Category: Uncategorized

  • Kassim Murenzi wakiniye Rayon Sports akaba n’… – #rwanda #RwOT

    Kassim Murenzi wari umaze iminsi myinshi arwaye, yabanje kuba mu bitaro nyuma ajya mu rugo aho bari barimukiye i Nyamirambo akaba yitabye Imana azize uburwayi bw'impyiko.  Biteganyijwe ko azashyingurwa ku munsi w'ejo tariki 28 Kamena i saa sita n'igice, i Nyamirambo.

    Kassim Murenzi yakiniye Rayon Sports mu myaka ya za 70, akaba yarakiniye  iyi kipe mu gihe kingana n’imyaka 17 inamugira umukinnyi wakiniye iyi kipe igihe kinini.

    Kassim Murenzi niwe ubyara Murenzi Abdallah wabayeho umuyobozi (Mayor) w'akarere ka Nyanza, wayoboye Rayon Sports ubwo yasubiraga i Nyanza mu 2012-14 ndetse anayihesha igikombe cya shampiyona cya 2013; kuri ubu akaba ari umuyobozi wa Ferwacy (Murenzi abdallah).

    Kassim Murenzi wagize amateka akomeye muri Rayon Sports ni nawe washinze Akademi (academy) ka Rayon Sports kaba i Nyanza, aho Ubuyobozi bwa Rayon Sports umwaka ushize bwari bwamwijeje kukongeramo imbaraga ndetse bakagateza imbere.

    Amakuru y’urupfu rw’uyu munyabigwi yamenyekanye ubwo ikipe yitangiye yari imaze gutsinda Police FC ibitego 4-0, mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu mu mikino y’igikombe cy’Amahoro.

    Kassim Murenzi wakiniye Rayon Sports igihe kinini yitabye Imana 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118510/umubyeyi-wa-murenzi-abdallah-uyobora-ferwacy-kassim-murenzi-ufite-agahigo-ko-gukinira-rayo-118510.html

  • Peace Cup: Rayon Sports yegukanye umwanya wa… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukino utagaragayeho abafana benshi watangiye saa 16h12′ ukaba watindijwe n’umukino wahuje APAER na Bugesera mu bagore nabwo mu guhatanira umwanya wa gatatu, umukino warangiye APAER itsinze Bugesera ibitego 4-1.

    Umukino watangiye amakipe ari ku rwego rumwe ariko iminota 20 ya mbere Police FC yagaragaje imbaraga nyinshi mu kibuga ubona ko iri hejuru ya Rayon Sports, aho yahererekanyaga neza mu kibuga ndetse inagerageza kurema amahirwe yavamo igitego n'ubwo bitabahiriye.

    Nyuma y’iminota 20 Rayon Sports yagarutse neza mu mukino igerageza kurema uburyo bw’igitego ndetse inahererekanya neza mu kibuga, ariko ntibyagira icyo bitanga kuko iminota 45 yarangiye nta kipe irebye mu izamu ry’indi, bajya kuruhuka ari 0-0.

    Igice cya kabiri cyabaye nk’imperuka kuri Police FC kuko yanyagiwemo ibitego 4 byose.

    Byatangiye ku munota wa 47 ubwo Muhire Kevin yateraga ishoti rikomeye mu izamu rya Police FC ryari ririnzwe na Bakame, afungura amazamu atsindira Rayon Sports igitego cya mbere.

    Rayon Sports yakomeje gukina neza irusha Police FC ku buryo bugaragara, aho ku munota wa 77 Ndayishimiye Eric Bakame yakoze ikosa rikomeye ubwo yateraga umugeri Musa Esenu, umusifuzi yemeza ko ari penaliti ndetse Bakame ahabwa ikarita itukura asohoka mu kibuga.

    Penaliti yatewe neza na Ishimwe Kevin atsindira Rayon Sports igitego cya kabiri.

    Ku munota wa 84 Musa Esenu yatsindiye Rayon Sports igitego cya gatatu ku mupira waturutse kwa Muhire Kevin.

    Rayon Sports yakomeje kwiharira umpira irusha bigaragara Police FC, byaje gutuma ku munota wa 90 Musa Esenu atsindira Rayon igitego cya kane ari nacyo cyasoje umukino.

    Gutsinda uyu mukino byafashije Rayon Sports kwegukana umwanya wa gatatu mu irushanwa ry’uyu mwaka, mu gihe Police FC yasoje ku mwanya wa kane.

    Rayon Sports yambitswe umudali inahabwa sheki ya miliyoni eshatu z’amanyarwanda.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Kamena 2022, kuri Stade ya Kigali guhera saa 18h30′ harabera umukino wa nyuma w’igikombe Cy’Amahoro uzahuza APR FC na AS Kigali. 

    Rayon Sports yegukanye umwanya wa gatatu mu gikombe cy’Amahoro 2022 inyagiye Police FC ibitego 4-0

    Musa Esenu yatsinzemo ibitego bibiri

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118507/peace-cup-rayon-sports-yegukanye-umwanya-wa-gatatu-yandagaje-police-fc-yabakinnyi-10-118507.html

  • FERWABA yasinyanye amasezerano n’ikinyobwa cy… – #rwanda #RwOT

    Umuhango wo gushyira umukono kuri aya masezerano wabereye muri Kigali Arena, kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Kamena 2022. Uyu muhango witabiriwe na Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Basketball, Mugwiza Desire ndetse na Etienne Saada uyobora Bralirwa.

    Nyuma yo gusinya, Mugwiza yagize ati “Amasezerano tugiranye azamara imyaka itatu. Azadufasha kugira ngo urwego rwa shampiyona yacu rutere imbere haba mu cyiciro cya mbere cyangwa icya kabiri. Aya masezerano aje mu gihe cya ngombwa, ni imbaraga ziyongereye muri Shampiyona yacu n’iterambere rya siporo. Buri mwaka bazajya badutera inkunga ya miliyoni 80 Frw. Turifuza ko imyaka iziyongera, udakoranye na Bralirwa nta wundi muterankunga cyangwa umufatanyabikorwa wabona.”

    Mugwiza ubwo yari mu gikorwa cyo gusinya

    Yakomeje avuga ko ibyo kwitirirwa Shampiyona bizaganirwaho nyuma, ariko Cheetah izajya igaragara ku bibuga byose bya Basketball mu Rwanda.

    Ikipe y’abagabo izatwara Shampiyona izahabwa miliyoni 15 Frw, iya mbere mu bagore ihabwe miliyoni 10 Frw, ariko iyi ya nyuma inagenerwe miliyoni 5 Frw yo kuyifasha kwitabira imikino ya Zone V. Mu cyiciro cya kabiri, iya mbere izahabwa miliyoni 5 Frw.

    Umuyobozi Mukuru wa Bralirwa, Etienne Saada yavuze ko impamvu bahisemo gukorana na FERWABA ari uko Basketball ijyanye n’intego zabo.

    Ati “Ubwo ikipe yanjye yambwiraga iby’aya masezerano, ntabwo nazuyaje kuko uyu ni umukino buri wese yibonamo cyane urubyiruko. Cheetah ni ikinyobwa gitera imbaraga kandi n’abakiri bato barangwa n’imbaraga. Basketball y’u Rwanda yujuje ibyo dukeneye muri Cheetah.”

    Nta wundi muterankunga FERWABA yari ifite nyuma yo gutandukana na Banki ya Kigali bamaranye imyaka itatu kugeza mu 2021.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118505/ferwaba-yasinyanye-amasezerano-nikinyobwa-cya-bralirwa-cheetah-118505.html

  • God Love | EP1 | Chinese Drama In Tamil | C Drama Tamil | Series Tamilan #rwanda #RwOT

    #chinesedrama #explained in tamil #koreandrama #schooldrama #thaidrama #movieexplainedintamil

    Korean drama explained in tamil
    Korean romantic comedy drama in tamil
    Hollywood movies explained in tamil
    Bollywood movies explained in tamil
    Horror movies explained in tamil
    Korean movies explained in tamil
    German movies explained in tamil
    Thriller movies explained in tamil
    Romantic movies explained in tamil
    korean sports drama explained in tamil
    Korean love movies explained in tamil
    Japanese love movies explained in tamil

    We'll are just giving our thoughts and common review about the drama

    All credits and our sincere thanks goes to

    Drama: Ashes of Love
    Country: China
    Episodes: 63
    Aired: Aug 2, 2018 — Sep 4, 2018
    Aired On: Monday, Tuesday, Wednesday, Thursday, Friday, Saturday, Sunday
    Original Network: iQiyi, JSTV, Tencent Video, Youku
    Duration: 45 min.

    Copyright Disclaimer Under Section 107 of the Copyright Act 1976

    Copyright Disclaimer Under Section 107 of the Copyright Act 1976, allowance is made for 'fair use' for purposes such as criticism, commenting, news reporting, teaching, scholarship, and research. Fair use is a use permitted by copyright statute that might otherwise be infringing. Non-profit, educational or personal use tips the balance in favor of fair use.

    Hi! Everyone this is our Channel we are here to explain world class movies in our own native language with good explanation from the materials actually what we have and we are putting our efforts to make this so we also know how much efforts taken for the completion of this movies we don't violate your movies hopefully we are promoting your movies with our explanation in good way.

    Our main intention is to educate and entertain the viewers. We don't own the clips. we are using most of the clips without violating YouTube policies under Fair Use rules. However if any owner of the content clips want's us to remove our video we have no problem for removing it. We will remove it so as fast as possible.

    If you would like to remove any movie clips we have used in our videos, contact us through our email
    [email protected]

    Your clips will be removed immediately.

    Please do not give copyright strike. We have invested lot of time and effort for making this video and to raise our Channel. So please ask us to remove your movie clips otherwise give as a copyright claim to get our advertisement revenue we have no problem and we are happy for giving the revenue to you.

    Thanking you!!mil #koreandrama #schooldrama #thaidrama #movieexplainedintamil

    Korean drama explained in tamil
    Korean romantic comedy drama in tamil
    Hollywood movies explained in tamil
    Bollywood movies explained in tamil
    Horror movies explained in tamil
    Korean movies explained in tamil
    German movies explained in tamil
    Thriller movies explained in tamil
    Romantic movies explained in tamil
    korean sports drama explained in tamil
    Korean love movies explained in tamil
    Japanese love movies explained in tamil

    We'll are just giving our thoughts and common review about the drama

    All credits and our sincere thanks goes to

    Drama: Once Upon a Time in Lingjian Mountain
    Country: China
    Episodes: 37
    Aired: Nov 12, 2019 — Dec 12, 2019
    Aired On: Tuesday, Wednesday, Thursday, Friday
    Original Network: iQiyi
    Duration: 45 min.

    Copyright Disclaimer Under Section 107 of the Copyright Act 1976

    Copyright Disclaimer Under Section 107 of the Copyright Act 1976, allowance is made for 'fair use' for purposes such as criticism, commenting, news reporting, teaching, scholarship, and research. Fair use is a use permitted by copyright statute that might otherwise be infringing. Non-profit, educational or personal use tips the balance in favor of fair use.

    Hi! Everyone this is our Channel we are here to explain world class movies in our own native language with good explanation from the materials actually what we have and we are putting our efforts to make this so we also know how much efforts taken for the completion of this movies we don't violate your movies hopefully we are promoting your movies with our explanation in good way.

    Our main intention is to educate and entertain the viewers. We don't own the clips. we are using most of the clips without violating YouTube policies under Fair Use rules. However if any owner of the content clips want's us to remove our video we have no problem for removing it. We will remove it so as fast as possible.

    If you would like to remove any movie clips we have used in our videos, contact us through our email
    [email protected]

    Your clips will be removed immediately.

    Please do not give copyright strike. We have invested lot of time and effort for making this video and to raise our Channel. So please ask us to remove your movie clips otherwise give as a copyright claim to get our advertisement revenue we have no problem and we are happy for giving the revenue to you.

    Thanking you!!

    Source

    Source : https://hillywood.rw/?p=8719

  • Agahinda k'abafite ababo bazize Jenoside mu Nyakabanda, basanze badafite imitwe – #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru nibwo abarokokeye muri Nyakabanda bahuriye mu gikorwa cyo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, baguye muri aka gace.

    Tariki ya 6 na 7 Mata mu 1994 nibwo Abatutsi basaga 200 bari bahungiye mu rugo rw'uwitwa Rwagasana ruri mu Nyakabanda, rwari rugizwe n'inzu nyinshi, bahiciwe mu gihe bari bizeye ko bashobora kuharokokera.

    Bagerageje kwirwanaho ariko Interahamwe zibicamo abasaga 200. Amakuru ntiyahise amenyekana ko imibiri yabo ari ho iri, kugeza mu 2019 ubwo byamenyekanaga ko iri munsi y'urwo rugo baguyemo.

    Abafite ababo bahaguye baje gucukura bafatanyije n'inzego za Leta, babonamo imibiri y'ababo, ariko basanga abenshi nta mitwe bafite.

    Karambizi Carine wiciwe ababyeyi bombi n'abavandimwe be muri uru rugo, yavuze ko batinze kubona amakuru y'aho imibiri yabo iri, banashengurwa no kuyibona ibice byose bituzuye.

    Ati “Aha hantu haratuwe kandi abari bahatuye nibo bagihari, baza kwica abantu hano bari babizi, ariko bose bari baracecetse. Twahoraga twibaza aho babashyize, ayo makuru ntayo bari baratanze.”

    “Twaje kuhamenya turishima ariko imitwe yabo ntayo twabonye, hari umugore bavuga wari utuye aha hafi ngo yarazaga akayitwara.”

    Yakomeje asaba ababa bafite amakuru kuri iyo mitwe y'ababo kuba bayatanga, kugira ngo nayo ishyingurwe mu cyubahiro.

    Ati “Ndifuza ko abantu badufasha kubona iyo mitwe y'abacu tukaba twayishyingura, harimo n'abandi bantu benshi bataramenya aho ababo bari kugira ngo babashyingure mu cyubahiro.”

    Komiseri muri Ibuka Ushinzwe Imibereho myiza y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Rugero Paulin, yavuze ko abantu bo muri aka gace binangiye ku gutanga amakuru kandi byarabaye bahari.

    Ati “Ikibazo ni ukumenya ngo iyo mitwe yagiye he, uru rugo rwiciwemo abantu mu matariki abanza, bashyinguwe (mu Kwibuka) ku nshuro ya 25, kuba barashyinguye nyuma ni uko nta makuru bigeze batanga.”

    “Ikiriho ubu ni ukujya kwinginga no gusaba hari abari muri gereza, abaturanyi bose ntibavuga, ariko igihe kizagera bavuge cyangwa bazarorere, icyo twe tuzaharanira ari na yo nshingano yacu, ni ukubibuka.”

    Abafite ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bitabiriye umuhango wo kubibuka

    Abazize Jenoside bagendaga bibukwa hanasomwa amazina yabo

    Abarokokeye mu Nyakabanda bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Bacanye urumuri rw’icyizere mu kwibuka abazize Jenoside

    Abiciwe muri uru rugo bunamiwe n’abantu batandukanye

    Abafite ababo biciwe muri uru rugo bashavuzwa n’uko babashyinguye badafite imitwe

    Umuhanzi Nyiranyamibwa Suzanne yahumurije abitabiriye uyu muhango

    Komiseri muri Ibuka Ushinzwe Imibereho myiza y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Rugero Paulin

    Karambizi Carine yatanze ubuhamya nk’uwiciwe ababyeyi n’abavandimwe muri uru rugo

    Amafoto: Munyakuri Prince


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/agahinda-k-abafite-ababo-bazize-jenoside-mu-nyakabanda-basanze-badafite-imitwe

  • Riderman, Bushali, Aly Sano, B-Threy, Kenny S… – #rwanda #RwOT

    Iyi nama yari ifite izindi zinyuranye ziyishamikiyeho, yaherekejwe n'ibitaramo by'abahanzi banyuranye bakunzwe cyane muri iyi minsi mu rwego rwo gususurutsa abayitabiriye n'abanyamujyi. Ibi bitaramo byabereye kuri Tapis Rouge i Nyamirambo ndetse n’i Rugende aho byaririmbyemo abahanzi 24 ndetse n'amatorero yubakiye umuziki kuri gakondo Nyarwanda.

    Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, abahanzi barimo Bushali, B Threy, Slum Drip, Riderman, Rafiki, Alyn Sano, Kenny Sol n'abandi ni bo baririmbye mu gitaramo cya nyuma cyabereye i Nyamirambo. Ni mu gihe abarimo Senderi Hit baririmbiye i Rugende. Ibi bitaramo byitabiriwe n'umubare munini w'urubyiruko n'abandi bari bakumbuye gususurutsa n'aba bahanzi.

    Bianca umwe mu bashyusharugamba, Dj Ira na Mc Buryohe ni bo bafashije abantu kwizihirwa

    Alyn Sano utajya ushidikanywaho mu gutaramira abantu kubera ijwi rye

    Okkama ku rubyiniro

    Juno Kizigenza yongeye kwerekana ko akunzwe ku rubyiniro

    Riderman na Karigombe ku rubyiniro

    Kenny Sol ku rubyiniro

    Kinyatrap yaraye yerekanye ko ari injyana ikunzwe cyane

    Slum Drip yerekanye ko ari umuhanga ku rubyiniro

    Bushali na B-Threy berekanaga ubufatanye bukomeye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118495/bushaliriderman-aly-sano-b-threy-kenny-sol-juno-kizigenza-nabandi-bashyize-akadomo-ku-bita-118495.html

  • Ingabire Victore yavuye muri gereza atarangije igihano bituma yibwira ko arusha Igihugu imbaraga #rwanda #RwOT

    Ingabire Victore Umuhoza alias IVU, akomeje gushotorana, asebya Igihugu, mu binyoma aremekanya agamije kwangiza isura y'u Rwanda n' Abayobozi barwo bakuru. Yigize igihangange gisumba amategeko.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye kuwa gatanu ushize, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yabwiye Anne SOY wa BBC, kimwe mu bitangazamakuru byagize IVU igihangange gisumba amategeko, ko IVU yidegembya kandi yagombye kuba ari muri gereza.

    Kuba IVU yarahawe imbabazi agasohoka muri gereza yari agisigaranye imyaka 7 y'igifungo, byagombye kuba byaramwigishije guca bugufi, akirinda ubugambanyi n'ibindi byaha byari byatumye afungwa. Nyamara we siko abibona, ahubwo byatumye yibwira ko afite imbaraga ziruta z'ubuyobozi.

    Mu kiganiro yagiranye na televiziyo SABC yo muri Afrika y'Epfo, IVU yaratinyutse yemeza ko yimwe ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo.

    Nyamara yariye iminwa ubwo umunyamakuru yamwibutsaga ko kuba IVU atarabujijwe kuganira na SABC n'ibindi bitangazamakuru mpuzamahanga, ubwabyo byerekana ko afite uburenganzira busesuye bwo kuvuga icyo atekereza.

    Muri icyo kiganiro IVU yongeye gushinja u Rwanda guhonyora uburenganzira bwa muntu, ngo kuko hari abayoboke be bafunze. Aha yiyibagije ko, uretse ko n' ishyaka rye ritaremerwa n'amategeko ku buryo ryakora ibikorwa bya politiliki, n'abo yita abayoboke be badafite ubudahangarwa bwihariye, bwatuma badakurikiranwa mu gihe bishe amategeko.

    Ni abaturage barebwa n'ubutabera nk'abandi bose. Ikindi, muri gereza z'uRwanda ntiharimo abayoboke ba Ingabire Victoire gusa, harimo n'abandi bakurikiranyweho ibyaha binyuranye.

    Umunyamakuru yamubajije niba isi yose yibeshya iyo ishima intambwe ikomeye u Rwanda rwateye mu nzego zose muri iyi myaka 28 ishize, maze IVU abuze icyo avuga agira ati: 'Iterambere nanjye nemera ko rihari, ariko nta demokarasi dufite'. Aha rero wakwibaza uko asobanura ukuntu igihugu cyatera imbere abaturage batabigizemo uruhare, niba twemera ko demokarasi n'imiyoborere myiza ari uguha abaturage ijambo n'uruhare mu bibakorerwa.

    Ku kibazo cyo kumenya niba kuba Perezida Kagame atorwa ku majwi asaga 99% atari ikimenyetso cyerekana ko Abanyarwanda bishimiye uko abayoboye, IVU yarahuzaguritse, maze mu cyongereza gikocamamye ati iyo niyamamaza nari kumutsinda. Iyi mvugo abasesenguzi bayibonyemo gusuzugura Abanyarwanda, niba yumva ko bagirira icyizere umuntu nka IVU wabaswe n'ingengabitekerezo ya jenoside, ukorana n'imitwe nka FDLR-FDU/Inkingi ishaka kubasubiza mu mwiryane n'intambara.

    Uyu Ingabire Victoire iyo yiriza ngo yararenganye ubwo yafungwaga, yiyibagiza ko byinshi mu bimenyetso byamuhamije ibyaha byatanzwe n'ibihugu bimushuka ko bimushyigikiye.

    Abo avuga ko bamurenganyije se ko aribo yatakambiye bakamurekura atarangije igihano, yaba yarasabye imbabazi z'ibyaha atakoze? Ko adasiba kubakora mu jisho se, umunsi Abanyarwanda basabye ko asubizwa muri gereza, icyifuzo cyabo kigahabwa agaciro, noneho azavuga ko Abanyarwanda bose bamurenganyije?
    Burya umutima utazirikana ineza ujyana nyirawo mu kuzimu.

    Ingabire Victoire yagombye kwibuka ko yababariwe, akareka kwifatira ku gahanga abamugiriye impuhwe, akitandukanya n'icyamusubiza i Mageragere. Gusa abakurambere baciye umugani ngo 'umutima muhanano ntiwuzura igituza'.

    The post Ingabire Victore yavuye muri gereza atarangije igihano bituma yibwira ko arusha Igihugu imbaraga appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ingabire-victore-yavuye-muri-gereza-atarangije-igihano-bituma-yibwira-ko-arusha-igihugu-imbaraga/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ingabire-victore-yavuye-muri-gereza-atarangije-igihano-bituma-yibwira-ko-arusha-igihugu-imbaraga