Category: Uncategorized

  • Rusizi: Umugore yaje guhagarika ubukwe bw'umugabo babyaranye ubuyobozi bumutera utwatsi #rwanda #RwOT

    Umugore witwa Nyirabakinamurwango Jeannette yaje guhagarika ubukwe bw'umugabo babyaranye witwa Habanabakize Emmanuel ubwo yari agiye gusezerana n'undi mugore ariko bifata ubusa kuko ubuyobozi bwavuze ko nubwo babyaranye ariko bombi bakiri ingaragu kuko batasezeranye.

    Uyu mugore waje ari kumwe n'umwana we w'imfura yabyaranye na Habanabakize bahageze umuhango wo gusezeranya Habanabakize n'umugore we ubwo wari urimbanyije bahabwa umwanya wo kuvuga ikibazo bafite ndetse n'umugabo baramureka aravuga.

    Umuyobozi w'Umurenge yavuze ko iri tambamira rishingiye ku kuba badasobanukiwe ibiteganywa n'amategeko.

    Ati 'Ubundi umuntu ufite abana yabyaye yaba umugore cyangwa umugabo, yabyaranye n'umuntu bihuriye batigeze basezerana, mu buryo bw'irangamimerere baba ari ingaragu, ariko abo bana yabyaye, hari itegeko rirengera umwana rihatira uwamubyaye kumurera n'ibyo amureresha.'

    Uyu muyobozi avuga ko nubwo iri tegeko rirengera umwana rishobora kugira ibyo risaba uyu mugabo, ariko ritamubuza gusezerana n'undi mugore kuko uwo babyaranye bariya bana, batasezeranye.

    Ati 'Icyakora iyo dusanze barasezeranye, ubwo andi masezerano ntaba ashoboka.'

    Byumvikana ko umuhango wo gusezeranya abo bageni wahise ukomeza undi nawe agataha.

    Mu Kiganiro na Radiotv10 Jeannette avuga ko inkuru y'uko umugabo babyaranye agiye gusezerana n'undi mugore yayimenye ayibwiwe n'umwana wabo muto ubwo nawe yari abibwiwe n'abaturanyi.

    Ati 'Ubwo nakoze uko nshoboye njye n'umwana we w'imfura mfite, turatega, tugeze ku Murenge wa Kamembe dusanga ni ho yasezeraniye.'

    Akomeza avuga ko we ikifuzo cye kwari ugusaba uburenganzira vbw'abana kuburyo yamufasha kumenya ibibatunga ndetse n'uburyo bakwiga.

    Ati 'Nabwiye Etat civile ko ntaje kumuhagarika gusezerana, we namfashe kurera abana be, ajya ampa icyo ngaburira abana, anabishyurire ishuri.'

    Habanabakize Emmanuel yemereye imbere y'ubuyobozi ko azafasha uyu mugore kurera abana babyaranye ndetse anandika urwandiko, yemera kuzajya atanga ibihumbi bibiri (2 000 Frw) ku munsi.

    Radiotv10

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/rusizi-umugore-yaje-guhagarika-ubukwe-bw-umugabo-babyaranye-ubuyobozi-bumutera

  • Kamonyi-Kayumbu: Hagenimana Eric, yemereye ubuyobozi ibitari byiza yakoreye umukobwa we #rwanda #RwOT

    Hagenimana Eric ni' Se' wa Nishimwe Jeanne w'imyaka 20 y'amavuko, ufite uruhinja rw'amezi 2, aho bose batuye mu Mudugudu wa Nyarugenge, Akagari ka Busoro, Umurenge wa Kayumbu. Uyu mukobwa, ashinja 'Se' ku mukubita no kumuburabuza. Imbere y'Ubuyobozi bw'Umurenge, Hagenimana yemeye mu nyandiko ndetse arasinya, ibyo yishinja bitari bike yakoreye umukobwa we akarinda aterwa inda, na nyuma abyaye agakomeza kumukorera bibi birimo kumukubita. 'Yasabye imbabazi', avuga ko abyihannye.

    Ari imbere y'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kayumbu n'abandi bayobozi, Hagenimana Eric yemeye ndetse asaba imbabazi z'ibikorwa bibi birimo ibibabaza umubiri yakoreye uyu mukobwa we igihe kirekire.

    Mu byo yemeye ndetse akabisabira imbabazi harimo; Kutamwitaho, kumwima uburenganzira bwo kubaho neza nk'abandi bana, Kutamujyana mu ishuri, kutamuha ibimufasha mu buzima bwe, ku muraza hanze, ku mukubita, ku mukoresha imirimo ivunanye n'ibindi.

    Dore mu rwandiko ibyo Hagenimana Eric yiyemereye akanasinyira kutazongera;

    Kanda hano usome inkuru yabanje, wumve icyo Nishimwe yavuze ubwo yahuraga n'umunyamakuru wa intyoza, aho bahuriye n'aho yerekezaga, wumve kandi icyo Gitifu w'Umurenge, Niyobuhungiro Obed yavugaga kuri iki kibazo;Kamonyi-Kayumbu: Nishimwe Jeanne n'uruhinja rwe abayeho akubitwa, aburabuzwa na Se wamubyaye

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-kayumbu-hagenimana-eric-yemereye-ubuyobozi-ibitari-byiza-yakoreye-umukobwa-we/

  • Ruhango: Hari abaturage babona Amazi n'Umuriro bibanyuraho bijya ahandi #rwanda #RwOT

    Abaturage bo mu Murenge wa Ntongwe, barasaba Ubuyobozi bw'Akarere ka Ruhango kubibuka bukabaha bimwe mu bikorwaremezo birimo; Amazi n'umuriro kuko basigaye hagati y'abandi bo bamaze kubibona. Aha, ni naho bahera bemeza ko bamaze imyaka hafi ibiri bemerewe umuriro ariko bakarenga bakabona amapoto awutwara ahandi.

    Ibyo aba baturage bavuga, babitangarije abanyamakuru mu kiganiro ubwo babasuraga  bakagaragaza ko kutagira Umuriro n'Amazi byabasubije inyuma, bakaba bajya kwaka serivisi ahandi, aho nko gushaka amazi bakoresha hafi isaha bajya kuvoma, naho bamwe no gutunga telefoni bikaba byarabavuyemo kubera kutagira umuriro.

    Ugiriwabo Beatha, umuturage mu Murenge wa Ntonge, Akagali ka Kebero, Umudugudu wa Kaburanjwiri yabwiye intyoza ko bababazwa no gukora urugendo rurerure bajya kuvoma amazi yo kunywa, bikabafata isaha yose, mu gihe ku kijyanye n'Amashanyarazi avuga ko babona intsinga n'Amapoto bibanyura hejuru bijyana ahandi.

    Yagize ati' Dukora urugendo rurerure tujya gushaka amazi yo kunywa no gukoresha. Tumara nibura isaha irenga, ariko nkuko munabibona, reba aho Amashanyarazi ahera n'aho agera? Ubuse twebwe tuzira iki? Intsinga zitunyura hejuru tuzireba ndetse tumaze hafi imyaka 2 twarijejwe Amashanyarazi ariko ntitwayabonye kandi amapoto ayajyana ahandi aduca iruhande'.

    Niyonsaba Immaculee, umuturage mu Murenge wa Ntonge, Akagali ka Kebero, Umudugudu wa Kaburanjwiri, yemeza ko aho atuye hirengagijwe ku bijyanye n'Amazi n'Amashanyarazi kandi biri imbere yabo. Ahamya ko bajya kubishakira ahandi kandi nabo bakwiye kubihabwa nkuko Perezida wa Repuburika yabibemereye, ariko ngo usanga barirengagijwe.

    Kuri iki kibazo, Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens mu kiganiro n'Itangazamakuru yemeza ko iki kibazo cy'aba baturage batuye i Ntongwe kigiye gukurikiranwa kugirango nabo bahabwe ibi bikorwaremezo, byaba iby'Amazi ndetse n'Amashanyarazi. Avuga kandi ko muri gahunda za Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ibi byose biri ku isonga y'ibigomba guhabwa abaturage kandi n'aba bari mubo Perezida yabyemereye ko bagomba kubyegerezwa.

    Yagize ati' Nibyo koko tugiye kureba uko twabafasha, ibi bikorwaremezo bavuga ko bitabashije kubageraho turebe icyabiteye kugirango yaba Amazi ndetse n'Amashanyarazi bayahabwe kuko muri gahunda Perezida wa Repuburika, yemereye abaturage Amazi n'Umuriro, biri ku isonga y'ibigomba gubabwa abaturage bityo umuturage ukora urugendo w'iminota 40 agiye gushaka amazi uwo azaba yarirengagijwe kuko nibura ntugomba kurenza iminota 10 cya 15 ukijya gushaka amazi'.

    Akomeza avuga ko mu mwaka w'Ingengo y'Imari wa 2021-2022 imiryango isaga ibihumbi bine yabashije guhabwa Amashanyarazi kandi ko no mu ngengo y'Umwaka ugiye kuza wa 2022-2023 nabwo hari abandi baturage bagomba guhabwa kandi ko n'aba b'i Ntongwe' tugomba kubumva n'ibyo basaba guhabwa, tukabafasha hamwe n'abo dufatanya mu kwesa iyi mihigo'.

    Ubuyobozi bw'aka karere, buvuga ko icyo bushyize imbere ari ugukora ibishoboka byose bugamije kuvana abaturage bagatuye mu bibazo bitandukanye bibaheza hasi. Buhamya ko bwifuza kuzamura impuzandengo y'Abafite amazi bakava kuri 52% bakazamuka ndetse n'abafite amashanyarazi nabo bakiyongera bakarenga igipimo cya 68% bariho kugeza ubu hasozwa umwaka w'iyi ngengo y'Imari wa 2021-2022.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/ruhango-hari-abaturage-babona-amazi-numuriro-bibanyuraho-bijya-ahandi/

  • Ikigo abahungu bambara amajipo gikomeje guca ibintu #rwanda #RwOT

    Ishuri ryo muri Uganda ryaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga nyuma y'aho ubuyobozi bwemereye abanyeshuri b'abahungu kwambara amajipo nk'impuzankano.

    Umuyobozi w'ishuri ryisumbuye rya Nyakasura, Frank Manyindo yasobanuye ko abanyeshuri b'igitsina gabo bamenyereye kwambara ayo majipo ku ishuri kandi ko batakibona ko ari umwihariko.

    Ati'Buri munyeshuri abona ko kilt ari imyenda isanzwe.”

    Manyindo avuga ko icyemezo cy'uko abanyeshuri b'igitsina gabo bambara amajipo ari kimwe mu bigize umuco w'ikigo.

    Iri shuri ryatangijwe mu 1926 n'umumisiyoneri wo muri Ecosse, Lieutenant-Commander, Ernest William Eborhard Calwell, wabanje kwemeza ubwami bwa Buganda gukurikiza umuco wa Ecosse,ariko umwami yaranze, amutegeka kugenda.

    Uyu mumisiyoneri ariko yakiriwe i Nyakasura aho yafunguye ishuri kandi ashishikariza abaturage kwigana umuco wa Ecosse.

    Manyindo ati: “Imyambarire yubaka icyizere cy'abahungu kandi itanga abayobozi bakomeye. Ifite umwihariko.”

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/ikigo-abahungu-bambara-amajipo-gikomeje-guca-ibintu

  • Abakoresha ibiyobyabwenge baragirwa inama yo kugana ivuriro ribavura bagasubira mu buzima #rwanda #RwOT

    Mu busanzwe, umuntu ukoresha cyangwa wanyoye ibiyobyabwenge bishobora kwangiza ubwonko bwe, bigahindura imitekererezeye, bigatuma atabaho mu buzima busanzwe bw'umuntu utaranywa ibiyobyabwenge. Abakoresha ibiyobyabwenge baragirwa inama yo kugana ikigo cya Isange Rehabitation Centre giherereye mu karere ka Huye, gishinzwe kuvura no gusubiza mu buzima busanzwe ababaswe n'ibiyobyabwenge.

    Umuyobozi mu kigo cy'Igihugu cy'ubuzima-RBC, Ndacyayisenga Dinamond ushinzwe kurwanya ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge, mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru, yasobanuye ko kwishora mu biyobyabwenge, byangiza ubuzima bw'umuntu ubikoresha. Avuga ko umubare munini w'ababikoresha usanga ari abakiri bato. Aboneraho gusaba ko uwagana iki kigo cya Isange Rehabilitation Centre yavurwa, agakira ndetse agusubira mu buzima busanzwe. Avuga kandi ko iki kigo kivura n'abakoresha Mituweli nka bumwe mu buryo bwa korohereza umuturage kwivuza.

    Yagize ati' Turakangurira abantu bakoresha ibiyobyabwenge ko bakwihutira kwivuza hakiri kare kuko dufite uburyo bwinshi bwiza bw'ubuvuzi bwashyizweho na Leta, bwegereye abaturage. Turahamagarira umuryango kwita kubakiri bato kuko ntabwo ari ikintu cyo kwishimira kubona umwana muto ashobora kwiyahura, ukabona atakaza ubuzima. Hakenewe ubufatanye kugira ngo ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge rihagarare'.

    Akomeza ati' Uwakoresheje ibiyobyabwenge, ashobora kuvurwa agakira agasubira mu buzima bwiza, akongera agatanga umusaruro mwiza, akongera akaba umunyarwanda nkuko abandi bameze. Ubuvuzi ntabwo buhenze kuko serivise zibanze umuntu ugana iki kigo yivuza akoresheje ubwisungane mu kwivuza- Mituweli. Umwihariko uza kuri serivise zihariye nk'amacumbi ariko nabyo birimo kuganirwaho n'inzego'.

    Uwimana Beatha, umubyeyi w'abana babiri utuye mu karere ka Nyanza, ni umwe mubavuwe na Huye Isange Rehabitation Centre. Yari yarabaswe n'ibiyobyabwenge. Aganira n'itangazamakuru, yavuze ko yari yarabaswe n'inzoga ntagaciro yahabwaga muri sosiyete, ariko kuri ubu nyuma yo kuvurwa agakira agasubira mu buzima busanzwe, arishimira ko yagaruriwe icyizere ndetse n'ubuzima bwagarutse nyuma yo kuvurwa.

    Yagize ati' Mbere nari meze nabi cyane. Nari umuntu w'umusinzi wabaswe n'inzoga. Naheraga mugitondo nywa inzoga nkageza nimugoroba. Nageze muri iki kigo I Huye muri Isange Rehabitation Center mfite ibiro 35, ariko bamaze kumvura byariyongereye mfite 50. Nagezemo baramfasha banyitaho, baranyegera baranganiriza, baramvura igihe kigeze biba ngombwa ko ntaha, nsubira mu buzima busanzwe ngaruka mu kigo gufasha abantu bafite ikibazo cy'ihungabana'.

    Umuyobozi wa Huye Isange Rehabitation, Rwagatare Patrick asaba imiryango kudaha akato abahuye no kubatwa n'ibiyobyabwenge, ahubwo bakabajyana mu bigo by'ubuvuzi bw'ubuzima bakitabwaho bagakira.

    Yagize ati' Icyo umuntu ugannye iki kigo akorerwa, ni ukumusuzuma byimbitse kugirango turebe igihe yatangiriye gufata ibiyobyabwenge, kimwe cyangwa byinshi, tukamenya ubwoko bw'ibyo yanyoye, tukamenya ikimubangamiye n'uko yifuza kubisohokamo. Ikindi gikomeye mu gukurikirana ababinyoye dukorana n'imiryango yabo byahafi tukayigisha uko yamufata, tukanayisobanurira uko bimeze ubundi umurwayi akitabwaho'.

    Imibare y'ikigo cy'igihugu cy'ubuzima-RBC, mu bushakashatsi bakoze mu 2018, igaragaza ko abanyarwanda 5 bagana serivisi y'ubuvuzi bafite ibibazo byo mu mutwe haba harimo n'ababaswe n'ibiyobyabwenge. Ikigo Huye Isange Rehabitation Centre, kimaze gutanga ubuvuzi ku babaswe n'ibiyobyabwenge basaga 4,000. Muri abo, barimo abakoresheje; Urumogi, Inzoga, n'ibindi bo mu Rwanda ndetse n'abo mu bindi bihugu byo muri Afurika.

    Isabella Iradukunda Elisabeth

    Source : https://www.intyoza.com/abakoresha-ibiyobyabwenge-baragirwa-inama-yo-kugana-ivuriro-ribavura-bagasubira-mu-buzima/

  • Bugesera:Ufite Ubumuga yafashwe ku ngufu abwirwa ko azicwa ati’ Yari no kuntera icyuma’ #rwanda #RwOT

    Ibi bikaba byarabereye mu Mudugudu wa Nyarugati ya Kabiri, Akagari ka Kanazi,Umurenge wa Nyamata,Akarere ka Bugesera mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 20 Kamena 2022. Uyu mwana avuga ko ubwo yari avuye ku Gasantere nimugoroba yahuye n’uyu mugore baturanye akamufata ku rutugu bikarangira yisanze mu nzu ye.

    Mu kiniga cyinshi , uyu mwana w’Umuhungu avuga ageze kwa Mukamusoni yahise yiyambura imyenda nawe akamwambura ubusa agahita amusambanya ibintu avuga ko atashakaga cyane ko atari azi ibyo aribyo ndetse ko bimutera agahinda.

    Akomeza avuga ko uyu mugore ubwo yarimo amusambanya yamupfutse umunwa amubwira ko natabaza amwica ati” Nagize ubwoba ,yamfunze umunwa, yari no kuntera icyuma.Ntabwo akwiye kujya mu ijuru”

    Abarimu nibo babimenye mbere

    Umubyeyi we avuga ko amakuru y’uko umwana we yasambanyijwe n’umuturanyi yayamenye ku munsi ukurikiyeho abibwiwe n’abarimu bamwigisha.

    Avuga ko umwana we ageze ku ishuri yahise atangira kubwira abarimu be ibyaraye bimubayeho nabo ntibatinda bahita babimumenyesha nawe abimenyesha ubuyobozi bw’Umudugudu wa Nyarugati ya Kabiri ari naho batuye.

    Uyu mwana ngo yahise ajyanwa kwa Muganga basuzumye basanga koko yarasambanyijwe ahita ahabwa imiti imurinda kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nubwo we avuga ko ubu afite ikibazo cy’imitezi kuko ajya kwihagarika akababara ndetse ngo akaba afite impungenge ko ashobora kuba yarandujwe SIDA nk’uko bishimangirwa n’umubyeyi we.

    Nk’uko bishimangirwa n’Umuyobozi w’Umudugudu wa Nyarugati ya Kabiri , Mukezangango Venuste wemeza ko koko uyu mwana yasambanyijwe, avuga ko ubuyobozi bukimara kubimenya bwahise bwitabaza izindi nzego, uyu mugore wisobanuye avuga ko uyu mwana ariwe wamusabye ko baryamana ahita ajyanwa ku Kagari aho yavuye ajyanwa kuri RIB ya Nyamata ari naho afungiye.

    Tuyishimire Claudine, Umuturanyi w’Uyu mugore ushinjwa , yavuze yari asanzwe abona abana b’abahungu bari mu kigero cy’imyaka 17 na 16 baza mu nzu ye ndetse ko yarangwaga n’ibikorwa by’ubusinzi no kwicuruza nk’uko ubwe yabyivugiraga ndetse ngo mbere gato y’uko asambanya uyu mwana barikumwe abona atasinze bityo ko ibyo yakoze yari muzima gusa Umuyobozi w’Umudugudu yavuze ko atari amuzi dore ko n’amazina ye yavuze ko kuyamenya byamusaba kureba muri Raporo.

    Ngo muri aka gace uyu mwana w’Umuhugu si we wa Mbere ufite ubumuga bwo mu mutwe usambanyijwe nk’uko bishimangirwa na Claudette Mukarumanzi, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga (NCPD) mu Murenge wa Nyamata uvuga ko hari n’abandi bana bafte umumuga bahohoterwa muri aka Kagari ka Kanazi cyane cyane ko hari n’utwite ariko ko intego ni uko nta muntu wazongera kupfukiranya ibintu nk’ibi.

    Umutesi Rose uyobora Umuryago NOUSPR UBUMUNTU ukora ubuvugizi ku bantu bafite ubumuga bwo mu mutwe wanasuye uyu mwana wasambanyijwe avuga ko hari abahura n’ibibazo nk’ibi bitewe n’akato bahabwa mu miryango cyangwa aho batuye bikarangira batabonye ubutabera.

    Umutesi akomeza avuga ko Umuryango NOUSPR UBUMUNTU ukomeje urugamba rwo gukurikirana ibibazo nk’ibi no gukora ubuvugizi bushoboka mu nzego bireba maze ufite ubumuga wasambanyijwe cyangwa se warenganyijwe akabonera ubutabera ku gihe ndetse n’aho atuye ntahutazwe.

    Mukamusoni ushinjwa gusambanya uyu mwana w’Umuhungu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamata mu gihe Dosiye irigukorwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Mu gihe uyu mugore yaba ahamijwe icyaha akurikiranyweho yahanishwa ingingo ya 4 y’itegeko Nº69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko N068/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Iteganya igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze 25.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Bugesera-Ufite-Ubumuga-yafashwe-ku-ngufu-abwirwa-ko-azicwa-ati-Yari-no-kuntera-icyuma

  • Amb Gatete yashimangiye ko u Rwanda rufite ibihamya ko FARDC ikorana na FDLR yakoze Jenoside mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho ubwo yatangaga ibisoburo ku birego u Rwanda rushinjwa na Repubulika iharanira Demokasi yaCongo imbere y’akanama k’umuryango w’abibumbye gashinze umutekano ku isi.

    Amb Gatete yavuze ko ukubura imirwano kwa M23, kwatumye hirengagizwa indi mitwe irenga 130 ibarizwa mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo irimo FDLR yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yavuze kandi ko u Rwanda rubizi neza ko FARDC irwanya M23 ifatanyije na FDLR. Yasabye ko ubwo bufatanye bukwiriye kwamaganwa kuko bwaba busa no guhesha agaciro abantu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati 'FARDC ikwiriye kwirinda kwimakaza imikoranire n’iyi mitwe hanyuma ngo iyisabe gufatanya mu kurwanya indi. Nta musaruro bitanga kandi bitesha agaciro umuhate w’akarere na Loni wo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Amb-Gatete-yashimangiye-ko-u-Rwanda-rufite-ibihamya-ko-FARDC-ikorana-na-FDLR-yakoze-Jenoside-mu-Rwanda

  • Nyuma y'imyaka 11, Mugabe Aristide yasezeye gukinira ikipe y'igihugu y'umukino w'intoki wa Basketball #rwanda #RwOT

    Uwabaye Kapiteni w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'umukino w'intoki wa Basketball, Mugabe Aristide yamaze gusezera gukinira ikipe y'igihugu nyuma y'imyaka 11 ayikinira.

     

    Mugabe usanzwe ukinira ikipe ya Patriots Basketball Club, yasezeye gukinira ikipe y'igihugu y'u Rwanda abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze.


    Yagize ati' yari imyaka 11 mpagarariye  igihugu cyanjye, Imana yarabikoze, ni icyubahiro ndetse n'umugisha kuba umwe mubagize ikipe yigihugu, inzozi zanjye zabaye Impamo'.

    'Ndashimira Imana, FERWABA, abakinnyi twakinanye, Inshuti , umuryango wanjye ndetse n'abakunzi banjye kuba mwaranshyigikiye'.

    'Kuri ubu urugendo rwanjye rugeze ku musozo, ndabashimira mwese'.

    Mugabe Aristide w'imyaka 34 y'amavuko, asezeye mu ikipe y'igihugu nyuma yo gukina mu makipe atandukanye arimo Rusizi BBC, Espoir BBC ndetse na Patriots arimo kuri ubu guhera muri 2015.

    The post Nyuma y'imyaka 11, Mugabe Aristide yasezeye gukinira ikipe y'igihugu y'umukino w'intoki wa Basketball appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/nyuma-yimyaka-11-mugabe-aristide-yasezeye-gukinira-ikipe-yigihugu-yumukino-wintoki-wa-basketball/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyuma-yimyaka-11-mugabe-aristide-yasezeye-gukinira-ikipe-yigihugu-yumukino-wintoki-wa-basketball

  • COVID-19 yongeye kwica Umunyarwanda #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima yaraye itangaje ko ku wa Gatatu tariki 29 Kamena 2022 mu Rwanda habonetse abanduye kiriya cyorezo bashya 50, bakaba babonetse mu bantu 3.418 bapimwe.

    20 muri abo 50 banduye babonetse i Kigali, batanu baboneka i Nyaruguru, bane baboneka i Muhanga, bane baboneka i Nyamagabe, bane bandi baboneka i Rulindo, abandi nk’abo baboneka i Musanze, batatu baboneka i Huye, babiri i Rusizi, babiri i Gicumbi, umwe i Gakenke n’undi umwe i Rubavu.

    Uwapfuye yari umusaza w’imyaka 64 wo mu Karere ka Nyamasheke.

    Kugeza ubu abantu bamaze kugwa mu Rwanda bazize iki cyorezo ni abantu 1,460.

    Mu minsi ishize, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima Dr Tharcisse Mpunga yabwiye Radio Rwanda ko abantu badohotse mu gukurikiza ingamba zo kwirinda COVID-19 kandi ngo ibi biri mubiri kuyitiza umurindi.

    Abajijwe niba bishoboka ko kwambara agapfukamunwa byazongera kugirwa itegeko, Dr Mpunga yavuze ko n’ubundi katakuweho burundu ahubwo ko buri wese agomba gushyira mu gaciro akarengera ubuzima bwe, akakambara bitewe n’ahandi hari abantu benshi agiye kujya.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/COVID-19-yongeye-kwica-Umunyarwanda

  • Umuhanzi R. Kelly yakatiwe gufungwa imyaka 30 #rwanda #RwOT

    Umuririmbyi w'Umunyamerika R. Kelly yakatiwe gufungwa imyaka 30 kubera gukoresha ubwamamare bwe agakorera abana n'abagore ihohotera rishingiye ku gitsina.

    Uyu muhanzi wo mu njyana ya R&B, w'imyaka 55, i New York mu kwezi kwa cyenda mu 2021 yahamwe n'ibyaha by'ubwambuzi no gucuruza abantu ngo bakoreshwe imibonano mpuzabitsina ku gahato.

    Yari amaze imyaka ashinjwa. Ku wa gatatu umucamanza yavuze ko Kelly afite “ukwirengagiza kw'akababaro ka muntu”.

    Abanyamategeko bunganira uyu muririmbyi – ubundi izina rye nyakuri ni Robert Sylvester Kelly – bavuga ko bazajurira.

    Mbere yo gukatirwa kwe, abagore bamwe bigiye imbere ngo bahangane na we.

    Umugore wavuzwe gusa ko yitwa Angela yavuze ko uyu muririmbyi “yakuriye mu bunyamaswa” hamwe na buri muntu mu bo yahohoteye, mu gihe abandi batatangajwe amazina batanze ubuhamya ko yabashenguye umutima.

    Umwe muri bo yagize ati: “Urebye nifuzaga ko napfa kubera uko watumye niyumva”.

    Kelly, wari wambaye imyenda y'imfungwa y'ibara rya khaki hamwe n'indorerwamo zijimye, yanze kugira icyo atangaza ku giti cye kandi nta marangamutima yagaragaje ubwo yari amaze gukatirwa icyo gifungo.

    Umucamanza wo ku rwego rw'akarere Ann Donnelly yavuze ko Kelly yakoresheje imibonano mpuzabitsina nk'intwaro, agahatira abo yahohoteye gukora ibintu umuntu atabonera amagambo yo kuvuga, ndetse bamwe akabanduza indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

    Uwo mucamanza yagize ati: “Wabigishije ko urukundo ari ukugirwa umucakara hamwe n'urugomo”.

    Urukiko rwumvise ko Kelly – uzwi mu ndirimbo ze nka I Believe I Can Fly na Ignition – yakoresheje ububasha bwe mu gushuka abagore n'abana akabakorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu gihe cy'imyaka ibarirwa muri makumyabiri.

    Abacamanza mu rubanza rwe, rwamaze ibyumweru bitandatu i Brooklyn, bumvise ukuntu yagurishije abagore hagati ya za leta zo muri Amerika, afashijwe n'abakozi be, abamucungira umutekano hamwe n'abandi bantu bamuri bugufi.

    Urukiko rwanumvise ukuntu Kelly yabonye icyangombwa mu buryo bunyuranyije n'amategeko kugira ngo ashakane n'umuririmbyi Aaliyah mu 1994 ubwo uyu yari afite imyaka 15, imyaka irindwi mbere yuko uyu muririmbyi apfira mu mpanuka y'indege.

    Icyo cyangombwa, icyo gihe cyashyizwe ahagaragara bitifuzwaga, cyagaragaje ko Aaliyah yari afite imyaka 18. Hashize amezi nyuma yaho, urushako rwabo rwaburijwemo.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/umuhanzi-r-kelly-yakatiwe-gufungwa-imyaka-30