
Category: Uncategorized
-
Kuki indwara y’imidido ikunze kwibasira abatuye mu Ntara y’Amajyaruguru? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Mu gihe abarwaye imidido (kubyimba amaguru) bakomeje kugaragara cyane mu Ntara y’Amajyaruguru, hari bamwe mu baturage babifata nk’amarozi, gusa abahanga mu (…) -
Igisubizo ku bavuga ko u Rwanda ruri gusahura Mozambique #rwanda #RwOT
Abasirikare 1,000 n’Abapolisi bari muri Mozambique kuva mu 2021 boherejwe n’u Rwanda gutera ingabo mu bitufu Mozambique nyuma y’uko ibyihebe bigendera ku matwara ya Islam byari byafashe Intara ya Cabo Delgado iri mu Majyaruguru ya kiriya gihugu.
Ingabo za Mozambique zavugwamo ruswa mu buyobozi bwo hejuru, kugira imyitozo idahagije, no kutagira ibikoresho bigezweho ngo zibe zahangana n’ibyihebe.
Kohereza ingabo z’u Rwanda muri kiriya gihugu ntibyavugwaho rumwe mu ishyaka riri ku butegetsi ndetse n’abatavuga rumwe na Leta.
Ambasaderi Miquidade Amade yahakanye ibinyoma by’uko ingabo z’u Rwanda zishobora kugira icyo zitwara mu butunzi bwa kiriya gihugu.
Yagereranyije akazi ingabo z’u Rwanda zikora muri Mozambique, nk’ako igisirikare cya kiriya gihugu cyakoze mu kurwanya ba gashakabuhake muri Africa y’Epfo no gufasha Zimbabwe kugera ku bwigenge.
Ati 'Mozambique yagize ibikorwa bya gisirikare bitandukanye yatumiwemo n’ibindi bihugu. Ntabwo twagiyeyo kubiba ngo tugire ibyo ducyura, uretse akazi k’umutekano no guharanira ituze ry’ibyo bihugu.'
Ambasaderi Miquidade Amade yongeyeho ati 'Bityo, nta mpamvu mbona yatuma habaho kugira ubwoba, u Rwanda ntacyo ruzatwara mu mitungo yacu.'
Amade Miquidade yagenwe nka Ambasaderi wa mbere wa Mozambique mu Rwanda mu Ugushyingo, 2021 ariko impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye yazishyikirije Perezida Paul Kagame, muri Mata, 2022.
IVOMO : BBC
-
RAPORO ku mikoranire y’u Rwanda na M23 ,Ibirego bya Congo byaburiwe Ibimenyetso #rwanda #RwOT
Raporo nshya y’impuguke za Loni ku bibazo by’umutekano muke muri RDC, isa n’ivuguruza amakuru amaze iminsi atangazwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko M23 iterwa inkunga n’u Rwanda.
Ni ibirego Leta ya Congo yongeye kubyutsa ubwo umutwe wa M23 wongeraga kubura imirwano.
Iyi raporo nshya ya Loni ivuga ko mu iperereza inzobere zayo zakoze zasanze 'Kubura imirwano n’ibitero biheruka bya M23 byarahemberewe no kudashyirwa mu bikorwa kw’amasezerano y’amahoro yo kuwa 12 Ukuboza 2013.'
Ikomeza ivuga ko 'Nyuma umutwe wa M23 wakomeje kugirana ibiganiro na Guverinoma ya RDC ariko muri Nzeri 2020 biza guhagarara burundu.'
Icyizere cyatangwaga n’ibi biganiro cyatumye kuwa 8 Ugushyingo 2021, M23 isohora itangazo ivuga ko 'iri mu biganiro na Guverinoma ya RDC kandi ko ibyo baganiriye n’Ubuyobozi bwa Perezida Tshisekedi bitanga icyizere'.
Itsinda ryari rihagarariye M23 muri ibi biganiro ryari rigizwe na Benjamin Mbonimpa, Laurens Kanyuka na Castro Mbera nk’uko iyi raporo ibigaragaza.
Iyi raporo igaragaza ko mu gihe M23 yari mu biganiro na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itigeze yubura imirwano na rimwe kugeza mu Ugushyingo 2021, 'ubwo yagabaga igitero ku Ngabo za RDC ikica abasirikare ndetse ikiba intwaro, imyambaro ya gisirikare ndetse n’ibikoresho by’itumanaho.'
Izi mpuguke zikomeza zivuga ko 'nyuma y’ukwezi M23 yongeye kugaba ibitero kuri FARDC mu gace ka Rutshuru ndetse ibikorwa nk’ibyo bikomeye biba no muri Mutarama 2022.'
Ibi bitero bya M23 byakomereje mu bindi bice birimo Tshanzu, Gisiza, Ndiza na Runyoni.
Nta bimenyetso bishinja u Rwanda
Nyuma y’ibi bitero bya M23 byabaye hagati ya Mutarama na Werurwe 2022 mu bice bitandukanye bya RDC, igisirikare cy’iki gihugu cyatangiye kuvuga ko uyu mutwe ugizwe n’Abasirikare b’u Rwanda bo mutwe udasanzwe (special forces).
Kuwa 28 Werurwe 2022, Umuvugizi wa Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru yavuze ko mu ijoro ryo kuwa 27 Gashyantare muri uwo mwaka, 23 ibifashijwemo n’ingabo z’u Rwanda yateye ibirindiro bya FARDC biri i Tshanzu na Runyoni.
Nubwo Guverinoma ya RDC itangaza ibi, iyi raporo y’impuguke za Loni igaragaza ko kugeza ubu amakuru atangwa n’Akanama gahuriweho gashinzwe gukurikirana ibibazo bihuza imipaka (EJVM) atagaragaza ko hari uruhare ibihugu by’amahanga byaba bifite mu kubura imirwano kwa M23.
Ibyo kuba u Rwanda cyangwa andi mahanga ashyigikira M23 binamaganwa n’uyu mutwe ubwabo.
Mu kiganiro Umuvugizi wawo, Willy Ngoma aherutse kugirana na DW, yavuze ko nta muntu n’umwe ubaha ubufasha, ko n’Imana yo mu ijuru ibizi ku buryo ngo yayitangaho umugabo. Ati 'Twirwanaho ubwacu'.
Yavuze ko intwaro bakoresha muri uru rugamba, harimo izo bari barahishe ubwo bahungaga mu 2013, izo bagura n’Ingabo za Congo cyangwa se izo basahura mu mirwano.
Mu kugura intwaro, yavuze ko hari nubwo biba ngombwa ko bagurisha inka n’inzu zabo. Ati 'Twakoze muri Guverinoma, dufite amafaranga. Dutanga byose byacu kuri iki gikorwa cy’ingenzi. Tugurisha inka zacu, inzu, imodoka.'
Uyu mugabo yongeye gushimangira ko u Rwanda nta mfashanyo na nke ruha umutwe wa M23, ati yewe habe n’urushinge.
Ati 'Habe n’urushinge, cyangwa se ubufasha bwo mu yindi guverinoma. Umuhate wacu ni wo utuma ibyo dukora bishoboka. Aho turi nta mabuye y’agaciro ahari ngo tugenzure ibyo birombe, turitanga, hari ibijumba n’ibitunguru gusa, nta mabuye y’agaciro.'
Ngoma yatangaje ko Congo ifite ibibazo byinshi bikomeye ko ari nayo mpamvu bafashe intwaro, bakiyemeza gushaka uburyo babikemura.
Ati 'Abanyapolitiki bafashe bugwate igihugu. Bafata igihugu nk’ikibuga cyabo. Abaturage bafite ibibazo, gereza ni ahantu ho gupfira, nta mihanda ihari, mu burezi nta kigenda, mu bitaro nta miti.'
Uyu mugabo avuga ko igihe cyose Guverinoma ya Congo yagaragaza ko ishaka ko ibibazo biri mu gihugu bishyirwaho iherezo, uyu mutwe witeguye kugirana nayo ibiganiro.
-
Umukinnyi wa MukuraVS watereye ivi imbere y’inteko y’Umwami bigatungura benshi, yakomoje ku kiguzi byamutwaye (AMAFOTO) #rwanda #RwOT
Umukinnyi wa Mukura VS, Ndizeye Innocent uzwi nka Kigeme, yatunguye benshi ubwo yatereraga ivi umukunzi we Dusenge Redempta mu Rukari i Bwami, igikorwa cyatunguye benshi, we akavuga ko cyamuhenze.
Uyu mukinnyi ubwo amafoto yajyaga hanze ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Mbere, byatunguye benshi uburyo yatereye ivi, agasaba Redempta ko bazabana ahantu nka hariya hazitse amateka.
Kuba ntawari wakabikoze, ntibivuze ariko na none ko umuntu atabisaba ngo abyemererwe, gusa bitewe n’amateka ari kuri iyi Ngoro iri Nyanza, benshi bumvaga ko bidashoboka.
Mu kiganiro Kigeme yahaye ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko yafashe iki cyemezo nyuma y’imyaka 5 bakundana.
Ati “Redampta nanjye twari tumaze imyaka igera muri 5 dukundana. “
Icyo yamukundiye cyatumye yumva yazamubera mama w’abana be, ngo ni imico ye.
Ati ” ibyankuruye kuri we ni byinshi ariko icy’ingenzi cyatumye numva yazambera umugore, ni imico ye.”
Avuga ko guhitamo kumwambikira impeta mu Rukari i Bwami, imbere y’Inteko y’Umwami (Intebe y’Umwami), yabanje kuganira na we yumva ahantu akunda asanga ari ho.
Ati “twaricaye turaganira twungurana ibitekerezo, buri umwe avuga uko abyumva n’undi uko abyumva birangira nsanze ari ho akunda.”
Avuga ko kugira ngo bibere ku Ngoro y’Umwami ari igikorwa cyabahenze nubwo atifuza gutangaza amafaranga nyirizina cyatwaye, gusa ngo na none ari munsi y’ibihumbi 500.
Ati “nk’uko mubizi hari amafaranga wishyura kugira ngo usure hariya hantu, no kwifotoza si ubuntu, urumva byajemo amafaranga menshi. Igiciro ni kinshi ntabwo ndibugitangaze, byangoye ariko ndabikora, gusa ntabwo agera mu bihumbi 500.”
Ndizeye Innocent [Kigeme], ni umukinnyi wa Mukura VS akaba asigaje amasezerano y’umwaka umwe muri Mukura VS.
Yatereye ivi ku Ngoro y’Umwami
Redempta na we yabyemeye
Bari bamaze imyaka 5 bakundana
Banicaye ku Nteko y’Umwami -
Rayon Sports yegukanye umwanya wa gatatu w'igikombe cy'Amahoro 2022 itsinze Police FC 4-0, APR FC irisobanura na AS Kigali ku mukino wa nyuma #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa mbere tariki 28 Kamena 2022, ikipe ya Rayon Sports yaraye yegukanye umwanya wa gatatu mu mukino w'igikombe cy'Amahoro itsinze Police FC ibitego bine ku busa birimo bibiri bya Musa Esenu, Muhire Kevin na Ishimwe Kevin.

Ni umukino wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, uyu mukino kuri buri ruhande wari watojwe n'abatoza bungirije kuko kuri Rayon Sports uwari umutoza mukuru Paxiao yatandukanye na Gikundiro naho Frank Nuttal utoza Police FC we yari yagiye mu bihuruko iwe mu rugo.Mu kwitegura uyu mukino Rayon Sports yari yakoze imyitozo ibiri gusa mbere yo gukina uyu mukino bitandukanye na Police FC yari imaze icyumweru mu myitozo, byarangiye Gikundiro itsinze uyu mukino ndetse inegukana miliyoni 3 Frw.

Igice ca mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa, gusa mu gice cya kabiri Rayon Sports yafunguye amazamu ku munota wa 47 ku gitego cyinjijwe na Muhire Kevin, iki cyakurikiwe n'ikindi cyatsinzwe na Ishimwe Kevin kuri Penaliti nyuma y'ikosa Bakame yari akoreye Musa Esenu.

Ubwo umukino wagana ku musozo, rutahizamu Musa Esenu yatsinze igitego cya gatatu ku munota wa 83 ndetse nyuma y'umunota wa mbere w'inyongera, atsinda ikindi gitego cya kane.

Mbere y'Uyu mukino wahuje Rayon Sports na Police FC, Mu bagore hakinwe umwanya wa gatatu wegukanywe na APAER WFC itsinze Bugesera WFC ibitego 4-1.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Kamena 2022, haraba umukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro mu bagore, ikipe ya AS Kigali irakina na AS Kamonyi ku isaha ya saa cyenda n'igice naho saa kumi n'Ebyiri, APR FC irakina na AS Kigali.
The post Rayon Sports yegukanye umwanya wa gatatu w'igikombe cy'Amahoro 2022 itsinze Police FC 4-0, APR FC irisobanura na AS Kigali ku mukino wa nyuma appeared first on RUSHYASHYA.
-
Ngendahimana Eric nyuma yo gusinyira Rayon Sports, icyatumye atera umugongo ikipe yo muri Zambia, yagize icyo asaba abafana ba Gikundiro #rwanda #RwOT
Myugariro Eric Ngendahimana uheruka gusinyira Rayon Sports, yavuze ko impamvu aterekeje muri Zambia ari uko ikipe bavuganye itamuhaye ibyo yayisabye.
Eric Ngendahimana bivugwa ko yari yamaze kumvikana n’ikipe ya City of Lusaka FC yo muri Zambia ndetse yagombaga kugenda mu mpera z’iki cyumweru.
Mu buryo busa n’ubutunguranye, ku munsi w’ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 27 Kamena 2022, uyu mukinnyi yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka 2.
Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Eric Ngendahimana yavuze ko City of Lusaka FC itamuhaye ibyo yayisabye.
Ati “iyo gahunda yo kujya muri Zambia yari ihari, ikipe twaravuganye ngira ibyo nyisaba, ntabwo twumvikanye neza kuko ibyo nabasabaga ntabyo bampaye, ni cyo cyabyishe.”
Yakomeje avuga ko gusinyira ikipe nka Rayon Sports ari ibintu byiza kuko ari ikipe nkuru buri wese yakwishimira gukinira.
Ati “Gusinyira Rayon Sports nkaba ngiye kuyikinira nabyakiriye neza kuko ni ikipe nziza, ni ikipe nkuru buri wese yakwishimira gukinira. “
Yasabye abakunzi ba Rayon Sports kuza bagafatanya bagasenyera umugozi umwe kuko icyo bose bakeneye ari igikombe.
Ati “Abakunzi ba Rayon Sports icyo nabasaba ni ukuza tugafatanya, tugasenyera umugozi umwe, intego ni imwe, ni ugushaka igikombe kandi dufatanyije birashoboka. “
Eric Ngendahimana yakiniye amakipe atandukanye hano mu Rwanda mbere y’uko asinyira Rayon Sports, harimo Police FC, Kiyovu Sports yari asojemo amasezerano n’andi.
Ngendahimana Eric yishimiye gusinyira Rayon Sports -
Umusore yakubiswe n’inkuba arebye muri telefoni ya sheri we – YEGOB #rwanda #RwOT
Umusore wo muri Nigeria yaguye mu kantu ubwo yareba muri telefoni y'umukunzi we adahari maze agasanga yirwa yandikira abagabo batandukanye abaka amafaranga.
Uyu musore n'inshuti ze bazungurutse ubutumwa bwa WhatsApp bw'uyu mukobwa babona ko yagiye asaba abagabo amafaranga ababwira ko afite ibibazo byihutirwa.
Uyu musore yabaye nk'ukubiswe ninkuba bitewe n'ibyo yari amaze kubona muri telefoni y'umukobwa yizeraga cyane ,akaba akunda abandi baagabo bikagera n'aho bamuha amafaranga.
Source : https://yegob.rw/umusore-yakubiswe-ninkuba-arebye-muri-telefoni-ya-sheri-we/
-
Bisesero: Imibiri irenga 180 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro – #rwanda #RwOT
Abagize amahirwe yo kubona ababo bagashyingurwa mu cyubahiro bavuga ko bibafasha kuruhuka no gukira ibikomere, bagasaba abafite amakuru y'ahajugunywe imibiri y'Abatutsi kuhagaragaza na yo igashyingurwa.
Ubu ni bumwe mu butumwa bwatanzwe mu gikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside m Bisesero kuri uyu wa 27 Kamena 2022 cyahuriranye no gushyingura imibiri yiganjemo iyabonekeye mu gikorwa cyo gutunganya imirima yatewemo icyayi mu mirenge yegereye urwibutso rwa Bisesero.
Charles Ntivuguruzwa wagize amahirwe yo kubona mubyara we, Mukabutera Daphrose akaba yamushyinguye mu cyubahiro, yagize ubutumwa atanga.
Ati “Ubutumwa natanga ni ubwo gusaba abantu kugira ubupfura kuko iyo ushyinguye umuntu wawe uraruhuka. Twe twahigwaga ntabwo twamenyaga aho abantu bacu bagiye bagwa ariko abatarahigwaga batubwira aho abantu bacu baguye tukabashyingura mu cyubahiro natwe tukumva turuhutse”.
Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel, yasabye abafite amakuru y'ahajugunywe imibiri y'Abatutsi kuhagaragaza kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Ati “Niba wumva binaguteye ubwoba, hari inzira nyinshi wakoresha ugaragaza aho imibiri y'Abatutsi iri. Imwe muri zo ni uko wanabyandika, agapapuro ukagacisha munsi y'urugi rw'Ibiro bya Meya cyangwa ahandi ariko ntawe byari bikwiye gutera ubwoba.'
Minisitiri Ugirashebuja yashimye ubutwari bw'Abasesero bashoboye kwihagararaho igihe bari basumbirijwe n'umwanzi nubwo abagome babarushije ubwinshi n'intwaro.
Umuyobozi Mukuru w'Inama Nkuru y'Amashuri Makuru na Kaminuza, Dr Rose Mukankomeje, yavuze ko ubutwari bw'Abasesero ari ubwa kera, abasaba kwiyandikira amateka yabo kuko hari abanyamahanga bayandika bakayagoreka.
Imibiri 181 yashyinguwe mu cyubahiro yiyongereye ku igera ku bihumbi 50 isanzwe ishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero.
Imibiri 181 yashyinguwe yiganjemo iyabonetse hatunganywa imirima y’icyayi
Abafite amakuru y’ahajugunywe imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside basabwe kuyatanga ngo na yo ishyingurwe mu cyubahiro
Igikorwa cyo kwibuka Abatutsi biciwe mu Bisesero no gushyingura imibiri yabonetse cyitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye
-
Ndizeye Innocent uzwi nka Kigeme yatereye ivi… – #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa mbere tariki 27 nibwo Ndizeye Innocent uzwi nka Kigeme yaciye bugufi atera ivi, asaba umukunzi we Dusenge Redempta ko yamubera umugore w’ibihe byose mu gihe kizaza. Ni igikorwa cyabereye mu Karere ka Nyanza mu rukari i bwami.Â
Inyarwanda iganira n’uyu rutahizamu, yadutangarije ko iki cyaricyo gihe ngo afate umwanzuro kubijyanye n’urugo. Yagize ati” Dusenge Redempta tumaranye imyaka 5 dukundana, kandi kuva namumenya nta kintu na kimwe cyigeze cyinyumvisha ko namureka.”
Kigeme yakomeje avuga ko igihe atereyemo ivi aricyo yari yagambiriye. ” Twari tumaze iminsi tubiganiraho njye n'umukunzi wanjye, ariko kubera ko twari tukiri muri shampiyona nari narabuze umwanya. Numvaga iki aricyo gihe cyiza cyo kwereka umukunzi wanjye ko mpari. Dusenge Redempta niwe mukobwa nakunze bwa mbere, kandi numva ko ariwe mukobwa nkunze bwa nyuma. Yanyeretse imico yanyemeje ko ariwe mukobwa w’inzozi zanjye.”
Umwaka w’imikino 2013-14 nibwo Ndizeye Innocent yageze mu ikipe y’Amagaju FC, ayivamo mu 2018 yerekeza mu ikipe ya Mukura victory sports ayivamo mu 2020 yerekeza mu ikipe ya Musanze FC, ayikinira igice cy’umwaka ahita agaruka muri Mukura Victory sports ari naho ari gukina magingo aya.
Dusenge Redempta yaje i Bwami aziko bamutembereje, birangira yambitswe impeta
Dusenge yahise yemera ubusabe bwa Kigeme![]()
Bamaze imyaka 5 bakundana
Byose byari biteguye ![]()
![]()
Kigeme Innocent ni umukinnyi wa Mukura victory sports
Ndizeye Innocent wambaye imituku ari muri Musanze FCÂ
Innocent ari kumwe na Nizeyimana Olivier uyobora FERWAFA ariko icyi gihe yari umuyobozi wa Mukura victory sports -
MU MAFOTO 40: Irebere uburanga bwa Kloe Karda… – #rwanda #RwOT
- Khloé Alexandra Kardashian yabonye izuba kuwa 27 Kamena 1984, ni umunyamideli w'umunyamerika. Guhera mu mwaka wa 2007 yagaragaraga mu kiganiro cya 'Keep Up with the Kardashian.
Kwamamara ku iki kiganiro byatumye agenda agaragara mu bindi birimo 'Kourtney and Kloe Take Miami' cyo hagati y'umwaka wa 2009 na 2013, kimwe na 'Kourtney and Kloe Take The Hamptons' cyo hagati ya 2014 na 2015.
Hagati y'umwaka wa 2009 na 2016 yabanye n'umukinnyi wa basketball witwa Lamar Odom, nyuma y'ukwezi kumwe bari bamaze bamenyanye. Baje gutandukana atangira gukundana na True Thompson babyaranye umwana umwe w’umukobwa.
Yagiye ayobora akanagaragara mu bikorwa bitandukanye by'imyidagaduro. Avukana n'ibyamamare bitandukanye birimo Kim Kardashian, Kylie Jenner n'abandi banyuranye.
Â
![]()
-
![]()
-
![]()
-
![]()
-
![]()
-
![]()
-
![]()
-
![]()
-
![]()
-
![]()
-
![]()
-
![]()
-
![]()
-
![]()
-
![]()
-
![]()
-
![]()
-
![]()
-
![]()
-
![]()
-
![]()
-
![]()
-
![]()
-
![]()
-
![]()
-
![]()
-
![]()
-
![]()
-
![]()
-
![]()
-
![]()
-
![]()
-
![]()
-
![]()
-
![]()
-
![]()
-
![]()
-
![]()
-
![]()
-
![]()
- Khloé Alexandra Kardashian yabonye izuba kuwa 27 Kamena 1984, ni umunyamideli w'umunyamerika. Guhera mu mwaka wa 2007 yagaragaraga mu kiganiro cya 'Keep Up with the Kardashian.
Dusenge Redempta yaje i Bwami aziko bamutembereje, birangira yambitswe impeta
Dusenge yahise yemera ubusabe bwa Kigeme
Byose byari biteguye 

Kigeme Innocent ni umukinnyi wa Mukura victory sports
Ndizeye Innocent wambaye imituku ari muri Musanze FCÂ
Innocent ari kumwe na Nizeyimana Olivier uyobora FERWAFA ariko icyi gihe yari umuyobozi wa Mukura victory sportsÂ







































