Category: Uncategorized

  • Banki ya Kigali yijeje abasoje muri Agahozo Shalom gukomeza kubashyigikira #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, yabwiye abanyeshuri basoje amasomo yabo mu Ishuri Agahozo Shalom Youth Village, kuzirikana ko iterambere (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/banki-ya-kigali-yijeje-abasoje-muri-agahozo-shalom-gukomeza-kubashyigikira

  • Ikiniga cyamufashe! Lynda wo muri filime 'Umuturanyi’ yaragaje agahinda ka nyina wapfushije umugabo amutwite (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Kayitesi Alice wamamaye nka Lynda muri filime y’uruhererekane y’Umuturanyi, yahishuye ko yavutse mu bihe bigoye, hari nyuma y’iminsi mike nyina apfishije se.

    Lynda akaba afite impanga ye yitwa Alice aho bavutse tariki ya 9 Nyakanga, uyu munsi bakaba bizihiza isabukuru y’imyaka 26.

    Kuri iyi nshuro bakaba bateguye ikirori aho bari busangire n’insuti za bo n’umuryango, birabera L’Hacienda i Nyamirambo.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, yafashe umwanya arasenga ashimira Imana uburyo yamurinze ndetse yamunyujije mu bikomeye, yanashimiye nyina wabibarutse mu bihe bigoye akaba ari nabwo ikiniga cyamufataga bitewe n’aho yavuye n’ibyo Imana yamukoreye.

    Lynda kandi yavuze ko kuri iyi tariki ari itariki igoye kuri mama we kuko yabibarutse mu bihe bigoye kuko papa wa bo yapfuye ababyara.

    Ati 'Ni itariki yari igoye cyane kuri we kuko yabyaye mbere y’uko tuvuka, kuri we rero byari bimugoye cyane. Twari dufite basaza bacu babiri barapfa, yatubwiraga ko yasabaga Imana ngo izamuhe n’umukobwa wenda azapfe ariko yamubonye, ku bw’amahirwe tuza turi babiri kandi tunabaho, ntabwo byabaye nka ba mbere.'

    Avuga ko kimwe n’indi myaka kuri iyi nshuro yishimira kuba agihumeka umwuka w’abazima. Yanaboneyeho kubwira mama wa bo ko bamukunda cyane.

    Lynda yagaragaje agahunda ka nyina wabibarutse mu buryo bugoye

    Aline (ibumoso) na Alice [Lynda] (iburyo) uyu munsi barizihiza isabukuru y’amavuko

    Source : http://isimbi.rw/sinema/article/ikiniga-cyamufashe-lynda-wo-muri-filime-umuturanyi-yaragaje-agahinda-ka-nyina-wapfushije-umugabo-amutwite-video

  • Nyamasheke: Umugabo akurikiranyweho gutwika ibiganza by'umwana we – #rwanda #RwOT

    Tariki 7 Nyakanga 2022, nibwo uyu mugabo wo mu mudugudu wa Nyarugenge, Akagari ka Gasovu, Umurenge wa Karambi, yatawe muri yombi.

    Tariki 5 Nyakanga nibwo uyu mugabo yagiye ku ishuri umwana we yigaho avuga ko uyu mwana w'imyaka 12 wiga mu mwaka wa Gatanu w'amashuri abanza yamwibye amafaranga ibihumbi 70Frw.

    Uyu mwana yemereye imbere y'umuyobozi w'ishuri ribanza rya Kageyo yigaho n'imbere ya se ko yatwaye amafaranga ibihumbi 33Frw, avuga ko ibihumbi 25Frw yabigurije umunyeshuri mugenzi we ibihumbi 6Frw abigura telefone, anagura chargeur ya 2000Frw.

    Uyu mwana Habumugisha Pacifique, yatahanye na se, ku munsi ukurikiyeho ntiyajya ku ishuri kandi bari gukora ibizamini bisoza igihembwe cya Gatatu.

    Ubuyobozi bw'ishuri bwagize amakenga bubonye uyu mwana atagarutse ku ishuri, bukorana n'inzego bageze iwabo w'uyu mwana basanga afungiranye mu nzu, ababyeyi be badahari.

    Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Karambi, Uwizeyimana Emmanuel yabwiye IGIHE ko ababyeyi b'uyu mwana babanje kubeshya ubuyobozi ko uyu mwana yokejwe n'amazi y'amarike bari bagiye gusongamo ubugari, ubwo yari agiye kwenyegeza umuriro.

    Ibi ubuyobozi ntibwabishize amakenga, bwihererana nyina w'uyu mwana bumubaza neza uko byagenze avuga ko uyu mwana yatwitswe na se. Umwana yasobanuriye abayobozi uko byagenze avuga ko se yafashe ibiganza bye abishyiraho ibikori [ibishami by'inturusu] arasiraho umwambi.

    Ubuyobozi bwahise buhamagara RIB, uyu mugabo n'umugore we batabwa muri yombi, umwana ajyanwa kwa muganga.

    Uyu mwana na nyina babwiye ubuyobozi ko se yari yababwiye ko nihagira uvuga ko ari we wamutwitse azamukuramo umwuka. Ibi byahuriranye n'uko uyu mugabo bisanzwe bizwi ko ari igihazi bituma uyu mugore arekurwa arataha asanga abana, dore ko bafitanye abana batanu.

    Gitifu Uwizeyimana yasabye abaturage gucika ku muco wo kwihanira no kubika amafaranga mu ngo.

    Ati “Dufite ibigo by'imari bibiri mu murenge, twasabye abaturage kubitsa amafaranga mu bigo by'imari kuko usibye n'umwana n'undi muntu ashobora kuza akayiba. Ikindi ni ukumenya uburenganzira bw'umwana no kutihanira”.

    Uyu muyobozi avuga ko iyo uyu mugabo yiyambaza ubuyobozi bwari kumufasha kugaruza amafaranga uyu mwana yagurije mugenzi we, n'ayo yaguze telefone na sharijeri.

    Uyu mwana nyuma yo kugezwa ku kigo nderabuzima bahise bamwohereza ku Bitaro bya Kibogora n'ubu niho akiri kuvurirwa.

    Uyu mugabo ucururiza mu isantere ya Rubyiruko yageze aho yemera ko ariwe watwitse uyu mwana. Avuga ko nubwo uyu mwana yemera ibihumbi 33, n'andi ariwe wayatwaye kuko hari ihene aherutse kugura bikekwa ko yayiguze muri aya mafaranga yabuze.

    Umugabo akurikiranyweho gutwika umwana we ibiganza nyuma yo kwibwa ibihumbi 70Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-umugabo-akurikiranyweho-gutwika-ibiganza-by-umwana-we

  • Bucyibaruta yasabiwe gukatirwa burundu #rwanda #RwOT

    Uwahoze ari Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro Laurent Bucyibaruta yaraye asabiwe gufungwa burundu n'Ubushinjacyaha buburanira abamurega uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Perefegitura yayoboraga

    Umushinjacyaha yasabye urukiko kutazita k'ukuba Laurent Bucyibaruta ashaje kandi akaba agaragara nk'unaniwe ahubwo rukamukatira burundu kuko yagize uruhare rutaziguye mu iyicwa ry'Abatutsi biciwe i Kaduha, i Kibeho n'i Murambi.

    Ubushinjacyaha bwasabye urukiko rwa rubanda rw'i Paris mu Bufaransa guhanisha Laurent Bucyibaruta igifungo cya burundu kubera uruhare yagize muri jenoside yakorewe abatutsi mu yahoze ari perefegitura ya Gikongoro yayoboraga mu 1994.

    Ni abaturage barenga 100,000.

    Ubushinjacyaha bwamaze amasaha agera kuri arindwi butanga impamvu busanga Bucyibaruta agomba guhanishwa igifungo cya burundu.
    Amasaha agera kuri arindwi ni yo abashinjacyaha Céline VIGUIER na Sophie HAVARD bavuze ko aababonye Jenoside ndetse n'abahanga mu byayo bazi neza ko iyabaye mu Rwanda igakorerwa Abatutsi itari impunuka.

    Umushinjacyaha Céline VIGUIER yabwiye urukiko ko Jenoside yateguwe igihe kirekire ndetse kuyigerageza bigatangirira ku Gikongoro mu mwaka 1963.

    Avuga ko icyo gihe hishwe abatutsi basaga ibihumbi 20 kandi abakoze ubwo bwicanyi ntihagire numwe ubihanirwa.

    Uku kutabihanirwa ngo hari abo kwahaye uburyo bwo kumva ko n'uwakwica Abatutsi benshi kurushaho atabihanirwa.

    Umushinjacyaha yavuze ko ibyo Bucyibaruta yavuze yisobanura ko byo aregwa nta shingiro byagombye guhabwa kuko kuvuga ko nta bubasha yari afite ku byaberaga muri Perefegitura ye ari ukwigiza nkana.

    Ngo icyo gihe u Rwanda rwari rufite inzego zubakitse neza kuva hejuru kugera hasi.

    Ibyo byahaga Perefe ububasha bwo gufata icyemezo kandi kikubahirizwa.

    Umushinjacyaha Céline VIGUIER avuga ko imwe mu ngingo zerekana ko Bucyibaruta yari agite imbaraga mu gace yayoboraga ari uko yashyigikiye ikurwaho rya Burugumestre Viateur Higiro wa Musebeya warwanyaga ubwicanyi , ku rundi ruhande agashima Charles Nyiridandi wagiye mu bwicanyi i Kibeho.

    Umunyamategeko Sophie HAVARD ati: 'Bucyibaruta yabaye ku isonga ry'ubwicanyi bw 'Abatutsi anagira ubufatanyacyaha mu byaha byibasira inyoko muntu ku ishuri rya Murambi, kuri Paruwasi za Cyanika na Kaduha kimwe no ku ishuri rya Marie Merci i Kibeho.'

    Nyuma yo kurondora ibyaha bishinjwa Bucyibaruta, umushinjacyaha Sophie HAVARD ati: 'N'ubwo Bucyibaruta atafashe umuhoro ngo ateme umuntu, amaraso y'Abatutsi barenga ibhumbi 100 muri Gikongoro ari ku mutwe we kuko ibyo byose byakozwe ari umuyobozi kandi ntagire ubushake bwo kubirwanya.'

    Yasabye Urukiko kumuhamya ibyaha byakorewe i Kibeho, ku ishuri rya Murambi ku rya Marie Merci, kuri paruwasi ya Cyanika n'iya Kaduha ndetse no kuri za bariyeri zitandukanye hirya no hino muri Gikongoro.

    We na mugenzi we basabye urukiko kuzahanisha Laurent Bucyibaruta igifungo cya burundu kuko ibyaha ashinjwa bidasaza.

    Laurent Bucyibaruta yavutse mu 1944, aba perefe wa Gikongoro ku wa 4 Nyakanga 1992.

    Yari umurwanashyaka ukomeye wa MRND, akaba n'umukuru w'interahamwe zishe Abatutsi mu 1994 muri iriya perefegitura.

    Ashinjwa ko abatutsi basaga 50.000 biciwe mu ishuri rya Murambi ku itegeko rye. Ngo yabanje kubashishikariza kuhahungira bizezwa kuhafashirizwa, ariko nyuma baza kuhicirwa n'abajandarume, abapolisi n'interahamwe.

    Ashinjwa kandi uruhare mu kwica Abatutsi muri paruwasi za Cyanika na Kaduha, kimwe n'abatutsi biciwe i Kibeho.

    The post Bucyibaruta yasabiwe gukatirwa burundu appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/07/09/bucyibaruta-yasabiwe-gukatirwa-burundu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bucyibaruta-yasabiwe-gukatirwa-burundu

  • Umutoza wa Rayon Sports yakomoje ku bakinnyi azirukana n’abazongererwa amasezerano #rwanda #RwOT

    Haringingo Francis, umutoza mushya wa Rayon Sports avuga ko uretse abakinnyi batangajwe basezerewe ubu nta wundi mukinnyi yavuga uzasohoka muri iyi kipe cyangwa azagumana mbere yo kubona niba abakinnyi yifuza bose azababona.

    Nyuma y’umusaruro utari mwiza mu mwaka wa 2021-22, Rayon Sports yafashe umwanzuro wo kubaka ikipe bushya aho yahereye ku bakinnyi b’abanyamahanga isezerera abagera kuri 5.

    Si abo kuko hari n’abakinnyi b’abanyarwanda yamaze kubwira ko batazakomezanya, gusa amakuru avuga ko hari n’abandi benshi iyi kipe ishobora kurekura.

    Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis avuga ko ataramenya abo azasigarana cyangwa azarekura kuko byose bizaterwa n’uko azabona abakinnyi arimo yifuza cyangwa atazabanona.

    Ati “sinakubwira ngo tuzasigarana abakinnyi bangahe abakinnyi turimo twifuza bose tutarababona, nkeka ko nitumara kugura abakinnyi ari bwo tuzabona abakinnyi dushobora kugumana n’abo dushobora kongera amasezerano ariko kugeza ubu abakinnyi bose bagifite amasezerano baracyari abakinnyi ba Rayon Sports, sinavuga ngo tuzarekura uyu kandi tutarabona uwo tuzamusimbuza.”

    Ni umutoza uvuga ko ari kugira uruhare mu bakinnyi barimo kugurwa na Rayon Sports, aho mu Rwanda bibanze ku bakinnyi bakiri bato kandi bafite impano, ni mu gihe mu banyamahanga ho bazazana abakinnyi bakomeye kandi bafite ubunararibonye ku buryo bazaza gufasha abakinnyi bakiri bato iyi kipe yaguze.

    Haringingo Francis avuga ko ataramenya abakinnyi azasezerera n’abo azasigarana

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-rayon-sports-yakomoje-ku-bakinnyi-azirukana-n-abazongererwa-amasezerano

  • Ibyavuzwe n’abafana nyuma yo kubona mu gituza cy’umunyamakurukazi Isheja Sandrine (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakurukazi Isheja Sandrine uri mu bakunzwe cyane kubera ijwi rye riryohera abumva radio Kiss FM yazamuye amarangamutima y'abafana be ndetse bamwe mu bamukurikira batangira kumuvugaho amagambo akomeye.Nkuko bigaragara kuri Facebook uyu munyamakurukazi yashyize hanze ifoto yambaye imyenda imwegereye cyane ndetse igaragaza imiterere yo mu gituza cye bituma abafana batangira gutanga ibitekerezo bitandukanye.

    Source : https://yegob.rw/ibyavuzwe-nabafana-nyuma-yo-kubona-mu-gituza-cyumunyamakurukazi-isheja-sandrine-amafoto/

  • Kenya: Umusore ufite master's azunguza amagi ku muhanda akomeje kubabaza abatari bake – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ni kenshi buri wese yibwira ko kwiga menshi bizatuma agira ubuzima bwiza gusa hari abo bidahira  nk'uyu musore tugiye kubabwira.

    Umusore witwa Denis obili ogola ukomoka mu gihugu cya Kenya ufite imyaka 39 yagerageje kwiga nk'abandi ndetse yiganye n'abamwe mu bayoboyi bakomeye harimo Dr william Ruto n'abandi benshi bakomeye muri Kenya.

    Denis avuga ko ari we mwana mukuru iwabo ndetse ko yavukiye mu muryango utishoboye byatumye ashyiramo imbaraga yiga amashuri menshi kugirango azafashe umuryango we.

    Nyuma yo kwiga ndetse akagera aho abona masters yashatse akazi ahantu harenga ibihumbi bitanu hose abura na hamwe , bityo ayoboka umuhanda kuzunguza amagi kugirango abone ubuzima.

    Source : https://yegob.rw/kenya-umusore-ufite-masters-azunguza-amagi-ku-muhanda-akomeje-kubabaza-abatari-bake/

  • Umugabo yagiye gusezerana yambaye ikote agaruka yambaye amapingu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ni kuri uyu wa 04 Nyakanga 2022 umugabo witwa Karahanyuze Emmanuel utuye mu mudugudu wa Rusasa, akagari ka Yaba, Umurenge wa Muhura ho mu karere ka gatsibo yari agiye gusezerana na Mukashyaka usanzwe ari umugore we muri gahunda y'akarere ka Gatsibo n'itorero rya EAR yo gusezeranya imiryango 30 yabanaga mu buryo butemewe n'amategeko.

    Ubwo Karahanyuze na Mukashyaka, Inshuti ndetse n'imiryango yabo bari babukereye batashye ubwo bukwe, gusa mbere y'uko bashyingiranwa umunyamabanga nshingwabikorwa yabanje gusaba abari bitabiriye ubwo bukwe ko uwaba afite impamvu iyo ariyo yose yaba azi yatuma abo bombi badasezerana yayivuga.

    Ubwo umunyamabanga nshingwa bikorwa yamaraga kuvuga gutyo nibwo hahagurutse umugore afite umwana w'amezi atandatu mu biganza bye, avuga ko Karahanyuze ariwe babyaranye uwo mwana akaba yaranze kumwiyandikishaho kandi barabanaga yewe akaba yari yaranamuhishe ko afite undi mugore.

    Ubwo hagenzurwaga ibyangombwa by'uyu mugore waje avuga ko ari uwa kabiri, barebye muri sisteme y'irangamimerere basanze uyu mugore yaravutse tariki ya 01 Mutarama 2004 ubu akaba yujuje imyaka 18 nyamara umwana afite yaravutse tariki 28 Ukuboza 2021, bikaba bivuze ko yahohotewe kuko yabyaranye na Karahanyuze ataruzuza imyaka 18.

    Ibyo bikimara kuba nta kindi cyakurikiyeho n'uko Karahanyuze yatawe muri yombi kugira ngo akurikiranweho icyaha cyo guhohotera umwana utarageza imyaka 18 hakorwa iperereza.

    Source : https://yegob.rw/umugabo-yagiye-gusezerana-yambaye-ikote-agaruka-yambaye-amapingu/

  • Umukobwa w’imyaka 26 yakoze ibyakorwa na bake bangana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa wimyaka 26 yakoze ibidashoboka ku bari mu rungano rwe maze yerekana ko yamaze kugura inzu ihenze cyane ndetse ibarirwa mu mamiliyoni.

    Uyu mukobwa ukomoka mu Bwongereza uzwi ku izina rya Hilary Iyoha, yerekanye uburyo ibintu bikomeye bishobora kugerwaho hamwe no kuzigama buri gihe ku musaruro uhamye.

    Uyu mwari avuga ko yaguze inzu ye ya mbere i Bexley, kandi yashoboye kuba nyir'urugo nyuma yimyaka ibiri yo kuzigama.

    Hilary wahoze atuye mu majyepfo y'uburasirazuba bwa Londres, yatangaje ko yazigamaga buri kwezi mu gihe cy'imyaka ibiri kandi agura inzu yumuturirwa ibarirwa mu mamiliyoni.

    Nyirinzu w'Ubwongereza yavuze ko kuva kera akiri muto azi neza ko kuzigama amafaranga niyo yaba make agenda agwira.

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-wimyaka-26-yakoze-ibyakorwa-na-bake-bangana/

  • Perezida Kagame aranenga abagereka ibibazo bya RDC ku Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, aragenga ibihugu n’imiryango mpuzamahanga nka MONUSCO, kuba bikomeza kugereka ibibazo bya Congo ku Rwanda kandi nyamara (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/perezida-kagame-aranenga-abagereka-ibibazo-bya-rdc-ku-rwanda