Category: Uncategorized

  • Amakuru mashya ku Basirikare b’u Rwanda n’Abarwanyi ba M23 bivugwa ko bishwe n’Ingabo za Congo #rwanda #RwOT

    Imirwano irakomeje muri Teritwari ya Rutshuru aho impande zombi zihanganiye ku dusozi dutandukanye, bamwe bafata umusozi uyu munsi abandi ejo bakawisubiza binyuze mu kibatsi cy’umuriro w’amasasu.

    Umuvugizi wa Sokola 2, Lt Col Guillaume Ndjike ku wa Gatanu tariki 1 Nyakanga, 2022 yabwiye itangazamakuru ko ingabo za Leta ya Congo, FARDC zishe muri rusange abarwanyi 27 b’umutwe wa M23, yongeyeho ko mu bishwe harimo'Abasirikare b’u Rwanda.'

    Ni mu mirwano ikaze yabaye hagati yo ku wa Kane tariki 30 Kamena n’uwa Gatanu tariki 01 Nyakanga, 2022 ahitwa Ntamugenga.

    Yagize ati 'Umwanzi yaratsinzwe. Twishe abantu 27 ku ruhande rwa M23 n’u Rwanda. Twakuye kandi intwaro ku mwanzi, harimo intwaro 5 zo mu bwoko bwa AK-47, ariko kandi n’ibicuruzwa bikoreshwa mu bya farumasi, radiyo ya Motorola, ingofero n’imyenda ya gisirikare 'Made in Rwanda.'

    Umuvugizi w’umutwe wa M23 mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 02 Nyakanga, 2022 yabwiye Umuseke ko ibyatangajwe n’ingabo za Leta ya Congo ari ibinyoma .

    Abajijwe ibyerekeye iyicwa ry’abarwanyi 27 ba M23 mu minsi ibiri gusa yagize ati 'Mensonge !' barabeshya.

    Major Willy Ngoma mu kiganiro cyihariye na UKWEZI yatubwiye ko abavanga u Rwanda mu Ntambara ya M23 ntashingiro bafite anashingamira ko nta nkunga n’imwe rutera uyu mutwe.

    Twe nka M23 turashima u Rwanda, ntitwabura kuvuga ukuri ngo dushimishe abantu|| Major Willy Ngoma

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Amakuru-mashya-ku-Basirikare-b-u-Rwanda-n-Abarwanyi-ba-M23-bivugwa-ko-bishwe-n-Ingabo-za-Congo

  • Bazivamo Christophe ari mu gahinda ko gupfusha Umuhungu we wigaga US #rwanda #RwOT

    Polisi yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Arkansas, iri mu iperereza ku rupfu rw'umusore w'imyaka 23 y'amavuko witwa Hirwa Nshuti Bruce, wasanzwe hafi y'inyubako abanyeshuri ba Kaminuza ya Arkansas babamo yapfuye.

    Uwo muhungu, ni uwa Bazivamo Christophe wabaye Minisitiri mu bihe bitandukanye mu Rwanda. Magingo aya, ni Umunyamabanga Mukuru wungirije w'Umuryango w'Ibihugu bya Afurika y'Iburasirazuba (EAC) ndetse ni na Vice Chairman w'Umuryango wa FPR Inkotanyi.

    Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko mu ijoro ryo ku wa 28 Kamena, Hirwa yari kumwe n'abandi bagenzi be bari gusangira, umurambo we uza kuboneka bukeye.

    Bazivamo yabwiye IGIHE ko bitoroshye kubura umwana mu buryo nk'ubu, kandi nta kibazo kindi yari afite cy'uburwayi. Ati 'Ntabwo yari arwaye, nta kibazo na kimwe yari afite kandi yari kumwe na bagenzi be ijoro ryabanjirije umunsi bamubonyeho yapfuye. Yari kumwe na bagenzi barasangira aho babanaga kugera nijoro saa yine, buri wese ajya kuryama.'

    Amakuru y'ibanze umubyeyi we yahawe, ni uko mu ijoro ry'itariki 28 Kamena, Hirwa yari kumwe na bagenzi be baganira, banasangira, bukeye ku itariki 29 Kamena, umurambo we uboneka saa tatu za mu gitondo.

    Ati 'Baryamye saa yine bose. Ni yo makuru bagenzi be babanaga batanze. Aho basanze umurambo ntabwo ari kure y'aho batuye, ni nko mu minota itanu, ni hafi y'inyubako z'abanyeshuri bose babamo hafi aho. Polisi yahasanze umurambo, abanyeshuri babanaga aho nabo ntibazi uko byagenze, kuko bagiye kuryamira rimwe.'

    Mbere y'uko bajya kuryama, umwe mu basore bari kumwe n'umuhungu wa Bazivamo, ngo bajyanye mu cyumba, asiga azimije amatara aryamye. Mu gitondo bamwe bagiye kwiga, abandi bajya ku kazi, batashye bakirwa na Polisi ibabaza uko byagenze, basobanura ko batazi ibyabaye ko bamuheruka bari kumwe ku mugoroba.

    Bazivamo ati 'Polisi icyo ivuga, ni uko iri gushaka za camera kugira ngo bamenye icyabaye ariko babona ko ari umuntu wishwe.

    'Ntabwo byoroshye gutakaza umwana mu gihe abantu bagakwiriye kuba bishimye, ukumva umuntu apfuye ari umusore, nta cyaha cye. Kubyakira biragoye kuko hari ibintu biba bikurikira ibindi, abo twatakaje ni benshi kandi umuntu watakaje abantu kongera gutakaza abandi biba bigoye.'

    Hirwa yigaga muri Kaminuza ya Arkansas mu bijyanye n'ubumenyi kuri mudasobwa. Yagombaga kurangiza amasomo mu Ukuboza uyu mwaka. Yari afite imyaka 23 y'amavuko.

    Uyu musore witabye Imana, ni uw'umugore wa kabiri wa Bazivamo kuko uwa mbere yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyo gihe Bazivamo yari mu Budage aho yigaga.

    IVOMO:IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/bazivamo-christophe-ari-mu-gahinda-ko-gupfusha-umuhungu-we-wigaga-us

  • UBUHAMYA bwa Minisitiri Dr Jean Damascene Bizimana mu rubanza rwa Laurent Bucyibaruta #rwanda #RwOT

    Yagaragarije urukiko ko Laurent Bucyibaruta, atabaye Perefe wa Gikongoro ku buryo bw’impanuka, ahubwo ko ari we wagombaga gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside muri iyo Perefegitura.

    Mu buhamya burebure yatanze hifashishijwe ikoranabuhanga, ku nzira igoye Abatutsi banyuzemo, kugera kuri Jenoside yabakorewe, Minisitiri Jean Damascene Bizimana, yavuze ko Perefegitura ya Gikongoro yateguriwemo kandi ikageragerezwamo Jenoside, aho mu 1963 hapfuye Abatutsi basaga ibihumbi 20.

    Yavuze ko no muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari yo Ntara yarokotsemo Abatutsi bake kurusha izindi, bigaragaza ubukana yari ifite.

    Yabwiye urikiko kandi ko Laurent Bucyibaruta yavanywe i Kibungo akajyanwa kuba Perefe wa Gikongoro, kugira ngo ashyire mu baturage urwango rwo kwanga Abatutsi rwabibwaga na MRND, kuko uyu mugambi wari waranze kujya mu baturage, bari biganje mu mashyaka ya MDR na PSD. Kuri iyi ngingo, Laurent Bucyibaruta wa MRND, yavuze ko iri shyaka atari ryo ryashyiragaho ba Perefe, kuko byakorwaga mu nama ya Guverinoma igizwe n’amashyaka menshi.

    Yagize ati : “Sinari kwanga gukora inshingano, nagiriwe icyizere na Guverinoma. Aho bantumaga ni ho najyaga”.

    Minisitiri Bizimana yavuze ko Laurent Bucyibaruta yakoresheje inama muri Cyanika ku itariki 14 Mata, ati : 'Iyo yahamagariraga Abahutu kwica, kwikiza umwanzi, bivuze Umututsi, hagashyirwaho za bariyeri, ari nako bacunga Abatutsi bahungiye kuri Paruwasi, ngo hatagira uhava'.

    Minisitiri Bizimana yavuze ko itariki yo kwica Abatutsi yemezwaga ari uko babona ko abo bashaka kwica bahageze, ku buryo iyo baburagamo umwe, bamuhigaga kugeza bamwishe. Bucyibaruta ariko, avuga ko nta nama ishishikariza abantu urwango yigeze akoresha.

    Uretse kuvuga ko bahurizaga Abatutsi hamwe kugira ngo babone uko babica bitabagoye, yongeyeho ko Jenoside muri Gikongoro yari yarateguwe.

    Atanga urugero ko tariki 7 Mata 1994 indege ya Habyarimana wari umukuru w’Igihugu, iraye iguye Abatutsi batangiye kwicwa, ndetse ngo ibyo byari byaravuzwe, byaranditswe mu binyamakuru bitandukanye birimo ikinyamakuru le Monde, Radiyo Vatican, … bivuga ko mu Rwanda hari gutegurwa Jenoside.

    Ni ho ahera avuga ko Jenoside itateguwe mu ijoro indege yaguyemo, ahubwo ko ari ibintu byafashe igihe bitozwa abaturage, ndetse ko Kayibanda Gregoire wabaye Umukuru w’u Rwanda mbere ya Habyarimana ubwe yagiye ku Gikongoro gutangiza ubwicanyi, aha uburenganzira Abahutu kwica Abatutsi, aho uwahohoteraga cyangwa akica Umututsi nta nkurikizi zamubagaho.

    Ibyo kandi ngo byanavuzweho kare n’abo yita abahezanguni b’Abahutu mu 1992. Ahera ku ijambo rya Dr Leon Mugesera yavugiye ku Kabaya tariki 22 Ukuboza 1992 ahamagarira Abahutu kwica Abatutsi bakabata muri Nyabarongo bagasubira iwabo muri Ethiopiya.

    Yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi, abayikoze batigeze barobanura cyangwa ngo bagire impuhwe kuko bicaga bose uhereye ku ruhinja, ati : ' Ntimubikore nka 1959 aho abana babarekaga, ahubwo yaba umurwayi, umugore n’umwana bose ni ukubica.'

    Minisitiri Bizimana yavuze ko mu mwaka wa 1959 aribwo byashyizwemo imbaraga. Ingabo z’u Rwanda icyo gihe zasohoye inyandiko isinyweho na Col Nsabimana Deogratias wari umwe mu bayobozi bazo ivuga ko umwanzi ari Umututsi, yaba uri imbere cyangwa hanze y’Igihugu.

    Ati 'Ibi ni ibyerekana ko kwica Umututsi wese byatangiye mbere ya 1994. Mu 1994 byose byari byarateguwe hasigaye gukusanya Abatutsi aho babasha kubagenzura.'

    Minisitiri Bizimana yavuze ko ubwe yabuze abantu mu muryango we bagera kuri 84, bishwe muri Jenoside. Yavuze ko abayobozi bakuru bakwirakwizaga imvugo z’urwango, bakoreshaga amagambo azimije, nk’inyenzi, gukora akazi,.. ariko abo babwira bakamenya icyo bababwiye.

    Laurent Bucyibaruta wahoze ari Perefe wa Gikongoro ubu arimo kuburanira mu Bufaransa

    Yavuze ko n’ubwo imanza zikurikirana abasize bakoze ibyaha mu Rwanda bagahunga nta wari uzi ko zizagera aho zikaba, imanza nk’izi, zikaba zikenewe kugira ngo Abanyarwanda ndetse n’isi yose bamenye ukuri nyako kuri Jenoside, kandi abakoze ibyaha babihanirwe.

    Biteganyijwe ko uru rubanza, ruzasozwa ku itariki 12 Nyakanga 2022.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/UBUHAMYA-bwa-Minisitiri-Dr-Jean-Damascene-Bizimana-mu-rubanza-rwa-Laurent-Bucyibaruta

  • Ikipe y’abakinnyi 5 beza ba Basketball mu maso ya Kaje Elie (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Kapiteni w’ikipe ya REG BBC, Kaje Elie avuga ko mu Rwanda hari abakinnyi beza benshi ndetse bigoranye kuba yatoranya ikipe nziza kuri we, ariko hari abakinnyi abona bari hejuru y’abandi.

    Muri iyi kipe y’abakinnyi 5 bagikina kuri ubu yatoranyije, igizwe n’abakinnyi 4 bakinana muri REG BBC ndetse n’umwe wa Patriots BBC.

    1. Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson

    Nshobozwabyosenumukiza ni umukinnyi wa REG BBC ukina nka ‘Point Guard’, ku mwanya we ni we mukinnyi Kaje Elie abona w’umuhanga.

    Uretse ibyo anahamya ko bibaye ngombwa ko habonetse amahirwe yahabwa umukinnyi umwe w’umunyarwanda, yemeza ko kuri we yahabwa Nshobozwabyosenumukiza.

    2. Niyonkuru Pascal [Kaceka]

    Uyu na we ni umukinnyi wa REG BBC ukina nka ‘Shooting Guard’, yakiniye amakipe atandukanye nka Espoir BBC, APR BBC ndetse na REG BBC arimo kuri ubu.

    3. Ndizeye Ndayisaba Dieudonne

    Ni umukinnyi wa Patriots BBC wavukiye mu karere ka Nyanza, uyu musore ukina nka ‘Small Forward’ ni we mukinnyi utari uwa REG BBC uri kuri uru rutonde.

    Ndizeye akaba yanabaye MVP wa shampiyona y’u Rwanda ya 2019.

    4. Shyaka Olivier

    Shyaka Olivier w’imyaka 26 wanabaye kapiteni w’ikipe y’igihugu, ubu akaba akinira REG BBC ni undi mukinnyi uri kuri uru rutonde. Yakiniye amakipe arimo Kigali City BBC, Espoir BBC na REG BBC.

    5.Kaje Elie

    Kaje Elie w’imyaka 27 usanzwe ari kapiteni w’ikipe ya REG BBC, ni na we waba ari kapiteni w’iyi kipe. Yanyuze mu makipe atandukanye arimo Patriots BBC ndetse na REG BBC akinira uyu munsi.

    Iyi kipe ikaba yaba itozwa n’umutoza wamutoje muri Patriots BBC na REG BBC, Henry Mwinuka.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ikipe-y-abakinnyi-5-beza-ba-basketball-mu-maso-ya-kaje-elie-amafoto

  • Aristide Mugabe yahawe impano ikomeye imbere y'abafana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi Aristide Mugabe nyuma y'imyaka 11 akinira ikipe y'igihugu ya basket yasezewe ku mugaragaro ndetse ahabwa impano.

    Ishyirahamwe nyarwanda ry'umukino wa Basketball, ryahaye urwibutso Aristide Mugabe nyuma y'imyaka 11 akinira u Rwanda.

    Aristide mugabe umwe mu bakinnyi bakunzwe ndetse mu gihe cye yahaye ikipe y'igihugu ibyo ashoboye mu myaka 11 ayikinira.

    Mugabe nubwo yasezeye mu ikipe y'igihugu azakomeza gukinira ikipe ye ya patriots dore ko ari nawe kapiteni wayo.

    Source : https://yegob.rw/aristide-mugabe-yahawe-impano-ikomeye-imbere-yabafana/

  • Bikira mariya yagaragaye mu kirere ,umupadiri ahita amufotora(AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umupadiri yaciye igikuba ubwo yashyiraga amafoto ya Bikira Mariya nyuna wa Yezu avuga ko yagaragaye mu kirere akaba yamufotoye.

    Umupadiri Gatolika,witwa Fr. Evaristus Bassey, akaba yasangije amafoto ya ' Bikira Mariya ' avuga ko yagaragaye kuri St. Charles Lwanga muri Calabar, muri leta ya Cross Rivers.

    Padiri Evaristus yasangiye amafoto ya ' Bikira Mariya ' avuga ko abantu benshi barimo abatari abagatolika 'babonye ishusho ye.'

    Yanditse ati:

    Ku wa gatatu tariki 22-6-2022 Bikira Mariya yagaragaye muri imwe muri paruwasi yacu i Calabar, Mutagatifu Charles Lwanga. Ni ibintu abantu barenga 100 biboneye, ndetse numupasitori w'abaporotesitanti waje gusura mubyara we, umupadiri wungirije.

    Yafashe aya mashusho. Imirase imukikije yari yaka cyane ku ishusho isobanutse. Yimukiye mu rusengero rweguriwe Imana hanyuma arajyanwa. Byari bitangaje. Ntacyo yabwiye umuntu. Ariko ntekereza ko yaje kwizeza ko Imana iri kumwe natwe.'

    Source : https://yegob.rw/bikira-mariya-yagaragaye-mu-kirere-umupadiri-ahita-amufotoraamafoto/

  • Urujijo ku rupfu rw'umuhungu wa Bazivamo Christophe bikekwa ko yiciwe muri Amerika – #rwanda #RwOT

    Uwo muhungu, ni bucura bwa Bazivamo Christophe wabaye Minisitiri mu bihe bitandukanye mu Rwanda. Magingo aya, ni Umunyamabanga Mukuru wungirije w'Umuryango w'Ibihugu bya Afurika y'Iburasirazuba (EAC) ndetse ni na Vice Chairman w'Umuryango wa FPR Inkotanyi.

    Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko mu ijoro ryo ku wa 28 Kamena, Hirwa yari kumwe n'abandi bagenzi be bari gusangira, umurambo we uza kuboneka bukeye.

    Bazivamo yabwiye IGIHE ko bitoroshye kubura umwana mu buryo nk'ubu, kandi nta kibazo kindi yari afite cy'uburwayi. Ati 'Ntabwo yari arwaye, nta kibazo na kimwe yari afite kandi yari kumwe na bagenzi be ijoro ryabanjirije umunsi bamubonyeho yapfuye. Yari kumwe na bagenzi barasangira aho babanaga kugera nijoro saa yine, buri wese ajya kuryama.'

    Amakuru y'ibanze umubyeyi we yahawe, ni uko mu ijoro ry'itariki 28 Kamena, Hirwa yari kumwe na bagenzi be baganira, banasangira, bukeye ku itariki 29 Kamena, umurambo we uboneka saa tatu za mu gitondo.

    Ati 'Baryamye saa yine bose. Ni yo makuru bagenzi be babanaga batanze. Aho basanze umurambo ntabwo ari kure y'aho batuye, ni nko mu minota itanu, ni hafi y'inyubako z'abanyeshuri bose babamo hafi aho. Polisi yahasanze umurambo, abanyeshuri babanaga aho nabo ntibazi uko byagenze, kuko bagiye kuryamira rimwe.'

    Mbere y'uko bajya kuryama, umwe mu basore bari kumwe n'umuhungu wa Bazivamo, ngo bajyanye mu cyumba, asiga azimije amatara aryamye. Mu gitondo bamwe bagiye kwiga, abandi bajya ku kazi, batashye bakirwa na Polisi ibabaza uko byagenze, basobanura ko batazi ibyabaye ko bamuheruka bari kumwe ku mugoroba.

    Bazivamo ati 'Polisi icyo ivuga, ni uko iri gushaka za camera kugira ngo bamenye icyabaye ariko babona ko ari umuntu wishwe.

    'Ntabwo byoroshye gutakaza umwana mu gihe abantu bagakwiriye kuba bishimye, ukumva umuntu apfuye ari umusore, nta cyaha cye. Kubyakira biragoye kuko hari ibintu biba bikurikira ibindi, abo twatakaje ni benshi kandi umuntu watakaje abantu kongera gutakaza abandi biba bigoye.'

    Hirwa yigaga muri Kaminuza ya Arkansas mu bijyanye n'ubumenyi kuri mudasobwa. Yagombaga kurangiza amasomo mu Ukuboza uyu mwaka. Yari afite imyaka 23 y'amavuko.

    Uyu musore witabye Imana, ni uw'umugore wa kabiri wa Bazivamo kuko uwa mbere yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyo gihe Bazivamo yari mu Budage aho yigaga.

    Yigeze kubwira IGIHE ati 'Imfura yanjye Ikirezi, yishwe afite imyaka ibiri n'amezi atatu, yiciwe mu mugongo w'umukobwa wari umuhetse, umudamu wanjye yiciwe hamwe n'umwana yari ahetse wari ufite amezi abiri n'ibyumweru bitatu. Murumuna w'umugore wanjye wari ufite imyaka 12 na we yarishwe, hamwe n'abakozi bo mu rugo.'

    Umugore wa Bazivamo muri iki gihe, ni murumuna w'uw'uwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Umurambo w'umwana wa Bazivamo wasanzwe hafi y'inyubako abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Arkansas babamo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urujijo-ku-rupfu-rw-umuhungu-wa-bazivamo-christophe-bikekwa-ko-yiciwe-muri

  • Mu mijyi ya Huye na Muhanga hashyizwe Car Free Zone (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Byashyizweho ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Nyakanga 2022.
    Mu Karere ka Huye Car Free Zone yashyizwe mu Murenge wa Ngoma ku muhanda uva “Chinese Restaurant” ujya ahazwi nko kuri 'Gratia', n'ibindi bice bihahuza n'imihanda minini. Yabanjirijwe na siporo rusange.

    Gushyiraho Car Free Zone mu Mujyi wa Huye byari bisanzwe biteganyijwe mu gishushanyo mbonera cy'umujyi cyemejwe ku wa 26 Werurwe 2021.

    Muri icyo gishushanyo mbonera harimo ko ku muhanda umanukira aho bita kwa Venant (Chinese Restaurant) ugakomeza no kuri Motel Gratia, hazashyirwa 'Car Free Zone' kuko nta modoka zizaba zemerewe kuhanyura.

    Harimo kandi ko mu Mujyi wa Huye hazashyirwa ubusitani abantu bashobora kwicaramo baruhuka cyangwa baganira, buzashyirwa imbere y'Ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB); imbere y'Ibiro by'Umurenge wa Ngoma; hafi yo mu Cyarabu ndetse no ku Iposita.

    Ikindi ni uko munsi ya Hotel Credo hakazakorwa ikiyaga naho mu gishanga cyo munsi yo ku i Taba hazashyirwa ikibuga gito cyo gukiniramo golf.

    Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yavuze ko bashyizeho Car Free Zone mu rwego rwo kongera ibyishimo mu mujyi wa Huye.

    Mu mujyi wa Muhanga Car Free Zone yashyizwe imbere ya Gare ya Muhanga. Bafunze igice kimwe cy'aho imodoka zinjirira.

    Icyo gikorwa kizasozwa ku Cyumweru ubwo hazakinwa imikino y'amarushanwa yo Kwibohora aho ku mukino wa nyuma hazakina ikipe y'Umurenge wa Nyamabuye n'uwa Shyogwe. Hazaba n'igitaramo cyo kwizihiza ku nshuro ya 28 Kwibohora kw'Abanyarwanda.

    Mu Mujyi wa Huye na ho hateganyijwe ibitaromo biza gushimisha abawutuye, abawukoreramo n'abawutembereramo.

    Mu Karere ka Huye siporo siporo yitabiriwe n’ingeri zose

    Abanyehuye bitabiriye siporo rusange kuri uyu wa Gatanu

    Mu Mujyi wa Huye hashyizwe Car free Zone

    Mu Karere ka Huye siporo siporo yitabiriwe n’ingeri zose

    Meya Sebutege hamwe n’abandi bayobozi muri Car Free Zone

    Car Free Zone y’i Muhanga izasozwa n’amarushanwa ya siporo

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-mijyi-ya-huye-na-muhanga-hashyizwe-car-free-zone-amafoto

  • Mohamed Salah yongereye amasezerano muri Liverpool #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatanu tariki ya 1 Nyakanga 2022, ikipe ya Liverpool yongereye amasezeramo umukinnyi wayo Mohamed Salah ukomoka mu gihugu cya Misiri amaezerano (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/mohamed-salah-yongereye-amasezerano-muri-liverpool