Category: Uncategorized

  • Muhanga: Hatowe ingengo y'imari ya Miliyari 28 #rwanda #RwOT

    Inama Njyanama y'Akarere ka Muhanga, yamurikiwe ingengo y'Imari izakoreshwa mu mwaka wa 2022-2023. Muri iyi ngengo y'imari, hazubakwa imihanda mishya ya Kaburimbo ndetse n'Ibiro by'Umurenge wa Nyamabuye byagenewe amafaranga asaga Miliyoni 260. Ni ibiro by'Umurenge bizaba bijyanye n'igishushanyo mbonera cy'Umujyi wa Muhanga.

    Ibyo kumurikira inama njyanama iby'iyi Ngengo y'Imari, byabaye ku wa 30 Kamena 2022, aho akarere ka Muhanga kazakoresha ingengo y'Imari ya Miliyari zisaga Makumyabiri n'umunani ( 28.441.162.961frw), harimo Miliyoni 260 zo gusazura ibi biro byahoze ari ibya Komini Nyamabuye.

    Perezida w'Inama Njyanama ya Muhanga, Octave Nshimiyimana yabwiye intyoza ko muri iyi ngengo y'Imari yatowe, igiye kwifashishwa mu kuzamura umujyi no kuwugira neza. Yemeza ko amafaranga menshi azaba ari mu bikorwa by'iterambere.

    Yagize ati' Iyi ngengo y'Imari yatowe igiye gutangira ikoreshwa ibikorwa byo kuzamura umujyi no kuwugira neza, ariko amafaranga menshi yashyizwe mu bikorwa by'iterambere kandi tuzashyira ingufu mu gukurikirana ibabazo bigaragara ko bidusubiza inyuma. Tuzagerageza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga migari izakorwa hamwe n'abafatanyabikorwa bacu'.

    Akomeza yemeza ko ibikorwa by'imihanda bizagura umujyi, ahereye ku mihanda igiye kubakwa mu murenge wa Shyogwe na Nyamabuye ndetse no kuhongerera agaciro. Yemeza kandi ko umurenge wa Nyamabuye uzavugurwa kuko wagenewe asaga miliyoni 260, ariko hakaba n'utugari tuzubakwa.

    Yagize ati' Hashize igihe bigaragara ko hari ahakenewe imihanda kandi izubakwa mu murenge wa Shyogwe na Nyamabuye no kuhongerera agaciro, abantu bakajya kuhatura. Twanashyizemo amafaranga miliyoni 260 yo kubaka ibiro by'umurenge wa Nyamabuye ndetse hari n'utugali tuzubakwa kugirango ducyemure ibibazo bituma iterambere ritagera hose'.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Muhanga, Bizumuremye Ally Bashir yemeza ko umurenge w'umujyi udakwiye gukomeza gusa uko usa ubu, ari nayo mpamvu hagenwe amafaranga yo kuwubaka ugasa neza. Ahamya kandi ko hari ibindi bikorwa byo kurwanya isuri Leta ikaba yaratanze miliyoni 500.

    Ashimangira ko mu ngengo y'Imari isojwe ya Miliyari zisaga 21, zakoreshejwe ku kigero cya 90%. Yemeza kandi ko bagiye kwimukana asaga Miliyari imwe na miliyoni magana abiri (1.200.000) akaba yarakomotse ku bakoreye akarere batigeze bishyuza ndetse n'abakozi bagombaga guhembwa batigeze bashyirwa mu kazi.

    Yakomoje ku mafaranga yagombaga kwinjizwa akomoka ku misoro n'amahoro ataragezweho kubera icyorezo cya COVID-19, aho bifuzaga kwinjiza asaga Miliyari 2.058.000 z'amafaranga yu Rwanda ariko bakaba batarabashije kubigeraho kuko haburaga agera kuri Miliyoni 300 bivuze ko binjije asaga Miliyari 1.700.000.000 frw.

    Bimwe mubyo abajyanama bagaragaje ni uko basabye ko ikorwa ry'imishinga imwe ni mwe ryajya ryihutishwa maze amasoko agatangirwa ku gihe ntibitinde kuko usanga imishinga yagakwiye kuba yarakozwe mu gihe cya nyacyo ntiyambukiranye umwaka. Banasaba ko amafaranga bahabwa n'ibindi bigo adaherekejwe n'amabwiriza y'ikoreshwa ryayo bajya babyandikira kare bigahabwa umurongo.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/muhanga-hatowe-ingengo-yimari-ya-miliyari-28/

  • Nigeria: Polisi yatabaye abantu 77 bari bamaze amezi arenga atatu bafungiranye bategereje Yesu – #rwanda #RwOT

    Ibi byabereye muri Leta ya Ondo iherereye mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Nigeria. Byemezwa ko bamwe muri bo bari bahamaze amezi arenga atatu.

    Amakuru dukesha BBC avuga ko benshi muri abo bantu bari barasabwe kuhategerereza igaruka rya Yesu muri Mata, ndetse hari bamwe bari barataye ishuri kugira ngo bazashobore kumwibonera agarutse.

    Igikorwa cyo gusaka uru rusengero cyabaye nyuma y'uko umubyeyi w'umugore avuze ko abana be babuze, agaragaza ko atekereza ko bari muri urwo rusengero.

    Polisi ivuga ko irimo gukora iperereza ku gicyekwa ko ari ugushimuta abantu mu kivunge, nyuma yuko isatse urusengero uru rusengero rwa Whole Bible Believers' Church, ruri mu gace ka Valentino, mu Mujyi wa Ondo.

    Kugeza ubu umupasiteri wo muri iri dini, David Anifowoshe, n'umwungirije, batawe muri yombi, mu gihe abari bari muri urwo rusengero bajyanwe n'ubuyobozi ngo bitabweho.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nigeria-polisi-yatabaye-abantu-77-bari-bamaze-amezi-arenga-atatu-bafungiranye

  • Abayobora amakoperative basabwe kunoza imicungire y’umutungo wayo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, arasaba abayobozi b’amakoperative kunoza imicungire yayo, kuko iyo bakoze nabi koperative zigahomba bica (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ubwiteganyirize/article/abayobora-amakoperative-basabwe-kunoza-imicungire-y-umutungo-wayo

  • US: Abapolisi batatu biciwe mu kurasana nabo bari bagiye guta muri yombi #rwanda #RwOT

    Abapolisi batatu bishwe barashwe muri leta ya Kentucky muri Amerika, ubwo bageragezaga gutanga urupapuro rwo guta muri yombi umugabo ushinjwa gukora ihohotera ryo mu rugo.

    Polisi yafunze umugabo ucyekwa w'imyaka 49 nyuma y'uko kurasana.

    John Hunt, umukuru wa polisi mu karere ka Floyd, yavuze ko abapolisi bahuye n'”ukuzimu nyako” ubwo bageraga ku rugo rw'uwo mugabo.

    Abandi bantu bane bakomerekeye aho byabereye i Allen, umujyi muto uri mu gace k'imisozi miremire k'uburasirazuba bwa Kentucky, utuwe n'abantu 166.

    Abo bapolisi bapfiriye mu kurasana ku wa kane nijoro batangajwe ko ari Kapiteni Ralph Frasure, William Petry na Jacob Chaffins, wakoreshaga imbwa.

    K9 Drago, imwe mu mbwa Chaffins yakoreshaga, na yo yapfuye.

    Kapiteni Frasure yari amaze imyaka 39 ari muri polisi yo mu mujyi wa Prestonsburg muri Kentucky.

    Polisi yaho yavuze ko muri iyo myaka yakoze akazi “mu cyubahiro n'ikuzo kugeza ku isegonda rya nyuma”.

    Abo bapolisi baguye mu rufaya rw'amasasu ubwo bajyaga ku nzu yo ku muhanda wa Main Street, mbere gato ya saa moya z'ijoro (19h) ku isaha yaho.

    Kurasana byarakomeje mu gihe kigera ku masaha hafi atatu, mbere yuko ucyekwa, Lance Storz, afatwa, amaze kwishyikiriza polisi nyuma y'ibiganiro byarimo n'abo mu muryango we.

    Yarezwe ibyaha bibiri byo kwica umupolisi, ibyaha bitanu byo kugerageza kwica umupolisi, icyaha kimwe cyo kugerageza kwica n'icyaha kimwe cyo mu rwego rwa mbere cyo kugaba igitero ku nyamaswa iri mu kazi.

    Mu butumwa bwo ku mbuga nkoranyambaga, Guverineri wa leta ya Kentucky Andy Beshear yagize ati: “Iki ni igitondo kigoye ku mutungo duhuriyeho”.

    “Akarere ka Floyd n'abatabazi bacu b'intwari bagenda mu b'imbere bagize ibyago byahitanye ubuzima mu ijoro ry'ejo”.

    Polisi yo muri Kentucky irimo gukora iperereza kuri uko kurasana.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/us-abapolisi-batatu-biciwe-mu-kurasana-nabo-bari-bagiye-guta-muri-yombi

  • Rulindo: Polisi yafashe abantu 8 bangizaga amashanyarazi n'amazi #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 01 Nyakanga, Polisi y'u Rwanda mu Karere ka Rulindo yafashe abantu 8 mu bihe bitandukanye bakurikiranyweho kugira uruhare mu kwangiza ibikorwa remezo by'amazi n'amashanyarazi mu mirenge ya Base na Mbogo.

    Abantu babiri bafatiwe mu murenge wa Base, mu Kagali ka Rwamahwa, Umudugudu wa Base, bafite insinga z'amashanyarazi zifite metero zirenga 60, bari bibye mu rwunge rw'amashuri rwa Ngarama, hanafashwe kandi moto bakoreshaga mu bikorwa byo gutwara ibyo bibye.

    Hafashwe abandi bantu batandatu mu Murenge wa Mbogo, mu Kagali ka Mushali no mu Kagali ka Rwambogo, bafashwe bamaze gutaburura itiyo y'amazi ifite metero 200, hanafatwa imodoka bakoreshaga mu gutwara ibyo bibye.

    Superintendent of Police Alex Ndayisenga ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n'abaturage mu Ntara y'Amajyaruguru, yavuze ko aba bose bafashwe nyuma y'ibikorwa byakozwe na Polisi y'u Rwanda byo gufata abantu bagiraga uruhare mu kwangiza ibikorwa remezo abaturage bagezwaho na Leta.

    Yanavuze ko hari hamaze iminsi humvikana abaturage bo mu mirenge ya Base na Mbogo bavugaga ko bahangayikishijwe n'abantu baza bakabiba insinga z'amashanyarazi bakanataburura impombo z'amazi, byose bikabagiraho ingaruka.

    Asobanura uko bafashwe; SP Ndayisenga yavuze ko aba bibye amatiyo y'amazi bafashwe bitewe n'amakuru yatanzwe n'umuturage utuye mu Mudugudu wa Rwambogo wabonye abantu bacukura itiyo y'amazi, ahita abimenyesha Polisi.

    Yanasobanuye ko bariya babiri bacyekwaho kwiba insinga z'amashanyarazi bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n'abanyerondo.

    Yagize ati'Abanyerondo bari mu kazi kabo gasanzwe ko gucunga umutekano babona moto iparitse ahantu mu masaha y'ijoro,bahamagara polisi ihageze barebye ibyo nyirayo apakiye basanga ari insinga z'amashanyarazi, bamubajije aho yazikuye avuga ko yazikuye ku rwunge rw'amashuri rwa Ngarama.'

    Akimara gufatwa yavuze ko nubwo atuye mu mujyi wa Kigali ariko akomoka mu Murenge wa Base bityo kuhiba byamworoheraga kuko ahazi neza. Yongeyeho ko atari ubwa mbere kuko yibye ahantu hagera ku 10 insinga z'amashanyarazi.

    SP Ndayisenga yihanangirije abantu bose bafite ingeso yo kwangiza ibikorwa remezo Leta iba yahaye abaturage kuko bidindiza iterambere kandi bigatera igihombo Leta, yongeraho ko iyo banginje insinga z'amashanyarazi umuriro ubura bigateza umutekano mucye ndetse n'abajura bakitwikira umwijima bakiba abaturage.

    Yasabye abaturage kurinda ibikorwa remezo bagezwaho na Leta, asaba baturage kujya batanga amakuru igihe babonye uwangiza ibikorwa remezo.

    Yasoje yibutsa abakora ibi byaha ko bahanwa n'amategeko harimo no gufungwa igihe kirekire muri Gereza.

    Abafashwe bose bashyikirijwe urwego rw'igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) , ngo hakurikizwe amategeko.

    Ingingo ya 182 yo mu Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ivuga ko 'Umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw'inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw'amazi n'inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by'itumanaho cyangwa by'ingufu z'amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu z'amafaranga y'u Rwanda.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko umuntu wese uhamijwe n'urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y'inyungu rusange mu gihe cy'amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rulindo-polisi-yafashe-abantu-8-bangizaga-amashanyarazi-n-amazi

  • Karongi: Urubyiruko rurinubira kutabona aho rugaragariza impano zarwo – #rwanda #RwOT

    Abasore n'inkumi bo mu karere ka Karongi bavuga ko ubumenyi n'impano bafite bibapfira ubusa kuko gahunda zigamije kuzamura impano batamenya igihe zabereye, n'ibitekerezo by'imishinga yabo ntibamenye aho banyura ngo babafashe kubishyira mu bikorwa.

    Sinzabakwira Muneza, yiyumvamo impano yo kuririmba, azi guteka amandazi, isambusa, na capati ariko yabuze igishoro ngo yiteze imbere.

    Ati 'Ntabwo tuzi inzira twanyuramo. Icyo dusaba abayobozi n'urubyiruko n'uko baduhuza n'abadufasha kumenyekanisha impano zacu no bakanaduhuza n'abadufasha gushyira mu bikorwa imishinga yacu'.

    Tuyishimire Jean w'imyaka 22 avuga ko urubyiruko rubayeho nabi bitewe n'uko amahirwe yo guteza imbere urubyiruko aguma mu mijyi.

    Yavuze ko icyo ubuyobozi bw'urubyiruko rwabafasha ari ukubabumbira hamwe, bakabagira inama.

    Ati “Gahunda za Leta nzi zigenewe kuzamura urubyiruko zihari, keretse nka ziriya zo kujya mu itorero ry'igihugu. Dukeneye ubuvugizi kugira ngo gahunda zindi zo guteza imbere urubyiruko zige zitugeraho mu giturage”.

    Pauline Mukamana, umukozi ushinzwe urubyiruko, umuco na siporo mu karere ka Karongi yabwiye IGIHE ko hari amahirwe menshi yafasha urubyiruko arimo ibisigara bya Leta, ibishanga bikenewe kubyazwa umusaruro n'ibindi.

    Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'urubyiruko mu karere ka Karongi Benithe Isingizwe yavuze ko batangije ihuriro “Igicaniro cy'urubyiruko” mu rwego kwegera urubyiruko no kurufasha kumenya amahirwe arugenewe rutajyaga rumenya.

    Ati “Iri huriro rifite intego yo gufasha urubyiruko kumenya gahunda za Leta, no kumenya amahirwe arugenewe by'umwihariko mu karere ka Karongi. Hari ugushishikariza urubyiruko kwitabira amarushanwa abahemba, kubigisha gukora neza imishinga no kubereka aho bayitanga kugira ngo babone inkunga, no kubigisha uburyo batekereza imishinga yabagirira akamaro ikanagirira akamaro aho batuye”.

    Muri iyi gahunda biteganyijwe ko buri kwezi urubyiruko ruzajya ruhura rugakora igikorwa cy'amaboko, nyuma rukungurana ibitekerezo ku bibazo birubangamiye n'uko rubona byakemuka, raporo igashyikirwa umuhuzwabikorwa w'inama y'igihugu y'urubyiruko mu karere, ibikeneye ubuvugizi akabibukorera mu nama njyanama y'akarere.

    Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Karongi, Benithe Isingizwe avuga ko iri huriro igicaniro cy’urubyiruko, urubyiruko ruzajya ruhabwa amakuru y’amahirwe arugenewe

    Abasore n’inkumi bafite icyizere ko iri huriro ‘Igicaniro cy’urubyiruko’ rizabafasha kwivana mu bukene.

    Ihuriro ‘igicaniro cy’urubyiruko’ ni umwihariko w’akarere ka Karongi

    Kutagira amakuru ku mahirwe agenewe kuzamura urubyiruko byatumaga bahera mu bukene


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-urubyiruko-rurinubira-kutabona-aho-rugaragariza-impano-zarwo

  • Rulindo: Polisi yafashe abantu umunani bakekwaho kwangiza ibikorwa remezo – #rwanda #RwOT

    Abantu babiri bafatiwe mu murenge wa Base, mu Kagali ka Rwamahwa, Umudugudu wa Base, bafite insinga z'amashanyarazi zifite metero zirenga 60, bari bibye mu rwunge rw'amashuri rwa Ngarama, hanafashwe kandi moto bakoreshaga mu bikorwa byo gutwara ibyo bibye.

    Hafashwe abandi bantu batandatu mu Murenge wa Mbogo, mu Kagali ka Mushali no mu Kagali ka Rwambogo, bafashwe bamaze gutaburura itiyo y'amazi ifite metero 200, hanafatwa imodoka bakoreshaga mu gutwara ibyo bibye.

    Superintendent of Police Alex Ndayisenga ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n'abaturage mu Ntara y'Amajyaruguru, yavuze ko aba bose bafashwe nyuma y'ibikorwa byakozwe na Polisi y'u Rwanda byo gufata abantu bagiraga uruhare mu kwangiza ibikorwa remezo abaturage bagezwaho na Leta.

    Yanavuze ko hari hamaze iminsi humvikana abaturage bo mu mirenge ya Base na Mbogo bavugaga ko bahangayikishijwe n'abantu baza bakabiba insinga z'amashanyarazi bakanataburura impombo z'amazi, byose bikabagiraho ingaruka.

    Asobanura uko bafashwe; SP Ndayisenga yavuze ko aba bibye amatiyo y'amazi bafashwe bitewe n'amakuru yatanzwe n'umuturage utuye mu Mudugudu wa Rwambogo wabonye abantu bacukura itiyo y'amazi, ahita abimenyesha Polisi.

    Yanasobanuye ko bariya babiri bacyekwaho kwiba insinga z'amashanyarazi bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n'abanyerondo.

    Yagize ati'Abanyerondo bari mu kazi kabo gasanzwe ko gucunga umutekano babona moto iparitse ahantu mu masaha y'ijoro,bahamagara polisi ihageze barebye ibyo nyirayo apakiye basanga ari insinga z'amashanyarazi, bamubajije aho yazikuye avuga ko yazikuye ku rwunge rw'amashuri rwa Ngarama.'

    Akimara gufatwa yavuze ko nubwo atuye mu mujyi wa Kigali ariko akomoka mu Murenge wa Base bityo kuhiba byamworoheraga kuko ahazi neza. Yongeyeho ko atari ubwa mbere kuko yibye ahantu hagera ku 10 insinga z'amashanyarazi.

    SP Ndayisenga yihanangirije abantu bose bafite ingeso yo kwangiza ibikorwa remezo Leta iba yahaye abaturage kuko bidindiza iterambere kandi bigatera igihombo Leta, yongeraho ko iyo banginje insinga z'amashanyarazi umuriro ubura bigateza umutekano mucye ndetse n'abajura bakitwikira umwijima bakiba abaturage.

    Yasabye abaturage kurinda ibikorwa remezo bagezwaho na Leta, asaba baturage kujya batanga amakuru igihe babonye uwangiza ibikorwa remezo.

    Yasoje yibutsa abakora ibi byaha ko bahanwa n'amategeko harimo no gufungwa igihe kirekire muri Gereza.

    Abafashwe bose bashyikirijwe urwego rw'igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) , ngo hakurikizwe amategeko.

    Ingingo ya 182 yo mu Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ivuga ko 'Umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw'inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw'amazi n'inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by'itumanaho cyangwa by'ingufu z'amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu z'amafaranga y'u Rwanda.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko umuntu wese uhamijwe n'urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y'inyungu rusange mu gihe cy'amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Bimwe mu byafashwe byari byibwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rulindo-polisi-yafashe-abantu-umunani-bacyekwaho-kwangiza-ibikorwa-remezo

  • Iperereza ku cyishe umuhungu wa Bazivamo rishobora kumara icyumweru – #rwanda #RwOT

    Bazivamo Christophe ni Umunyamabanga Mukuru wungirije w'Umuryango w'Ibihugu bya Afurika y'Iburasirazuba (EAC) ndetse ni na Vice Chairman w'Umuryango wa FPR Inkotanyi.

    Umuhungu we ni Bruce Nshuti Hirwa wasanzwe yapfuye mu gitondo cyo ku wa Gatatu, tariki 29 Kamena 2022 hafi y'inyubako za Kaminuza ya Arkansas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yigaga.

    Bazivamo yabwiye The Newtimes ko isuzuma ry'umurambo n'iperereza rishobora gutwara icyumweru ngo ibisubizo bibe bibonetse.

    Ati 'Turacyategereje ibizava mu isuzuma ry'umurambo na raporo y'iperereza izatangwa na polisi ya Amerika. Ndagereranya ko bishobora kumara nk'icyumweru.'

    Amakuru avuga ko mu ijoro ry'itariki 28 Kamena, Hirwa yari kumwe na bagenzi be baganira, banasangira, bukeye ku itariki 29 Kamena umurambo uba ari bwo uboneka.

    Hirwa yigaga muri Kaminuza ya Arkansas mu bijyanye n'ubumenyi kuri mudasobwa. Yagombaga kurangiza amasomo mu Ukuboza uyu mwaka.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iperereza-ku-cyishe-umuhungu-wa-bazivamo-rishobora-kumara-icyumweru

  • Junior Rumaga yifashishije ubusizi ahishura ubuzima busharira yakuriyemo n’uko nyina yabyitwayemo #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru tariki 3 Nyakanga 2022, nibwo Junior Rumaga yizihiza isabukuru ye y’amavuko, bikaba byahuriranye n’uko ari wo munsi yamuritseho umuzingo w’ibisigo by’ubuhanga yifuza kugeza ku bakunzi b’inganzo ye. Yabimuritse mu buryo bw’ibanze kuko ategura kubimurika byeruye tariki 8 Nyakanga 2022.

    Mu gisigo yise ‘Mawe’ yitiriye umuzingo wose, Junior Rumaga avugamo uduce two mu murenge wa Mbuye mu karere ka Ruhango aho yavukiye akanahakurira, agasobanura ubuzima yakuriyemo bwamushaririye we n’abavandimwe be babiri, n’uburyo mama we yahitwaye gitwari nyuma y’uko biba ngombwa ko bakura batabana na se ubabyara.

    Junior Rumaga ati : “Uyu munsi nibwo mawe yanyibarutse none nanjye nibwo nibarutse umwana w’imfura mu by’ubwenge, uyu muzingo wanjye ni nk’umwana nibarutse, ubwo ku munsi mawe yanyibarutse nanjye nibarutse mawe”

    Amagambo ari muri iki gisigo yitiriye umuzingo, anatuma buri wese ucyumva abasha kwibuka uwamwibarutse, dore ko avuga ko umufite akwiye kuzirikana ubutwari bwe akamushimira ndetse n’utakimufite akamwibuka akamuha agaciro akwiye.

    Ni igisigo avugamo amagambo akora ku mutima cyane iyo abara inkuru z’ibibazo bitandukanye we n’abavandimwe be babiri baciyemo kandi ntawundi bari bahanze amaso utari mama wabo, na we agakomeza kubarwanira ishyaka. Anashima abandi bose bagiye bamuba hafi muri izo ntambara.

    Uretse icyo gisigo, harimo ibindi yakoranye n’abahanzi b’indirimbo bakunzwe mu Rwanda barimo nka Riderman, Bruce Melodie, Alpha Rwirangira, Alyn Sano, Bull Dogg, Yvan Bravan, Peace Jolis, Juno Kizigenza n’abandi. Buri gisigo muri ibi gikoze mu buryo bwa gihanga kandi buseguwe n’inanga ya muzika ituma kirushaho kuryohera amatwi.

    Ibi bisigo byose biri kuri uyu muzingo, Junior Rumaga azabishyira ku rubuga rushya yashinze ruzafasha n’abandi basizi rwitwa Siga Rwanda, aho ukeneye kureba ibiriho azajya kuri www.sigarwanda.com, gusa ntibikuraho ko buri gisigo azajya agenda anagishyira kuri Youtube nk’uko asanzwe abikora. Asaba muri rusange abakunzi b’inganzo ye kumushyigikira agakomeza kujya imbere.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Junior-Rumaga-yifashishije-ubusizi-ahishura-ubuzima-busharira-yakuriyemo-n-uko-nyina-yabyitwayemo

  • Umugabo wabyaye impanga inshuro 5 yabaye icyamamare #rwanda #RwOT

    Ayopo Ogunleye, wateye inda z'impanga inshuro eshanu, asa nk'uwabaye icyamamare mu gace atuyemo mu burengerazuba bwa Nigeria.

    Yabwiye ishami rya BBC ritangaza ibiganiro mu rurimi rwa Yoruba ko ubu arimo kurera abana be wenyine mu karere ka Ado-odo muri leta ya Ogun.

    Ni nyuma yuko hashize imyaka umugore we amutaye kubera ko ababyeyi b'uyu mugore binubiye ko yari arimo kubyara impanga cyane.

    Uyu mugabo, ubu uri mu kigero cy'imyaka 40, arimo kurera abana barindwi kuko uyu muryango wapfushije abana babiri ba mbere b'impanga bakiri impinja, ndetse n'umwana w'umuhungu wo mu mpanga za nyuma na we yarapfuye.

    Ogunleye yavuze ko atari yiteze impanga (amahasa mu Kirundi) ubwo umugore we yasamaga inda ya mbere, nuko aza gutungurwa ubwo yahamagarwaga ku bitaro.

    Yagize ati: 'Ubwo numvaga ko umugore wanjye yabyaye, nabajije niba ari umuhungu cyangwa ari umukobwa, nuko baravuga ngo ni impanga'.

    Izi zari inzozi zibaye impamo kuri we.

    Ati: 'Kuva nkiri umwana nari narakomeje kubisengera, nashimiye Imana. Nahobeye umugore wanjye ndamushimira'.

    Ubwoko bwa Yoruba, ahanini buboneka mu burengerazuba bwa Nigeria, bufite kimwe mu bigero biri hejuru cyane ku isi byo kubyara impanga.

    Impanga, mu Kiyoruba, zitwa 'Ibeji', kandi mu muco w'abo muri ubu bwoko bemera ko zigomba gukurikirwa n'umwana uvutse ari umwe — uzwi nka 'Idowu'.

    Ayopo Ogunleye is now raising seven children on his own

    Ariko Ogunleye yavuze ko buri gihe ubwo umugore we yatwitaga, yabyaraga impanga.

    Yagize ati: 'Impanga ku nshuro ya kabiri, impanga ku nshuro ya gatatu, impanga ku nshuro ya kane, impanga ku nshuro ya gatanu'.

    Impamvu yateye kugira impanga nyinshi cyane iracyari amayobera kuri we: avuga ko nta kintu cyihariye arya cyangwa ngo akore ikintu na kimwe gitandukanye n'abandi.

    Nubwo afite imbogamizi mu rwego rw'ubushobozi bw'amafaranga no mu kwita kuri aba bana benshi, yifuza kubyara abandi bana ndetse ntahakana ko ashobora kuzashaka undi mugore.

    Yagize ati: 'Abana ni imigisha iva ku Mana'.

    @BBC

    The post Umugabo wabyaye impanga inshuro 5 yabaye icyamamare appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/07/02/umugabo-impanga-inshuro-5-yabaye-icyamamare/