
Iyi nama ya CHOGM yasojwe kuri uyu wa Gatandatu n'Umwiherero w'Abakuru b'Ibihugu byari byitabiriye hanyuma hafatwa umwanzuro wo kongera Togo na Gabon muri Commonwealth ndetse no kongerera manda Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland.
Abitabiriye inama ya CHOGM by'umwihariko abayobozi batandukanye bashimiye u Rwanda intambwe ikomeye rwateye nyuma yo kuva muri Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abarenga miliyoni.

-
'Gukoresha ururimi mu gitsina' kimwe mu bitera kanseri yo mu muhogo #rwanda #RwOT
Imwe mu mpamvu idakekwa ariko nyamara ikomeje kuba nyirabazana ya kanseri ifata mu muhogo ni imibonano mpuzabitsina ikorerwa mu kanwa cyangwa se gukoresha ururimi mu gitsina.
Itabi n'inzoga nibyo bintu nyamukuru bisanzwe biziwi ko bitera kanseri yo mu muhogo, ariko abanganga b'inzobere mu bijyanye no kuvura igitsina bo mu Bubiligi mu myaka yashize babonye ko ikindi kintu gishobora gutera iyi kanseri ar'ugukoresha umurimi mu gitsina mu gihe cy'imibonano mpuzabitsina (Gukoresha ururimi mu gitsina cy'umugore cyangwa se gushyira igitsina cy'umugabo mu kanwa).
Muganga Porofeseri Pierre Delaere wo muri kaminuza ya Leuven mu Bubiligi yavuze ko hari isano ya hafi hagati ya kanseri ifata mu muhogo n'imibonano mpuzabitsina ikorerwa mu mu kanwa.
Muganga Delaere yagize ati 'Kanseri yo mu muhogo ni indwara y'ubumara ya pharynx[â¦]kubera imiterere n'uburyo inyama zo mu muhogo zoroshye byorohera mikorobe kororoka iyo zigezemo bityo rero mu myaka ya vuba byagaragaye iyo mu gitsina cy'umugore cyangwa umugabo hari HPV byoroha cyane ko ufite iyi virus yanduza uwashyize ururimi rwe mu gitsina cye bikaba byamuviramo kanseri ifata mu muhogo cyangwa mu kanwa.'
Ni ibihe bimenyetso bya mbere bya kanseri yo mu muhogo?
Ubusanzwe ibimenyetso ntibisobanutse neza, niyo mpamvu iyi kanseri ikunze kugaragara itinze cyangwa se ikagaragazwa n'ubuvuzi bwateye imbere.
Ariko hari ibimenyetso by'ibanze bigomba kugutera impungenge ukaba wakwihutira kujya kwa muganga.
Muri ibyo bimenyetso twavuga nko Kubabara mu muhogo, igisebe cyo mu muhogo cyangwa niba ukorora amaraso ukanagira ikibazo cyo kumira nabyo bikwiye kugutera impungenge. Ibi kandi bishobora gukurikirwa no kubyimba mu ijosi byerekana ko hari ikibyimba.
Kanseri yo mu muhogo isanzwe ifitanye isano no kunywa itabi?
Igisubizo ni yego. Kuko kunywa itabi ni byo bintu nyamukuru bitera kanseri yo mu muhogo. Kunywa itabi no kunywa inzoga nyinshi byongera ibyago byo kurwara kanseri yo mu muhogo.
Ubushakashatsi bushya bwakozwe mu myaka yashize bwerekanye ko hari indi mpamvu itera kanseri yo mu muhogo. Rimwe na rimwe bisa nkaho biterwa no kwandura virusi ya HPV yandurira cyane cyane mu mibonano mpuzabitsina.
Bishoboka bite?
Ku bakora imibonano mpuzabitsina mu kanwa (Gushyira igitsina cy'umugabo mu kanwa cyangwa se umugabo ushyira ururimi mu gitsina cy'umugore) baba bafite ibyago byo kurwara iyi kanseri kuko ingirabuzimafatizo zirashobora guhinduka, bikaba bishobora gutera kanseri yo mu muhogo.
Dr Delaere arakomeza ati 'Ku bijyanye na kanseri yo mu muhogo iterwa na papillomavirus ya muntu, kuvura hakoreshejwe imiti ya radiotherapi birahagije, birashoboka ko bivanga na chimiotherapie. Ibi kandi bikoreshwa no kuri kanseri yo mu muhogo iterwa no kunywa itabi n'inzoga.'
Yakomeje avuga ko niba kanseri igaragaye hakiri kare, amahirwe yo gukira ni 90%. Niba ugaragaye bitinze, iki gipimo kigabanuka kugera kuri 50%.
Â
Â
The post 'Gukoresha ururimi mu gitsina' kimwe mu bitera kanseri yo mu muhogo appeared first on IRIBA NEWS.
Source : https://iribanews.rw/2022/06/26/gukoresha-ururimi-mu-gitsina-kimwe-mu-bitera-kanseri-yo-mu-muhogo/
-
Ikibazo cya cement mu Rwanda cyavugutiwe umuti #rwanda #RwOT
Abakozi basaga 1000 biteganyijwe guhabwa akazi gahoraho mu ruganda rukora Cement n'ibindi bikoresho by'ubwubatsi, ubuyobozi bw'uru ruganda butangaza ko muri Gashyantare 2023 cement ya mbere izagera ku isoko ikorewe i Muhanga.
Hegitari 67 ni bwo buso buriho icyanya cyahariwe inganda muri karere ka Muhanga, ariko hafi 17 ni ikibanza kirimo kubakwaho Anjia Prefabricated Consrtuction Rwanda, uruganda ruzakora cement n'ibindi bikoresho by'ubwubatsi.
Ni ishoramari ribarirwa agaciro ka miliyari 100 mu mafaranga y'amanyarwanda.
Imirimo yo kurwubaka igeze ku ijanisha riri hejuru ya 50.
Ju JianFeng umuyobozi wungirije w'uru ruganda avuga ko impamvu nkuru zo kuruza i Muhanga ari imiterere y'aka gace, hakiyongeraho uburyo leta y'u Rwanda ikorana neza n'abashoramari.
Yagize ati 'Icyo abashoramari bashima ni uburyo ubuyobozi bwabahuje n'abaturage bakabasha kubona ubutaka bugari bakoreraho.'
Byiringiro Israel umwe mu bakozi b'uru ruganda Anjia Prefabricated Consrtuction Rwanda, avuga ko uru ruganda ruje kunganira izindi mu gukemura ikibazo cya cement idahagije haba mu Rwanda no mu karere ruherereyemo.

Muri iyi mirimo yo kubaka harakoreshwa abanyarwanda barindwi mu biro n'abashinwa 12.
Mu ruganda nyir'izina uyu mushinga urateganya gukoresha abanyarwanda 1080 n'Abashinwa 200.
Abanyarwanda bafitemo imirimo bavuga ko bashima kuba mu mishinga minini nk'iyi nabo babasha kubonamo imirimo.
Ubuyobozi bw'Akarere ka Muhanga buvuga ko kugeza ubu iki cyanya cy'inganda kirimo kurambagizwa n'abanyenganda benshi, ariko kugeza ubu bamaze kugeramo ni harimo inganda ebyiri zikaba zaratangiye gukora.
Kugeze ubu ubuyobozi bw'Akarere ka Muhanga buremeza ko nta makimbirane akomeye yari yaba hagati y'abashoramari n'abaturage basanganwe ibikorwa muri nkengero z'iki cyanya cy'inganda, bukavuga ko buba hagati y'impande zombi ku buryo nta rubangamira urundi.
@Rba
The post Ikibazo cya cement mu Rwanda cyavugutiwe umuti appeared first on IRIBA NEWS.
Source : https://iribanews.rw/2022/06/26/ikibazo-cya-cement-mu-rwanda-cyavugutiwe-umuti/
-
Dore udushya turi muri “La casa de papel” yasubiwemo n’abanya-Koreya – YEGOB #rwanda #RwOT
Binyuze muri sosiyete ya Netflix yerekanirwaho filime , abakinnyi batandukanye bo muri Koreya basubiyemo 'La Casa de Papel[Money Heist]' yo muri Espagne yamamaye cyane ku isi.
Iyi filime yiswe 'Money Heist: Korea â” Joint Economic Area' yakinnwe ikomowe kuri La Casa de Papel. Season ya mbere yagiye hanze ifite uduce dutandatu.
Iyi La Casa de Papel yo muri Koreya yakinwe neza ijya gusa n'iyo muri Espagne. Nk'uko mu yindi bigenda harimo amabandi ashimuta abantu muri banki.
Aya mabandi muri filime ya mbere yari afite amazina y'Imijyi itandukanye y'ibihugu. No muri iyi nshya niko bimeze kuko nyuma ya Yoo Ji-tae ukina ari Professor haza abandi nka Park Hae-soo ukina yitwa Berlin, Jeon Jong-seo ukina ari Tokyo na Lee Won-jong ukina ari Moscow.
Hari kandi Kim Ji-hoon ukina ari Denver, Jang Yoon-ju uba ari Nairobi, Lee Hyun-woo witwa Rio, Kim Ji-hun ukinamo ari Helsinki na Lee Kyu-ho ukina ari Oslo.
Iyi filime yashyizwe ku rubuga rwa Netflix kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Kamena. Yanditswe na Ryu Yong-jae, Kim Hwan-chae na Choe Sung-jun. Mu gihe ifatwa ry'amashusho yayo ryayobowe na Kim Hong-sun.
Buri gace muri dutandatu twagiye hanze, kagiye kagizwe n'iminota hagati ya 63 na 78.
Mu 2017 Netflix nibwo yegukanye uburenganzira bwo kwerekana ku Isi yose filime ya 'La Casa de Papel' ya nyayo y'abanya-Espagne. Igice cya mbere cyerekanwa kuva mu Ukuboza 2017, icya kabiri muri Mata 2018 n'icya Gatatu kuva muri Nyakanga 2019.
Source : https://yegob.rw/dore-udushya-turi-muri-la-casa-de-papel-yasubiwemo-nabanya-koreya/
-
Nyabihu: Bahamya ko bakomeje kwikura mu bukene kubera gahunda Leta ibagenera #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Bamwe mu bagenerwabikorwa ba gahunda zitandukanye Leta igenera abatishoboye, zirimo VUP na Girinka Munyarwanda, bo mu Karere ka Nyabihu, baremeza ko (…)
-
Dore ibintu bitanu byo kwitwararika igihe utwaye imodoka (Igice cya 2) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Gutwara imodoka bisaba ubwitonzi, ukamenya ko umuhanda utawurimo wenyine, ari yo mpamvu ukwiye kugira ibyo witwararika kugira ngo wirinde (…)
-
Urwenya : Chastity fidelity Device, akuma gakoreshwa n’umugore ucyekera umugabo we kumuca inyuma #RwOT #Rwanda
Mu gihe ibibazo mu ngo bikomeje kwiyongera bitewe n’abagabo baca inyuma abagore babo ni nako ikoranabuhanga naryo ritera imbere hagamijwe ko uwo muco mubi wacika burundu. Hari uburyo bwinshi umugore ashobora gukoresha akirinda gucibwa inyuma n’umugabo we, uburyo bwambere ni amasengesho n’ ubw’ibiganiro no kumvikana, ariko iyo byanze ashobora gufata izindi ngamba zamurinda iki cyorezo cyugarije societe.
umugore w’umuhanga witwa byamungu Emanuelle, yakoze akuma yise chastity device kagiye kugurishwa mu minsi mike kagafasha kurinda umugore gucibwa inyuma, dore uko gateye :
Aka kuma nkuko mubibona kw’ifoto hejuru gakozwe kuboryo katabangamira imiterere y’igitsina gabo. gashirwaho akagufuri gatoya, umugore yabika akareka umugabo we akidegembya nacyo y’ikanga kuko kugakuraho udafite imfunguzo bidashoboka. Tuganira na Byamungu Emmanuel, yadutangarije Ko aka ga chastity device kadahenda kuko ateganya kukagurisha amafaranga ari munsi y’ibihumbi magana atatu y’amanyarwanda (RWF 300,000) . Yavuze ati:
“Kwiriwa abagore bikanga gucibwa inyuma no kujya mu bafumu ngo ugarure umugabo wawe, ibi byose bigiye gucika bitewe n’iyi chastity device twakoze. Icyo usabwa ni ugusuzuma neza ukareba ko umugabo wawe akambaye igihe cyose agiye ku kazi, cyangwa asohotse mutari kumwe”.
Ngaho rero nguko abagore bubatse nababwira iki ni mugure chastity device maze umutuzo ugaruke murugo rwanyu.
Icyitonderwa : Iyi nkuri ni iyurwenya nabwo ari inkuru nyayo
source : internet

