Category: Uncategorized

  • Mashami watoje Amavubi, yerekeje muri Police FC #rwanda #RwOT

    Mashami Vincent wahoze atoza ikipe y’igihugu Amavubi, bivugwa ko yamaze kugirwa umutoza wa Police FC mu gihe cy’umwaka umwe uri imbere.

    Police FC yahisemo gutandukana n’uwari umutoza wa yo, Frank Nuttall, ni nyuma y’uko batashimye umusaruro we muri shampiyona ya 2021-22.

    Nuttall, Police FC ikaba yahisemo kumusimbuza Mashami Vincent uheruka gutandukana n’ikipe y’igihugu muri Werurwe 2022.

    Amakuru avuga ko Mashami Vincent kuri uyu wa Gatanu ari bwo yashyize umukono ku masezerano yo gutoza Police FC yarangije ku mwanya wa 7 muri shampiyona y’umwaka ushize wa 2021-22.

    Police FC kimwe mu byo bamusabye ni ugufasha iyi kipe kwegukana kimwe mu bikombe bikinirwa mu gihugu.

    Mashami Vincent si mushya muri shampiyona y’u Rwanda nubwo igihe kinini yakunze kuba mu ikipe y’igihugu, yanatoje amakipe arimo APR FC na Bugesera FC.

    Mashami Vincent bivugwa ko yamaze kugirwa umutoza wa Police FC]

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mashami-watoje-amavubi-muri-police-fc-7999

  • Kicukiro: Basanga kurandura Malaria bishoboka buri wese abigizemo uruhare #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo Umuryango nyarwanda utari uwa Leta ASOFERWA, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/kicukiro-basanga-kurandura-malaria-bishoboka-buri-wese-abigizemo-uruhare

  • Mu birori bitegura ibindi, Sla na Lilian Mba… – #rwanda #RwOT

    Ibirori byo gutegura ibindi byahawe izina rya ‘Meet & Greet’, tugenekereje mu kinyarwanda bisobanuye ‘Guhura no Kuramukanya’, byaraye bibereye ahitwa Calabash Rooftop Pub mu gace ka Kicukiro – Sonatube.

    Uhereye i Saa 18:00 z’umugoroba wahise, muri Calabash Pub hacurangwaga umuziki wiganjemo uwa-Zook ari na wo ukorwa byihariye na Slaï, abitabiriye ibirori basangira n’abahanzi bitegura gutarama mu ijoro ry’uyu munsi.

    Ibirori bya ‘Meet & Greet’ byamaze amasaha asaga atanu, Slaï na Lilian Mbabazi basangira ibyo kurya n’ibyo kunywa n’abateguye ibitaramo ndetse n’abafana babo, nyuma banafata amafoto.

    Lilian Mbabazi ufite ababyeyi bombi b’abanyarwanda ariko akaba yaravukiye akanakurira muri Uganda, yaje muri ‘Meet & Greet’ anezerewe ndetse yanyuzagamo akaganira n’abakunzi be mu Kinyarwanda.

    Ntabwo yatinze ahabereye ‘Meet & Greet Party’ ndetse ntiyigeze aganira n’abanyamakuru, ariko mu gitondo cy’ejo hashize yavugiye kuri Royal FM ko yiteguye gususurutsa abafana be bazitabira Kigali Jazz Junction.

    Uyu muhanzikazi w’imyaka 37 y’amavuko, yamamaye mu itsinda rya ‘Blue 3’ aho yakoranaga na Jacky Chandilu ndetse na Cindy Sanyu hagati ya 2004 na 2010, nyuma itsinda riza kuvaho, buri wese akora umuziki ukwe.

    Lilian Mbabazi

    Lilian wakoranye indirimbo ‘Yegwe Weka’ na Kitoko, ni umwe mu bahanzikazi bakunzwe muri Uganda ndetse no muri Africa y’iburasirazuba, kuva mu myaka irenga 18 ishize.

    Ku ruhande rwa Slaï uheruka mu Rwanda muri Gashyantare 2019 nabwo mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction, ku mugoroba wahise yagaragaraga nk’uwisanzuye kandi umenyeranye n’abanyarwanda, aho yarangwaga n’akamwenyu byerekana ko yishimiye gutumirwa.

    Uyu muhanzi yavuze ko abafana bitabira Kigali Jazz Junction kuri uyu wa Gatanu, bari butaramirwe byimbitse kandi nta kabuza bari butahe banyuzwe na ‘Performance’ ye.

    Slaï

    Ku makuru avugwa ko Slaï ari gutegura gukorana indirimbo na bamwe mu bahanzi Nyarwanda, yavuze ati “Si umwanya mwiza wo kubivugaho, bizagira igihe cyabyo.”

    Patrice Slyvestre (Slaï), umufaransa ufite inkomoko mu birwa bya Guadeloupe, amaze imyaka 23 akora umuziki ku rwego ruzwi aho zimwe mu ndirimbo ze zamenyekanye cyane twavuga nka; Flammé, La derniére dance, Ce soir n’izindi.

    Igitaramo cya Kigali Jazz Junction kigaragaramo Lilian Mbabazi, Slaï n’abandi bahanzi batandukanye kuri uyu wa Gatanu, kirabera muri Camp Kigali aho kwinjira ku bicara mu myanya isanzwe bisaba 15000 FRW, 30000FRW ku bicara muri VIP, 50000FRW ku bicara muri VVIP naho ameza y’abantu 8 ba VVIP akishyurirwa 320.000 FRW.

    Nep DJ’s bakurikiranye umuziki

    Slaï na Lilian Mbabazi


    Abakunzi ba Slaï na Mbabazi bari banezerewe

    AMAFOTO: Ndayishimiye Nathanael

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118624/mu-birori-bitegura-ibindi-slai-na-lilian-mbabazi-bahuye-nabakunzi-babo-mbere-ya-kigali-jaz-118624.html

  • Icyo yabajijije kiratangaje : Umugabo Yakubise ifuni umugore we n’umwana #rwanda #RwOT

    Uru rugomo rukaba rwarakozwe mu ijoro ryo kuwa 28 Kamena 2022 mu gitondo bimenyekanye uyu mugabo aratoroka aza gufatwa mu ijoro ryo ku wa 29 Kamena 2022 mu kagari asanzwe atuyemo.

    Uyu muryango wari usanzwe ubana mu makimbirane aho umugore kuva yabyara umugabo yamuhozaga ku nkeke avuga ko ari we wa mbere mu muryango w’iwabo ubyaye umukobwa. Ibi nibyo byatutumbye bigera aho yadukira uyu mwana na nyina arabakubita cyane.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe imibereho myiza, Musabyemariya Marie Chantal yemeje aya makuru, avuga uyu mugabo yatawe muri yombi nyuma y’umunsi wose yihishahisha.

    Ati 'Yafashwe ku wa 29/06/2022 saa mbiri n’igice z’ijoro, aho yafatiwe mu murenge wa Manihira, akagari ka Muyira, akaba yaraye kuri Sitasiyo ya Polisi mu murenge wa Rusebeya ariko ubu yamaze kugezwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Gihango kugira ngo aryozwe ibyo yakoze.'

    Yakomeje agaya abaturage bafite imyumvire mibi yo kuvangura abana abasaba gufata abana bose kimwe kuko ntawe uhitamo igitsina azabyara.

    Ati 'Abantu bafite iyi myumvire turabamenyesha ko umuntu atari we wiha igitsina cy’umwana azabyara, ugize amahirwe agasama agomba kwishimira umwana abyaye.'

    Abakomerekejwe ubu bakaba barimo kuvurirwa mu bitaro bikuru bya Murunda kugira ngo bitabweho nk’abakorewe urugomo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Icyo-yabajijije-kiratangaje-Umugabo-Yakubise-ifuni-umugore-we-n-umwana

  • UBUHAMYA ! Ubwoba ni bwose mu Banyarwanda batuye i Kinshasa #rwanda #RwOT

    Zawadi ni umubyeyi w’abana babiri uvuga ko ubuzima bwe n’umuryango we buri mu mazi abira aho atuye i Kinshasa kubera ko Abanye-Congo bakomeje kwamagana igihugu cye n’ibikorwa by’urugomo bikomeje mu Burasirazuba bwa RDC no mu bindi bice by’igihugu.

    Ibi bikajyana n’uko akomeje kubona ku mbuga nkoranyambaga, amashusho y’urubyiruko rw’insoresore n’abagabo bafite imihoro n’intwaro gakondo bari mu mihanda bahiga ahari uvuga Ikinyarwanda cyangwa Umututsi ngo bamwice.

    Ni imvururu zatangiye muri Gicurasi 2022, ubwo Abarwanyi b’Umutwe wa M23, barwanaga n’Ingabo za Leta ya Congo, FARDC zifatanyije n’Inyeshyamba za FDRL.

    Ni ibitero byatumye M23 itangira kwirwanaho ndetse ihashya izo ngabo za FARDC na FDRL, kugeza ubwo izambuye ibice bimwe na bimwe zagenzuraga birimo Umupaka wa Bunagana mu Burasirazuba bwa RDC.

    Nyuma yo gukubitwa inshuro na M23, ingabo za Leta ya Congo n’ubuyobozi bw’icyo gihugu byahise bitangira gushinja u Rwanda gutera inkunga uwo mutwe wa M23.

    Ni ibintu Leta y’u Rwanda yahakanye yivuye inyuma ndetse na Raporo y’Umuryango w’Abibumbye yagaragaje ko kugeza ubu Akanama gahuriweho gashinzwe gukurikirana ibibazo bihuza imipaka (EJVM) katarabona ikimenyetso na kimwe gihamya ko hari igihugu cy’amahanga cyaba cyaragize uruhare mu kubura imirwano k’umutwe wa M23 ndetse no kuwushyigikira.

    Ku rundi ruhande ariko, ubuyobozi bwa Congo n’inzego z’igisirikare na Polisi, bikomeje gushishikariza abaturage guhiga abantu bose bavuga Ikinyarwanda ndetse n’Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi.

    Bamwe bagirirwa nabi, abandi birukanwa mu byabo n’ibindi bikorwa benshi mu mahanga no muri icyo gihugu bahuza na Jenoside ishobora kuba iri kubera muri RDC.

    Abanyarwanda batuye muri RDC nabo ntabwo borohewe nk’uko Zawadi utuye mu bilometero byinshi mu Burengerazuba bwa Congo mu Mujyi wa Kinshasa yabitangaje.

    Zawadi kuri ubu utakiva mu rugo ngo ajye ku kazi yagize ati 'Ntabwo nshobora kujyana abana banjye ku ishuri, ntabwo njya ku isoko. Ngomba kuguma mu rugo.'

    Yakomeje agira ati 'N’abo dukorana ubucuruzi, iyo bambonye bambwira amagambo y’urwango.'

    Guverineri w’Umujyi wa Kinshasa, Gentiny Ngobila, aheruka kubwira abaturage be kwirinda kwishora mu bikorwa byo kugirira nabi Abanyarwanda n’abandi baturage bagenzi babo.

    Gusa ibi ntabwo byatumye Abanyarwanda batuye i Kinshasa bashira ubwoba ngo bakomeze ibikorwa byabo nk’uko byatangajwe na Zawadi.

    Ati 'Ahantu hose ujya, utekereza ko abantu bashobora kukwica, abantu bashobora kukugirira nabi.'

    Ivomo:Igihe

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/UBUHAMYA-Ubwoba-ni-bwose-mu-Banyarwanda-batuye-i-Kinshasa

  • Ki Banu Punia Da | Episode – 5 | Punjabi Web Series | Jaswinder Bhalla | Babbal Rai | Smeep Kang #rwanda #RwOT

    𝐀 𝐏𝐫𝐚𝐬𝐞𝐧 𝐅𝐢𝐥𝐦𝐬 𝐏𝐯𝐭. 𝐋𝐭𝐝. & 𝐒𝐦𝐞𝐞𝐩 𝐊𝐚𝐧𝐠 𝐏𝐫𝐨𝐝𝐮𝐜𝐭𝐢𝐨𝐧𝐬 𝐩𝐫𝐞𝐬𝐞𝐧𝐭𝐚𝐭𝐢𝐨𝐧

    𝐏𝐫𝐨𝐝𝐮𝐜𝐞𝐝 𝐛𝐲 : Smeep Kang & Balvinder Kaur

    𝐃𝐢𝐫𝐞𝐜𝐭𝐞𝐝 𝐁𝐲 : Smeep Kang

    𝐒𝐭𝐚𝐫𝐫𝐢𝐧𝐠: Jaswinder Bhalla, Babbal Rai, Saira, Arsh Kahlon, Dilawar Sidhu, Akshita Sharma, Chandan Gill & Smeep Kang

    𝐎𝐮𝐫 𝐂𝐫𝐞𝐰 :
    𝐒𝐭𝐨𝐫𝐲 & 𝐒𝐜𝐫𝐞𝐞𝐧𝐩𝐥𝐚𝐲 : Rajan Aggarwal
    𝐃𝐢𝐚𝐥𝐨𝐠𝐮𝐞 : Aman Sidhu
    𝐂𝐡𝐢𝐞𝐟 𝐀𝐬𝐬𝐢𝐬𝐭𝐚𝐧𝐭 𝐃𝐢𝐫𝐞𝐜𝐭𝐨𝐫 : Navjit Singh
    𝐃𝐎𝐏 : Ishan Sharma
    𝐄𝐝𝐢𝐭𝐨𝐫 : Som Chavan
    𝐒𝐨𝐮𝐧𝐝 𝐑𝐞𝐜𝐨𝐫𝐝𝐢𝐬𝐭 : Ankush Sharma
    𝐂𝐨𝐬𝐭𝐮𝐦𝐞𝐬 : Parneet Kang

    𝐓𝐢𝐭𝐥𝐞 𝐒𝐨𝐧𝐠 𝐜𝐫𝐞𝐝𝐢𝐭𝐬-
    𝐒𝐢𝐧𝐠𝐞𝐫 : Karamjit Anmol
    𝐋𝐲𝐫𝐢𝐜𝐬 & 𝐂𝐨𝐦𝐩𝐨𝐬𝐞𝐫 : Harry Nafre
    𝐌𝐮𝐬𝐢𝐜 : Bai Ji
    𝐌𝐢𝐱 𝐌𝐚𝐬𝐭𝐞𝐫 : Amit Monga

    𝐃𝐢𝐠𝐢𝐭𝐚𝐥𝐥𝐲 𝐏𝐨𝐰𝐞𝐫𝐞𝐝 𝐁𝐲 𝐂𝐁𝐢𝐭𝐬𝐬
    𝐡𝐭𝐭𝐩𝐬://𝐰𝐰𝐰.𝐜𝐛𝐢𝐭𝐬𝐬.𝐜𝐨/

    Direction team :
    Manmohan Singh
    Satveer singh
    Parminder Kaur
    Nitish Bali

    Carved through the imagination & efforts of Smeep Kang & team, Punia Family is all set to gift you the bundles of chuckles, giggles and the ultimate belly-aching laughter bursts through this craziest roller coaster ride of drama, emotions and laughter punches-packed Comedy.

    Are you ready to witness the grand, deep, loud & hearty laughter blasts with us once again ?

    Subscribe Now as the ultimate shots of comedy doses are on their way to fill your heart with heavy blasts of laughter once again.

    #KiBanuPuniaDa #JaswinderBhalla #PunjabiWebSeries #BabbalRai #SmeepKang #KBPD #CBitss

    Source

    Source : https://hillywood.rw/?p=8768

  • CYCLING: Mu mpera z’icyumweru, amakipe 19 aza… – #rwanda #RwOT

    Mbere yo kwaduka kw’icyorezo cya COVID-19, Shampiyona y’amagare mu Rwanda yari imenyerewe mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka, ariko mu myaka ibiri ishize icyorezo cyayibujije kuba kimwe n’ibindi bikorwa byinshi bya Siporo.

    FERWACY yateganyije ko mu mpera z’iki cyumweru, tariki 2 na 3 Nyakanga hazakinwa Shampiyona y’umwaka wa 2022, ahazitabira amakipe 19 afite ibyiciro bitandukanye by’abakinnyi ari byo; Abagabo, Abagore, Ingimbi n’Abangavu.

    Kuwa 6, tariki ya 2 Nyakanga 2022, hazaba irushanwa ku gusiganwa n’ibihe kwa buri mukinnyi ku giti cye bizwi nka ‘Individual Time Trial (ITT)’ ribere mu muhanda wa (Nyamata – Mayange – Nyamata) ho mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’iburasirazuba.

    Muri ‘ITT’ izatangira i Saa 10:00 z’igitondo, abangavu bazakora urugendo rw’ibilometero 22, abo mu cyiciro cy’ingimbi bakore urugendo rw’ibilometero 26, cyo kimwe n’abo mu cyiciro cy’abagore bakuru, mu gihe abagabo bakuru bo bazasiganwa n’isaha ahareshya n’ibilometero 34.

    Ku Cyumweru, tariki ya 3 Nyakanga 2022, uhereye i Saa 10:00 z’igitondo, hazaba gusiganwa bisanzwe (Road Race), aho abarushanwa bazakinira mu muhanda wa (Shyorongi – Base – Gicumbi – Gasanze).

    Kuri uwo munsi, abo mu byiciro by’ingimbi, abangavu n’abagore  bazahagurukira Base mu karere ka Rulindo, berekeze i Gicumbi basoreze i Gasanze ahazwi nko ku ndabo, aho bazakora urugendo rwa Kilometero 89,6. 

    Ingabire Diane arahabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona

    Abo mu cyiciro cy’abagabo bo bazahagurukira i Kanyinya ku biro bya MAGERWA i Saa 09:30, banyure mu mihanda ya Shyorongi – Base – Gicumbi basoreze Gasanze ku Ndabo, ku ntera y’ibilometero 128,8.

    Biteganijwe ko Shampiyona ya 2022 izitabirwa n’amakipe 11 asanzwe ari abanyamuryango ba FERWACY, atatu ya Continental ndetse n’atandatu yatumiwe nk’abashyitsi. 

    Amakipe y’abanyamuryango ni; Fly Cycling Club, CCA, Muhazi CG, Kigali Cyclicg Club, Kayonza Young Stars, Les Amis Sportif, Benediction Club, Karongi Vision Sports Center, Nyabihu Cycling team, Cine Elmay na Bugesera Cycling team. 

    Amakipe yo mu cyiciro cya ‘UCI Continental’ azitabira ni Pro Touch na May Stars zigiye gukina Shampiyona bwa mbere ndetse na Benediction Ignite y’ i Rubavu.

    Amakipe yatumiwe ni; Musanze Cycling Club, Twin Lakes Cycling Academy, Rukali Cycling Team, Impeesa na ANCA yose agiye gukina Shampiyona ku nshuro ya mbere.

    Ubwo Shampiyona y’u Rwanda iheruka gukinwa mu mwaka wa 2019, Uwizeyimana Bonaventure yahize bagenzi be mu cyiciro cy'abagabo bakuze, nyuma yaho gato yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za America, aho atuye kuri ubu.

    Uwizeyimana Bonaventure wahagaritse gukina

    Icyo gihe, mu cyiciro cy’ingimbi hatsinze Gahembe Bernabe wakiniraga Les Amis Sportif y’ I Rwamagana, aho yaje kuva akerekeza muri Benediction Ignite y’ i Rubavu akinira kuri ubu.

    Mu cyiciro cy’abagore ho, uheruka kwegukana Shampiyona ni Nzayisenga Valentine wakiniraga Benediction Club muri 2019, nyuma akaza kuyivamo yerekeza muri Canyon / SRAM Generation yo mu Budage akinira kuri ubu.

    Imikino ya Shampiyona na Rwanda Cycling Cup ni bimwe mu bishingirwaho n’abatoza b’ikipe y’igihugu iyo batoranya abazahagararira igihugu mu marushanwa mpuzamahanga, byongeye kandi aya marushanwa yombi atanga amahirwe yo kugaragaza ubushobozi ku bakinnyi baba bifuza gukinira amakipe yo hanze y’igihugu.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118614/cycling-mu-mpera-zicyumweru-amakipe-19-azahatana-muri-shampiyona-yari-imaze-imyaka-ibiri-i-118614.html

  • MTN Rwanda yatanze inkunga y’agera muri Miliy… – #rwanda #RwOT

    Mu Kagari ka Kabaye, Umurenge wa Nyamiyaga ho mu Karere ka Gicumbi niho habereye umuhango wo gutanga ‘Cheque’ y’amafaranga yatanzwe na MTN Rwanda, agenewe kuzamura umubare w’abagenerwabikorwa b’uyu mushinga.

    Mu Kagari ka Kabaye, hari hateraniye bamwe mu bayobozi n’abakozi ba MTN Rwanda, Aba BRD, ab’ikigo cya EDCL, aba Sosiyete itanga ingufu z’imirasire y’izuba ya BBox, abayobozi b’umurenge ndetse n’abagenerwabikorwa.

    Ndagijimana Florence wari uhagarariye umuyobozi w’umurenge wa Nyamiyaga, yatangiye yakira abashyitsi bakaba n’abafatanyabikorwa mu iterambere, ashimira byimazeyo ibigo na Sosiyete bigira uruhare mu kugeza ingufu z’imirasire y’izuba ku baturage ba Gicumbi.

    Yavuze ko ari iby’agaciro gakomeye kubona abaturage bo mu murenge wa Nyamiyaga babona uburyo bwo gucana umuriro bahawe nk’inkunga, ashima abafatanyabikorwa badahwema gutekereza ku baturage.

    Florence ushinzwe iterambere mu murenge wa Nyamiyaga

    Rugamba Denis wari uhagarariye umuyobozi wa BDR yashimangiye ko igihugu gifite intego yo kuzageza ingufu zitanga urumuri ku baturage bose bitarenze mu mwaka wa 2024, bityo ashimira abaterankunga bakomeje gushyigikira uwo muhigo.

    Yashimiye by’umwihariko MTN Rwanda yatanze inkunga itubutse igamije kongera umubare w’abafatanyabikorwa, ndetse anashyikiriza impano y’ishimwe Alain Numa wari uhagarariye umuyobozi wa MTN Rwanda.

    Rugamba Denis

    Vuningoma Gratien wari uhagarariye umuyobozi mukuru wa EDCL na we yashimiye MTN Rwanda yatanze inkunga, anashimangira ko ingufu zitanga urumuri zigira akamaro kanini.

    Yagize ati “Muzabibonera no ku musaruro w’abanyeshuri, ubundi umwana ava ku ishuri, yabanza gukora imirimo bugahita bwira ntabone uko asubira mu masomo ariko iyo hari umuriro abona igihe cyo gusubiramo bityo no gutsinda ku ishuri bikiyongera.”

    Vuningoma Gratien wo muri EDCL

    Alain Numa wari uhagarariye umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda, yavuze ko MTN Rwanda ari ikigo giha abanyarwanda Serivisi zinoze z’itumanaho ariko kandi kikanajyana na gahunda z’iterambere ry’abaturage.

    Aganirira abari bateraniye ku ishuri rya Kabaya, yagize ati “Mu mafaranga muduha ya Serivisi tubagezaho, dukuramo amwe tukayakoresha mu bikorwa biteza imbere abaturage n’igihugu muri rusange. Ni muri urwo rwego twashyizeho iyi nkunga ngo izazamure umubare w’abagenerwabikorwa bazagerwaho n’ingufu.”

    Alain Numa wari uhagarariye umuyobozi wa MTN Rwanda

    MTN Rwandacell Plc (MTN Rwanda) yihariye 64.6% ku isoko ry'itumanaho, ikorera mu Rwanda kuva mu mwaka wa 1998, aho ikomeza gushora imari mu kwagura no kuvugurura imiyoboro yayo uko ibihe bisimburana hagamijwe kunoza serivisi igeza ku baturarwanda.  

    Uretse serivisi zo guhamagaza Telephone itanga, MTN Rwanda ifite serivisi zikoreshwa na benshi mu kwishyura, kuzigama, kohereza, kubitsa, kwakira ndetse no kugurizwa amafaranga, ari zo; Mobile Money, MoMoPay na MoKash Loans.

    Mu bikorwa bigamije iterambere ry’abaturage, MTN Rwanda itera inkunga ibijyanye no kugeza amazi n’ingufu ku baturarwanda, itanga ubufasha butandukanye ku batishoboye, iba umufatanyabikorwa muri gahunda zitandukanye za Leta n’ibindi.

    MTN Rwanda yatanze Cheque

    Bamwe mu baturage bashyikirijwe ibikoresho bitunganya ingufu z’imirasire y’izuba 

    MTN Rwanda yahawe impano y’ishimwe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118612/mtn-rwanda-yatanze-inkunga-yagera-muri-miliyoni-10-frw-muri-canachallenge-118612.html

  • Biratangaje! Ikigo abahungu biga bambaye amaj… – #rwanda #RwOT

    Nta minsi myinshi ishize, ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana ifoto imwe cyangwa abiri, agaragaza abanyeshuri biganjemo abahungu bambaye amajipo. Benshi mu babonye aya mafoto hari ababifashe nk'amakabyankuru n'ababyemeye bakumva ari ishyano ryaba ryaguye, kuba umuhungu yakwambara ijipo ku mpamvu iyo ariyo yose. Gusa hari amashusho amwe n'amwe atangiye kujya akwirakwira y'abahungu biyambariye amajipo! Reka tunyarukire muri Nyakasura School turebe uko byifashe.

    Amakuru dukesha Daily Nation avuga ko iri shuri rya Nyakasura School ryatangijwe n'mumisiyoneri w'umunya-Écosse, witwaga Lieutenant Ernest William Eborhard Calwell, wari uzwi cyane nka ‘Commander’ mu mwaka w'1926. Uyu mugabo akigera muri iki gice yerekeje ku bwami bwa Buganda, ashaka ko umuco w'iwabo awukwiza muri ubwo bwami ariko ubwami buramuhakanira. Nyuma ariko Commander yaje guhabwa agace ka Nyakasura, ari naho iri shuri riherereye maze aritangiza atyo. Uyu Commander mu gushaka guhuza imico y'iwabo n'iryo shuri, yarigeneye impuzankano yatumye ryogera ku Isi hose ndetse bikaba byaranarishyize ku ruhando mpuzamahanga.

    Uyu mwambaro uzwi ku izina rya 'Kilt' udoze nk'ijipo isa n'itaratse, inafite amarinda ariko ikaba itagira umufuka n'umwe. Imbere muri 'Kilt' haba hadodeyemo ibyo twagereranya n’ikabutura ntoya, ariko iba iri hejuru y'amavi ku buryo utayibonesha amaso. Mu gihugu cya Écosse uyu mwambaro wambarwaga n'abagabo gusa mu gihe cya kera, ariko kuri ubu wambarwa n'abagabo ndetse n'abagore. Uwo muco wo kwambara amajipo ku bahungu, niho wakomotse maze uba umwihariko mu kigo cy'amashuri cya Uganda, kuko nta handi na hamwe bambara gutyo muri icyo gihugu cyagwa se no muri Afurika yose. Gusa abarimu n’abandi bakozi b’iryo shuri ntibasabwa kwambara ayo majipo, kuko afatwa gusa nk’umwambaro w’ishuri.

    Inzego z'uburezi muri Uganda zivuga ko iri shuri ari indashyikirwa mu burezi ritanga. Abahiga, abarimu n'ubuyobozi bavuga ko uyu mwambaro ntacyo utwaye kandi bishimira kuba utuma ishuri ryabo riba umwihariko rikanakurura ba mukerarugendo, kuko bitangaza benshi kugeza bahigereye ari nako basigira iryo shuri imfashanyo. Gusa bose bemeza ko mu gutangira abahungu bibagora kumenyera kwambara 'Kilt', kandi bari bamenyereye kwambara amapantaro asanzwe ariko bageraho bakamenyera.

    Umuyobozi w'ishuri ryisumbuye rya Nyakasura, Frank Manyindo yasobanuye ko abanyeshuri b'igitsina gabo bamenyereye kwambara ayo majipo ku ishuri, kandi ko batakibifata nk'ikibazo rwose.

    Manyindo aganira na Afrimax, yatangaje ko icyemezo cy'uko abanyeshuri b'igitsina gabo bambara amajipo byabagize ikigo gikomeye cyane. Ati: 'Muri Uganda nitwe shuri ryonyine ryambara gutya. Hari abanyeshuri bamwe baza baturutse mu mahanga nko mu Rwanda no muri Kenya. Nko mu myaka ibiri ishize twagize n'abanyeshuri bavuye muri Sudani y'Epfo, Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo na Tanzania'.

    Iri shuri ryitabiriye amarushanwa agiye akomeye ku Isi mu mpano zinyuranye kandi rikitwara neza, kuko rifite imidari n'ibikombe byinshi. Abahize na bo bajya bahagaruka mu kwerekana ko ryabateje intambwe mu buzima bwabo.  Abanyeshuri baryo b'abahungu mu minsi y'amasomo ni bwo bambara umwabaro wa 'Kilt', ariko mu gihe batari mu ishuri bambara amapantaro asanzwe. Aba banyeshuri bariga bagatsinda, ndetse banatsinda neza ku rwego rw'igihugu. Ibi, reka bitume dusoza twibaza niba koko imyabarire runaka hari icyo ishobora guhindura ku bushobozi bw'umuntu, cyangwa niba byose ari imyumvire n'akamenyero.

    Amafoto

    Umwambaro wa ‘Kilt’ nta mufuka ugira wo kubikamo



    Abasoje muri iki kigo bajya bagaruka bakisanisha  n’abakihiga

    Ntago buri gihe abahungu bahora bambaye ayo majipo




    Ni ishuri ryakira n’abanyamahanga 




    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118607/biratangaje-ikigo-abahungu-biga-bambaye-amajipo-gikomeje-gutangaza-isi-harimo-nabanyarwand-118607.html