Category: Uncategorized

  • Iperereza ku rupfu rw’umuhungu wa Bazivamo Christophe #rwanda #RwOT

    Ni urupfu rwateye intimba n’ihungabana ku muryango nyuma y’urupfu rw’umuhungu wabo w’imyaka 23 wigaga muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, muri kaminuza ya Arkansas.

    Amakuru y’ukuri ntaramenyekana neza ku rupfu rw’uyu musore, ikaba ari yo mpamvu Polisi yo muri Leta ya Arkansas iri gukora iperereza ku byabaye. Umurambo wa Bruce Hirwa Nshuti, wabonetse hafi y’inyubako abanyeshuri babamo yapfuye.

    Bazivamo Christophe, Umunyamabanga mukuru wungirije w’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), akaba ashinzwe ibikorwa bitanga umusaruro n’ibikorwa mbonezamubano akaba ari n’umuyobozi wungirije w’ishyaka FPR Inkotanyi, yemeje urupfu rw’umuhungu we, aho yavuze ko byamuteye ihungabana.

    Umuyobozi mukuru wa Sena, Dr Augustin Iyamuremye, yagaragaje ko ababajwe n’urupfu rw’uwo mwana, avuga ko yifatanyije n’abandi mu kababaro. Uyu musore yari mu mwaka wa nyuma mu masomo ye muri kaminuza aho yigaga ibijyanye n’ubumenyi bwa mudasobwa (Computer Science).

    Dr Iyamuremye yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter agira ati “Twihanganishije umuryango wa Bazivamo, nimukomere, biragoye kubyakira. sinabona amagambo akwiye yo kubihanganisha, Imana ibabe hafi”.

    Raporo zabanje zigaragaza ko Hirwa yari kumwe n’inshuti ze basangira mu kigo mu ijoro ryo ku wa 28 Kamena 2022 ahagana saa yine z’ijoro, nuko bose bajya kuryama.

    Umurambo we wabonetse mu gitondo tariki 29 Kamena 2022 saa cyenda za mugitondo, hafi y’inyubako za kaminuza.

    Bazivamo mu kiganiro yagize ati 'Ntibyoroshye kubura umwana mu buryo nk’ubu. Nta kindi kibazo yari afite, nta n’indwara izwi yari afite. Yari ameze neza kandi yari kumwe n’inshuti na bagenzi be ijoro ryabanjirije umunsi bamubonyeho yapfuye “.

    Amakuru ya mbere bayahawe n’ubuyobozi bwa kaminuza avuga ko Hirwa yari kumwe n’inshuti ze mbere y’uko batandukana bajya kuryama.

    Bazivamo Christophe yavuze ko bababajwe n’urupfu rw’umwana wabo bakaba bategereje ibizava mu iperereza

    Umwe mu nshuti ze yemeje ko Hirwa yagiye mu buriri bwe akazimya itara, gusa batunguwe no kubwirwa mu gitondo ko umurambo we wabonetse ahantu hari urugendo rw’iminota nk’itanu uvuye aho arara. Umurambo wabonywe n’abanyeshuri bigana.

    Ubwo inkuru yasohokaga, nta makuru ahagije yari yakabonetse ku byabaye kuri Hirwa, gusa polisi yagenzuraga amashusho ya za camera kugira ngo hamenyekane ibyabaye.

    Bazivamo yavuze ko amakuru yari agoye kuyakira ku muryango we, gusa ngo nta yandi mahitamo bafite usibye kurindira ibyo iperereza rizanzura kugira ngo bamenye icyamubayeho.

    Inkuru ya KT Press ivuga ko Hirwa yari umuhererezi wa Bazivamo ku mugore we wa kabiri, akaba yari yarapfushije umugore wa mbere n’umwana we w’imfura wari ufite imyaka ibiri n’amezi atatu, muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ubwo yigaga mu Budage.

    Umugore we yishwe hamwe n’umukobwa wabo wari ufite amezi abiri, na mushiki we muto hamwe n’umukozi wo mu rugo wabafashaga. Bazivamo nyuma yaje gushyingirwa murumuna w’umugore we wapfuye.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Iperereza-ku-rupfu-rw-umuhungu-wa-Bazivamo-Christophe

  • Igikombe cya Afurika 2023 cyimuriwe muri 2024 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Komite y’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) yatangaje ko Igikombe cya Afurika cya 2023 cyari giteganyijwe mu mpeshyi ya 2023 cyimuriwe (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/igikombe-cya-afurika-2023-cyimuriwe-muri-2024

  • FIBAWCQ: Ikipe y’u Rwanda yasezerewe itsinzwe… – #rwanda #RwOT

    Mu mukino watangiye i Saa kumi n'ebyiri z'umugoroba, Ikipe y’ u Rwanda yasabwaga nibura gutsinda, igategereza ikiva mu mukino wa Cameroon na Sudan y'Epfo kugira ngo hamenyekane ikipe ibona itike y’ijonjora rikurikiraho hagati y’ u Rwanda na Cameroon.

    Kuva mu ntangiriro z’umukino, ikipe y’ u Rwanda yagowe n’abasore ba Tunisia by’umwihariko Kapiteni wayo Radhouane Slimane w’imyaka 42 y’amavuko, watsindaga umunota ku wundi akanambura imipira myinshi abasore b’u Rwanda.

    Slimane

    Agace ka mbere kasojwe Tunisia iyoboye umukino n’amanota 16 kuri 11 y’u Rwanda, mu gihe umukino wageze hagati Tunisia yamaze gushyiraho ikinyuranyo cy’amanota 10, ifite 39 kuri 29 y’ u Rwanda.

    Cheikh Sarr utoza u Rwanda yageragezaga gukora impinduka nyinshi ngo abone umusaruro mwiza ariko bikomeza kuba ay’ubusa, kuko ikipe ye itigeze ijya imbere ya Tunisia habe n’umunota n’umwe.

    Agace ka gatatu kasojwe Tunisia ifite amanota 61 kuri 44 y’u Rwanda. Mu gace ka kane ari nako ka nyuma, Ikipe y’u Rwanda yatsinze amanota menshi (22) kuri (15) ya Tunisia, ariko ntibyabujije ko umukino urangira Tunisia itsinze amanota 76 kuri 66 y’u Rwanda.

    Nyuma y’umusaruro mubi muri uyu mukino, ikipe y’u Rwanda yahise isezererwa mu marushanwa yo gushaka itike y’igikombe cy’isi, kuko yabaye iya nyuma mu itsinda ‘B’ iherekeje Sudani Y’Epfo, Tunisia na Cameroon.

    Sudani y’Epfo yasoje imikino y’amajonjora idatakaje umukino n’umwe aho yagize amanota 12 mu mikino itandatu, ikurikirwa na Tunisia ifite 10, mu gihe Cameroon ya gatatu inganya amanota 7 n’ikipe y’u Rwanda iri ku mwanya wa nyuma.

    Mu mikino ibiri yahuje Cameroon n’u Rwanda, buri kipe yatsinze umukino umwe ariko Cameroon yafashe umwanya wa gatatu kuko yarushije u Rwanda amanota y’ikinyuranyo mu mikino yabahuje.

    Mu mukino ubanza wabereye muri Senegal muri Gashyantare 2022, Cameroon yatsinze u Rwanda amanota 57 kuri 45 haba ikinyuranyo cy’amanota 12, mu gihe u Rwanda rwo rwatsinze Cameroon amanota 59 kuri 52 bivuze ikinyuranyo cy’amanota 7.

    Abafana b’u Rwanda batashye kare

    Amakipe yabaye atatu ya mbere muri buri tsinda yabonye itike yo kuzakina mu majonjora ya Kane azaba muri Gashyantare 2023, aho amakipe 12 yo muri Africa azagabanywa mu matsinda abiri, akagenda akuranwamo kugeza habonetse amakipe 5 azahagararira Africa.

    Imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi cya 2023 izabera ku mugabane wa Aziya, mu bihugu by’u Buyapani, Indonesia na Philippine.

    William Robeyns yagerageje



    AMAFOTO: SHEMA Innocent

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118675/fibawcq-ikipe-yu-rwanda-yasezerewe-itsinzwe-imikino-5-kuri-6-amafoto-118675.html

  • #COVID19: Abanduye 79 babonetse mu bipimo 3,064 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 03 Nyakanga 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 79, bakaba babonetse mu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abanduye-79-babonetse-mu-bipimo-3-064

  • Bugesera: inzu ifashwe n’inkongi y’umuriro induru ziravuga(AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri iki gicamunsi cyo ku cyumweru nibwo inzu yo mukarere ka Bugesera yafashwe n' inkongi y'umuriro maze abaturage benshi bahurura baje kuzimya.

    Nk'uko bigaragara mu mashusho yashyizwe kuri Shene ya Youtube ya M.Irene abantu benshi bari bahuruye baje kuzimya iyi nkongi yari yatangiye gufata inzu nyinshi.Abaganiriye n'uyu munyamakuru batangaje ko iyi nkongi yatawe n'umugabo watwikaga ibintu birimo amasashi n'ibyenda byashaje birangira bifashe inzu yari hafi aho.

    Abaturage bahise bahurura baza kuzimya.Bafatanyije n'ubuyobozi bwo mu Nzego zitandukanye.Nk'uko bigaragara mu mashusho abantu biyamiraga cyane bavuga ko hahiye nyuma yo kubona iyi nkongi yari itangiye gufata nizindi nzu kandi zibamo abantu.Abazimyagaga umuriro bagombye gusambura amabati no kwifashisha imipira yamazi kugirango umuriro uzime.

    Source : https://yegob.rw/bugesera-inzu-ifashwe-ninkongi-yumuriro-induru-ziravugaamafoto/

  • Umugabo yasutse amarira ubwo yamenyaga ko umwana yitaga uwe atamubyaye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo yarize ndetse abwira umugore we ko yamuhemukiye nyumayo kuvumbura ko yamubeshye akaba yarareze umwana amwita uwe ko yishuka.

    Uyu mugabo wo muri Nijeriya witwa Emeka yavumbuye ko umukobwa we atari umwana yabyaye maze abwira umugore we  yahemutse.

    Muri videwo ikomeje kuzunguruka ku mbuga nkoranyambaga, uyu mugabo yumvikana amutuka kubera ko yamwemereye kurera umwana w'undi mugabo.

    Umugore amusaba imbabazi akomeza gupfukama afashe umukobwa wabo mu kuboko asaba ko yamuha andi mahirwe gusa umugabo byamurenze agira agahinda.

     

    Dear men,

    If you have suspension, kindly do a DNA test.

    Negodi ka nwoke na ebe akwa alili. Chai 🥲pic.twitter.com/297bQFx9XS

    — Ajị bussu onye mpiawa azu🏳️‍🌈 (@AfamDeluxo) July 3, 2022

    Source : https://yegob.rw/umugabo-yasutse-amarira-ubwo-yamenyaga-ko-umwana-yitaga-uwe-atamubyaye/

  • Sadio mane akomeje kuvugisha benshi nyuma yo gufatwa amashusho asukura ubwiherero (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa Bayern Munich sadio akomeje kuvugisha benshi kubera umutima we ubwo yafashaga inshuti ikora akazi ko gusukura ubwiherero.

    Sadio mane yasabye inshuti yo muri ghana ko nyuma yo gusoza akazi bajya ahantu bagasangira icyayi bityo ahitamo kumufasha kugirango bajye gusangira nyuma.

    Sadio ukunze kurangwa n'umutima mwiza dore ko amaze gukorera ibikorwa byinshi agace avukamo muri Senegal , aho yubatse amashuri ,amavuriro ndetse n'ibindi bikorwa

    Sadio Mane saw his Ghanaian friend and invited him to drink tea with him at his house after a match.

    He said he had to wash toilets at the mosque, so Mane decided to help him wash them.

    He asked him not to upload the video, but someone else posted it. pic.twitter.com/nzbjRtTs5n

    — Africa Facts Zone (@AfricaFactsZone) July 3, 2022

    Source : https://yegob.rw/sadio-mane-akomeje-kuvugisha-benshi-nyuma-yo-yo-gufatwa-amashusho-asukura-ubwiherero-video/

  • Rwamagana: Polisi yafashe babiri bakekwaho kwiba mudasobwa z'ikigo cy'amashuri – #rwanda #RwOT

    Abafashwe bombi bafite imyaka 18 y'amavuko, bafatiwe mu Mudugudu wa Kiruhura, Akagari ka Sovu mu Murenge wa Kigabiro nyuma y'uko hari hamaze kuboneka mudasobwa 19 mu zari zibwe.

    Mudasobwa zibwe mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 01 Nyakanga, nyuma yo kwica ingufuri y'urugi rw'aho mudasobwa zabikwaga.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana yavuze ko ubuyobozi bw'ikigo ari bwo bwatanze amakuru, abazibye batangira gushakishwa.

    Ati 'Mu rukerera rwo ku wa Gatandatu nibwo Polisi yabonye amakuru y'ubujura bwa mudasobwa bwakozwe nyuma yo kwica ingufuri y'urugi. Polisi yahise itangira ibikorwa byo gushakisha abazibye ari nabwo ahagana saa Kumi n'Ebyiri z'umugoroba, abaturage bo mu mudugudu wa Kiruhura batanze amakuru y'uko hari umuntu babonanye mudasobwa ebyiri yari atwaye mu ntoki afite n'igikapu bilekwa ko hari harimo izindi.'

    Yakomeje agira ati 'Polisi yahise yihutira kuhagera, nibwo uwari uzifite yahise azirambika hasi ariruka barebye basanga hamwe n'izari mu gikapu zose ari mudasobwa 11. Abaturage bitegereje igikapu zari zirimo basanga ari icy'umunyeshuri usanzwe wiga kuri kiriya kigo cy'amashuri zibweho wahise ushakishwa afatirwa mu rugo ruherereye muri uwo mudugudu, ari kumwe na mugenzi we bombi basanganwa izindi mudasobwa 8 bahita batabwa muri yombi.'

    Bakimara gufatwa, bavuze ko mudasobwa basanganywe bazibikijwe n'uwo bise Veterineri wari ubatiye igikapu atwaramo mudasobwa 9 izindi akazitwara mu ntoki ariko ntibigeze bagaragaza aho abarizwa.

    SP Twizeyimana yaburiye abiba mudasobwa ku bigo by'amashuri ziba zifasha abanyeshuri mu kongera ubumenyi no guteza imbere uburezi muri rusange, akangurira buri wese kugira uruhare mu kurwanya bene ubu bujura.

    Yagiriye inama abagura ibikoresho byibwe kubireka ahubwo bakajya batanga amakuru y'abo bacyetseho ubujura cyangwa kugurisha ibyibano.

    Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw'Ubugenzacyaha kuri sitasiyo ya Kigabiro kugira ngo hakomeze iperereza mu gihe uwatorotse agishakishwa.

    Izi ni zimwe muri mudasobwa aba bantu bakekwaho kuba bari bibye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-polisi-yafashe-babiri-bakekwaho-kwiba-mudasobwa-z-ikigo-cy-amashuri

  • Adrien Misigaro yaririmbye yimara agahinda mu… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi yakoresheje imbaraga nyinshi muri iki gitaramo cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 3 Nyakanga 2022 mu Intare Conference Arena, gitegurwa n'umuryango Melody of New Hope yashinze.

    Cyagombaga kuba bwa mbere ku wa 8 Werurwe 2020, gisubikwa kubera icyorezo cya Covid-19 cyari cyakajije umurego mu Rwanda.

    Ku wa 28 Gicurasi 2022, nibwo Adrien Misigaro na Gentil Misigaro batangaje ko basubukuye iki gitaramo nyuma y'uko Covid-19 igenjeje macye.

    Aba bahanzi bahise batangira gukora imyiteguro, bavugana n'abahanzi bo mu Rwanda barimo Israel Mbonyi, James na Daniella, Serge Iyamuremye na Pay Claver babafashije benshi muri iki gitaramo.

    Byari biteganyijwe ko Gentil Misigaro aririmba muri iki gitaramo ariko Adrien Misigaro aherutse kubwira INYARWANDA ko yagize impamvu z'umuryango zatumye atabasha kwitabira iki gitaramo bafatanya gutegura.

    Mu 2020, Adrien yabwiye INYARWANDA ko iki gitaramo kiri mu murongo wo kwishimira ibikorwa itsinda yatangije rya Melody of New Hope rimaze gukora mu gihe rimaze rishinzwe ndetse ko hari n'abantu bafashijwe kuva mu biyobyabwenge bazatanga ubuhamya.

    Iki gitaramo cyatangiye saa kumi n'ebyiri zuzuye gitangijwe n'abaramyi Precious Nina Mugwiza na Ngenzi Yvan bafashije abantu kwinjira neza muri iki gitaramo.

    Bakiriwe n'umunyamakuru Tracy Agasaro wa Televiziyo KC2. Yabanje kugera ku rubyiruko ari kumwe n'itsinda baririmbs nyinshi mu ndirimbo zo mu gitabo n'izindi zamamaye mu mitima y'abahimbaza Imana.

    Muri iki gitaramo, Tracy yavuze ko ku Cyumweru tariki 8 Nyakanga 2022, hari igitaramo cya Gisubizo Ministry izafatiramo amashusho y'indirimbo zabo ziri kuri album bise 'Worship Legacy Concert Season 3'.

    Uyu mugore yahise yakira ku ruhimbi itsinda rya Papy Claver n'umugore we Dorcas. Mbere yo kubakira, yavuze ko ari abanyamuziki baramya Imana bya nyabo.

    Papy ageze ku rubyiniro yavuze ko bishimiye kuririmba muri iki gitaramo cy'umuvandimwe wabo Adrien Misigaro. Ati 'Turanezerewe kuba turi hano, ndetse no ku bwa Mwenedata Adrien ndetse n'abandi baza kunyura hano.'

    Afatanyije n'umugore we baririmbye indirimbo zo mu gitabo zirimo 'Dufite impamvu zibifatika'. Ni imwe mu ndirimbo yabaguriye igikundiro mu muziki wabo. Ndetse hashize imyaka ibiri bayishyize kuri shene ya Youtube yabo.

    Iyi ndirimbo iri kuri 'Collection' iri tsinda ryasohoye mu 2021. Banaririmbye indirimbo 'Njya ninginga Imana ngo ikwereke Yesu' bamaze umwaka bashyize kuri shene ya Youtube yabo.

    Tuyizere Papi Clever n'umugore we Ingabire Dorcas bari bambaye imyenda ihuje ibara. Papi Clever ni we watangije umushinga wo gusubiramo indirimbo zo mu gitabo uko ari 547, amaze kurushinga awukomezanya n'umugore we.

    Izina ryabo ryakomeye cyane binyuze mu ndirimbo 'Amakuru y'Umurwa'. Muri iki gitaramo kandi bariririmbye indirimbo 'Mana Nduburira (194 Gushimisha)' ndetse na 'Dore ibendera' bava ku rubyiniro bishimiwe mu buryo bukomeye.

    Bakurikiwe n'umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Serge Iyamuremye. Uyu muhanzi umaze imyaka irenga umunani mu muziki uha ikuzo Imana, yaserutse yitwaje gitari aho yaririmbaga anicurangira.

    Yari afite kandi itsinda ry'abasore n'inkumi bamufashije kunoza neza amajwi y'indirimbo ze. Uyu muhanzi yahereye ku ndirimbo 'Yesu Agarutse' yakoranye na James na Daniella, iri mu ndirimbo zakomeje amazina y'aba bahanzi bombi.

    Uyu muhanzi yakomereye ku ndirimbo 'Biramvura' imaze imyaka ine isohotse. Iyi ndirimbo yamuhaye ijambo mu muziki w'indirimbo zihimbaza Imana kuva yasohoka, ahanini bitewe n'ubutumwa buyigize. Yayisohoye ku wa 1 Mata 2018.

    Serge yashimye Adrien Misigaro kuba yaramutumiye muri iki gitaramo. Ati 'Ndashimira Adrien kuba yarantekereje muri iki gitaramo.' Yahise yanzika mu ndirimbo ye yise 'Yahweh', 'Arampagije' imaze imyaka 8 isohotse, asoza asabira abantu umugisha.

    Yakurikiwe n'itsinda rya James na Daniella. Tracy abakira ku rubyiniro, yavuze ko ari itsinda ridasanzwe mu muziki, risize amavuta mu gufasha abantu kuramya.

    James ageze ku rubyiniro yabanje kubaza abakristu niba bameze neza. Agira ati 'Mu meze neza. Twishimiye kuba hano.'

    Nyuma yateye isengesho, ashima Imana, avuga ko izina ryayo rikwiye gushyirwa hejuru, izina rye rikumvikana hose. Ati 'Himbazwa kristu mwiza, icyubahiro no gukomera n'ibyawe none n'iteka ryose.'

    Iri tsinda ryahereye ku ndirimbo 'Isezerano' basohoye mu meza ane ashize. Basoje kuririmba iyi ndirimbo, James yabwiye abizeye umwana w'intama gushyira hejuru akaboko.

    Muri iki gitaramo kandi baririmbye indirimbo nshya bazasohora mu minsi iri imbere, bavuze ko irimo amagambo meza yabakoze ku mutima.

    Yumvikanamo amagambo y'urukundo rw'Imana rwatumye yitangira umunyabyaha, ahabwa ubugingo.

    Iri tsinda kandi ryaririmbye indirimbo 'Amaraso' imaze umwaka isohotse. Bati 'Haracyari ibyiringiro, ngwino winjire, Yesu ateze amaboko'.

    Baririmbye kandi indirimbo 'Nubu nihondi' imaze amezi atanu isohotse, aho imaze kurebwa n'abarenga miliyoni 2, basoreza ku ndirimbo yabo yakunzwe cyane bise 'Hembura'.

    Mu gitaramo hagati, Umushumba w'Itorero, Bellevue Presbyterian Church, Rev. Dr. Scott Dudley yabwirije ijambo ry'Imana rishingiye ku gusaba buri wese gufata akaboko mugenzi we bakegera Imana icyarimwe.

    Mu nyigisho ye, yavuze ko ari ku nshuro ya kane ageze mu Rwanda kandi ko mu itorero ashumbye harimo Abanyarwanda benshi. Avuga ko Abanyamerika bafite akazi kenshi ko kwigira ku banyarwanda 'ku kuntu baramya'.

    Nyuma yo kubwiriza, Nina Mugwiza na Yvan Ngenzi bagarutse ku rubyiniro bahinduye imyambaro baririmba indirimbo 'Muri wowe' bakoranye imaze imyaka itatu.


    ADRIEN MISIGARO KU RUBYINIRO NYUMA Y'IMYAKA IBIRI IGITARAMO CYE GISUBITSWE:

    Yageze ku rubyiniro ahagana saa 21: 37 ahera ku ndirimbo 'Nyibutsa' yakoranye na Miss Dusa mushiki wa Gentil Misigaro.  Iyi ndirimbo imaze imyaka ibiri, aho imaze kurebwa n'abarenga miliyoni 2.

    Ni imwe mu ndirimbo zafashije Miss Dusa kumvikanisha impano ye mu muziki w'indirimbo ziha ikuzo Imana. Adrien yasabaga abari muri iki gitaramo gufatanya nawe guhimbaza Imana, akagaragaza ko anogewe n'isubukurwa ry'igitaramo cye.

    Uyu muhanzi yari yitwaje abaririmbyi icyenda barimo abakobwa batandatu ndetse n'abasore batatu bamufashije kumvikanisha neza indirimbo ze.

    Yakomereje ku ndirimbo ye yise 'Aranzi' aherutse gusohora, imaze amezi ane. Adrien yaririmbye kandi indirimbo 'Umuntu usanzwe' imaze imyaka itatu.

    Adrien yaririmbaga anabwiriza, avuga ko Imana yakunze abari mu Isi kuva cyera. Ati 'Ayo ni yo mahoro dushobora gukura mu Mana, amahoro tubona n'igihe bikomeye. Ayo mahoro ntabwo tuyacyesha abantu, ahubwo tuyakura ku Mana yo mu ijuru.'


    ADRIEN MISIGARO YAKIRIYE KU RUHIMBI INSHUTI YE ISRAEL MBONYI

    Nyuma yo kuririmba indirimbo 'Nzagerayo', Adrien Misigaro yavuze ko igihe kigeze kugira ngo yakire inshuti ye y'igihe kirekire. Aba bombi baterane ubuse mu bihe bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga.

    Adrien ati 'Uyu mwanya ndifuza kwakira inshuti yanjye. Ni umuntu dukorana cyane. Imana igenda ihuza abantu mu buryo butandukanye. Uyu muntu ngiye guhamagara, mfite indirimbo ye imfasha, nimuzamure ibiganza abemera ko twakira inshuti yanjye Israel Mbonyi.'

    Bahise bafatanya kuririmba indirimbo 'Karame' imaze imyaka ibiri isohotse. Iyi ndirimbo bayiririmbye abari muri iyi nyubako y'imyidagaduro bahagurutse.

    Nyuma yo kuyiririmba, Adrien yasize Mbonyi ku rubyiniro. Uyu muhanzi ati 'Ndishimye kuba hano, ndashimira Adrien wadutumiye, kandi tumuhaye ikaze hano i Kigali.' Mbonyi yahise yanzika ye 'Sinzibagirwa', 'Icyambu' ikunzwe cyane muri iki gihe.

    Adrien ni we wasoje iki gitaramo yifashishije indirimbo ye yamamaye mu buryo bukomeye 'Buri munsi' ndetse na 'Ntacyo nzaba'. Uyu muhanzi yavuze ko ubu anyuzwe, kuko imyaka ibiri ishize ahagaze kuri uru rubyiniro asuka amarira.

    Ati 'Imyaka ibiri ishize nahagezemo hano ndi kurira kubera ko igitaramo cyanjye bari bagiharitse kubera Covid-19. Ariko ndashima Imana ko Covid-19 yahagaze.' 


    Adrien Misigaro yaririmbye yimara urukumbuzi rw'igitaramo cye cyari kimaze imyaka ibiri gisubitswe kubera Covid-19 

    Adrien yasabaga abantu gufatanya nawe kuririmba. Ati 'Mumfashe kuririmba Nyibutsa, nyibutsa… Mwami uzanyibutse…' 

    Adrien yari yitwaje abaririmbyi icyenda, barimo abakobwa batandatu n'abahungu batatu 


    Misigaro asanzwe afite umuryango w'ivugabutumwa yise 'Melody of New Hope' ukora ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko biciye mu ndirimbo 

    Israel Mbonyi yaririmbye indirimbo ze zirimo 'Karame', 'Sinzibagirwa' n'izindi 


    Mbonyi yashimye Adrien Misigaro wamutumiye muri iki gitaramo, amuhesha umugisha 

    Adrien yavuze ko Mbonyi ari inshuti ye y'igihe kirekire. Kuri murandasi bakunze guterana ubuse 

    Israel aherutse gukorera ibitaramo muri Zimbabwe 

    Mbomyi ari kwitegura gukora igitaramo cye bwite muri uyu mwaka 

    Adrien Misigaro yavuze ko yari yambitswe na Zoï ya Nshimwe Naomie wabaye Miss Rwanda 2022 


    Umuhanzi Prosper Nkomezi yitabiriye iki gitaramo 

    Rev. Dr. Scott Dudley yabwirije ijambo ry’Imana mu rurimi rw’Icyongereza, Agnes asobanura mu Kinyarwanda

    Papy Claver n'umugore we bari bambaye imyenda ihuje ibara, banyuze benshi muri iki gitaramo


    Papy Claver na Dorcas, bafatwa nk'abaramyi baririmbira 'Imana buzuye mu buryo bukomeye'

    Papy Claver n'umugore we Dorcas bageze ku rubyiniro bari kumwe n'itsinda risanzwe rifasha mu bijyanye n'amajwi

    Tracy yanyuzagamo agatera urwenya, akavuga ko arwubakanye 'n'umugabo mwiza cyane'. Ati 'Ndamukunda cyane, aho ari hose ndamusuhuje'

    Nina Mugwiza Precious yari yambaye imyambaro yahanzwe na Fly Mama Africa ya Miss Uwicyeza Pamella umukunzi wa The Ben

    Serge Iyamuremye yageze ku rubyiniro asaba abantu gufatanya nawe guhimbaza Imana aherutse ku ndirimbo 'Yesu Agarutse'

    Serge yari yitwaje itsinda ry'abaririmbyi b'inkumi n'abasore bamufashije gushimisha benshi


    Serge yashimye Adrien Misigaro wamutumiye muri iki gitaramo, amusabira umugisha

    Iyamuremye yifashishije indirimbo ze zitandukanye zakunzwe yashyize abantu mu mwuka

    James na Daniella bageze ku rubyiniro bahera ku ndirimbo 'Isezerano' basohoye mu mezi ane ashize

    James yabanje gutera isengesho asaba Imana kunezeza abari muri iki gitaramo. Ati 'Icyubahiro no gukomera n'ibyawe Dawe none n'iteka ryose.'

    James na Daniella ni itsinda ryamamaye mu Rwanda mu ndirimbo zo kuryamya no guhimbaza Imana

    Umuhanzi Yvan Ngenzi uzwi mu ndirimbo 'Ntahemuka' yayoboye igitaramo cya Adrien Misigaro

    Iri tsinda riherutse mu bitaramo mu Bubiligi, aho bishimiwe mu buryo bukomeye

    James na Daniella baririmbye bafashijwe n'abaririmbyi babarizwa muri Drups Band

    Nshuti Divine Muheto wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2022 ari mu bitabiriye igitaramo cya Adrien Misigaro

    Umuhoza Emma Pascaline uri mu bakobwa bavuyemo Miss Rwanda 2022

    Kayumba Darina wabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2022 ari kumwe na Kazeneza Marie Mercie wabaye igisonga cya mbere cya Miss wa Kaminuza yahoze yitwa RTUC (UTB) [Yitabiriye Miss Rwanda 2022]

    Miss Uwase Raïssa Vanessa wabaye Igisonga cya mbere cya Miss Rwanda mu 2015, ari mu bitabiriye igitaramo 'Each One Reach One' cya Adrien Misigaro

    Iki gitaramo cyahurijwemo amazina y'abaramyi bakomeye barimo Israel Mbonyi, Serge Iyamuremye, James na Daniella n'abandi

    Abakunzi b'indirimbo zihimbaza Imana bitabiriye igitaramo 'Each One Reach One' cya Adrien Misigaro

    Abatarafashe doze ya gatatu y'urukingo rwa Covid-19 barufatiraga muri iki gitaramo cyabereye mu Intare Conference Arena


    Umuhanzikazi Peace Hoziyana witabiriye irushanwa East Africa’s Got Talent

    AMAFOTO: Sangwa Julien-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118672/adrien-misigaro-yaririmbye-yimara-agahinda-mu-gitaramo-gikomeye-yahuriyemo-nabarimo-israel-118672.html

  • Ubwanwa bw'umuhanzi Platini Nemeye bwatangaje abarimo Alliah Cool (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubwanwa bwa Platini Nemeye bwatangariwe n'abantu batandukanye barimo na Alliah Cool, umwe mu nshuti za Platini. Ni nyuma yuko Platini Nemeye abinyujije kuri story ya instagram ye yari amaze gushyira hanze videwo igaragaza ubwanwa bwe.

    Nyuma yuko Alliah Cool abonye iyi videwo ya Platini yayisangije abamukurikira kuri instagram ye hanyuma ayiherekesha amagambo agira ati ” Nyuma yimyaka 38 yifuza ubwanwa kurubu afite ibyishimo byinshi @platiniofficial my brother God can bless anybody 🤣🤣🤣 “.

    Source : https://yegob.rw/ubwanwa-bwumuhanzi-platini-nemeye-bwatangaje-abarimo-alliah-cool-video/