Category: Uncategorized

  • Ku myaka 34 Rihanna yaciye agahigo ko kuba um… – #rwanda #RwOT

    Robyn Fenty wamamaye cyane ku izina rya Rihanna mu muziki akaba umwe mu bahanzikazi banyeganyeza imyidagaduro ku rwego mpuzamahanga yongeye kugarukwaho cyane nyuma yaho aciye agahigo ko kuba umuherwekazi wa mbere ukiri muto muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu muhanzikazi ku myaka 34 y’amavuko atunze akayabo ka miliyari 1.4 z’amadolari binamugira umuherwekazi ukize ku myaka micye dore ko abandi baherwe b’isi bari hejuru y’imyaka 34.

    Ku rutonde ngaruka mwaka rukorwa n’ikinyamakuru Forbes rwasohotse mu masaha macye ashize rwerekanye ko umuhanzikazi Rihanna amaze kugera ku mutungo wa miliyari 1.4 z’amadolari ndetse aza ku mwanya wa 21 mu baherwe 100 bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ikindi cyihariye kuri uyu muhanzikazi ni uko ari we muherwekazi wabashije guca agahigo ko gutunga amafaranga menshi munsi y’imyaka 40.

    Rihanna yaciye agahigo ko kuba umuherwekazi ukiri muto muri Amerika

    Forbes ikinyamakuru gikora isesengura ryimbitse ku mitungo y’ibyamamare ikomeza ivuga ko Rihanna umutungo we awukesha kompanyi 3 ze yashinze harimo Savage x Fenty ikora imyenda y’igitsinagore ihagaze akayabo ka miliyoni 270 z’amadolari. Izindi kompanyi ze nka Fenty Beauty hamwe na Fenty Skin nazo zikaba ziri muri kompanyi ziri kunguka cyane muri Amerika.

    Rihanna niwe muhanzikazi ukize cyane ku isi

    Rihanna umaze amezi 2 yibarutse imfura ye n’umukunzi we A$AP Rocky, aciye aka gahigo nyuma yaho mu mpera z’umwaka wa 2021 yari yaciye akandi gahigo ko kuba umuhanzikazi wa mbere ukize ku isi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118724/ku-myaka-34-rihanna-yaciye-agahigo-ko-kuba-umuherwekazi-ukiri-muto-muri-leta-zunze-ubumwe–118724.html

  • DUDE – EP 01: Detective Ashok Bhatia | Ambrish Verma, Apoorva Arora, Chote Miyan | Web Series #rwanda #RwOT

    Rusk Studios and Jio Studios bring you episode 1, Detective Ashok Bhatia of our new web series DUDE on Alright! Streaming on JioCinema & Alright! Content Restriction — 16+ only — Foul Language, Smoking

    Buy official DUDE merch here: https://kadakmerch.com/collections/alright

    Watch DUDE ep 2 here: https://youtu.be/LCELgWzT438

    Tru Hair oil is the world's 1st hair oil that comes with a heater. The heater heats the oil to 65 degrees in just 4 minutes, unlocking the goodness of 13 herbs that does wonders for your hair. Follow the link below to get yours at 20% off!
    https://truhairandskin.com/product/tru-hair-oil/#utm_source=DUDES1E1&utm_medium=YT

    Visit: https://www.gionee.co.in

    Hungry to finish his detective life and haunted by dark, fragmented memories of his past, DUDE uses his sleuthing skills to outsmart the suspects. All set to investigate the last case of his detective life, he somehow ends up battling between his personal and professional life.

    So Rusk Studios brings you episode 1 of Dude season 1, the biggest blend of comedy, crime, and drama with an intricate puzzle filled with twists that trigger the series of threats, unraveling a new mystery at each stage. Brace yourself for the truth that will make you experience every single emotion on the spectrum. Till then stay tuned to Alright (rusk media)! for more amazing content: http://bit.ly/alrightsquad

    #DUDES01 #WebSeries #episode1

    Connect with #theAlrightSquad here
    FB: https://www.facebook.com/TheAlrightSquad
    IG: https://www.instagram.com/thealrightsquad/

    Check out all the episodes of DUDE here on the Alright Squad: https://youtube.com/playlist?list=PL6JPnhhI175mKcmfyybatSJIEmzjv5pKB

    Follow our actors here:
    Ambrish Verma: https://www.instagram.com/ambrishverma3011/?hl=en
    Chote Miyan: https://www.instagram.com/iamchotemiyan/?hl=en
    Apoorva Arora: https://www.instagram.com/apooarora/?igshid=du0hvtjh79dn
    Shibani Bedi: https://www.instagram.com/shibani_bedi/?hl=en

    Dude web show Season 1
    If you liked movies like Byomkesh Bakshi, then you would also like the Dude Season 1, Episode 1. Dude web show features Shibani Bedi, Ambrish Verma, Apoorva Arora, Chote Miyan, Shibani Bedi, Rakesh Bedi.

    About Ambrish Verma
    Ambrish Verma is a popular digital face that has been featured in various stand-alone episodes and web shows across leading fiction channels like RVCJ, The Timeliners, Hasley India etc. Ambrish Verma has written sketches like Luckiest Man in the World for Timeliners. DUDE showcases his first directorial and writing marvel. Ambrish Verma also plays the main lead in this new web series. If you like watching indian web series and hindi web series then you would also like to watch Ambrish Verma in Dude. If you like watching Ambrish Verma videos then you should definitely watch Wrong Number too. Stay tuned to Rusk studios for more such Ambrish Verma videos.

    About Apoorva Arora
    Starring in College Romance, Apoorva Arora is one of the most sought-after faces of YouTube. Dude season 1 is Apoorva's first web show with Alright (rusk media). If you liked the #wrongnumber, #collegeromance, like dude web show. If you like watch indian web series and hindi web series then you would also like to watch Apoorva Arora in Dude. Apoorva is featured in many other ambrish verma videos as well from RVCJ.

    About Chote Miyan
    Chote Miyan or Arun Kushwaha is an Indian actor, comedian, and YouTuber. Chote Miyan is famous for TVF Qtiyapa, Chote Miyan video, and Teen Screen Patti video. Dude web show trailer features Shibani Bedi, Ambrish Verma, Apoorva Arora, Chote Miyan, Shibani Bedi, Rakesh Bedi. If you like watch indian web series and hindi web series then you would also like to watch Chote Miyan in Dude.

    About Shibani Bedi
    Shibani Bedi is a Delhi-based theater and web/TV/film actor and has acted in several viral videos, ad films, short films, done a bunch of stage plays, and short cameos. Shibani is also a voice-over artist and an ex-journalist. If you like watch indian web series and hindi web series then you would also like to watch Shibani Bedi in Dude. This is the first time Shibani Bedi has been featuring in any of the Ambrish verma videos which makes DUDE even more special for us.

    Why is Dude special for Rusk Studios?
    Rusk Studios is your one-stop-shop for fiction content. With a group of bright and hardworking team, Rusk believes in bringing you the most relatable content for free. Dude is a Delhi-based fiction story that we believe needs to be heard and seen by everyone. Dude web show is one of the best Hindi web series 2021, new web series 2021, Indian web series trailer, best web series 2021 similar from the binge, #jiostudios, #Bollywood, webseries, Hindi films, #entertainment, #Maddockfilms. Ambrish verma videos have always been fav to our audience. If you liked watching college romance, wrong number, and #roohi, then you would love watching Dude web show by rusk studios.

    #AmbrishVerma #ApoorvaArora #ChoteMiyan #ShibaniBedi

    Source

    Source : https://hillywood.rw/?p=8818

  • Gasogi United yatandukanye Herron, ihitamo kubika nimero ye imyaka 3 idakoreshwa #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Gasogi United yatandukanye n’uminya-Liberia wayikiniraga, Herron Berrian Scarla maze nimero yambaraga barayibika.

    Ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Kabiri ni bwo Gasogi United yatangaje ko itazakomezanya n’uyu musore wakinaga mu kibuga hagati wari uyimazemo imyaka 3.

    Iyi kipe kandi yakomeje ivuga ko mu rwego rwo kubaha akazi yabakoreye, nimero 5 yambaraga muri iyi kipe igiye kubikwa mu gihe cy’imyaka 3, nta wundi muntu uzongera kuyambara mbere ya 2025.

    Bati “No 5 yambarwaga na Herron Berrian Scarla izabikwa imyaka 3 nta wundi uyambara mu rwego rwo kumuha icyubahiro.”

    Herron Berrian yinjiye muri Gasogi United 2019 avuye muri Kiyovu Sports, yayisinyiye umwaka umwe ushize iyi kipe imwongerera indi 2 yarangiranye n’umwaka w’imikino wa 2021-22.

    Herron Berrian yatandukanye na Gasogi United

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/gasogi-united-yatandukanye-herron-ihitamo-kubika-nimero-ye-imyaka-3-idakoreshwa

  • I Kigali hateraniye inama yitezweho kwimakaza uburinganire n'impinduka mu gukumira ibyaha mu Karere – #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe Umuryango EAPCCO ugizwe n'ibihugu 14, washinzwe mu 1998 hagamijwe gushimangira ubufatanye bwa Polisi zo mu Karere, guhanahana amakuru ku byaha no guhuza amategeko hagamijwe kongerera ubushobozi inzego z'umutekano mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

    Abitabiriye aya mahugurwa y'iminsi itatu mu Rwanda barimo abahagarariye Sudani y'Epfo, Kenya, Eritrea, Djibouti, Seychelles, Sudani, Tanzania na Uganda mu gihe ibindi bihugu nk'u Burundi na RDC bitohereje intumwa zabyo.

    Umuyobozi mukuru wungirije w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, Isabelle Karihangabo, yagaragaje ko iyi nama izasiga ibihugu bishashe inzobe mu kurwanya no gukurikirana ibyaha n'ihohoterwa.

    Ati 'Gucunga umutekano muri Afurika y'Iburasirazuba ntabwo ari ibya za guverinoma gusa ahubwo hakenerwa n'abandi bafatanyabikorwa batandukanye mu ishyirwa mu bikorwa rya bimwe mu bigamije gukumira ibyaha.'

    Yavuze ko hagiye kuganirwa uburyo ibihugu byagira imikorere imwe ariko mu buryo bwita no kukubahiriza uburinganire mu nzego zitandukanye.

    Ati 'Haraganirwa uburyo ibihugu byagira imikorere imwe yo gukurikirana ibyaha no kubikumira ariko hibandwa cyane cyane ku bijyanye n'uburinganire ku buryo buri wese yibonamo kandi akitabwaho bikwiye.'

    'Ikivamo ni uko ibihugu byacu bigiye kugira umurongo umwe, bigiye kwigira hamwe inyandiko y'uburyo igihugu cyakurikirana ibyo byaha ariko ari uburyo bumwe kuri ibyo bihugu byose. Ku buryo niba habayeho ibyaha byambukiranya imipaka, mwumvise ko harimo ibyaha by'iterabwoba n'ibindi bihangayikishije sosiyete ibyo bihugu bagira uburyo bumwe bwo kubyumva no kubikurikirana.'

    Yavuze ko bizafasha ibihugu bigize EAPCCO kugira ingamba zihuriweho mu rwego rwo gukumira no kurwanya ibyaha.

    Yagaragaje ko imikoranire n'ibihugu byo mu karere yagize uruhare mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka birimo itarabwoba, icuruzwa ry'abantu, ibibyobyabwenge n'ibindi.

    Umuyobozi wa EAPCCO, Gedion Kimilu, yavuze ko ibizava muri iyi nama bizagira uruhare mu gukumira ibyaha.

    Ati 'Iyo urebye mu nzego zacu za Polisi usanga harimo ubusumbane…ntabwo dufite mu by'ukuri ubwuzuzanye bukenewe. Iyo ni yo mpamvu turi hano kandi iyo ufite icyuho mu buringanire ku nzego za Polisi n'uburyo bwo gukurikirana ibyaha bigira ingaruka kuri sosiyete.'

    Yavuze ko mu gihe ibihugu byose bigize EAPCCO uko ari 14 byahuriza hamwe imbaraga byagira ingaruka nziza kuko byaba bifite umurongo umwe ku birebana no gukumira ibyaha.

    Umukozi w'Umuryango utari uwa Leta wo muri Afurika y'Epfo akaba n'umujyanama w'Umuryango wa EAPCCO mu gukumira ibyaha, Sean Tait, yagaragaje ko kuba abahagarariye ibihugu byabo bagiye kumara iminsi itatu bishobora kugira impinduka nziza mu mikorere n'imikoranire y'uyu muryango.

    Yavuze ko ibikwiye guhabwa umwanya mu rwego rwo kuzamura no kwimakaza ihame ry'uburinganire mu nzego zishinzwe umutekano hibandwa cyane ku ngingo ebyiri zirimo kugira umubare uhagije w'abagore mu nzego za polisi nka kimwe mu bimaze igihe biganirwaho no gukurikirana kimwe ibyaha hatabayeho kujenjeka ku bikorerwa abagore nk'ihohoterwa n'ibindi.

    Ibihugu bigize Umuryango wa EAPCCO ni u Rwanda, Burundi, Comoros, RDC, Djibouti, Eritrea, Ethiopia, Seychelles, Somalia, Sudani y'Epfo, Uganda, Sudani na Tanzania.

    Kugeza ubu u Rwanda ni kimwe mu bihugu byafunguye amarembo ku bakobwa n'abagore binjira mu nzego z'umutekano nk'igipolisi n'igisirikare.

    Ikibazo cyo kuba abapolisi b'abagore bakiri bake muri izi nzego bishingiye ku kuba hambere barafatwaga nk'abanyantege nke ari nabyo byatumye batitabira kwinjira mu nzego zishinzwe umutekano nubwo hari ibihugu bitanabahaga amahirwe.

    EAPCCO igaragaza ko nk'uko abagore bazamuye imyumvire bagatinyuka guhanganira imyanya ikomeye mu nzego z'ubuyobozi ari na ko bakwiye kurushaho kwitabira kujya mu nzego z'umutekano ngo ibihugu bikomeze kubahiriza ihame ry'uburinganire mu ngeri zose.

    Umuyobozi Mukuru wungirije wa RIB, Isabelle Kalihangabo, yagaragaje ko kwimakaza ihame ry’uburinganire mu nzego z’umutekano by’umwihariko Polisi bikwiye guhabwa umwanya muri EAPCCO

    Umuyobozi wa EAPCCO, Gedeon Kimilu, yavuze biteze gufatira imyanzuro ikomeye muri iyi nama

    Umukozi w'Umuryango utari uwa Leta wo muri Afurika y'Epfo ufatwa nk'umujyanama w'Umuryango wa EAPCCO mu gukumira ibyaha, Sean Tait na Gideon Kamilu uyobora EAPCCO

    Umukozi muri Raoul Wallenberg Institute Chris Muthuri yagaragaje ko hakwiye kugira igikorwa mu kwimakaza ihame ry’uburinganire no mu gukumira ibyaha

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, ni we wari umuhuza w’amagambo

    Nyuma y’iki gikorwa hafashwe ifoto y’urwibutso


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/i-kigali-hateraniye-inama-yitezweho-impinduka-mu-gukumira-ibyaha-mu-karere

  • Kina Rwanda yagiranye ubufatanye na Juno Kizi… – #rwanda #RwOT

    Ku wa 11 Kamena 2022, nibwo Juno Kizigenza yashyize hanze iyi ndirimbo yakoranye na Dj Higa ndetse na Dj Rusam. Mu buryo bw'amajwi yanononsowe na Bob Pro, ayandika afatanyije n'umusizi Rumaga.

    Nyuma y'uko kwezi gusatira iyi ndirimbo ayisohoye, uyu muhanzi yagiranye ubufatanye na Kina Rwanda nk'uko byatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Nyakanga 2022, mu kiganiro n'abanyamakuru cyabereye kuri Norksken muri Kigali.

    Kina Rwanda ni umuryango Nyarwanda ndetse ukorera no mu bindi bihugu, wemera ko gukina ari umusemburo w'iterambere ry'ubukungu n'imibanire mu bantu.

    Guha abana amahirwe yo gukinira mu rugo, ku ishuri ndetse no mu byanya rusange, bituma bizera neza ko abana bose bafite amahirwe yo kugera ku nzozi zabo binyuze mu kunguka ubumenyi babinyujije mu mikino.

    Umuyobozi washinze Kina Rwanda, Malik Shaffy yabwiye itangazamakuru ko bagiranye ubufatanye na Juno Kizigenza nyuma yo gutungurwa n'indirimbo ye 'Aye' irimo ubutumwa bujyanishije neza n'intego yabo, yo gukangurira ababyeyi gufasha abana gukina.

    Ati 'Twebwe nka Kina Rwanda twumvise indirimbo, twumva ni indirimbo irimo ubutumwa dukeneye bijyanye n'ibikorwa dukora n'ukuntu tubikora. Kubera ko ibikorwa byacu byinshi tubikora dukoresheje ubukangurambaga, itangazamakuru, imbuga nkoranyambaga cyangwa se ibinyamakuru bitandukanye twumva y'uko byaba byiza tuganiriye na Juno Kizigenza, iyi ndirimbo ye twayikoresha noneho mu gutanga amakuru atandukanye.'

    Yavuze ko uyu muhanzi azagaragara mu bikorwa bitandukanye birimo na Kina Rwanda Tour, izagera mu Turere dutandukanye tw'u Rwanda.

      

    Kina Rwanda Tour yateguwe kubera umusanzu w'abafatanyabikorwa batandukanye bakora ibijyanye no kwiga binyuze mu mikino, ndetse n'abandi bateza imbere imikurire, imyigire ndetse n' imibereho myiza y'abana.

    Iyi gahunda yo gukina izagera mu tundi turere mu kwezi gutaha yateguwe na Kina Rwanda ifatanyije na UNICEF, ishyirwa mu bikorwa ku bufatanye na Agati Library, Rwanda Girl Guides Association, Kigali Public Library, Mukamira, Winnaz n'abandi.

    Malik Shaffy yavuze ko ari bo bazishyura ifatwa ry'amashusho y'indirimbo 'Aye', kandi bazashyiramo amashusho atandukanye atanga ubutumwa bushishikariza abana gukina imikino itandukanye, nka kimwe mu byabafasha kwiyungura ubumenyi.

    Uyu muyobozi yavuze ko Kina Rwanda ari urubuga rugamije kwigisha Abanyarwanda muri rusange ibijyanye no gukina n'abana.

    Avuga ko muri Kina Rwanda bemera y'uko iyo umwana ari gukina hari byinshi yigiramo. Ati 'Muri Kina Rwanda twemera y'uko iyo umwana ari gukina yigiramo ibintu byinshi, bitandukanye no kumva y'uko gukina ari uguta umwanya nk'uko abantu benshi babitekereza, cyangwa se gukina ari ukwishimisha gusa.'

    Akomeza ati 'Hari ubushakashatsi bwinshi bwagiye bugaragaza y'uko uko abana bakina ariko batera imbaraga… Burya n'iyo umubyeyi ari gukina n'umwana nanone bituma umubyeyi asobanukirwa umwana we neza.'

    Yavuze ko mu gihe cy'imyaka ibiri ishize bamaze bakora, hari byinshi bamaze kugeraho bishimira n'ubwo bagira n'imbogamizi.

    Juno yabwiye INYARWANDA ko yakuze nk'abandi bana, akina nkabo ari nayo mpamvu yagize igitekerezo cyo gukora indirimbo nk'iyi ikangurira abana gukina.

    Avuga ko biturutse ku bushuti afitanye na Dj Higa na Dj Rusam, ari byo byatumye abifashisha muri iyi ndirimbo.

    Uyu muhanzi avuga ko yabanje gufata umwanya wo kumenya ibikorwa bya Kina Rwanda n'intego yabo.

    Ati 'Nanyuzwe n'intego yabo, gukina ariko ukaniga. Naravuze nti ngomba kugira uruhare mu gutuma abana bashishikarira gukina, mbabwira ko gukina bitari ugukina gusa, ahubwo wakuramo n'izindi nyungu. Ushobora gukina uririmba ukavamo umuhanzi nkanjye.'

    Juno avuga ko akunda gukina n'abana, kandi ko kubashishikariza gukina ari wo musanzu we nk'umuhanzi.

    Ikorwa ry'amashusho y'iyi ndirimbo ni umusanzu wa Kina Rwanda

    Malik Shaffy Lizinde ntatangaza amafaranga akenewe azagenda kuri iyi ndirimbo mu ifatwa ry'amashusho, bitewe n'uko buri ndirimbo igira ibiyigendaho.

    Gusa, avuga ko amafaranga yose azakenerwa mu ikorwa ry'iyi ndirimbo biteguye kuyatanga.

    Yavuze ko ubufatanye bagiranye na Juno Kizigenza buzamara igihe kinini, cyane ko Kina Rwanda ari umushinga mugari.

    Akavuga ko bamaze iminsi bakira ubutumwa bw'abantu batandukanye basaba gukorana na Kina Rwanda.

    Yavuze ko iki ari igikorwa cy'Abanyarwanda bashaka ko buri wese yiyumvamo. Juno Kizigenza aramwunganira akavuga ko azakomeza gutanga umusanzu we muri Kina Rwanda.

    Asubiza ikibazo cy'umunyamakuru wa INYARWANDA, Malik Shaffy yavuze ko umuryango Kina Rwanda watangijwe ubwo icyorezo cya Covid-19 cyari cyakajije umurego mu Rwanda.

    Nyuma baza kubona abafatanyabikorwa babafashije gushyira mu bikorwa uyu mushinga ugizwe n'imikino itandukanye ifasha abana.

    Shaffy avuga ko Kina Rwanda imaze kugira uruhare mu kumvisha ababyeyi ko bakwiye kugira uruhare mu gufasha abana gukina.

    Ati 'Impinduka zirahari, ikintu cya mbere tuba dushaka ni uko ababyeyi bumva y'uko bagomba gufata umwanya bagakina. Umubyeyi akumva y'uko ningera mu rugo ndibuze gufata umwanya wo gukina n'umwana wanjye.'

    Mu minsi ishize, umugore wa Prince Charles yasuye ibikorwa bya Kina Rwanda biherereye muri Kigali Public Library.

    Malik Shaffy avuga ko ubwo Camilla yasuraga Kigali Public Library, ari bwo nabo basabwe kujya kugaragaza ibikorwa bya Kina Rwanda. Avuga ko ibi biri mu murongo w'impinduka nziza bari kugenda bageraho.

    Uyu muyobozi avuga ko barajwe ishinga no gutuma ababyeyi bamenya impamvu yo gukina n'abana. Avuga ko ntacyo bisaba kugira ngo umunyarwanda yisange muri Kina Rwanda.

    Malik Shaffy yavuze ko intego za Kina Rwanda ari uko 'Abanyarwanda basobanukirwa muri rusange, basobanukirwa gukina icyo ari cyo bagahana n'umwanya wo gukina n'abana'.

    Avuga ko kugira ngo bagere kuri iyi ntego, bisaba ubufatanye bwa buri wese cyane cyane inzego za Leta zikaba hafi Kina Rwanda.


    Umuryango Kina Rwanda watangaje ubufatanye n'umuhanzi Juno Kizigenza 

    Malik Shaffy Lizinde, uhagarariye Kina Rwanda [Uwa Gatatu uvuye ibumoso] yavuze ko banyuzwe n'ubutumwa bukubiye mu ndirimbo 'Aye' ya Juno Kizigenza 

    Juno Kizigenza avuga ko azakomeza gukorana na Kina Rwanda mu gukangurira abana gukina, kandi azaririmba mu bikorwa bya Kina Rwanda Tour bizakomereza Rubavu 

    Juno avuga ko mu ndirimbo 'Aye' aririmba asobanurira abana ko gukina hari byinshi byamufashije mu iterambere rye

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'AYE' YA JUNO KIZIGENZA YAMUHESHEJE GUKORANA NA KINA RWANDA

     “>

    KANDA HANO UREBE MALIK SHAFFY ASOBANURA UBUFATANYE NA JUNO KIZIGENZA

    “>

    AMAFOTO: Murwanashyaka Abuba

    VIDEO: Iradukunda Jean De Dieu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118722/kina-rwanda-yagiranye-ubufatanye-na-juno-kizigenza-nyuma-yo-gukora-indirimbo-ikangurira-ab-118722.html

  • Zozibini Tunzi wabaye Miss Universe nabitabi… – #rwanda #RwOT

    Iri serukiramuco ryahujwe n'Inama Mpuzamahanga MOCA ryasojwe ku wa 2 Nyakanga 2022 mu gitaramo gikomeye Umufaransa La Fouine yakoreye muri Car Free Zone, aho yahuriyemo n'abahanzi barimo Riderman, Afrique, Ariel Wayz, Chris Eazy n'abandi.

    Ryaranzwe n'ibikorwa byo kumurika imideli, ibiganiro bigamije kureba icyakorwa mu guteza imbere Inganda Ndangamuco n'ibindi.

    Miss Zozibini Tunzi ari mu batanze ikiganiro muri iri serukiramuco, aho yibanze ku kwigirira icyizere no gufatirana amahirwe.

    Uyu mukobwa w'imyaka 30 y'amavuko yagize ati 'Icyo nababwira cyo turahagije nk'abari n'abategarugori, nk'abahanzi, nk'abagabo nk’abirabura kandi ntaho duhejwe. Rero nuramuka ugize amahirwe yo kugira aho winjira bikore neza, ugire icyo wigezaho kandi buri hamwe wahagera kandi dufatanije twagera kure.'

    Kuri uyu wa Mbere tariki 4 Nyakanga 2022, Zozibini ari kumwe n'abagize uruhare rukomeye muri iri serukiramuco basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, basobanurirwa amateka yagejeje u Rwanda mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Mu basuye Urwibutso, harimo Raoul Rugamba washinze Hope Agency ari nayo yateguye iri serukiramuco.

    Uretse gusura Urwibutso rwa Kigali, aba bashyitsi barimo Prof. Daniel Ona Ondo bagize n'umwanya wo gutemberera kuri Kigali Cultural Village ku i Rebero mu rwego rwo kureba aho gushora imari.

    Bagiranye kandi ibiganiro n'Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RDB, Niyonkuru Zephanie byibanze ku ngingo zijyanye n'ubukungu, ikoranabuhanga mu inganda ndangamuco. 

    Zozibini wabaye Miss Universe 2019 ari kumwe na bagenzi be bitabiriye African in Colors basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi, bunamira inzirakarengane 

    Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RDB, Niyonkuru Zephanie yakiriye kandi agirana ibiganiro n'itsinda ryitabiriye iserukiramuco Africa in Colors 

    Umuyobozi wa Hope Agency yateguye Africa in Colors igahuzwa n'Inama Mpuzamahanga MOCA, Raoul Rugamba 

    Abitabiriye Africa in Colors bagize umwanya wo gutemberera muri Kigali Cultural Village ku i Rebero

    Ibiganiro byibanze ku kurebera hamwe amahirwe ari mu Inganda Ndangamuco n’uko zatezwa imbere

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118721/zozibini-tunzi-wabaye-miss-universe-nabitabiriye-africa-in-colors-basuye-urwibutso-rwa-jen-118721.html

  • Izuba ryarasiye i Remera! Imyaka 35 irihirits… – #rwanda #RwOT

    Tariki ya 05 Nyakanga 1987, ni bwo uwari Perezida w'u Rwanda, Juvenal Habyarimana, yatashye ku mugaragaro Stade Amahoro yari imaze igihe yubakwa, ndetse ni nacyo kibuga cya mbere gifite ibikorwa remezo bihagije cyari cyubatswe ku butaka bw'u Rwanda icyo gihe.

    Mu gutaha iki kibuga, hakinwe umukino wa nyuma w'irushanwa ryitwaga Trophée President Habyarimana, wahuje Panthères Noir na Mukura Victory Sport, urangira iyi kipe yari iya gisirikare itsinze Mukura igitego 1-0, cyatsinzwe na Napoleon ku mupira mwiza yahawe na murumuna we, Boumbedienne, Panthères yegukana igikombe.

    Uwo munsi byari ibirori bikomeye ku banyarwanda kuko bari batsinze amahanga igitego cy'umutwe, bagira ikibuga cyiza kandi kigezweho, ni igikorwa kandi cyitabiriwe ku buryo bukomeye cyane kuko Stade yari yuzuye abafana ku buryo uwataye urushinge atari kubona uko arutora.

    Kugeza magingo aya iki kibuga kibumbatiye amateka akomeye u Rwanda rufite mu mupira w'amaguru, haba kwitabira igikombe cya Afurika CAN, inshuro imwe rukumbi, Kwegukana irushanwa rya CECAFA 1999, kwitabira igikombe cy'Isi ku ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 17, kwitabira irushanwa rya CHAN mu myaka itandukanye ndetse no kugera kure kw'amakipe (Clubs) ahagarariye u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga atandukanye.

    Iki kibuga cyatangiye kuvugururwa, hakaba hagiye kongerwa imyanya yicarwamo ndetse gisanwe neza ku buryo bugezweho, kijye mu ruhando rw'ibibuga byiza muri Afurika.

    Stade Amahoro ni cyo kibuga cy’umupira w’amaguru kigezweho cyubatswe bwa mbere ku butaka bw’u Rwanda

    Iki kibuga cyakiraga abafana bari hejuru gato y’ibihumbi 20, igiye kuvugururwa yongererwe imyanya yicarwamo kugeza ku bafana ibihumbi 45.


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118719/izuba-ryarasiye-i-remera-imyaka-35-irihiritse-stade-amahoro-ibumbatiye-amateka-akomeye-yum-118719.html

  • Hamuritswe Filime Mbarankuru ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi i Mibilizi n'uduce tuyikikije – #rwanda #RwOT

    Iyi filime yamuritswe ku Cyumweru, tariki ya 3 Nyakanga 2022, ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi.

    Ni igikorwa cyitabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta, abikorera n'abandi bashyitsi batandukanye.

    Ikozwe mu buryo bwerekana itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Paruwasi ya Mibilizi, iya Mushaka no mu tundi duce twayo twabereyemo ubwicanyi bw'indengakamare nka Cyato, Nyakanyinya, Mutimasi, Muhanga , Rango, Ruhoko ahitwaga mu Rusayo hazwi nko kwa Adria , Nyakarenzo, mu Gatandara, Nyarushishi, Kinanira, Runyanzovu, Rubona, Munyinya, Rukunguri n'ahandi.

    Impamvu nyamukuru yatumye iyi filime itegurwa ni uko ibimenyetso bimwe biranga ayo mateka ya Jenoside bisibama uko imyaka igenda, abayazi na bo bakagenda bitaba Imana ntacyo bayavuzeho ngo cyandikwe, kibikwe mu ikoranabuhanga. Ibyo byateye impungenge ko umunsi umwe ayo mateka yazatakaza umwimerere.

    Indi mpamvu kandi ijyanye no kurwanya abahakana n'abagoreka amateka ku nyungu za politiki berekana ko nta Jenoside yabaye cyangwa se ko yatewe n'ihanurwa ry'indege y'uwari umukuru w'igihugu, Juvénal Habyarimana.

    Mu gukora iyi filime kandi hanatekerejwe ku gusigira umurage abari bato n'abari bataravuka batazi amateka y'amarorerwa ya Jenoside.

    Iyi filime yakozwe na 'Ihuriro Mibilizi' yerekana ukuntu umugambi wo gutsemba Abatutsi watangiye kera muri za 1959, 1963, 1973 ukaza gusozwa mu 1990-1994.

    Yerekana ubukana Jenoside yakoranywe, aho abicwaga bamwe batwikiwe mu nzu, abariwe ibice by'umubiri, abajugunywe mu migezi nka Rusizi, abatwikiwe = ku mashuri bigatuma imiryango imwe izima ndetse abarokotse bagasigarana ibikomere n'ihungabana bikabije.

    Iyi filime mbarankuru yubakiye ku buhamya bw'abaganirijwe mu barokotse Jenoside banyuranye barimo abari mu mijyi n'abasigaye aho bari batuye mu 1994.

    Mu kuyitegura, Ihuriro Mibilizi ryahawe uburenganzira rinagirwa inama n'iyari Komisiyo y'Igihugu yo kurwanya Jenoside [ubu inshingano zayo zimuriwe muri MINUBUMWE] n'ubuyobozi bw'Akarere ka Rusizi bwafashije mu bikorwa byabereye by'ikusanyamakuru.

    Mu ijambo rye, uwari uhagarariye Akarere ka Rusizi, Shakimana Bruce, yashimye igikorwa cy'ubwitange n'ubutwari abakoze iyi filime berekanye.

    Yavuze ko bizafasha cyane inzibutso ziri muri Rusizi mu gusobanura neza amateka ya Jenoside yahakorewe.

    Tito Rutaremera yasabye abakoze filime kuyagura, ikongerwamo n'ibyatuma igera ku rwego mpuzamahanga.

    Yashimye abarokotse Jenoside b'i Mibilizi kuba ari bo batangije indirimbo ya mbere mu kwibuka ku rwego rw'igihugu yitwa 'Genda Mibilizi wari Nziza'.

    Yakomeje ati 'Ndabashimira ko ari mwe mwabaye aba mbere mu gushyira hanze na filime mbarankuru ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.''

    Senateri André Twahirwa we yavuze ku macakubiri yaranze umuryango Nyarwanda ugatuma bamwe bicwa abandi bakaba impunzi imyaka irenga 30.

    Yasabye umuryango Nyarwanda kurwanya icyatuma Jenoside n'ibisa na yo byongera kuba mu Rwanda.

    Intumwa ya Minisiteri y'Ubumwe n'Uburere Mboneragihugu (MINUBUMWE), Zakhia Mbabazi, na we yashimye abateguye iyi filime mbarankuru, kuba bararenze akababaro n'ibikormere batewe na Jenoside bagakora igikorwa cy'ubutwari cyo kwivugira amateka babayemo.

    Yibukije ko filimenk'iriya atari 'iy'Abanyamibilizi gusa ahubwo ari umusanzu ku rwego rw'igihugu na MINIBUMWE mu buryo bw'umwihariko'.

    Yavuze ko igikorwa nk'iki gituma ibimenyetso, amakuru y'ingenzi abikwa, aboneraho no gukangurira n'abandi barokotse Jenoside kwigira kuri Mibilizi bakandika, bakavuga amateka yabo.

    Mbabazi yijeje kandi ubuvugizi n'ubujyanama mu gushaka ubufasha mu mirimo isigaye yo kunonosora neza filime mbarankuru no kwandika igitabo cy'amateka ya Jenoside muri Mibilizi no mu nkengero zayo.

    Filime mbarankuru ku mateka ya Mibilizi muri Jenoside igizwe n'amasaha abiri n'iminota 45.

    Ihuriro Mibilizi ryagize uruhare mu ikorwa ryayo rifite intego yo gushyira hanze igitabo gikubiyemo ubuhamya bwose bwatanzwe giteganyijwe kujya hanze mu 2023.

    Abagize iri huriro bashimye Ingabo z'u Rwanda zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, zikabohora igihugu cyari mu maboko y'ubutegetsi bubi.

    Intumwa ya Minisiteri y'Ubumwe n'Uburere Mboneragihugu (MINUBUMWE), Zakhia Mbabazi, yashimye abateguye iyi filime mbarankuru ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Senateri André Twahirwa yasabye umuryango Nyarwanda kurwanya icyatuma Jenoside n'ibisa na yo byongera kuba mu Rwanda

    Tito Rutaremera yasabye abakoze filime kuyagura, ikongerwamo n'ibyatuma igera ku rwego mpuzamahanga

    Abantu batandukanye bitabiriye imurikwa rya Filime Mbarankuru ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi i Mibilizi no mu duce tuyikikije

    Muri iyi filime mbarankuru hifashishijwemo ubuhamya bw’abarokotse Jenoside, bugaruka ku nzira igoye banyuzemo kugeza barokotse

    Abagize ‘Ihuriro Mibilizi’ bafashe ifoto y’urwibutso bari kumwe n’abayobozi bitabiriye imurikwa ry’iyi filime


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hamuritswe-filime-mbarankuru-ku-mateka-ya-jenoside-yakorewe-abatutsi-i-mibilizi

  • Kicukiro: Batashye inyubako y’ubucuruzi yuzuye itwaye Miliyari 25 Frw #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro n’abafatanyabikorwa bako, batashye inyubako yazamuwe ahahoze Sonatubes mu Murenge wa Kicukiro. Yitwa Silverback Mall (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ishoramari/article/kicukiro-batashye-inyubako-y-ubucuruzi-yuzuye-itwaye-miliyari-25-frw