Category: Uncategorized

  • Rwandex: Ikamyo ya Bralirwa ikoze impunka ikomeye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri wa Kabiri tariki 28 Kamena nibwo mu muhanda uva Kicukiro Sonatube werekeza Rwandex habereye impanuka yatewe n'ikamyo ya Bralirwa yari yakoreye amavide yagonze umukobwa uri mukigero cy'imyaka 20 igenda imukurura mumuhanda kugeza ashizemo umwuka.

    Nk'uko ababonye iyi mpanuka babitangatije BTN ngo uyu mukobwa yari kuri moto hanyuma ubwo iyi modoka yazaga ibasatira,uyu mukobwa yahise ava kuri moto birangira ikamyo imugonze ndetse igenda imukurura mu muhanda yaheze mu mapine yayo.Umumotari wari utwaye moto yakomeretse bisanzwe.Aba baturage bakomeje basaba ubuyobozi ko hari hantu habereye impanuka hashyirwa don dane mu rwego rwo kugabanya umuvuduko w'ibinyabiziga bikoresha uyu muhanda.

    Source : https://yegob.rw/rwandex-ikamyo-ya-bralirwa-ikoze-impunka-ikomeye/

  • Gufashisha amafaranga abarokotse Jenoside biba ari ngombwa – IBUKA #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (IBUKA), uvuga ko gufashishwa amafaranga nabyo biba ari ngombwa, kuko bifasha (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/kwibuka/article/gufashisha-amafaranga-abarokotse-jenoside-biba-ari-ngombwa-ibuka

  • Muhanga: Barishimira ko kaburimbo igiye kongerera ubutaka bwabo agaciro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abaturiye ibice by’imirenge ya Shyogwe na Nyamabuye, n’ibindi bice bizanyuramo kaburimbo mu mujyi wa Muhanga, barishimira ko ubutaka bwabo bugiye kongererwa (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/muhanga-barishimira-ko-kaburimbo-igiye-kongerera-ubutaka-bwabo-agaciro

  • RFL yasuye Urwibutso rwa Nyamata nurwa Ntara… – #rwanda #RwOT

    Ku wa 27 Kamena 2022, nibwo abakozi n'abayobozi ba RFL bahagurutse ku cyicaro cy'iyi Laboratwari giherereye Kacyiru berekeza ku Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata basobanurirwa uko Abatutsi bo mu Bugesera batotejwe, umugambi ari ukubarimbura.

    Mu buhamya bwa Munyankore Jean- Baptiste buri ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata, avuga ko mu bishanga bahigwaga iminsi yose.

    Avugamo ko umwana we wa kabiri yishwe amukurikiye, barimo guhunga. Avuga ko yaje kumenya ko umugore we n'umwana we 'nabo bapfuye'.

    Yavuze ko abicanyi birije umunsi wose babahiga, bananiwe barataha nabo babona kujya gushaka ibyo kurya.

    Avuga ati 'Abicanyi barangije umunsi wabo batashye, twasohotse mu bwihisho tujya gushaka ibyo kurya, imirambo yari yuzuye ahantu hose, twafatanyaga uko dushoboye kose. Mu bana banjye cumi n'umwe, icyenda barishwe.'

    Munyankore avuga ko hari umuntu wababwiye ko Inkotanyi zaje kubarokora ntibabyizera, nyuma aza kubona umusore w'umusirikare yigishije aje kumukora. Ati 'Nari narahungabanye, ariko ndishima cyane.'

    Akomeza ati 'Nyuma nasabye inkotanyi agakombe k'urwagwa, bararumpa ndasoma ariko mpita nitura hasi. Nta kabaraga nari nkigira.'

    Inkotanyi zari ziturutse mu Burasirazuba bushyira Amajyepfo zigana i Kigali, zafashe ikigo cya Gako maze zigera i Nyamata ku wa 14 Gicurasi, zihagarika Jenoside i Nyamata. Ahandi ubwicanyi bwarakomeje kugeza Inkotanyi zifashe igihugu cyose ku wa 4 Nyakanga.

    Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Nyamata, abakozi n'abayobozi ba RFL berekeje ku Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama, basobanurirwa uko Repubulika ya mbere ya Kabayinda ndetse na Repubulika ya kabiri ya Habyarimana, zahererekanyije umugambi wo kwica Abatutsi, bamwe bitwa ibyitso, abahungiye muri Kiliziya bicwa ubutitsa.

    Umukozi wo ku Urwibutso rwa Ntarama, yavuze ko Jenoside yateguwe igihe kinini, abahutu bategurwa kwica Abatutsi bashyigikiwe na Leta yariho icyo gihe.

    Avuga ko ari ibyago Abanyarwanda bagushije kuko 'Leta yijanditse muri uyu mugambi'.

    Yavuze ko Abanyarwanda bari babanye neza, ibibazo bitangira gukomeza ubwo abakoroni bazaga mu Rwanda, bifashisha ibyiciro by'ubuzima byari bisanzwe biriho mu Rwanda hanyuma babiba amoko.

    Ati 'Abakoroni bifashishije ibyari ibyiciro by'ubuzima hanyuma batandukanya Abanyarwanda… Bagerageza kugaragaza uburyo Abatutsi batandukanye n'abahutu.'

    Avuga ko kuva mu 1959, Abatutsi batangiye kwicwa ndetse bamwe batangira guhungira mu 'bihugu byo hanze kubera ko mu gihugu cyabo bafatwaga nk'abanyamahanga'.

    Uyu mukozi avuga ko kuva icyo gihe kugeza kuri Repubulika ya mbere yayobowe na Kayibanda, abatutsi bakomeje kwicwa, ndetse no ku ngomba ya Habyarimana habayeho kubakandamiza, himikwa umuco wo kudahana, uhohoteye umututsi akagororerwa.


    Abakozi n’abayobozi ba RFL basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata n’urwa Ntarama

    Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Nyamata n'urwa Ntarama, Umuyobozi wa Laboratwari y'Ibimenyetso bya Gihanga byifashishwa mu Butabera, Lt. Col Dr Karangwa Charles, yaganirije abakozi n'abayobozi muri iki kigo cyatangiye mu 2018.

    Yagarutse ku buzima bw'Abanyarwanda mbere y'Abakoroni na nyuma. Agaruka ku kuntu Ubwami bw'u Rwanda bwari bugari, uko abakoloni batandukanyije Abanyarwanda bitwaje ibyiciro by'ubuzima byari biriho n'ibindi.

    Dr Karangwa yavuze ko bahisemo gusura Urwibutso rwa Nyamata n'urwa Ntarama 'kugira ngo dufatanye n'abandi kwibuka abacu batuvuyemo kubera uko baremye'.

    Yavuze ko amateka asharira u Rwanda rwanyuzemo akwiye kuba umusemburo wo guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi, no kubaka u Rwanda rushya.

    Karangwa yabwiye abakozi ko bagomba kuba ku isonga ry'abandibatanga ibimenyetso birenganura abandi mu butabera 'kubera ko turi mu nzego z'umutekano'.

    Ati 'Kugira ngo tube twahise [mo] ahangaha ni ayo mateka yihariye ya Bugesera. Agaragaza ubugome, ubuyobozi bubi icyo bwagejejeho. Tuva mu miryango itandukanye, turimo abafite bagizweho ingaruka na Jenoside mu buryo butandukanye, yaba ari abo mu miryango yabo ifunzwe, yaba ari abicanye, yaba ari abiciwe, turi aha. Ariko uyu munsi dushingiye ku Bunyarwanda.'

    Akomeza ati 'Ndagira ngo nshimire Leta yacu, Leta y'igihugu cyacu yashoboye gutekereza gahunda nk'izi kugira ngo abantu babone uburyo bwo gutekereza ku mateka asharira u Rwanda rwaciyemo, kugira ngo bizatubere umusemburo wo kubaka u Rwanda rutajegajega, kandi turwubake twese twumva ko ari ikintu kizatugeza imbere hazaza.'

    Yasabye abakozi kuba ku isonga ryo kubaka Ndi Umunyarwanda, kuba igihugu kitajegajega aho umuntu wese azajya yifuza kubamo.

    Yifashishije urugero rw'inama ya CHOGM, yavuze ko abo baganiriye batangariye urugendo rw'iterambere u Rwanda rugezeho. Avuga ko ibi byagezweho nyuma y'uko Abanyarwanda bashyize hamwe mu kubaka igihugu cyibereye buri wese.

    Ati 'Nibaza ko imbaraga zashyizwe mu gukora Jenoside ni nyinshi cyane, natwe dusabwa ko dushyira imbaraga nyinshi mu kubaka Ndi Umunyarwanda.'

    RFL yatanze miliyoni 2 Frw zizagurwamo inka zizahabwa Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Dr Karangwa yavuze ko batekereje gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama n'urwa Nyamata, ariko banatekereza gutanga inka ku barokotse Jenoside, kugira ngo babafashe mu rugendo rwo gukomeza kwiyubaka no kwiteza imbere.

    Ati '…. Twagerageje gukusanya amafaranga agera kuri miliyoni 2 Frw kugira ngo muzaguremo inka zizahabwa abantu ndetse n'imiti yo kuba yazivura, harimo n'ubwisungane cyangwa se 'assurance'. Mufite benshi muzahitamo bacye mwumva bakeneye koko kuba bafashwa muri iki gihe.'

    Umuyobozi w'Umuryango AVEGA mu Murenge wa Ntarama, yabwiye INYARWANDA ko inka ari ikimenyetso gikomeye mu muco nyarwanda.

    Avuga ko abagiye guhabwa izi nka cyera bari basanzwe batunze. Ati 'Uyu munsi rero kuba umuntu wahoze yoroye yagize amahirwe yo kongera kworozwa, ntekereza ko ubuzima bwe buzahinduka bishingiye ku mibereho myiza inka itanga, cyane ko no mu muco Nyarwanda muzi ko akamaro k'inka ari kenshi cyane.'

    Uyu muyobozi yavuze ko izi nka zigiye guhindura imibereho y'abarokotse muri Ntarama, yaba mu buryo bwo kubona amata, kubona ifumbire yo gushyira mu murima n'ibindi.

    Yavuze ko basanzwe bafite urutonde rw'abarokotse Jenoside ari rwo bazashingiraho mu gutanga inka. Ariko kandi bazareba niba wa muntu koko afite ikiraro, ubwatsi n'ibindi byo gutunga inka.

    Ati 'Kimwe cyo kugira ngo umuntu yorozwe inka ni uko agomba kuba ayishoboye koko, afite ikiraro, yiteguye ubwatsi iki gihe cy'impeshyi rero birashoboka ko abantu benshi bashobora kuba badafite ubwatsi. Muri rwa rutonde rero dusanzwe dufite rw'abantu bakenewe korozwa, tukareba uwiteguye ko yayorora muri iki gihe.'

    RFL ni ikigo gitanga serivisi zirimo iya ADN, iyo gupima inyandiko mpimbano (questioned documents and fingerprints service), gupima ibijyanye n'imbunda n'amasasu (ballistics and toolmarks), iyo gupima ibimenyetso by'ibyaha byifashisha ikoranabuhanga (digital forensics), ijyanye no gukora 'autopsies' (kureba icyishe umuntu, legal medicine, iyo gupima amarozi (toxicology) n'izindi.

    AMAFOTO YO KU URWIBUTSO RWA JENOSIDE RWA NYAMATA


    Abakozi n'abayobozi ba RFL basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata mu rwego rwo kwiga amateka 

    Basobanuriwe byimbitse amateka y'u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 

    Bashyize indabo ku mva mu rwego rwo guha icyubahiro inzirakarengane zishyinguye muri uru rwibutso barenga ibihumbi 45 

    Abakozi n'abayobozi ba RFL bafashe umunota wo kwibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside   

    Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Forensic Laboratory Dr Charles Karangwa, yanditse mu gitabo cy'abasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata


     

    AMAFOTO KU URWIBUTSO RWA JENOSIDE RWA NTARAMA 

    Abakozi n'abayobozi ba RFL basuye Urwibutso rwa Ntarama ruherereye mu Karere ka Bugesera mu Ntara y'Iburasirazuba 


    Umukozi ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama aganiriza abakozi n’abayobozi ba RFL 


    Yabasobanuriye uko kuva mu 1959 abatutsi mu Bugesera batotejwe



     

    Uru rwibutso ruri ahahoze Kiliziya Gatolika. Tariki ya 15 Mata 1994, nibwo hiciwe abatutsi benshi 

    Dr Karangwa yasabye abakozi ba RFL kubakira kuri Ndi Umunyarwanda, kandi bagaharanira gutanga serivisi nziza mu bijyanye n'ibimenyetso byifashishwa mu butabera 

    Nyuma yo gusobanurirwa amateka, Dr Karangwa yashyize ubutumwa mu gitabo cy'abasura Urwibutso rwa Ntarama 

    Dr Karangwa yavuze ko bahisemo gusura n'Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama, mu rwego rwo kurushaho kwiga amateka yagejeje kuri Jenoside 

    Abakozi n'abayobozi ba RFL bashyize indabo ku mva ku rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama 

    Bagize kandi umwanya wo kunamira inzirakarengane zishyinguwe muri uru rwibutso 


    AMAFOTO UBWO RFL YATANGAGA SHEKI YA MILIYONI 2 AZAGURWAMO INKA

    RFL yatanze amafaranga azifashishwa mu kugurira inka abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 

    Dr Karangwa yavuze ko batanze inka mu rwego rwo kugira uruhare mu mibereho myiza y'abarokotse Jenoside 

    Umuyobozi Ushinzwe Imibereho myiza y'abaturage mu Murenge wa Ntarama, Muhongerwa Catheline, yashimye ubuyobozi bwa RFL bwatekereje ku barokotse Jenoside bo muri uyu Murenge 

    Umuyobozi wa AVEGA mu Murenge wa Ntarama, Karinda Patrick [Uri iburyo] yavuze ko inka bahawe zigiye gufasha abarokotse Jenoside mu rugendo rwo kwiyubaka

    AMAFOTO: Yves Morgan

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118554/rfl-yasuye-urwibutso-rwa-nyamata-nurwa-ntarama-batanga-inka-ku-barokotse-jenoside-yakorewe-118554.html

  • Muri Laboratwari nshya ya NIRDA, aho inganda zifashwa gusuzuma no kunoza ibyo zikora – #rwanda #RwOT

    Mu cyumba kimwe cyakorewemo umusemburo ukoreshwa mu kwenga ibikomoka ku bitoki nk'urwagwa n'ibindi, urabonamo ibikoresho bya laboratwari bigezweho byororerwamo udukoko tubyara uwo musemburo.

    Ni umusemburo wakozwe n'abashakashatsi ba NIRDA hagamijwe gusubiza ikibazo abenzi b'urwagwa n'ibindi binyobwa bisembuye bikomoka ku bitoki cy'uko batagiraga umusemburo w'umwimerere ahubwo wasangaga bakoresha ibindi bikoresho harimo imisemburo ikoreshwa mu bindi nk'imigati n'amandazi.

    Umuyobozi wa Laboratwari ya NIRDA, Hubert Kageruka, avuga ko kuri ubu uyu musemburo wamaze gukorwa kandi NIRDA yizeye ko uzakemura ikibazo ku buryo bwa burundu hakaboneka urwagwa, divayi n'ibindi bikomoka ku bitoki byenzwe hakoreshejwe umusemburo wabugenewe.

    Ati 'Uyu musemburo wakozwe twifashishije urwagwa gakondo rwo mu Rwanda kugira ngo haboneke umusemburo mwiza kandi w'umwimerere ukoreshwa mu kwenga inzoga n'ibindi binyobwa bikomoka ku bitoki.'

    Akomeza agura ati 'Twararebye dusanga imisemburo ikoreshwa mu gihugu ituruka hanze itanajyanye no kuba yakoreshwa mu bitoki, twebwe tugerageza kureba ko twabona umusemburo wakoreshwa mu kwenga igitoki.'

    Ni umusemburo kuri ubu wamaze gukorwa no gusuzumwa, NIRDA ikaba yaratangiye gushaka umufatanyabikorwa mu bikorera utangira kuwukora ku rwego rw'uruganda kandi hari icyizere ko wajya ku isoko mu gihe cya hafi.

    Uwo musemburo ukaba warakozwe ku nkunga y'Inama y'Igihugu y'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga (NCST) hagamijwe guteza imbere ubushakashatsi.

    NIRDA ikaba yarakoranye n'impuguke za Kaminuza Gatolika ya Kabgayi ndetse n'iza Kaminuza y'u Rwanda.

    Nk'uko benshi mu baturage biganjemo abo mu Karere ka Huye babyifuje NIRDA yatangiye gukora ubushakashatsi bugamije kugarura ya miti yahoze ikorerwa muri Kigo cy'Ubushakashatsi mu by'Ubuhanga n'Ikoranabuhanga aho bakundaga kwita muri (IRST).

    Iyi miti izwiho kuvura indwara zikomeye zirimo amibe, inkorora, umwijima, indwara z'uruhu n'izindi zitandukanye.

    Uretse umusemburo twavuzeho, muri laboratwari hari n'ibintu bitandukanye birimo amavuta n'amasabune bikoranye umuti, ibisuguti bikozwe mu bijumba by'umuhondo, imiti yirukana imibu itera Malaria, n'ibindi.

    Harimo kandi imiti ivura imitsi n'ububabare, imiti yo gukaraba mu ntoki mu kwirinda indwara zitandukanye karimo n'icyorezo cya Covid-19 n'ibindi bitandukanye.

    Imiterere y'iyo Laboratwari

    Laboratwari ya NIRDA ikorera mu nyubako yayo y'igorofa ifite ibice bitandukanye bikorerwamo ubushakashatsi ku miti n'ibindi binyuranye birimo ahakorerwa ibiribwa, ibinyobwa, aho basogongerera, ahasuzumirwa ubuziranenge n'ahandi.

    Ibonekamo ibikoresho bigezweho ibirimo ibikoreshwa mu bushakashatsi, mu guhanga ibishya no gupima ubuziranenge bw'ibiribwa n'ibinyobwa.

    Hari kandi imashini zifasha gukura umushongi mu biti ukoreshwa mu gukora imiti no gupima ubuziranenge.

    Bafite na laboratwari yihariye ishobora gupimisha umunwa ukumva uburyohe cyangwa ubusharire bw'ibiribwa n'ibinyobwa. (Sensory laboratory).

    Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Dr. Christian Sekomo Birame, avuga ko icya mbere bakora ari uguteza imbere abanyenganda bakizamuka kugira ngo ibikorwa byabo bijye ku isoko byujuje ibisabwa ku buryo babasha guhangana ku ruhando mpuzamahanga.

    Bareba cyane ibikomoka ku buhinzi bakibanda no ku miti ikomoka ku bimera.

    Avuga ko NIRDA irimbanyije mu bikorwa bitandukanye by'ubushakashatsi bigamije gufasha inganda z'abikorera gutera imbere.

    Ubu bufasha bugamije gufasha izi nganda kubona ibicuruzwa byiza bituma zihangana ku isoko mu Rwanda no hanze yarwo, hanagamijwe kunoza ibikorerwa mu Rwanda.

    Inganda zifashwa ahanini ni izitunganya ibikomoka ku buhinzi no ku miti ariko NIRDA iteganya kongera ubushobozi igafasha n'inganda zikora ibindi.

    Ati 'Dutanga serivise zitandukanye zirimo ijyanye no kongera ubwiza, guhanga ibicuruzwa bishya, gupima ubuziranenge bwabyo, gufasha abatugana bashaka ubufasha no kubazamura bakava hasi bakagera ku rwego rwo kuba bacuruza ku isoko.'

    Dr. Sekomo avuga ko bahanga ibishya bagendeye ku bibazo biri mu gihugu bashaka gutanga ibisubizo byabyo.

    Imiti ikomoka ku bimera

    Muri laboratwari ya NIRDA hari igice gikorerwamo imiti yamye ikundwara n'Abanyarwanda kuko yabavuraga indwara zitandukanye zirimo iz'uruhu, amibe, imitsi, rubagimpande, inzoka n'izindi.

    Umuyobozi wa NIRDA Dr. Sekomo ati 'Hari imiti yakundwaga kera n'Abanyarwanda yakozwe n'icyahoze cyitwa IRST, iyo miti turateganya yuko mu gukorana n'abafatanyabikorwa bacu bigenga izashyirwa ku isoko vuba aha.'

    Yavuze ko imiti yose y'umwimerere yahoze muri IRST bagiye kuyigarura kandi hari n'indi bazakora mishya kugira ngo igirire akamaro Abanyarwanda.

    Imwe muri iyo miti yamaze gukorwa igaragara muri laboratwari yabo harimo ivura imitsi, amasabune akiza indwara z'uruhu, ikiza indwara zo mu buhumekero, ubushye n'iyindi.

    Muri laboratwari ya NIRDA hatangiye n'ubushakashatsi ku buhinzi n'ibikomoka ku bihingwa ku buryo nk'ubu batangiye gufasha uruganda gukora ibisuguti bikozwe mu bijumba by'umuhondo bizafasha mu kurwanya imirire mibi mu bana.

    Kageruka ati 'Hari ubundi bushakashatsi nko gukora ibisuguti, nabyo bishobora kujya hanze vuba bishoboka kuko biri mu cyiciro cya nyuma kandi ababiriyeho bumvise bimeze neza. Ni ibyongera fer na vitamine mu mubiri w'abana.'

    Batangiye no gukora ifumbire isanzwe iturutse mu bishingwe bakayinoza, kuri ubu yamaze kugezwa ku isoko.

    Hari kandi umuti usukura intoki (Hand Sanitizer) n'ibijyanye nawo bakoze mu bisigazwa by'ibisheke mu rwego rwo gutanga umusanzu wabo mu gukumira ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19.

    Bakoze kandi alcool ikoreshwa muri salon de coiffure mu kogosha abantu.

    Barateganya kongera ubushakashatsi mu gukora imisemburo n'imvuzo bikoreshwa mu bindi nk'amata aho kugira ngo ikomeze kugurwa hanze y'igihugu.

    Barashaka no gukora ubushakashatsi bujyanye n'ubutabire mu bitangiza ikirere ndetse n'ibikoresho bifatwa nk'imyanda bakareba uko byongera gukoreshwa.

    Ati 'Tuzareba ibyo mu nganda cyangwa mu buhinzi bajugunya babyita imyanda turebe uko byakongera kujya bikoreshwa aho kugira ngo bijugunywe byangize ibidukikije.'

    Laboratwari ya NIRDA ifite umwihariko w'uko igiye kujya ifasha abantu gusuzuma ubuziranenge bw'ibicuruzwa byabo kandi bashobora gutangirana n'umuntu ushaka kunoza ubwiza bw'ibyo akora bakamuherekeza kugeza igihe agereye ku rwego rwo hejuru.

    Dr. Sekomo ati 'Umwihariko wacu ni uko dushobora gutangirana n'uruganda rushaka kongera ubwiza bw'icyo rukora, tugatangirana na rwo tukajya tumugira inama y'ibyo akosora kugeza igihe igicuruzwa cye kigeze ku rwego rwo kuba cyajya ku isoko.'

    Iyo umuntu bamaze kumufasha, ajya mu Kigo cy'Igihugu cy'Ubuziranenge, RSB, kugira ngo cyemeze ko igicuruzwa cye cyujuje ubuziranenge.

    NIRDA kandi ifite umurima uhinzemo ibimera bitandukanye byifashishwa mu gukora imiti itandukanye ivura indwara zinyuranye.

    Laboratwari ya NIRDA ikorera muri iyi nyubako

    Muri NIRDA hasigaye hakorerwa imiti ivura indwara zitandukanye

    Imashini yifashishwa mu gutubura umuti wakozwe ukaba mwinshi

    Imashini yifashishwa mu kuvanga umusemburo n’imvuzo

    Ahagenewe gusogongerera ibinyobwa n’ibiribwa bikorerwa muri NIRDA

    Imashini yifashishwa mu kuvanga umusemburo n’imvuzo

    Ibikoresho bigezweho biri mu bibafasha gukora ibyujuje ubuziranenge

    Bamwe mu bahanga bakora muri laboratwari ya NIRDA

    Ibikorerwa muri NIRDA bikoranwa ubuhanga n’ubushishozi

    Ibikoresho bigezweho biri mu bibafasha gukora ibyujuje ubuziranenge

    Imiti ikorerwa mu NIRDA izatangira gushyirwa ku isoko mu minsi iri imbere

    Imwe mu miti yakorewe muri Laboratwari ya NIRDA

    Iyi mashini ibafasha kubara ibyo bari gukora

    Iyi nzoga yenzwe mu mutobe w’ibitoki n’umusemburo wakorewe muri NIRDA

    Mu cyumba cya laboratwari ya NIRDA ahakorerwa umusemburo

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-cyumba-cya-laboratwari-nshya-ya-nirda-aho-inganda-z-abikorera-zifashwa

  • Musanze: Kutagira amazi hafi bituma bakomeza kuvogera Pariki bajya kuyashakirayo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abatuye mu bice bikora kuri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, ku ruhande rw’Umurenge wa Gataraga n’uwa Shingiro mu Karere ka Musanze, ngo barambiwe guhora bavogera (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/musanze-kutagira-amazi-hafi-bituma-bakomeza-kuvogera-pariki-bajya-kuyashakirayo

  • Abasifuzi babiri mpuzamahanga b’abanyarwanda basezeye umwuga, bagenzi babo barabashimira #rwanda #RwOT

    Hakizimana Louis, umusifuzi wo hagati na Hakizimana Ambroise usifura ku ruhande bari abasifuzi mpuzamahanga bahagaritse uyu mwuga.

    Hakizimana Louis wari mu kibuga hagati ejo hashize asifura umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro AS Kigali yatsinzemo APR FC 1-0, nyuma ya wo we na Hakizimana Ambroise ni bwo bagenzi babo babasezeyeho babashimira uburyo babafashijemo.

    Abasifuzi bari baje kubashyigikira, bari bitwaje icyapa cyanditseho kiti “Mwatubereye intangarugero, twabigiyeho byinshi. Mwarakoze.”

    Louis yatangiye gusifura kuva 2006, nyuma y’imyaka 6 ni ukuvuga muri 2012 ni bwo yagizwe umusifuzi mpuzamahanga n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA).

    Yagiye asifura imikino mpuzamahanga itandukanye harimo n’igikombe cy’Afurika cya 2019 cyabereye mu Misiri, nyuma y’imyaka 16 yahagaritse gusifura.

    Hakizimana Ambroise usifura ku ruhande, yatangiye uyu mwuga mu 1996, 2010 ni bwo yagizwe umusifuzi mpuzamahanga. Umwaka ushize we na Ndagijimana Théogene baje gusimbuzwa Ndayisaba Said na Mugabo Eric.

    Ku ruhande rwa Hakizimana Louis, bivugwa Rulisa Patience cyangwa Ngabonziza Jean Paul hazavamo umwe umusimbura.

    Abasifuzi bagenzi ba bo babashimiye

    Louis yasezeye nyuma y’imyaka 16 asifura

    Ambroise yari amaze imyaka 26 ari umusifuzi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abasifuzi-babiri-mpuzamahanga-b-abanyarwanda-basezeye-umwuga-bagenzi-babo-barabashimira

  • Umwaka w'imikino wa 2021-2022 mu Rwanda urangiye APR FC na AS Kigali ariyo makipe azaseruka mu mikino Nyafurika #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Kamena 2022 nibwo haraye hamenyekanye ko ikipe ya AS Kigali izahagararira u Rwanda mu mikino ihuza amakipe yatwaya ibikombe iwayo, ni nyuma yo gutsinda APR FC ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro 1-0.


    Ni umukino wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo guhera ku isaha ya Saa kumi n'Ebyiri, Ikipe ya AS Kigali irimo gutozwa na Casa Mbungo Andre niyo yegukanye iki gikombe nyuma y'igitego kimwe cyabonetse muri uyu mukino kigatsindwa na Kalisa Rachid ku munota wa 30.


    Ni AS Kigali itsinze APR FC ku ncuro ya kabiri mu gihe cy'ibyumweru bisaga bibiri kuko iheruka kuyitsinda no muri shampiyona ibitego 2-0, ni ibitego byari byatsinzwe na Haruna Niyonzima na Mugheni Kakule Fabrice.


    Usibye kuba AS Kigali yatwaye igikombe, iyi kipe y'abanyamujyi kandi yanahawe heke ya Miliyoni 10 z'Amafaranga y'u Rwanda akaba aherekejwe ndetse n'Imidali bashyikirijwe n'umunyambanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier.


    Iki gikombe cy'Amahoro cyegukanywe na AS Kigali kibaye icya kane itwaye ndetse bibiri muribyo ikaba yarabitwaye itozwa na Casa Mbungo Andre, ni ibikombe yegukanye 2001 ikitwa Les Citadins itsinze APR FC.


    Iyi kipe yongeye gutwara iki gikombe muri 2013 itsinze AS Muhanga, 2018 itsinze ikipe ya kiyovu Sports itozwa na Mateso Jean De Dieu ndetse na 2022 itozwa na Casa Mbungo Andre.

    Ku ruhande rwa Casa nk'umutoza iki ni igikombe cya Kane atwaye kuko yigeze gutwara ikindi ubwo yatozaga ikipe ya Police FC.


    Nubwo APR FC yatsinzwe uyu mukino ni nayo kipe izahagarira u Rwanda mu mikino Nyafurika ihuza amakipe yatwaye shampiyona zitandukanye kuri uyu mugabane, ni imikino yo guhatanira igikombe izwi nka CAF Champions League, ni mugihe AS Kigali yo izakina CAF Confederation Cup.

    The post Umwaka w'imikino wa 2021-2022 mu Rwanda urangiye APR FC na AS Kigali ariyo makipe azaseruka mu mikino Nyafurika appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umwaka-wimikino-wa-2021-2022-mu-rwanda-urangiye-apr-fc-na-as-kigali-ariyo-makipe-azaseruka-mu-mikino-nyafurika/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umwaka-wimikino-wa-2021-2022-mu-rwanda-urangiye-apr-fc-na-as-kigali-ariyo-makipe-azaseruka-mu-mikino-nyafurika