Category: Uncategorized

  • “Ariko ubundi mwasubiranye sha” Ariel Wayz yagiriwe inama iruta izindi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi nyarwanda umaze kumenyekana kubera ijwi rye ryiza ndetse n'udushya twinshi, Ariel Wayz, yagiriwe inama n'umufana.

    Ubwo yari amaze gushyira Videwo ku rukuta rwe rwa Instagram yafatiye muri TikTok, bitewe n'ibyavugirwaga muri iyo Videwo niho umufana yahereye agaragazako usibye kwihagararaho yakagombye kumusanga.

    Muri iyi videwo Ariel Wayz agaragara yigana umuntu wavugaga mu cyongereza aho tubishyize mu kinyarwanda yavugaga ati: 'naba ndi igicucu nsubiranye n'uwo twakundanye.'

    Umuhanzikazi Ariel Wayz ndetse n'umuhanzi Juno kizigenza, bamenyekanye nk'abakundana, igihe bose bari bakiri kuzamuka mu muziki, ndetse abantu benshi bakaba badatinya kugaragaza ko, aba bombi kuba barakundanaga, byaranatumye bazamuka cyane.

    Abangaba baje gutandukana biturutse kukutumvikana kwabo bombi, aho Ariel Wayz yashinzaga Juno kumuca inyuma, ndetse bakaba baranshize hanze, ibiganiro bitandukanye bagiye bagirana mu ibanga.

    Source : https://yegob.rw/ariko-ubundi-mwasubiranye-sha-ariel-wayz-yagiriwe-inama-iruta-izindi/

  • U Rwanda rwegukanye umwanya wa kabiri mu irushanwa rya Davis Cup muri Tennis, APR FC yatsinzwe na Sunrise, Muhadjiri yerekeje muri Saudi Arabia #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 9 Nyakanga 2022 nibwo mu Rwanda hasojwe irushanwa rya Tennis ryo ku rwego rwa kane rizwi nka Davis Cup Africa Group IV, ni irushanwa ryegukanwe na Togo nyuma yo gutsinda u Rwanda amaseti 3-0.


    Iri rushanwa ryakinwaga ku munsi wa gatandatu ari nawo wa nyuma ribera muri IPRC Kicukiro, Tennis Court niryo ryagombaga gutanga ikipe imwe igomba kwerekeza muri Group 3, kuko mu makipe y'ibihugu icyenda yari mu Rwanda hagombaga kuzamuka ikipe imwe.


    Nk'uko imikino ya nyuma yasojwe, ikipe y'igihugu ya Togo niyo yabaye iya mbere ikurikirwa n'u Rwanda rwakiriye aya marushanwa yari yahuje abakinnyi barenga 40.

    Binyuze kuri Twitter ya Minisiteri ya Siporo mu Rwanda, bakaba bashimye u Rwanda muri rusange kubasha gutegura irushanwa rikomeye nk'iri ndetse rikagenda neza, aha Minisiteri yanashimiye ikipe ya Togo yabonye itike nde n'uburyo abakinnyi bitwaye muri iri rushanwa.

    Uko amakipe yakurikiranye ku rutonde rusange:

    1. Togo
    2. Rwanda
    3. DRC
    4. Sudan
    5. Tanzania
    6. Botswana
    7. Angola
    8. Uganda
    9. Congo Brazzaville

    Mu mupira w'amaguru, mu mukino wo gutaha sitade ya Nyagatare, ikipe ya Sunrise FC yaraye itsinze ikipe ya APR FC ibitego bibiri ku busa.

    Ni ibitego byombi byatsinzwe na Ruhinda Farouk wananyuze muri iyi kipe y'ingabo z'igihugu, igitego cya mbere yagitsinze ku munota wa 62 ndetse no ku munota wa nyuma w'umikino wa 90.

    Uyu muhango wabereye mu karere ka Nyagatare, wari umuhango wo gutaha sitade nshya y'Akarere bahawe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Iyi sitade iri muri sitade eshatu Perezida Paul Kagame yahaye uturere harimo sitade ya Ngoma ndetse na sitade ya Bugesera.

    Muri ibi birori byari byitabiriwe n'abanyacyubahiro batandukanye barimo Guverineri w'intara y'Iburasirazuba, CG Emmanuel K. Gasana.

    Mu gicuku cyo kuri iki cyumweru, nibwo rutahizamu Rutahizamu, Hakizimana Muhadjiri washoje amasezerano mu ikipe ya Police FC, yerekeje mu ikipe ya AlKholood FC yo mu kiciro cya kabiri muri Saudi Arabia.

    Muhadjiri yerekeje muri AlKholood FC, nyuma yo gusinya amasezerano y'umwaka umwe akinira iyi kipe, ni amasezerano y'umwaka w'imikino wa 2022-2023.

    The post U Rwanda rwegukanye umwanya wa kabiri mu irushanwa rya Davis Cup muri Tennis, APR FC yatsinzwe na Sunrise, Muhadjiri yerekeje muri Saudi Arabia appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/u-rwanda-rwegukanye-umwanya-wa-kabiri-mu-irushanwa-rya-davis-cup-muri-tennis-apr-fc-yatsinzwe-na-sunrise-muhadjiri-yerekeje-muri-saudi-arabia/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=u-rwanda-rwegukanye-umwanya-wa-kabiri-mu-irushanwa-rya-davis-cup-muri-tennis-apr-fc-yatsinzwe-na-sunrise-muhadjiri-yerekeje-muri-saudi-arabia

  • Henderson wa Liverpool yahawe umudari w’ikirenga mu Bwongereza ashimirwa umurava we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatandatu mu ngoro y'umwamikazi, I Backngham, n'ibwo umukinnyi ukomeye ukinira ikipe ya Liverpool ariwe Jordan Henderson yahabwaga umudari w'icyubahiro gikomeye mu gihigu cy'ubwongereza.

    Uyu mudari wanahawe kandi umukinnyi wa Manchester United Rashford kubwo ibikorwa yakozwe byiza byo gufasha abantu ndetse no guteza imbere imibereho ya bamwe mu baturage b'ubwongereza.

    Uyu mu mudari mu magambo y'impine witwa MBE mu magambo arambuye ni Member of British Empire, aho baba bakugaragaza nk'umuturage urusha abandi ndetse ko uba ushimirwa imirimo myiza wakoze.

    Jordan Henderson arashimirwa kuba yaratsinze amafaranga ndetse agafasha abaturage benshi b'ubwongereza biciye mu bikorwa byo gufasha n'urukundo.

    Uyu mudari ukaba ukurikirwa na Title ya Sir, uhabwa ubundi ukaba ubaye uwikirenga mu Bwongereza bwose.

    Source : https://yegob.rw/henderson-wa-liverpool-yahawe-umudari-wikirenga-mu-bwongereza-ashimirwa-umurava-we/

  • #COVID19: Abantu 64 banduye babonetse mu bipimo 4,145 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 9 Nyakanga 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 64, bakaba babonetse mu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abantu-64-banduye-babonetse-mu-bipimo-4-145

  • Abanyarwanda batuye mu Bwongereza bizihije Umunsi wo #Kwibohora28 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abanyarwanda batuye mu Bwongereza, inshuti zabo ndetse n’abayobozi batandukanye, bizihije Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 28, umuhango wabereye i Stockport (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abanyarwanda-batuye-mu-bwongereza-bizihije-umunsi-wo-kwibohora28

  • Erradi Adil na Apr Fc batahiweho sitade ya nyagatare babatsibagurirayo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Nyakanga 2022, ubera mu Karere ka Nyagatare aho iki kibuga kiri mu maboko y'aka karere kibarizwa.

    Ni Stade yuzuye muri 2019 ari nabwo Sunrise FC yatangiraga kuyikiniraho, cyuzuye gitwaye arenga miliyari 8, ni nyuma yo kukemererwa n'umukuru w'igihugu muri 2017.

    'Nyagatare Stadium' ariko abakunzi ba Sunrise FC bakayita 'Golgotha Stadium' mu rwego rwo gutera ubwoba abo bahanganye, yatashywe kumugaragaro uyu munsi.

    Umushyitsi mukuru yari Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Emmanuel K Gasana, aho yavuze ko iki kibuga cyagezweho kubera Kwibohora ingoyi y'ubutegetsi bubi, ubu u Rwanda rukaba ruyobowe neza.

    Ati 'Uyu munsi turi hano muri Stade nziza ya Nyagatare, umujyi wunganira Kigali, ufite inganda, ufite ubuhinzi n'ubworozi byiza, ufite imihanda, ufite amashuri, ufite ibikorwa remezo, turi mu bisubizo, ibi wajyaga kubibona he? Turi mu iterambere, mu mibereho myiza, navuga ko dufitanye igihango n'umukuru w'igihugu [Perezida Paul Kagame], ni igihango cyo kugira ngo ibyagezweho tubisigasire.'

    Hahise hakurikiraho umukino wa gicuti wahuje Sunrise FC na APR FC.

    Sunrise ntabwo yari ifite bamwe mu bakinnyi bayo iheruka gusinyisha barimo Babuwa Samson, Herron Berian na Mbogo Ally basinye uyu munsi.

    APR FC itari ifite umutoza mukuru aho yatojwe na Ndoli umenyerewe mu Ntare FC, ntabwo yakinishije amwe mu mazina amenyerewe muri iyi kipe nk'umunyezamu Ishimwe Pierre, Nsabimana Aimable, Omborenga Fitina, Buregeya Prince n'abandi.

    Umukino waje kurangira ari ibitego 2 bya Sunrise FC ku busa bwa APR FC, byatsinzwe na Ruhinda Faruk ku munota wa 64 kuri penaliti no ku munota wa 90, ni umusore uri mu igeragezwa muri Sunrise FC ngo izarebe ko yazamukoresha mu mwaka utaha w'imikino wa 2022-23.

    Source : https://yegob.rw/erradi-adil-na-apr-fc-batahiweho-sitade-ya-nyagatare-babatsibagurirayo/

  • Minisiteri y’Ubuzima yamenyesheje Abanyarwand… – #rwanda #RwOT

    Ni itangazo ryagiye hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Nyakanga 2022. Iri tangazo risohotse nyuma y’imyaka 3 n’amezi 6 hasohotse amabwiriza ya Minisitiri abuza kwamamaza imiti n’ibikorwa by’ubuvuzi mu buryo ubwo ari bwo bwose ndetse n’ibiganiro bitemewe.

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yavuze ko itanze iri tangazo ishingiye kuri ayo mabwiriza tuvuze haruguru amaze imyaka 3 n’igice. Muri iri tangazo, iyi Minisiteri ifite Ubuvuzi mu nshingano zayo, yatangaje ingingo eshatu zikwiriye kwitabwaho n’abanyarwanda bose, itangazamakuru ndetse n’ubuyobozi bw’ibanze. Izo ngingo ni izi zikurikira:

    1.Birabujijwe kwamamaza imiti n’ibikorwa by’ubuvuzi, mu buryo bw’amashusho, mu biganiro, mu bitabo, mu muhanda, mu masoko, ahahurira abantu benshi, hakoreshejwe indangururamajwi, imbuga nkoranyambaga cyangwa indi miyoboro y’itumanaho.

    2. Ibigo by’itangazamakuru bibujijwe gutangaza ibikorwa byo kwamamaza imiti n’ibikorwa by’ubuvuzi keretse gusa igihe ushaka serivisi zo kuranga aho ibikorwa by’ubuvuzi bikorerwa agaragaje icyangombwa cya Minisiteri y’Ubuzima kibimwemerera.

    3. Bibujijwe kandi gutanga ibiganiro by’ubuvuzi cyangwa byerekeye imiti udahagarariye Minisiteri ifite ubuvuzi mu nshingano zayo, Ikigo, Urwego cyangwa Ivuriro byemewe na Minisiteri y’Ubuzima. Itangazamakuru ribujijwe kwakira no gutangaza ibiganiro by’abantu batari mu rwego rwavuzwe haruguru.

    Minisiteri y’Ubuzima yasoje isaba buri wese bireba kubahiriza aya mabwiriza, hirindwa ibihano byafatirwa utabyubahirije. 

    MINISANTE itanze iri tangazo mu gihe ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru by’umwihariko ku maradiyo atandukanye hamaze iminsi hagaragara/humvikana abantu bamamaza imiti itandukanye, bakanavuga ko bafite imiti ivura indwara zose zananiranye.

    Abaturage bishimiye uyu mwanzuro wa Minisiteri y’Ubuzima, gusa abantu bibaza impamvu byari bigikorwa bashingiye ku kuba atari ubwa mbere iri tangazo ritanzwe. Basabye ko hashyirwaho ingamba zikarishye kuko kwamamaza imiti bimaze kuzonga abaturage bataru bacye. Turifashisha ibitekerezo byatangiwe ku rukuta rwa Twitter rwa Minisiteri y’Ubuzima munsi y’iri tangazo.

    Thacien Munyaneza ati “Abafite iyo miti n’ubuvuzi bakwiye no guhabwa gahunda kuko bafite imvugo ziyobya! Ukumva umuntu arabwira abantu ngo avura indwara zose!! Nibakurikiranwe bafashwe buri wese agaragaze specialite ye, ibindi ni akajagari”.

    Mafisango Jean de Dieu ati “Narimaze kurambirwa abamamaza imiti yongera ibitsina n’amavangingo”. HabaPhili yashimye byimazeyo uyu mwanzuro ati “Murakoze cyane. abakora ibikorwa nk’ibyo bari barazengereje abaturage bababeshya ko bavura irwara zose”.

    Venuste ati “Iyaba byari ukwamamaza gusa! Minisante nirenge iyo ntera ahubwo n’ibyo bamamaza biveho. Buriya ni ubujura bwitwaje ingirwa buvuzi. Ngo hari abavura inyatsi, indwara zananiye amavuriro,…”. Ephrem Hategekimana ati “Ibi ko atari ubwa mbere bivuzwe ko bidacika?”.

    Gonzaga Muganwa wahoze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda, ARJ, yabwiye Ministeri y’Ubuzima ati “Ikibazo n’itangazamakuru cyangwa n’abakora mu rwego rw’ubuvuzi bamamaza? MINISANTE igenzure urwego rw’ubuvuzi, itangazamakuru ‘ribyumvikaneho’ n’inzego zishinjwe kurigenzura RMC, ARJ na RURA”.

    Yongeyeho ati “Ntabwo ari ubwa mbere MINISANTE isohoye itangazo rimeze gutya. Impamvu bitakoze n’uko itabanje kumva imiterere y’ikibazo. Byaba byiza habaye ibiganiro n’abo bireba”.

    Hari uwanditse ati “Babandi birirwa bamamaza ngo umuti witwa imbaduko, ngo bavura infegisiyo, ngo kwikinisha no kutagira amazi…bari barakabije!” Undi ati “Babandi bagenda bamaza imiti ivura umwaku n’itera akanyabugabo mu gihe muri mu mabanga y’urugo nizere ko babonye iri tangazo”.

    Sindikubwabo Jean Marie yavze ko uyu mwanzuro uziye igihe kuko akenshi n’iyo miti ikunze kwamamaza ntabwo ivura. Ati “Mwiriwe neza? Uyu mwanzuro uziye igihe kuko ibyo bintu bireze yewe byanabaye akajagari! Keshi ugasanga iyo miti itanavura arukuyobya abaturage. Murakoze mukomereze aho rwose”.

    Dr Daniel Ngamije ni we washyize umukono kuri iri tangazo

    Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryo kuri uyu wa Gatandatu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118848/minisiteri-yubuzima-yamenyesheje-abanyarwanda-bose-nitangazamakuru-ko-bibujijwe-kwamamaza–118848.html

  • APR FC yatsinzwe na Sunrise FC mu mukino wo g… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo mu Karere ka Nyagatare habaye igikorwa cyo gutaha sitade nshya y’akarere bahawe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Iyi sitade iri mu masitade atatu Perezida Paul Kagame yahaye uturere harimo sitade ya Ngoma ndetse na sitade ya Bugesera.

    Guverineri w’intara y’Iburasirazuba ni we wari umushyitsi mukuru mu mugango wo gufungura sitade

    Mu bikorwa bitandukanye byari biteganyijwe, harimo n’imikino igera kuri itatu, aho ku isaha ya saa 10:00 am hatangiye umukino wa nyuma w’imiyoborere byiza mu bagore aho umurenge wa Katabagemo watsinze Musheri igitego 1-0. Umukino wakurikiyeho mu bagabo, umurenge wa Katabajyemo yatsinzwe na Karangazi ibitego 4-3. 

    Umukino wari utegerejwe na benshi watangiye ku isaha ya saa 16:00 PM ucyerereweho isaha imwe kuko habanje gutwangwa ibiganiro byatanzwe n’abayobozi bakuru.

    Sunrise FC yari yakiriye umukino ndetse ari na yo izajya ikinira kuri iyi sitade, yari ifite bamwe mu bakinnyi bashya ndetse bavanze n’abasanzwe umutoza Seninga Innocent yagombaga gutangirana urugendo rwo gushaka 11 azajya abanza mu kibuga mu mwaka w’imikino utaha.

    Abakinnyi SUNRISE FC yabanje mu kibuga:

    Nduwayo Danny 

    Barter Kanani Abubakal 

    Nzabonimpa Prosper  

    Olulu missili Alex  

    Nzayisenga Jean D’amour

    Wanji Pius 

    Nyamurangwa moses 

    Gabriel nanbul 

    Binshi Daniel 

    Nizeyiman Manzi Bosco 

    Uwambajimana Leo

    Abasimbura

    Mfashingabo Didier 

    Rucogoza djihad 

    Biraboneye Afrodis

    Shyaka Clever 

    Ruhinda Faruk 

    Kigozi Joshua

    Gihozo Rene Bazil 

    Semambo Jolommy 

    Mugabo Robert

    Niyibizi vedaste 

    Kazingufu Augustin

    Umutoza yari Seninga Innocent

    Amakipe yombi yagaragaje ishyaka ricye ndetse byaje gutuma igice cya mbere kirangira nta kipe irebye mu izamu.

    Abakinnyi APR FC yabanje mu kibuga

    Mutabaruka Alexandre, Ndayishimiye Diedonne, Niyomugabo J Claude, Rwabuhihi Aime Placide, Nshimiyimana Yunus, Nsengiyumva Parfait, Ruboneka Jean Bosco, Manishimwe Jebel, Byiringiro Lague, Kwitonda Alain na Nizeyimana Djuma.

    Abasimbura 

    Ishimwe Pierre 

    Kenes Armel 

    Byiringiro Gilbert 

    Itangishaka B Justin 

    Mubaraka Hakim

    Ishimwe anicet 

    Bizimana Yannick 

    Mugisha B 

    Umutoza yari mugisha Ndoli

    Mu gice cya kabiri abatoza bakoze impinduka Seninga Innocent akuramo Nyamurangwa yinjizamo Vedaste Niyibizi, ndetse Ruhinda Faruku asimbura Wanji Pius kuva ubwo ikipe ya Sunrise FC itangira kwataka.

    APR FC nayo yakoze impinduka bakuramo Byiringiro Lague, Bizimana Yannick yinjira mu kibuga, ndetse na Manishimwe Djabel ava mu kibuga hinjiramo Blaise.

    Ku munota wa 62′ Ruhinda Faruku wari winjiye mu kibuga asimbuye, yaje gukorerwaho penaliti ndetse ayitsinda neza.

    Sunrise FC yagumye kuganza no gusatira APR FC ariko kubona igitego cya kabiri biranga. Anicet nawe winjiye mu kibuga asimbuye, ku munota wa 80 yaje gutera ishoti rirerire umupira ufata igiti cy’izamu urarenga. 

    Ku munota wa 90 Ruhinda Faruku yaje gutsinda APR FC igitego cya kabiri cyahise kiyica intege, umukino urangira ari ibitego 2 bya Sunrise FC ku busa bwa APR FC.

    Abafana bari babucyereye bakubise buzuye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118844/apr-fc-yatsinzwe-na-sunrise-fc-mu-mukino-wo-gutaha-sitade-yakarere-ka-nyagatare-118844.html

  • Ariel Wayz ati ndamutse nsubiranye numusore twakundanaga naba nasaze (video). – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi nyarwanda umaze kubaka izina mu ruhando rwa muzika hano mu Rwanda, Ariel Wayz yifashishije akaririmbo yabwiye abamukurikira ko Yaba yasaze aramutse asubiye ku musore bahoze bakundana.

    Bimnyuze ku rubuga rwa TikTok ndetse hifashoshijwe akaririmbo Kari mu cyongereza kavuga bene ariya magambo nyine, Ariel Wayz yakoze amashusho maze ayasangiza abamukurikira ku mbuga ze nkoranyambaga.

    Source : https://yegob.rw/ariel-wayz-ati-ndamutse-nsubiranye-numusore-twakundanaga-naba-nasaze-video/