Category: Uncategorized

  • Mu Mafoto asaga 100, ihere ijisho ibikorwa byatashywe i Nyaruguru hizihizwa #Kwibohora28 – #rwanda #RwOT

    Iyo sabukuru yizihijwe kuri uyu wa 4 Nyakanga 2022 yitabirwa na Minisitiri w'intebe Dr Ngirente Edouard hamwe n'abandi bayobozi mu nzego nkuru z'igihugu n'inzego z'ibanze, abafatanyabikorwa ndetse n'abaturage.

    Hatashywe n'umuhanda wa kaburimbo Huye-Kibeho-Munini-Ngoma ureshya n'ibilometero 66 watwaye asaga Miliyari 72 n'ibindi bikorwaremezo biwushamikiyeho birimo Ibitaro bya Munini byuzuye bitwaye amafaranga agera kuri Miliyari 9 Frw.

    Hari kandi Umudugudu w'Icyitegererezo wa Munini ( Munini IDP Model Village) ugizwe n'inzu zatujwemo imiryango 48; ishuri rya G.S Munini rifite ibyumba 18 byo kwigiramo, laboratwari ebyiri, icyumba cy'ikoranabuhanga, icyumba cyo kuriramo cyakira abantu 1000, igikoni, ibyumba bitatu byigiramo abana b'incuke.

    Ikigo Mbonezamikurire y'Abana bato cya Munini; Agakiriro; aho gucururiza n'ibindi birimo ubusitani, uturima tw'igikoni, amazi meza, amashanyarazi, imihanda n'ingurane ku baturage. Ibyo bukorwa remezo byose byatwaye asaga miliyari 15 Frw.

    Mu butumwa Minisitiri w'Intebe yatanze, yasabye abaturage gufata neza ibyo bikorwa remezo no kubibyaza umusaruro.

    Ati 'Mu by'ukuri ni impano idakwiye kudupfira ubusa ahubwo ni impano izinganira wa musingo twavuze w'iterambere tumaze kugeraho mu myaka 28 ariko urugamba rw'iterambere nk'uko mubizi ntirurangira ahubwo rurakomeje.'

    Mu mafoto, ihere ijisho ibikorwa byatashywe i Nyaruguru

    Uyu mudugudu w’icyitegererezo wa Munini wubakiwe imiryango itishoboye

    Uyu mudugudu wagenewe imiryango 48 igizwe n'abantu 164 barimo abari bamaze igihe basembera abatagira aho kuba, abafite amacumbi ashaje n'abari batuye mu manegeka

    Urugo mbonezamikurire y’abana rwa Munini rufite ibice bitandukanye

    Urugo mbonezamikurire y’abana rwa Munini rwakira abagera 90

    Urugo mbonezamikurire y’abana bato rwa Munini rwitezweho kurandura imirire mibi mu bana bato

    Urugo mbonezamikurire rwubakiwe abana b’imiryango yatujwe mu mudugudu n’abaturanyi bayo

    Urugo Mbonezamikurire rwa Munini rwitezweho umusaruro mwiza

    Umwe mu bana bo mu rugo mbonezamikurire rwa Munini

    Mu rugo mbonezamikurire y’abana rwa Munini hari imitako itandukanye ikangura ubwonko bw’abana

    Umwana urererwa muri uru rugo mbonezamikurire yitezweho gukurana uburere n’ikinyabupfura

    Umudugudu wa Munini watujwemo imiryango 48 itishoboye

    Umudugudu w'icyitegererezo wa Munini wubakiwe abaturage kugira ngo babe ahantu heza hatekanye kandi bayoboke ibikorwa bibateza imbere

    Mu mudugudu wa Kivugiza hubakiwe imiryango 104 igizwe n'abantu 491

    Bahawe ingurube nziza zitezweo kuzamura iterambere ryabo

    Ibiraro by’ingurube z’abatujwe mu mudugudu

    Abatujwe muri uyu mudugudu basabwe kuwufata neza

    Umwarimu wo GS Munini akurikirana uko umwana akoresha mudasobwa

    Umwarimu ufasha abanyeshuri kubona ibitabo mu isomero rya GS Munini

    Ubukarabiro buri aho abanyeshuri barira

    Ni ishuri rifite inyubako igezweho

    Ni ishuri rifite Laboratwari ifasha abana kwiga neza

    Mu cyumba aho abana bazajya barara

    Mu gikoni aho bazajya batekera bakabika n’ibikoresho byaho

    Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi bareba muri mudasobwa z’abanyeshuri muri GS Munini

    Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Gerardine kuri mudasobwa abanyeshuri bigiraho muri GS Munini

    Laboratwari y’iryo shuri irimo ibikoresho byabugenewe

    Kimwe mu byumba byagenewe gufatiramo amafunguro ku ishuri

    Isomero ryahawe abiga ku Rwunge rw’Amashuri rwa Munini

    Ishuri rya GS Munini ryashyizwemo ibikoresho bihagije birimo na mudasobwa

    Ishuri bubakiwe rifite n’ibigega bifata amazi

    Ishuri bubakiwe rifite ibikoresho byiza birimo intebe zo kwicaraho n’ibibaho byo kwandikaho

    Iri shuri ryubatswe mu buryo bugezweho

    Iri shuri rizajya ryigwamo n’abana mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye

    Inzira zihuza ibyumba by’amashuri zimeze neza kandi ziratwikiriye

    Intebe zagenewe abashaka gusomera ibitabo mu isomero rya GS Munini

    Ikigega cya gaz yo gutekesha ku ishuri ryubatswe ku Munini

    Iki kigo cy'ishuri cyubatswe ku Munini kizigamo abana bagera ku 1630 mu mashuri y'incuke, abanza n'ayisumbuye.

    Ibyumba byagenewe ubuyobozi bw’ishuri

    Ibikoresho bitandukanye biboneka muri Laboratwari y’ishuri

    Dr Ngirente yitegereza uko umunyeshuri wo muri GS Munini akoresha mudasobwa

    Dr Ngirente areba mudasobwa zagenewe abanyeshuri muri GS Munini

    Aho abanyeshuri barira naho harateguye kandi hameze neza

    Aho abanyeshuri bicara mu isomero bahawe

    Abiga kuri GS Munini basigaye bakoresha mudasobwa

    Abanyeshuri bubakiwe ikibuga cy’imikino y’intoki imbere mu kigo cy’ishuri

    Abanyeshuri bo kuri GS Munini bagaragaje bimwe mu byo biga

    Abanyeshuri bazajya batekerwa hakoreshejwe gaz

    Abanyeshuri basabwe kwiga bashyizeho umwe

    Ubukarabiro bwo mu Bitaro bya Munini

    Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel asobanura uko Ibitaro bya Munini bikora

    Kimwe mu bikorwa remezo bikomeye batashywe ni Ibitaro bya Munini

    Inyubako z’Ibitaro bya Munini zubatse mu buryo bwihariye

    Ibitaro bya Munini ni kimwe mu bigize impano Perezida Kagame yageneye abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru

    Ibitaro bya Munini byitezweho kunoza serivise z’ubuzima muri Nyaruguru

    Ibitanda biri mu bitaro bya Munini

    Dr Ngirente yasobanuriwe imitangire ya serivise mu Bitaro bya Munini

    Dr Ngirente mu Bitaro bya Munini ateze amatwi ubusobanuro bw’uko bikora

    Uyu muhanda watwaye asaga Miliyari 72 Frw wahise uba umusingi w'ibindi bikorwa remezo byinshi byubatswe n'ibiri kubakwa

    Umuhanda wa kaburimo mu Karere ka Nyaruguru wahinduye isura yako

    Umuntu avuze ko ku Munini habaye impinduka zikomeye ntiyaba akabije kuko ni ibintu byigaragaza

    Umuhanda wa kaburimbo mu Karere ka Nyaruguru wazanye impinduka

    Umuhanda wa kaburimbo Huye-Kibeho-Munini-Ngoma ureshya n'ibilometero 66.

    Mu marembo ya Nyaruguru ni uko hameze

    Hubatswe n’ibiraro bikomeye ku buryo imodoka zitambuka nta nkomyi

    Hubatswe n’agakiriro gakorerwa imyuga itandukanye n’ubukorikori

    Bakoresheje amakaro mu kurimbisha inzu z’ubucuruzi mu isantere ya Munini

    Inyubako zo mu isantere ya Munini zaravuguruwe zisa neza

    Hubatswe n’agakiriro gakorerwa imyuga itandukanye n’ubukorikori

    Dr Ngirente aganira na Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel mu Bitaro bya Munini

    Haganiriwe ku cyakomeza gukorwa ngo abaturage batere imbere kurushaho

    Biyemeje kurushaho kwegera abaturage no kubafasha kubyaza umusaruro ibyo bahabwa

    Bashimye uburyo abana bigishwa neza

    Abayobozi basuye ibiraro by’ingurube zahawe abatujwe mu Mugududu wa Munini

    Abayobozi basabwe gukomeza kuba hafi y’abaturage kugira ngo impano bahawe ibagirire akamaro

    Abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru bizihije umunsi wo kwibohora mu byishimo

    Abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru bishimiye ibikorwa remezo bahawe n’Umukuru w’Igihugu

    Abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru bisimiye ibyo bagezeho

    Abajyanama b’Ubuzima bishimiye ibyiza bikomeje kugezwa iwabo

    Ababyeyi b’i Nyaruguru bari babukereye

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel, yavuze ko hari byinshi bamaze kugeraho mu rwego rwo kwiteza imbere kandi urugendo rwo kwiyubaka barukomeje bafatanyije.

    Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Amajyepfo Dr Kubumwe Célestin mu bitabiriye uwo munsi

    Ni umunsi witabiriwe n’abarimo inzego z’umutekano

    Ni umunsi witabiriwe n’abarimo Abihayimana

    Musenyeri wa Diyoseze ya Gikongoro, Hakizimana Célestin mu bitabiriye kwizihiza Isabukuru yo Kwibohora kw’Abanyarwanda

    Musenyeri wa Diyoseze ya Butare, Philippe Rukamba yitabiriye kwizihiza isabukuru yo kwibohora mu Karere ka Nyaruguru

    Mu Karere ka Nyaruguru niho hizihirijwe ku nshuro ya 28 umunsi wo kwibohora kw’Abanyarwanda ku rwego rw’igihugu

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney aganira na Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr Nsabimana Erneste hamwe n’abayobozi mu nzego za Gisirikare

    Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr Nsabimana Erneste mu bitabiriye uwo munsi

    Martha Ntakirutimana wo mu Murenge wa Ruheru yatanze ubuhamya avuga ko bari mu rugendo rw’iterambere bubakiye ku bikorwa remezo bahawe.

    Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya Valentine na we yitabiriye kwizihiza isaburu yo kwibohora kw’Abanyarwanda mu Karere ka Nyaruguru

    Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard, yashyikirije abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru impano y'ibikorwa remezo bitandukanye bahawe na Perezida Kagame abasaba kuyifata neza

    Amafoto: Munyakuri Prince na Igirubuntu Darcy

    Video: Kazungu Armand

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-mafoto-asaga-100-ihere-ijisho-ibikorwa-byatashywe-i-nyaruguru-hizihizwa

  • Niyibizi Ramadhan mu nzira zo kuva muri AS Kigali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu gihe isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi rikomeje mu Rwanda, imwe mu nkuru zirimo kuvugwa ni iya Niyibizi Ramadhan ukinira AS Kigali, ariko bivugwa ko (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/niyibizi-ramadhan-mu-nzira-zo-kuva-muri-as-kigali

  • Muhire Henri yagaruwe mu kazi nyuma yibyumwe… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Nyakanga 2022, nibwo FERWAFA yasohoye itangazo rivuga ko Umunyamabanga mukuru waryo, Muhire Henri yagaruwe mu kazi.

    Ibinyujije ku rukuta rwa Twitter, FERWAFA yagize iti'Uyu munsi tariki ya 05 Nyakanga 2022, FERWAFA yagaruye mu kazi Umunyamabanga mukuru wayo Muhire Henri Brulart nyuma yuko igihe yahagaritswe kirangiye'.

    Ku wa Mbere tariki ya 20 Kamena 2022, FERWAFA yatangaje ko yahagaritse mu nshingano umunyamabanga mukuru Muhire Henri, ushinjwa kutuzuza inshingano ze.

    Mu itangazo FERWAFA yasohoye ryagiraga riti'Uyu munsi tariki ya 20 Kamena 2022, FERWAFA yahagaritse mu nshingano umunyamabanga mukuru Mr Muhire Henry, nyuma yo kutuzuza inshingano ze.

    Mrs.Delphine Uwanyiligira Komiseri ushinzwe amategeko niwe ugiye kuba amusimbuye by'agateganyo mu mirimo yari ashinzwe'.

    Muhire Henri yari yahagaritse igihe kitazwi na FERWAFA, benshi mu bakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda bakaba bari biteze ikizakurikira iri hagarikwa rye.

    Bivugwa ko uyu munyamabanga azize uburyo yitwaye mu kibazo cya Muhanga FC na Rwamagana City zo mu cyiciro cya kabiri, aho FERWAFA yagaragaje kwivuguruza mu byemezo byafashwe byarangiye Muhanga isezerewe, Rwamagana ikomeza muri ½ ndetse n'isinywa ry'amasezerano y'uruganda rukora imyenda rwo mu Budage na FERWAFA, bahamya ko yakoze ibyo ataherewe uburenganzira ubwo yashyiraga umukono ku masezerano ahagarariye FERWAFA.

    Muhire Henry amaze amezi 4 atorewe kuba umunyamabanga mukuru wa FERWAFA asimbuye Uwayezu Regis weguye ku mirimo yari ashinzwe ku mpamvu ze bwite.

    Muhire Henri yagarutse mu nshingano ze nk’umunyamabanga mukuru wa FERWAFA nyuma yo guhagarikwa ibyumweru bibiri

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118702/muhire-henri-yagaruwe-mu-kazi-nyuma-yibyumweru-2-ahagaritswe-na-ferwafa-118702.html

  • BREAKING NEWS : M23 yageze mu marembo ya Rutshuru arinzwe na FDLR #rwanda #RwOT

    Uwaduhaye amakuru yatubwiye ko nyuma yaho ingabo za FARDC zamburiwe uduce twa Bikenke, Ntamugenga na Kabindi abasilikare benshi ba FARDC bahise batangira guhunga akarere bamwe berekeza ahitwa Kanyabayonga,mu gihe abandi bakomeje kwirunda ahitwa Burayi ni nko mu birometero 2 winjiye mu mujyi wa Rutshuru.

    Yaduhamirije ko abaturage batangiye guhunga umujyi berekeza ahitwa i Tongo na Kiwanja hasanzwe hari ingabo za MONUSCO.

    Yavuze ko nta cyizere ko abasirikare ba Leta n’imitwe ya Mai Mai Nyatura bashobora kurinda Rutshuru kuko nabo nta cyizere bifitiye kuko ingabo bahanganye nazo zibarusha ibikoresho ndetse n’ubuhanga gusa muri iki gihe nubwo amarembo y’uyu mujyi arinzwe na FDLR.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/BREAKING-NEWS-M23-yageze-mu-marembo-ya-Rutshuru-arinzwe-na-FDLR

  • Canal+ yaguze ZACU Entertainment imaze kwamamara mu gutunganya amashusho #rwanda #RwOT

    CANAL+ Group yishimiye gutangaza igurwa rya ZACU Entertainment, imwe mu nzu zikomeye mu gutunganya no gukwirakwiza amashusho mu Rwanda.

    Iri gurwa ryemerera CANAL+ Group kurushaho gushimangira ibikorwa byayo mu itunganywa ry’amajwi n'amashusho mu Rwanda, ikungukira ku muyoboro wagutse w’amasaha arenga 500 ya filime nshyashya ndetse na filime z’uruhererekane zitunganywa buri mwaka ndetse na porogaramu z’amasaha arenga 700, zose zitunganyijwe mu kinyarwanda.

    CANAL+ Group niyo mpamvu yiyemeje gukurikirana ingamba z'iterambere ryayo mu Rwanda, igihugu imazemo imyaka 10, ndetse inahafite ishami ryafunguwe muri 2020. Uretse ibikorwa by’ubucuruzi, ikigo kirateganya no gufungura ku mugaragaro shene y’imyidagaduro itunganyijwe 100% mu Kinyarwanda, izarushaho guteza imbere abanyempano bo mu Rwanda ndetse n’itunganywa ry’amajwi n’amashusho.

    Hamwe n’ibigo bitunganya amashusho nka PLAN A muri Ivory Coast, ROK STUDIOS muri Nigeria, ndetse na ZACU Entertainment, CANAL+ Group irarushaho gushimangira ubushake bwayo mu gushyigikira itunganywa ry'amajwi n’amashusho ku mugabane wa Africa, kugira ngo hatunganywe porogaramu zifite ireme kugira ngo ibashe guhaza ibyifuzo by’abafatabuguzi bayo.

    ZACU Entertainment yashinzwe muri 2017 na Wilson Misago, umwanditsi unatunganya filime kuri Televiziyo ndetse akaba yarashinze n’urubuga rwa mbere mu Rwanda rucuruza amashusho muri 2019.

    Fabrice Faux, umuyobozi mukuru ushinzwe porogaramu muri CANAL+INTERNATIONAL ati 'Twishimiye guha ikaze ZACU Entertainment ndetse n’itsinda ryayo mu kigo cyacu. U Rwanda rurakungahaye kuko rufite ubushobozi mu gutunganya amajwi n’amashusho mu ndimi zitandukanye. Kimwe nkibyo twiyemeje mu bihugu bivuga igifaransa ku mugabane w’Africa ndetse na vuba aha muri Ethiopia, iri gurwa rirashimangira ubushake bwacu mu guhuza abanyempano bahanga udushya , bikazafasha iterambere ryacu muri Africa ndetse no mu mahanga, ndetse bikadufasha kunyura abafatabuguzi bacu binyuze muri gahunda zifite ireme ryo ku rwego rwo hejuru.”

    'Nishimiye gukomeza urugendo hamwe na CANAL+ Group. Twese dufite intego zo gutunganya no gutanga porogaramu zifite ireme ku bakunda ibyo dukora. U Rwanda rufite abanyempano benshi ndetse n’inkuru zubaka zitaravugwa. Hamwe n’ubufatanye bwa CANAL+ Group ndetse na ZACU Entertainment, iki nicyo gihe cyo kugeza ibyakorewe mu Rwanda ku isi,' Wilson Misago, umuyobozi mukuru wa ZACU Entertainment.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Canal-yaguze-ZACU-Entertainment-imaze-kwamamara-mu-gutunganya-amashusho

  • Byahinduye Isura : Abanyamulenge bahamagariwe gushyigikira M23 #rwanda #RwOT

    Aba baturage bavuga ko batabaje Leta inshuro nyinshi ariko yananiwe kubarindira umutekano.

    Ni ubutumwa batanze mu gihe uyu mutwe wa M23 ukomeje guhangana n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ndetse ukomeje kuzambura ibice byinshi muri teritwari ya Rutshuru hamwe n’intwaro.

    Uyu mutwe uvuga ko wagiranye amasezerano na Leta ya RDC yatuma uburasirazuba bwayo bubona amahoro ariko aho kuyashyira mu bikorwa yavuniye ibiti mu matwi.

    Ni ibikorwa byatumye M23 yubura ibikorwa byayo. Kubera imbaraga igaragaza nk’igisirikare gikomeye, RDC ishinja u Rwanda kuyitera inkunga, ku buryo byatumye Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bibasirwa bamwe bakicwa, bagatotezwa, banyagwa ibyabo ndetse amaduka y’abacuruzi arasahurwa.

    Ni ibikorwa bimaze gufata indi ntera mu Burasirazuba bwa Congo ndetse bigenda birushaho kuba bibi kubera abanyapolitiki n’abakora mu nzego z’umutekano bakoresha imvugo z’urwango, zihamagararira abaturage kwibasira abavuga Ikinyarwanda.

    Ni igice kigizwe n’abaturage bafatwa nk’abo mu bwoko bw’Abatutsi ariko b’Abanye-Congo, ku buryo ibibazo bijyanye na bo bidakwiye kwegekwa ku Rwanda.

    Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iri shyaka, Mbana Olivier, yashimangiye ko Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bakomeje gutotezwa ndetse bakagerekwaho ibibazo byose by’umutekano muke muri RDC.

    Nyamara ngo hari bamwe mu Banyamulenge byagaragaye ko bamagana M23 n’ibikorwa byayo, bakoresheje imbuga nkoranyambaga.

    Yavuze ko bakwiye kwitandukanya n’ibyo bikorwa, bakifatanya n’abandi Banye-Congo bavuga Ikinyarwanda “bari guhohoterwa mu bice bitandukanye.”

    Ni ihohoterwa ngo rimaze imyaka irenga itandatu rikorerwa Abanyamulenge, utavuze imyaka myinshi bamaze bibasirwa n’imitwe yitwaje intwaro igizwe na Mai-Mai, FDLR na Leta ibaha ubufasha mu buryo butaziguye.

    Muri icyo gihe cyose ngo batakiye Leta ntiyagira icyo ibafasha.

    Yakomeje ati “Turabamemyesha ko amagambo yose mwavuga ashyigikira leta yatumazeho abantu n’ibintu ntacyo amaze, ahubwo murasabwa kuva ku izima tugashyigikira M23 hamwe na Twirwaneho n’abandi ba kavukire z’iwacu, bagamije kumenyekanisha akarengane kadukorerwa mu gihugu cyacu.”

    “Twebwe twamaze kwemeza ko icyatumye M23 na Twirwaneho bahaguruka bagahangana na leta kirasobanutse, tukaba tubashyigikiye kuko leta nk’umubyeyi wa bose, yananiwe inshingano zayo zo kurinda abaturage muri rusange, ahubwo itererana Abatutsi bavuga Ikinyarwanda mu Ntara za Kivu y’Amajyepfo, iy’Amajyaruguru n’icyahoze cyitwa Kisangani na Kalemie, ndetse n’ahandi henshi kugeza ubu bagikomeje kwicwa bazizwa ivangura rishingiye ku bwoko.”

    Mbana yavuze ko gushyigikira M23 na Twirwaneho ari ugushyigikira kwibohora no kwanga akarengane gakorerwa abavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi bo muri Congo.

    Uyu mutwe wa Twirwaneho kimwe n’uwitwa Gumino, yashinzwe n’Abanyamulenge bashaka guhangana n’ibitero bakomeje kugabwaho ibitero n’Ingabo za Leta n’imitwe irimo Mai Mai. Ni imitwe ikorera mu misozi ya Minembwe.

    Ni nayo mpamvu amazina yayo agaragaza ko bakeneye kurengera uburenganzira bwabo.

    Mu kiganiro yagiranye na RBA kuri uyu wa Mbere, Perezida Paul Kagame yavuze ko ikibazo cya M23 ari icya Congo, kandi gikwiye gukemurwa mu buryo bwa politiki kurusha uburyo bwa gisirikare.

    Yavuze ko mu kugikemura burundu, hakwiye kurebwa impamvu yatumye uyu mutwe ubaho, akaba ariho haba intangiriro.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Byahinduye-Isura-Abanyamulenge-bahamagariwe-gushyigikira-M23

  • Mu Buhinde havutse umwana ufite amaguru 4 namaboko 4 (amafoto). – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kwisi ni kenshi haba ibintu byinshi bidasanzwe byaba byiza bigafatwa nkigitangaza byaba bibi bigafatwa nkicyago.

    Kuri Ubu mu gihugu cy'Ubuhinde mu gace ka Hardoi Hari umuryango wari wishimiye kwibaruka umwana gusa ikibabaje nuko umwana yaje adasanzwe mbese adasa nkuko abantu basanzwe bavuka.

    Umwana yavukanye amaboko 4 ndetse namaguru 4 avuka kuwa 02/07/2022, Nyuma Yuko Aya makuru azengurutse imbuga nkoranyambaga zo mu gihugu cy'Ubuhinde abantu bakozwe kumutima cyane.

    Source : https://yegob.rw/mu-buhinde-havutse-umwana-ufite-amaguru-4-namaboko-4-amafoto/

  • Yongeye kubona gitari ye yibwe mu myaka 46 ishize #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’Umunya-Canada uzwi cyane mu njyana ya 'rock’, Randy Bachman, yongeye kubona gitari ye yibwe mu myaka 46 ishize, biturutse ku mufana we wayibonye mu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ntibisanzwe/article/yongeye-kubona-gitari-ye-yibwe-mu-myaka-46-ishize