Category: Uncategorized

  • Ifoto y’Umunsi : Nyuma yo gutsindwa na M23 , Umujepe wa Tshisekedi yahisemo gutahana igitoki #rwanda #RwOT

    Iyi mirwano yaje kurangira M23 yigaruriye zimwe muri Lokarite za Rutshuru zirimo Ntamugenga, Ruseke, Bushandaba na Nyabikona.

    Ifoto ikomeje gusakara ku mbuga nkoranyambaga igaragaza Umusirikare umwe mu barinda Perezida Tshisekedi yikoreye igitoki , bitazwi neza aho agikuye.

    Cyakora abenshi mu babonye iyi foto bavuze ko muri iyi minsi ari ibisanzwe kubona Umusirikare atwara igitoki agikuye mu baturage.

    Amakuru avuga ko abasirikare bari mu bice biri kuberamo urugamba, abenshi basigaye bitwikira ijoro bakajya kurya mu ngo z’abaturage , abandi batabashije kubona ubwo buryo bakirara mu myaka y’abaturage mu rwego rwo kwirwanaho cyane ko ngo mu bigo bya gisirikare bacumbitsemo nta byo kurya baheruka kubona.

    Kugeza ubu, muri aka gace , bavugako bafite impungenge ku kuntu M23 irimo kugenda yegera ikigo cya Rumangabo kiri nko mu birometero 8 uvuye muri utu duce M23 yatangiye kugenzura.

    Kugeza ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Kamena 2022, imirwano ikomeye yakomereje muri Gurupoma ya Bweza mu bice bya Bikenke na Bugina.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Ifoto-y-Umunsi-Nyuma-yo-gutsindwa-na-M23-Umujepe-wa-Tshisekedi-yahisemo-gutahana-igitoki

  • Abakinnyi ba AS Kigali bahawe agahimbazamusyi k'umurengera kubera gutwara igikombe cy'Amahoro #rwanda #RwOT

    Igitego kimwe cya Kalisa Rachid cyatumye Ikipe ya AS Kigali FC yegukana Igikombe cy'Amahoro cya 2021/22, itsinze APR FC mu mukino wari ishyiraniro.

    Mu mukino wa nyuma wahuje aya makipe yombi kuri uyu wa Kabiri, tariki 28 Kamena 2022, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo,AS Kigali yisubije igikombe cy'Amahoro n'ubundi yari ibitse kuko cyaherukaga gukinwa muri 2019.

    Amakuru aravuga ko nyuma yo kwegukana iki gikombe,buri mukinnyi wa AS Kigali wese n'abatoza bemerewe ibihumbi 900 000 FRW kubera iyi ntsinzi.Ibi bivuze ko bose hamwe bazatwara akayabo ka miliyoni 35 000 000.

    Ni igikombe cya Kane cy'Amahoro ikipe ya AS Kigali yegukanye mu mateka yayo harimo n'icyo yaherukaga gutwara mu mwaka wa 2018/2019 ari na bwo cyaherukaga gukinirwa.

    Yagitwaye bwa mbere muri 2001 (icyitwa Les Citadins) icyo gihe yatsinze APR FC kuri penaliti 6-5, ibisubiramo mu 2013 itsinze AS Muhanga 3-0 mu gihe mu 2019 yatsinze Kiyovu Sports ibitego 2-1.

    Ni ku nshuro ya kabiri kandi Umutoza Cassa Mbungo ayifashije kwegukana Igikombe cy'Amahoro mu gihe we ari icya 3 atwaye nk'umutoza.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abakinnyi-ba-as-kigali-bahawe-agahimbazamusyi-k-umurengera-kubera-gutwara

  • Amajyepfo: Mudugudu aribaza impamvu atarya ruswa abahembwa za Miliyoni bakayirurumbira #rwanda #RwOT

    Mukangarambe Christine, Umukuru w'Umudugudu wa Marembo, Akagali ka Kibirizi, Umurenge wa Kibirizi, Akarere ka Gisagara, yabwiye abari I Kabgayi kuri uyu wa 28 Kamena 2022 mu nama mpuzabikorwa yateguwe n'Intara y'Amajyepfo ko akimara kuba Umukuru w'Umudugudu nk'umukorerabushake, yazaniwe ruswa n'abashakaga gukora ibitemewe n'amategeko akayanga kuko yumvaga ko yaba yibye Igihugu. Muri iyi nama, yibajije impamvu abahembwa za miliyoni aribo barurumbira Ruswa.

    Muri iyi nama yigaga ku mibereho y'Abatuye Intara y'Amajyepfo nuko harushaho kunozwa Serivise, Mudugudu Christine yagize ati' Natorewe kuba umukuru w'Umudugudu wacu wa Marembo, ariko nyuma y'Igihe gito nabonye unzanira ruswa y'amafaranga ibihumbi 100 kugirango yenge inzoga ya Nyirantare ndayanga, mubwira ko kuva nabaho nariye amafaranga menshi kuri ayo kandi yanjye nakoreye'.

    Yakomeje abwira abitabiriye inama ko yabwiye uwari umuzaniye ruswa ko icyizere yahawe n'abaturage bagenzi be atakigurana amafaranga urya umunsi umwe. Aha ni naho yahereye yibaza impamvu abakorera amafaranga menshi usanga akenshi aribo bakira indonke zirenga kuyo bahembwa mu gie we atarabitekereza kandi akorera ubwitange akabaha serivisi neza kurusha abategereje gukorwa mu ntoki.

    Umunyamabanga Nshingabikorwa w'Umurenge wa Karama, akaba anahagarariye abayobozi b'Imirenge mu ntara y'Amajyepfo, Arsene Kabalisa yabwiye intyoza ko abayobozi batinza serivisi bagamije indonke kubabaka izi serivisi babiterwa n'uko bavutse n'aho bavutse ndetse no kugira umururumba wo gushaka ubukire buhutiyeho.

    Umuvunyi mukuru, Nirere Madaleine avuga ko nta muturage ukwiye kwishyura serivisi yakagombye guhabwa kandi ayemerewe n'itegeko. Yemeza kandi ko iyo ari serivisi yishyurwa iba ifite ikiguzi ntarengwa, bityo ko ibirenze kuri serivisi ahabwa akabyishyura bigomba kwitwa ruswa kandi ubifatiwemo agomba kubiryoza. Ahamya kandi ko urugendo rwo kurwanya ruswa rugomba kugirwamo uruhare na buri wese. Avuga ko  abakorerabushake babikora neza kandi bakunze Igihugu, ariko utanga serivisi akayishyurwa aba yiba abaturage n'Igihugu.

    Mu cyegeranyo giherutse gushyirwa hanze n'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere mu Rwanda (RGB) kigaragaza ko igipimo cyo gutanga serivisi ku baturage mu gihugu kigaragaza uterere dutatu ku myanya ya nyuma, aho akarere ka Kamonyi kaje inyuma ku mwanya wa 30 n'impuzandengo ya 60,8% muri 2021 naho mu mwaka wari wabanje 2020 kari gafite impuzandengo ya  63,2%, mu gihe ku mwanya wa 29 haje akarere ka Muhanga n'impuzandengo ya 61,5% muri 2021, mu mwaka wari wabanje 2020  kari gafite impuzandengo ya  64,4%. Akarere ka Ruhango kaje ku mwanya wa 28 n'impuzandengo ya 64,9% muri 2021, mu mwaka wari wabanje wa 2020 kari gafite impuzandengo ya 67,9%.

    Si aha gusa kuko iyi raporo yagaragaje ko abaturage bishimiye serivisi bahabwa ku mpuzandengo ya 74,1% mu mwaka wa 2021 bivuye kuri 71,3% muri 2020. Hanenzwe serivisi zo mu buhinzi kuko muri 2020 impuzandengo yari 58,5%. Ubushakashatsi bwa 2021 bugaragaza ko iki gipimo cyazamutse kugera kuri 59,5% naho inzego z'Abikorera,  abaturage bagaragaje ko impuzandengo ingana  67,5% muri 202, muri 2020 byari 64,3%. Ibi byiciro biri mu bifatiye Igihugu runini mu iterambere ry'Umuturage.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/amajyepfo-mudugudu-aribaza-impamvu-atarya-ruswa-abahembwa-za-miliyoni-bakayirurumbira/

  • Kakubayeho musore, niwiha kubwira umukunzi wawe amwe muri aya magambo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari amagambo ushobora kubwira umukunzi wawe ugasanga abaye intandaro yo gushwana cyangwa gutandukana .Niyo mpamvu ari ngombwa kubanza kumenya ibyo umukunzi wawe akunda n'imvugo yanga maze ukabona uburyo umuganirizamo.

    Uriya mukobwa ni indaya

    Igihe uri kumwe n'uwo ukunda, irinde kumwereka ko ugira ingeso yo kunegurana.

    Kurya umwana

    Iri ni ijambo rimwe mu magambo ashobora gutuma uwo ukunda akeka ko uri indaya, waba uri umuhungu cyangwa se umukobwa, hagati y'abandi bantu wisanzuyeho cyane abo muhuje igitsina ushobora gukoresha iri jambo n'ubwo atari ryiza na mba, gusa uzaryirinde cyane igihe cyose uri kumwe n'uwo ukunda.

     Mwana

    N'ubwo aka kajambo gafasha umuntu kumva ko ari hafi cyane, ni akajambo katakirwa neza, katakwitwa nyandagazi ariko katubahishije umuntu bihagije, n'ubwo uwo ukunda aba akeneye ko umuha ibyubahiro birenze, ni ingenzi cyane cyane kumenya kumwubaha n'ubwo mwaba mwisanzuranaho.

    Abahungu bose ni kimwe

    N'ubwo waba ukeka ko abasore bikundira igitsina kurusha uko bakunda umukobwa baba ari inshuti, ni ingenzi kutereka umuhungu ko ari uko wumva ibintu. Kubibwira umuhungu mubana ni kimwe kimwereka ko imbere yawe nta gaciro gahambaye umuha, kandi kugira ngo urukundo ruryohe aba yifuza kuba umwihariko.

    Abakobwa bakunda utuntu duhenze

    Impamvu ugomba kwirinda kumuvugira amagambo nk'ayo iruhande, niba koko umukunda uba ubona adakunda ibintu. Ubwo rero kumubwira ko abakobwa bakunda ibintu byinshi kandi bihenze, nawe ari umukobwa, ni nko kumwereka ko nawe ari we.

    Nta rukundo rukibaho

    Benshi cyane baganiriza abo bakunda bagatangazwa no kubona urukundo rugenda rushira, ariko kutemera ko urukundo rubaho ukanabimutangariza mu ruhame cyangwa ukanabibwira uwo ukunda, ni ibimwereka ko nawe utamukunda.

    Wangu

    Akajambo ka wangu ni akajambo kagenda gakoreshwa cyane n'abantu batandukanye, cyane iyo ushaka kwereka umuntu ko ari umuntu wawe ariko ntabwo ari akajambo keza ko kubwira umuntu ukunda inshuro nyinshi. Kumwita wangu bimwereka ko nta mwihariko umuha muri benshi cyane uba ushobora kubyita.

    Gufata uduturu

    Iri jambo rikunda gukoreshwa mu gihe hashatse kuvugwa gusubira gukora imibonano mpuzabitsina nyuma yo kurangiza inshuro runaka. Naryo ntabwo riryoshya urukundo hagati yawe n'uwo wihebeye. Ubundi ijambo ituru rifitanye isano n'ibiciro by'uburaya, aho ugura indaya ashobora kugenda ayibaza ati 'agaturu kamwe ni angahe.'

    Source : https://yegob.rw/kakubayeho-musore-niwiha-kubwira-umukunzi-wawe-amwe-muri-aya-magambo/

  • Dj Marnaud yagizwe Brand Ambassador wikinyob… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 28 Kamena 2022 mu mujyi wa Kigali ahazwi nko kuri KBC mu kabari kagezweho kitwa Shooters lounge, niho habereye ibirori byo gusinya amasezerano hagati y'ikinyobwa cya Heineken na Dj Marnaud.

    Ni ibirori byari byitabiriwe n'abantu benshi batandukanye, barimo abakora muri Heineken n'abanyamakuru b'ibitangazamakuru bitandukanye.

    Samson Mpendo, Premium Portfolio Manager wa Heineken watangiye ashimira abantu yavuze ko impamvu bahisemo Dj Marnaud, ari uko ari umuvanzi w'imiziki ukomeye kandi ko n'iki kinyobwa umuziki ari ingenzi kuricyo.

    Dj Marnaud yagizwe Brand Ambassador w’ikinyobwa cya Heinken

    Aganira na InyaRwanda Dj Marnaud yavuze ko yishimye cyane kuba yinjiye mu muryango wa Heineken.

    Yagize ati 'Nishimye kuba ninjiye mu muryango wa Heineken muri uru rugendo rwanjye, na cyane ko umuziki ari ubuzima.'

    Martine Gatabazi, Marketing Director wa Heineken we yavuze ko impamvu bahisemo Dj Marnaud ari uko ari umunyempano mubyo akora, kandi ko umuziki ari ingenzi cyane kuri iki kinyobwa.

    Dj Marnaud yavuza ko yishimiye kujya mu muryango wa Heinken

    Mu bari bitabiriye ibyo birori kandi harimo  Ope Oluwalusi, Sales Director

    Shooters Lounge, KBC


    Samson Mpendo Premium Portfolio Manager wa Heinken

    Samson ubanza, Dj marnaud hagati na Martine Gatabazi nyuma yo gusinya amasezerano na Dj Marnaud basangije icyo kunywa abari aho




    Dj Marnaud ashyira umukono ku masezerano



    Bishimiye kwakira Dj marnaud mu muryango wa Heinken

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118546/dj-marnaud-yagizwe-brand-ambassador-wikinyobwa-gikomeye-ku-isi-heineken-amafoto-118546.html

  • Nta kuzuyaza AS Kigali yasubiriye APR FC iyit… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukino wari witabiriwe n’abafana benshi barimo n’abinjiriye ubuntu kuko Stade ya Kigali yari yuzuye, watangiye saa 18h35′, utangira AS Kigali yiharira umupira ndetse inagaragaza inyota y’igitego.

    Iminota yose 45 AS Kigali yarushije bigaragara APR FC gukina neza, ndetse no kurema uburyo bw’ibitego ariko uburyo bagerageje bumwe ntibwigeze bubahira.

    APR FC yanyuzagamo nk’ikipe nkuru nayo inagerageza kurema uburyo bw’igitego, ariko ntibwabaye bwinshi imbere y’izamu ryari ririnzwe na Ntwari Fiacre.

    Ku munota wa 15 Tchabalala yabonye uburyo bwo gufungura amazamu, ku ishoti rikomeye yateye mu izamu rya APR FC ariko Ishimwe Pierre umupira awukuramo awushyira muri Koruneri.

    Ni umukino warimo imbaraga nyinshi cyane no guhangana mu kibuga, byatumye abakinnyi bakora amakosa menshi mu kibuga.

    Ku munota wa 30 Christian yazamukanye neza umupira awuhindura imbere y’izamu rya APR FC, Tchabalala arawufunga neza atera ishoti mu izamu bawukuramo Kalisa Rashid awusubizamo atsinda igitego cya mbere cya AS Kigali.

    Iyi kipe y’umujyi wa Kigali yakomeje kurusha cyane APR FC, ihiga igitego cya kabiri ariko iminota 45 y’igice cya mbere irangira AS Kigali iyoboye n’igitego 1-0.

    AS Kigali yatangiye igice cya kabiri n’ubundi yotsa igitutu izamu rya APR FC binyuze ku bakinnyi barimo Tchabalala, Haruna na Lawal.

    Umutoza Adil wa APR FC yabonye ko ibintu bitoroshye ashyira mu kibuga abakinnyi batatu basatira barimo Mugunga Yves, Byiringiro Lague na Ishimwe Anicet, akuramo Bizimana Yannick, Mugisha Gilbert na Nshuti Innocent.

    Ku munota wa 70 AS Kigali yagabanyije umuvuduko wo gusatira cyane isa n’isubira inyuma, mu rwego rwo kwirinda ko yakwinjizwa igitego.

    Uyu mukino wakunze kugaragaramo gushyamirana hagati y’abakinnyi, ahanini biturutse ku makosa yakunze kugaragara hagati mu kibuga.

    Ku munota wa 80, umutoza Cassa Mbungo yakoze impinduka ashyira mu kibuga Sugira Ernest, Ramadhan na Rukundo Dennis akura mu kibuga Lawal, Rugirayabo na Tchabalala.

    Ku munota wa 83′ ku makosa y’ubwugarizi bwa APR FC, Sugira Ernest yateye umupira ukubita igiti cy’izamu uvamo, gusa ntibyavuzweho rumwe kuko hari ababonaga ko umupira wageze mu izamu cyari igitego.

    APR FC yagerageje gushaka igitego mu minota yari isigaye ariko biranga biba iby’ubusa, iminota 90 irangira AS Kigali yegukanye intsinzi y’igitego 1-0.

    AS Kigali yisubije igikombe yaherukaga kwegukana mu 2019 itsinze Kiyovu Sport ku mukino wa nyuma.

    AS Kigali yahawe igikombe na sheki ya miliyoni 10 z’amanyarwanda .

    AS Kigali yegukanye igikombe cy’Amahoro 2022 izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup umwaka utaha.

    APR FC XI: Ishimwe Pierre, Buregeya Prince, Nsabimana Aimable, Fitina Ombolenga, Niyomugabo Claude, Ruboneka Bosco, Manishimwe Djabel, Mugisha Bonheur, Mugisha Gilbert, Nshuti Innocent, Bizimana Yannick

    AS Kigali XI: Ntwari Fiacre, Bishira Latif, Ishimwe Christian, Kwitonda Ally, Rugirayabo Hassan, Mugheni Fabrice, Niyonzima Olivier Seif, Haruna Niyonzima, Kalisa Rashid, Aboubakar Lawal, Hussein Tchabalala 

    AS Kigali yegukanye igikombe cy’Amahoro 2022 itsinze APR FC igitego 1-0

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118547/nta-kuzuyaza-as-kigali-yasubiriye-apr-fc-iyitwara-igikombe-cyamahoro-mu-mukino-wagapingane-118547.html

  • Dosiye iregwamo abari abayobozi muri Ferwafa yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwashyikirije Ubushinjacyaha dosiye iregwamo Muhire B. Henry wari Umunyamabanga Mukuru mu Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda.

    Nzeyimana Félix wari ushinzwe Amarushanwa n'Umusifuzi Tuyisenge Javan bakurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha inyandiko mpimbano.

    Aba uko ari batatu bakurikiranyweho ibyaha bitatu birimo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano; kugera ku makuru hagambiriwe gukora icyaha ndetse n'icyo guhindura amakuru yo muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa utabyemerewe.

    Tariki ya 23 Kamena 2022 ni bwo Nzeyimana Félix n'Umusifuzi Tuyisenge Javan batawe muri yombi. Icyo gihe Muhire Henry we yarabajijwe arataha ariko akomeza gukurikiranwa.

    Source : https://yegob.rw/dosiye-iregwamo-abari-abayobozi-muri-ferwafa-yamaze-gushyikirizwa-ubushinjacyaha/

  • Umuyobozi wa Polisi y'u Rwanda yitabiriye inama ya Interpol muri Benin – #rwanda #RwOT

    Iyi nama ibaye ku nshuro ya 25 ihuza ibihugu byo mu Karere ka Afurika, yatangiye ku wa Kabiri tariki ya 28 Kamena, ikazamara iminsi itatu.

    Ni imwe mu nama zitegurwa na Interpol igahuza abahagarariye ibihugu binyamuryango byo mu Karere ka Afurika, hagamijwe kungurana ibitekerezo, guhana ibitekerezo no gufata imyanzuro igamije kongerera imbaraga inzego nyubahirizategeko mu kurwanya ibyaha ndetse n'ibyaha byambukiranya imipaka ku mugabane wa Afurika.

    Iyi nama yafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri w'umutekano wa Benin, Alassane Seidou ari kumwe na Perezida wa Interpol, Ahmed Naser Al Raisi n'Umunyamabanga Mukuru wa Interpol Jurgen Stock.

    Ku murongo w'ibyigwa hari ukurebera hamwe imbogamizi zigaragara mu guhashya ibyaha ku mugabane wa Afurika cyane cyane kurwanya ibyaha bigenda bivuka nk'ibyaha by'iterabwoba ndetse n'ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Muri iyi nama abayobozi ba Polisi n'abandi banyacyubahiro bakora mu nzego nyubahirizategeko ku mugabane wa Afurika bazanasuzumira hamwe uko hakongerwa imbaraga z'ubufatanye mu bihugu bigize uyu muryango wa Interpol ndetse n'abafatanyabikorwa bawo hagamijwe kongerera ubushobozi inzego zicunga umutekano.

    Hazaganirwa kandi ku ruhare rwa Polisi mpuzamahanga hagamije gushyira mu bikorwa icyerekezo cy'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu 2063 no gushyigikira ingamba z'umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ku bufatanye bwa Polisi zo ku mugabane wa Afurika (AFRIPOL).

    Uyu muryango wa Polisi Nyafurika washyizweho nk'urwego rw'umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe hagamijwe ko Polisi zishyira hamwe mu kurwanya icyahungabanya umutekano ku mugabane.

    Inzego zishinzwe iyubahirizwa ry'amategeko zizanarebera hamwe uburyo bwakoreshwa hagamijwe gushyiraho ingamba zo guhashya icuruzwa ry'ibiyobyabwenge, kurwanya ibyaha byangiza ibidukikije, uko hashyirwaho ingamba zo kurengera abimukira no kurwanya icuruzwa ry'abantu.

    Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza hamwe n'Umunyamabanga Mukuru Wungirije w'Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB), Isabelle Kalihangabo, bitabiriye inama ya Interpol muri Benin


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuyobozi-wa-polisi-y-u-rwanda-yitabiriye-inama-ya-interpol-muri-benin

  • AS Kigali yongeye gutsinda APR FC yegukana igikombe cy'Amahoro 2022 #rwanda #RwOT

    Ikipe ya AS Kigali yegukanye igikombe cy'amahoro ku nshuro ya kane(2001,2013,2019 &2022) mu mateka yayo nyuma yo gutsinda APR FC igitego 1-0 ku mukino wa nyuma wabereye kuri stade ya Kigali I Nyamirambo.

    Iki gikombe cyaherukaga kuba muri 2019, nabwo gitwawe na AS Kigali yatsinze Kiyovu Sports ibitego 2-1.

    Mbere y'uyu mukino,APR FC yari imaze imyaka 3 itabasha gutsinda AS Kigali kuko no mu mukino baherukaga guhura muri shampiyona AS Kigali yabatsinze ibitego 2-0.

    Iyi kipe y'ingabo z'igihugu iheruka gutsinda Abanyamujyi mu Kuboza 2018 muri shampiyona ubwo yabatsindaga 3-0.

    AS Kigali yatangiye umukino iri hejuru ya APR FC ndetse ku munota wa 3,Haruna Niyonzima yagerageje ishoti ariko umupira ugarurwa n'ubwugarizi bwa APR FC.

    Ku munota wa 7 APR FC yasatiriye AS Kigali gusa umupira Mugisha Gilbert yahinduye wagaruwe n'umunyezamu Fiacle agongana na Nshuti Innocent washakaga kuwumutanga.

    Ku munota wa 13, Ombolenga yazamukanye umupira acenga ba myugariro ba AS Kigali ahinduye umupira imbere y'izamu ugarurwa n'ubwugarizi bwawumusubije ariko awusubijemo rutahizamu Bizimana Yannick ararangara Fiacre arawufat.a

    Ku munota wa 15 abakinnyi ba APR FC barangaye hanyuma Shabani Hussein abiba umugono atera ishoti rikomeye umunyezamu Ishimwe Pierre awushyira muri koloneri.

    Ku munota wa 30 AS Kigali yazamukanye umupira,Abubakar Lawal awusunikira Ishimwe Christian wawukase mu rubuga rw'amahina usanga Tshabalala ahagaze neza awufungira Kalisa Rashid wahise atsindira AS Kigali igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino.

    AS Kigali yahise itangira gukina yirwanaho byatumye abakinnyi bayo Mugheni Fabrice na Niyonzima Seif bahabwa amakarita mu minota 8 yakurikiyeho.Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

    Mu gice cya kabiri,APR FC yagarutse yahinduye imikinire igerageza gusatira ariko abakinnyi bayo barimo Djabel,Mugisha Gilbert na Yannick bari ku rwego rwo hasi cyane uyu munsi.

    APR FC yakoze impanuka za mbere ku munota wa 60, Nshuti Innocent, Bizimana Yannick na Mugisha Gilbert bava mu kibuga hinjiramo Byiringiro Lague, Ishimwe Anicet na Mugunga Yves.

    Aba bakinnyi bakiri bato bagerageje kugumana umupira na kurema amahirwe ariko bakubitana n'urukuta rwa AS Kigali rubabuza gusagarira Ntwari Fiacre.

    Ku munota wa 74 w'umukino,Kalisa Rashid yagerageje ishoti rikomeye rigarurwa na Ishimwe Pierre wari uhagaze neza.

    AS Kigali yakoze impinduka za mbere ku munota wa 86, Lawal, Tchabalala na Rugirayabo Hassan bava mu kibuga hajyamo Sugira, Ramadhan na Rukundo Denis.

    Umupira wa mbere Sugira Ernest yafashe, yarobye umunyezamu Ishimwe,maze umupira ukubita umutambiko w'izamu widunda mu izamu ariko uvamo n'umusifuzi avuga ko umupira utarenze umurongo.Benshi bari bazi ko ari igitego.

    Nubwo Byiringiro Lague yagerageje kwinjira mu rubuga rw'amahina mbere y'uko umupira urenzwa bigoranye mu minota ya nyuma, iminota 90 n'indi itatu y'inyongera yarangiye AS Kigali itsinze igitego 1-0.

    Umukino warangiye ari 1-0, AS Kigali yegukana igikombe na miliyoni 10 ni mu gihe APR FC ya kabiri yahawe miliyoni 5.

    Mu bagore igikombe cyegukanywe na AS Kigali yatsinze Kamonyi ku mukino wa nyuma ibitego 4-0.

    Mu bikombe 4 AS Kigali yatwaye,2 yatsinze APR FC ku mukino wa nyuma (2001 & 2022)

    Muri ibyo 4,bibiri babihawe na Cassa Mbungo (2013 & 2022) wanahise aba umutoza watwaye ibikombe byinshi by'amahoro kurusha abandi kuko yagize 3 [AS Kigali (2013-2022), Police FC 2015).

    AS Kigali igiye gusohokera u Rwanda ku nshuro ya Kane yikurikiranya muri CAF Confederations Cup.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/as-kigali-yasubiriye-apr-fc-yegukana-igikombe-cy-amahoro-2022