
Category: Uncategorized
-
Basketball: U Rwanda rutsinzwe na Sudani y’Epfo i Kigali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ni umukino watangiye u Rwanda rusabwa gutsinda Sudani y’Epfo kuko mu duce tubiri tw’iri rushanwa twari tumaze gukinwa, u Rwanda rwari ku mwanya wa nyuma (…) -
FIBAWCQ: Ikipe y’ u Rwanda yatsinzwe na Sudan… – #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa Gatanu, ni bwo muri BK Arena i Kigali, hatangijwe iyi mikino ku mugaragaro, aho ikipe y’ u Rwanda yacakiranye n’iya Sudani Y’epfo mu mukino wo gufungura irushanwa, warebwe na Perezida Paul Kagame.
Uyu mukino wo mu itsinda B, watangiye i Saa 18:00, aho ikipe y’ u Rwanda yari ikeneye gutsinda uyu mukino kugira ngo izamure amahirwe yo kuzakina mu ijonjora rya Kane n’irya Gatanu, bashaka itike.
Amakipe yombi yatangiranye imbaraga, ariko Sudani y’Epfo itanga abasore b’ u Rwanda kwinjira mu mukino, agace ka mbere karangira Sudani Y’Epfo ifite amanota 22 kuri 13 y’ u Rwanda.
![]()
Mu gace ka kabiri, Sudani y’Epfo yarushijeho kugira imbaraga, igasoza iyoboye umukino n’amanota 44 kuri 25 y’ u Rwanda. Aha umukino wasaga n’uworoheye cyane abakinnyi ba Sudani y’Epfo.
Mu gace ka Gatatu, ikipe y’ u Rwanda yiminjiyemo agafu, ibasha kwinjiza amanota 23 kuri 10 ya Sudani y’Epfo, byatumye ako gace karangira amanota y’ikinyuranyo yagabanutse cyane, aho Sudani y’Epfo yari ifite amanota 52 kuri 48 y’ u Rwanda.
![]()
Agace ka Kane ari nako ka nyuma k’umukino, ikipe y’ u Rwanda yagatangiye ifite icyizere cyinshi ndetse n’abafana bayo byari uko, ariko ntabwo byabaye amahirwe kuko Sudani y’Epfo yakihariye, umukino urangira inatsinze amanota 73 kuri 63 y’ u Rwanda.
Ikipe y’ u Rwanda izagaruka mu kibuga ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, aho izakina umukino wa kabiri n’ikipe ya Cameroon bari kumwe mu itsinda B, uhereye i Saa 18:00 z’umugoroba.
Undi mukino wo mu itsinda B uratangira i Saa 21:00, uhuze Cameroon na Tunisia.
Muri iri tsinda, Sudani Y’epfo iyoboye urutonde n’amanota 8, hagakurikiraho Tunisia ifite 5 na Cameroon ifite 4, mu gihe ikipe y’ u Rwanda ari iya nyuma n’amanota 4.
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
Perezida Kagame na Minisitiri Munyangaju barebye umukino
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
Nsobozwabyosenumukiza ashaka inzira
![]()
![]()
![]()
AMAFOTO: Shema InnocentÂ
-
Muhanga: Kwibohora bizananye no gufungura agace ko kwidagaduriramo( Car Free Zone) mu muhanda Imbere ya Gare #rwanda #RwOT
Umuhanda uri imbere ya Gare ya muhanga, kuri uyu wa 01 Nyakanga 2022 wafunzwe, nta kinyabiziga cyemerewe kuhanyura kuko hahariwe abidagadura ( Car Free Zone). Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage, Mugabo Gilbert yabwiye intyoza ko abafite ubunywero aha hantu, abashinze intebe mu muhanda n'abaza kwidagadura badakwiye kurangara, ahubwo ko mu gihe bizihiza Kwibohora kw'Igihigu, bikwiye kubabera intangiriro yo kugikunda no kukitangira nkuko abakibohoye babikoze.
Uyu muyobozi, ibi yabibwiye Umunyamakuru wa intyoza.com ubwo hafungwaga umuhanda wo rwagati mu mujyi wa Muhanga uca imbere ya Gare, hagashyirwa ubunywero bwo mu muhanda, aho abantu baza kwidagadurira.

Aha se wamenya ko ari hamwe mu muhanda imbere ya gare ya Muhanga!? Yagize ati' Mu mwaka wa 28 twizihiza kubohorwa ku Igihugu cyacu, dukwiye gukomeza gukora twirinda ko twarangara kuko ababohoye Igihugu bari bafite Umutima no kutadohoka ngo barekere, ahubwo bitwararika ku gihango bagiranye n'Igihugu cyo kukirinda no kucyitangira bakamenera amaraso abagituye'.
Akomeza yemeza ko umuturage wese akwiye gushimishwa no kwidegembya bahawe n'ababohoye Igihugu. Yaboneyeho ku basaba gukomeza guharanira ko Igihugu cyakomeza gutera imbere kikagera ku ntego yo guteza imbere abagituye no kubaha ibyishimo biciye mu myidagaduro itandukanye.
Mugabe Oreste, umuturage waje bwa mbere aha hantu ari nabwo bwa mbere agace nk'aka gashyizweho mu Karere ngo abidagadura bidagadure, yavuze ko yishimiye iki gikorwa, ko ndetse adashobora kuhabura. Avuga kandi ko nk'umuturage asanga bishimishije, bikanagaragaza urwego rwo gushakira ibyishimo abatuye uyu mujyi.
Yagize ati' N'ubundi dusanzwe tujya mu tubari, ariko noneho turemeye!. Muhanga dukunda ibirori kandi nanjye najyaga njya gushaka aho bacuranga nkanywa rimwe none barabitwegereje, ahubwo bizahoreho kuko byanatuma abatutage babona uko bishima! Reba abashungereye ejo hazaba huzuye benshi'.
Umwizerwa Briella, we avuga ko yageze ku Gisimenti ya KigaliGisimenti akareba uko hakora n'uko hitabirwa. Yemeza ko nubwo iki gikorwa ari cyiza, ariko ko aha hakibura byinshi. Avuga kandi ko mu bikwiye gukorerwa aha hantu mu bijyajye no kwidagadura, hanakwiye gutangirwa ibiganiro byo kwigisha urubyiruko kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse no kwirinda inda z'indaro(zitateganijwe) kugirango birusheho kugenda neza.

Iki gikorwa cyije bwa mbere muri uyu mujyi wa Muhanga, kiramara iminsi 3 abantu bidagadurira muri iki gice cy'umuhanda cyateguwe. Ni igikorwa kandi ubuyobozi bw'Akarere buvuga ko kizajya kiba buri mpera z'icyumweru cya kane cy'Ukwezi mu rwego rwo kwegereza ibyishimo abatuye uyu mujyi wa Muhanga. Biteganijwe ko kizajya gitangira 18:00 z'Umugoroba kigeze mu gitondo abantu bidagadura.
Akimana de Dieu
-
Perezida Kagame yongeye kohereza Intumwa mu muhango wo kwizihiza Ubwigenge bw'u Burundi [AMAFOTO] #rwanda #RwOT
Mu kwizihiza imyaka 60 u Burundi bumaze bubonye ubwigenge, u Rwanda rwahagarariwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga,Dr.Vincent Biruta wanashyikirije Perezida Ndayishimiye ubutumwa bwa mugenzi we w'u Rwanda.
Hari na Brig. Gen.Vincent Nyakarundi, Umuyobozi ushinzwe iperereza muri Minisiteri y'Ingabo
Mu mwaka ushize ubwo habaga ibirori byo kwizihiza imyaka 59 u Burundi bwari bumaze bubonye Ubwigenge,Perezida Ndayishimiye yishimiye kwakira Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda,Dr.Edouard Ngirente,wari uhagarariye Perezida Kagame.
Kuri uwo munsi,Perezida Ndayishimiye yishimiye ko Perezida Kagame yohereje Minisitiri w'Intebe,Dr.Edouard Ngirente kumuhagararira muri ibi birori.
Perezida NDAYISHIMIYE yagize ati 'Hari igitabo twari tumaze imyaka twandika, u Burundi n'u Rwanda, turizeye ko tugiye kugira tugisome kugira ngo dutangire igice gishya.Twizeye ko ibyakera turimo kubisoza tugiye gutangira ibishya…..
None rero,nyakubahwa Minisitiri w'intebe utujyanire ubutumwa bw'Abarundi ku nshuti zacu,Abanyarwanda bose cyane cyane indamutso yacu kuri Nyakubahwa Paul Kagame umukuru w'igihugu cy'u Rwanda.Umubwire ko twishimye cyane aka karenge mwagejeje hano mu Burundi kandi kaduhaye icyizere gikomeye.Murakoze.'
Ibihugu byombi byagiye byohererezanya intumwa mu gutsura Umubano ndetse na Perezida Kagame mu minsi ishize yavuze ko ibiganiro bigeze kure kugira ngo umubano wongere ube mwiza cyane.
U Rwanda n'u Burundi bisanzwe ari ibihugu bifite byinshi bihuriyeho cyane ko n'ururimi rw'ibihugu byombi rwenda gusa. Ibihugu byombi byabonye ubwigenge igihe kimwe tariki 01 Nyakanga 1962 ku bukoloni bw'Ababiligi (hashize imyaka 59). Mu Rwanda kuri iyi tariki hatangwa ikiruhuko, naho ibirori bigahuzwa n'umunsi wo kwibohora tariki 04 Nyakanga.
Umubano w'ibihugu byombi warushijeho kuba mubi guhera mu mwaka wa 2015 ubwo u Burundi bwashinjaga u Rwanda gucumbikira abashatse guhirika ubutegetsi mu Burundi, ariko u Rwanda na rwo rugashinja u Burundi gucumbikira no gushyigikira abahungabanya umutekano w'u Rwanda.



-
Kigali Serena Hotel yagabiye Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT
Ni igikorwa cyabaye ku wa 29 Kamena, ku biro by'Umurenge wa Mageragere. Abahawe inka basanzwe batuye mu tugari twa Mataba na Kankuba twose tugize Umurenge wa Mageragere.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge, Emmy Ngabonziza yashimiye Kigali Serena Hotel kubera ubufatanye basanzwe bafitanye mu guteza imbere imibereho myiza y'abaturage.
Ati 'Ni ibintu bishimishije kubona batekereza ko hari Abanyarwanda bababaye by'umwihariko abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bakeneye gufashwa, ni ikintu cy'agaciro ngira ngo mbashimire. Byaba ari ibintu bishimishije kubona n'ibindi bigo by'abikorera bigendera muri uyu mujyo.'
Yasoje asaba abaturage bahawe inka kuzifata neza kugira ngo zibabyarire umusaruro ku buryo bazoroza na bagenzi babo.
Umuyobozi Mukuru wa Kigali Serena Hotel, Daniel Sambai yavuze ko ari ngombwa kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no gusigasira ibyagezweho mu nzira yo kwiyubaka.
Uyu muyobozi kandi yavuze ko Kigali Serena Hotel buri mwaka by'umwihariko mu bihe byo kwibuka ifata iya mbere igafata mu mugongo abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati 'Ubu twahisemo kwifashisha gahunda ya Gira Inka Munyarwanda mu rwego rwo gufasha abababaye, kubera ko iri mu zitanga ibisubizo birambye kandi inyungu zikagera kuri benshi.'
Yashoje yizeza ko bakomeza gukorana n'ubuyobozi cyane muri gahunda nk'izi zo guharanira kuzamura imibereho myiza y'abaturage.
Umuyobozi ushinzwe Abakozi muri Kigali Serena Hotel, Eric Mugesera, yavuze ko buri mwaka bategura ibikorwa nk'ibi byo gutanga imfashanyo zitandukanye ku bantu barokotse cyane muri iyi minsi 100 yo kwibuka kugira ngo babone ko batari bonyine.
Ati 'Bamwe muri aba bari batunze inka kera, ziza kwicwa izindi zirasahurwa, birumvikana ko kuboroza ari uburyo bwo kubereka ko tubazirikana. Tuba kandi tugamije kwereka abacyibitsemo urwango n'abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ko twiteguye kubahashya.'
Umwe mu bagabiwe inka wiciwe umuryango agasigarana umwana umwe gusa, Nayigiziki Marceline, yishimiye inka yahawe anashimangira ko igiye kubafasha kubona ifumbire.
Epiphanie Mukarusine na we wahawe inka yishimiye iki gikorwa anemeza ko inka yahawe izamufasha kwiteza imbere.
Ati 'Twarebaga abandi boroye tukumva turabyifuje, twakenera amata tukajya kuyasaba mu baturanyi ari uko ubu natwe tugiye kujya tuyabona ndetse tubone n'ifumbire twifashisha mu buhinzi. Ndashimira Kigali Serena Hotel yaje kudufata mu mugongo ikatwereka ko ituzirikana.'
Izi nka zahawe imiryango umunani yarokotse Jenoside mu Murenge wa Mageragere
Iki gikorwa cyitabiriwe n’ubuyobozi bwa Kigali Serena Hotel ndetse n’ubw’Akarere ka Nyarugenge
Imiryango yagabiwe uko ari umunani yavuze ko izi nka igiye kuzibyaza umusaruro
Abahawe izi nka basabwe kuzifata neza
Abagabiwe bashimiye Kigali Sereka Hotel kuba yabibutse
Umuyobozi ushinzwe Abakozi muri Kigali Serena Hotel, Eric Mugesera, yavuze ko buri mwaka bategura ibikorwa nk'ibi byo gutanga imfashanyo zitandukanye ku bantu barokotse
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge, Emmy Ngabonziza yashimiye Kigali Serena Hotel kubera ubufatanye basanzwe bafitanye mu guteza imbere imibereho myiza y'abaturage
Umuyobozi Mukuru wa Kigali Serena Hotel, Daniel Sambai yavuze ko ari ngombwa kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no gusigasira ibyagezweho mu nzira yo kwiyubaka
Ifoto rusange y’abitabiriye igikorwa cyo koroza abarokotse Jenoside mu Karere ka NyarugengeAmafoto: Rwema
-
Mbappe yatunguranye kubera amagambo yavuze kuri Cristiano Ronaldo na Messi #rwanda #RwOT
Rutahizamu wa PSG,Kylian Mbappe avuga ko kugera ku rwego rwa Messi na Ronaldo bidashoboka ahanini bitewe n'uduhigo bakoze mu mupira w'amaguru ndetse na n'ubu bakaba bagikataje mu kudukora.
Aganira n'Ikinyamakuru Esquire,Mbappe yavuze ko kuvuga ko wagera ku rwego rwa Messi cyangwa Cristiano Ronaldo byaba ari ukwirarira cyangwa se kwiyemeza ibyo utashobora.
Ati “Kwibwira ko uzakora byiza kubarusha [Messi na Ronaldo] birenze kwiyemera cyangwa kwiyemeza,N'ukudatekereza.Bariya bakinnyi ni ntagereranwa.Baciye amategeko yose ajyanye n'impuzandengo.”
Kylian Mbappe afatwa nk'umwe mu bakinnyi bazasimbura Messi na Ronaldo mu kuyobora isi ariko ntabwo yizera ko yagera ku rwego rwabo.
Mbappe yahishuye ko yakuze akunda Cristiano Ronaldo ndetse mu cyumba cye ngo yari yarujujemo amafoto y'uyu mukinnyi usigaye akinira Manchester United.
Mbappe yiteguye gufasha PSG kwegukana igikombe cya UEFA Champions League yifuza cyane nyuma yo gutenguha Real Madrid akayongerera amasezerano y'imyaka 3 muri Gicurasi uyu mwaka.
-
Umunyarwanda Dj Dizzo usigaje iminsi mbarwa ku Isi, yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga #rwanda #RwOT
Mutambuka Derrick wamamaye nka Dj Dizzo yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko bamwe bamenye ko yafataga ku ngufu abagore none bakaba baramutangiye amafaranga amugarura mu Rwanda.
Uyu muhungu urwaye kanseri ndetse akaba yarabwiwe ko atazakira, yari asanzwe aba mu Bwongereza, akibimenya yasabye ababyeyi ko bamufasha akaza gupfira mu Rwanda.
Umuryango we wifashishije abantu kugira ngo aze, aho yahageze mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 24 Kamena 2022 aherekejwe na se na murumuna we.
Kugeza icyo nta kibazo cyari cyakabaye, byaje gusemburwa n’uko habonetse inkuru zitandukanye zo mu binyamakuru byo mu Bwongereza bigaragaza ko uyu muhungu yafunzwe imyaka 9 n’amezi 9 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo guhohotera abagore abafata ku ngufu.
Ni inkuru zasohotse mu binyamakuru birimo The Chronicle muri 2017, iya Daily Mail ivuga uburyo hari umugore yasigiye ibikomere 34 n’izindi, aho bavuga ko ari ibyaha yatangiye gukora 2015.
Ibi ni byo abakoresha urubuga rwa Twitter, bifashishije ‘Twitter Space’ n’izindi post bagendeyeho basaba ko amafaranga batanze yo gufasha uyu muhungu yasubizwa.
GoodFather kuri Twitter, watanze amadorali 80 yo gufasha Dj Dizzo ari nawe washyizeho Twitter Space, yavuze ati “Icyakurikireho navuze nti uyu muntu ni we cyangwa ni ukubeshya, baje kutwiba nk’uko byagenze kwa D’amour [Umukinnyi wa filime].”
“Erega umuntu ntabwo atinya ishyamba atinya icyo barihuriyemo nacyo. Muryango n’abantu bagiye kumufasha, uyu mwana mu by’ukuri mumuherekeje mukuri. Muri [â¦.] mu by’ukuri mumuherekeje mu kinyoma.”
'Umwirabura’ yanditse agira ati 'Yego yarakosheje kandi cyane, gusa kandi yarabihaniwe. Mumureke apfe neza ni ukuri.'Anonymus-Rwanda yanditse agira ati 'Uyu se yaba ari Dj Dizzo cyangwa internet yaribeshye. Yahawe/yabwiwe ko asigaje iminsi 90 yo kubaho cyangwa yo kuba yavuye ku butaka bw’u Bwongereza. Ababizi batubwire.'
Amaburakindi ati 'Ese wowe ushyigikiye abashaka ko basubizwa amafaranga yafashijwe Dj Dizzo cyangwa uri Contre yabo!? Eh ko bikaze!'
Inyamamare Benedic ati 'nyabusa nimube abantu, DJ Dizzo murumva abaye umwe muri twe yakwakira ate ayo magambo yanyu. Reka tuvuge ngo ibyo byaha yarabikoze, basi mwaretse tukibuka ko impyisi y’iwanyu basi ikurya ikurundarunda, basi tumurundarunde. Mbega isiiii'
Dj Dizzo ushinjwa gufata abagore ku ngufu mu Bwongereza -
Basketball: Ibihugu 8 byahuriye i Kigali mu i… – #rwanda #RwOT
Aha i Kigali hatangiye imikino y’amakipe umunani yo muri Africa ari mu itsinda rya mbere n’irya kabiri (A&B), mu gihe andi makipe umunani ari gukinira i Abidjan muri Côte D’Ivoire n’ i Cairo mu Misiri.
Amakipe yahuriye i Kigali ni Nigeria, Cape Verde, Uganda na Mali bari mu itsinda A, ndetse n’andi ari mu itsinda B, ariyo; u Rwanda, Sudani y'Epfo, Tunisia na Cameroon.
Ikipe y'u Rwanda irakina umukino wayo wa mbere na Sudani y’Epfo i Saa 16:00 z’uyu wa Gatanu, izakine uwa kabiri na Cameroon kuwa Gatandatu, nyuma isoreze kuri Tunisie ku Cyumweru tariki ya 3 Nyakanga uyu mwaka ari nabwo iri jonjora rizaba rirangiye.
Mu ijonjora ribanza riheruka kubera i Dakar muri Sénégal, kuva tariki 26 Ugushyingo 2021, ikipe y’ u Rwanda yasoje nta mukino n’umwe itsinze, bivuze ko kugira ngo izajye mu ijonjora rikurikira isabwa gutsinda imikino yose y’ i Kigali.
![]()
Ikipe y’ u Rwanda ifite umukoro ukomeye
Uyu musaruro uzashingirwaho mu kubara amanota yo gushaka amakipe atanu azahagararira Umugabane wa Afurika mu gikombe cy'Isi cya 2023.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu 16 bya Afurika byabashije gukina muri Afrobasket 2021 nayo yabereye i Kigali, biyahesha itike yo gukina muri aya majonjora yo guhatanira kuzajya mu gikombe cy’isi.
Nyuma y’iri jonjora rya Gatatu, muri buri tsinda hazazamuka amakipe atatu, bityo haboneke amakipe 12 azaba yitwaye neza, azakomeze guhatana mu ijonjora rya Kane n’irya Gatanu, ari naho hazagaragara amakipe atanu azahagararira Africa mu gikombe cy’isi.
Kugira ngo u Rwanda ruzinjire mu bihugu 12 bizajya mu ijonjora rya Kane rizaba riguzwe n’amatsinda abiri, rurasabwa nibura kuva ku mwanya wa nyuma ruriho mu itsinda B.
![]()
Uko imikino yo kuri uyu wa Gatanu iteganijwe
-
Mu Ngengo y’Imari y’Umujyi wa Kigali harimo guhangira akazi abarenga ibihumbi 40 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali yatoye Ingengo y’Imari ingana n’Amafaranga y’u Rwanda miliyari 137 na miliyoni 500 azakoreshwa mu mwaka wa 2022/2023, (…)
-
Lt Gen MUBARAKH Muganga yasubije abategereje ko APR FC yinjiza abakinnyi b’abanyamahanga #rwanda #RwOT
Inkuru iri ku rubuga rwa APR FC ivuga ko Lt Gen MUBARAKH Muganga yagize ati 'Maze iminsi numva abantu bavuga ko tuzashyiramo abakinnyi b’abanyamahanga ibi sibyo rwose. Ubuyobozi bwa APR F.C kugeza ubu bumaze kubisobanura inshuro nyinshi cyane gahunda yafashwe ni iyo guha amahirwe abana b’Abanyarwanda kandi ibi yabigezeho.'
Gen Mubarakh avuga ko APR F.C ihura n’andi makipe muri shampiyona yo anakinisha abakinnyi b’Abanyamahanga kandi ngo yashyigikiye ko bava kuri 3 bakaba 5.
Ati 'Ndetse nibashaka bazabongere babe 7 babanzamo kugira ngo gusa APR ibone aho ipimira ingufu z’abasore bayo.'
Umuyobozi wa APR FC yavuze ko batavanga gahunda bihaye cyane ko ikipe ifite n’ishuri ry’umupira w’amaguru, APR Football Academy.
Yagize ati 'Nsubire kuri APR F.C n’umurongo yafashe, ntabwo twaba turi mu kuzamura impano z’abana b’Abanyarwanda/development dufite Academy n’ibindi byiciro ngo niturangiza tuyivange n’izindi gahunda.
Twishimira ko Academy ya APR F.C imaze gusohora Abakinnyi basaga 100 ku buryo izo kipe zose zikinisha abanyamahanga usanga n’ubundi zigiye zifite muri abo basore ba Academy yacu batari munsi ya 5.
Kuri APR F.C rero iyo niyo ntsinzi ya mbere twishimira gukomeza gutanga umuganda wo kubaka ruhago nyarwanda ndetse n’u Rwanda muri rusange.'
Mubarakh avuga ko niba APR FC yarakinnye imikino 50 ntayo irayikora mu ijisho ndetse igakomeza igatwara igikombe ayo makipe afite uruhuri rw’abanyamahanga, biyiha imbaraga zo kudahindura iyo politike yihaye.
Ati 'Nibutse ko dutwaye igikombe cya shampiyona imyaka 3 twikurikiranya nta we ukoraho, ibigwi dukesha abo mwita Kanyarwanda mubannyega. Kuri twebwe nka APR biduha kumva ko politike yacu yatsinze. Ahubwo tukanibaza tuti ese abarwanya iyo gahunda si uko bifuza ko tugarura abanyamahanga ngo babone aho banyura ngo dutsindwe ?'
IVOMO : APR FC Website
















