
Category: Uncategorized
-
#COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye bashya ni 50 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 29 Kamena 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 50, bakaba babonetse mu bipimo (…) -
Umuraperi la fouine warutegerejwe n'abatari bake yageze i Kigali (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT
Umuraperi la fouine uri mu bakunzwe mu njyana ya hiphop ku isi yose ndetse akaba yarazamuye umugabane wa africa dore ko ari naho akomoka.


La fouine witabiriye iserukiramuco rizatangira ku itariki ya 1 aho biteganyijwe ko azataramira abanyarwanda mu gitaramo kizabera muri car freezone mu mujyi.
Ku 2 nyakanga nibwo hitezwe igitaramo gikomeye kizabera muri Car Free Zone mu Mujyi wa Kigali ahazaririmba abahanzi barimo La Fouine, Riderman, Afrique, Chris Hat na Angel Mutoni.

Source : https://yegob.rw/umuraperi-la-fouine-warutegerejwe-nabatari-bake-yageze-i-kigali-amafoto/
-
Karongi: Umucuruzi yishe umwarimu bapfa amandazi – #rwanda #RwOT
Byabereye Mu Mudugudu Nyabiranga mu Kagari Muhororo kuri uyu wa 28 Kamena 2022, ubwo uyu mwarimu yari agiye mu kiruhuko cya saa Sita akajya kugurira abana amandazi muri kantine y'uyu mukobwa.
Mu gihe cyo kwishyura, uyu mukobwa yabwiye mwarimu ko amwishyura ibihumbi 18 Frw, mwarimu amubwira ko ayo mafaranga ari menshi, amuha ibihumbi 10 Frw kuri MoMo.
Bahise batangira gushwana, muri izo ntonganya ni bwo umukobwa yasohoye icyuma agitera uyu musaza hafi y'umutima ahita yitaba Imana. Twagirayesu w'imyaka 63 yigishaga kuri GS Nkoto, abaturage bavuga ko yari umuntu w'inyangamugayo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Murambi, Uwimana Phanuel, yabwiye IGIHE ko Umuyobozi wa GS Nkoto yamuhamagaye saa Sita n'Igice amubwira ko mwarimu we bamuteye icyuma ndetse ko ubuzima bwe buri mu kaga.
Uyu muyobozi yahise ahamagara ambulance bageze aho byabereye basanga Twagirayesu yashizemo umwuka.
Ati “Twaganiriye n'abaturage tubabwira ko hari inzego z'akagari, umudugudu n'umurenge, bajya bazegera zikabakemurura ibibazo aho kugira ngo bigere aho umwe yica undi”.
Abaturage bavuga ko uyu mukobwa yishyuzaga amafaranga y'umurengera kuko bitumvikana ukuntu abanyeshuri 15 bariye amandazi y'ibihumbi 18 Frw.
Uyu mukobwa ngo yageze aho avuga ko hari inzoga uyu mwarimu yari yanyoye, ariko abaturage nabyo bakabihakana bavuga ko nta nzoga acuruza.
Uwo mukobwa w'imyaka 25 afite umwana, yageze mu Murenge wa Murambi atwite, iwabo ni mu Kagari ka Biguhu mu Murenge wa Ruganda.
Kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gashari mu gihe iperereza rikomeje kuri iki cyaha cy'ubwicanyi akekwaho.
Umurambo wa Twagirayesu wajyanywe mu Bitaro bya Kilinda gukorerwa isuzuma mbere y'uko ushyingurwa.
Ibiro by’Akarere ka Karongi, mu gace ubu bwicanyi bwabereyemoSource : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-umucuruzi-yishe-umwarimu-bapfa-amandazi
-
Kayonza: Abaturage bijujutiye ubuyobozi bwabirije ku zuba – #rwanda #RwOT
Kuwa Kabiri tariki ya 28 nibwo abaturage bo mu Mudugudu wa Seka mu Kagari ka Nkondo birijwe kuri iri vomo bategereje ubuyobozi bw'Akarere ngo butahe ku mugaragaro ivomo baherutse kubakirwa.
Ni igikorwa bishimiye cyane kuko abayobozi b'umudugudu, ab'akagari n'Umurenge babyutse babasaba kuzinduka ngo kuko igikorwa kitari butinde bityo bagakomeza imirimo yabo nk'uko bisanzwe.
Abaturage ngo bari babwiwe ko saa Yine imihango iri bube isojwe bagasubira mu mirimo yabo ariko ngo baje gutungurwa n'uko ubuyobozi bw'Akarere bwahageze saa Munani z'amanywa kandi ngo nta wari wemerewe kuhava.
Uwimbabazi Clementine ati ' Kuva saa yine twari twicaye dutegereje abayobozi baza kudusobanurira ko babanje kujya ahandi turihangana. Twarakomeje turabategereza kugeza saa munani.'
Uyu muturage yavuze ko byakabaye byiza abayobozi bagiye bubahiriza igihe kugira ngo n'abaturage bajye mu mirimo.
Gumusenge Oliver we yagize ati ' Byonyine biratubangamiye. Hari abana bamwe twasize bagiye ku ishuri kuko twari twategujwe ko iki gikorwa gikorwa hakiri kare mbere ya saa Sita hanyuma tuza tuzi ko turi butahe kare tukajya gutekera abana; ubu bamwe bavuye ku ishuri babuze ababyeyi.'
Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko abayobozi b'inzego z'ibanze bari bazi amasaha abo ku karere bazahagerera ntibabwira abaturage igihe nyacyo.
Ati ' Ni ibintu twumva ko bikwiriye gukosoka cyane cyane gukoresha igihe neza, guhera umuturage serivisi ku gihe ni ibintu byumvikana dukangurirwa kuko biri mu bigize serivisi nziza.'
Mu minsi ishize iki kibazo cyo gutinza abaturage no kubiriza ku zuba Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yakigarutseho asaba abayobozi bo mu nzego z'ibanze kubyirinda ahubwo bakajya bubahiriza gahunda aho bibaye ngombwa ko batinda kujya bagasaba imbabazi abaturage bakanababwira icyatumye batinda.
Abaturage bijujuse nyuma y’aho abayobozi babirije ku zuba bategereje Meya
Bishimiye umuyoboro w’amazi bahawe ariko banenga abayobozi babirije ku zuba bategereje ko utahwaSource : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-abaturage-bijujutiye-ubuyobozi-bwabirije-ku-zuba
-
Igifungo cya Ngirabatware wabaye Minisitiri cyongereweho imyaka ibiri – #rwanda #RwOT
Ni ibyaha bifitanye isano no kuba yariyegereje abatangabuhamya b'Ubushinjacyaha mu buryo butemewe – anyuze ku bantu bari hanze ya gereza – akabaha amafaranga ashaka ko bivuguruza mu buhamya bakoresheje bamushinja.
Ibyo byose yabikoraga ashaka ko urubanza rwe rusubirwamo, ubundi akarekurwa nk'umwere.
Ngirabatware wavutse mu mwaka 1957, yabaye Minisitiri w'Igenamigambi hagati ya 1990 kugeza mu 1994.
Ku wa 20 Ukuboza 2012 nibwo urukiko rwamuhamije ibyaha bya Jenoside, biza gushimangirwa mu bujurire ku wa 18 Ukubiza 2014, akatirwa gufungwa imyaka 30.
Muri urwo rubanza hifashishijwe abatangabuhamya batandukanye, bahawe amazina ya ANAN, ANAT, ANAE na ANAM.
ANAN na ANAT bashinje Ngirabatware ko yajyaga kuri bariyeri agashishikariza abantu kwica Abatutsi, ANAE na ANAM bamushinja ko yakwirakwije imbunda anavugira amagambo kuri bariyeri muri komini Nyamyumba, ku wa 7 Mata 1994.
Mu buryo bwatunguranye, ku wa 8 Nyakanga 2016 Ngirabatware yaje gusubira imbere y'urukiko asaba ko urubanza rwe rwasubirwamo, yitwaje ko abatangabuhamya bisubiyeho ku buhamya batanze mu rubanza rwa mbere.
Byaje gutahurwa ko mu gushaka gusubirishamo urubanza, Ngirabatware yanyuze ku bantu batandukanye yiyegereza abatangabuhamya b'Ubushinjacyaha kandi bitemewe, bahabwa amafaranga ngo bahindure imvugo, bityo arekurwe nk'umwere.
Hahise hafatwa abantu batanu barimo Maximilien Turinabo, Anselme Nzabonimpa, Jean de Dieu Ndagijimana, Marie Rose Fatuma na Dick Prudence Munyeshuli . Turinabo yaje gupfira muri Kenya ku wa 18 Mata 2021, urubanza rwe rushirira aho.
Munyeshuli wari warafashije Ngirabatware mu gushaka ibimenyetso mu rubanza rwe, yashinjwe ko yahaye amakuru Turinabo ku batangabuhamya b'ubushinjacyaha ubundi bagombaga kugirwa ibanga.
Hari aho umucamanza avuga ko mu bimenyetso bigaragara, Fatuma yishyuye umutangabuhamya $3000, ndetse Ngirabatware yatanze ibihumbi byinshi by'amayero byagombaga kwifashishwa muri uwo mugambi.
Ku wa 25 Kamena 2021, umucamanza yemeje ko Nzabonimpa, Ndagijimana, na Fatuma bahamwa no kuba barabangamiye ubutabera, bagirwa abere ku cyaha cyo gushishikariza bandi gusuzugura urukiko.
Umucamanza yabakatiye bose igihano kingana n'icyo bari bamaze muri gereza.
Kuri Munyeshuli, umucamanza yamugize umwere ku cyaha cyo kubangamira urukiko, ahubwo aramwihanangiriza.
Ngirabatware we yahamijwe icyaha cyo kubangamira ubutabera kubera ko yarenze ku mategeko y'urukiko, ariko agirwa umwere ku cyaha cyo gushishikariza abandi kubangamira urukiko.
Umucamanza yahise ahanisha Ngirabatware igifungo cy'imyaka ibiri, kigomba kurangirizwa hamwe n'igifungo cy'imyaka 30 yakatiwe.
Baje kujurira
Fatuma ni umupfakazi wa murumuna wa Ngirabatware witwaga Édouard Byukusenge.
Yaje kujuririra icyaha yahamijwe n'igihano yakatiwe, Ubushinjacyaha nabwo bujuririra ko Munyeshuli yagizwe umwere kimwe n'igihano cyahawe Ngirabatware.
Ubushinjacyaha bwasabye urugereko rw'ubujurire guhamya Munyeshuli icyaha cyo kubangamira urukiko, ndetse rukanabimuhanira.
Kuri Ngirabatware, Ubushinjacyaha we bwasabye ko imyaka ibiri yakatiwe yakongerwa ku gihano asanganywe cy'imyaka 30, aho kuba yabikorera hamwe.
Urukiko rwasanze Marie Rose Fatuma ahamwa n'ibyaha byo kubangamira ubutabera, aho rwemeje ko yiyegereje abantu ba hafi umwe mu batangabuhamya, anamwemerera amafaranga ngo akunde yivuguruze ku buhamya yatanze mu rubanza rwa Ngirabatware, muri ICTR.
Icyo gihe ngo yanamubwiye ibyo azagenda asubiza mu rubanza, ubwo azaba ahatwa ibibazo n'abunganira Ngirabatware.
Gusa mu isesengura ry'urukiko, umucamanza yavuze ko guhanisha umuntu “igihano amaze muri gereza” bitari mu bihano biteganywa n'urukiko.
Ku ruhande rw'ubujurire bw'Ubushinjacyaha, bwavuze ko ku wa 15 Nyakanga 2017, Munyeshuli yamenyesheje Maximilien Turinabo imyirondoro y'abatangabuhamya b'Ubushinjacyaha mu rubanza rwa Ngirabatware, abikora mu buryo bunyuranyije n'amategeko arengera abatagabuhamya.
Urukiko rwaje kwemeza ko Munyeshuli akwiye guhamwa no kubangamira urukiko, kubera ko yavuze amazina y'abatangabuhamya yirengagije icyemezo cy'urukiko.
Umucamanza yavuze ko mu biganiro na Turinabo ku wa 17 Nyakanga 2017, Munyeshuli yatangije ibiganiro n'abatangabuhamya bacungiwe umutekano, hirengagijwe amategeko asanzwe.
Urukiko rwanzuye ko rutesheje agaciro ubujurire bwa Fatuma uko bwakabaye.
Rwahise tutesha agaciro icyemezo cya mbere cy'uko yakatiwe igihe kingana n'icyo 'amaze gufungwa', ahubwo rutegeka ko afungwa amezi 11.
Gusa igihano cya Fatuma kingana n'icyo yamaze muri gereza uhereye igihe yafatiwe muri Nzeri 2018.
Urukiko kandi rwahise ruvanaho icyemezo kigira umwere Munyeshuli, rumuhamya icyaha cyo gusuzugura urukiko binyuze mu kubangamira ubutabera kandi abizi neza. Rwategetse ko afungwa amezi atanu.
Gusa ayo mezi nayo akaba yarayafunzwe ukurikije igihe yafatiwe.
Urukiko rwahise runavanaho igifungo cy'imyaka ibiri Ngirabatware yagombaga kurangiriza mu gihe kimwe n'igifungo cy'imyaka 30 yakatiwe, ahubwo rutegeka ko igifungo cy'imyaka ibiri cyongerwa ku myaka 30 asanganywe.
IRMCT yemeje ibihano bishya by’abaregwa gusuzugura urukiko
Ngirabatware yongerewe imyaka ibiri y’igifungo
Igifungo cyahawe Marie Rose Fatuma cyahinduwemo amezi 11
-
La Fouine ugiye gutaramira abanyarwanda yagez… – #rwanda #RwOT
Mu matariki yo hagati mu kwezi kwa Kamena 2022 ni bwo hamenyekanye inkuru nziza ko umuraperi La Fouine azataramira mu Rwanda asimbuye umuhanzi w'umukongomani Youssoupha wari umaze gutangaza ko atakije kubera igitutu yashyizweho.
La Fouine rero nk’uko byari biteganijwe yamaze gusesekara i Kigali aho azataramira abanyarwanda mu gitaramo kizabera muri Car Free Zone mu mujyi wa Kigali kuwa 02 Nyakanga 2022.
Si we wenyine kandi kuko na Magic System nayo izataramira abanyarwanda kuwa 03 Nyakanga ku munsi uzasorezwaho iserukiramuco rya African in Color. Aba bose bafatanya n'abahanzi b'abanyarwanda n'abavanzi b'umuziki batandukanye.
Mu gitondo cy’uyu munsi ni bwo Miss Universe 2019 Zozibini Tunzi ukomoka muri South Africa, Jarrel Carter na Commissioner Gordon bo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika bageze nabo mu Rwanda, bakaba bari no mu bashyitsi b'imena muri African in Color Festival.
Kuri uyu wa 30 Kamena 2022 ku isaha ya saa yine z'igitondo hateganyijwe ikiganiro n'itangazamakuru nyuma ku mugoroba hakazaba igitaramo kizakirirwamo abashyitsi bose bitabiriye African in Color Festival.
![]()
![]()
La Fouine uraye i Kigali ni umwe mu baraperi bakomeye ku isi
REBA HANO UBWO LA FOUINE YARI AGEZE I KIGALI
AMAFOTO: Sangwa JulienÂ
VIDEO: Jado & BachirÂ
-
Davis D yijeje igitaramo kidasanzwe mu Bubiligi (Amafoto) – #rwanda #RwOT
Iki gitaramo cyiswe 'Afro Killa Concert', giteganyijwe kubera ahitwa Proximus Lounge ku wa 2 Nyakanga 2022, kikaba ari icya mbere agiye gukorera ku Mugabane w'u Burayi.
Davis D yavuze ko atangiye kubona umusaruro w'ibyo amaze igihe kinini ari kuvunikira mu muziki.
Yakomeje ati 'Nababwiye ko igihe nzatangirira bizaba ari ku rwego mpuzamahanga. Bantu banjye mu Bubiligi ngiye kubaha igitaramo cy'ubuzima bwose. Abantu benshi barabataramiye ariko tugiye gutarama nk'aho ari bwo bwa mbere.'
Uyu muhanzi ategerejwe no mu bindi bitaramo mu bihugu birimo u Busuwisi na Canada ariko amatariki y'igihe bizabera ntabwo aramenyekana.
Davis D ni umwe mu bahanzi bahiriwe mu bihe bya COVID-19; yakoze ibihangano bitandukanye byakunzwe byanatumye aba umwe mu bahanzi bahanzwe amaso mu Rwanda muri iki gihe. Mu ndirimbo yakoze harimo 'Micro', 'Ifarasi', 'Bon', 'Pose', 'Itara' n'izindi.
Uyu musore afite igitaramo gikomeye mu Bubiligi
Davis D yakiriwe n’Abanyarwanda benshi
Davis D yari aherekejwe na Bagenzi Bernard ushinzwe kureberera inyungu ze
Imodoka Davis D yakiriwemoSource : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/davis-d-yijeje-igitaramo-kidasanzwe-mu-bubiligi-amafoto
-
Gasabo: Abakobwa bafashijwe kwiga imyuga na USAID bahawe impamyabushobozi n'ibikoresho bya miliyoni 180Frw – #rwanda #RwOT
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Kamena 2022, mu ishuri ry'imyuga ry'abihayimana CMAK-Kabuye riherereye mu Kagari ka Kabuye, Umurenge wa Jabana, Akarere ka Gasabo.
Ni ibikoresho byatanzwe n'Ikigo cy'Abanyamerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID), binyuze mu mushinga 'DREAMS' ushyirwa mu bikorwa n'umuryango AEE Rwanda.
USAID/Ubaka Ejo DREAMS ni umushinga ufasha abana b'abakobwa bataye amashuri n'ababyariye iwabo mu kwiga, kubaha ibikoresho n'amasomo y'ubuzima bw'imyororojere.
Ibikoresho byatanzwe bifite agaciro ka miliyoni 180Frw bizafasha aba bakobwa gushyira mu bikorwa imyuga bize ariyo; kudoda, guteka, ubwubatsi no gukora imisatsi.
Iki gikorwa cyitabiriwe n'itsinda ry'abayobozi batandatu baturutse muri USAID bahagarariwe n'Umuyobozi w'ishami ry'ubuzima, Robin Martz. Basuye ibikorwa by'umushinga wa DREAMS/AEE Rwanda, ari kumwe n'abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi Mukuru wa AEE Rwanda, abahagarariye abikorera, abahagarariye Ikigo cy'imyuga n'ubumenyingiro (RTB) n'abandi.
Umuyobozi w'ishami ry'ubuzima muri USAID, Robin Martz, yagarutse ku kamaro k'inkunga uyu mushinga utanga binyuze muri Dreams/AEE Rwanda, avuga ko aba bakobwa bakwiye kubyaza umusaruro amasomo bize.
Robin Martz yishimiye ibyo yabonye abana bakora, ashimira AEE ku mikorere myiza mu gishyira mu bikorwa intego za USAID/Dreams, Yashimiye n'ubuyobozi bwa Leta uburyo bwabaye abafatanyabikorwa beza mu kugera ku ntego z'umushinga.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'uburinganire n'iterambere ry'umuryango (MIGEPROF) Batamuriza Mireille, yashimiye USAID n'abandi bafatanyabikorwa bagize uruhare mu gufasha aba bana b'abakobwa, abasaba kuzabyaza umusaruro ubumenyi n'ibikoresho bahawe.
Nyuma yo gushyikiriza ibikoresho bigendanye n'ibyo bimenyerejemo imyuga, abana babaye indashyikirwa mu masomo y'icyiciro barangije bashimiwe, bizeza ko ibyo bize bizabafasha gukora bakiteza imbere ubwabo n'igihugu muri rusange.
Abakobwa bose 137 bahawe impamyabushobozi mu cyiciro cy'imyuga barangije mu bijyanye no kudoda, ubutetsi, ubwubatsi no gutunganya imisatsi.
Abashyitsi barimo kureba ibyo aba bakobwa bize gukora
Umunyamabanga Uhoraho muri MIGEPROF, Batamuriza Mireille ari kumwe n’umushyitsi wo muri USAID
Aba bakobwa bahawe impamyabushobozi z’uko basoje amasomo y’imyuga
Umunyamabanga Uhoraho muri MIGEPROF, Batamuriza Mireille yasabye aba bakobwa kubyaza umusaruro ubumenyi n’ibikoresho bahawe
Byari ibyishimo babyinnye biratinda bishimira uyu munsi
Abashyitsi batandukanye bitabiriye iki gikorwa banyuzwe n’ibyo aba bakobwa bigishijwe
Byari ibyishimo ku bakobwa basoje amasomo yabo y’imyuga -
Rubavu: Umumotari yafashwe ashaka guha ruswa Umupolisi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Polisi y’u Rwanda, ku wa Kabiri tariki ya 28 Kamena 2022 yafashe Umumotari witwa Iradukunda Salim w’imyaka 20 washakaga guha ruswa umupolisi y’amafaranga y’u (…)



