Category: Uncategorized

  • Muhanga: Meya Kayitare yibaza impamvu Mudugudu atagaragaza amavomero n'amavuriro bidakora #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline aherutse kubaza abakuru b'imidugudu impamvu batagaragaza ibibazo by'abaturage bibangamiye imibereho myiza yabo. Yatanze urugero rw'uko hari aho inzego zitandukanye ziherutse kujya zisanga hari amavomero n'amavuriro (Poste de Sante) bidaha serivisi abaturage. Yibukije Abakuru b'Imidugudu ko bafite inshingano zo kugaragaza bene ibyo bibazo bigashakirwa ibisubizo.

    Meya Kayitare, ibi yabigarutseho mu nama mpuzabikorwa yamuhuje n'ubuyobozi kuva ku rwego rw'Umudugudu kugera ku rwego rw'Akarere ndetse n'izindi nzego. Yagize ati' Duherutse kujya gukurikirana bimwe mu bikorwa Guverinoma igenda yegereza abaturage ariko twageze muri umwe mu mirenge igize aka karere kacu dusanga hari ivomero ridakora kandi ryarubakiwe abaturage, ndetse dusanga hari n'ivuriro rito (Poste de Sante) naryo ridatanga serivisi ku baturage, ahubwo tumenya amakuru y'uko abakagombye kurikoreramo babwiye umuturanyi waryo kujya amenya abahagera akamuha raporo ndetse akanahakubura neza'.

    Yakomeje avuga ko iyi mikorere ntaho yageza abaturage, asaba ko buri wese bireba akwiye kwisubiraho kuko ibi bikorwaremezo byubakwa kugirango bifashe abaturage, ariko mu gihe bitakoze icyo byahashyiriwe ni ukubahemukira kuko biba byatanzweho amafaranga. Avuga kandi ko hari abo usanga bajya gusaba bene izi serivisi ahandi kandi bakagombye kuzihererwa iwabo.

    Mugemankinko Tharcise, umwe mu bakuru b'imidugudu avuga ko imikorere nk'iyi ntacyo ifasha abaturage, ahubwo ko ibagumisha mu mibereho mibi, ari naho ngo usanga bamwe muribo bavugwaho kwaka ruswa kugirango bakingire ikibaba bamwe mu bakora ibitemewe.

    Yagize ati' Imikorere yo guhisha ibyakorewe abaturage bidakoreshwa ngo bibahe serivisi ni ukubasubiza inyuma bagahora mu mibereho mibi kandi ntacyo babuze. Usanga rero bene iyi mikorere iba ifite ikihishe inyuma, aho usanga bamwe bavugwaho kwaka ruswa kugirango bakingire ikibaba bamwe mu bakora ibitemewe n'amategeko'.

    Rurangwa Isaac, Umukuru w'Umudugudu yemeza ko ubusanzwe iyo ikibazo kigaragaye mu mudugudu agomba kubivuga kugirango inzego bireba zibikurikirane. Yibutsa bagenzi be guha agaciro icyizere bagiriwe n'abaturage.

    Yagize ati' Njyewe iyo ikibazo kigaragaye mu mudugudu wacu mpita menyesha inzego bireba kugirango zibikirikirane hakiri kare, kandi bitanga umusaruro mwiza, ariko iyo wacecetse uba uhemukira abaturage bagutumye. Twirinde gutatira icyizere twagiriwe n'abaturage bacu kuko batubonyemo ubushobozi n'ubushishozi bwo kubageza ku iterambere rirambye'.

    Mujawimana Purcherie, avuga ko ahenshi usanga abakuru b'imidugudu birengagiza ibibazo abaturage babagezaho. Ahamya ko usanga babihera ku ndonke bahabwa na bamwe mu babashakaho serivisi bakumva ko bagomba gutanga serivisi hari ikiguzi bahawe.

    Yagize ati' Bamwe muri twe bavugwaho kurya za Ruswa bitewe na serivisi baza kubasaba bamara kwakira amafaranga akomoka ku ndonke bakibagirwa ababahaye uburenganzira bwo kubahagararira ndetse bagatangira kubakorera nabi bikabagiraho ingaruka mbi'.

    Gusa, nubwo bamwe muri aba bakuru b'Imidugudu bavugwa ho kutaba inyangamugayo no guhemukira abaturage, hari abandi bavuga ko iyi mikorere ituma abaturage bahora mu bibazo by'urudaca bibangamiye imibereho yabo myiza nyamara bakwiye kumva ko bakwiye guharanira uburenganzira bwabo, bakamenya kubaza abayobozi babo inshingano mu gihe babona ko batabageza kubyo babemereye.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/muhanga-meya-kayitare-yibaza-impamvu-mudugudu-atagaragaza-amavomero-namavuriro-bidakora/

  • Roomies | Ep1/3: RATION | Mini Web Series | Gagan Arora, Nikhil Vijay, Badri & Anushka | Alright! #rwanda #RwOT

    Check out this ultimate battle of roomies vs ration ft. Gagan Arora, Nikhil Vijay, Badri & Anushka.
    Binge-watch Roomies in Mafialand on Amazon miniTV for free https://amzn.to/3DC6DzR

    Our partners in the show:
    Urban Gabru — https://amzn.to/3jaBNVM
    Royal Swag — https://youtu.be/qwlEsDg6ro8

    With the drama of secretly stealing food to totally turning against each other, these #roomies share their craziest experiences. Logically, a roommate is someone who helps in taking some of the financial burdens that come with renting a living space. If they are going to make life turn upside down. Is it really worth it? Decide at your own risk. #roomiesS1 #episode1

    So if you also have a roomie then all you need to do is stay tuned till the end. Hit the like button, share with your friends, and subscribe to our channel, Alright for more such short funny videos: http://bit.ly/alrightsquad

    #roommates #webseries

    Connect with #theAlrightSquad here
    FB: https://www.facebook.com/TheAlrightSquad
    IG: https://www.instagram.com/thealrightsquad/

    If you wish to watch web series, viral video 2021, mini web series, new web series, latest web series, best Indian web series, Indian web series like Gagan Arora web series,, college romance 2, college romance season 2, Bagga, filtercopy, dice media,timeliners,rvcj then make sure to watch roomies episode 1, ration situation feat. Gagan Arora new video, Nikhil Vijay new video, Badri Chavan new video, Anushka Sharma alright by the Alright Squad.

    Check out all the episodes of Roomies here on the Alright Squad:

    Follow our actors here:
    #GaganArora: https://www.instagram.com/whogaganarora/
    #BadriChavan: https://www.instagram.com/mrbeanbagg/?hl=en
    #NikhilVijay: https://www.instagram.com/nickhilist/
    #AnushkaSharma: https://www.instagram.com/reel_anushka/

    Song Title — Mein Broke
    Artist — Frequency Time Space Ft. Specter, Quest
    Producer — Tienas

    Song Title — Galat Launda
    Artist — Fotty Seven ft. Mojojojo
    Music Label: Hattke

    Fts music: https://www.instagram.com/ftsmusic/
    Specter Cartel: https://www.instagram.com/spectercartel/
    The Quest: https://www.instagram.com/the____quest/
    Tienasmusic: https://www.instagram.com/tienasmusic/

    YouTube
    https://youtube.com/channel/UCw-ZNH2il4w2782rBzCyruw

    Alright is a part of Rusk Media. At Rusk, we believe that conversations in #India are best transformed into path-breaking ideas over a cup of steaming hot chai! If you wish to watch web series, viral video 2021, mini web series, new web series, latest web series, best Indian web series, Indian web series like Gagan Arora web series,, college romance 2, college romance season 2, Bagga, #filtercopy, #dicemedia,#timeliners,#rvcj then make sure to watch roomies episode 1, ration situation feat. Gagan Arora new video, Nikhil Vijay new video, Badri Chavan new video, Anushka Sharma alright by the Alright Squad.

    Our mission is to incite these conversations amongst the next 30M digital consumers of our country- Generation Z! If you wish to watch web series, viral video 2021, mini web series, new web series, latest web series, best Indian web series, Indian web series like Gagan Arora web series,, college romance 2, college romance season 2, Bagga, filtercopy, dice media,timeliners,rvcj then make sure to watch roomies episode 1, ration situation feat. Gagan Arora new video, Nikhil Vijay new video, Badri Chavan new video, Anushka Sharma alright by the Alright Squad. Alright isn't just a word, it's an emotion, a feeling. It is something that can make us feel better in a fraction of a second.

    Alright, it is the premium #fiction Hindi #entertainment channel that you should be watching because it will make you feel 'alright'! If you wish to watch web series, viral video 2021, mini web series, new web series, latest web series, best Indian web series, Indian web series like Gagan Arora web series,, college romance 2, college romance season 2, Bagga, filtercopy, dice media,timeliners,rvcj then make sure to watch roomies episode 1, ration situation feat. Gagan Arora new video, Nikhil Vijay new video, Badri Chavan new video, Anushka Sharma alright by the Alright Squad.The Alright Squad has been successful in creating Hindi entertainment videos that deal with the day to day life struggles of every Indian middle-class #family and romance of #couples.

    Alright is your one-stop-shop for when you're looking for some Hindi entertainment comic relief in life? When life gets too hard and you need to lighten the mood, tune into Alright.If you wish to watch web series, viral video 2021, mini web series, new web series, latest web series, best Indian web series, Indian web series like Gagan Arora web series,, college romance 2, college romance season 2, Bagga, filtercopy, dice media,timeliners,rvcj then make sure to watch roomies episode 1, ration situation feat. Gagan Arora new video, Nikhil Vijay new video, Badri Chavan new video, Anushka Sharma alright by the Alright Squad.

    Source

    Source : https://hillywood.rw/?p=8786

  • Gatsibo: Umugore yishwe aciwe umutwe – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Nyakanga 2022, nibwo uyu mugore yiciwe mu Gishanga gitandukanya Umurenge wa Rugarama n'uwa Kiziguro akaswe umutwe.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kiziguro, Orora Jackson, yabwiye IGIHE, ko bakimenya aya makuru bahise bajyana umurambo wa nyakwigendera kwa muganga.

    Yagize ati 'Nibyo rwose yishwe akaswe umutwe. Byabaye mu gitondo kuko yajyaga ku kazi saa kumi n'imwe za mu gitondo ariko abamwishe ntibari bamenyekana.'

    Yongeyeho ko iperereza ryatangiye ndetse rigomba guhera ku mugabo we anashimangira ko n'ubwo uyu mugore yapfiriye mu Murenge wa Kiziguro ayobora atari ho yari atuye ahubwo yabaga mu Murenge wa Rugarama.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-umugore-yishwe-aciwe-umutwe

  • Nyuma y’umwaka n’igice The Ben agiye kugaruka mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nyarwanda wibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mugisha Benjamin [The Ben], agiye kugaruka gutaramira abanyarwanda nyuma y’umwaka umwe n’igice avuye mu Rwanda.

    Byitezwe ko uyu muhanzi azaririmba mu gitaramo kizaherekeza irushanwa ry’avakanyujijeho muri ruhago ‘Rwanda Re-birth’ rikinwa n’abarengeje imyaka 30, iki gitaramo cyiswe ‘Rwanda Re-birth celebrations’.

    The Ben ufite igitaramo ku Mugabane w’u Burayi tariki ya 30 Nyakanga 2022 muri Sweden, ategerejwe mu Rwanda tariki ya 6 Kanama 2022.

    Yaherukaga gutaramira abanyarwanda mu gitaramo cya East Africa Party 2020, nyuma yanaririmbye mu bitaramo bya Skol muri Tour du Rwanda 2020, ni mu gihe muri Gashyantare 2021 ari bwo yavuye mu Rwanda asubira muri Amerika.

    The Ben ategerejwe i Kigali

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/nyuma-y-umwaka-n-igice-the-ben-agiye-kugaruka-mu-rwanda

  • M23 yerekanye imbunda zikomeye yambuye FARDC inanyomoza ibyavugwaga ko bayiciye abasirikare 27 [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Umutwe wa M23 waraye werekanye imbunda zikomeye watse igisirikare cya Congo (FARDC) mu mirwano yabahuje.

    Muri iyi mirwano yabaye tariki 30 Kamena mu gace ka Ntamugenga, FARDC yatangaje ko yafashe ibikoresho birimo imbunda eshanu za AK47, radio ndetse n'ingofero z'ubwirinzi.

    Major Willy Ngoma uvugira M23 yerekanye intwarozikomeye n'imodoka uyu mutwe wambuye igisirikare cya Leta FARDC , ati ” ubu se ko zanditseho marque y'igisirikare cya Kongo bazavuga ko zivuye mu kihe gihugu.”

    Umuvugizi wa Operasiyo Sokola 2, Lt Col Guillaume Ndjije Kaiko, yavuze ko ingabo za FARDC yagabye igitero gikomeye cyo kubohora isantere ya Ntamugenga kandi bakabigeraho M23 igahunga igatakaza abarwanyi 27 n'ibikoresho bitandukanye.

    Ati'Twagabye igitero gikomeye kuri M23 muri Ntamugenga kandi twayibohoye. Muri iyi mirwano umwanzi yahunze, 27 b'uruhande rwa M23 bishwe. Twafashe intwaro zabo zirimo AK47 eshanu, RPG imwe, ibikoresho by'ubuvuzi, radiyo , ingofero n'ibindi bikoresho by'igisirikare byakorewe mu Rwanda.'

    Yakomeje avuga ko ku ruhande rwa FARDC hakomeretse abasirikare babiri nabo bakaba bari kwitabwaho n'abaganga.

    Umuvugizi w'Umutwe wa M23, Major Willy Ngoma, yanyomoje mugenzi we wa FARDC washyize u Rwanda mu ntambara yerekana imodoka n'ibikoresho bafashe.

    Ati 'Biriya ni ibihuha bashaka kubeshya abaturage n'abayobozi babo, ntabwo bari Ntamugenga bakwiye imishwaro. Nta bushobozi bafite bwo kutwimura no kuri santimetero imwe y'ubutaka twafashe. Birababaje kubona nka Colonel avugamo ingabo z'u Rwanda bigaragaza ko atazi ibyo avuga. Bataye imbunda zitandukanye harimo izikomeye zavuye mu Bushinwa zose zanditseho FARDC ubwo bazakomeza kuvuga ngo ziva hanze kandi ari bo baziduha.'

    Umutwe wa M23 ukomeje gukubita inshuro FARDC no gufata uduce dutandukanye twa Rutshuru mu Burasirazuba bwa RDC.




    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/m23-yerekanye-imbundazikomeye-yambuye-fardc-inanyomoza-ibyavugwaga-ko-bayiciye

  • Abikorera banenze abacuruzi bishe abakiriya babo muri Jenoside #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abagize urugaga rw’abikorera mu Karere ka Musanze (PSF) banenze abahoze bikorera bishoye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bica bagenzi babo n’abakiriya babo, (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/kwibuka/article/abikorera-banenze-abacuruzi-bishe-abakiriya-babo-muri-jenoside

  • M23 yokeje igitutu FARDC i Rutsiro iyambura ibirwanisho #rwanda #RwOT

    Abarwanyi ba M23 bakomeje kotsa igitutu ingabo za Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo 'FARDC' bigarurira uduce dutandukanye ari nako bazambura ibirwanisho n'ibikoresho bitandukanye bya Gisirikare.

    Imirwano iheruka kubera ahitwa Rutsiro (Groupement Gisigari) na Bweza mu gace ka Rutshuru muri Kivu y'Amajyaruguru hamwe n'iyabereye ahitwa Ntamugenga tariki 1 Nyakanga 2022  yahaye itsinzi Abarwanyi ba M23 batahukana n'iminyago itandukanye irimo n'ibikoresho bya gisikare.

    Umuvugizi wa M23 Major Willy Ngoma, yerekanye ibikoresho byafashwe bunyago, avuga ko bakomeje gukubita inshuro FARDC n'abafatanyije nayo bose.

    Ku ruhande rwa FARDC, umuvugizi w'izi ngabo mu majyaruguru y'igihugu,  Lieutenant-Colonel Guillaume Ndjike  yavuze ko mu mirwano yabereye Ntamugenga mu mpera za Kamena, izi ngabo zivuganye abarwanyi  basaga 20 b'umutwe wa  M23 basaga, zinisubiza uduce twa Rutakara, Rugarama, Buhoro, Kashari, na Ruvumu.

    Kuva ukwezi kwa Kamena kwatangira, Umutwe wa M23 wongereye ibitero mu Majyaruguru ya Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo,  unigarurira imijyi ikomeye.

    Hagati aho ariko ONU ivuga ko Abarwanyi ba M23 barashe ibisasu ku bitatu bya rokete ku kigo kirimo ingabo zayo mu Burasirazuba bwa RDC, ibyo bisasu ngo byaguye karere ka Kibindi muri Kivu ya ruguru.

    Kuwa gatatu umwe mu bakozi ba ONU bo ku rwego rwo hejuru yabwiye akanama kayo gashinzwe umutekano ko abarwanyi ba M23 bitwara nk'igisikare cy'umwuga, ndetse ko bafite ubushobozi n'ibikoresho byo gutsimbura ingabo za ONU mu birindiro.

    Amafoto ni ay'ibirwanisho M23  yambuye FARDC

    [email protected]

     

    The post M23 yokeje igitutu FARDC i Rutsiro iyambura ibirwanisho appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/07/01/m23-yokeje-igitutu-fardc-i-rutsiro-iyambura-ibirwanisho/

  • Perezida Joe Biden yashimangiye imikoranire hagati ya Amerika na DR-Congo mu nzego zirimo umutekano #rwanda #RwOT

    Joe Biden yabitangaje mu butumwa bwo kwifuriza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo isabukuru y’imyaka 62 y’ubwigenge.

    Muri ubu butumwa yageneye mugenzi we Félix Tshisekedi n’abanye-Congo kuri uyu wa 30 Kamena 2022, yavuze ko Igihugu cye kiteguye gukomeza gukorana na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Yagize ati 'Mboneyeho umwanya wo gushimangira imikoranire hagati ya Leta Zunze Ubumwe za America na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu bijyanye n’amahoro, ubukungu no mu kubungabunga urusobe rw’ibidukikije, bigaragaza indangagaciro duhuriyeho ndetse n’inyungu dusangiye mu kuzamura imibereho y’abaturage bacu.'

    Perezida Joe Biden yavuze ko ubutegetsi bwe buzakomeza gufasha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu bikorwa byose bigamije 'guteza imbere amahoro, umutekano, ubusugire n’uburenganzira bwa muntu.'

    Uyu Mukuru wa Leta Zunze Ubumwe za America atangaje ibi mu gihe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hakomeje kugaragara ibikorwa by’umutekano mucye kubera imirwano imaze iminsi ihanganishije FARDC na M23.

    Tariki 01 Kamena 2022, Perezida Félix Tshisekedi yohereje intumwa muri Leta Zunze Ubumwe za America zirimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Christophe Lutundula ndetse n’intumwa yihariye y’umukuru w’Igihugu, Serge Tshibangu.

    Icyo gihe izi ntumwa zakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta wa USA, Anthony Blinken i Washington, baganiriye bibazo by’umutekano mucye bikomeje kugaragara mu burasirazuba bwa DRC ndetse ngo n’ububafasha buturuka mu Bihugu by’abaturanyi.

    Yagize ati 'Rero dufite byinshi dusanzwe dukora kandi tuzakomeza kubikora. Nanone Anthony Blinken yizeje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko USA izakomeza kubafasha mu bijyanye n’amahoro n’umutekano ndetse n’ituze mu Burasirazuba bwa DRC.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Perezida-Joe-Biden-yashimangiye-imikoranire-hagati-ya-Amerika-na-DR-Congo-mu-nzego-zirimo-umutekano

  • Gatsibo : Umugore yishwe aciwe Umutwe, Biravugwa ko Babanje kumusambanya #rwanda #RwOT

    Biravugwa ko abamwishe babanje kumusambanya.

    Uwishwe ni umugore w’imyaka 30 y’amavuko witwa Clementine Mushimiyimana wari ugiye mu kazi ko guhonda amabuye kugira ngo avanwemo andi bita konkase akoreshwa mu gutsindagira umuhanda cyangwa gukora sima ya Beto.

    Amakuru y’urupfu rw’uriya mugore yamenyekanye ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo ubwo abantu batangiraga kugenda umwe akaza kubona uriya murambo agatabaza.

    Mushimiyimana yiciwe mu gishanga nk’uko ifoto ibyerekana kandi uko bigaragara ni ahantu hegeranye n’ivomo kuko hari umuntu ku ruhande camera yafashe agiye kuvoma.

    Ni igishanga kigabanya Umudugudu wa Gakunyu n’uwa Ntende muri Ndatemwa mu Murenge wa Kiziguro.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Ndatemwa witwa Elvin Rwakanyatsi yatangaje ko ibyabaye byabatunguye kandi bibabaje.

    Ati : ' Nyakwigendera yari umuturage utunzwe no gushakisha imibereho. Yiciwe mu gahanda kari mu gishanga aho yaciye agana ku kazi asanzwe akora ko guhonda amabuye ngo avemo konkase.'

    Rwakanyatsi asaba abaturage kwirinda guca ahantu hashobora kubashyira mu kaga kuko ngo uriya mugore yahisemo guca hariya bikamuviramo biriya byago.

    Ngo hari undi muhanda wa nyabagendwa kurushaho ugomba gukoreshwa aho kugira ngo umuntu ace iy’ibusamo kandi ishobora kumukoraho.

    Biravugwa ko hari inama yahise ihuza ‘inzego z’ubuyobozi bw’ibanze n’iz’umutekano igamije guhumuriza abaturage no kubasaba gutanga amakuru yazafasha inzego mu ifatwa ry’abakekwaho uruhare mu kwica uriya mugore.

    Nyakwigendera yari atuye mu Mudugudu wa Ntende mu Murenge wa Rugarama akaba yahonderaga amabuye mu Mudugudu wa Gakunyu mu Kagari ka Ndatemwa mu Murenge wa Kiziguro.

    Ivomo:Taarifa

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Gatsibo-Umugore-yishwe-aciwe-Umutwe-Biravugwa-ko-Babanje-kumusambanya