Category: Uncategorized

  • Mu Rwanda habaye igikorwa cyo guhuza abafite… – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyabereye i Gikondo ahasanzwe habera ibikorwa by'imurikagurisha 'Expo Ground', cyatangiye saa mbiri n’igice z’amanywa gihuriramo abafite ubumuga butandukanye barimo abatabona, abatumva n’abafite ubundi bumuga bw’ingingo z’umubiri. Cyari kitabiriwe na Minisitiri w'Abakozi ba Leta n’Umurimo, umuyobozi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, uhagarariye NCPD mu gihugu n’abandi.


    Umuyobozi wungirije w’umujyi wa Kigali

    Igikorwa cyabimburiwe no kwakira abayobozi batandukanye no kumurikirwa bimwe mu bikorwa aba bafite ubumuga bagenda bakora; nka koperative Urumuri ikora amasabune, New Strong technical Company yubakisha ikanakora n’amarangi, Kigali Deaf Art Gallery ishushanya n’ibindi bikorwa byamuritswe birimo kudoda, kubyina kinyarwanda, byahuriyemo abafite ubumuga bwo kutabona n'abafite ubumuga bwo kutumva.

    Ibi byakurikiwe n’ijambo ry’uhagarariye JURU Initiative, Ruhumuriza Justin atangaza umubare w’abafite ubumuga bujuje imyaka yo gukora mu gihugu aho ungana na 15.5%, ndetse kuva mu mwaka wa 2021 abafite ubumuga badafite akazi bangana na 31.2%. Yakomereje ku mbogamizi bahura nazo ku murimo nko kutabasha kugera mu nyubako zimwe na zimwe kuko ntahagenewe kunyura abafite ubumuga hahari, no kutoroherezwa mu bushobozi bwo kubona aho bakorera mu imurikagurishwa n’ahandi.  

    Izi mbogamizi kandi zagarutsweho na Charles Komezusenge ufite ubumuga bw’uruhu, wavuze ko bagorwa no kubona akazi mu gihe basabwa uburambe mu kazi bw'imyaka myinshi kandi abenshi aribwo baba barangije kwiga cyangwa bari bamaze igihe kinini badakora. Yongeye ndetse gusaba ko abafite ubumuga mu mashuri bajya boroherezwa ugereranyije n’abandi kuko bagorwa no kwiga cyane. 


    Charles uhagarariye abafite ubumuga


    Umwe mu bakozi ba Kaminuza y’u Rwanda nawe mu ijambo rye, yagarutse ku bushobozi bw’abafite ubumuga, atanga ingero z’abanyeshuri bahiga bafite ubumuga ko batsinda ku rwego ruri hejuru, ndetse atanga n’ingero z’abakozi bafite ubumuga barimo abarimu 2 bo muri Kaminuza ya Rukara batabona na mba, umuyobozi wungirije waho ufite ubumuga bw’ingingo ndetse n’umwarimu 1 wo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye ufite ubumuga bwo kutabona.


    Yakomeje abwira abitabiriye iyi nama agendeye ku ngero yatanze ko abafite ubumuga bashoboye, akoresheje ijambo 'Disability is not inability'. 

    Joseph uhagarariye Digital jobs mu ijambo rye, yasobanuye ibyo iki kigo gikora harimo guhuza abakozi n’abakoresha batandukanye bifashishije ikoranabuhanga, akomeza avuga n’ibyiza byo gukorana nabo ko byagaragaye ko barangara gake ugereranyije n’abandi.

    Habayeho umuhango wo gutanga impamyabushobozi ku bigo bitandukanye birimo ibikoreramo aba bafite ubumuga, ibibakoresha n’ibibafasha mu kugezwaho serivisi zitandukanye nka Dotpharm ibagezaho imiti, bazishyikirizwa n’abayobozi bakuru bari bitabiriye barimo Minisitiri w'Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Fanfan.

    Abakoresha bahawe impamyabushobozi

    Bimwe mu bikorwa by’abafite ubumuga

    Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Bwana Rwanyindo Fanfan mu ijambo rye yatangiye ashimira abateguye iki gikorwa, akomeza avuga ko atewe ishema na bimwe mu bikorwa byagaragajwe n’abafite ubumuga, kandi ko abafite ubumuga ari abantu nk’abandi bashoboye. 

    Yanasubije bimwe mu bibazo byagaragajwe akangurira ababyeyi bafite abana bafite ubumuga kubajyana mu ishuri, anagaruka ku kibazo cy'abasabwa uburambe mu kazi avuga ko akazi ka Leta gatangwa hagendewe ku mpamyabushobozi kurusha uburambe.

    Minisitiri ushinzwe Abakozi ba Leta n’Umurimo.

    Mu gusoza iki gikorwa habayeho ibiganiro bwite hagati y’abafite ibigo by’umurimo n’abafite ubumuga, bisozwa no gusangira ifunguro rya saa sita hagati y'abari bitabiriye. 

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118605/mu-rwanda-habaye-igikorwa-cyo-guhuza-abafite-ubumuga-nabakoresha-bagaragaza-ko-bashoboye-k-118605.html

  • U Rwanda rukomeje gushaka uko rwihaza mu biribwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), iravuga ko mu myaka itanu iri imbere nta nzara izaba ikibarizwa mu Rwanda, kuko buri wese azaba ashobora kwihaza (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/u-rwanda-rukomeje-gushaka-uko-rwihaza-mu-biribwa

  • #COVID19: Abanduye 69 babonetse mu bipimo 4,730 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 30 Kamena 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 69, bakaba babonetse mu bipimo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abanduye-69-babonetse-mu-bipimo-4-730

  • APR FC yakuyeho urujijo ku byavugwaga ko igiye kugarura Abanyamahanga #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko nta gahunda ihari yo kwinjiza abakinnyi b'abanyamahanga muri iyi kipe. Bushimangira ko gahunda bufite ari ugukomeza guteza imbere impano z'abana b'abanyarwanda, kandi ko iyi gahunda irimo gutanga umusaruro mwiza.

    Umuyobozi w'ikipe y'Ingabo z'Igihugu Lt Gen MK MUBARAKH yongeye gusobanurira abibwira ko ikipe ya APR F.C izashyiramo abakinnyi b'abanyamahanga ko ibyo atari byo cyane ko Ubuyobozi bw'iyi kipe bwamaze gufata umurongo wo guha amahirwe abana b'Abanyarwanda.

    Yabwiye Urubuga rwa APR FC ati' Maze iminsi numva abantu bavuga ko tuzashyiramo abakinnyi b'abanyamahanga ibi sibyo rwose. Ubuyobozi bwa APR F.C, kugeza ubu bumaze kubisobanura inshuro nyinshi cyane, gahunda yafashwe niyo guha amahirwe abana b'Abanyarwanda kandi ibi yabigezeho.

    'Nanone, byumvikane neza APR F.C iri mu makipe yandi duhurira mu cyiciro cya mbere, yashyigikiye ko andi makipe yongererwa amahirwe yo kwigwizaho abakinnyi b'Abanyamahanga bakava kuri 3 bakaba 5 ndetse nibashaka bazabongere babe 7 babanzamo kugira ngo gusa APR ibone aho ipimira ingufu z'abasore bayo.

    Umuyobozi wa APR FC kandi yakomeje abwira abavuga ko APR izashyiramo abakinnyi b'Abanyamahanga, ko batavanga gahunda bihaye cyane ko bafite n'ishuri ry'umupira w'amaguru APR Football Academy.

    Yagize ati' Nsubire kuri APR F.C n'umurongo yafashe, ntabwo twaba turi mu kuzamura impano z'abana b' Abanyarwanda/development dufite Academy n'ibindi byiciro ngo niturangiza tuyivange nizindi gahunda.

    'Twishimira ko Academy ya APR F.C imaze gusohora Abakinnyi basaga 100 kuburyo izo kipe zose zikinisha Abanyamahanga usanga n'ubundi zigiye zifite muri abo basore ba Academy yacu batari munsi ya 05. Kuri APR F.C rero iyo niyo ntsinzi ya mbere twishimira gukomeza gutanga umuganda wo kubaka ruhago Nyarwanda ndetse n'u Rwanda muri rusange.

    'Ikindi tutabura kugarukaho ni maguye/MAFIYA yagiye yumvikana ku bafite izindi nyungu mu kurwanya gahunda APR yafashe bagamije kuyigamburuza.

    Ubuyobozi bwa APR F.C burongera kwibutsa ibigaragarira buri wese, niba ikipe yarakinnye imikino 50 ntawe urayikora mu ijisho ndetse igakomeza igatwara igikombe ayo makipe afite uruhuri rw'Abanyamahanga ni kuki twahindura politike twihaye?.

    Nibutse ko dutwaye igikombe cya shampiyona imyaka 03 twikurikiranya ntawe ukoraho, ibigwi dukesha abo mwita Kanyarwanda mubannyega. Kuri twebwe nka APR biduha kumva ko politike yacu yatsinze. Ahubwo tukanibaza tuti ese abarwanya iyo gahunda suko bifuza ko tugarura Abanyamahanga ngo babone aho banyura ngo dutsindwe.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/apr-fc-yakuyeho-urujijo-ku-byavugwaga-ko-igiye-kugarura-abanyamahanga

  • #Kwibohora28: Ingo zifite amashanyarazi mu Rwanda zigeze kuri 71.92% #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 28, umunsi uzizihizwa tariki 04 Nyakanga 2022, ingo zifite amashanyarazi mu gihugu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/kwibohora28-ingo-zifite-amashanyarazi-mu-rwanda-zigeze-kuri-71-92

  • Nibashaka bazazane abanyamahanga 7… Iby’indege itazima turabizi – Umuyobozi wa APR FC #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yavuze ko kuba hari abavuga ko indege itazima mu mikino Nyafurika babizi ndetse ari ikibazo kigomba kwigwaho ariko ibyo kuzana abanyamahanga nta gahunda yabyo ihari.

    Hamaze iminsi havugwa ko ikipe ya APR FC igiye gusubira kuri gahunda yo gukoresha abanyamahanga ndetse ko bishobora gutangirana n’umwaka utaha w’imikino wa 2022-23.

    Ibi bikaba bigendana n’umusaruro aba bakinnyi b’abanyarwanda batanga aho bamwe batawishimiye ndetse ko ikipe nka APR FC itakabaye ari bo bakinnyi ifite.

    Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yabiteye utwatsi avuga ko nta gahunda bafite.

    Ati “Maze iminsi numva abantu bavuga ko tuzashyiramo abakinnyi b’abanyamahanga ibi si byo rwose. Ubuyobozi bwa APR FC, kugeza ubu bumaze kubisobanura inshuro nyinshi cyane gahunda yafashwe ni yo guha amahirwe abana b’Abanyarwanda kandi ibi yabigezeho.”

    Yakomeje avuga ko kandi andi makipe n’ashaka azazane abanyamahanga 7 kuko bizanafasha APR FC gupima abakinnyi ba yo.

    Ati “Na none, byumvikane neza APR FC iri mu makipe yandi duhurira mu cyiciro cya mbere yashyigikiye ko andi makipe yongererwa amahirwe yo kwigwizaho abakinnyi b’abanyamahanga bakava kuri 3 bakaba 5 ndetse nibashaka bazabongere babe 7 babanzamo kugira ngo APR ibone aho ipimira ingufu z’abasore bayo.”

    Umuyobozi wa APR FC kandi yavuze ko abifuza ko izana abanyamahanga ari abashaka kuzabona aho banyura kugira ngo APR FC itsindwe.

    Ngo ababihuza no kuba ku ruhando mpuzamahanga indege itajya izima babizi ndetse ko ari gahunda bafata ukwayo.

    Ati “Bamwe mugaruka mu gushaka gukomereza iyo gahunda yo kutayishyigikira muti indege ntizima mu ruhando rw’amahanga n’ibindi n’ibindi. Igisubizo ni uko iyo ni indi gahunda na yo dufata ukwayo.”

    Kuva mu mwaka w’imikino 2012/2013, APR FC yatandukanye burundu no gukinisha abakinnyi b’abanyamahanga bitewe n’uko iyi kipe yabatangagaho byinshi ariko ntibatange umusaruro ukwiye.

    Umuyobozi wa APR FC,, Lt Gen Mubarakh Muganga avuga ko APR FC nta gahunda yo gusubira ku banyamahanga ifite

    Gahunda bafashe yo gukinisha abanyarwanda bahamya ko yatanze umusaruro

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nibashaka-bazazane-abanyamahanga-7-iby-indege-itazima-turabizi-umuyobozi-wa-apr-fc

  • Abaturage barasaba abayobozi kujya bubahiriza amasaha baba babahaye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baturage b’Akarere ka Kayonza barinubira guhamagarwa mu nama n’abayobozi ariko ntibubahirize amasaha kuko byica akazi kabo ka buri munsi. Mu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abaturage-barasaba-abayobozi-kujya-bubahiriza-amasaha-baba-babahaye

  • Mugabe Aristide yasezeye mu ikipe y’Igihugu yari amazemo imyaka 11 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mugabe Aristide wari umaze imyaka 11 akinira ikipe y’Igihugu y’umukino wa Basketball, yamaze gutangaza ko asezeye gukinira iyi kipe yari amaze imyaka 11 (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/basketball/article/mugabe-aristide-yasezeye-mu-ikipe-y-igihugu-yari-amazemo-imyaka-11