Category: Uncategorized

  • Sena y'u Rwanda yashimiye Perezida Kagame kubera uruhare rwe mu gutuma #CHOGM 2022 igenda neza #rwanda #RwOT

    Inyeko ishinga amategeko umutwe wa Sena yashyize hanze Ubutumwa bw'ishimwe bwo gushimira Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame kubera uruhare yagize kugira ngo inama ya #CHOGM2022 igende neza kandi igere ku ntego zayo, n'Abanyarwanda bose bakaba baratewe ishema n'imitegurire n'imigendekere myiza y'iyi nama.

    Mu butumwa yashyize hanze,Sena ivuga ko ishingiye ku kuntu abakuru b'ibihugu bitabiriye iyi nama bashimye uko bakiriwe ndetse n'abandi bantu bagashima uko u Rwanda rwakiriye iyi nama,ishimira ababigizemo uruhare bose by'umwihariko Perezida Kagame.

    Yagize iti “Sena irabashimira ku mugaragaro,Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ku ruhare ntagereranwa mwagize kugira ngo Inama ya CHOGM igende neza kandi igere ku ntego zayo,bigatuma n'izina ry'u Rwanda rirushaho kubahwa kandi igihugu cyacu kigashimwa nk'igihugu kigendwa,gifite umutekano kandi cyakira neza abashyitsi,

    Sena irabashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ko mwatorewe kuba Umuyobozi w'Umuryango wa Commonwealth mu myaka 2 iri imbere kuva kuva muri 2022 kugeza 2024.”

    Sena kandi yakomeje igira iti “Sena irashimira kandi n'inzego z'umutekano n'abandi bose bagize uruhare kugira ngo Inama ya CHOGM igende neza,ikarangira mu mutekano.

    Iri tangazo ryashyizweho umukono na Perezida wa Sena,Dr.Iyamuremye Augustin,ryasoje rivuga ko Sena n'Abanyarwanda biyemeje gushyigikira Perezida wa Repubulika muri izi nshingano yahawe zo kuyobora Umuryango wa Commonwealth.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/sena-y-u-rwanda-yashimiye-perezida-kagame-kubera-uruhare-rwe-mu-gutuma-chogm

  • AS Kigali yegukanye igikombe cy’Amahoro itsinze APR FC #rwanda #RwOT

    Igitego kimwe rukumbi cya Kalisa Rashid yatsinze APR FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro wahesheje AS Kigali igikombe n’ubundi yari ibitse. }}

    Iki gikombe cyaherukaga kuba muri 2019, AS Kigali ni yo yari ikibitse. Kibaye igikombe cya 2 cy’Amahoro umutoza Casa Mbungo ahesheje AS Kigali, kiba icya 3 atwaye mu mateka ye kuko yanagihesheje Police FC.

    Ni umukino watangijwe n’umunota wo kwibuka Kasim Abdallah wakiniye Rayon Sports n’ikipe y’igihugu witabye Imana ejo hashize.

    Amakipe yombi yahuriye ku mukino wa nyuma APR FC y’umutoza Adil Erradi Mohammed utaratwaraho iki gikombe kuko kuva yagera mu Rwanda ari ubwa mbere agikinwe, akaba afite inyota yo kukegukana.

    Ni umukino ugiye kuba APR FC mu myaka 3 itambutse itarabasha gutsinda AS Kigali, iyi kipe y’ingabo z’igihugu iheruka gutsinda Abanyamujyi mu Kuboza 2018 muri shampiyona ubwo yabatsindaga 3-0.

    AS Kigali yagize shampiyona mbi yari izi ko kwegukana iki gikombe ari byo byayifasha kuko yari guhita ibona itike ya CAF Congratulations Cup.

    Mu mikino 13 iheruka guhuza aya makipe, AS Kigali yatsinzemo 4, APR FC itsindamo 2 banganya 7.

    APR FC iheruka igikombe cy’Amahoro 2017 ubwo yatsindaga Espoir FC 1-0 ku mukino wa nyuma cya Djihad Bizimana. Mu bakinnyi batwaranye iki gikombe na APR FC ubu isigaranye 3 ari bo Nsabimana Aimable, Nshuti Innocent na Itangishaka Blaise.

    AS Kigali iheruka igikombe cy’Amahoro cya 2019 ubwo yatsindaga Kiyovu Sports 2-1 ku mukino wa nyuma. AS Kigali na yo mu bakinnyi bari kumwe begukana iki gikombe isigaranye .

    Ku munota wa 3, Haruna Niyonzima yagerageje ishoti ariko umupira ugarurwa n’ubwugarizi bwa APR FC.

    Ku munota wa 7, Mugisha Gilbert yahinduye umupira maze umunyezamu Fiacle arasohoka kuwukuramo agongana na Nshuti Innocent ariko bose nta wagize ikibazo.

    Ku munota wa 13, Omborenga yazamukanye umupira ahindura imbere y’izamu ugarurwa n’ubwugarizi bwawumusubije ariko yongeye kuwuhindura Fiacle arawufata.

    Muri iyi minota wabonaga amakipe yombi atuje yirinda gukora amakosa mu kibuga hagati.

    Ku munota wa 16, Djabel yatanze umupira nabi ufatwa na Tchabalala wahise aterera inyuma y’urubuga rw’amahina ariko Pierre awohereza muri koruneri itagize icyo itanga.

    Buregeya Prince yakoreye ikosa yakoreye Tchabalala inyuma gato y’urubuga rw’amahina ku munota wa 24 ariko Rashid ateye umupira ugarurwa n’urukuta.

    AS Kigali gufunguye amazamu ku munota wa 30 ku gitego cyatsinzwe na Kalisa Rashid ku mupira wari uhinduwe na Ishimwe Christian.

    Abasore ba APR FC bahise bashyira igitutu kuri AS Kigali bashaka kwishyura iki gitego byatumye abakinnyi ba AS Kigali bo hagati barimo Kakule na Seif bakora amakosa bahabwa amakarita y’imihondo.

    Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

    Iminota 10 ya mbere y’igice cya kabiri nta mahirwe akomeye yigeze aboneka, umupira wakinirwaga mu kibuga hagati.

    APR FC yakoze impanuka za mbere ku munota wa 60, Nshuti Innocent, Bizimana Yannick na Mugisha Gilbert babuyemo hinjiramo Byiringiro Lague, Ishimwe Anicet na Mugunga Yves.

    APR FC yakomeje gusatira ishaka igitego ndetse ibona n’amahirwe ariko kuyabyaza umusaruro bibanza kugorana.

    AS Kigali yakoze impanuka za mbere ku munota wa 86, Lawal, Tchabalala na Rugirayabo Hassan bavuyemo hajyamo Sugira, Ramadhan na Rukundo Denis.

    Umupira wa mbere Sugira Ernest yafashe, yarobye umunyezamu maze umupira ukubita umutambiko w’izamu widunda mu izamu ariko uvamo n’umusifuzi avuga ko umupira utarenze umurongo.

    APR FC yakoze impinduka za nyuma, Aimable na Ruboneka bavamo hinjiramo Placide na Keddy.

    Umukino warangiye ari 1-0, AS Kigali yegukana igikombe na miliyoni 10 ni mu gihe APR FC ya kabiri yahawe miliyoni 5.

    Mu bagore igikombe cyegukanywe na AS Kigali yatsinze Kamonyi ku mukino wa nyuma ibitego 4-0.

    Wari umukino utoroshye

    Casemiro wa APR FC ashaka gucikana umupira Kalisa Rashid watsindiye AS Kigali

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/as-kigali-yegukanye-igikombe-cy-amahoro-itsinze-apr-fc

  • Hagaragajwe ibitiza umurindi kwiyongera kw'ibirarane by'imanza z'ubucuruzi mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Kuva muri 2019 mu nkiko z'ubucuruzi hakiriwe ibirego 9,576 harangizwa 9,380 naho Urukiko Rukuru rw'Ubucuruzi rwo rwakiriye imanza 3,938, hakemurwa 3,243 mu gihe 695 zitaracibwa.

    Mu kiganiro kigamije kugaragaza ishusho ngari n'imiterere y'imanza mu nkiko z'ubucuruzi hasuzumwa ibirarane n'ingamba zo kubihashya yabaye ku ya 28 Kamena 2022, igahuza abashakashatsi, abanditsi b'Urukiko rw'Ubujurire, abacamanza n'abanditsi b'inkiko z'ubucuruzi, hagaragajwe ko hakenewe imbaraga ngo ibirarane birangizwe.

    Perezida w'Urukiko Rukuru rw'Ubucuruzi, Mukamurera Clotilde yagaragaje ko zimwe mu mbongamizi bahura nazo harimo umubare w'abacamanza muto cyane mu rukiko rukuru rw'ubucuruzi.

    Ati 'Umubare w'abacamanza ni muto ugereranyije n'imanza zinjira. Iyo bigeze mu rukiko rukuru biba ari ubujurire, umucamanza aba agomba kwitondera ibyemezo afata, kuko nta mahirwe aba ahari yo gukomereza mu rukiko rw'ubujurire. Urumva ko bisaba ubwitonzi n'ubushishozi.'

    Uyu muyobozi kandi yagaragaje icyorezo cya Covid-19 nka kidobya yakomye mu nkokora imikorere y'urwego rw'ubutabera muri rusange.

    Mukamurera Clotilde yanatangaje ko mu ngamba zafashwe ngo iki kibazo gikemuke harimo kugabanya isubikwa ry'imanza rya hato na hato, no gukangurira ababuranyi gukemura ibibazo bafitanye biciye mu bwumvikane, bakanabashishikariza kugana abahuza bigenga.

    Ati 'Iyo ibibazo byaje mu nkiko mu nama ntegura rubanza abanditsi barabibakangurira, n'umucamanza abanza kubibakangarurira afasha kugana ubuhuza bwigenga.'

    Zimwe mu ngamba zafatwa ngo hagabanywe imanza z'ubucuruzi kandi harimo kugendera ku mirongo n'ibyemezo byafashe n'iniko mu manza zabanje.

    Perezida w'Urukiko rw'Ubujurire, François Regis Rukundakuvuga yavuze ko kugendera ku mirongo yashyizweho n'izindi nkiko bigabanya gutinza imanza.

    Ati 'Umucamanza abanza gusuzuma ko nta rundi rubanza rusa nk'urwo afite rwaciriwe mu rukiko rumukuriye, kugira ngo ibibazo bisa bihabwe ibisubizo bisa. Ibi bizatuma n'abantu bafite imanza babanza gusuzuma ko nta rubanza rusa rwaciwe n'Urukiko Rukuru cyangwa Urukiko rw'ubucuruzi. Iyo basanze haratanzwe ibisubizo nibyo bahita bakurikiza batiriwe bagana inkiko, kuko kwaba ari ukwigiza nkana'.

    Umwe mu bacamanza b'Urukiko Rukuru rw'Ubucuruzi, Byukusenge Marie Claire yatangaje ko kugendera ku murongo watanzwe n'izindi nkiko bizabafasha kunoza ubutabera.

    Ati 'Ubusanzwe umucamanza yigaga urubanza akaruca akurikije uko yasobanuye amategeko rimwe na rimwe ugasanga habaye kunyurana kw'imyanzuro yafatiwe ibibazo bisa, ariko ubu tuzajya tugendera ku murongo wafatiwe mu zindi manza, ibi bizadufasha kunoza imikorere no gutanga ubutabera bunoze.'

    Mu 2007 nibwo hemejwe rishyiraho inkiko z'ubucuruzi rikanagena imiterere, imikorere n'ububasha byazo. Iri tegeko ryasohotse mu igazeti ya leta muri Werurwe 2008 izi nkinko zibona gutangira ibikorwa byazo ku mugaragaro.

    Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire, François Regis Rukundakuvuga yavuze ko kugendera ku mirongo yashyizweho n'izindi nkiko bigabanya gutinza imanza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagaragajwe-ibitiza-umurindi-kwiyongera-kw-ibirarane-by-imanza-z-ubucuruzi-mu

  • Haravugwa urugomo rudasanzwe i Nduba – #rwanda #RwOT

    Abaturage batuye muri uyu mudugudu bavuga ko mu masaha y'umugoroba biba bigoye kwirenza iri korosi wenyine kuko hasigaye hakorerwa ubusambo bwuje urugomo rukabije.

    Bavuga ko hari abajura bitwaje intwaro gakondo baritegeramo abantu bakabambura rimwe na rimwe bakabakomeretsa hakaba hari n'abahaburira ubuzima.

    Umwe mu bahatuye yabwiye umunyamakuru wa Tv1 ko hari babiri bamaze kuhavunikira ingingo kubera urwo rugomo undi we bikaba byaramuviriyemo urupfu.

    Undi muturage yavuze ko iyo baguteze ukabura ubutabaza bagutema barangiza bagatwara ibyo ufite.

    Ati 'ntibatinya na za moto kuko barazitega bagahanura abaziriho bakabakubita bakabambura. Ubu njye nzi abantu bagera kuri batatu bamaze kuhategera. Urebye ubu buhemu bwatangire mu mpera za Mata uyu mwaka.'

    Bakomeza bavuga ko iyo saa kumi n'ebyiri z'umugoroba zigeze utarataha uguma aho uri ugataha bukeye cyangwa ugahamagara abaturanyi bawe bakaza bakaguherekeza.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nduba, Nibagwire Jeanne, yavuze ko abakora irondo ry'umwuga basigaye bagenzura aka gace kavugwamo urugomo ku buryo iki kibazo kitagihari.

    Yagize ati 'Hari irondo ry'umwuga n'imodoka y'irondo bihazenguruka, nta kibazo gihari kugeza uyu munsi.'

    Nyamara aba baturage bavuga ko iyo irondo rihari uwo munsi aba bagizi ba nabi batahagera cyangwa bahava by'akanya gato ba bajura nabo bagahita bahasesekara.

    Iri korosi niryo rivugwamo urugomo riherereye mu murenge wa Nduba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/haravugwa-urugomo-rudasanzwe-i-nduba

  • Dosiye iregwamo Muhire wari SG wa FERWAFA yamaze kugezwa mu Bushinjacyaha #rwanda #RwOT

    Byemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry wavuze ko uru rwego rw’Ubugenzacyaha rwashyikirije Ubushinjacyaha iyi dosiye kuri uyu wa 27 Kamena 2022.
    Yagize ati 'Nibyo koko dosiye yaregwagamo Nzeyimana Félix, Tuyisenge Javan na Muhire B. Henry yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku wa 27 Kamena 2022.'

    Dr Murangira yatangaje ko Muhire Henry Brulart wari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA we akurikiranwe adafunze mu gihe abandi babiri ari bo yaregwagamo Nzeyimana Félix na Tuyisenge Javan, batawe muri yombi mu cyumweru gishize.

    Aba bantu batatu bakurikiranyweho ibyaha bitatu, birimo Guhimba, guhindura cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano no guhindura amakuru yo muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa utabyemerewe.

    Dr Murangira yavuze ko kuba Muhire akurikiranywe adafunze, ari ubushishozi bw’umugenzacyaha ukurikiranye iyi dosiye ndetse abyemererwa n’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaba, rivuga ko ukekwaho icyaha ubundi ihame ari uko akurikiranwa ari hanze.

    Yavuze ko Umugenzacyaha yabone nta mpamvu yo kuba Muhire yakurikirwa afunze, akemeza ko akurikiranwa ari hanze.

    Muhire Henry Brulart wari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yahagaritswe kuri izi nshingano tariki 20 Kamena, ubwo FERWAFA yatangazaga ko yamuhagaritse kubera imikorere itanoze yamuranze mu kazi ke.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Dosiye-iregwamo-Muhire-wari-SG-wa-FERWAFA-yamaze-kugezwa-mu-Bushinjacyaha

  • Mozambike yasubije abafite urwikekwe ko u Rwanda ruri gusahura zahabu yayo #rwanda #RwOT

    Ambasaderi wa Mozambique mu Rwanda, Amade Miquidade, yapfobeje ubwoba bw'uko u Rwanda rushobora kuba rurimo gukoresha abasirikare rwohereje muri Mozambique guhangana n'intagondwa, mu gusahura umutungo w'iki gihugu cyo muri Afurika y'amajyepfo.

    Mu kwezi kwa karindwi mu 2021, u Rwanda rwohereje muri Mozambique abasirikare n'abapolisi bose hamwe bagera ku 1,000 kurwanya intagondwa zari zaragabye ibitero byahitanye abaturage mu ntara ya Cabo Delgado mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw'igihugu.

    Nyuma yaho, Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yavuze ko uwo mubare waje kwiyongera ukagera ku basirikare n'abapolisi bagera ku 2,000.

    Abasirikare ba Mozambique ahanini babonwa nk'abamunzwe na ruswa, batojwe nabi kandi badafite ibikoresho bihagije, ku buryo batari kwisukira izo ntagondwa.

    Mbere, iyoherezwa muri Mozambique ry'abasirikare b'u Rwanda ryari ryamaganwe na bamwe mu bo mu ishyaka rya FRELIMO riri ku butegetsi rya Perezida Filipe Nyusi.

    Ariko ambasaderi Miquidade yavuze ko urwicyekwe urwo ari rwo rwose ku basirikare b'u Rwanda nta shingiro rufite.

    Yabigereranyije na mbere ubwo Mozambique yagiraga uruhare mu gusoza ubutegetsi bw'ivanguramoko bwa ba nyamucye b'abazungu muri Afurika y'epfo bwa apartheid, no mu gihe yafashaga Zimbabwe kugera ku bwigenge.

    Yagize ati: “Mozambique yakoze ibikorwa bya gisirikare ku butumire bw'ibindi bihugu.

    “Nta kintu na kimwe twari turimo gushaka cy'ingurane atari umutekano n'ituze ry'ibi bihugu.

    “Rero simbona impamvu n'imwe yo gushya ubwoba , u Rwanda nta mutungo na mucyeya wacu ruzatwara”.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/mozambike-yasubije-abafite-ubwoba-ko-u-rwanda-ruri-gusahura-zahabu-yayo

  • Agahuru k'imbwa karahiye. Ba bajenosideri baba mu Bwongereza barashakisha uko bava muri icyo gihugu bataratabwa muri yombi #rwanda #RwOT

    Mu mpera z'icyumweru gishize Minisitiri w'Ubwongereza, Boris Johnson, yibwiriye abanyamakuru i Kigali ko agiye gukora iyo bwabaga abajenosideri bari mu gihugu cye bagashyikirizwa ubutabera, kuko nawe yemera ko ubutabera butinze buba bwatakaje umwimerere wabwo.

    Ibi kandi Boris Johnson yanabyijeje Perezida Wa Repubulika, Paul Kagame, mu kiganiro abayobozi bombi bagiranye, ubwo yari amaze gusura Urwibutso rwa Kigali, rurimo imibiri y'abantu babarirwa mu 250.000 bazize gusa ko ari Abatutsi. Ikigaragara kuri urwo rwibutso Bwana Boris Johnson yahakuye umubabaro no kwicuza gukomeye, bikaba ari nabyo byamuteye gufata icyemezo cyo guhagarika umuco wo kudahana.

    Kwiyemeza gukurikirana abajenosideri bari mu Bwongereza kandi bije bikurikira ubusabe bw'igihe kinini bwa Leta y'u Rwanda ndetse n'ubw'imiryango iharanira inyungu z'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bose bakomeje gusaba ko Ubwongeraza butakomeza kuba indiri y'abajenosideri.

    Nyuma y'ayo magambo ya Boris Johnson, inkoramaraso zirimo Vincent Bajinya wiyise Vincent Brown, Céléstin Ugirashebuja, Céléstin Mutabaruka, Emmanuel Nteziryayo na Charles Munyaneza, zahiye ubwoba, ndetse amakuru dukesha abantu bari hafi y'aba bicanyi aravuga ko batangiye kugerageza kuva mu Bwongereza rwihishwa. Ubu baravugana n'abandi bajenosideri bari hirya no hino mu Burayi, cyane cyane mu bihugu bituranye n'Ubwongereza, ndetse n'abari muri Afrika, nka Kongo-Kinshasa, Malawi, Zambiya, Afrika y'Efpo n'ahandi, ngo babashakire uko babasanga aho bari.

    Ayo makuru kandi aravuga ko interahamwe-mpuzamugambi zo mu Bubiligi ndetse na ba bana bazo bibumbiye muri Jambo ASBL, batangiye gukusanya amafaranga yo gufasha abo bajenosideri kuva mu Bwongereza, byabananira ayo mafaranga akazabafasha mu kwishyura abanyamategeko ubwo bazaba bagejejwe imbere ya sentare!

    Ese ubundi abo bajenosideri ni bantu ki?
    Vincet Bajinya mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yategekaga ikigo cya ONAPO, akaba yarayoboye ubwicanyi bu bice binyuranye by'Umujyi wa Kigali.
    Céléstin Mutabaruka we yari Deregiteri w'umushinga w'ubuhizi wa Crête-Zaïre-Nil, akaba ari umwe mu bateguye bakanayobora ubwicanyi bwahitanye Abatutsi bari bahungiye mu Bisesero.

    Ubu yigize 'umuvugabutumwa' w'itorero ry'Abapantekote, nk'impyisi yambaye uruhu rw'intama.
    Charles Munyaneza yari Burugumesitiri wa Kinyamakara mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro, kimwe na Emanuel Nteziryayo wari Burugumesitiri wa Mudasomwa muri iyo perefegitura, na Céléstin Ugirashebuja we wategekaga iyari Komini Kigoma muri Gitarama. Muri ayo makomini haguye Abatutsi batabarika,kubera amabwiriza y'izi nkoramaraso.

    Igitangaje ariko, mu mwaka wa 2017 Urukiko Rukuru aho mu Bwongereza rwashimangiye ko hari ibimenyetso simusiga bigaragaza ko aba bantu 5 bakoze ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko kuva icyo gihe ntibaburanishijwe cyangwa ngo boherezwe mu Rwanda. Amaherezo y'inzira ni mu nzu ariko,ubanza noneho akabo kashobotse. Kabone n'ubwo bashobora gutoroka ubutabera bwo mu Bwongereza nk'uko barimo kubigerageza, aho bazajya hose bazafatwa, cyangwa bapfe bangara nka Gahini amaze kwica umuvandimwe we Abeli.

    The post Agahuru k'imbwa karahiye. Ba bajenosideri baba mu Bwongereza barashakisha uko bava muri icyo gihugu bataratabwa muri yombi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/agahuru-kimbwa-karahiye-ba-bajenosideri-baba-mu-bwongereza-barashakisha-uko-bava-muri-icyo-gihugu-bataratabwa-muri-yombi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=agahuru-kimbwa-karahiye-ba-bajenosideri-baba-mu-bwongereza-barashakisha-uko-bava-muri-icyo-gihugu-bataratabwa-muri-yombi

  • Muhire Kevin yahamije ko ibiganiro na Rayon Sports bitaratangira, ngo yari mu kiraka #rwanda #RwOT

    Muhire Kevin wari kapiteni wa Rayon Sports yahimije ko amasezerano ye na Rayon Sports yarangiye ndetse ko nta n’ibiganiro baragirana, ngo umukino yaraye akinnye ni nk’aho yari mu kiraka.

    Muhire Kevin yari yasinye umwaka umwe w’imikino muri Rayon Sports, kumugaragaro ku munsi w’ejo hashize batsinda Police FC 3-0 mu mukino w’umwanya wa 3 yahamije ko amasezerano ye yarangiye ndetse yari ameze nk’umuntu uri mu kiraka.

    Ati 'Navuga ko nari mu kiraka, iyo mvunika nari kuba ngiye mu bibazo, nitangiraga ikipe kugira ngo ngire icyo mbasigira nka Kapiteni wabo. Natangiranye na yo, ngomba gusozanya na yo.'

    Yakomeje kandi avuga ko ataramenya aho azerekeza gusa ngo ni heza, ibiganiro na Rayon Sports byo ntabihari.

    Ati 'Sindamenya aho nzerekeza, ngiye kuruhuka, ibindi muzabimenya mu minsi iri imbere ariko ni ahantu heza. Ibiganiro na Rayon Sports nta bihari, nta biraba, ndacyategereje. '

    Amakuru avuga ko uyu mukinnyi ashobora kwerekeza hanze y’u Rwanda gukinayo aho amakuru amwerekeza muri Saudi Arabia.

    Muhire Kevin ngo nta biganiro aragirana na Rayon Sports byo kumwongera amasezerano

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/muhire-kevin-yahamije-ko-ibiganiro-na-rayon-sports-bitaratangira-ngo-yari-mu-kiraka

  • Amajyepfo: Minisitiri Gatabazi yibukije abakora mu nzego z'ibanze gukemura ibibazo by'abaturage no kutabaka indonke #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi JMV aributsa abayobozi b'inzego z'ibanze gukemura ibibazo bagezwaho n'abaturage, mu kubikemura bakirinda kubasiragiza bagamije kubaka indonke kugirango babahe Serivisi baje kubasaba.

    Ibi, Minisitiri Gatabazi yabigarutseho mu nama mpuzabikorwa y'Intara y'amajyepfo yahuje aba bayobozi batandukanye kuva ku rwego rw'Umudugudu kugera ku rwego rw'iyi ntara, abikorera ndetse n'abafatanyabikorwa.

    Yagize ati' Bakozi namwe bayobozi, mukwiye kuzamura ibipimo byo guha serivisi abaturage kuko bamwe muri mwebwe musiragiza abaturage cyangwa mukabahahana mubohereza ahandi kandi mwakagombye ubwanyu kubikemura ntibakomeze gusiragira. Niho hatangira kwibazwa impamvu uwaka serivisi atayihabwa, bityo agatanga ruswa kugirango byihute'.

    Minisitiri Gatabazi, akomeza avuga ko bidashimishije kumva ko umuturage ashobora kumara amezi 3 ategereje serivisi kandi ufite ubushobozi bwo kuyimuha, ukanga kumusinyira bigatuma yijujutira ubuyobozi kandi ari twebwe dukwiye gutuma umuturage agirira icyizere ubuyobozi.

    Yagize ati' Ntabwo bishimisha umuturage cyangwa undi waje akugana asaba serivisi warangiza ukamutinza, ukanga kumusinyira. Bituma yijujutira ubuyobozi kandi ni twebwe dukwiye gutuma abaturage bakomeza kugirira icyizere ubuyobozi bwacu kuko nibo bukorera'.

    Yongeraho ko abanyamadini bakwiye kwigisha abaturage kumenya uburenganzira bwabo n'inshingano bafite mu kwanga gutanga ruswa ku babima serivisi, ariko na none bakanabigisha uko bava mu bibazo bitandukanye bituma bakomeza kugira imibereho mibi.

    Yagize ati' Mwebwe bafatanyabikorwa, mukwiye kutwigishiriza abaturage bacu ibijyanye n'uburenganzira bwabo n'inshingano bafite mu rwego rwo kudatanga ruswa kubera ko ababima serivisi bagamije kubatinza ngo bibwirize batange ruswa ndetse ugasanga bahora mu bibazo bitandukanye birimo n'imibereho mibi'.

    Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney, yasoje ijambo ritangiza iyi nama mpuzabikorwa asaba ko buri karere gakwiye kureba ibishoboka byatuma bagira umwihariko usubiza ibibazo by'abaturage biri mu karere batuyemo.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/amajyepfo-minisitiri-gatabazi-yibukije-abakora-mu-nzego-zibanze-gukemura-ibibazo-byabaturage-no-kutabaka-indonke/