Category: Uncategorized

  • Abashinja u Rwanda gufasha M23 bavuga ibintu uko bitari-Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repuburika y'u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko abashinja u Rwanda gufasha M23 bavuga ibintu uko bitari, agaragaza ko igisubizo cy'ibibera muri Congo kidakwiye gushakirwa mu mirwano ahubwo gikwiye gukemurwa mu buryo bwa politike.

    Umukuru w'Igihugu yabigarutse mu kiganiro yagiranye na RBA kuri uyu wa mbere tariki 4 /7/2022. Yavuze ko ikibazo cya M23 kugikemuza imirwano, nk'uko byakozwe mu 2012 hashyirwaho umutwe w'ingabo z'ibihugu by'akarere, byari amakosa.

    Yagize ati 'Twakomeje kubibutsa ko hari inzira za politiki [zo kugikemura] zitakoreshejwe'. Yakomeje agaragaza uburyo Monusco yatangiye gukorana na FARDC, kandi ibizi ko barimo gufatanya na FDLR mu kurwanya M23. Ati 'FDLR yari ikwiye kurwanywa igakurwaho muri ubwo buryo, bikajyana no gucyura abashaka gutaha. Ni aho turi.'

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rudafasha M23 nk'uko abategetsi ba Congo babivuga . Ku kibazo cy'abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda yavuze ati  'N'ihohoterwa bakorerwa iwabo[….]Ni gute uvuga ngo abantu ntibakiri abaturage b'igihugu cyabo? Abo bantu iteka bazahora barwana bashaka kugira iwabo.'

    'Dukwiye guhana amahoro'

    Umukuru w'Igihugu yagaragaje ko gukemura ibi bibazo burundu bikeneye igisubizo cya politiki. 'Icya mbere, Congo ifite ibibazo byayo igomba gukemura, natwe dufite ibyacu nk'ibihugu byigenga, hatabayeho kwivanga mu by'undi, dushobora gukorana aho tubihisemo. Ntabwo bikwiye ko FDLR, aba barwanyi bakoze jenoside cyangwa babakomokaho, bakwiye guhabwa intwaro ngo batere u Rwanda.'

    Yagarutse ku gitero cyabaye mu 2019 ubwo abarwanyi ba RUD Urunana bateraga mu Kinigi. Ati 'Twagize ibisasu byarashwe mu Rwanda bivuye muri RDC byangije imitungo, bikomeretsa abantu, inshuro nyinshi. Turavuga tuti 'uko byagenda kose dukeneye amahoro twembi', hagomba kubaho amahoro mu Rwanda, hakwiye kubaho amahoro muri RDC, dukwiye guhana amahoro.'

    'Ntibyakwihanganirwa ko FDLR cyangwa abasigaye bayo, bahabwa intwaro ngo batere u Rwanda[…]cyangwa ngo irase ku butaka bwacu yice abaturage bacu. Ntabwo twigeze tubikorera Congo. Icya kabiri, hakenewe gukemura mu buryo bwa politiki ikibazo cy'Abanye-Congo bavuga Ikinyarwamda, harimo n'aba barwanyi ba M23.'

    Ingabo z'Akarere….

    Perezida Kagame yavuze ko yumvise impungenge za RDC itifuza ko u Rwanda rwohereza ingabo muri icyo gihugu, mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro.

    Yavuze ko iyo bavuze Ingabo z'Akarere n'u Rwanda rwiyumvamo kuko rwanageze muri uyu muryango mbere ya RDC ariko mu koroshya ibintu, kuba RDC nk'uruhande rufite ikibazo igaragaza ibyo yifuza, ari ubushake bwayo. Yavuze ati 'Nta bwo turimo gusaba ngo tubigiremo uruhare.'

    Perezida Kagame yavuze ko izindi ngabo zitanze icyizere ko nta we uzongera guhungabanya umutekano w'u Rwanda nk'ibirimo kuba muri iki gihe, nta kibazo rwagira.  'Twakwishimira ko bikorwa nta n'uruhare tubigizemo kuko ubundi kubigiramo uruhare bidusaba ikiguzi.'

    [email protected]

     

    The post Abashinja u Rwanda gufasha M23 bavuga ibintu uko bitari-Perezida Kagame appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/07/04/abashinja-u-rwanda-gufasha-m23-bavuga-ibintu-uko-bitari-perezida-kagame/

  • Bugesera : Ibirori byo Kwibohora byaranzwe no gushimira abaturage biyubakiye ibiro by’umudugudu bigezweho #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 4 Nyakanga 2022, ku munsi wo Kwibohora, abaturage b’umudugudu wa Cyeru mu Kagari ka Kanzenze ko mu murenge wa Ntarama mu karere ka Bugesera, bashimiwe mu birori byitabiriwe na Guverineri Emmanuel Gasana n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.

    Ibi birori byabimburiwe n’umukino w’amakipe y’umupira w’amaguru aho imidugudu ya Kabeza na Cyeru yahuye mu rwego rwo gusabana no kwishimira ibyagezweho muri uyu murenge wa Ntarama, by’umwihariko muri uyu mudugudu wa Cyeru aho abaturage bagaragaje umuco wo kwishakamo ibisubizo.

    Rutaganda André uhagarariye inyubako y’umudugudu wa Cyeru avuga ko iyi nyubako yubatswe n’imiganda n’imisanzu y’abaturage mu gihe cy’umwaka n’amezi atatu ; ifite agaciro ka miliyoni 18. Ati : “Kuwubaka neza byatewe no gukoresha imisanzu y’abaturage icyo yagenewe”.

    Rutaganda André uhagarariye inyubako y’umudugudu wa Cyeru

    Asobanurira Guverineri Emmanuel Gasana iby’iyi nyubako y’umudugudu wa Cyeru, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Richard Mutabazi, yashimiye abaturage ba Cyeru igitekerezo bagize anabashimira ko banagishyize mu bikorwa.

    Ati :”Kwiyubakira ibiro by’umudugudu bigaragaza aho bageze mu rugendo rwo kwibohora”.

    Guverineri Gasana yashimye ibikorwa byagiye bitahwa muri iki cyumweru mu Karere ka Bugesera, asaba abaturage gusigasira ibyagezweho, gukora cyane no kwiyemeza.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Bugesera-Ibirori-byo-Kwibohora-byaranzwe-no-gushimira-abaturage-biyubakiye-ibiro-by-umudugudu-bigezweho

  • Niyigena Clement mu mwambaro wa APR FC asoma ikirango cya yo #rwanda #RwOT

    Ni ikibazo cy’igihe gusa n’abandi gake bazagenda bamenyekana, APR FC ikunda gukora ibintu byayo buceceke bamwe mu bamaze kuyisinyira batangiye kumenyekana aho ku ikubitiro ifoto yagiye hanze ari iya myugariro Niyigena Clement.

    Uyu musore ukina mu mutima w’ubwugarizi, mu minsi ishize ni bwo byavuzwe ko yamaze gusinyira APR FC amasezerano y’imyaka 2.

    Yari asoje amasezerano ye muri Rayon Sports ariko bikaba bitarakunze ko imwongerera amasezerano kuko impande zombi zitegeze zumvikana kuri iyi ngingo.

    Niyigena Clement akaba ari inshuro ya 2 asinyiye APR FC kuko no muri 2019 yari yayisinyiye ariko ntiyayikinira kuko yahise imusubiza muri Marines FC.

    Muri 2019, Niyigena Clement yavuye muri Marines FC yerekanwa nk’umukinnyi wa APR FC, ntabwo byamuhiriye kuko iyi kipe yahise imusubiza muri Marines ngo ajye kuzamura urwego, nyuma y’umwaka umwe nibwo yahise yerekeza mu ikipe ya Rayon Sports yakiniraga kugeza uyu munsi.

    Ifoto ye igiye hanze mu gihe hari n’andi mazina abantu benshi bategereje amafoto ya bo bivugwa ko basinyiye APR FC barimo Niyibizi Ramadhan, Ishimwe Christian na Ishimwe Fiston.

    Niyigena Clement yamaze kwerekeza muri APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/niyigena-clement-mu-mwambaro-wa-apr-fc-asoma-ikirango-cya-yo

  • Uganda yashwikurije abayishinja gutoza abarwanya Leta ya Ethiopia #rwanda #RwOT

    Igisirikare muri Uganda cyabeshyuje inkuru z'uko kiri kugerageza guhungabanya Ethiopia binyuze mu guha imyitozo abarwanyi ba Tigray People's Liberation Front, TPLF, uragwanya leta ya Ethiopia kuva mu 2020.

    Izo nkuru zatangiye kujya kukarubanda mu kwezi kwa gatanu n'ukwa gatandatu zinyuze ku mbuga nkoranyambaga za Ethiopia.

    Umuvugizi w'igisirikare cya Uganda Felix Kulayigye yanditse kuri Twitter mu mpera z'iki cyumweru dusoje , avuga ko amakuruy'uko Uganda iri kugerageza guhungabanya umutekano wa Ethiopia ntashingiro afite habe na gato.

    Inkuru ibumbatiye ibishinja Uganda yasohotse mu cyumweru gishize ku rubuga rwo muri Nouvelle Zelande (New Zealand) n'amazina y'abasirikare n'abandi bashinzwe umutekano bakuru bivugwa ko ari bo bahagarariye icyo gikowa muri district ya Masaka.

    Iyo nyandiko ivuga ko abasirikare 4000 b'aba-Tigray bari guhabwa izo nyigisho mu mu bice bine bitandukanye.

    Iyo nkuru ivuga kandi ko icyo gikorwa cyo kwigisha gishyigikiwe na reta Zunze Ubumwe za Amerika na Misiri.

    Umwe mu bantu bakomeye uvugwa muri iyo nkuru n'umuhungu w'umukuru w'igihugu cya Uganda,Generari Muhoozi Kainerugaba, wanditse kuri twitter ko ashyigikiye ingabo za Tigray, abita “abavukanyi” mu 2021.

    Ntibizwi niba iyo nyandiko ari iy'ukuri, kandi urwo rubuga rwo muri Nouvelle Zelande rwavuze ko rutashoboye guhinyuza isoko ryarwo cyanke ibirimo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/uganda-yashwikurije-abayishinja-gutoza-abarwanya-leta-ya-ethiopia

  • Kayonza: Indaya yateye icyuma umusore baryamanye akanga kuyishyura 2000 Frw – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 3 Nyakanga 2022, mu Mudugudu wa Humure mu Kagari ka Kiyovu mu Murenge wa Ndego.

    Amakuru avuga ko uyu musore yari yirirwanye n'uyu mukobwa umunsi wose, ngo bari bumvikanye ko ari bumuhe ibyishimo, undi na we akaza kumwishyura 2000 Frw.

    Ngo byageze nijoro umusore avuga ko agiye gutaha, amwishyuje undi amubwira ko nta mafaranga afite.

    Muri icyo gihe babanje gutongana cyane umukobwa yanga gukingura birangira barwanye amukomeretsa mu gahanga ndetse anamutera icyuma ku kuboko.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ndego, Bizimana Claude, yabwiye IGIHE ko uyu mukobwa yateye icyuma uyu musore nyuma yo kuryamana ariko umusore akanga kwishyura serivisi yahawe.

    Yagize ati 'Bari bumvikanye 2000 Frw, umusore arangije arayamwima bituma uwo mukobwa amutera icyuma. Baririranywe ejo umunsi wose, umusore rero byageze nijoro agiye gutaha arayamwima undi amutera icyuma ku kuboko. Twahise dutabara tumujyana kwa muganga umukobwa na we tumushyikiriza RIB [Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha].'

    Abaturage basabwe kwibuka indangagaciro Nyarwanda bakareka kwishora mu busambanyi ndetse bakajya batangira amakuru ku gihe kugira ngo bifashe inzego z'ibanze n'iz'umutekano gutabara.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-indaya-yateye-icyuma-umusore-baryamanye-akanga-kuyishyura-2000-frw

  • Ab’ubu bajye batanga serivisi nziza kuko bakorera mu mwuka mwiza (Ubuhamya) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umusaza Mabano warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba yarakoreye Perefegitura ya Butare kuva mbere ya Jenoside, avuga ko abakorera Leta muri iki gihe (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/kwibuka/article/ab-ubu-bajye-batanga-serivisi-nziza-kuko-bakorera-mu-mwuka-mwiza-ubuhamya

  • Perezida Kagame ahishuye ko mbere y’imirwano ya M23 u Rwanda rwaburiye DR-Congo #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yabivuze kuri uyu wa Mbere tariki 04 Nyakanga 2022 mu kiganiro yagiranye n’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru.

    Umukuru w’u Rwanda yavuze ko ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwakomeje kwirengagiza ikibazo cy’umutwe wa M23 kuko hari ibyo bwagiye busezeranya abahoze ari abarwanyi bawo ariko ntibubishyire mu bikorwa kugeza ubwo uyu mutwe wubuye imirwano.

    Perezida Paul Kagame avuga ko iki kibazo cya M23 atari gishya kuko no muri 2012 hari habaye ibi bibazo byanatumye Ibihugu n’imiryango mpuzamahanga binyuranye bihaguruka birimo n’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’Ibihugu by’ibihangange.

    Avuga ko aba bose bahagutse bakoze ikosa rimwe ndetse 'twari twanagaraje icyo gihe, ko icyo kibazo atari icyo gukemuzwa intwaro, ntabwo byasabaga imbaraga za gisirikare, byasabaga inzira za Politiki kurusha izindi zose.'

    Yakomeje agira ati 'Bimye agaciro ibyo twababwiraga, barwanya M23 birengagije impamvu yavutse n’uburyo yabayeho.'

    Perezida Kagame yavuze ko mu kurwanya uyu mutwe wa M23, abarwanyi bamwe bawo bahungiye mu Bihugu bibiri birimo Uganda n’u Rwanda ndetse ko bamwe bakiri muri ibyo Bihugu.

    Yavuze ko u Rwanda rwakomeje kugaragaza inzira za Politiki zakwifashwa mu gukemura ibi bibazo aho gukomeza gukoresha imbaraga za gisirikare.

    Kuva icyo gihe no kugeza ubu Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, bakomeje guhohoterwa ndetse bamwe bakahatakariza ubuzima.

    Umukuru w’u Rwanda avuga ko kuba abantu bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bitabagira Abanyarwanda kandi ko badakwiye kubizira.

    Ati 'Ntabwo ari twe twahisemo ko bisanga muri Congo, yewe n’Abanye-Congo ntibigeze babihitamo. None ni gute wavuga ngo abo bantu ntabwo ari abawe ?'

    Yakomeje agira ati 'Kuvuga ngo ni Abanyarwanda, ni ikosa rikomeye, oya, imyaka yose yashize, bahoze batuye muri Congo, kandi na bo ubwabo bazi ko Congo ari Igihugu cyabo.'

    Umukuru w’u Rwanda avuga ko ibi byose byabaye mu bihe by’abakoloni mu gihe cyo gukata imipaka, ati 'Niba ushaka kubasubiza mu Gihugu cyabo ubirukana mu Gihugu cyabo, byaba byiza ubirukananye n’ubutaka basanganywe.'

    Yavuze kandi ko nubwo abo Banye-Congo bavuga Ikinyarwanda bakorerwa ibyo byose, ariko u Rwanda rumaranye igihe Abanye-Congo baruhungiyemo barumazemo imyaka irenga 20 kandi ko u Rwanda rwakomeje kuvugana n’iki Gihugu cy’igituranyi ngo aba baturage basubizwe mu Gihugu cyabo ariko ko bitigeze bikorwa.

    Perezida Paul Kagame yavuze kandi ko ku kibazo cya M23, abayobozi batandukanye ba Congo baje mu Rwanda inshuro nyinshi bakakiganiraho na ba nyiri ubwite ubwabo.

    Yavuze ko ubwo abo barwanyi ba M23 bahungiraga mu Rwanda bambuwe intwaro ndetse u Rwanda rukazisubiza Congo, ati 'Icyari gisigaye kwari ugusubizwa mu Gihugu cyabo kandi ntibyakozwe. Yewe no ku buyobozi bwa Perezida Tshisekedi abo bayobozi baje hano inshuro nyinshi babizeza ko bagiye gukemura icyo kibazo.'

    Paul Kagame avuga ko ibyo byose byakorwaga babifashijwemo n’u Rwanda 'Bakaza igihe kimwe bagasubira bagize ibyo babizeza bitigeze bishyira mu bikorwa, bakagaruka ikindi gihe, bakongera bakagaruka,…inshuro nyinshi kugeza ubwo iyi mirwano yuburaga twariho tuvugana na none na DRC yewe dukurikije n’amakuru twari dufite twari twabamenyesheje ko ibyo bikorwa biri gutegurwa ko bagomba kugira icyo bakora ariko ntakigeze gikorwa.'

    Yavuze ko ku ruhande rumwe yatunguwe ariko ko ku rundi atatunguwe kubera aya mateka yagiye agenda yisubiramo

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Perezida-Kagame-ahishuye-ko-mbere-y-imirwano-ya-M23-u-Rwanda-rwaburiye-DR-Congo

  • Rubavu: Bagiye gukora imihanda izahindura isura y’umujyi wa Gisenyi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu idasanzwe, yemeje ko miliyari 16Frw yo mu ngengo y’imari ya 2022/2023, zizakoreshwa mu kubaka imihanda izasiga ihinduye (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rubavu-bagiye-gukora-imihanda-izahindura-isura-y-umujyi-wa-gisenyi

  • Ukraine: Ifatwa rya Lysychansk riraganisha u Burusiya ku kwigarurira Donbas yose #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya hamwe n’umutwe ushyigikiwe n’icyo gihugu kurwanya Ukraine witwa LPR, batangaje ko bafashe umujyi wa nyuma w’Intara ya Lughansk (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/ukraine-ifatwa-rya-lysychansk-riraganisha-u-burusiya-ku-kwigarurira-donbas-yose

  • Tennis: U Rwanda rurakira irushanwa rya Davis Cup bwa mbere mu mateka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guhera kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Nyakanga 2022, i Kigali mu Rwanda haratangira irushanwa mpuzamahanga ry’umukino wa Tennis rizwi nka 'Davis Cup', akaba (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/indi-mikino/article/tennis-u-rwanda-rurakira-irushanwa-rya-davis-cup-bwa-mbere-mu-mateka