Category: Uncategorized

  • Vinicius Akomeje kuvugisha benshi hanze aha nyuma yo kwerekana impano yo kubyina (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunya Brasília akomeje kuryoherwa n'ibiruhuko ndetse yongeye kuzamura amarangamutima y'abafana be kubera impano y'indi y'ibitseho.

    Vinicius Junior ukomeje benshi nyuma yo kwerekana imbyino zidasanzwe ubwo yafatanyaga n'umuhanzi w'iwabo kuri stage maze bashimisha abafana.

    Abanya Brazil bazwiho kuryoshya nkuko abarimo Neymar na Ronaldinho bakunze kugaragara bitabiriye ibitaramo bitandukanye.

    IMG_1216

    Source : https://yegob.rw/vinicius-akomeje-kuvugisha-benshi-hanze-aha-nyuma-yo-kwerekana-impano-yo-kubyina-video/

  • “U Rwanda nta somo rukeneye ry'indangagaciro”-Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Asubiza ikibazo cy'umunyamakuru wa BBC, Perezida Paul Kagame yavuze ko nta somo u Rwanda rukeneye kwigishwa na BBC cyangwa undi wese ku gushyira imbere indangagaciro z'umuryango wa Commonwealth.

    Hari mu kiganiro n'abanyamakuru gisoza inama ya CHOGM imaze iminsi itanu ibera i Kigali.

    Umunyamakuru wa BBC yabajije Perezida Kagame – ugiye kuba umukuru w'uyu muryango mu myaka ibiri iri imbere – icyo agiye gukora mu kubahiriza indangagaciro za Commonwealth mu gihe leta akuriye inengwa kubangamira zimwe muri zo.

    Icyo kibazo, Kagame yagisubije iminota igera kuri 15, atangira avuga ko hari 'igice kimwe cy'isi cyihaye inshingano ko cyonyine aricyo gisobanura indagagaciro', ko 'abandi twese ntazo tugira…'

    Inyandiko y'amahame shingiro y'uwo muryango w'ibihugu izwi nka Commonwealth Charter ivuga indangagaciro ibihugu biwugize byiyemeje guhuriraho no kugenderaho.

    Muri izo ndagagaciro n'amahame-shingiro 16 harimo; demokarasi, uburenganzira bwa muntu, ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, igihugu kigendera ku mategeko, uburinganire, n'izindi…

    Asubiza cya kibazo, Kagame yibanze ku kunenga abantu yise 'abo mu majyaruguru, aho BBC ituruka, bahora bibaza ko aribo shusho y'indagagaciro, abandi bagomba gukurikira'.

    Ati: 'Ni ikosa rikomeye, ntabwo ari byo, natwe dufite indangagaciro, hano mu Rwanda no muri Africa. Ibyo nta kubyibazaho'.

    Leta akuriye inengwa n'imiryango imwe mpuzamahanga guhonyora uburenganzira bwa muntu, kubangamira ubwisanzure, abanyamakuru n'abatanga ibitekerezo binenga ubutegetsi. Ibinyuranyije n'indagagaciro ibihugu bigize Commonwealth byiyemeje.

    Ibyo yabinenze, asobanura ko no guhora bigarukwaho mu bitangazamakuru ari 'uguhohotera abanyarwanda, guhohotera abanyafurika…'

    Ati: 'Ndagira ngo nkubwire ko, nta muntu wa BBC cyangwa wa hariya waba afite indangagaciro kuturusha hano mu Rwanda.

    'Kubyo gushyira imbere indangagaciro n'ibindi, nta somo dukeneye rya BBC cyangwa undi.'

    Muri iki kiganiro batangaje imwe mu myanzuro ya CHOGM 2022, irimo kwemeza Gabon na Togo nk'ibihugu bishya bigize Commonwealth, n'uko inama ya CHOGM 2024 izabera muri Samoa.

    Samoa ni ikirwa cyo mu nyanja ya Pasifika gifite ubuso bujya kungana n'ubw'intara y'amajyaruguru y'u Rwanda, gituwe n'abaturage barenga gato 200,000.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/u-rwanda-nta-somo-rukeneye-ry-indangagaciro-perezida-kagame

  • APR FC na AS Kigali zigiye guhura abakinnyi b’aya makipe nta waseka undi #rwanda #RwOT

    Harabura iminsi 2 gusa APR FC igacakirana na AS Kigali mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro cya 2022, ni umukino amakipe yombi umubare munini w’abakinnyi afite utazi ibyishimo by’iki gikombe ubwo ikipe ye iheruka kugitwara.

    Uyu mukino wa nyuma uteganyijwe ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha saa 18h00′ kuri Stade Regional i Nyamirambo.

    Ni umukino bigoye kwemeza ikipe izawegukana kuko buri ruhande rwiteguye, ni APR FC izaba ihura na AS Kigali ya Casa Mbungo André uheruka kubatsinda 2-0 muri shampiyona akaba n’umutoza uzi uburyohe bw’iki gikombe kuko yegukanye 2 (AS Kigali na Police FC).

    Ni APR FC y’umutoza Adil Erradi Mohammed utaratwaraho iki gikombe kuko kuva yagera mu Rwanda ari ubwa mbere agikinwe, akaba afite inyota yo kukegukana.

    Ni umukino ugiye kuba APR FC mu myaka 3 itambutse itarabasha gutsinda AS Kigali, iyi kipe y’ingabo z’igihugu iheruka gutsinda Abanyamujyi mu Kuboza 2018 muri shampiyona ubwo yabatsindaga 3-0.

    Mu mikino 13 iheruka guhuza aya makipe, AS Kigali yatsinzemo 4, APR FC itsindamo 2 banganya 7.

    APR FC iheruka igikombe cy’Amahoro 2017 ubwo yatsindaga Espoir FC 1-0 ku mukino wa nyuma cya Djihad Bizimana. Mu bakinnyi batwaranye iki gikombe na APR FC ubu isigaranye 3 ari bo Nsabimana Aimable, Nshuti Innocent na Itangishaka Blaise.

    AS Kigali iheruka igikombe cy’Amahoro cya 2019 ubwo yatsindaga Kiyovu Sports 2-1 ku mukino wa nyuma. AS Kigali na yo mu bakinnyi bari kumwe begukana iki gikombe isigaranye 3 ari bo; Bishira Latif, Bate Shamiru na Rurangwa Mosi.

    Bate Shamiru na Bishira Latif bari muri AS Kigali ya 2019 yegukanye igikombe cy’Amahoro

    Rurangwa Mosi ni we mukinnyi wa 3 usigaye muri AS Kigali yegukanye igikombe cy’Amahoro cya 2019

    Nshuti Innocent yari muri APR FC ya 2017 iheruka kwegukana igikombe cy’Amahoro

    Itangishaka Blaise nubwo yari afite imvune, yari muri APR FC iheruka kwegukana igikombe cy’Amahoro

    Aimable Nsabimana yakinnye umukino APR FC yatsinzemo Espoir FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-na-as-kigali-zigiye-guhura-abakinnyi-b-aya-makipe-nta-waseka-undi

  • Donald Trump Not invited in #CHOGM22

     

    Donald Trump was not invited in #CHOGM22
    Source : Internet

  • Kiyovu yongereye amasezerano umukinnyi wavugwaga mu makipe nka Rayon Sports, APR FC…, Juvenal yishongora kubamwifuzaga #rwanda #RwOT

    Kiyovu Sports yamaze kongera amasezerano y’imyaka 2 visi kapiteni wa yo, Serumogo Ali wavugwaga mu makipe atandukanye hano mu Rwanda arimo Rayon Sports na APR FC.

    Uyu mukinnyi ukina ku ruhande rw’iburyo yugarira, yari asoje amasezerano ye muri Kiyovu Sports yafashije kurangiza ku mwanya wa kabiri muri shampiyona.

    Serumogo Ali wagize umwaka mwiza muri shampiyona ya 2021-22 aho byanamuviriyemo guhamagarwa mu ikipe y’igihugu ndetse akabona umwanya ubanzamo, yari imari ishyushye ku isoko ry’abakinnyi mu Rwanda.

    Mu ijoro ryakeye ni bwo Kiyovu Sports yongereye amasezerano uyu mukinnyi aho na perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal yishongoye kubamwifuzaga.

    Ati “Harya ngo murashaka Serumogo, umukinnyi? Murambabaje.'

    Serumogo Ali Omar yari amaze imyaka 4 muri Kiyovu Sports aho yayinjiyemo muri 2018 avuye muri Sunrise FC.

    Aheruka guhabwa ishimwe nk’umukinnyi umaze gukinira Kiyovu Sports imikino 110.

    Serumogo Ali yongereye amasezerano y’imyaka 2 muri Kiyovu Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kiyovu-yongereye-amasezerano-umukinnyi-wavugwaga-mu-makipe-nka-rayon-sports-apr-fc-juvenal-yishongora-kubamwifuzaga

  • Amakariso yanditseho Young Grace yatangiye kujya hanze(AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Young Grace yatangaje ko yatangiye gushyira hanze utwenda tw'imbere tw'abagore twanditseho izina rye.Nk'uko yabyeretse abafana be yifashishije umunyamideli Bianca yerekanye ubwoko bw'utu twenda tw'imbere avuga ko buri muntu wese w'igitsinagore agomba gutangira kwambara utu tw3nda tw'imbere yabashyiriye ku isoko.

    Source : https://yegob.rw/amakariso-yanditseho-young-grace-yatangiye-kujya-hanzeamafoto/

  • Kubura internet (bundles) bisigaye bituma bamwe mu rubyiruko bananirwa kurya. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri ubu umubare munini wabakoresha Internet (murandasi) kwisi ni urubyiruko Kandi abenshi bakoresha internet kugirango basure imbuga nkoranyambaga kurusha ibindi byose.

    Muri iki gihe biravugwako bamwe mu rubyiruko bavuze uko babona internet bibagiraho ingaruka zigiye zitandukanye gusa kuri ubu turavuga kuri imwe isekeje ndetse inababaje.

    Ku rubuga rwa Twitter hazengurutse ifoto yo mu bwoko bwa screenshot yerekana ikiganiro (chat) hagati yabantu babiri umwe abaza undi niba yariye undi Nawe ati yabuze appeti kubera nta bundles za internet afite.

    Source : https://yegob.rw/kubura-internet-bundles-bisigaye-bituma-bamwe-mu-rubyiruko-bananirwa-kurya/

  • Rwanda: umumotari yahawe urw’amenyo kubera ibyo yanditse kuri moto ye(AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga abantu basetse cyane umumotari wagaragaye yanditse kuri moto ye amagambo CHOGM Rwanda ndetse na RBA Hafi yawe.Abantu bamwibasiye bakibona iyi foto irimo kugenda ku mbuga za interneti bavuga ko ibyo yakoze arimo gushaka gutwika abandi bibaza niba ibyo yari yanditse ku kirahuri cya casque ye biratuma abasha kureba.Mu bitekerezo byatanzwe harimo n'abavuze ko yabikoze yanyweye itabi.

     

    Source : https://yegob.rw/rwanda-umumotari-yahawe-urwamenyo-kubera-ibyo-yanditse-kuri-moto-yeamafoto/

  • Umusore w’imyaka 21 aragisha inama nyuma yo gutera inda umugore wa mubyara we wamurihiye ishuri – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhungu w'imyaka 21 yerekeje ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo agishe inama nyuma yo gutera inda umugore wa mubyara we w'imyaka 35 wamufashije akamurihira amashuri.

    Ku bwe, mubyara we yagiye mu mahanga umwaka ushize asiga umugore we gusa uyu musore baza kuryamana.

    Yagaragaje kandi ko uyu mugabo yishyura amafaranga y'ishuri kandi akaba mu rujijo ku cyo gukora kuko kuri ubu umugore wa mubyara we amutwitiye.

    Umuhungu akaba yanditse kuri Facebook, asaba inama:

    Ati: 'Nyamuneka nkeneye inama. Nateye inda umugore wa mubyara wanjye kandi avuga ko adashobora gukuramo inda.Nabanaga nabo nkabafasha kandi mubyara wanjye arimo kwishyura amafaranga yanjye y'ishuri. Ndimo gukorera dipolome. Mubyara wanjye yagize amahirwe yo gutembera hanze nuko yagiye umwaka ushize asiga umugore we. Gahunda ni ukugirango amusange vuba.Nabuze icyo nkora kuko ndibaza uko bizagenda mubyara wanjye namenya amahano twakoze'.

    Source : https://yegob.rw/umusore-wimyaka-21-aragisha-inama-nyuma-yo-gutera-inda-umugore-wa-mubyara-we-wamurihiye-ishuri/

  • Gabon na Togo byemerewe kuba abanyamuryango bashya ba Commonwealth #rwanda #RwOT

    Inama y'Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma zigize Commonwealth, yemeje ko Gabon na Togo, byinjira muri uyu muryango, bituma umubare w'ibihugu biwugize uva kuri 54 uba 56.

    Yabigarutseho mu kiganiro n'abanyamakuru cyakurikiye isozwa ry'iyi nama.

    Cyabaye nyuma y'amasaha arenga atanu abakuru b'ibihugu bari mu mwiherero wafatiwemo imyanzuro igomba gukurikizwa mu gihe cy'imyaka ibiri.

    Cyitabiriwe na Perezida Kagame ugiye kuyobora Commonwealth mu gihe cy'imyaka ibiri; Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland; Perezida wa Sierre Leone, Julius Maada Bio; Perezida wa Guyana, Irfaan Ali na Minisitiri w'Intebe wa Samoa, Fiamē Naomi Mataʻafa.

    Perezida Kagame yashimye abakuru b'ibihugu bitabiriye iyi nama, ndetse na Patricia Scotland wongerewe manda, amwizeza ko azamuba hafi mu myaka ibiri azamara ku buyobozi.

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko umwiherero w'abakuru b'ibihugu wanzuye ko ibihugu bibiri, Gabon na Togo, byakiriwe nk'abanyamuryango bashya, ndetse ko uzakomeza gufungurira amarembo abifuza kuwinjiramo.

    Ni ibihugu byombi byari bimaze igihe byarasabye kuba ibinyamuryango. Byombi bisanzwe bikoresha Ururimi rw'Igifaransa ndetse ntibyakolonijwe n'u Bwongereza nk'uko byinshi biri muri uyu muryango bimeze.

    Kimwe cyakolonijwe n'u Bubiligi ikindi gikolonizwa n'u Bufaransa gusa uko imyaka yagiye yicuma byagiye bigira umubare munini w'abantu bavuga Icyongereza.

    Kwinjira muri uyu muryango kwabyo, bikurikiye ibindi bibiri nabyo bitakolonijwe n'u Bwongereza biwubarizwamo, aribyo u Rwanda na Mozambique.

    Mu 2012 Perezida wa Gabon yagiriye uruzinduko mu Rwanda, atangaza ko ateganya guhindura ururimi rw'igihugu cye ku buryo gikoresha Icyongereza.

    Abakuru b'ibihugu kandi bemeje ko inama itaha ya CHOGM izabera muri Samoa.

    IVOMO:IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/gabon-na-togo-byemerewe-kuba-abanyamuryango-bashya-ba-commonwealth