Category: Uncategorized

  • Ibyo yankoreye sinabyibagirwa – Rutahizamu wakiniye APR FC n’Amavubi, yashimiye bikomeye Gen James Kabarebe #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wakiniye ikipe y’igihugu Amavubi ndetse n’andi makipe atandukanye mu Rwanda arimo APR FC na Kiyovu Sports, Serugaba Eric yashimiye perezida w’icyubahiro wa APR FC, Gen James Kabarebe bitewe n’uburyo yamufashije yaba igihe yakiniraga iyi kipe ndetse na nyuma yo kuyivamo.

    Biragoye ko waganira n’umukinnyi w’umupira w’amaguru ngo musoze ikiganiro adashimiye, Umujyanama wihariye wa Perezida Kagame mu by’umutekano akaba na perezida w’icyubahiro wa APR FC, Gen James Kabarebe bitewe n’uburyo ugize amahirwe yo guhura na we amufashamo, Serugaba Eric ni umwe muri abo.

    Serugaba Eric avuga ko yatangiriye umupira we mu karere ka Rubavu aho yagiye mu biruhuko gusura mushiki we, yahereye muri Marines ariko imusaba kubanza gukina mu bato bayo ari bwo yahise agerageza amahirwe muri Etincelles, umutoza Bekeni aramufata maze 2006-07 akinira iyi kipe mu cyiciro cya mbere ndetse asoza afite ibitego 18 arushwa na Bogota igitego 1.

    Aha ni na bwo yahise ahamagarwa mu ikipe yabaterengeje imyaka 20 yagiye mu Budage, mu kugaruka ntabwo yasubiye muri Etincelles FC ahubwo yahise ahitira mu biro bya APR FC asinyira iyi kipe amasezerano y’imyaka 2 kuri miliyoni 1 n’umushahara w’ibihumbi 250 nk’uko yabibwiye ikinyamakuru ISIMBI, yasinyishijwe na Gen James Kabarebe.

    Ati 'Ndashimira perezida w’icyubahiro wa APR FC, James Kabarebe, mu by’ukuri ni umubyeyi wabonaga gutya wagira ikibazo ukamuhamagara akakugira inama kandi twamubonaga kenshi.'

    'Mva muri Etincelles ni we wavuganaga na Etincelles, kuko we yarambwiye ngo wowe urasinya ibindi ubindekere. Ni we wanyihamagariye nta wundi muntu wampamagaye. Nyuma namenye ko bahaye Etincelles miliyoni 7, kandi njyayo nta kintu njye bari bampaye ariko kuko ari umuntu ufasha amakipe menshi, nta kibazo cyarimo.'

    Serugaba Eric wari warasoje amashuri yisumbuye yashatse gukomeza Kaminuza maze atangira muri ULK, yaje kuhiga umwaka umwe gusa kubera akazi biranga, na bwo yahize kuri buruse ya MINADEF abifashijwemo na Gen James Kabarebe.

    Ati 'Ntangira kwiga muri ULK, yanyandikiye urwandiko njyana muri MINADEF, buriya muri MINADEF haba ishami rishinzwe kwishyurira abakozi bayo amashuri, icyo gihe naragiye ndabimusaba, naragiye turicara ndabimuganiriza, arabyumva anyandikira urwandiko rwo kujyana muri MINADEF ishami rishinzwe kwishyurira abakozi ba bo amashuri, ndabimushimira ko nta giceri kigeze kiva mu mufuka wanjye cyo kwishyura muri ULK.'

    Avuga ko ikintu gikomeye atazibagirwa ari ukuntu mu bukwe bwe bwabaye 2012 yamuhaye inka kandi yari yaravuye muri APR FC atakiyikinira.

    Ati 'nk’umubyeyi ikindi kintu mushimira ni uko yampaye inka mu bukwe bwanjye kandi nari naravuye muri APR FC, icyo kintu sinabona icyo namwitura, yatangiye umusingi w’ubuzima bwanjye bwo kuva mu bugaragu nshinga urugo rwanjye.'

    Yakiniye Etincelles 2006-07, yahise yerekeza muri APR FC maze asinya imyaka 2, ni imyaka avuga ko itagenze neza nk’uko yabishakaga kuko ari bwo hari hatangiye gahunda yo gukinisha abanyarwanda gusa, umwaka wa mbere yabonye umwanya muke wo gukina ariko bitewe n’umusaruro batanze, APR FC yahise isubira kuri gahunda y’abanyamahanga maze bituma umwanya wo gukina burundu ubura bitewe n’abakinnyi bandi bari bazanye kandi babatanzeho menshi.

    2009 asoje amasezerano ye yahise yerekeza muri Kiyovu Sports ayikinira imyaka 3 anayibera kapiteni, ni imyaka avuga ko itari yoroshye bitewe n’ubuzima bari babayemo kuko Kiyovu Sports nta mikoro yari ifite ahagije, rimwe na rimwe bakivumbura.

    Abifashijwemo n’umutoza Casa Mbungo Andre, 2012 yahise amutwara muri AS Kigali asinya umwaka umwe ariko akina amezi 6 gusa kuko ibyangombwa bye byo kujya muri Amerika (Visa) byari bimaze gusohoka, ni nyuma y’uko yari yarakoze ubukwe na Murekatete muri 2012 kandi asanzwe afite ubwenegihugu bwo muri Amerika, byahise byihuta ko na we abona ibyangombwa bimwerera kujya guturayo.

    Ubu niho baba, umuryango wa bo waragutse aho ubu mu myaka 9 bamazeyo ubu bafite abana batatu.

    Serugaba Eric ubu asigaye atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

    Yashimiye bikomeye perezida w’icyubahiro wa APR FC, Gen James Kabarebe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibyo-yankoreye-sinabyibagirwa-rutahizamu-wakiniye-apr-fc-n-amavubi-yashimiye-bikomeye-gen-james-kabarebe-8025

  • Rayon Sports yamaze kugura undi mukinnyi ukiri muto ukina mu kibuga hagati – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yamaze kugura umukinnyi wo hagati ukina asatira mu kipe ya Musanze Fc, Ndikumana Fábio.

    Amakuru atugeraho ni uko Rayon Sports yaguze amasezerano y'uyu mukinnyi mu ikipe ya Musanze Fc yo mu Ntara y'Amajyaruguru.

    Rayon Sports yishyuye amafaranga agera kuri miliyoni 10 z'amanyarwanda aho yari iri kwishyura amasezerano ye muri Musanze Fc.

    Ndikumana Fábio akaba araza gusinya amasezerano y'imyaka 2 mu ikipe ya Rayon Sports.

    Uyu musore w'imyaka 20 y'amavuko, aguzwe ku busabe bw'umutoza Haringingo Francis wakunze imikinire ye

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-yamaze-kugura-undi-mukinnyi-ukiri-muto-ukina-mu-kibuga-hagati/

  • Perezida Kagame na Tshisekedi bari mu biganiro muri Angola #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa Repuburika iharanira Demokari ya Congo (RDC), Félix Antoine Tshisekedi, bageze i Luanda muri Angola mu nama (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/perezida-kagame-na-tshisekedi-bari-mu-biganiro-muri-angola

  • Umukinnyi ukomeye mu mupira w'amaguru yakiriwe na Minisitiri yambaye mu buryo butangaje(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Raheem Sterling uri mu bakinnyi b'ikitegererezo mu Bwongereza yatangaje ko yishimiye ikiganiro yagiranye na Andrew Michael Holness, Minisitiri w'Intebe w'iki Gihugu akomokamo, wamwakiriye mu biro bye kuri uyu wa Kabiri

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Raheem Sterling yagize ati 'Uyu munsi nagiranye ikiganiro cyiza na Andrew Holness cyagarutse ku buryo bwo kuzamura umupira w'amaguru ndetse n'abafite impano hano mu rugo.'

    Raheem Sterling ni umwe mu bakinnyi bagize umwaka mwiza w'imikino wa 2021-2022, aho yatsindiye Manchester City ibitego 13.

    Uyu musore kandi ari mu batsindiye ibitego byinshi iyi kipe yegukanye shampiyona y'u Bwongereza.

    Raheem Sterling ni umwe mu bakinnyi bishimirwa na benshi kubera imikinire ye ikunze kurangwa no kunyaruka akanyura mu rihumye ba myugariro.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umukinnyi-ukomeye-mu-mupira-w-amaguru-yakiriwe-na-minisitiri-yambaye-mu-buryo

  • Lamuka yashimangiye ko U Rwanda rwateye Congo binyuze muri M23 inenga Tshisekedi #rwanda #RwOT

    Robert Maungano Kiyoka umuhuzabikorwa w’Ihuriro Lamuka rya Martin Fafulu avuga ko Perezida Tshisekedi nta masomo akura mubyo u Rwanda rukorera Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Lamuka bakomeza bavuga ko kwitabira ibiganiro by’amahoro i Luanda kwa Tshisekedi ari ukugaragaza intege nke kuwo muhanganye.

    Yagize ati' U Rwanda rwateye Congo binyuze muri M23 , ntibyemewe ko umuntu waguteye mwakomeza ibiganiro by’ubwumvikane.'

    Kubwa Lamuka ngo intambara iri mu burasirazuba bwa Congo yatejwe na Perezida Kagame aho bavuga ko akaneye ko Abanyekongo bose bamucira bugufi,bati' Barimo gushaka izindi nzira banyura ngo bagere kucyo bashaka, icyo Felix Tshisekedi agomba kumenya ni uko twe nk’Abanyekongo tutiteguye kuba insina ngufi imbere y’u Rwanda'.

    Ihuriro Lamuka, rivuga ko ibyakozwe na Tshisekedi bifatwa nko guca intege Abanyekongo muri rusange by’umwihariko abasikare bahanganye n’abanzi b’igihugu mu burazirazuba.

    Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Nyakanga 2022, nibwo Perezida Paul Kagame na Tshiskekedi bahuriye mu biganiro byateguwe na Perezida wa Angola João Manuel Gonçalves Lourenço, bikaba birimo kubera i Luanda mu Murwa Mukuru wa Angola.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Lamuka-yashimangiye-ko-U-Rwanda-rwateye-Congo-binyuze-muri-M23-inenga-Tshisekedi

  • Amatariki y’igitaramo cya The Ben i Kigali yemejwe #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’umunyarwanda utuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben ategerejwe mu gitaramo cyise Rwanda Rebirth Celebration Concert.

    Iki gitaramo gitaganyijwe kubera kuri Canal Olympia ku i Rebero tariki 06 Kanama 2022.

    Ntiharatangazwa abandi bahanzi bazahurira ku rubyiniro n’uyu musore ufite abakunzi batari bake mu Rwanda.

    The Ben yari aherutse gutaramira muri Uganda, ndetse tariki 30 Nyakanga 2022 afite igitaramo azakorera mu Mujyi wa Stockholm muri Suwede.

    Mugisha Benjamin yaherkaga gutaramira abanyarwanda mu gitaramo cya East African Party cya 2020.

    The Ben agiye kongera gutaramira abanyarwanda

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/amatariki-y-igitaramo-cya-the-ben-i-kigali-yemejwe

  • Igisubizo gitangaje Perezida Habyarimana yahaye Tito amusabye kwereka Inkotanyi ibyiza by’u Rwanda #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro Hon Rutaremara yagiranye n’Umunyamakuru Gerard Mbabazi, yamubwiye uko ubwo bari i Kinihira, Perezida Habyarimana yanze kuvugana n’uwahoze ari inshuti ye magara wari umuyobozi mukuru wa RPF Inkotanyi, Alexis Kanyarengwe.

    Iki gihe ngo Gen Sam Kanyemera, yasabye Tito Rutaremara wari umuhuzabikorwa wa RPF Ushinzwe guhuza Politiki n’igisirikare gukora ibishoboka agashaka ikiganiro gishobora guhuza Kanyarengwe na Perezida Habyarimana bari bamaze umwanya munini barebana ayingwe ntwawe uvugisha undi.

    Aha Tito Rutaremara wasaga n’uhawe ikizamini gikomeye cyo guhuza abanzi bahoze ari inshuti, yashatse icyo ari buganirize impande zombi zisangamo. Tito avuga ko yegereye Umuyobozi we(Chairman) Kanyaregwe Alexis aramusuhuza, aboneraho no guhita yegera Habyarimana nawe aramusuhuza anamubwira icyo ashinzwe muri RPF Inkotanyi.

    Iki gihe ngo yahise abaza Habyarimana impamvu atabaganiriza ku duce tw’igihugu barimo kureba hafi aho.

    Habyarimana ngo yahise amubwira ko niba hari ibyo akeneye kumenya ku gihugu cy’u Rwanda yabibaza Umuyobozi we( Kanyarengwe) kuko ngo atakimurusha.

    Yagize ati' Kubera ko aho twari nta mashanyarazi yari ahari, byasabye ko tuhagera twese dusanga impapuro zisinywa zidateguye. Byabaye ngombwa ko dutegereza abatekinisiye bagomba kudufasha. Habyarimana na (Chairman) Kanyarengwe bararebanaga gusa ubona bose barakaye. Gen Kaka yansabye kureba uko natangiza ikiganiro bombi bakwisangamo. Negereye Perezida Habyarimana nti'Nyakubahwa ko mutatuganiriza kuri iki gihugu kandi ari mwe mwatwakiriye, yansubije ko nabaza Chairman (Kanyerengwe) ngo kuko igihugu atamurusha kukimenya'

    Cyakora Hon Rutaremara akomeza avuga ko Perezida Habyarimana byarangiye amusobanuriye, aho yagarukaga ku bice bimwe amubwira uko byahoze byitwa ubwo bahungaga, ndetse akanamubwira abatware babitegekaga.

    Tito avuga ko yaganiriye na Habyarimana iminota nka 30, mbere y’uko basinyana ibice by’amasezerano ya Arusha bari baje gusinya.Anavuga ko ubwo umuhango wo gusinya wari urangiye Perezida Habyarimana yatumye Minisitiri w’Intebe Agatha Kanziga kuri Tito amubwira ko Perezida amusezera.

    Col Alexis Kanyarengwe ni umwe mu basirikare bakuru 11 (11 Camarades de 5 Juillet) bafashije Habyarimana guhirika ubutegetsi bwa Gregoire Kayibanda kuwa 5 Nyakanga 2022.

    Col Kanyarengwe yaje gushinjwa ubugambanyi na Habyarimana, Kanyarengwe yaje guhunga igihugu yihuza n’Inkotanyi ndetse mu mwaka 1992 yaje kugirwa Umuyobozi Mukuru (Chairman) RPF kugeza mu mwaka 1994,ubwo Inkotanyi zafataga ubutegetsi.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Igisubizo-gitangaje-Perezida-Habyarimana-yahaye-Tito-amusabye-kwereka-Inkotanyi-ibyiza-by-u-Rwanda

  • Perezida Kagame yasezeye Fodé Ndiaye wari Umuhuzabikorwa by'Umuryango w'Abibumbye mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ubutumwa bw'uko uyu muyobozi yakiriwe na Perezida Kagame bwanyujijwe kuri Twitter ya Perezidansi y'u Rwanda.

    Umuhuzabikorwa w'amashami y'Umuryango w'Abibumbye mu Rwanda aba akorana na guverinoma afashijwe n'itsinda ry'abahagarariye ayo mashami hagamijwe gushyira mu bikorwa inshingano z'Umuryango w'Abibumbye muri rusange.

    Fodé Ndiaye yatangiye izo nshingano ku wa 10 Nyakanga 2017.Icyo gihe yari n'umuyobozi w'ishami rya Loni rishinzwe iterambere, UNDP mu Rwanda.

    Mbere y'uko ahabwa inshingano mu Rwanda, Fodé Ndiaye yabaye umuhuzabikorwa by'Umuryango w'Abibumbye muri Niger mu gihe cy'imyaka itanu aho yari anahagarariye ibikorwa byo gufasha abari mu kaga.

    Yanakoze mu bihugu byo muri Afurika y'Iburenegerazuba n'iyo hagati ayoboye ikigega cya Loni kigamije guteza imbere ubukungu. Yabaye kandi mu zindi nshingano zinyuranye mu gihugu cye cya Senegal.

    Afite impamyabushobozi y'ikirenga (PhD) mu by'ubukungu yakuye muri Erasmus University Rotterdam yo mu Buholandi akaba avuga indimi zirimo 'Wolof' [rukoreshwa muri Senegal, Mauritanie na Gambie], Igifaransa n'Icyongereza.

    Fodé Ndiaye (wa kabiri ibumoso) ashoje inshingano ze nk’Umuhuzabikorwa by’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda. Yari azimazemo imyaka itanu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-fode-ndiaye-wari-umuhuzabikorwa-by-umuryango-w

  • Aborozi barakangurirwa kuvuza no gukingiza amatungo yabo kuko ari ubuntu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), kirasaba aborozi bose mu Gihugu kwitabira gukingiza inka, ihene n’intama zimaze byibura amezi atatu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubworozi/article/aborozi-barakangurirwa-kuvuza-no-gukingiza-amatungo-yabo-kuko-ari-ubuntu

  • ECOWAS yakuyeho ibihano yari yarafatiye Mali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abayobozi b’ibihugu bya Afurika y’Iburengerazuba batangaje ko bakuyeho ibihano bari barafatiye ubutegetsi bwa gisirikare buyoboye Mali muri iki gihe. Mu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/ecowas-yakuyeho-ibihano-yari-yarafatiye-mali